Africa Great Lakes Democracy Watch



Welcome to
Africa Great Lakes Democracy Watch Blog. Our objective is to promote the institutions of democracy,social justice,Human Rights,Peace, Freedom of Expression, and Respect to humanity in Rwanda,Uganda,DR Congo, Burundi,Sudan, Tanzania, Kenya,Ethiopia, and Somalia. We strongly believe that Africa will develop if only our presidents stop being rulers of men and become leaders of citizens. We support Breaking the Silence Campaign for DR Congo since we believe the democracy in Rwanda means peace in DRC. Follow this link to learn more about the origin of the war in both Rwanda and DR Congo:http://www.rwandadocumentsproject.net/gsdl/cgi-bin/library


Sunday, December 18, 2011

RWANDA:Perezida Kagame kwibaza impamvu Abanyarwanda babaye ibiragi ni ukwigiza nkana!

by Jb Gasasira on Saturday, 17 December 2011 at 19:10
Mu nama y’umushyikirano imaze iminsi ibera I Kigali, niho perezida Kagame yatunguriye Abanyarwanda kimwe n’abaterankunga bari bitabiriye iyo nama, ubwo yibazaga impamvu Abanyarwanda babaye ibiragi k’ uburyo banagera n’aho bananirwa kumubaza ibibazo bigaragara .

Uku kwibaza kwa perezida Kagame impamvu abitabiriye iyo nama yitwa iy’ umushyikirano bamusingizaga gusa, akabura n’umwe nibura watinyuka  kugira icyo amubaza ku marorerwa akomeje gukorwa na leta ye, byari ukwigiza nkana.  Nta wari  kubitinyuka kubera ko bazi neza ibyo perezida Kagame akorera abamunenga cyangwa abatinyuka kugira icyo bamubaza ku gitugu akomeje kuyoboresha abaturage.

Kugeza ubu, nta munyarwanda wari gutinyuka kubaza perezida Kagame imikorere ya leta ye, mu gihe n’umunyarwanda watinyutse kunenga ibitagenda  mbere y’umushyikirano w’ubushize, witwa Dr Specioza Uwiherekeje wari waturutse muri diaspora ya Zambiya, yatewe n’inzego z’umutekano za perezida Kagame, zimuhatira kuvuguruza  muri iyo nama y’umushyikirano ibyo yari yavugiye mu yindi nama azinenga .

Ikindi nta Munyarwanda  ushobora gutinyuka kuvugira mu Rwanda, mu gihe azi neza ko ari perezida Kagame ubwe wifungiye  ibinyamakuru byamunengaga, inzego z’umutekano ze zikica umunyamakuru Rugambage Jean Leonard , abandi banyamakuru basigaye zikabameneshereza mu mahanga . Mu gihe nanone abanyapolitiki nka Kagwa Andre Rwisere , Ntare Semadwiga Denis hamwe n’abandi  babacyegetse imitwe   kubera gutinyuka  kunenga leta ya Kagame .

Ikinamico rya perezida Kagame rirarenze doreko atinyuka  kuvuga ko abanyarwanda badacyeneye ubavugira kandi akongera kwivuguruza yibaza impamvu batavuga babaye ibiragi . Ibi nabyo bikaba ari ukubashinyagurira, binatangaje kubona  yibaza  aho abanyarwanda bazavugira  cyangwa uzabavugira, mu gihe  ibitangazamakuru byose byigenga abanyarwanda bavugiragamo  yabifunze, igitugu cye kikaba kimaze kurenga urugero  aho  n’abaterankunga batinyutse kuvugira abanyarwanda  abatukira ku karubanda. Izi mpamvu ubwazo zikaba zihagije, ko perezida Kagame yisubiza ko abanyarwanda bagizwe ibiragi kubera gutinya kwicwa cyangwa gushyirwa ku ngoyi.

Uburinganire :
Biratangaje kubona ko kugeza magingo aya, atarasobanukirwa ko yaba abanyarwanda cyangwa abaterankunga bamaze gusobanukirwa ya turufu ye akunze kuvuga yo gushyira abagore mu myanya myinshi y’ubuyobozi  ari ukubeshya. Ibi byisobanuye igihe yananirwaga kwihanganira abagore batarenze batatu batinyutse kunenga igitugu cye akabamarira muri gereza. Kugeza magingo aya, nta kuntu perezida Kagame yakwivuga ko yateje imbere abagore mu gihe abanyamakuru  nk’ Agnes Nkusi Uwimana na Saidati Mukakibibi bakatiwe igifungo kingana kuriya bazira gusa kunenga leta ye na Kagame ubwe . Biratangaje na none kubona Kagame wananiwe kwihanganira umunyapolitiki wenyine w’umugore utavuga rumwe na we Madame Ingabire Umuhoza Victoire akamufunga, yarangiza akajya kubeshya abanyarwanda ko yateje imbere uburenganzira bw’abagore.

Ubutabera :
Ni mu gihe ,perezida Kagame akwiriye kunenga urukiko rw’ Arusha, nk’uko yabikoreye mu mushyikirano, kubera ko  urwo rukiko rwananiwe kumucira urubanza we n’abambari be,  nyuma y’imbaga y’abantu bagiye bicwa ku mabwiriza ye yaba mu Rwanda cyangwa muri Kongo.

Abakurikiranira hafi ibya politiki y’u Rwanda, bemeza ko kuba kugeza ubu perezida Kagame atarafatwa kugirango ashyikirijwe inkiko mpuzamahanga kimwe nk’abandi bicanyi, nibyo bimutera guhora ashaka kwongera kumena amaraso no kutubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu, aho amaze  guhekura abaturage b’ibihugu byinshi  ariko akaba akidegembya.

Perezida Kagame na none yaboneyeho umwanya wo kwerurira abanyarwanda ku mugaragaro, ko agomba kuzavugurura itegekonshinga akiyongeza izindi manda, ari nayo mpamvu kugeza ubu yeruye kimwe nk’abandi banyagitugu akaba yaranyuzemo kwibasira imiryango iharanira uburengazira bw’ikiremwamuntu , itangazamakuru hamwe n’abaterankunga mu rwego rwo gutera ubwoba  buri muntu wese utinyutse kunenga igitugu akomeje kuyoboresha abanyarwanda ataretse  no kubica .
Kagabo , London
Perezida Kagame akomeje kuyoberesha Abanyarwanda Igitugu!

No comments: