Africa Great Lakes Democracy Watch



Welcome to
Africa Great Lakes Democracy Watch Blog. Our objective is to promote the institutions of democracy,social justice,Human Rights,Peace, Freedom of Expression, and Respect to humanity in Rwanda,Uganda,DR Congo, Burundi,Sudan, Tanzania, Kenya,Ethiopia, and Somalia. We strongly believe that Africa will develop if only our presidents stop being rulers of men and become leaders of citizens. We support Breaking the Silence Campaign for DR Congo since we believe the democracy in Rwanda means peace in DRC. Follow this link to learn more about the origin of the war in both Rwanda and DR Congo:http://www.rwandadocumentsproject.net/gsdl/cgi-bin/library


Tuesday, August 3, 2010

"Kagame ‘aratema’ amaboko yamushyize ku butegetsi" Na Charles B. Kabonero

"Kagame ‘aratema’ amaboko yamushyize ku butegetsi"
Na Charles B. Kabonero

Paul Kagame
Azasigarana iki? Perezida Paul Kagame w'u Rwanda
-Igitekerezo: Impamvu Kagame ahora yisobanura kuri ‘Coup d’Etat’ ya baringa, akanavuga ko yiteguye intambara kandi ntawavuze ko ashaka kumutera
Umwe mu basirikare barwanye intambara ya RPA, yagejeje Kagame ku butegetsi aragereranya ko urugamba rwahiritse Habyarimana ku butegetsi, i Kigali, rwahitanye abanyarwanda bagera ku bihumbi bikabakaba mirongo itatu ku ruhande rwa RPA-ukongeraho abo Habyarimana yishe muri jenoside y’abatutsi ndetse n’abandi baguye muri iyo ntambara mu buryo butandukanye. Uwo musirikare wahunze u Rwanda afite ipeti rya Sergeant, ariko afite umurimo mwiza (ntitwifuza gutangaza amazina ye), yagize ati:
Nyamwasa
Inyiturano mbi? Gen. Kayumba Nyamwasa
“Abinjiye muri 90 kugeza 91, hafi ya bose barashize, hasigara bake. Ni kimwe n’abinjiye hagati ya 91 na 93. abarokotse bake, wongeyeho abinjiye muri 94 intambara irangira nibo barangije intambara, simpamya ko basagaga ibihumbi bitanu. Wenda bari hagati ya 5000 na 7000, ntibarenga. Abasigaye bapfuye, kugira ngo u Rwanda rubohoke, ari nako bashyira Kagame ku butegetsi.” Yongeraho kandi ko muri abo harimo benshi batishwe na Aduyi, ahubwo bicwaga n’ubuzima bubi bwo ku rugamba ndetse n’abishwe kubera kugambanirana ku rugamba-birazwi ko ari benshi, nkuko akomeza abivuga.
Nyuma yo guhunga kwa Faustin Kayumba na Patrick Karegeya, abagabo babiri bahoze ari inkingi za RDF, uwo musirikare twavuze haruguru n’abandi benshi bamaze guhunga igihugu ndetse n’abacyikirimo, bafite agahinda gakomeye basobanura bagaragaza ko Kagame arimo ‘gutema’ amaboko yamushyize ku butegetsi (gutema amaboko byumvikane mu buryo bw’umugani). Mpereye kuri umwe umaze iminsi yandika mu kinyamakuru Umuseso. Soma; “Impamvu Kagame ari mugenzi wa Nyamwasa kuruta uko yaba mugenzi wa Biruta, Kabarebe, Nziza, Ibingira, Musoni..” na “….ahubwo Kayumba yagejeje FPR ku
Fred Rwigema
'Legacy' ye irarangiye? Late Fred Rwigema
butegetsi”, muri imwe mu nomero zabanjirije iyo navuze haruguru. Uwo musomyi, udahisha ko ari umusirikare mu nyandiko ze n’ibyo avuga, afite byinshi yagaragaje kuri Kagame, ntirirwa ngarukaho hano.
Uwo nahereyeho haruguru we yemeza ko nyuma y’intambara yashyize ku butegetsi FPR, biteye agahinda, kubona Kagame yarahindutse ayo maboko yasigaye mu yamugejeje ku butegetsi, akaba ahiga abantu nka Kayumba na Karegeya, uretse no kubatuka abita ubusa, avuga ko batigeze basangira. Uretse abafunzwe, abapfuye, bamwe mu mpfu zidasobanutse nka Alex Ruzindana, Ngoga, Bagire, Ndugute, ibimenyetso bimaze kuba byinshi ko n’abandi basigaye nka Karenzi Karake, Mugambage, Munyuza, Gapfizi, Kamili, Mulisa (aba bombi birukanywe mri RDF burundu), Kanyemera Kaka (ubu udafite akazi), Charles Kayonga bose babayeho bari ku nkeke.
Ibi nibyo bituma, Kagame n’abamuvugira bahora bisobanura kuri ‘coup d’etat’, bishoboka ko yaba itarigeze inabaho, ariko kubera umwuka mubi uri hagati ya Kagame n’abahoze ari inshuti ze barwanira gufata ubutegtsi, amakuru ya ‘coup d’etat’, ahora agaruka, bivuga ko nubwo yaba itarigeze igeragezwa, irifuzwa. Ibyo binemezwa n’amagambo ya Major Jill Rutaremara, wavuze ko ibyo bintu bya ‘coup d’etat’, ari ibyifuzo biri mu bantu. Ibyifuzo? Kuki?
Ibyo ni nabyo bituma, Kagame avuga ko ‘abasore be biteguye guhangana n’uwo ari we wese washaka guhungabanya umutekano’, nubwo ntawigeze atangaza ko azamutera. Ni nayo mpamvu, kandi benshi bemeza ko ibitero bya ‘grenade’ ari ikinamico yo gushaka kwikiza abantu bamwe basanzwe bafitanye ibibazo na Kagame-ni ukubera imiyoborere ya Kagame na RDF by’umwihariko. Ibyo kandi nibyo byihishe inyuma y’ikibazo cy’abasirikare benshi bakomeje gutoroka igisirikae cya RDF-ikibazo ubuyobozi bwa RDF ubwabwo bwiyemereye ubwo bamwe mu bayobozi bayo bohererezaga Kagame raporo ijyanye nabyo-twabitangaje n’ayo madosiye mu mwaka wa 2008.
Icyo kibazo n’ubu kiri mu bihangayikishije ubuyobozi bwa RDF nubwo kimwe n’ibindi bikomeza kwigwaho mu ibanga-ndirinda kurenza aha kugira ngo muri ya ‘interpretation’ y’aba expert mu guhimba ibyaha batanshinja kumena amabanga ajyanye n’umutekano w’igihugu-kimwe mu byaha byateshejwe agaciro mu Rwanda kubera uburyo gikoreshwa (iyo ni subjet y’undi munsi, ariko).
Umuntu agarutse kuri ‘case’ zimwe, zavuzweho cyane mu rwego rwo gushimangira uburyo Kagame ‘atema’ amaboko yamugejeje ku butegetsi, harimo umuntu nka Sam Kaka, wari umudepite mu nteko ishingamategeko, akaza kubwamburwa afunzwe, ngo yabujije polisi gufata Rwigara-icyo cyaha nticyanamuhamye, ariko yirukanywe mu kazi, amaze no gufungwa nabi. Abasirikare benshi bababajwe n’uburyo uwo mugabo wahoze ari umugaba w’ingabo wubahwagwa cyane, yafashwemo.
Uwo aza nyuma y’umuryango wa Rwigema, nawo uhora mu bibazo bimaze kumenyekana. Rwigema yarapfuye, ariko umuryango we nta mahoro i Kigali. Hagati aho, hari umubare munini w’aba ofisiye bafunzwe, harimo abakoze ibyaha bazira koko (benefit of doubt), n’abandi abayobozi bamwe ba RDF ubwabo batumva impamvu bafunzwe-ibyo umwanditsi aririnda kubyinjiramo cyane nubwo kugeza uyu munsi ari kimwe mu bibazo bikomeje gutera umwuka mubi cyane cyane ku buryo bafungwamo, rimwe na rimwe abayobozi bamwe ba RDF batabizi-byakozwe na DMI, NSS n’abandi. Abandi bafungwa kubera ko Kagame yabinjije mu bucuruzi, bikabaviramo kwisanga mu byaha batagakoze-ibyo bijyanye no gushaka ubukire budasobanutse twavuzeho bwageze no muri RDF cyangwa se burambyemo.
Ibya Kayumba na Karegeya byo birazwi kandi nabyo byatangiye bivugwa, Umuseso wabivuga bakabyita ibihuha. Mu minsi ishize havugwaga ifungwa rya Kayonga, hanagaruka amakuru ya ‘coup d’etat’. Ukuri ni uko uwo mugabo hamwe n’abandi ba ofisiye nyuma yo guhunga kwa Kayumba, hari ubwumvikane buke bagiranye na Kagame bucece, harimo abatinyutse kugaragariza Kagame ko imiyoborere mibi ya RDF igiye kuyimaraho abantu. No kugeza n’ubu, uwo mwuka mubi urahari kandi uzagaragazwa n’uko n’abandi bahunze-Kagame akibutsa abanyarwanda ko ntacyo bavuze.
