Africa Great Lakes Democracy Watch



Welcome to
Africa Great Lakes Democracy Watch Blog. Our objective is to promote the institutions of democracy,social justice,Human Rights,Peace, Freedom of Expression, and Respect to humanity in Rwanda,Uganda,DR Congo, Burundi,Sudan, Tanzania, Kenya,Ethiopia, and Somalia. We strongly believe that Africa will develop if only our presidents stop being rulers of men and become leaders of citizens. We support Breaking the Silence Campaign for DR Congo since we believe the democracy in Rwanda means peace in DRC. Follow this link to learn more about the origin of the war in both Rwanda and DR Congo:http://www.rwandadocumentsproject.net/gsdl/cgi-bin/library


Saturday, July 10, 2010

PADIRI UBALD RUGIRANGOGA YABA YARAHINDUTSE UMUKANGURAMBAGA WA FPR-POWER:Is Fr. Ubald Rugirangoga a Cadre of RPF-Power?)


PADIRI UBALD RUGIRANGOGA YABA YARAHINDUTSE UMUKANGURAMBAGA WA FPR-POWER

Bibaye ngombwa ko mfata ikaramu n’urupapuro, nkandikira Padiri Ubald RUGIRANGOGA kugira ngo mwiyame ku mugaragaro kuko mbona asigaye yarigize umucamanza w’icyamamare, umutegetsi w’icyatwa abandi bagomba guhakwaho kugira ngo baramuke, akaba asigaye afite ububasha bwo kugena abapfa n’ababaho! Tumaze kwitegereza iyo mikorere ye twasanze Padiri Ubald ari umunyakinyoma, umugizi wa nabi ukwiye kwirindwa. Muri iyi nyandiko, nzinduwe no kugaragaza ukuntu uyu mugabo ari umupadiri wo kwitonderwa (dangereux), ukwiye gufatwa uko ari, ntihagire uzongera kumwibeshyaho.

A. Waba uzi Padiri Ubald Rugirangoga?

Padiri Ubald RUGIRANGOGA yavukiye muri Segiteri ya Rwabidege, Komini ya Karengera, Perefegitura ya Cyangugu. Hari taliki ya 26 Mata 1955. Se yitwaga Yakobo, nyina Adela, akaba umwuzukuru wa Bidadaza. Amashuri yisumbuye yayigiye mu iseminari nto yitiriwe Mutagatifu Piyo wa 10 yo ku Nyundo, kugera mu 1973 ubwo yagiye gukomereza i Burundi. Yagarutse mu Rwanda ahitira mu iseminari nkuru ya Nyakibanda, ahabwa ubupadiri taliki ya 22 Nyakanga 1984.

Njye namubonye bwa mbere mu mwaka w’1993, nyuze i Nyamasheke, ni bwo nari ntangiye Seminari nkuru. Aho mariye kuba umupadiri mu w’i 1999, twarakoranye muri Diyosezi yacu ya Cyangugu. By’umwihariko twakoranye muri sekeretariya ya Sinodi ubwo hategurwaga Yubile y’imyaka 100 ivanjiri igeze i Rwanda. Muri ubwo butumwa, twari abapadiri bane n’umulayikikazi umwe. Bose baribuka uko twakoranye neza, ndetse n’iyo byabagaho rimwe na rimwe ko tutumvikana mu bitekerezo, twahagarikaga akazi tukiyambaza Roho Mutagatifu, akaduha kuvuga rumwe nuko tukikomereza akazi. Imyanzuro ya Sinodi ya Cyangugu twashyize ahagaragara ntawigeze ayigaya, uhereye ku mwepiskopi wacu kugera ku bakristu basanzwe. Ubald sinamubonaga gusa nk’umupadiri unkuriye mu myaka, ahubwo nabonaga anihatira kugaragara neza, mu byo yavugaga no mu byo yakoraga, nkabona hari byinshi byiza umupadiri w’umusore nkanjye yamwigiraho.

Nyamara ariko hagati yanjye na we byose ntibyakomeje kuba shyashya. N’ubwo atabyeruraga ngo abivugire ku mugaragaro, ntiyabuze kunyereka ko atishimiraga ubutumwa nakoraga muri Komisiyo ya Diyosezi y’Ubutabera n’Amahoro. Koko rero iyo Komisiyo yakoraga neza, kuko yari yarashinze imizi mu miryangoremezo ya Diyosezi yose. Byaduhaga kumenya amakuru menshi aturutse hasi mu bakristu: twamenyaga ibibazo bafite, akarengane bahura nako, abahohoterwa n’ubutegetsi, abarenganywa n’inkiko gacaca, abagize uruhare mu bwicanyi, n’ibindi. Ayo makuru yose ni yo Padiri Ubald yanyerekaga ko ntakagombye kumenya. Ni bwo bwa mbere numvise ko ibyo byiyumviro atabiterwa n’impamvu z’Iyobokamana ahubwo ko abiterwa no gushaka kurengera izindi nyungu zizwi na we gusa.

Icyo yantekerezagaho cyaje kujya ahabona nsohotse mu gihugu. Koko rero, guhera mu kwezi k’Ukuboza 2005, byabaye ngombwa ko mva mu Rwanda, njya kwikomereza kwiga mu Bufaransa. Ngira ngo guhera ku munsi nagendeyeho, uyu mupadiri yabonye rugari atangira ibyo kuntaramana, mu nzira, mu basirikari, mu bategetsi, mu nshuti…: ngo ntiyumva impamvu ngiye. Bukeye ngo kuki niga filozofiya, ngo kuki ngomba kwiga amategeko mpuzamahanga (droit intenational) ...? Byose narabyumvaga nkicecekera, ngakeka ko ari amagambo y’abantu cyangwa se agashyari gasanzwe mu bavandimwe, ko bitazatinda gushira. We ariko ntiyagohetse, yari ageze n’aho agenda ahagarika abantu mu muhanda, abanzi n’abatarigera bambona, ngo nibareke abasobanururire ukuntu ingengabitekerezo ya jenoside yanyaritse mu mutwe. Ibyo byafashe indi ntera ubwo yiyemezaga kujya kunshinja ingengabitekerezo ya jenocide mu nama y’abapadiri bose ba Cyangugu (Presbyterium) yateranye kuva ku ya 26 kugera ku ya 28 Mata 2010. Ngo yitwaje ko naba naragiye Arusha gutanga ubuhamya bushinjura. Icyakora akirinda kwerekana icyo naba naravuze imbere y’urukiko n’icyo we anenga ubwo buhamya. Amagambo yavugiye muri iyo nama bayantondoreye uko yakabaye ndumirwa, ariko n’abayumvaga ngo ntibabuze kwibaza icyo ibyo bisobanura.

Ntibyaciriye aho kuko muri Kamena 2010 amakuru aturutse mu nzego z’iperereza zo mu Rwanda yangezeho ambwira ko Padiri Ubald amaze igihe akora uko ashoboye kwose ngo njye n’abandi bapadiri yikomye b’i Cyangugu, dushyirwe ku rutonde (hitlist) rw’abagomba kwicirwa mu mahanga.Ubwo ni nabwo namenye ko muri FPR hasigaye harimo ibice bibiri. Ngo hari igice cy’abantu bashaka amahoro, n’igice bita “pawa” (power) ngo kigizwe n’abumva ko Abanyarwanda bagomba gukomeza kwicwa kugeza igihe Nyagasani azahindukirira! Ngo icyo cya “power” ni cyo Ubald na murumuna we Reveriyani bagomba kuba bashyigikiye. Ugira ngo ndashyiramo amakabyankuru azambaze mubwire n’ibirenze ibyo!

B. Ingengabitekerezo ya jenoside

Icyaha cya jenoside kirazwi kandi giteganijwe mu mategeko mpuzamahanga. Ariko icyaha cyitwa “kugira ingengabitekerezo ya jenoside” nta handi kiba mu mategeko y’ibihugu byo kw’isi uretse mu Rwanda rwa nyuma y’1994! Cyateganijwe mu itegeko ryiswe “itegeko N°18/2008 ryo ku wa 23/07/2008 rihana icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside”. Warisanga mu Igazeti ya Repubulika y’u Rwanda, Umwaka wa 47, n° 19 yo ku wa 01 Ukwakira 2008.

Ingingo ya 2 y’iryo tegeko itanga igisobanuro: “Ingengabitekerezo ya jenoside ni urusobe rw’ibitekerezo bigaragarira mu myifatire, imvugo, inyandiko n’ibindi bikorwa bigamije cyangwa bihamagarira abantu kurimbura abandi hashingiwe ku bwoko, inkomoko, ubwenegihugu, akarere, ibara ry’umubiri, isura, igitsina, ururimi, idini cyangwa ibitekerezo bya politiki, bikozwe mu gihe gisanzwe cyangwa mu gihe cy’intambara”.

Nk’uko bigaragarira buri wese, “kugira ingengabitekerezo ya jenoside” ni icyaha kidasobanutse neza, umuntu yashyira ku wo ashatse wese yaba umuzungu cyangwa umwirabura, yaba umuhutu umutwa cyangwa umututsi, kuko bigoye kwisobanura ko utagifite. Benshi bemeza ko Leta ya FPR yahimbye icyo cyaha kugira ngo yigizeyo, ihutaze, ifunge cyangwa yice abo ikeka ko batavuga rumwe nayo. Ngira ngo Abanyarwanda twese twamaze kwibonera neza uko Leta yacu igenza uwo yahamije icyo cyaha.

Iyo Padiri Ubald wihaye Imana yiyemeje kugishinja nkana bagenzi be b’Abihayimana nka we, bishaka kuvuga ko aba yamaze kubashyira mu rwego rw’“abagamije cyangwa abahamagarira kurimbura abandi”. Bitabaye ibyo byaterwa n’uko yaba abafata nk’abarwanya Leta iriho bityo akaba abasabira igihano kiremereye giteganywa n’ingingo ya 6 y’iryo tegeko :”Iyo ukoze icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside ari umuyobozi mu nzego z’imirimo ya Leta, mu mitwe ya politiki, mu mirimo y’abikorera, cyangwa umuyobozi mu mirimo itagengwa na Leta, umuyobozi w’idini, cyangwa uwahoze ari umuyobozi muri izo nzego, ahanishwa igifungo kuva ku myaka cumi n’itanu (15) kugeza ku myaka makumyabiri n’itanu (25) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000.)”!

Kandi ngira ngo twese tuzi ko iyo umuntu w’igikomerezwa nka Padiri Ubald yaguhagurukiye, biba byarangiye kuko tutayobewe uko inkiko z’iwacu zikora! Kwiregura ntibyoroshye.

None se koko ubu umuntu yabigenza ate, bagabo? Uko biri kose, iyo myitwarire ye yanteye gusubiza amaso inyuma, ndongera nitegereza Padiri Ubald, nsobanuza amateka ye, ibyo yavugaga, n’ibyo yakoraga, numva mbaye nk’usobanukiwe kurushaho.

Ubald we, n’ubwo umusizi yivugiye ngo “burya guceceka si ubucucu, ni ugucengerwa n’ibyo uzi ugacira mu nda ugatuza”, jye ndasanga no guceceka bigira aho bigarukira. Ubu nkaba nanjye niyemeje kugusubiza kugira ngo nkumenyeshe ikintu kimwe gusa: Ibuye ryagaragaye ntiriba ricyishe isuka, tuza tubane! Ese ubona wisararanga, abakristu n’abandi bapadiri b’i Cyangugu bakakwihorera, ukagira ngo ni uko bose ari ibigwari cyangwa se bakaba bagutinyira ko uri Nyirubutungane?

C. Dore uko tukuzi:

1. Padiri Ubald uri umwicanyi.

Iyo ugeze kubo wita abicanyi, usya utanzitse! Sinkubwiye ngo ubahunde ibisingizo, ariko ujye unibuka ko urubanza ari urw’Imana. Igihe ucyitwa umupadiri wa Kiliziya, ni nde wakugize umucamanza wa bagenzi bawe, Ubald we? Nyamara ariko ikibazo gikomeye si icyo. Nagerageje kwibaza ikigutera gukora ibyo ukora, nsanga ari rya rondakoko twamaganaga muri Sinodi! Yewe, ko ubanza nawe ryaragucengeye, rikaguhuma amaso y’umubiri n’ay’umutima. Na we ubwawe uzisuzume neza, uzasanga ari ryo rikuyobora n’ubwo ushobora kwishuka ngo uri mutaraga. Urashaka urugero: abicanyi ni bantu ki kuri wowe? Igisubizo cyawe turakizi, twacyumvise kenshi, tugifata mu mutwe: ni abishe Abatutsi muri 1994. Ni byo koko, abishe Abatutsi ni abicanyi kandi bakwiye kubiryozwa. Ariko n’uwishe umuzungu, umutwa cyangwa umuhutu aba yishe umuntu. Si umwicanyi se? Ndakwibutsa ko wowe ubwawe, padiri Ubald na Murumuna wawe w’umupolisi ari we Superintendent Reveriyani Rugwizangoga mufite ibiganza bijejeta amaraso! Muzabanze musobanurire ubutabera uko mwishe Sindayiheba Yohani taliki ya 2 Nzeri 1995. Reka nkwibutse uko byagenze: muri Mata 1995 wowe n’uwo murumuna wawe mwagiye ku matongo y’iwanyu. Muvuyeyo mugeze i Rwabidege, wowe Ubald wavuye mu modoka ujya gutuka abaturage bari bibereye mu kabari, ubashinja ko bishe umukecuru wanyu. Ni bwo Sindayiheba Yohani akubwiye atuje ko ibyabaye mu 1994 ari ishyano ryagwiririye igihugu cyose. Wowe na murumuna wawe mwahise muva hasi ngo avuze ko umukecuru wanyu ameze nk’abandi bose. Sibwo umufashe mu ijosi ugatangira kumuniga ushaka kumwica! Iyo umubikira mwari kumwe witwa Jean Marie wo kwa Uberiti atamukwamururaho, ntuba waramutsinze aho? Wagize ikimwaro cy’ibyo umaze gukora, ugenda warubiye. Bwarakeye mu gitondo, mugaruka gufata Sindayiheba Yohani, murumuna wawe yirirwa amufungiranye mu nzu i Kamembe, mutegereje ijoro ngo mujye kumwicira i Kigali. Muri uwo mugoroba, abantu barabakomereye, by’umwihariko umugabo w’umukada bitaga Asmani (Imana imuhe iruhuko ridashira) si we wamubakuye mu nzara agasubira iwe mu gicuku? Hanyuma se mwaramuretse aratuza? Taliki ya 2 nzeri 1995, ahagana mu masa mbiri z’umugoroba, ntimwitwikiriye akabwibwi mukagaruka iwe kumukinguza, mugahita mumurasa mukamutsinda aho? Mwibagiwe akantu kamwe gusa: uwububa abonwa n’uhagaze! Hari abaturage babateye imboni.

Abashumba baragwira ra! Ubald we, uri umushumba wica intama, ni ukuri kw’Imana! Nta wakekaga ko wagera aho! Ariko buriya Sindayiheba wamuhoye iki koko? Hari n’uwo wumvise ko hari icyo amushinja? Ni uko rero, n’iyo ubutabera bw’abantu butabikuryoza, Imana uvuga ko wihaye yo ntizabura kubikubaza. Iyo ikaba ari na yo mpamvu ituma ngira nti: Mbere yo kujijisha ngo urabwiriza abicanyi kwemera ibyaha, nawe ubwawe mwigisha, banza utinyuke ujye mu Kiliziya y’i Mwezi, ari ku cyumweru, abakristu bateranye. Aho kubacunaguza nk’uko wabimenyereye, ubatuka ngo ni abicanyi bose uko bangana, uzemere ukubite ibipfukamiro hasi, ubabwize ukuri ku byerekeye abantu bose wicishije hariya uvuka, n’abo washinje ibinyoma. Nibwo ahari uzaba utangiye gusengera mu kuri. Naho ubundi, abantu bose bamaze kumenya ko uri “Bangamwabo”, abaturage b’iwanyu barakubona bagahunga nk’ababonye Rubebe! Wowe ho ukikirigita, ugaseka ngo bose bazi ko wirukana amashitani.

