"Kagame ‘aratema’ amaboko yamushyize ku butegetsi" |
Azasigarana iki? Perezida Paul Kagame w'u Rwanda -Igitekerezo: Impamvu Kagame ahora yisobanura kuri ‘Coup d’Etat’ ya baringa, akanavuga ko yiteguye intambara kandi ntawavuze ko ashaka kumutera Umwe mu basirikare barwanye intambara ya RPA, yagejeje Kagame ku butegetsi aragereranya ko urugamba rwahiritse Habyarimana ku butegetsi, i Kigali, rwahitanye abanyarwanda bagera ku bihumbi bikabakaba mirongo itatu ku ruhande rwa RPA-ukongeraho abo Habyarimana yishe muri jenoside y’abatutsi ndetse n’abandi baguye muri iyo ntambara mu buryo butandukanye. Uwo musirikare wahunze u Rwanda afite ipeti rya Sergeant, ariko afite umurimo mwiza (ntitwifuza gutangaza amazina ye), yagize ati: Inyiturano mbi? Gen. Kayumba Nyamwasa “Abinjiye muri 90 kugeza 91, hafi ya bose barashize, hasigara bake. Ni kimwe n’abinjiye hagati ya 91 na 93. abarokotse bake, wongeyeho abinjiye muri 94 intambara irangira nibo barangije intambara, simpamya ko basagaga ibihumbi bitanu. Wenda bari hagati ya 5000 na 7000, ntibarenga. Abasigaye bapfuye, kugira ngo u Rwanda rubohoke, ari nako bashyira Kagame ku butegetsi.” Yongeraho kandi ko muri abo harimo benshi batishwe na Aduyi, ahubwo bicwaga n’ubuzima bubi bwo ku rugamba ndetse n’abishwe kubera kugambanirana ku rugamba-birazwi ko ari benshi, nkuko akomeza abivuga. Nyuma yo guhunga kwa Faustin Kayumba na Patrick Karegeya, abagabo babiri bahoze ari inkingi za RDF, uwo musirikare twavuze haruguru n’abandi benshi bamaze guhunga igihugu ndetse n’abacyikirimo, bafite agahinda gakomeye basobanura bagaragaza ko Kagame arimo ‘gutema’ amaboko yamushyize ku butegetsi (gutema amaboko byumvikane mu buryo bw’umugani). Mpereye kuri umwe umaze iminsi yandika mu kinyamakuru Umuseso. Soma; “Impamvu Kagame ari mugenzi wa Nyamwasa kuruta uko yaba mugenzi wa Biruta, Kabarebe, Nziza, Ibingira, Musoni..” na “….ahubwo Kayumba yagejeje FPR ku 'Legacy' ye irarangiye? Late Fred Rwigema butegetsi”, muri imwe mu nomero zabanjirije iyo navuze haruguru. Uwo musomyi, udahisha ko ari umusirikare mu nyandiko ze n’ibyo avuga, afite byinshi yagaragaje kuri Kagame, ntirirwa ngarukaho hano. Andi MakuruUwo nahereyeho haruguru we yemeza ko nyuma y’intambara yashyize ku butegetsi FPR, biteye agahinda, kubona Kagame yarahindutse ayo maboko yasigaye mu yamugejeje ku butegetsi, akaba ahiga abantu nka Kayumba na Karegeya, uretse no kubatuka abita ubusa, avuga ko batigeze basangira. Uretse abafunzwe, abapfuye, bamwe mu mpfu zidasobanutse nka Alex Ruzindana, Ngoga, Bagire, Ndugute, ibimenyetso bimaze kuba byinshi ko n’abandi basigaye nka Karenzi Karake, Mugambage, Munyuza, Gapfizi, Kamili, Mulisa (aba bombi birukanywe mri RDF burundu), Kanyemera Kaka (ubu udafite akazi), Charles Kayonga bose babayeho bari ku nkeke. Ibi nibyo bituma, Kagame n’abamuvugira bahora bisobanura kuri ‘coup d’etat’, bishoboka ko yaba itarigeze