Muri make, uretse Kagame nta wundi ufite icyo avuze-ndumva bimaze kugera aho umuntu yabyumva gutyo, kuko ari ko imvugo ya Kagame ibyumvikanisha. Kayumba wabaye umugaba w’ingabo niba ntacyo avuze, atari mugenzi wa Kagame, ubwo n’uwo yasimbuye (Sam Kaka), ntacyo avuze, kandi n’uwamusimbuye (Gen. James Kabarebe) azagira igihe cyo kwibutswa ko atari mugenzi wa Kagame-ninde wabihakana? Kabarebe? Ni ikibazo cy’igihe gusa. Aho hose, Kagame arushaho ‘gutema’ amaboko yamushyize ku butegetsi.
Abo amaze kwerekana uko abafata, cyane cyane mu gihe agiranye nabo utubazo, nibo akomeza kwita “abahungu banjye bariteguye”, avuga ko biteguye kurwanya uwahungabanya umutekano w’igihugu, yirengagije ko benshi mu bamugejeje ku butegetsi, barindaga n’uwo mutekano ubu uwabo uri mu bibazo bamwe mu buhungiro (muri Uganda gusa harabarirwa abanyarwanda basaga miliyoni esheshatu, biganjemo abahoze ari ingabo za RDF). Kagame arabizi. Ubuhamya benshi muri abo batanga bugaragaza ko n’abandi benshi bari mu nzira kubera uburyo bafatwamo n’ubutegetsi n’abandi baba bakorera inyungu z’ubutegetsi bwe mu gihe bagikenewe.
Biyongera ku kibazo cya ‘diplomacy’ ipfuye n’igitugu
Hagati aho, Kagame niwe Perezida umwe nkuko twabigarutseho mu yindi nkuru musangamo hano, uyoboye igihugu kimaze kumenyekana mu kubana nabi n’ibindi bihugu cyane cyane ibigikikije nka Uganda, Kongo n’ibindi.
Byiyongereye na none, ni umutegetsi utegekesha igitugu gituma uretse n’abo bahoze ari inshuti ze, ubu ahanganye nabo kubera icyo gitugu n’inzindi mpamvu zihariye-nko ku muryango wa Rwigema, Kayumba na Karegeya nk’abantu bamuzi neza, n’ibindi byiciro by’abanyarwanda ntabwo byishimiye imiyoborere ye, ku buryo yaba ari ho acungira-aho asigara acungiye ni ku kuba agifite ubushobozi bwo gutera abo bose ubwoba, agakoresha inzego za Leta nka komisiyo y’amatora n’inzego z’ubutabera n’umutekano kuba ku butegetsi.
Hejuru y’abasirikare bakomeje guhunga, kubera impamvu zitandukanye harimo imiyoborere ya RDF, impamvu zihariye hagati ya Kagame nabo, abasiviri cyane cyane abahoze ari abanyapolitiki nabo bamaze guhunga benshi kubera igitugu kitakigibwaho impaka kiri i Kigali ku butegetsi bwa Kagame-impamvu nazo ziracyiyongera ku buryo umuntu avuze ko benshi bari mu nzira yaba adakabije.
Urugero, mu gihe Muzehe Chrysologue Karagwa wa Komisiyo itigenga y’amatora aherutse gutangaza ko imyiteguro y’amatora irimo kugenda neza, wibaza ikirimo kugenda neza ukakibura, mu gihe amashyaka yose yashakaga guhatana, ‘yahagaritswe’ mu mayeri-Ingabire ngo arakurikiranwa na polisi, bityo nta nama za FDU-Inkingi, Green Party, nta kuyandika, naho imberakuri abanyamuryango ba FPR baraterana bakirukana uwayitangiye-umwe mu bayoboke bayo yabisobanuye neza ngo, abateranye ni abanyamuryango, twe turi abarwanashyaka-abayoboke. abanyamuryango baba ari aba FPR kuko yitwa umuryango.
Ibyo byose, ni igitugu nacyo gikomeza gukaza umurego, gituma Kagame uretse no gutema amaboko yamushyize ku butegetsi (cyane cyane Historicals ba RDF), n’ay’abanyarwanda bari bazi ko babohowe, nayo aratemwa, kubera inyungu z’abantu bake (sinzi niba ari bangahe?) Kuko abirirwa bavuga bo ni abashaka kureba ko baramuka, babona icyo barya, kandi iyo bamaze kubyamburwa, bavuga ukuri.
Andi Makuru

No comments: