Africa Great Lakes Democracy Watch



Welcome to
Africa Great Lakes Democracy Watch Blog. Our objective is to promote the institutions of democracy,social justice,Human Rights,Peace, Freedom of Expression, and Respect to humanity in Rwanda,Uganda,DR Congo, Burundi,Sudan, Tanzania, Kenya,Ethiopia, and Somalia. We strongly believe that Africa will develop if only our presidents stop being rulers of men and become leaders of citizens. We support Breaking the Silence Campaign for DR Congo since we believe the democracy in Rwanda means peace in DRC. Follow this link to learn more about the origin of the war in both Rwanda and DR Congo:http://www.rwandadocumentsproject.net/gsdl/cgi-bin/library


Tuesday, July 12, 2011

RWANDA:PAUL KAGAME YAGURISHIJE URWANDA IZUBA RIVA BY Paul Matsiko

Uhereye ibumoso:Perezida Kayibanda Grégoire; Perezida Juvenal Habyarimana, Perezida Paul kagame. Aba uko ari batatu: Kagame yabarushije kwica no kwicisha Abanyarwanda benshi cyane , akaba kandi abarusha kwigwizaho umutungo kuko asahura igihugu mu nyungu ze bwite!
  
Perezida wacu aherutse kujya kwigisha isomo muli Kaminuza y’u Rwanda y’i Butare. Abanyeshuli benshi baje kumubaza ibibazo bitandukanye, na we abisubiza uko abibona n’uko abishatse. Umunyeshuli wa nyuma witwa Valensi Nsabimana yaje kubaza ikibazo cya nyuma, agira ati: “Twumvise bavuga mu maradio ko Igihugu cy’Ubwongerereza gitewe impungenge n’umutekano muke uvugwa ku bayoboke b’ishyaka RNC baba muli icyo gihugu, ngo uwo mutekano muke kandi ukaba uterwa n’abantu bacu” ; ati “ayo maradio akavuga ko ibyo bishobora gutuma Ubwongereza bugabanya imfanshanyo bwageneraga igihugu cyacu”, ati “ndagirango namwe mutubwire icyo mubitekerezaho, Nyakubahwa Perezida wa Republika”.
 
Perezida Paul Kagame yaje gufata igihe kirekire kuri icyo kibazo, avuga ko ali abanyeshuli bagomba guhesha u Rwanda agaciro, ko u Rwanda ali igihugu cyigenga, ko rubuze inkunga yo hanze ntacyo byarutwara, ko iyo mfashanyo amahanga atayitangira ubuntu, aza kuvuga ko abanyeshuli bagomba kurwanira ukuri bakima amatwi ibyo amaradio n’ibindi binyamakuru byo hanze byose bivuga, aza yewe no kongeraho ibitagize aho bihuriye n’ikibazo umunyeshuli yari yamubajije aho Prezida Kagame atsindagira avuga ko nihagira umutera azitabara.
 
Njye ndabona uyu mubyeyi wacu, Perezida Paul Kagame, atari we ukwiye gutanga ili somo ku rubyiruko nka ruriya rufite inyota yo kumenya no gusesengura. Dore ingingo nshingiraho :
 
1. Abo Paul Kagame yagabiye u Rwanda bari bararushatse kuva kera bakarubuzwa gusa n’ubushishozi bw’abamubanjirije ku ntebe y’ubutegetsi:
 
Nyuma y’uko u Rwanda rubonye ubwigenge muli 1962, Abanyamerika begereye Perezida Gregori Kayibanda bamusaba ko yabaha agapande k’ubutaka bwo mu Bugesera bakiyubakiramo ikigo cy’abasikari, ngo muli ako gapande k’ubutaka yagombaga kubaha halimo agasozi bali kuzashyiraho ibyuma byabo byatumaga bashobora kuzajya bakontorola Moscou, umurwa mukuru w’ Uburusiya (Union des Républiques Socialiastes Soviétiques URSS-). Ngo Perezida Kayibanda lero yamara kubaha ubwo butaka, nabo bakamwubakira imihanda ya kabulimbo.
Muli icyo gihe hari intambara iteruye hagati y’ibihugu bibili by’ibihangange kw’isi, ali byo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zagenderaga ku matwara ya Capitalisme, n’ukuvuga gushyira inyungu z’agatsiko k’abantu bake imbere y’iza rubanda nyamwinshi, n’Uburusiya (URSS) bwagenderaga kuli Socialisme, ni ukuvuga gusaranganya hagati y’abanyagihugu ubukire n’ubukene bwacyo. Buli gihugu lero mu bindi bisigaye byo kw’isi cyahitagamo imwe muli izo nzira ebyili igitunganiye.
 
Urwanda rwa Gregori Kayibanda rwari muli icyo gice cya kabili hamwe na Uganda ya Milton Obote na Tanzania ya Julius Nyerere. Gregori Kayibanda akaba yari inshuti ya Mwalimu Julius Nyerere, kandi akaba yarashimaga cyane politiki Nyerere yakurikizaga mu kuyobora igihugu cye. Julius Nyerere ni nawe mukuru w’igihugu wenyine wari waraje gufata mu bitugu Gregori Kayibanda igihe Urwanda rwabaga igihugu cyigenga le 1/7/1962.
 
Inshuti za Kayibanda lero zigomba kuba zaramubwiye ziti “baliya bantu bashaka kugura ikibanza ku butaka bw’igihugu cyawe, aho bafashe baramatira, urarye uli menge”. Kayibanda na we agomba kuba yaragize ati “aho gutamira byinshi bizaduhagama, tuzarya dukeya twacu tuzatugwa neza”.
 
Yuvenali Habyalimana na we amaze gufata ubutegetsi, Abanyamerika bongeye kugaruka kuli icyo kibazo, arabahakanira.
Abanyamerika bamaze kubaka Universite y’i Mudende, basabye Perezida Habyalimana kubaha ubutaka iruhande rw’iyo Univerisité aho baziyubakira ikibuga cy’indege zabo. Perezida, ati “ese kuki izo ndege zanyu zitagwa hano i Kigali, ko aliho honyine mu Rwanda dufite ikibuga cy’indege mpuzamahanga, hanyuma izo ndege zanyu mukazigurutsa noneho mukagwa ku kibuga cyacu kiri ku Gisenyi mu mugi”? Abanyamerika baramusubiza ngo izo ndege zizaba zizanye ibikoresho by’abanyeshuli, ngo byaborohera lero kuza bahera ko babisuka mu mashuli yabo. Perezida abonye ko abo bantu bariho bashaka akamunani, arabahakanira.
 
No mu mibanire y’u Rwanda n’ibihugu bindi cyane cyane ibyo dusangiye imbibi, aba baperezida bombi baranzwe no gushishoza:
Mu myaka ya mbere y’ubutegetsi bwa Perezida Mobutu Sese Seko wa Congo-Kinshasa, abacanshuro b’abanyamahanga baje kuyogoza icyo gihugu. Muli iyo mitwe y’ingabo z’abacanshuro, hari umutwe wari uyobowe n’umucanshuro w’umubiligi witwaga Jean Schramme waje gufata umugi wa Bukavu aturutse muli Congo rwagati, awumaramo igihe kitari gito. Ingabo za Mobutu zaje kurwanya abo bacanshuro, zirabanesha. Abacanshuro bambutse ikiraro cya Rusisi bamanitse amaboko, bahungira mu Rwanda n’intwaro zabo. Perezida Gregori Kayibanda yategetse abasilikari be kwambura intwaro abo bacanshuro bakababumbira hamwe.
Ibyo bimaze kuba, Abategetsi b’Ababiligi n’aba Banyekongo bohereje intumwa zabo i Kigali. Ababiligi basaba Kayibanda ko yabaha abantu babo bakabatahana mu Bubiligi, Abanyekongo nabo bamusaba ko yabaha abo bacanshuro bakajya kubacira imanza.
 
Perezida Kayibanda abwira Abanyekongo ati: “Aba bantu bahunze kubera ko basanze imbaraga zabo ari nkeya ku zanyu, intwaro bari bafite twazibambuye kugira ngo batazigera bongera kurota baza gutera imvururu iwanyu. Mu kinyarwanda tuvuga ko inyamaswa ihungiye mu rugo ntawe uyitera icumu. Tuzi ko aba bantu turamutse tubabahaye uko bameze ubu, nta kabuza icyaba kibategereje ni urupfu. Ntabwo lero nakwemera ko amaraso y’aba bantu yazambazwa naho mwe bene kuyamena mwigaramiye”. Byari binazwi ko bamwe mu mitwe y’abacanshuro bajyaga muli Congo ku butumire bwa Mobutu. Ubwo ahereza Ababiligi abantu babo, bumvikana ko bahera ko babavana kubutaka bw’Afrika.
 
Ubwitonzi, ubushishozi n’ubumuntu bwa Perezida Kayibanda ntuzabushakire kuli Paul Kagame. Iyo Abahutu, Abatutsi, Abatwa, bamuhunze agombe abakurikirane aho bari hose, abicireyo cyangwa asabe ibihugu bahungiyemo ngo bibamwoherereze mu Rwanda abice.
 
Perezida Yuvenali Habyalimana na we yahagaritse incuro nyinshi abacanshuro bashakaga gutera Congo baturutse mu Rwanda.
 
2. Abatumye Paul Kagame agera ku butegetsi bibwiraga ko babifitemo inyungu ziruta ize bwite
 
Perezida Kaguta Museveni niwe wabimburiye abandi. Akoresha ingufu ashyira Paul Kagame ku buyobozi bw’ingabo z’Inkotanyi zigiye gukuraho ubutegetsi bwa Perezida Yuvenali Habyalimana n’ubwo nawe yari yaramufashije, ku buryo bwe, kugera ku butegetsi bwa Uganda. Perezida Kaguta Museveni yashakaga gushimira Inkotanyi zamurwaniriye, zikamutereka ku ntebe y’ubutegetsi bwa Uganda, akazazitereka nawe ku ntebe y’ubutegetsi bw’u Rwanda, aho zizajya zimwumvira nk’uko umwana yumvira umubyeyi wamureze neza. Yashakaga kandi kwikura iruhande abantu bashoboraga nabo kumukura ku butegetsi. Yashakaga nanone kugira igihugu yizeye yongera kuli Ethiopia, bikazamufasha kubaka Igihugu k’Igihangange cy’Abahima (Hima Empire) kizava ku Nyanja Itukura (Red Sea) kikagera muli Angola iherwa n’Inyanja y’Atalantika( Athlantic Ocean ). Perezida Museveni yarotaga kuba ali we uzategeka icyo Gihugu k’Igihangange muli Afrika.
 
Muli icyo gihe FPR yarwanaga, amatwara y’ubutegetsi muli Afrika y’Epfo (South Africa) yariho ahinduka. Ivangura-moko (Apartheid) mu nzego zose z’imibereho y’icyo gihugu ryari mu marembera yaryo. Amashyirahamwe y’Abazungu yari atunzwe n’ibikorwa bibi, agahabwa umugisha n’ubutegetsi bwa Gashaka-buhake, atangira kwibaza aho azashobora gukomereza ibyo bikorwa byayo igihe igihugu kizaba kimaze gutegekwa n’Abirabura bari barazahajwe n’ibyo bikorwa bibi. Muli ayo mashyirahamwe hari nk’ayo gucuruza abacanshuro ubutegetsi bwa Mandela bwahise buhagarika. Limwe mu ngero duheruka ni ishyirahamwe ryategekwaga n’umuhungu wa Margaret Thatcher wigeze kuba Ministri w’Intebe ukomeye w’Ubwongereza.
 