inabaho, ariko kubera umwuka mubi uri hagati ya Kagame n’abahoze ari inshuti ze barwanira gufata ubutegtsi, amakuru ya ‘coup d’etat’, ahora agaruka, bivuga ko nubwo yaba itarigeze igeragezwa, irifuzwa. Ibyo binemezwa n’amagambo ya Major Jill Rutaremara, wavuze ko ibyo bintu bya ‘coup d’etat’, ari ibyifuzo biri mu bantu. Ibyifuzo? Kuki? Ibyo ni nabyo bituma, Kagame avuga ko ‘abasore be biteguye guhangana n’uwo ari we wese washaka guhungabanya umutekano’, nubwo ntawigeze atangaza ko azamutera. Ni nayo mpamvu, kandi benshi bemeza ko ibitero bya ‘grenade’ ari ikinamico yo gushaka kwikiza abantu bamwe basanzwe bafitanye ibibazo na Kagame-ni ukubera imiyoborere ya Kagame na RDF by’umwihariko. Ibyo kandi nibyo byihishe inyuma y’ikibazo cy’abasirikare benshi bakomeje gutoroka igisirikae cya RDF-ikibazo ubuyobozi bwa RDF ubwabwo bwiyemereye ubwo bamwe mu bayobozi bayo bohererezaga Kagame raporo ijyanye nabyo-twabitangaje n’ayo madosiye mu mwaka wa 2008. Icyo kibazo n’ubu kiri mu bihangayikishije ubuyobozi bwa RDF nubwo kimwe n’ibindi bikomeza kwigwaho mu ibanga-ndirinda kurenza aha kugira ngo muri ya ‘interpretation’ y’aba expert mu guhimba ibyaha batanshinja kumena amabanga ajyanye n’umutekano w’igihugu-kimwe mu byaha byateshejwe agaciro mu Rwanda kubera uburyo gikoreshwa (iyo ni subjet y’undi munsi, ariko). Umuntu agarutse kuri ‘case’ zimwe, zavuzweho cyane mu rwego rwo gushimangira uburyo Kagame ‘atema’ amaboko yamugejeje ku butegetsi, harimo umuntu nka Sam Kaka, wari umudepite mu nteko ishingamategeko, akaza kubwamburwa afunzwe, ngo yabujije polisi gufata Rwigara-icyo cyaha nticyanamuhamye, ariko yirukanywe mu kazi, amaze no gufungwa nabi. Abasirikare benshi bababajwe n’uburyo uwo mugabo wahoze ari umugaba w’ingabo wubahwagwa cyane, yafashwemo. Uwo aza nyuma y’umuryango wa Rwigema, nawo uhora mu bibazo bimaze kumenyekana. Rwigema yarapfuye, ariko umuryango we nta mahoro i Kigali. Hagati aho, hari umubare munini w’aba ofisiye bafunzwe, harimo abakoze ibyaha bazira koko (benefit of doubt), n’abandi abayobozi bamwe ba RDF ubwabo batumva impamvu bafunzwe-ibyo umwanditsi aririnda kubyinjiramo cyane nubwo kugeza uyu munsi ari kimwe mu bibazo bikomeje gutera umwuka mubi cyane cyane ku buryo bafungwamo, rimwe na rimwe abayobozi bamwe ba RDF batabizi-byakozwe na DMI, NSS n’abandi. Abandi bafungwa kubera ko Kagame yabinjije mu bucuruzi, bikabaviramo kwisanga mu byaha batagakoze-ibyo bijyanye no gushaka ubukire budasobanutse twavuzeho bwageze no muri RDF cyangwa se burambyemo. Ibya Kayumba na Karegeya byo birazwi kandi nabyo byatangiye bivugwa, Umuseso wabivuga bakabyita ibihuha. Mu minsi ishize havugwaga ifungwa rya Kayonga, hanagaruka amakuru ya ‘coup d’etat’. Ukuri ni uko uwo mugabo hamwe n’abandi ba ofisiye nyuma yo guhunga kwa Kayumba, hari ubwumvikane buke bagiranye na Kagame bucece, harimo abatinyutse kugaragariza Kagame ko imiyoborere mibi ya RDF igiye kuyimaraho abantu. No kugeza n’ubu, uwo mwuka mubi urahari kandi uzagaragazwa n’uko n’abandi bahunze-Kagame akibutsa abanyarwanda ko ntacyo bavuze. Muri make, uretse Kagame nta wundi ufite icyo avuze-ndumva bimaze kugera aho umuntu yabyumva gutyo, kuko ari ko imvugo ya Kagame ibyumvikanisha. Kayumba wabaye umugaba w’ingabo niba ntacyo avuze, atari mugenzi wa Kagame, ubwo n’uwo yasimbuye (Sam Kaka), ntacyo avuze, kandi n’uwamusimbuye (Gen. James Kabarebe) azagira igihe cyo kwibutswa ko atari mugenzi wa Kagame-ninde wabihakana? Kabarebe? Ni ikibazo cy’igihe gusa. Aho hose, Kagame arushaho ‘gutema’ amaboko yamushyize ku butegetsi. Abo amaze kwerekana uko abafata, cyane cyane mu gihe agiranye nabo utubazo, nibo akomeza kwita “abahungu banjye bariteguye”, avuga ko biteguye kurwanya uwahungabanya umutekano w’igihugu, yirengagije ko benshi mu bamugejeje ku butegetsi, barindaga n’uwo mutekano ubu uwabo uri mu bibazo bamwe mu buhungiro (muri Uganda gusa harabarirwa abanyarwanda basaga miliyoni esheshatu, biganjemo abahoze ari ingabo za RDF). Kagame arabizi. Ubuhamya benshi muri abo batanga bugaragaza ko n’abandi benshi bari mu nzira kubera uburyo bafatwamo n’ubutegetsi n’abandi baba bakorera inyungu z’ubutegetsi bwe mu gihe bagikenewe. Biyongera ku kibazo cya ‘diplomacy’ ipfuye n’igitugu Hagati aho, Kagame niwe Perezida umwe nkuko twabigarutseho mu yindi nkuru musangamo hano, uyoboye igihugu kimaze kumenyekana mu kubana nabi n’ibindi bihugu cyane cyane ibigikikije nka Uganda, Kongo n’ibindi. Byiyongereye na none, ni umutegetsi utegekesha igitugu gituma uretse n’abo bahoze ari inshuti ze, ubu ahanganye nabo kubera icyo gitugu n’inzindi mpamvu zihariye-nko ku muryango wa Rwigema, Kayumba na Karegeya nk’abantu bamuzi neza, n’ibindi byiciro by’abanyarwanda ntabwo byishimiye imiyoborere ye, ku buryo yaba ari ho acungira-aho asigara acungiye ni ku kuba agifite ubushobozi bwo gutera abo bose ubwoba, agakoresha inzego za Leta nka komisiyo y’amatora n’inzego z’ubutabera n’umutekano kuba ku butegetsi. Hejuru y’abasirikare bakomeje guhunga, kubera impamvu zitandukanye harimo imiyoborere ya RDF, impamvu zihariye hagati ya Kagame nabo, abasiviri cyane cyane abahoze ari abanyapolitiki nabo bamaze guhunga benshi kubera igitugu kitakigibwaho impaka kiri i Kigali ku butegetsi bwa Kagame-impamvu nazo ziracyiyongera ku buryo umuntu avuze ko benshi bari mu nzira yaba adakabije. Urugero, mu gihe Muzehe Chrysologue Karagwa wa Komisiyo itigenga y’amatora aherutse gutangaza ko imyiteguro y’amatora irimo kugenda neza, wibaza ikirimo kugenda neza ukakibura, mu gihe amashyaka yose yashakaga guhatana, ‘yahagaritswe’ mu mayeri-Ingabire ngo arakurikiranwa na polisi, bityo nta nama za FDU-Inkingi, Green Party, nta kuyandika, naho imberakuri abanyamuryango ba FPR baraterana bakirukana uwayitangiye-umwe mu bayoboke bayo yabisobanuye neza