2. Padiri Ubald ushinja inzirakarengane ibinyoma ugatoza n’abandi kubikora

Uribuka se amajoro wararaga ugenda, uva i Mushaka ujya hariya uvuka, ukikijwe n’imbunda n’abasirikari bakurindiye umutekano, ujya gutoza abaturage uko bagomba gushinja ibinyoma bagenzi babo? Harya jenoside yabaye uri muri kariya gace noneho ukaba warajyaga kubabwira amakuru uzi neza? Wiyibagije ko wari uri i Nyamasheke? Hanyuma se uriya mugabo witwa Sinzabakwira Straton, wari warigize Bourgmestre wa Karengera, woheje ngo ajye yirirwa ashinja ibinyoma abo wanga, ukamushukisha kuzamufunguza no kuzarihira abana be amashuri, ubona ko abantu babibonamo ubutungane? We se ko mukorana kandi ari umwicanyi uzwi na bose, ni we muntu ukwiye kwizerwa wabonye i Cyangugu? Cyangwa hari icyo mupfana! Koko ibisa birasabirana! Twese tuzi uko wamurindagije ngo ajye yirirwa afungisha inzirakarengane afatanije na Nyakwigendera depute Kanakuze Yudita. Ni nde wibagiwe ko iyo imodoka y’inshuti yawe Kanakuze Yudita yahingukaga mu karere, abantu bakwirwaga imishwaro, bakarara mu gihuru bihishahisha? Ibintu byarahindutse koko. Hambere aha, iyo umuntu yazamukaga mu ntera, yaharaniraga kuzamura akarere k’iwabo, mbese nk’uriya muminisitiri wagejeje amashanyarazi i Mwezi. Yari umugabo koko.

Hari ikindi cyerekana ko wowe Padiri Ubald, ufite ikibazo gikomeye. Iyaba ari jye wangaga gusa nari kugira ngo nijye nyirabayazana. Harya ngo abagize inama nkuru ya Paruwasi ya Mwezi murapfa iki? Hari ikindi ubahora kitari uko banze guha rugari ubwibone bwawe (la vaine gloire que tu aimes tant!)?

Inama nkuru ya paroisse ya Mwezi yateguraga ibirori by’itangwa ry’ubupadiri bwa ba Fratri Silivani Ayobamvuga na Gilibereti Komezusenge muri 2009. Muri iyo nama koko hari umuntu w’incuti yawe watanze igitekerezo ko, ubwo wujuje imyaka 25 uri umusaserdoti, Paruwasi yagukorera yubile, igahimbazwa muri ubwo bukwe bw’itangwa ry’ubusaserdoti. Abandi bamaze kuvuga icyo batekereza, hafatwa icyemezo cy’uko iminsi mikuru itavangwa, ahubwo biyemeza kuzagushakira undi mwanya ukwiye, nawe bakagukorera ibirori bya yubile! Ngo inkuru ikugereho ko utakiyerekanye mu itangwa ry’ubusaserdoti: yo!yo!yo!yo! Sibwo wishyize ku karubanda, ukisararanga, ukarimbura ibiti n’amabuye, ugatangira gutukanira mu isoko, ku manywa y’ihangu, ukemeza ko inama nkuru ya paruwasi ya Mwezi igizwe n’interahamwe gusa! Sibwo uhuruje ibyo bikomerezwa byawe, maze abantu bagakubitwa, abandi bagafungwa, abashoboye bagatorongera, padiri mukuru agahabuka, agata paruwasi!

Hari aho utageze uvuga ngo abapadiri bose babaye i Mwezi nta kindi bakoze uretse kwigisha ingengabitekerezo ngo ari na byo byateye abaturage b’ i Mwezi kwicana mu w’1994? Wowe se ko wigishije iyo “vanjiri yawe” i Nyamasheke, wahavuye ute? Bo ntabwo bicanye? Aho i Nyamasheke uvuga nanjye nahabaye nyuma yawe. Ishusho wahasize si iy’umupadiri ushyize Iyobokamana imbere, ahubwo ngo wari umupadiri wifitiye inyungu za politiki arengera, yewe n’ishyaka rya politiki warimo ntibararyibagirwa. Uribuka ko utashoboraga kuramutsa umuntu n’umwe mudahuje ishyaka? Harya Inspectrice w’amashuri witwa Nyirarukundo hari ikindi mwapfuye uretse kuba yaranze kuva mu ishyaka rye ngo aze mu ryawe?

Nuko rero ngo warashavuye cyane ko naba naragiye Arusha gutanga ubuhamya bushinjura imfungwa? Koko nagiyeyo nk’uko benshi bajyayo n’ubu. Ikindi rero, nubishaka uzajyeyo ubaze neza, jye navugiye ku mugaragaro, ntagombye kwihisha mu kabati nkawe n’incuti zawe kandi navuze ibyo niboneye n’amaso yanjye. Ubwo rero ngo inka zacitse amabere kuko ntabanje kuza kukureba ngo umpfunyikire ubuhamya njya gutanga Arusha! Iyo ni ya mikorere ya za gacaca ushimagiza? Ujye uyishoramo abandi, njye undeke. Mu bo woshya kubeshyera abandi sindimo. Njye niga amategeko, sindi nkawe utekereza ko abantu bagomba gucibwa imitwe nyuma y’imanza zishingiye ku mpuha gusa. Inkiko nyazo zigira uko zikora. Wowe rero ngo ureba ibyihishe mu mitima, ukaba uzi ukuri kose (ukwabayeho n’ukutarabayeho) , uzajye imbere y’urukiko rw’Arusha umvuguruze. Kandi ibyavugiwe imbere y’umucamanza ntushobora kubivugururiza mu kabari. Fata indege ujye Arusha maze uvugishe ukuri, dore ko wibwira ko nta wundi wavuga ukuri uretse wowe wenyine. Imanza zose z’abantu zizabe ari wowe zeguriwe, mugani wa ya ndirimbo? Nyamara icyakubabaje si impamvu zo gushaka ukuri, ni inyungu za politike uba ushyize imbere.

3. Padiri Ubald uvanga amasaka n’amasakaramentu

Padiri Ubald, intama waragijwe ziri muri paruwasi ya Mushaka (dore ko ari na yo mvukamo) ntizikimenya ijwi ryawe. Uravuga bakikanga. Ngo iyo utangiye inyigisho ku cyumweru, hari abakwihisha munsi y’intebe! Ntibakimenya gutandukanya ijwi ryawe n’iry’Umuyobozi w’akarere cyangwa irya Afande. Nk’iyo ufungira abantu amasakaramentu ngo ni uko inkiko gacaca zabemeje icyaha, iryo kenurabushyo (pastorale) riba ari bwoko ki? Mu mategeko ya Kiliziya (Droit Canon), hari aho waba warabonye ko uwo Inkiko gacaca zishinje icyaha, Kiliziya imuhanisha gufungirwa amasakaramentu? Ko usa n’aho Bibiliya yawe itakiri iyo tuzi? Icyakora Abanyamushaka bo barumiwe pe! Ese ubwo uzi ko hari benshi waciye mu kiliziya kubera ko ngo utacyigisha ijambo ry’Imana, ahubwo ukaba wararisimbuje ibitekerezo bya FPR-pawa? Uzatinyuke ubwire Musenyeri wawe ko wasezeye ku bupadiri, ukaba usigaye warihitiyemo akazi ko kuba umupolisi n’umukangurambaga wa FPR-pawa, nibwo uzaba utagisengera mu kinyoma!

4. Padiri Ubald wigisha tewologiya y’amacakubiri

Umwihariko twese twari twarakurekeye ni uwo kuzenguruka igihugu usengera abarwayi ngo bagakira amashitani. N’ubwo Kiliziya itayobewe ko ubwo bubasha Yezu yabuyihaye, ariko ntijya yibagirwa ko hari n’ibigirwa-ngabire shitani yifashisha ngo igirire nabi roho za benshi. Mu buryo bwawe bwo gusengera abandi, hari byinshi bitera kwibaza. Dore nk’iyo wowe ubwawe wakoresheje ibiterane byo gusabira abarwayi, ntutinya guhagarara ku maguru yombi ngo wemeze ko hari umuntu ukize ibitega abanzi be bari baramutumye! !! Ubwo urumva icuraburindi uba uroshye mu mitwe y’abo banyantegenke bakwizeye? Uba ubemeje ko ibitega bibaho kandi ko hari abantu babituma abandi. Uwishuka ngo uramukijije iyo ageze mu rugo atyaza umuhoro agahita asanga wa muturanyi we bafitanye akantu ati “Imana yampishuriye ko ari wowe undoga ibitega”! Ubwo urugamba rukaba ruraremye. Ntaho uzi byabaye? Nyirabayazana w’ayo makimbirane hari undi utari wowe n’inyigisho zawe z’ubuyobe zikora ishyano?

Diyosezi zose zo mu Rwanda zari zikwiye kukwamagana, ukareka gukomeza kubeshya abantu no kubateranya. Kandi nabyo iyo umuntu abisesenguye neza, asanga atari impamvu z’Iyobokamana zigutera kwihambira kuri iriya baringa yo gukiza amashitani! Harimo inyungu za politiki zizwi nawe, abazi gushishoza bazabisuzume.

5. Padiri Ubald urikuza ukaniyemera

Ushimishwa no kuvuga hose ko uri intungane. Wivugira ubwawe ko usengera mu kuri, ko ukiri isugi, n’ibindi bigwi udahwema kwivuga. Bityo, nk’umufarizayi mwiza, ugahita wemeza ko udasa n’abandi, b’abasambanyi, b’ibisambo, b’abicanyi, bigisha ingengabitekerezo….

Nyamara Yezu ati “mujye mushishoza, abahanuzi beza muzababwirwa n’imbuto bera” (Mt 7,15-20). Paulo mutagatifu na we ataho ati “imbuto za Sekibi (ibikorwa by’umubiri) zirigaragaza:….kwangana, gukurura intonganya, ishyari, uburakari, kwikuza, amakimbirane, amacakubiri…” (Galati 5, 19-20).

None se Padiri Ubaldi, ko tubona wirirwa ushiha abandi bapadiri, ubashinja ibinyoma, ubiba amacakubiri mu bakristu ushinzwe n’abo utatumweho…aho izo mbuto wera ntizerekana neza ko umwanya wawe uri mu bahanuzi b’ibinyoma? Ntakubeshye, hari benshi batakirirwa babishidikanyaho.

Ifaranga umaze kurirunda, imodoka zawe ebyiri z’akataraboneka zirozwa zikabyagira mu gikari cya paruwasi Mushaka, mu gihe bagenzi bawe bajya mu butumwa n’amaguru, ntacyo bikubwiye. Uravuga rikijyana muri Diyosezi, urizimiza ukicyura, nta we ukubaza ibyo ukora. Abategetsi bakomeye n’abasirikari bakuru nibo musangira, warabifatiye, ingoma ikuri mu bitugu! Ahasigaye ugakandagira abatindi ntacyo wishisha kuko ntawe ukopfora ngo utamuhamagarira abamuraza mu munyururu. Ikiri impamo ni uko ukandagira isi igatigita, nawe si ukubigendera ukamena amabuye. Ahari wibagiwe ko ikuzo ry’iyi si ari iry’akanya gato. Reka nkwibutse agakuru uzi neza: mu bihe byashize, iyo bimikaga Papa mushya, bamwambikaga ya ngofero ya zahabu bita “tiare”, abakaridinari bakamuheka kubitugu, bakamutambagirana imbere y’imbaga y’abakristu berekana ko afite ububasha n’ikuzo by’ikirenga; hanyuma ariko bagakora n’ undi muhango uteye ukwawo : barundaga ubwoya bw’intama imbere ye bakabuha inkongi (maze uko umuriro usabira ugahita uzima) bakongeraho aka kajambo gateye amatsiko ngo “sic transit gloria mundi” ( Ng’uku uko ikuzo ry’iyi si riyoyoka bwangu”). Bumva, wumvise?


Umwanzuro(Conclusion)

Padiri Ubald we, ng’uko uko tukuzi, ujye wifora imbere y’abana bato n’Abazungu. Guhera ubu, ujye uvuga ibyo wahagazeho ureke impuha. Nshyira hasi, ntacyo nagutwaye. Unkure mu mubare w’abo wagize akabaho ukanandagizaho ibirenge byawe .Yaba njye cyangwa bariya bapadiri bandi washyirishije kuri “hitlist”, uzagira icyo aba, haba ejo cyangwa ejobundi, impanga ye uzayibazwe! Tanga amahoro muri Cyangugu, induru yawe, n’ukwiyemera kwawe abantu barabihaze. Bakuvanye i Mushaka, abakristu bahumeka: imyaka irenga icumi yose ubamena amatwi, ubaca n’amafaranga ya buri munsi uboshye ikoro, ntibamenye n’irengero ryayo? Jye sinumva impamvu bagombye kukwihanganira igihe kingana gityo! Ntugire ngo ni ikindi bagucaga, mu bushishozi bwabo baribwiraga bati “uhagarikiwe n’ingwe aravoma”. Gusa ariko, umunsi ingwe yaba itagihari, Kamenyero ashobora kuvoma ibirohwa!


