Hashize 2 days Iyi nkuru yanditswe. Yashyizweho kuwa 27/12/2011 . Yashyizwe ku rubuga na umuseke1 · Ibitekerezo 2 Mark Zuckerberg watangije urubuga ruzwi cyane rwa facebook, yagaragaye aryoherwa no kugenda ku mugongo wa rwarikamavubi mu gihugu cya Vietnam, aho yari ku munsi ukurikira Noheli bita Boxing Day
Yari mu misozi yo mu cyaro cya Vietnam aho umworozi muri ako gace yamufashaga kwishimisha ku mugongo w’imbogo imenyeranye n’abantu.
Uyu muherwe washinze ruriya rubuga mpuzambaga, yahisemo kujya kwishimira impera z’umwaka muri Vietnam, igihugu Facebook yafunzwe (itemewe gukoreshwa) n’ubuyobozi bwa gikomunisiti (communist) buyoboye Vietnam.
Zuckerberg yajyanye n’umukobwa bakundana Priscilla Chan, n’izindi nshuti, bageze i Hanoi, umurwa mukuru wa Vietnam, tariki 22 Ukuboza, bakaba nubu ariho bibereye.
Nubwo umuvugizi w’uyu musore yavuze ko uruzinduko rwe rugamije kwishimisha gusa, hari abemeza ko Zuckerberg yagiye muri Vietnam kwerekana ko Facebook ntacyo yatwara baramutse baretse igakoreshwa na rubanda rwaho.
Mark Zuckerberg, 27, ni umunyamerika w’inkomoko muri Israel, mu 2004 yiga muri Kaminuza ya Havard, yafunguye urubuga rwa Facebook ruza kumenyekana ku isi yose. Ubu nirwo rubuga rwa kabiri rusurwa n’abantu benshi ku isi nyuma ya Google.
Bitangira, Zuckerberg yafunguye urubuga ruto yise “Facemash”, rwari rugamije gutora umuntu usa neza uhereye ku mafoto aho muri Kaminuza.
Uru rubuga rwamaze icyumweru kimwe gusa kuko ubuyobozi bwa Havard bwahise burufunga bitewe n’uko rwatezaga ibibazo kuri “Server” za Kaminuza kubera gusurwa cyane. Zuckerberg yategetswe gusaba imbabazi muruhame, arabikora.
Umuhungu ntiyashizwe, tariki ya 4 Gashyantare 2004, mu cyumba cye cyo kuraramo muri Havard, yakoze urubuga yise “Facebook”, igitangira yari iya Kaminuza ya Havard gusa, nyuma ayikwirakwiza mu zindi Kaminuza zikomeye nka Stanford, Columbia, New York University, Cornell, Yale n’izindi bityo bityo kugeza ikwiye hose ku Isi, n’i Rwanda.
Kubera igikorwa cye gihuza benshi, uyu munsi, umutungo wa Mark Elliot Zuckerberg urabarirwa muri Miliyari 17.5 z’amadorari (17.5$ Billion).
Source: Thesun, Photos: Internet
Plaisir MUZOGEYE
UMUSEKE.COM
2 comments:
m8l80p8n59 m5o23a8k80 i8s52t5v61 d7d35y8d23 e3l56r9r49 c6f56k4s07
gucci replica w53 w8t08z4m42 replica bags from china n40 m5h45v4k65 replica ysl bags a73 y8q05k4x78
Post a Comment