ngo, abateranye ni abanyamuryango, twe turi abarwanashyaka-abayoboke. abanyamuryango baba ari aba FPR kuko yitwa umuryango. Ibyo byose, ni igitugu nacyo gikomeza gukaza umurego, gituma Kagame uretse no gutema amaboko yamushyize ku butegetsi (cyane cyane Historicals ba RDF), n’ay’abanyarwanda bari bazi ko babohowe, nayo aratemwa, kubera inyungu z’abantu bake (sinzi niba ari bangahe?) Kuko abirirwa bavuga bo ni abashaka kureba ko baramuka, babona icyo barya, kandi iyo bamaze kubyamburwa, bavuga ukuri. |
Africa Great Lakes Democracy Watch
Welcome to Africa Great Lakes Democracy Watch Blog. Our objective is to promote the institutions of democracy,social justice,Human Rights,Peace, Freedom of Expression, and Respect to humanity in Rwanda,Uganda,DR Congo, Burundi,Sudan, Tanzania, Kenya,Ethiopia, and Somalia. We strongly believe that Africa will develop if only our presidents stop being rulers of men and become leaders of citizens. We support Breaking the Silence Campaign for DR Congo since we believe the democracy in Rwanda means peace in DRC. Follow this link to learn more about the origin of the war in both Rwanda and DR Congo:http://www.rwandadocumentsproject.net/gsdl/cgi-bin/library
Showing posts with label RWANDA RWACU. Show all posts
Showing posts with label RWANDA RWACU. Show all posts
Tuesday, August 3, 2010
"Kagame ‘aratema’ amaboko yamushyize ku butegetsi" Na Charles B. Kabonero
Kagame arashinjwa urupfu rw’abaperezida batatu.
From Umuvugizi

Amakuru ikinyamakuru Umuvugizi gikesha abantu batandukanye bemeza ko Perezida Kagame ari umwe mu ba Perezida baba bashinjwa ubwicanyi bw’abantu bakomeye muri Afrika.
Perezida Kagame wayoboye FPR Inkotanyi ikiri mu ishyamba akaza kugera k’ubutegetsi amaze guhirika ubutegetsi bwa Habyarimana, arashinjwa kuba ariwe warashe indege yamuhitanye we na Perezida w’u Burundi Ntaryamira. Akaba kandi ashinjwa kwica Perezida Desire Kabila wayoboraga Congo (Kinshasa ).
Ibi arabishinjwa n’abantu batandukanye, harimo abo mu miryango ya banyakwigendera, abanyamahanga batandukanye, n’abamwe mu basirikare yari ayoboye muri FPR Inkotanyi.
Twabibutsa ko FPR Inkotanyi yakunze gushinjwa n’abantu benshi batandukanye ibyaha by’intambara, ndetse abakurikiranira hafi politiki y’u Rwanda bemeza ko Prof. Erlinder, umunyamerika uherutse gufungirwa mu Rwanda ashinjwa guhakana jenoside yaba bimwe mu byo yaziraga harimo gushinja Kagame ibyaha by’intambara.
Uretse kandi gushinjwa kwica abasivile bari mu nkambi ya Kibeho, n’impunzi zari mu cyahoze ari Zaire , arashinjwa no kuba ariwe wahitanye Perezida Desire Kabila.
Amakuru dukesha bamwe mu bashinzwe inzego z’iperereza yemeza ko igisirikare cya Kagame cyatangije intambara muri Zaire (yaje guhinduka Congo) kugira ngo gihirike ubutegetsi bwa Mobutu wari ucumbikiye abari bamaze gukora ubwicanyi mu Rwanda no gushaka uburyo yabona amabuye y’agaciro kuko Congo iyakizeho cyane.
Kagame rero akaba yarabonye ko abo bantu bari batangiye kwisuganya bashaka kongera ku mutera, ntabwo yabyihanganiye yashatse uburyo yatera Zaire ubu isigaye ari Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo . Gutera ariko yatinye gutera wenyine, hagombaga gushakishwa abantu bafatanya kugirango abone impamvu zo gutera igihugu cy’abandi.
Muri abo yafatanyije nabo harimo abanyamurenge, n’abandi baturage bo mu bwoko bw’abatutsi ba Congo icyo gihe bicwaga banzwe cyane muri Congo .
Sabo gusa Kagame yashatse kuko yagiye gushaka na Muzehe Kabila Desire wabaga mu buhungiro muri Tanzaniya kandi wari wararwanije ubutegetsi bwa Mobutu igihe kirekire.
Kabila yitirirwa intambara hanyuma u Rwanda ruba abashyigikiye iyo ntambara kuko bitari byoroshye kuvuga ko igihugu cyateye ikindi, kubisobanurira amahanga byari kugorana.
Kagame yatangiye intambara yitwaje abo bantu bose twavuze haruguru, ararwana ndetse mu gihe gito cyane aba ahiritse Mobutu wari urwaye aba arapfuye, ashyiraho Kabila Desire, nawe mu gihe gito ntabwo bashoboye kumvikana kuko yahise yirukana abasirikare b’abanyarwanda bari muri Congo, dore ko na Chef wa Etat Major wa Congo icyo gihe yari umunyarwanda Gen Kabarebe James.
Muri icyo gihe bavuga ko Kagame yaba yarashwanye na Kabila kuko Kagame yashakaga kumushyiraho igitugu adashakaga ko Kabila yigenga.
Ibintu ariko ntibyamuguye neza kuko bakimara kwirukanwa aribwo Kagame yahise atangira indi ntambara ashaka na none kurwana n’uwo yashyizeho k’ubuyobozi, Kabila, intambara ariko ntabwo yamworoheye kuko Muzehe Kabila yahise ashaka ibihugu by’inshuti ze harimo Angola na Zimbabwe baza kumufasha kurwana na Kagame.
Icyo gihe Kagame ntiyashoboye kugera k’umugambi wo gukuraho ubutegetsi bwa Kabila. Ndetse yahise agira ibyago kuko bamwe mubo yari yitwaje avuga ko arwanira Abanyamurenge batavugaga rumwe, ndetse bamwe batangira kumwigomekaho kuko politiki ye batayumvaga neza, nibwo abitwaga ba Masunzu b’abanyamurenge batangiye kurwana n’abasirikare ba Kagame. Ndetse kugeza ubu bavuga ko Kagame ari mu bantu bishe abanyamurenge.
Kagame utajya ukozwa imishyikirano ntabwo yajuyaje ahita ajya kubarasa, maze abo yarwaniraga baba bahindutse abanzi be.
Intambara yo gukuraho Kabila, iba iramunaniye ndetse n’abantu yari yitwaje avuga ko arwanira baba batangiye kumuhinduka. Ibi byabaye kimwe mu bimenyetso bigaragaza ko kumvikana na Kagame bitoroshye, cyereka wemera ibyo akora byose, kabone niyo byaba ari amakosa.
Amakuru atugeraho ava ahantu hizewe avuga ko aribwo yahise atangira gushaka uburyo yakwica Perezida Kabila.
Ntibyatinze kuko ngo umupango wo kumwica wateguwe na Perezida Kagame yicwa kuburyo budasobanutse hakoreshejwe umwe mu basirikare bamurindaga.
Kugeza ubu Kagame akaba ariwe mu Perezida muri Afrika ushinjwa kwica abaperezida batatu bose.