Padiri Thomas Nahimana

Bikorewe i Paris, taliki ya 10 Nyakanga 201

COMMENTS FROM EDITOR
It is shameful to read this other side of the story of a Priest who claims to preach a message of healing among the parishioners of Cyangugu as said in the JHWeekly. It is true Fr.Ubald might have lost about 3,000 parishioners but this figure might be more than that considering that the Ubald's figure does not include my father,mother, my siblings, uncles, and other relatives that killed in 1997 when the Tutsi led RPF hunted us down into the DR Congo forest after destroying the refugee camps of Eastern DRC in October 1996. Fr. Ubald should know that the Chrsit's gospel never takes side. I am sorry that Interahamwe killed his family but also he should do the same to me that his RPF soldiers whom he champions for as the liberator killed my family twice. The first group was killed in the Kibeho Refugee Camp in 1995, and the second time my family was exterminated in 1997 when the RPF led by President Kagame and Nyamwasa came and destroyed refugee camps where we were living when I was still 11 years old. This Tutsi led army had a mission of revenge and extermination of any Hutu species starting from the fact that they had killed the two Hutu presidents Habyarimana Juvenal of Rwanda and Ntaryamira Cyprien of Burundi who were downed on April 6,1994 which sparked the mass killing on 1994. I pray that Fr.Ubald Rugirangoga become true to himself and preach a gospel of forgiveness not the one for publicity hunting and RPF propaganda machinery but the one that will reconcile all tribes of the region. I always apologize for his people who were brutally killed in 1994 because I believe that no soul should be sent back to the giver by human brutality. He also should be sorry for his RPF power ideology of accusing all Hutus to be murderer without taking into consideration the agony and feelings I have when I remember how my dad died under my watch when we were in Tingi-Tingi Refugee Camp in DRC.

7 comments:

Anonymous said...

How do you spell the name of the chemical?

Also visit my blog; xerox phaser 8560 ink

Anonymous said...

Nanokeratin locks onto the hair, forming a fine, smooth
coat of keratin. Since these goods are made from plant extracts, seed oils and hair only twice in a
week. A well groomed woman will look to her hair and makeup first and a poll of 3,000 females
across the UK revealed that about 44% feel attractive if they are having a good hair day, this compares to 16% who felt pleased with their appearance if good teeth gave them that winning smile.



My homepage hair products

Anonymous said...

Wash your curly hair at the very least two days in a week.
s Therapy Treatment line, which is a lightweight replenishing treatment that protects and maintains hair
condition. Generally, these products are more expensive than their watered-down counterparts, but you can find a
few affordable pure silicone hair products (see below).

Anonymous said...

Muvandi! Nubwo wabigenza ute ibyo wavuga byose kuri padiri obalidi ntawabyemera. Abamuzi neza bazi ubufura bwe, ubushishozi n'impano y'Imana yo gusengera abarwayi afite. Wowe uri muri bamwe bibasiwe n'amarangamutima bansniwe guhinduka ngo babe bazima. Komeza usenge umenye neza icyo Imana yagutoranirije!
Urakoze!

Anonymous said...

Many thanks for this wonderful tips, Erika. I have actually been making use of a printer and this blog post is very
handy.

Here is my blog post :: xerox phaser 8560 yellow ink

Anonymous said...

Really helpful details, I have actually constantly favored
laser printers because they are much less expensive to utilize,
when you make the initial financial investment.
Toner cartrages are a lot more pricey but outlive many lots of inkjet cartrages and are much less
untidy to use. You could set your laser printer to print in grayscale and
use much less of the color toner, I just use colour when publishing images.


Also visit my blog post :: xerox phaser 8560mfp driver

Anonymous said...

If you would like to get a great deal from this paragraph then you have to apply these
strategies to your won webpage.

My page :: xerox 8560 solid ink