Africa Great Lakes Democracy Watch



Welcome to
Africa Great Lakes Democracy Watch Blog. Our objective is to promote the institutions of democracy,social justice,Human Rights,Peace, Freedom of Expression, and Respect to humanity in Rwanda,Uganda,DR Congo, Burundi,Sudan, Tanzania, Kenya,Ethiopia, and Somalia. We strongly believe that Africa will develop if only our presidents stop being rulers of men and become leaders of citizens. We support Breaking the Silence Campaign for DR Congo since we believe the democracy in Rwanda means peace in DRC. Follow this link to learn more about the origin of the war in both Rwanda and DR Congo:http://www.rwandadocumentsproject.net/gsdl/cgi-bin/library


Sunday, December 18, 2011

RWANDA:IJWI RY'ABANYARWANDA BICIWE MUMASHYAMBA YA CONGO : NATWE DUKENEYE KWIBUKWA NO GUSABIRWA !

by Habimana Rukundo on Thursday, 6 October 2011 at 13:34
Niba abo FPR yatsinze muri Congo nabo ari abantu, bakwiye gusabirwa no kwibukwa.

Niba abo FPR yatsinze muri Congo nabo ari abantu, bakwiye gusabirwa no kwibukwa.

Taliki ya 1 Ukwakira 2010, LONI yakoze igikorwa gifite agaciro gakomeye cyane, ubwo yatangazaga ku mugaragaro MAPPING REPORT. Iyo Raporo yerekana ukuntu Abanyarwanda benshi bo mu bwoko bw'Abahutu bishwe urw'agashinyaguro , batagira kirengera , bashonje, bananiwe, barwaye......Loni ivuga n'ukwiye kuryozwa ubwo bwicanyi ndengakamere ariwe Paul KAGAME n'ingabo ze. Ndetse LONI igera n'aho yemeza itarya amagambo ko ubwo bwicanyi Paul Kagame yakoreye Abahutu buzitwa JENOSIDE, nihajyaho urukiko , imanza zigatangira.

Ntabwo nzinduwe no kuzikura akaboze ngamije kubabaza imiryango y'ababuze ababo. Gusa aho ibihe bigeze Abanyarwanda dukwiye kwicara tugashyira ubwenge ku gihe:

(1) Imyaka ikabakaba 14 irashize abantu ibihumbi amagana bishwe kandi ibisigazwa byabo bicyanamye iyo mu mashyamba, biribwa n'inkongoro n'ibisiga.

(2)Ubutegetsi bwa Paul Kagame bwihakanye ku mugaragaro abo benegihugu bwatsinze muri Congo ku buryo bwababujije uburenganzira bwabo bwo gushyingurwa no kwibukwa.

(3)Ubutegetsi bwa Paul Kagame bwabujije imiryango y'abishwe kubavuga no kubibuka!

Ibi bikaba bitera umujinya n'agahinda bihoraho ababuze ababo. Sinzi impamvu ubutegetsi bwa Paul Kagame butumva ko gukomeza guhatira abantu kutibuka ababo ari ikirunga kitazabura kuruka kandi kigasenya byinshi ! Ubu koko habuze abantu bashyira mu gaciro bagira Paul Kagame inama yo kureka Abahutu yiciye nabo bakibuka ababo maze imitima ikaruhuka? Iki gitugu cya FPR kirenga imbibi z'ikibuga gisanzwe gikinirwaho politiki kikajya gusheregeta imitima y'abenegihugu nacyo ni ubundi bwoko bwa jenoside : ni ITSEMBAMITIMA ryizwe neza rigashyirwa mu bikorwa na Paul Kagame n'Abambari be. Iyo umuntu atakigira umutima haba hasigaye iki kindi ? Abanyarwanda benshi bashiriye imbere, ni ukubabona bagenda gusa !

Niba abo FPR yatsinze muri Congo nabo ari abantu, bakwiye gusabirwa no kwibukwa

Aya magambo yivugiwe na Paul Kagame arata ibigwi by'ubwicanyi bwe

{  http://youtu.be/_mqVXJYU8x0 }


Niba abo FPR yatsinze muri Congo nabo ari abantu, bakwiye gusabirwa no kwibukwa.

Ibi kandi birushaho gusenya imitima n'igihugu iyo buri mwaka guhera taliki ya 7 mata, Abanyarwanda bose BAHATIRWA kwibuka abazize jenoside yakorewe Abatutsi BONYINE. Kwibuka Abatutsi bishwe mu 1994 birakwiye kuko ari abana b'u Rwanda bazize akamama. Nyamara ariko kubibuka BONYINE ni ugucamo Abanyarwanda ibice kugira ngo ubone uko ubategeka mu nyungu zawe gusa zidafite aho zihuriye n'inyungu rusange . Paul Kagame ni byo akora gusa ,abizi neza kandi abishaka ! Na none ariko guhatira Abahutu kwibuka Abatutsi bonyine , mu gihe bizwi ko abo Bahutu nabo bafite ababo ibihumbi amagana bishwe n'ubutegetsi buriho kandi bo bakaba bategetswe kufunga kinwa, ni iyicarubozo ryari rikwiye guhabwa iherezo bwangu.

Ahari ubwo LONI yafunguye amarembo, taliki ya 1/10/2010, abishwe na FPR nabo bagiye gutangira kwibukwa! Nkaba ngira ngo nibutse Abanyarwanda biciwe na FPR ko nimudahaguruka ngo muharanira uburenganzira bwanyu atari Paul Kagame uzabubahaho Cadeau !
Umwaka utaha taliki ya 1/10/ 2012, ishyirahamwe ry'abapadiri n'Abihayimana ryitwa Fraternité Sacerdotale pour la promotion de la non-violence évangélique, riratumira Abanyarwanda bose babyifuza ko bazava mu bihugu byose byo ku isi maze bakaza mu BUFARANSA , mu gitambo cya Misa (Messe Internationale) kizaharirwa gusabira no kwibuka abo Banyarwanda bose Ubutegetsi bw'igihugu cyacu budashaka ko bavugwa kuko ari bwo bwabivuganye. Hazibukwa n'Abavandimwe b'Abanyekongo batwakiriye nk'impunzi hanyuma Paul Kagame akabiheraho akabarimbura.

Iryo shyirahamwe ryatugejejeho icyifuzo cy'uko iyo misa yamenyeshwa abantu bose hakiri kare bityo ababishoboye bagatangira gutekereza uko batenganyiriza urwo rugendo.

Ubwo mumenye italiki n'igihugu, hasigaye gusa kuzabagezaho aderesi yuzuye y'Urusengero Misa izaberamo, gahunda y'amasomo n'indirimbo. Bizabageraho igihe kigeze.

Fraternité ngo irasaba Amakorari (Chorales) yifuza kuzagira uruhare muri iyo misa ko yakwimenyekanisha hakiri kare.

Umwanzuro

N'ubwo ubutegetsi bwa Paul Kagame bwo bukomeje kwibeshya ko bushobora gukurikirana kugera n'ikuzimu abo bwishe kugira ngo bukomeze bubakandamize buhonyora uburenganzira bwabo, ni ngombwa ko abemera ko no "Hakurya y'imva hari ubugingo" bataheranwa n'icyunamo, ahubwo bakubura umutwe , bakavuga badatinya ko Abanyarwanda twese tureshya imbere y'amategeko, haba muri ubu buzima n' imbere y'urupfu, kuko imbere y'Uwiteka :


Niba abo FPR yatsinze muri Congo nabo ari abantu, bakwiye gusabirwa no kwibukwa.