Charles I.
Related articles by Zemanta
- DR Congo marks 50 troubled years of independence (expatica.com)
Uburyo Leta ya Kagame yashatse guhekura Col Karegeya
Nyuma yo gushaka kwica Gen Kayumba Imana igakinga ukuboko, Kagame na bagenzi be bakoze inama yari igizwe na Gen Kayonga , Gen Nziza na Kagame ikaba yari igamije kwiga uburyo bahuhura Gen Kayumba bakanahana Col Karegeya ngo kubera kubagambanira agenda amena amwe mu mabanga ya Kagame na Leta ye.
Bafashe ibyemezo byukuburizamo no gutera ubwoba Leta y’Afrika y’Epfo yari imaze kubashyira mu majwi ko bagize uruhare mu gushaka kwica Gen Kayumba, gufungura Gen Kazura kubera ko mission yari imaze kurangira yo kurasa Kayumba kandi ko byari bimaze kugaragara ko atamenyekanye.
Mu nama abo bakuru b’ingabo bakoranye na Perezida Kagame bafashe icyemezo cyo kubabaza mugenzi wabo Col Karegeya bashimuse umukobwa we wiga Cape Town muri Afrika y’Epfo, akaba yigira kure yaho Se atuye.
Mbere yo gushyira mu bikorwa icyo cyemezo, Perezida Kagame yabanje kujya mu nama ya FPR abanza gusebya Col Karegeya, avuga ko ngo yamenye ko atari umunyarwanda; ariko yanga ko bigaragara ko ari Col Karegeya yibasiye gusa aza no kubwira abanyamuryango ko Col Karegeya afatanyije na Dr Teogene Rudasingwa kugambanira igihugu ngo akaba ababajwe n’ukuntu ariwe watoraguye Dr Maj Rudasingwa ku muhanda wa Nakasero kandi akaba ariwe umugambanira.
Abanyamuryango baraho nk’uko tubibwirwa n’umwe waruhari ngo bahise bumirwa uburyo icyo gihe Kagame n’ubushobozi bwe ndetse n’ubuzima yarafite icyo gihe, yatoragura umuntu w’umuganga “Doctor”, ku muhanda!
Nyuma yiyo nama Gen Jack Nziza yahaye amabwiriza umukozi wa Ambasade witwa Claude Nikobisanzwe kujya gushimuta no kwica umwana wa Col Karegeya witwa Portia Karegeya aho yigira muri Afirika y’Epfo (Cape Town ) ariko Imana ikinga ukuboko, inzego z’iperereza z’Afrika y’Epfo zahise zitahura uwo mugambi mubisha umukozi wa Ambasade bwana Claude Nikobisanzwe atarawushyira mu bikorwa.
Amakuru atugeraho atubwira ko inzego z’umutekano zahise zimenya ko ariwe uri k’isonga mu gushyira mu bikorwa ibikorwa by’ubwicanyi akoresheje amafaranga menshi aturuka mu nzego z’iperereza z’i Kigali . Ariko amakuru atugeraho yemeza ko Leta y’ Afrika y’epfo imuzi ariko bakimukoraho iperereza mu rwego rwo kugwiza ibimenyetso.
Twifuje kuvugana n’abayobozi b’inzego z’iperereza z’u Rwanda ndetse n’Ambassade y’u Rwanda muri Afrika y’Epfo ngo bagire icyo babitubwiraho ariko ntibyadushobokera.
Related articles by Zemanta
- Rwandan elections undemocratic says charity (channel4.com)
- SA drops Rwanda shooting charges (news.bbc.co.uk)
- Out of step (news.bbc.co.uk)
- You: 6 arrested in shooting of exiled former Rwandan army commander in South Africa (washingtonpost.com)
- Rwanda shooting case begins in SA (news.bbc.co.uk)
- You: Rwanda backs Kagame for re-election (guardian.co.uk)
Subscribe to:
Posts (Atom)


