From the online NEWSPAPER," LE PROPHETE UMUHANUZI"Bye, Bye Kagame!
Abatagushaka babaye benshi...kandi uzize ubugome bwawe: urica Abenegihugu, ukagira n'akaboko karekare. Ntitugishoboye kukwihanganira !
Abatagushaka babaye benshi...kandi uzize ubugome bwawe: urica Abenegihugu, ukagira n'akaboko karekare. Ntitugishoboye kukwihanganira !
Ijambo Perezida Kagame yavugiye mu ruhame i Kigali, taliki ya 15/12/2011, ubwo yatangizaga Inama ya 9 y’Umushyikirano,
ntirizibagirana
mu mateka. Ni ijambo rirerire ryamaze iminota 33 n’amasegonda 10.
Iryo jambo yarivuze mu Kinyarwanda kugera ku munota wa 11 n’amasegonda
11 , hanyuma akomeza avuga mu rurimi
rw’icyongereza, bigaragara ko yashakaga kubwira ba Banyamerika
bamushyize ku butegetsi none ubu bakaba bamuhatira kubuvaho bwangu !
Yarabaneguye karahava, yifata ku gahanga arabatukagura,
arabagaya biratinda, muri make abahindura zero! Twibuke ko
abanyacyubahiro 2 b’Abanyamerika aribo Jonnie Carson na Suzan Rice bari
baherutse gusura u Rwanda ndetse bakahavugira amagambo
akomeye agaya imikorere mibisha y’ubutegetsi bwa Kagame n’Agatsiko
ke k’Abasajya.
I.Kagame ubwe arivugira ibyo Abanyamerika bamushinja
Ijambo ryakorogoshoye Paul Kagame cyane rikaba risa n’iryamubujije amahwemo ngo ni iryavuzwe na Suzan Rice taliki ya
23/11/2011 . Uwo mutegarugori uhagarariye Leta zunze ubumwe za Amerika muri Loni akaba n’inshuti
bwite ya Kagame yashimye ibikorwa by’amajyambere u Rwanda rwagezeho , hanyuma yongeraho ati “ARIKO” ….nta demokarasi , abanyarwanda bakomeje kwamburwa uburenganzira bwabo bwo
kuvuga icyo batekereza, nta majyambere arambye ashoboka muri iki gihugu!
Hari n’ibindi bikomeye
Suzan Rice na Jonnie Carson babwiriye Kagame mu ibanga, bikaba rero ari
nabyo byabaye nk’ibimusaza, none dore yiyemeje kubishyira
ku kabonabose.
1.Dore uko Kagame ubwe avuga icyamusajije :
“Buri munsi imvugo
wumva hanze cyane kurusha mu gihugu, cyangwa wumva no mu batari
Abanyarwanda baba mu gihugu, interuro ikabanza ikaba
ibyizaaa byose Abanyarwanda bakora, u Rwanda rukora, byinshi,
bakabishyira ku murongo, barangiza bakongeraho ngo “ARIKO…ariko! Iyo ariko niyo nshaka ko dusuzuma, tukareba niba ifite
agaciro, niba ifite ishingiro…”
Hanyuma Kagame akarondora ibirego abo banyamahanga bamurega :
(1)Abanyarwanda ntibagira uburenganzira, ntibavuga
(2) Nta demokarasi
(3)Nta Press freedom: Nta bwisanzure bw’itangazamakuru
(4)No political space: Urubuga rwa politiki rurafunze( Ingoma y’igitugu)
Hanyuma Kagame akigiza nkana ngo “harya ibindi bakunze kuvuga ni ibihe ?” ari ukugira ngo akwepe ibindi birego bibiri nabyo Abamanyamahanga
n’Abanyarwanda bamushinja:
(5) Kuba ari umujura kabuhariwe usahura umutungo w’u Rwanda n’uwa Kongo mu nyungu ze bwite n’umuryango we gusa.
(6) Kuba ari umwicanyi
kabombo wishe Abanyarwanda batagira ingano ndetse akica n’abanyamahanga
benshi, ariko akaba yarogeye uburimiro ku banyekongo,
ndetse raporo Mapping ya Loni yasohotse taliki ya 1/10/2010 yo ikaba
inamushinja jenoside yakoreye Abahutu muri Kongo!
2. ICYITONDERWA:
a. ITURUFU
rya Kagame ni ugushaka gushuka Abanyarwanda: agamije kumvikanisha ko
ibi birego bikaze bimuri ku gatwe atabishinjwa
n’Abanyarwanda ubwabo ko ahubwo abinshinjwa n’ABANYAMAHANGA b’injiji
gusa, ziharanira inyungu zitari iz’Abanyarwanda! Gusa nta we utabona ko
iri turufu ari ikigarasha ndetse gicitse! Abanyarwanda
bateraniye imbere ye bari kumuhema, akagira ngo baramushyigikiye!
Kagame arababaje.
b.Kagame ari kubeshya izuba riva ngo ikibazo gihari ni uko turi “Integamaboko, mendiants, “beggers”, kuko ibihugu byacu bitunzwe no
gusabiriza , ibyo bikaba bituma ibihugu by’abazungu byadusuzugura!
N’ubwo ubukene bw’igihugu
cyacu ari ikibazo kitoroshye, ariko sibyo Kagame azira! Arazira ibyaha
bikomeye yakoze, nareke kubeshya, yishyira aheza!!!
Arashaka gufata ikibazo cye ku giti cye ngo akigire ikibazo
cy’igihugu cyose kandi siko biri, nakenyere zimurye wenyine !!
II. Ingingo Kagame ashingiraho yiregura !
Mu by’ukuri Kagame ageze
aho umwana arira nyina ntiyumve! Na we arabyiyumvamo neza ko amaherezo
ye mabi atagishoboye kuyasubiza inyuma. Ntazi aho
ari , aho agana ho arahabona neza!
Igitangaje ariko ni iki :
aho kugira ngo acishe make arebe uko yakosora ibyo bamunenga, ahisemo
kunangira umutima, yiyemeje kwifata ku gahanga atuka
abamubwiza ukuri: akabannyega ngo abo bigize ABARIMU b’ubwigenge(Teachers of freedon), abatoza ba press freedon , Intangarugero
za political space…ngo bazajye kubyigisha IWABO.
Kagame arasa n’ugerageza guca abo Banyamahanga intege ababwira ngo ntibibeshye ngo Abanyarwanda( ni ukuvuga Kagame n’ Agatsiko ke k’Abasajya gusa !!!)
bameze nk’abandi Banyafurika !! Ngo bateye ukwabo, bagira ijabo,
ntibavugirwamo ! Kwa KWISHONGORA kwakoreye ishyano ingoma ya cyami ,
dore ng’uku ntaho kwagiye !!!!! Kagame yibwira ko arusha iki Mubaraki,
Benali cyangwa Kadhafi?
Kagame yibwira ko
Iterabwoba ashyira ku Banyarwanda yarishyira no ku Banyamerika
bigashoboka? Niba atarasaze, arajijwe cyane! Gusa umuntu yamwumva, nta
we upfa adapfunda imitwe!
1. Uko Kagame asubiza ibirego ashinjwa birababaje
(1)Ikirego cy’uko Abanyarwanda batakigira uburengazira bakaba batavuga.
Kagame agisesengura neza. Ku bwe Abanyarwanda bari mu byiciro bitatu kandi koko ni ko biri ! Hari abatavuga kubera ko :
*Ari ibiragi
*Bashaka kuvuga hakagira ubafata ku munwa ngo batavuga
*Ntacyo bafite cyo kuvuga
Igiteye isoni mu mvugo ya Kagame ni uko yigiza nkana
nk’umwana w’igitambambuga kugeza ubwo abo abwira bamunnyega akagira ngo
bari kumushima ! Kuba Abanyarwanda batavuga ni we
ubwe ubitera, n’ubwo yigira nk’aho atabibona :
a.Hari abo yahinduye IBIRAGI kandi bari basanzwe bazi kuvuga!
Abo ni abitwa INTUMWA ZA RUBANDA :
Abadepite n’Abasenateri bo mu Rwanda, rubanda yari ibaziho ubushobozi
bwo kuvuga ibibazo bihangayikishije abaturage !
Kagame yabahaye ruswa y’umushahara w’akataraboneka, abaha amazu
n’amamodoka …ahasigaye bararuca bararurimira. Bibuka kuzagira icyo
bavuga ari ko bagiye gutangaza ngo nibahindure Itegeko nshinga
kugira ngo Kagame yiyamamaze izindi Manda nyinshi, kuko ari we
wenyine wayobora u Rwanda, ngo igihe cyose ataruyoboraga, u Rwanda
ntirwariho ! Ngibyo ibiragi biteye
agahinda !
b.Hari abatavuga kubera ko igihe cyose bashatse kuvuga Kagame abapfuka umunwa !
Abo ni abanyapolitiki n’abanyamakuru bigenga. Victoire
Ingabire ko yiyemeje kuvuga ubu ari he ? Bernard Ntaganda, Deo
Mushayidi, Charles Ntakirutinka…bari he ? Rwisereka
abarizwa he ?
