Africa Great Lakes Democracy Watch



Welcome to
Africa Great Lakes Democracy Watch Blog. Our objective is to promote the institutions of democracy,social justice,Human Rights,Peace, Freedom of Expression, and Respect to humanity in Rwanda,Uganda,DR Congo, Burundi,Sudan, Tanzania, Kenya,Ethiopia, and Somalia. We strongly believe that Africa will develop if only our presidents stop being rulers of men and become leaders of citizens. We support Breaking the Silence Campaign for DR Congo since we believe the democracy in Rwanda means peace in DRC. Follow this link to learn more about the origin of the war in both Rwanda and DR Congo:http://www.rwandadocumentsproject.net/gsdl/cgi-bin/library


Thursday, December 29, 2011

RWANDA:Icyo umukobwa wa Ingabire Victoire avuga ku rubanza rwa nyina

Hashize 2 days Iyi nkuru yanditswe. Yashyizweho kuwa 27/12/2011 . Yashyizwe ku rubuga na   ·   Ibitekerezo 20 Raissa Ujeneza, umukobwa wa Ingabire Victoire, muri iyi minsi y’impera z’umwaka yaganiriye na Radio yitwa AfrobeatRadio ikorera i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agira icyo atangaza ku rubanza rw’umubyeyi we ufungiye mu Rwanda.
Raissa Ujeneza na Ingabire Victoire mu 2010
Raissa Ujeneza na Ingabire Victoire mu 2010

Ujeneza yatangaje ko ibyaha nyina umubyara ashinjwa byo gukorana n’umutwe w’iterabwoba, gukwirakwiza ibihuha, gutanya abanyarwanda yifashishije amoko no guhamagarira abantu kwanga Leta iriho atari byo.
Uyu mukobwa wa Ingabire wiga amategeko mpuzamahanga n’ay’Uburayi muri Kaminuza ya La Haye mu Ubuholandi, yavuze ko amakuru afite ku rubanza rwa Ingabire ari uko ubu ategereje kongera kuburanishwa kuko urubanza rwe rwasubitswe. Akaba yavuze ko atarongera kuvugana na nyina kuva yafungwa mu Ukwakira umwaka ushize.
Ujeneza yavuze ko we na basaza be babiri na se bandikira nyina, ariko batabasha kumwandikira ibyihariye (privé) kuko inzandiko zabo zibanza guca ku bashinzwe kurinda gereza afungiyemo.
Raissa Ujeneza yavuze ko babajwe cyane no kuba ibyo ababuranira Ingabire basabye ko yarekurwa byagateganyo akajya kwizihiza Noheli n’umuryango we mu Ubuholandi, byaje kwangwa n’urukiko. Yatangarije iyi Radio ko yumva afite ikizere ko nyina azarekurwa kuko ibyo aregwa atari ukuri.
Raissa kandi yatangaje ko musaza we Riszt Shimwa w’imyaka 9, amaze kumenyera kutaba kumwe na nyina, kandi azi neza ibyabaye, nubwo ngo ku myaka ye adahita abyiyumvisha.
Uyu mukobwa w’imfura ya Ingabire Victoire, akaba yavuze ko yumva Umuryango mpuzamahanga ukwiye gushyira igitutu kuri Leta y’u Rwanda kugira ngo mama we arekurwe.
Urubanza rwa Victoire Ingabire rukaba rwarasubitswe kugirango inzandiko zaturutse mu Ubuholandi zitanzwe n’inzego z’iperereza zaho ku byakorwaga na Ingabire igihe yari muri icyo gihugu, zibanze zishyirwe mu ndimi zikoreshwa mu nkiko z’u Rwanda, zivanwa mu kidage.
Urubanza rukazasubukurwa tariki 16 Mutarama 2012.
Jean Paul Gashumba
UMUSEKE.COM

No comments: