Mu kiganiro cyabereye i Bruxelles mu Bubiligi tariki ya 31 Werurwe
2012, cyahuzaga ishyaka FDU-Inkingi n’ihuriro Nyarwanda RNC, Bwana
Théogène Rudasingwa, umuhuzabikorwa w’Ihuriro Nyarwanda RNC,
yongeye guhamya ko Perezida Kagame ari umwicanyi, ko kandi atajya
abihakana, avuga kandi ko amahanga nayo amaze kubimenya akaba ari nayo
mpamvu amahanga afasha abanyarwanda bahunze akabarindira
umutekano.REBA VIDEO YA CONFERENCE
Yashimangiye ko Perezida Kagame ariwe watanze itegeko ryo kurasa
indege ya Perezida Habyalimana, ku bijyanye na rapport Trévidic
yatangaje ko abo bacamanza b’abafaransa batamurusha kumenya ukuri
kuri icyo kibazo kuko yaguhagazeho. Ikindi yatangaje n’uko ngo ari
Perezida Kagame ubwe watanze itegeko ryo kwica abasenyeri ba Kiliziya
Gatorika biciwe i Gakurazo muri Kamena 1994. Ntabwo
yahagarariye aho kuko yanavuze ko Perezida Laurent Désiré Kabila wa
Congo nawe yishwe ku itegeko rya Perezida Kagame.
Mushobora gukurikira icyo kiganiro hano hasi.
No comments:
Post a Comment