Africa Great Lakes Democracy Watch



Welcome to
Africa Great Lakes Democracy Watch Blog. Our objective is to promote the institutions of democracy,social justice,Human Rights,Peace, Freedom of Expression, and Respect to humanity in Rwanda,Uganda,DR Congo, Burundi,Sudan, Tanzania, Kenya,Ethiopia, and Somalia. We strongly believe that Africa will develop if only our presidents stop being rulers of men and become leaders of citizens. We support Breaking the Silence Campaign for DR Congo since we believe the democracy in Rwanda means peace in DRC. Follow this link to learn more about the origin of the war in both Rwanda and DR Congo:http://www.rwandadocumentsproject.net/gsdl/cgi-bin/library


Sunday, December 18, 2011

RWANDA:IBIBERA MU RWANDA BIMEZE NKA WA MUGANI W’UMWAMI W’ABIDISHYI

by Rwanda Rwiza on Sunday, 18 December 2011 at 18:38
 
Kagame ati: Uruhu rurankanyaga bidishyi abandi aho kumutabara bati yego mwidishyi
Ibihe bya politique turimo birakomeye kuko amahanga yafashaga Perezida Kagame akamushyira hejuru akirengagiza ibibi akora bakamurundaho ibifaranga bitabarika, ubu atangiye kumukuraho amaboko, ahubwo arimo kumushyiraho igitutu kuburyo budasanzwe.
Kagame amaze iminsi afite amaganya nk’aya Yeremiya wo muri Bibiliya. Yirirwa ateza ubwega ukuntu abanyamakuru bamwanga, ngo imiryango irengera ikiremwa muntu iramubonerana ikamubeshyera, naho ibihugu by’amahanga ngo byirirwa bimushyiraho igitutu byitwaje imfashanyo zabyo, n’uko abantu batumva ntacyo atavuze: yageze aho avuga ko bagiye kumurekura akikubita hasi akameneka, bamwe ngo batangiye no kumusaba kwegura ngo mandat ye itararangira  ariko abo aganyira aho kumufasha ngo bamugire inama ukuntu yasohoka mu rusobe rw’ibibazo arimo,  bakamusubiza bati ”Komereza aho Nyakubahwa nta wundi dushaka ahubwo uzongere wiyamamaze”.
Ibi bitwibutsa wa mugani w’umwami w’abidishyi aho yishe abasaza bose agasigarana n’abasore gusa, kuri Kagame nabigereranya n’uko burigihe yirukana abantu bashaka kumugira inama nzima ahubwo agafata ba NDIYO BWANA bamushuka ngo arimo gukora neza gusa.
Ubu bamwambitse uruhu rw’imparage ngo n’intwali niwe kamara nta wundi washobora gutegeka nkawe!  Ku buryo hari n’abavuga ngo n’Impano y’Imana. Uko bigaragara uruhu rw’imparage akazuba katangiye kurukubitaho rukamukanyaga nawe yataka aho kumukura muri rwa ruhu bati yego mwidishyi, nihatagira umuntu w’inararibonye utabara uruhu ruramukanyaga abure umwuka bimuviremo no kwitaba Rurema, muri ibyo byose ariko induru y’abidishyi ni yose bati yego mwidishyi ntibumva ingorane arimo.
Hari ibimenyetso byinshi byerekana ko Kagame atorohewe:
-Ibihugu by’ibihangange (UK, USA..) byafashije Kagame cyane bimuha Butamwa yiyonereraho na  Ngenda arica arakiza aridagadura agera no muri Congo sinakubwira, abantu arica ibihumbi n’ibihumbi araruha, abo bene madamu  rwose baricecekera ntihagira n’ukoma. None ba bantu bamuretse agakora ibyo byose ntibavuge,  harapfa umuntu umwe bose bakamuraza ku nkeke ngo nasobanure
-Kera ibitangazamakuru byose byo mu mahanga byamuvugaga nk’umuntu ngo w’intwali none ubu nawe arivugira ngo abanyamakuru baramwanga, ntibatinya kuvuga ko ari umunyagitugu (dictator)
-Urukiko mpuzamahanga rwatangiye kugira abantu abere abandi ndetse bagafungurwa, ubu batangiye kwibaza niba nta bantu bo muri RPF nabo bagomba gukurikiranwa. Bagosora basanze gutegura Génocide bitamuhama, ntibyabatangaza rero bene Madamu bayihamije mwene Rutagambwa izuba riva.
-Mapping Report bari barabitse mu kabati barayisohoye,
- iby’indege ya Habyalimana nabyo birasohoka vuba aha
-Callixte Mbarushina wa FDLR ngo nta bimenyetso
-Ubu abakuru b’ibihugu bikomeye baramusaba gushyikirana n’abatavugarumwe nawe, gufungura abanyapolitiki bafunze (Hari inkuru zivuga ko agiye kubafungura vuba aha, ariko arimo gushaka amayeri yo kubafungura adataye ibaba), kureka ibinyamakuru bigakora nta nkomyi, kureka amashyaka agakora, ndetse hari n’abagera aho bamusaba kwegura  mbere ya 2017 mandat ye itarangiye.
-Ubutavugarumwe nawe ntibamworoheye aho agiye hose yakirwa n’imyigaragambyo, nawe yagira ngo hari icyo akoze agatanga amafaranga atagira ingano mu bantu ba diaspora ngo n’intore bakirira bakidagadura bati YEGO MWIDISHYI
-N’izindi ngorane nyinshi ntiriwe mvuga
Abitwa ko bagira inama Kagame bose baricecekeye ahubwo bamubwira  ko ari igihangange,  ko ntacyo azaba ko ahubwo agomba gukomereza aho akanahindura itegeko nshinga akongera kwiyamamaza muri 2017. Urundi rugero n’igihe inama ya 9 y’umushyikirano isozwa yavuze ko nta bibazo bya bindi yita bibi byigeze bibazwa. Abaza Prime Minister niba atayunguruye ibibazo undi ati oya. (Njyewe ubwanjye nabajije ibibazo birenga icumi, nta kibazo nakimwe cyahise kandi byose byari byerekeye politique n’ubutabera, nanabajije niba iriya nama itakwiga ukuntu leta yashyikirana n’abayirwanya). Niba atari Kagame ubeshya ni Prime Minister ubeshya. Niba ari Prime Minister ubeshya ibyo akora ni nko kwanga gutabara umwami w’abidishyi uruhu rutangiye kumukanyaga.
Umwanzuro
Kagame rero niba yishakira ejo hazaza heza nashake abantu b’inyangamugayo kandi b’inararibonye bamubwiza ukuri, atari abandi bamugira ikigirwamana bakamushuka ko ashoboye byose nk’Imana. Maze nawe agerageze gufungura inzira ya politique akore amavugurura ya ngombwa yose ashoboka, abanyarwanda bose bicare hamwe bavuge ibibazo byabo ntawe utewe ubwoba, areke amashyaka akore, yicare aganire n’abatavuga rumwe nawe, impunzi zitahuke, abafunze bafungurwe n’ibindi... Ayo mavugurura yarangirana na Mandat ye akagenda ari intwali nk’umuntu wakoreye neza igihugu. Kandi ntawe uzamukurikirana, ingero zirahari kandi mu nshingano z’uwamusimbura hagomba kubamo kumurinda abanyamahanga. Naho rero niyishinga abidishyi uruhu ruzamwumiraho rumukanyage kugeza apfuye nabi.
Matabaro Mariko
Karongi

2 comments:

oakleyses said...

air jordan, louis vuitton pas cher, ralph lauren pas cher, ralph lauren, longchamp, north face, sac louis vuitton, north face pas cher, mulberry, nike roshe, longchamp, roshe run, vans pas cher, lululemon, michael kors uk, burberry pas cher, timberland, mac cosmetics, louis vuitton, nike air force, hollister, oakley pas cher, guess pas cher, hollister, longchamp pas cher, hollister, nike free pas cher, chaussure louboutin, nike free, air max, nike trainers, lacoste pas cher, sac michael kors, hermes pas cher, nike blazer pas cher, louis vuitton uk, scarpe hogan, new balance pas cher, nike roshe run, tn pas cher, ray ban uk, nike huarache, sac vanessa bruno, barbour, converse pas cher, ray ban pas cher, nike air max, abercrombie and fitch, vans outlet, michael kors canada

oakleyses said...

uggs on sale, babyliss pro, chi flat iron, jimmy choo shoes, canada goose uk, nfl jerseys, celine handbags, asics shoes, p90x workout, moncler, mcm handbags, mont blanc pens, insanity workout, north face outlet, canada goose pas cher, ghd, moncler outlet, lululemon outlet, valentino shoes, soccer jerseys, herve leger, giuseppe zanotti, wedding dresses, instyler ionic styler, soccer shoes, birkin bag, ugg outlet, ugg boots, baseball bats, north face jackets, iphone 6 case, bottega veneta, marc jacobs outlet, moncler, moncler, rolex watches, new balance outlet, uggs outlet, reebok shoes, ugg, nike air max, beats headphones, canada goose outlet, canada goose, abercrombie and fitch, ugg soldes, canada goose outlet, canada goose outlet, ferragamo shoes, hollister clothing