Africa Great Lakes Democracy Watch



Welcome to
Africa Great Lakes Democracy Watch Blog. Our objective is to promote the institutions of democracy,social justice,Human Rights,Peace, Freedom of Expression, and Respect to humanity in Rwanda,Uganda,DR Congo, Burundi,Sudan, Tanzania, Kenya,Ethiopia, and Somalia. We strongly believe that Africa will develop if only our presidents stop being rulers of men and become leaders of citizens. We support Breaking the Silence Campaign for DR Congo since we believe the democracy in Rwanda means peace in DRC. Follow this link to learn more about the origin of the war in both Rwanda and DR Congo:http://www.rwandadocumentsproject.net/gsdl/cgi-bin/library


Tuesday, August 17, 2010

IMIBEREHO MYIZA (P.S.IMBERAKURI) ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU

by Turikumwe Uyd on Tuesday, August 17, 2010 at 1:52pm
ISHYAKA RY’IMBERAKURI RIHARANIRA IMIBEREHO MYIZA
(P.S.IMBERAKURI)
NYAMIRAMBO-NYARUGENGE
KIGALI-RWANDA

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU
No 013/P.S.IMB/010

Rishingiye ku cyemezo cy’urukiko rw’ibanze rwa Nyamirabo cyafatiwe umunyamabanga uhoraho w’ishyaka Bwana MWIZERWA Slyver, Rigarutse kandi nanone ku ibuzwabuhemo,itotezwa umuyobozi w’ishyaka PS IMBERAKURI akomeje kugirirwa aho afungiye muri gereza nkuru ya Kigali bita 1930.

Ishyaka ry’imberakuri riramenyesha abanyarwanda,incuti z’uRwanda by’umwihariko imberakuri ibi bikurikira:

Ingingo ya 1:
Ishyaka PS Imberakuri rihangayikishijwe cyane cyane n’ibuzwamahemo ndetse n’itotezwa rikomeje gukorerwa umuyobozi waryo Me NTAGANDA Bernard,ibi bikaba biri mu mugambi wa FPR wo kugomeza gutoteza abatavuga rumwe nayo.

Ingingo ya 2:
Ishyaka PS Imberakuri rirasanga icyemezo cy’urukiko rw’ibanze rwa Nyamirambo rwafatiye umunyamabanga uhoraho akaba n’umuvugizi w’ishyaka ndetse n’ umurwanashyaka waryo MUKESHIMANA Donatien cyo kubafunga imyaka itatu ntakindi kigamije usibyo gucecekesha umuntu wese ugerageje kunenga ubutegetsi bwa FPR,kuko bigaragara ko ibyaha bashinjwa ari byabindi byo gushakira impamvu aho zitari.

Ingingo ya 3:
Ishyaka P.S Imberakuri,rikomeje gusaba Leta ya Kigali kwemera ntamananiza kurekura umuyobozi waryo Me NTAGANDA Bernard,abanyapolitike bose bafunze bazira ibitekerezo byabo kimwe n’abarwanashyaka bafungiye muri gereza nkuru ya Kimironko,bakemera kandi Demokarasi ikaganza mu Rwanda,abatavuga rumwe nayo ntibagerekweho ibyaha by’indengakamere bigamije kubacecekesha,bityo bavaho bitwa abanzi b’igihugu.

Ingingo ya 4:
 Ishyaka P.S Imberakuri rihangayikishijwe bikomeye n’irigiswa rya Aimable SIBOMANA RUSANGWA, umunyamabanga wihariye wa peresida fondateri w’Ishyaka. Riributsa ko yashimuswe mu ijoro ryo kuwa 13 Kamena 2010 kugeza ubu tukaba tutazi amarengero ye. Ishyaka P.S Imberakuri rikaba risaba inkunga ya buri wese kugirango dusabe Leta ya Kigali gusobanura aho yamushyize hamwe n’abandi bayobozi mu inzego zinyuranye bagiye baburirwa irengero.

Ingingo ya 5:
Ishyaka P.S.IMBERAKURI rirahamagarira IMBERAKURI guhaguruka zigaharanira uburenganzira bwazo,kuko ntawe uteze kububaha ataribo ubwabo babuharaniye,riributsa kandi amahanga kutagomeza kurebera akarengane kagomeje gukorerwa abatavuga rumwe n’ubutegetsi bya Kigali.

MUZABA MUBAYE IMBERAKURI !!!

Bikorewe iKigali, kuwa 17/08/2010

Umunyamabanga mukuru wa

P.S.IMBERAKURI
MUTARAMBIRWA Theobald (se)
Tel:0728080097
Enhanced by Zemanta

No comments: