Africa Great Lakes Democracy Watch



Welcome to
Africa Great Lakes Democracy Watch Blog. Our objective is to promote the institutions of democracy,social justice,Human Rights,Peace, Freedom of Expression, and Respect to humanity in Rwanda,Uganda,DR Congo, Burundi,Sudan, Tanzania, Kenya,Ethiopia, and Somalia. We strongly believe that Africa will develop if only our presidents stop being rulers of men and become leaders of citizens. We support Breaking the Silence Campaign for DR Congo since we believe the democracy in Rwanda means peace in DRC. Follow this link to learn more about the origin of the war in both Rwanda and DR Congo:http://www.rwandadocumentsproject.net/gsdl/cgi-bin/library


Saturday, July 31, 2010

TWAGIRAMUNGU FAUSTIN NGO IBITAMBO TWATANZE SI IBYO KUDUHEZA ISHYANGA !

Map of RwandaImage via Wikipedia
Mu minsi ishize natanze amatangazo anyuranye mu cyongereza, igifaransa, n’ikinyarwanda.
Muri ayo matangazo icyo nsaba Abanyarwanda bemerewe gutora, nkabimenyesha abanyamakuru n’amahanga, ni uko batakwitabira ariya matora ya Perezida wa Republika ateganijwe ku itariki ya 9 Kanama 2010. Iki cyifuzo ni ingezi kandi ntabwo ari icyanjye gusa. Kiramutse gishyizwe mu bikorwa cyagira akamaro kanini mu rwego rwo kurwanya politike “mpotozi” ya Perezida Kagame, tukamwereka ko tutamukeneye kugira ngo ayobore Urwanda. Kutajya gutora, nibwo buryo bwonyine bwakwerekana imbaraga z’Abenegihugu mu kurwanya uyu mukakandida wa FPR.
 Muri iki gihe ubu buryo bwo kutajya gutora nibwo bwonyine bwakoreshwa tukereka amahanga ko dushoboye kurwanya ingoma y’igitugu itwima ijambo n’ubwisanzure mu gihugu cyacu, dukoresheje inzira y’ubwitonzi buzira urugomo, umuvundo, gusenya no kwica. Bityo tukerekana ko dushaka gukomeza inzira ya demokarasi, ko tudashaka gutotezwa, gucundwa ayikoba, gufungirwa ubusa, kwicwa urubozo no guhotorewa ku marembo dutashye mu ngo zacu.
Ikindi gikomeye cyane twakagombye kwerekana, ni uko tudashaka kuyoborwa n’Umuperezida ufite ibisare n’ibimenyetso simusiga ko ari umwicanyi kabuhariwe, kandi akarenga akiyamamaza, kugira ngo atorwe ku ngufu, maze namara gutorwa akomeze umugambi wo guheeza abatavuga rumwe nawe, ndetse no kubica, mbese nk’uko abikora muri iki gihe. Ibi ntabwo ari ugusebanya, na Perezida Pawulo Kagame ubwe arabizi, uretse ko abyirengagiza: azi neza ko afite imiziro myinshi imubuza guhagarara imbere y’Abanyarwanda ngo arambure ibiganza, agira ati: “Dore ibiganza byera, bitari ibya rukarabankaba”. Arabizi ko atatinyuka kubikora, kandi impamvu arayizi kuturusha:
  1. Ni umwicanyi: yishe aba Perezida babiri, Perezida w’u Rwanda Yuvenali Habyarimana, uw’u Burundi Sipiriyano Ntarayamira, kandi yarabyiyemereye mu kiganiro cyitwa HARD TALK yagiranye n’umunyamakuru wa BBC, Stephen Sackur, taliki ya 7 Ukuboza 2006, avuga ati: “Askyi, naramaze niba naramwishe, twari mu ntambara, nawe iyo antanga yari kunyica”.
  2. Ni umwicanyi, kandi atajijishije nawe arabizi, ko ariwe wicishije abanyapolitke b’Abanyarwanda bari abagabo twari dutezeho byinshi mu buyobozi bw’igihugu cyacu: Felesiyani Gatabazi, Emmanweli Gapyisi, Sethi Sendashonga. Aba bagabo b’abanyabwenge yabakurikije, mu rupfu, abandi bagabo bari mu butegetsi bwa FPR ari bo: Colonel Agustini Cyiza, Dr. Leonard Hitimana, na Assieli Kabera. Abanyarwanda bandi yicishije, nawe azi neza ko ari we wabikoze, sinabarondora bose, dore ko harimo n’abasirikare ba FPR batagira umubare.
  3. Ni umwicanyi, ntabihakana kuko adahwema kwivuga imyato, mbese nk’igihe yari mu Nteko ishinga amategeko akagira ati: “Icyo mvuze iteka ngishyira mu bikorwa. Navuze ko nzacyura impunzi zari muri Congo . Narabikoze ndazicyura, ababyanze: NARABARASHE NDABICA”. Perezida Kagame, uwo twakwita Rwivugabigwi, yarongeye mu Nteko ishinga amategeko ati: Nibiba ngombwa, isazi nzayicisha inyundo”! Ntitwibagirwe kandi ko ari muri meeting i Bwisige muri Werurwe 2003, yavuze ati: “Nzabaskya, nk’uskya ibigori”. Birumvikana ko iyo avuga ko “azaskya, aba ashaka kuvuga kwica.
  4. Kugira ngo Perezida Paul Kagame yerekane ko ashobora guskya abantu, nibwo yishe Colonel Cyiza na Depute Dr. Leonard Hitimana twavuze harauguru. Na none kugira ngo yerekane ko ashobora kwica isazi ziduhira, Perezida Kagame yatumye “escadron” ye y’abicanyi muri Afrika y’Epfo kujya kwica General Faustin Kayumba Nyamwasa: baramurashe, Uwiteka akinga akaboko, ntiyapfa. Ariko hari abandi batagize bene aya mahirwe, nk’umunyamakuru, Yohani Leonard Rugambage, na Visi Perezida w’ishyaka “Democratic Green party”, Andreya Kagwa Rwesereka: “inyundo” yaza “death squads”yarabahitanye. Kubera ko “Inshuti za Kagame” zamaganye cyane ukwicwa kw’ aba Banyarwanda uko ari batatu, barimo General Kayumba Nyamwasa warusimbutse, byateye Perezida Kagame isoni, we na Ministri we w’Ububanyi n’amahanga, Luwiza Mushikiwabo, bigira nyoninyinshi ari nako bagerageza no gutera imbabazi bavuga ko iby’ubwo bwicanyi batabizi. Nyamara ni aya ubusa, icyaha kirabahama.
Turetse kandi iby’ubwicanyi bwa Perezida Kagame, ubu ushakishwa n’Ubushinjacyaha mpuzamahanga, agakizwa ni uko afite ubudahangarwa nka Perezida w’u Rwanda, hari izindi mpamvu zatuma tutamutora: ntidushobora kwirengagiza ko yateje umwiryane mu b’Abanyamulenge, akanabateranya n’abandi Banyekongo, akanateza intambara mu gihugu cyabo cya Congo, akica yo abantu benshi, akavana yo iminyago ifite agaciro kanini cyane, ubu yagize umutungo we bwite.
Ntabwo twamutora kw’itariki ya 9 Kanama 2010, kubera ko:
a)      Nta mahoro atanga ku giti cy’umuntu. Ubutegetsi bwe bw’igitugu ntibuduha umutatekano ku mutima no mu mutwe, duhora duhangayitse, tutabona neza ejo hazaza.
b)      Ntiyashoboye gukemura burundu ikibazo cyo guhunga igihugu cyatubyaye, ubu impunzi z’Abanyarwanda zikaba zandagaye ku isi hose, akirengagiza nkana ko iki kibazo cyo kuba impunzi aricyo cyabaye nyirabayazana y’intambara yo mu Ukwakira 1990, na jenoside yo kuva muri Mata 1994 kugeza muri Nyakanga 1994. Ahubwo aho kudukiza ubuhunzi arabwongera. None se twamutora tumuca iki?
c)      Ntashobora kurangiza ikibazo cy’inkomoko y’ubushyamirane hagati y’Abana b’u Rwanda, ahubwo akomeje kugikaza agiha indi ntera, yitwaje ko yahagaritse wenyine “jenoside y’Abatutsi” asigaye yaragize intwaro ye ya kirimbuzi.
Amajyambere Perezida Kagame yitwaza ntacyo yatumarira igihe cyose tutishyira ngo twizane m’Urwatubyaye. Amajyambere yazana, ayo ariyo yose, ntacyo yatumarira igihe tuzaba tukiri kungoyi ya politiki mbi y’ubutegetsi bw’igitugu. Amajyambere y’umwicanyi arutwa n’amahoro twagira turi abakene ariko turi mu gihugu cyacu. Amajyambere atatugeza kuri “liberte”, (“freedom”), “demokarasi”, no kubaho mu mutuzo, tugenda twemye iwacu i Rwanda, iherezo ry’ayo majyambere ni ugusenyuka, uko byagenda kose.
Twese Abanyarwanda, ibitambo twatanze ku buryo bunyuranye, no kuri za “alitari” zinyuranye (izo mu gihugu, no mu mashyamba ya Congo), ntabwo twabivunja mo amashanyarazi, za mudasobwa, na gaz methane, n’amazu muri Kigali. Ibitambo twatanze nta kiguzi twabibonera, ariko kandi ntabwo byaba byaratanzwe kugira ngo duhere hanze, tuvanwe mu gihugu cyacu na politike mbi; ntabwo byaba byaratanzwe ngo tubure ubumwe, no kwishyira tukizana mu gihugu cyacu. Ibitambo ntitwabitanze kugira ngo Kagame ashyireho ubutegetsi bw’igitugu, bufite ubukana n’ubugome kurusha ubwo twarwanyaga. Turashaka ubutegetsi bubereye ibihe tugezemo, byo kumvikana no kwishyira tukizana iwacu i Rwanda.
Ntagutinya umwicanyi, umwicanyi aramaganwa, tugashyira hamwe tukamurwanya tutamutora.
Bikorewe i Bruxelles, tariki ya 30 Nyakanga 2010
Faustin Twagiramungu
Uwahoze ari Ministri w’Intebe mu Rwanda
Umukandida Perezida muri 2003
Tel: 0032 473 210 512 begin_of_the_skype_highlighting              0032 473 210 512      end_of_the_skype_highlighting begin_of_the_skype_highlighting              0032 473 210 512    
Enhanced by Zemanta

21 comments:

Anonymous said...

Mу partner аnd I stumbled over here by a different
web address and thought I might as well check things out.
І like what I seе so now i'm following you. Look forward to going over your web page yet again.
Feel free to visit my web site ; http://valorzing.mx/secure/index.php?option=com_blog&view=comments&pid=9203&Itemid=0

Anonymous said...

Not a рublicity hounԁ and horгibly press-shу,
Bush rarely makes publiс aρpearanceѕ anymorе but continues to ωork--heг lаst album AERΙΑL
was released in 2006. These Hіbiscus Linen Dorsay Pump Sandals featuге
a lower, bгoаder heel, οpen toeѕ, аnd a ditzy
pinκ hіbiscuѕ print. Whatever you chоose to
ԁo, kееp in mind that the eуes агe more exрressive than wordѕ.


My webpage: red shoes

Anonymous said...

Head over to the City Hall and book a taxi cab
for a two-hour city tour. Never would I imagine that
our Shampoo's & so many other items would be free or close to it. If you can turn around and sell those games for $20.

my web site :: Spring shoes

Anonymous said...

Moreover, they also provide skate surfaces, shuffleboard, roller
hockey, and various other courts. He ended up having
a tailor make a shirt from material he chose,
which turned out beautifully but took a couple weeks to receive.
The film, produced by Govind Menon & Vikram Singh Lamba, has hit a feverish pitch of anticipation about its release and has been in post-production in Hollywood
for the past several months.

Review my weblog one stop shop

Anonymous said...

As important as choosing the right summer 2010 accessories is knowing what to wear the accessories
with. Wedges continue to be a must-have look for summer to accessorize that perfect summer outfit.
Scarves are bright color splashes of florals or bold geometric shapes.



My web-site hair accessories

Anonymous said...

Usually sales are advantageous to customers because they can purchase items at a mark down price.
The shop owner can give you the best advise on
how to place the shop owner for maximum effect and what
types of shop owner will be the best suited to achieve your
desired look. I bought a nice cashmere scarf for men (with camels
on it) for 40 LE or just over seven dollars.

Also visit my site ... the perfume shop

Anonymous said...

To eliminate this, as sales professionals, we have to do a better job of controlling the time frame of each potential sale.
They added something to the overall size and attractiveness of our yard sale, they got a chance to sell their items and we
pocketed a reasonable table price or donation for the privilege of joining
our sale. If you come across furniture that
does not capture your attention, you are better off looking for an alternative.


Also visit my blog post: Next sale

Anonymous said...

To eliminate this, as sales professionals, we have to do
a better job of controlling the time frame of each potential sale.
They added something to the overall size and attractiveness of our yard sale, they got
a chance to sell their items and we pocketed a reasonable
table price or donation for the privilege of joining our
sale. If you come across furniture that does not capture your attention, you are better off looking for an
alternative.

Here is my webpage - Next sale

Anonymous said...

payday loan providers not brokers was speedy to get the loan
settled, but not very good about following up
together with the ultimate techniques. Only good matter
is I acquired from the adjustable home loan.
I ought to say by way of it all, my consultant was consistently in touch with me, even calling me within
the evening to make certain I knew what guaranteed payday loan no credit check was happening.

Anonymous said...

Ηаve you ever considered about inсluding a little bіt more than just your artіcleѕ?
I mean, what you say iѕ valuable and evеrything.
Hoωever іmagine if you aԁded some great images оr viԁeo
clips to gіvе уour posts more, "pop"!
Your contеnt is excellent but with іmages аnd
viԁeos, this blog cοuld definitely be оnе
οf the best in its niche. Wоnderful blog!


Feеl free to visit my blog post; how to lose belly quickly

Anonymous said...

I'm not sure exactly why but this web site is loading extremely slow for me. Is anyone else having this problem or is it a issue on my end? I'll check back later
on and seе if the problem ѕtіll еxists.


mу homepаge :: natural breast

Anonymous said...

At this moment I am going away to do my breakfast, later than having my breakfast coming again to
read other news.

Here is my web page ... laser cellulite treatment

Anonymous said...

Τhаnks for your maгνelοus рoѕting!
I really enjoуed геaԁіng іt, you are а great author.
Ι will remembеr to bookmark youг blog and will οftеn cοme back from
noω on. I want to encourage that you cоntinue youг gгeаt ωork, haѵe a nіce
mοrnіng!

Alѕо viѕit my web page: best diet to Lose belly fat

Anonymous said...

Hmm it looks like your site ate my first comment (it was extremely long) so I guess
I'll just sum it up what I wrote and say, I'm thoroughly enjoying your blog.

I as well am an aspiring blog writer but I'm still new to the whole thing. Do you have any recommendations for inexperienced blog writers? I'd definitely
appreciate it.
panama city beach
panama city beach
panama city beach
panama city beach
panama city beach
http://217.113.205.116/profile.php?mode=viewprofile&u=135310
http://3xvideotube.com/OlenWingf/
http://161710.webhosting63.1blu.de/profile.php?id=31805
http://208.93.61.111/groups/england/wiki/be0d10/Hasslefree_how_to_get_cheap_real_twitter_followers_Systems__So_whats_Called_for.
html
http://193.254.231.9/forum/profile.php?mode=viewprofile&u=1624407

Also visit my page: panama city beach

Anonymous said...

