Africa Great Lakes Democracy Watch



Welcome to
Africa Great Lakes Democracy Watch Blog. Our objective is to promote the institutions of democracy,social justice,Human Rights,Peace, Freedom of Expression, and Respect to humanity in Rwanda,Uganda,DR Congo, Burundi,Sudan, Tanzania, Kenya,Ethiopia, and Somalia. We strongly believe that Africa will develop if only our presidents stop being rulers of men and become leaders of citizens. We support Breaking the Silence Campaign for DR Congo since we believe the democracy in Rwanda means peace in DRC. Follow this link to learn more about the origin of the war in both Rwanda and DR Congo:http://www.rwandadocumentsproject.net/gsdl/cgi-bin/library


Tuesday, December 20, 2011

RWANDA:Paul Kagame ati : The main problem is this one « MUZI KO NGIYE KWICWA URWA MUTARA RUDAHIGWA ? » Zelote Mahoro.

From the online NEWSPAPER," LE PROPHETE UMUHANUZI"Bye, Bye Kagame! 
Abatagushaka babaye benshi...kandi uzize ubugome bwawe: urica Abenegihugu, ukagira n'akaboko karekare. Ntitugishoboye kukwihanganira !

Ijambo Perezida Kagame yavugiye mu ruhame i Kigali,  taliki ya 15/12/2011, ubwo yatangizaga Inama ya 9 y’Umushyikirano, ntirizibagirana mu mateka. Ni ijambo rirerire ryamaze  iminota 33 n’amasegonda 10.  Iryo jambo yarivuze mu Kinyarwanda kugera ku munota wa 11 n’amasegonda 11 , hanyuma akomeza avuga mu rurimi rw’icyongereza, bigaragara ko yashakaga kubwira ba Banyamerika bamushyize ku butegetsi none ubu bakaba bamuhatira kubuvaho bwangu ! Yarabaneguye karahava, yifata ku gahanga arabatukagura, arabagaya biratinda, muri make abahindura zero! Twibuke ko abanyacyubahiro 2 b’Abanyamerika aribo Jonnie Carson na Suzan Rice bari baherutse gusura u  Rwanda ndetse bakahavugira amagambo akomeye agaya imikorere mibisha y’ubutegetsi bwa Kagame n’Agatsiko ke k’Abasajya.

I.Kagame ubwe arivugira ibyo Abanyamerika bamushinja

Ijambo ryakorogoshoye Paul Kagame cyane rikaba risa n’iryamubujije amahwemo ngo ni iryavuzwe na Suzan Rice taliki ya 23/11/2011 . Uwo mutegarugori uhagarariye Leta zunze ubumwe za Amerika muri Loni akaba n’inshuti bwite ya Kagame yashimye ibikorwa by’amajyambere u Rwanda rwagezeho , hanyuma yongeraho ati “ARIKO” ….nta demokarasi , abanyarwanda bakomeje kwamburwa uburenganzira bwabo bwo kuvuga icyo batekereza, nta majyambere arambye ashoboka muri iki gihugu!
Hari n’ibindi bikomeye Suzan Rice na Jonnie Carson babwiriye Kagame mu ibanga, bikaba rero ari nabyo byabaye nk’ibimusaza, none dore yiyemeje kubishyira ku kabonabose.

1.Dore uko Kagame ubwe avuga icyamusajije :

“Buri munsi  imvugo wumva hanze cyane  kurusha mu gihugu, cyangwa wumva no mu batari Abanyarwanda baba mu gihugu, interuro ikabanza ikaba ibyizaaa byose Abanyarwanda bakora, u Rwanda rukora, byinshi, bakabishyira ku murongo, barangiza bakongeraho ngo ARIKO…ariko! Iyo ariko niyo nshaka ko dusuzuma, tukareba niba ifite agaciro, niba ifite ishingiro…”

Hanyuma Kagame akarondora ibirego abo banyamahanga bamurega :

