Africa Great Lakes Democracy Watch



Welcome to
Africa Great Lakes Democracy Watch Blog. Our objective is to promote the institutions of democracy,social justice,Human Rights,Peace, Freedom of Expression, and Respect to humanity in Rwanda,Uganda,DR Congo, Burundi,Sudan, Tanzania, Kenya,Ethiopia, and Somalia. We strongly believe that Africa will develop if only our presidents stop being rulers of men and become leaders of citizens. We support Breaking the Silence Campaign for DR Congo since we believe the democracy in Rwanda means peace in DRC. Follow this link to learn more about the origin of the war in both Rwanda and DR Congo:http://www.rwandadocumentsproject.net/gsdl/cgi-bin/library


Tuesday, December 20, 2011

RWANDA:Madame Victoire Ingabire Umuhoza, Présidente wa FDU-Inkingi yaba agiye kurekurwa?

by Rwanda Rwiza on Tuesday, 20 December 2011 at 19:01
Madame Victoire Ingabire Umuhoza, Présidente wa FDU-Inkingi
Amakuru arimo kuvugwa hanze aha, aremeza ko Madame Victoire Ingabire Umuhoza, Présidente w'Ishyaka FDU-Inkingi, yaba agiye kurekurwa mu minsi ya vuga.
Amakuru ava ahantu hatandukanye aremeza ko nyuma y'igitutu cy'amahanga, Perezida Kagame yafashe icyemezo cyo gufungura uriya mubyeyi ndetse n'abandi banyapolitiki bafunzwe. Nyuma y'aho bigaragariye ko ibirego Madame Ingabire aregwa ibyinshi ari ibihimbano, abatanga buhamya akaba ari abanyabinyoma bigishirijwe na DMI i Kami. Ababikurikiranira hafi babonaga ko ari urubanza rwa politiki rwari rugamije kubuza Madame Ingabire guhangana na Perezida Kagame mu matora ya 2010 ndetse no kumukura mu nzira ya politiki. Perezida Kagame yaba yaratumuye kuri Madame Ingabire ngo yemere ibyaha byose aregwa asabe imbabazi ahite arekurwa. Ariko Madame Ingabire yamubereye ibamba. Ngo arashaka gufungurwa ari umwere kuko ngo yumva nta cyaha yakoze.
Ibi birahura kandi n'uko Perezida Kagame igihe yaganiraga n'abanyamakuru i Kampala mu minsi ishize yavuze ko ngo hari ibyaha yiyemera kandi abisabira imbabazi.
Si ibyo gusa kuko n'abunganira Madame Ingabire basabye urukiko ko Madame Ingabire yarekurwa, urukiko rurabyanga. Ibyo byasabwe mu gihe urubanza rugeze hagati. Rero abantu benshi bakaba bibaza impamvu, abunganira Madame Ingabire basabye ko afungurwa ubu mu gihe bataherukaga gusaba ko afungurwa, kandi nta kintu gishya kindi cyabaye mu rukiko cyatuma hasabwa ko yafungurwa.
Aya mayeri ya Perezida Kagame yo gufungura abantu babanje kwemera icyaha batakoze  bagasaba imbabazi, sibwo bwa mbere akoreshejwe twabibutsa ko na Bwana Pasteur Bizimungu wigeze kuba Perezida w'u Rwanda nawe yarekuwe kuri ubwo buryo.
Ku ruhande rw'ishyaka FDU-Inkingi byaba ari ikuru nziza cyane kuko muri iyi minsi hari ubwumvikana bicye mu bayoboke b'iryo shyaka, ku buryo uyu mudamu ariwe nkingi ikomeye y'iryo shyaka kuko ashobora kumvikanisha abayoboke b'iryo shyaka bafite imyumvire itandukanye kandi bose bakamwumvira. Ibi byatuma na none Ishyaka FDU-Inkingi ryagaragazaga ingufu nke mu kurwanya Leta ya Kigali, kubera gutinya ko Leta yakwihorerera kuri Madame Ingabire, rigiye guhaguruka nk'uko bigaragara ko abandi barwanya ubutegetsi bahagurutse cyane cyane nk'Ihuriro RNC n'abanyarwanda bashaka ko mu Rwanda hagaruka Ingoma ya Cyami igendera ku itegekonshinga.
Tubitege amaso
Matabaro Mariko
Karongi

2 comments:

oakleyses said...

air jordan, louis vuitton pas cher, ralph lauren pas cher, ralph lauren, longchamp, north face, sac louis vuitton, north face pas cher, mulberry, nike roshe, longchamp, roshe run, vans pas cher, lululemon, michael kors uk, burberry pas cher, timberland, mac cosmetics, louis vuitton, nike air force, hollister, oakley pas cher, guess pas cher, hollister, longchamp pas cher, hollister, nike free pas cher, chaussure louboutin, nike free, air max, nike trainers, lacoste pas cher, sac michael kors, hermes pas cher, nike blazer pas cher, louis vuitton uk, scarpe hogan, new balance pas cher, nike roshe run, tn pas cher, ray ban uk, nike huarache, sac vanessa bruno, barbour, converse pas cher, ray ban pas cher, nike air max, abercrombie and fitch, vans outlet, michael kors canada

oakleyses said...

uggs on sale, babyliss pro, chi flat iron, jimmy choo shoes, canada goose uk, nfl jerseys, celine handbags, asics shoes, p90x workout, moncler, mcm handbags, mont blanc pens, insanity workout, north face outlet, canada goose pas cher, ghd, moncler outlet, lululemon outlet, valentino shoes, soccer jerseys, herve leger, giuseppe zanotti, wedding dresses, instyler ionic styler, soccer shoes, birkin bag, ugg outlet, ugg boots, baseball bats, north face jackets, iphone 6 case, bottega veneta, marc jacobs outlet, moncler, moncler, rolex watches, new balance outlet, uggs outlet, reebok shoes, ugg, nike air max, beats headphones, canada goose outlet, canada goose, abercrombie and fitch, ugg soldes, canada goose outlet, canada goose outlet, ferragamo shoes, hollister clothing