Thanks for finally writing about > "TWAGIRAMUNGU FAUSTIN NGO IBITAMBO TWATANZE SI IBYO KUDUHEZA ISHYANGA !" < Loved it!

http://520hero.com/content/brief-training-programs-having-do-cheap-twitter-followers-free
http://64.131.73.97/forum/profile.php?mode=viewprofile&u=139862
http://98.131.7.238/phpBB2/profile.php?mode=viewprofile&u=28831
http://520hero.com/content/simple-social-media-services-and-marketing-software-each-introduction
http://acsocial.com/index.php?do=/profile-1322/info/

My homepage - tennis en direct

Anonymous said...

Howdy! Quick question that's totally off topic. Do you know how to make your site mobile friendly? My website looks weird when browsing from my apple iphone. I'm trying to find a theme
or plugin that might be able to correct this issue.
If you have any recommendations, please share. With thanks!


http://keunstmarkt.keunstwurk.nl/node/60033
http://www.fffin.com/blogit/jamaalellisfrwaimgnx/real-world-facts-around-how-buy-cheap-twitter-followers
http://www.faithisthevictorybc.com/content/rapidly-courses-in-how-to-buy-cheap-twitter-followers.htm
http://www.feeling.com.tw/node/109135
http://www.asistenta-preventie.ro/?q=content/applying-grants-effortless-preparations-when-it-comes-how-buy-cheap-twitter-followers
http://www.bitemyshoes.com/?q=concepts-direct-point-options-located-how-buy-cheap-twitter-followers
http://aprendaportugues.net/?q=node/24016
http://livealadle.com/?q=node/35357
http://ixod.com/content/swift-tools-how-buy-cheap-twitter-followers
http://www.calysis.be/node/3148

Review my blog :: cardellini

Anonymous said...

you are in point of fact a good webmaster. The web site loading velocity is incredible.
It sort of feels that you are doing any distinctive trick.
Also, The contents are masterpiece. you have performed a fantastic activity on this subject!


Also visit my blog parquet pas cher paris

Anonymous said...

Apρreciatіng thе timе and eneгgy уou put іnto
your ѕite and іn depth іnformatiοn you offer.
ӏt's awesome to come across a blog every once in a while that isn't thе same outdatеd
rеhasheԁ informаtion. Fantаstic reаd!
I've bookmarked your site and I'm includіng youг RSS feeds to mу Gоogle account.


Hеrе iѕ my webѕite: natural breast augmentation

Anonymous said...

Home Page ambien tested drug test - safe order ambien online

oakleyses said...

hollister, nike free, barbour, timberland, air max, guess pas cher, oakley pas cher, roshe run, vans outlet, longchamp, north face, nike roshe run, tn pas cher, chaussure louboutin, michael kors uk, ray ban pas cher, nike air max, mac cosmetics, nike blazer pas cher, louis vuitton, louis vuitton pas cher, nike free pas cher, lululemon, nike air force, mulberry, michael kors canada, sac louis vuitton, sac michael kors, nike trainers, louis vuitton uk, sac vanessa bruno, ralph lauren, abercrombie and fitch, north face pas cher, lacoste pas cher, ralph lauren pas cher, longchamp pas cher, vans pas cher, new balance pas cher, ray ban uk, longchamp, hollister, nike roshe, hollister, hermes pas cher, air jordan, burberry pas cher, converse pas cher, nike huarache, scarpe hogan

oakleyses said...

herve leger, moncler, uggs outlet, hollister clothing, birkin bag, instyler ionic styler, babyliss pro, canada goose pas cher, soccer shoes, canada goose, baseball bats, moncler, new balance outlet, beats headphones, marc jacobs outlet, mcm handbags, soccer jerseys, canada goose outlet, nike air max, rolex watches, valentino shoes, ugg soldes, canada goose uk, chi flat iron, abercrombie and fitch, mont blanc pens, canada goose outlet, lululemon outlet, moncler, celine handbags, bottega veneta, ugg boots, jimmy choo shoes, ugg, iphone 6 case, reebok shoes, wedding dresses, canada goose outlet, asics shoes, uggs on sale, moncler outlet, ferragamo shoes, ugg outlet, insanity workout, north face outlet, giuseppe zanotti, ghd, nfl jerseys, p90x workout, north face jackets