Bari hehe abanyamakuru
Uwimana Anyesi na Saidati Mukakibibi ? Ubu se Kagame yavuga ko
atabapfutse umunwa? Jean Leonard Rugambage na Ingabire
Charles, harya bariwe n’intare?
c.Hari abatavuga kuko ntacyo bafite cyo kuvuga
Abo ni Abanyarwanda bose muri rusange. Ntacyo
babona bavuga kubera ko BUMIWE! Kandi ikinyarwanda kiravuga ngo uwumiwe
ntaha
umwana ibere! Ibyo Kagame n’Agatsiko ke bakora ni AGAHOMAMUNWA:
barica, barafunga, barakubita, barakomeretsa ,barasahura….BARENGANYA
abaturage, imyaka igashira indi igataha! Bakora nk’aho ari
imashini zagenewe kwica gusa! Hari ibyo bakora ukabona atari abantu
bafite umutima! Ni yo mpamvu benshi mu banyarwanda bumiwe bagahitamo
kwicecekera!
Umwanzuro kuri iki kirego :
Iturufu yo kuvuga ko Kagame yarwaniye freedom,
bityo akaba ntacyo agikeneye kwigishwa n’abazungu, ahubwo kuba
yararwanye bikaba bimuha
uburenganzira bwo kwambura abandi Banyarwanda ubwigenge
n'uburenganzira bwabo, iyo turufu ni iyo kubikwa mu kabati k’ibigarasha
bicitse!!! Ahari Kagame na we nibwo agiye yabimenya!
(2) Ku kirego cy’uko political space ifunze,
Kagame aremeza ko nta
space isumba iyo afite imbere ye, ni ukuvuga INAMA y’UMUSHYIKIRANO: aha
hantu harakomeye! Demokarasi Kagame yemera , urubuga
yiteguye gukiniramo ni urugizwe n’ INKOMAMASHYI
gusa , zimuvuga ibigwi atagira! Birumvikana ko muri urwo rubaga
rw’Umushyikirano , abatavuga rumwe na we nta mwanya bahafite! Ibi
bihuje n’ukuri !
(3)Ku kirego cy’uko asahura amabuye y’agaciro ya Congo:
Mu minsi ishize Kagame
yagize ubwoba maze yirukankana twa toni 80 gusa tw’amabuye y’agaciro
yasahuye, ayasubiza Abanyakongo ! Kiriya gikorwa cyo
gusubiza iby’abandi cyabaye ikimenyetso cy’uko Pression
internationale itangiye kumuvana ku izima!
(4) Ku kirego cy’uko ari umwicanyi kabuhariwe ,
wagize uruhare muri jenoside y’Abatutsi ,agakora n’iy’Abahutu, Kagame akomeje wa mukino wo
kujijisha,
akegeka ibyaha bye ku bandi kugira ngo yibagize ibye ! Dore kugira ngo
yikure mu isoni, abuze kuvuga uruhare rwe muri ubwo bwicanyi
ndengakamere ahitamo kurega Abazungu ngo baha ubwigenge BAGOSORA
Théonste ngo wapanze jenoside (le cerveau du génocide)! Nyamara Urukiko
Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rukorera Arusha
rwarangije kwerekana ko abo Kagame yabeshyeraga ko bapanze jenoside,
atari bo babikoze! Ndetse rwose bamwe urukiko rwabagize abere,
rurabarekura! Ibi bishatse kuvuga ko niba jenoside
yaratekerejwe igapangwa, nta wundi wayitekereje uretse nde ? PAUL
KAGAME. Amahanga yamaze gusobonakukirwa ko NYIRABAYAZANA nta wundi utari
Paul Kagame, we wari ukeneye jenoside yarimbuye Abatutsi
kugira ngo abone uko yifatira ubutegetsi. Hanyuma kandi aho amariye
kubufata yagombaga no gutsemba Abahutu ahereye ku bajijutse kugira ngo
abone uko akomeza kuyobora igihugu, akoresheje
igitugu n’ubugome nk’ibyo yagaragaje kugeza ubu, nta we umuvuguruza !
None disi dore ibyo byose biramugarutse !
III. Igihe
kirageze: n’Abanyamerika bashyize Kagame ku butegetsi barambiwe
AKARENGANE ingoma y’igitugu cya Minorité y’Abasajya ikomeje gukorera
Abanyarwanda!
Nk’uko Kagame abyivugira muri
iri jambo, ngo Abanyamahanga bari kumuhatira kwegura ku mirimo y’umukuru
w’igihugu atagombye ko manda ye irangira muri 2017! Gusa
yirengagiza ko abo Banyamerika bazi neza ko iyo manda yitwaza ari
nyirarureshwa kuko mu by’ukuri Kagame atigeze atorwa n’abaturage.