(1)Abanyarwanda  ntibagira uburenganzira, ntibavuga

(2) Nta demokarasi

(3)Nta Press freedom: Nta bwisanzure bw’itangazamakuru

(4)No political space: Urubuga rwa politiki rurafunze( Ingoma y’igitugu)
 
Hanyuma Kagame akigiza nkana ngo “harya ibindi bakunze kuvuga ni ibihe ?” ari ukugira ngo akwepe ibindi birego bibiri nabyo Abamanyamahanga n’Abanyarwanda bamushinja:

(5) Kuba ari umujura kabuhariwe usahura umutungo w’u Rwanda n’uwa Kongo mu nyungu ze bwite n’umuryango we gusa.

(6) Kuba ari umwicanyi kabombo wishe Abanyarwanda batagira ingano ndetse akica n’abanyamahanga benshi, ariko akaba yarogeye uburimiro ku banyekongo, ndetse raporo Mapping ya Loni yasohotse taliki ya 1/10/2010 yo ikaba inamushinja jenoside yakoreye Abahutu muri Kongo!

2. ICYITONDERWA:

a. ITURUFU rya Kagame ni ugushaka gushuka Abanyarwanda: agamije kumvikanisha ko ibi birego bikaze bimuri ku gatwe atabishinjwa n’Abanyarwanda ubwabo ko ahubwo abinshinjwa n’ABANYAMAHANGA b’injiji gusa, ziharanira inyungu zitari iz’Abanyarwanda! Gusa nta we utabona ko iri turufu ari ikigarasha ndetse gicitse! Abanyarwanda bateraniye imbere ye bari kumuhema, akagira ngo baramushyigikiye! Kagame arababaje.

b.Kagame ari kubeshya izuba riva ngo ikibazo gihari ni uko turi “Integamaboko, mendiants, “beggers”, kuko ibihugu byacu bitunzwe no gusabiriza , ibyo bikaba bituma ibihugu by’abazungu byadusuzugura!

N’ubwo ubukene bw’igihugu cyacu ari ikibazo kitoroshye, ariko sibyo Kagame azira! Arazira ibyaha bikomeye yakoze, nareke kubeshya, yishyira aheza!!! Arashaka gufata ikibazo cye ku giti cye ngo akigire ikibazo cy’igihugu cyose kandi siko biri, nakenyere zimurye wenyine !!

II. Ingingo Kagame ashingiraho yiregura !

Mu by’ukuri Kagame ageze aho umwana arira nyina ntiyumve! Na we arabyiyumvamo  neza ko amaherezo ye mabi atagishoboye kuyasubiza inyuma. Ntazi aho ari , aho agana ho arahabona neza!

Igitangaje ariko ni iki : aho kugira ngo acishe make arebe uko yakosora ibyo bamunenga, ahisemo kunangira umutima, yiyemeje kwifata ku gahanga atuka abamubwiza ukuri: akabannyega ngo abo bigize ABARIMU b’ubwigenge(Teachers of freedon), abatoza ba press freedon , Intangarugero za political space…ngo bazajye kubyigisha IWABO.

Kagame arasa n’ugerageza guca abo Banyamahanga intege ababwira ngo ntibibeshye ngo Abanyarwanda( ni ukuvuga Kagame n’ Agatsiko ke k’Abasajya gusa !!!) bameze nk’abandi Banyafurika !! Ngo bateye ukwabo, bagira ijabo, ntibavugirwamo ! Kwa KWISHONGORA kwakoreye ishyano ingoma ya cyami , dore ng’uku ntaho kwagiye !!!!! Kagame yibwira ko arusha iki Mubaraki, Benali cyangwa Kadhafi?

Kagame yibwira ko Iterabwoba ashyira ku Banyarwanda yarishyira no ku Banyamerika bigashoboka? Niba atarasaze, arajijwe cyane! Gusa umuntu yamwumva, nta we upfa adapfunda imitwe!

1. Uko Kagame asubiza ibirego  ashinjwa birababaje

(1)Ikirego cy’uko Abanyarwanda batakigira uburengazira bakaba batavuga.

 Kagame agisesengura neza. Ku bwe Abanyarwanda bari mu byiciro bitatu kandi koko ni ko biri ! Hari abatavuga kubera ko  :

 *Ari ibiragi
 *Bashaka kuvuga hakagira ubafata ku munwa ngo batavuga
*Ntacyo bafite cyo kuvuga

Igiteye isoni mu mvugo ya Kagame ni uko yigiza nkana nk’umwana w’igitambambuga kugeza ubwo abo abwira bamunnyega akagira ngo bari kumushima ! Kuba Abanyarwanda batavuga ni we ubwe ubitera, n’ubwo yigira nk’aho atabibona :

a.Hari abo  yahinduye IBIRAGI kandi bari basanzwe bazi kuvuga!

Abo ni abitwa INTUMWA ZA RUBANDA : Abadepite n’Abasenateri bo mu Rwanda, rubanda yari ibaziho ubushobozi bwo kuvuga ibibazo bihangayikishije abaturage ! Kagame yabahaye ruswa y’umushahara w’akataraboneka, abaha amazu n’amamodoka …ahasigaye bararuca bararurimira. Bibuka kuzagira icyo bavuga ari ko bagiye gutangaza ngo nibahindure Itegeko nshinga kugira ngo Kagame yiyamamaze izindi Manda nyinshi, kuko ari we wenyine wayobora u Rwanda, ngo igihe cyose ataruyoboraga, u Rwanda ntirwariho ! Ngibyo ibiragi biteye agahinda !

b.Hari abatavuga kubera ko igihe cyose bashatse kuvuga Kagame abapfuka umunwa !

Abo ni abanyapolitiki n’abanyamakuru bigenga. Victoire Ingabire ko yiyemeje kuvuga ubu ari he ? Bernard Ntaganda, Deo Mushayidi, Charles Ntakirutinka…bari he ? Rwisereka abarizwa he ?

Bari hehe abanyamakuru Uwimana Anyesi na  Saidati Mukakibibi ? Ubu se Kagame yavuga ko atabapfutse umunwa? Jean Leonard Rugambage na Ingabire Charles, harya bariwe n’intare?

c.Hari abatavuga kuko ntacyo bafite cyo kuvuga

Abo ni Abanyarwanda bose muri rusange. Ntacyo babona bavuga kubera ko BUMIWE! Kandi ikinyarwanda kiravuga ngo uwumiwe ntaha umwana ibere! Ibyo Kagame n’Agatsiko ke bakora ni AGAHOMAMUNWA: barica, barafunga, barakubita, barakomeretsa ,barasahura….BARENGANYA abaturage, imyaka igashira indi igataha! Bakora nk’aho ari imashini zagenewe kwica gusa! Hari ibyo bakora ukabona atari abantu bafite umutima! Ni yo mpamvu benshi mu banyarwanda bumiwe bagahitamo kwicecekera!

Umwanzuro kuri iki kirego :
 
Iturufu yo kuvuga ko Kagame yarwaniye freedom, bityo akaba ntacyo agikeneye kwigishwa n’abazungu, ahubwo kuba yararwanye bikaba bimuha uburenganzira bwo kwambura abandi Banyarwanda ubwigenge n'uburenganzira bwabo, iyo turufu ni iyo kubikwa mu kabati k’ibigarasha bicitse!!! Ahari Kagame na we nibwo agiye yabimenya!

(2) Ku kirego cy’uko political space ifunze,
 
Kagame aremeza ko nta space isumba iyo afite imbere ye, ni ukuvuga INAMA y’UMUSHYIKIRANO: aha hantu harakomeye! Demokarasi Kagame yemera , urubuga yiteguye gukiniramo ni urugizwe n’ INKOMAMASHYI gusa , zimuvuga ibigwi atagira! Birumvikana ko muri urwo rubaga rw’Umushyikirano , abatavuga rumwe na we nta mwanya bahafite! Ibi bihuje n’ukuri !

(3)Ku kirego cy’uko asahura amabuye y’agaciro ya Congo:
 
Mu minsi ishize Kagame yagize ubwoba maze yirukankana twa toni  80 gusa tw’amabuye y’agaciro yasahuye, ayasubiza Abanyakongo ! Kiriya gikorwa cyo gusubiza iby’abandi cyabaye ikimenyetso cy’uko Pression internationale itangiye kumuvana ku izima!

(4) Ku kirego cy’uko ari umwicanyi kabuhariwe ,
wagize uruhare muri jenoside y’Abatutsi  ,agakora n’iy’Abahutu, Kagame akomeje wa mukino wo kujijisha, akegeka ibyaha bye ku bandi kugira ngo yibagize ibye ! Dore kugira ngo yikure mu isoni, abuze kuvuga uruhare rwe muri ubwo bwicanyi ndengakamere ahitamo kurega Abazungu ngo baha ubwigenge BAGOSORA Théonste ngo wapanze jenoside (le cerveau du génocide)! Nyamara Urukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rukorera Arusha rwarangije kwerekana ko abo Kagame yabeshyeraga ko bapanze jenoside, atari bo babikoze! Ndetse rwose bamwe urukiko rwabagize abere, rurabarekura! Ibi bishatse kuvuga ko niba jenoside yaratekerejwe igapangwa, nta wundi wayitekereje uretse nde ? PAUL KAGAME. Amahanga yamaze gusobonakukirwa ko NYIRABAYAZANA nta wundi utari Paul Kagame, we wari ukeneye jenoside yarimbuye Abatutsi kugira ngo abone uko yifatira ubutegetsi. Hanyuma kandi aho amariye kubufata yagombaga no  gutsemba Abahutu ahereye ku bajijutse kugira ngo abone uko akomeza kuyobora igihugu, akoresheje igitugu n’ubugome nk’ibyo yagaragaje kugeza ubu, nta we umuvuguruza ! None disi dore ibyo byose biramugarutse !

III. Igihe kirageze: n’Abanyamerika bashyize Kagame ku butegetsi barambiwe AKARENGANE ingoma y’igitugu cya Minorité y’Abasajya ikomeje gukorera Abanyarwanda!

Nk’uko Kagame abyivugira muri iri jambo, ngo Abanyamahanga bari kumuhatira kwegura ku mirimo y’umukuru w’igihugu atagombye ko manda ye irangira muri 2017! Gusa yirengagiza ko abo Banyamerika bazi neza ko iyo manda yitwaza ari nyirarureshwa kuko mu by’ukuri Kagame atigeze atorwa n’abaturage. Abanyarwanda bavuze ko batamushaka ubwo muri 2003 bitoreraga Faustin TWAGIRAMUNGU ariko Kagame abifashijwemo na Karangwa Chrysologue ushinzwe Komisiyo y’Igihugu y’Amatora bakiba amajwi mu buryo bw’igitugu giteye ishozi! Ikinamico y’amatora ya perezida yabaye mu 2010 yo nta wakwirirwa ayigarukaho ! Umuntu wemeza ko akundwa n’abaturage avuga ko yazaniye iterambere ritangaje yatinya ate guhangana mu matora n’umutegarugori udaheruka mu Rwanda? Nyamara se na none byamubujije kwiba amajwi ku ngufu ?

Ikibabaje kurushaho ni uko aho kugira ngo Kagame abone ko abaturage batamukunda maze acishe make abakorere ibyiza bashaka yarushijeho kubakanda, kubiyenzaho, kubasenyera amazu, kubatwarira amasambu, kubambura imirima y’imiceri, kubirukana mu mugi wa Kigali, kubatera za gerenade,kubafungira ubusa no guhimbira ibyaha Abalideri abaturage bakundira!

Igihe kirageze ngo Kagame agende, yabishaka, atabishaka, aka wa mugani Kagame yihimbiye, ngo “urusaku rw’igikeri( Kagame) , ntirubuza inzovu kunywa amazi (Abanyamerika+Abanyarwanda).

IV. Kuririra Abanyarwanda (amarira y’ingona!)  sibyo bizakiza Kagame.

Muri iyi disikuru, hari aho Kagame yageze , asa n’uwongorera abamwumva, ngo “mbese ubwo muzi ko aba bantu bashobora kumpitana? Niba mutabizi muzasobanuze neza uko Mutara Rudahigwa yagiye ”! Ibi birerekana ko Kagame azi neza urumutegereje! Niba Abanyamerika bamuhaye ubutegetsi bararangije kumukuraho amaboko, na we azi neza ko batazamureka ngo yidegembye kuko azi byinshi!  Amaze guhinduka un allié génant, kandi bene abo ntibagira amahirwe yo kubaho igihe kirekire! Azicwa byanze bikunze, na we arabizi. Sinzi impamvu akomeje gupfunda imitwe kandi azi neza igisubizo ! Ndi nka we natangira gusenga nsaba inema yo gupfa neza: ngasaba Abanyarwanda imbabazi, ngafungura abafunze, ngasubiza ibyo nasahuye….nkarekura ubutegetsi bw’abandi ….ubundi nkipfira nk’imfura! Nta wamenya, yenda hari n’ubwo nagirirwa impuhwe cyangwa se abana banjye bakazazigirirwa!

UMWANZURO

Iri jambo ni irya nyuma Kagame avuze. Rirashyira ahagaragara ukuntu ageze ahakomeye. Rirerekana ko Intare barangije kuyikura amenyo kera, icyo itegereje ni ijoro rya simusiga, ubwo izaryama, igasinzira ubudakanguka. Abazi kumva, barumve. Abanyarwanda bashaka ko ibintu bihinduka mu Rwanda, muzasinzira kugera ryari ?

Zelote Mahoro 
 
Kanda hasi aha wumve iryo Jambo rya Perezida Kagame:

2 comments:

oakleyses said...

air jordan, louis vuitton pas cher, ralph lauren pas cher, ralph lauren, longchamp, north face, sac louis vuitton, north face pas cher, mulberry, nike roshe, longchamp, roshe run, vans pas cher, lululemon, michael kors uk, burberry pas cher, timberland, mac cosmetics, louis vuitton, nike air force, hollister, oakley pas cher, guess pas cher, hollister, longchamp pas cher, hollister, nike free pas cher, chaussure louboutin, nike free, air max, nike trainers, lacoste pas cher, sac michael kors, hermes pas cher, nike blazer pas cher, louis vuitton uk, scarpe hogan, new balance pas cher, nike roshe run, tn pas cher, ray ban uk, nike huarache, sac vanessa bruno, barbour, converse pas cher, ray ban pas cher, nike air max, abercrombie and fitch, vans outlet, michael kors canada

oakleyses said...

uggs on sale, babyliss pro, chi flat iron, jimmy choo shoes, canada goose uk, nfl jerseys, celine handbags, asics shoes, p90x workout, moncler, mcm handbags, mont blanc pens, insanity workout, north face outlet, canada goose pas cher, ghd, moncler outlet, lululemon outlet, valentino shoes, soccer jerseys, herve leger, giuseppe zanotti, wedding dresses, instyler ionic styler, soccer shoes, birkin bag, ugg outlet, ugg boots, baseball bats, north face jackets, iphone 6 case, bottega veneta, marc jacobs outlet, moncler, moncler, rolex watches, new balance outlet, uggs outlet, reebok shoes, ugg, nike air max, beats headphones, canada goose outlet, canada goose, abercrombie and fitch, ugg soldes, canada goose outlet, canada goose outlet, ferragamo shoes, hollister clothing