Abanyarwanda bavuze ko batamushaka ubwo muri 2003 bitoreraga
Faustin TWAGIRAMUNGU ariko Kagame abifashijwemo na Karangwa
Chrysologue ushinzwe Komisiyo y’Igihugu y’Amatora bakiba amajwi mu buryo
bw’igitugu giteye ishozi! Ikinamico y’amatora ya perezida
yabaye mu 2010 yo nta wakwirirwa ayigarukaho ! Umuntu wemeza ko
akundwa n’abaturage avuga ko yazaniye iterambere ritangaje yatinya ate
guhangana mu matora n’umutegarugori udaheruka mu Rwanda?
Nyamara se na none byamubujije kwiba amajwi ku ngufu ?
Ikibabaje kurushaho ni uko aho
kugira ngo Kagame abone ko abaturage batamukunda maze acishe make
abakorere ibyiza bashaka yarushijeho kubakanda, kubiyenzaho,
kubasenyera amazu, kubatwarira amasambu, kubambura imirima
y’imiceri, kubirukana mu mugi wa Kigali, kubatera za
gerenade,kubafungira ubusa no guhimbira ibyaha Abalideri abaturage
bakundira!
Igihe kirageze ngo Kagame agende, yabishaka, atabishaka, aka wa mugani Kagame yihimbiye, ngo “urusaku rw’igikeri( Kagame) ,
ntirubuza inzovu kunywa amazi (Abanyamerika+Abanyarwanda).
IV. Kuririra Abanyarwanda (amarira y’ingona!) sibyo bizakiza Kagame.
Muri iyi disikuru, hari aho Kagame yageze , asa n’uwongorera abamwumva, ngo “mbese ubwo muzi ko aba bantu bashobora kumpitana? Niba mutabizi muzasobanuze
neza uko Mutara Rudahigwa yagiye ”! Ibi birerekana ko Kagame
azi neza urumutegereje! Niba Abanyamerika bamuhaye ubutegetsi
bararangije kumukuraho amaboko, na we azi neza ko batazamureka ngo
yidegembye kuko azi byinshi! Amaze guhinduka un allié génant,
kandi bene abo ntibagira amahirwe yo kubaho igihe kirekire! Azicwa
byanze bikunze, na we arabizi.
Sinzi impamvu akomeje gupfunda imitwe kandi azi neza igisubizo ! Ndi
nka we natangira gusenga nsaba inema yo gupfa neza: ngasaba
Abanyarwanda imbabazi, ngafungura abafunze, ngasubiza ibyo
nasahuye….nkarekura ubutegetsi bw’abandi ….ubundi nkipfira
nk’imfura! Nta wamenya, yenda hari n’ubwo nagirirwa impuhwe cyangwa se
abana banjye bakazazigirirwa!
UMWANZURO
Iri jambo ni irya nyuma Kagame
avuze. Rirashyira ahagaragara ukuntu ageze ahakomeye. Rirerekana ko
Intare barangije kuyikura amenyo kera, icyo itegereje ni
ijoro rya simusiga, ubwo izaryama, igasinzira ubudakanguka. Abazi
kumva, barumve. Abanyarwanda bashaka ko ibintu bihinduka mu Rwanda,
muzasinzira kugera ryari ?
Zelote Mahoro
Kanda hasi aha wumve iryo Jambo rya Perezida Kagame:
2 comments:
air jordan, louis vuitton pas cher, ralph lauren pas cher, ralph lauren, longchamp, north face, sac louis vuitton, north face pas cher, mulberry, nike roshe, longchamp, roshe run, vans pas cher, lululemon, michael kors uk, burberry pas cher, timberland, mac cosmetics, louis vuitton, nike air force, hollister, oakley pas cher, guess pas cher, hollister, longchamp pas cher, hollister, nike free pas cher, chaussure louboutin, nike free, air max, nike trainers, lacoste pas cher, sac michael kors, hermes pas cher, nike blazer pas cher, louis vuitton uk, scarpe hogan, new balance pas cher, nike roshe run, tn pas cher, ray ban uk, nike huarache, sac vanessa bruno, barbour, converse pas cher, ray ban pas cher, nike air max, abercrombie and fitch, vans outlet, michael kors canada
uggs on sale, babyliss pro, chi flat iron, jimmy choo shoes, canada goose uk, nfl jerseys, celine handbags, asics shoes, p90x workout, moncler, mcm handbags, mont blanc pens, insanity workout, north face outlet, canada goose pas cher, ghd, moncler outlet, lululemon outlet, valentino shoes, soccer jerseys, herve leger, giuseppe zanotti, wedding dresses, instyler ionic styler, soccer shoes, birkin bag, ugg outlet, ugg boots, baseball bats, north face jackets, iphone 6 case, bottega veneta, marc jacobs outlet, moncler, moncler, rolex watches, new balance outlet, uggs outlet, reebok shoes, ugg, nike air max, beats headphones, canada goose outlet, canada goose, abercrombie and fitch, ugg soldes, canada goose outlet, canada goose outlet, ferragamo shoes, hollister clothing
Post a Comment