Muli icyo gihe nanone, Guvernoma ya Bill Clinton wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yari yarohereje abasilikari b’abanyamerika kugarura amahoro muli Somaliya. Ubutegetsi bwa Bill Clinton lero bwari bumaze gutangira kugira ibibazo. Inyeshyamba zo muli Somalia zari ziherutse kwica abasilikari ba Amerika batari bake, maze amatelevisio y’isi yose yerekana imirambo y’abo basilikari Inyeshamba ziyikurura inyuma y’imodoka mu mihanda ya Mogadishiyo, kapitali ya Somaliya. Mu gihugu lero nka Amerika, aho abategetsi bashyirwaho n’abaturage, ibyo byatumye Bill Clinton abona ko abaturage bariho babona ababo bicwa ako kageni batazongera kumutora. Nibwo ahise ako kanya acyura abasilikari be bose bari muli Somalia ; aliko ikibazo cy’abazakomeza kurwanira inyungu z’Amerika muli Somaliya no muli Sudani gisigara kitabonye igisubizo.
 
 
Abamufashije gufata igihugu no gukora amabi menshi batangiye kumwigurutsa bavuga ko batamenye ko ari umwicanyi wamaze Abahutu muri Kongo!
Muli icyo gihe nanone, icyogajuru cy’Abanyamerika kizenguruka isi cyerekana aho amabuye y’agaciro na petroli bili munsi y’ubutaka bw’isi (LandSat) cyari cyaravumbuye ko muli Kivu ya Congo-Kinshasa hari umutungo mwinshi cyane. Ni muli ubwo buryo nanone icyo cyogajuru cyari cyaravumbuye muli 1982 ko muli Sudan y’Epfo haliyo inyanja ya petroli ifite ubuso bungana n’ubw’imwe muli Leta 50 zigize Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yitwa MAINE (National Geographic Vol. 164, No.3, September 1983). Ubuso bw’iyo Leta bukubye hafi inshuro 4 ubuso b’u Rwanda. Icyo gihe bene LandSat bari bararemye banashyigikira ubwigomeke bwa John Garang kuli Guvernoma ya Khartoum. Mobutu Sese Seko wa Zayire (Congo-Kinshasa) wahembwaga na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuva akiba Perezida kubera akazi yayikoreraga ko kubuza ubukomunisimu kugera mu karere k’Ibiyaga bigari yacyuye igihe ubwo urukuta rwa Berlin yo mu Budage rwasenyukaga. Ubwo lero Mobutu wari unirwariye, ntiyashoboraga kugeza vuba ku Banyamerika n’abandi babyifuzaga uwo mutungo wo muli Kivu.
 
Museveni lero wari umaze kuba inkundwakazi cyane ku Banyamerika asabwa kubafasha gushakira umuti ibyo bibazo byose. Museveni ati: “My boy Paul Kagame can do the job” (Umusore wanjye Paul Kagame ashobora gukora ako kazi). Nuko Paul Kagame ahabwa ibyangombwa byose byo gukora no kurangiza akazi bamushinze kandi yiyemereye. Ubwo baba baramuteruye bamuteretse ku ntebe y’ubutegetsi bw’u Rwanda ataranarugeramo, bamubwira ko bazamufasha gukora ibyo ashatse byose, aliko nawe akazabaha ibyo bashatse byose.
 
Niko byagenze koko lero. Paul Kagame yishe amamiliyoni n’amamiliyoni y’inzirakarengane, abamushyigikiye bati “ahubwo n’abagucitse bagahunga tuzagufasha kubafata no kubacira imanza. Si bene wanyu wica!! Ni ibyawe nabo!!” Bati “duhe ibyacu lero”. Sibwo igihugu aragitanze atitangiriye itama! Ubusugire bw’Igihugu abamubanjirije ku butegetsi bari barakomeyeho aba abushyizeho umusalaba atyo . Ubutaka bw’Igihugu abugurisha amahanga. Ya mashyirahamwe acuruza abacanshuro yo muli Africa y’Epfo yimuriwe mu Rwanda ku yandi mazina, na we ubwe ahubwo afatamo imigabane. Abavukarwanda basigaye mu Rwanda bagizwe abanyamahanga batagira kivurira mu gihugu cyabo.
 
3. Inyungu za Paul Kagame bwite zaje kuremera kurusha iz’abamufashije kugera ku butegetsi
 
Mu bategetsi b’ibihugu byafashije Paul Kagame kugera ku butegetsi sinemeza ko hari n’umwe ufite umutungo ujya kwegera uwe bwite ubungubu. Bitabaye ibyo Tony Blair wari Ministri w’intebe mu Bwongereza, amaze kuva ku butegetsi ntaba yaragiye gusaba akazi kwa Paul Kagame!
 
Abategetsi bo mu bihugu bigendera ku matwara ya demokrasi batungwa n’umushara bagenerwa n’Intumwa za rubanda, bakawongera ku mutungo bari bafite mbere yo gutorerwa kuyobora ibihugu byabo. Iyo nta mutungo wundi bari bafite mbere yo kugera ku butegetsi, batungwa n’umushahara wabo gusa. Impano bahabwa n’ibindi bihugu ntibazishyira mu mifuka yabo, bazishyira mu mutungo w’ibihugu byabo kuko baba bazihawe mu mazina yabyo.
 
Kuli Perezida Paul Kagame lero ibintu si uko bimeze. Mbere yo gutangira intambara nta mutungo yigiriraga nabusa. Aho atangiriye intambara, umutungo wa FPR yawukoreshaga nk’uwe mw’izina lya FPR. Amaze kugera ku butegetsi bw’u Rwanda, iminyago yo mu Rwanda no muli Zaire (Congo) yabaye iye bwite, umutungo w’igihugu wose wabaye uwe binyuze mu rusobekerane rw’abantu be yashyize mu myanya yose stratégique, imfashanyo ziva hanze zijya mu mifuka ye binyuze muli rwa rusobekerane.
 
4. Akumiro k’abamushyize ku butegetsi
 
Perezida Kaguta Museveni “wiremeye” Paul Kagame, akamusimbiza, akamutereka ku ntebe y’ubutegetsi i Kigali, agomba kuba ali we wa mbere watangiye kwicuza igikorwa cye. Abanyamerika n’Abongereza bo baracyishimiye kuberako amabuye y’agaciro asahurwa muli Congo abageraho nta nkomyi anyuze i Kigali, kuberako babonye muli kariya karere ahantu abacanshuro babakorera batorezwa mbere yo koherezwa hanze, aho bajya kurwanira inyungu zabo. Aliko ubu bariho baribaza uko ejo hazaba hameze.
 
 
Tony Blair afatanya na Kagame gusahura Urwanda na Congo. Icyakora ubutabera bwo mu gihugu cy'ubwongereza bwatangiye kugenzura ubu bufatanyacyaha bukomeye! Tony yaba yaratangiye kwigurutsa Paul Kagame!
Urwanda bitoraguriye bifuzaga ko rumera nka Isiraheli yabo, agahugu kagendera ku matwara ya demokarasi, bityo isôko y’inyungu zabo mu karere Isiraheli ilimo ikaba yubatse ku rutare. Abaturage muli Israheli nibo bategeka kuko bayoborwa n’abategetsi bitoreye nta gahato. Ntuzigera wumva ngo Inzego z’Ubutasi za Israheli, MOSSAD, ziciye umunyagihugu cya Isiraheli imbere mu gihugu cyangwa se inyuma yacyo ; ahubwo zishinzwe kumurinda aho ali hose. Abo bategetsi bo hanze bifuzaga nanone ko u Rwanda rwamera nk’ agahugu ka Koreya y’Epfo aho Umukuru w’Igihugu watowe, abaturage bashobora kumuvanaho manda ye itararangira igihe babonye ko ateshutse ku ntego bamutoreye.
 
Abo bategetsi lero barangije kwibonera neza ko u Rwanda ruriho rugendera ku byifuzo bidahwitse by’umuntu umwe rukumbi aho kugerandera ku byemezo bivuye mu bitekerezo by’abantu bari mu gihugu bose.
Abo batuye mu gihugu muri iki gihe ntaho bahuriye na ziliya milioni 11 Kagame ahora abeshyeshya amahanga ngo bamuhe ibyo yishyirira mu mifuka ye kandi azi neza ko abenshi yabamaze. Iliya mibare lero ya Paul Kagame ayifatira no kuli za milioni yarimbuye ubu akaba asa n’aho azibyariza mu kuzimu!!! Ibyo ali byo byose, n’abo bake bazima bari mu gihugu nta jambo na limwe bafite mu byerekeye ubuyobozi bw’iki gihugu.
 
Paul Kagame ataratangira imirwano ngo afate ubutegetsi i Kigali, nta mitwe y’abicanyi, nta mitwe y’inyeshyamba yarangwaga muli kariya karere. None ubu Paul Kagame yashyizeho inganda zicura iyo mitwe imbere n’inyuma y’igihugu. None ubu Jenerali Jean Bosco Ntaganda, ushakishwa n’Urukiko Mpuzamahanga rwo mu Buholandi kubera ibyaha ndengakamere yakoreye Abanyekongo, ni we mujyanama w’inkoramutima wa Paul Kagame mu bwicanyi n’ubusahuzi muli Congo. Murabona se ko abo bategetsi n’abanyemari bo hanze, bashyize ibintu byabo mu Rwanda bibungukira, batazageraho bakibaza niba al-Qaida italiho yinjira muli urwo ruhando rw’ubugizi bwa nabi!
 
5. Paul Kagame ati “Urwanda ni igihugu cyigenga
 
Paul Kagame yiyitiranya n’u Rwanda. Iyo aza kuvuga ati “njyewe ku giti cyanjye ndigenga”, ibyo ni byo turabyemera twese kubera ko ali we wica agakiza. Aliko ntajye aho ngo abeshyere u Rwanda ngo rurigenga. Urwanda ni ukuvuga igihugu n’abagituyemo. Aha lero, Abanyarwanda batari Paul Kagame nta bwigenge dufite na busa. Abanyarwanda Paul Kagame abakandagiye ku ijosi, Urwanda-gihugu yarugize nk’akarima ke asangiye na bamwe mubanyamahanga b’inda nini.
 
6. Mu ijambo Perezida Paul Kagame yabwiye abanyeshuli, hali ingingo 2 yavuze z’ukuri
 
Mu ngingo yambere yaravuze ati “baliya baduha imfashanyo ntibaziduhera ubuntu”. Ibyo nibyo koko. Azi neza ko ziliya mfashanyo ali ikiguzi mpendabana cy’Urwanda yagurishije ku banyamahanga.
Iyo bigeze aho lero Paul Kagame yagombye kwicara hasi akibaza niba ubwigenge avuga ko afite imbere y’abaturarwanda abufite no kuli bariya yagurishijeho u Rwanda rw’Abanyarwanda.
 
Ese bariya yagurishijeho ubutaka bw’u Rwanda ngo bubakemo inkambi z’abasilikari n’ibindi, ibintu byabo bya gisilikari byinjizwa muli izo nkambi binyura kuri Gasutamo na MAGERWA bigakontorolorwa mbere yo kujya kubikwa muli ibyo bigo? Niba ibyo bitaba, Perezida w’u Rwanda ajya kwihanukira akabwira abanyeshuli ngo Urwanda ni igihugu cyigenga abikuye he?
 
Aliko nanone niba biri amahire, Kagame akaba akontorola ibyinjizwa mu bigo binyamahanga bya gisilikari, amenye ko baliya banyamahanga bagira inda ndende. Ziriya ntwaro zabo bakuye muli Somaliya n’ahandi, bakaziha Paul Kagame, akarasa (bombarder) Kigali no mu Rwanda hose yica bene wabo (yabyanga yabikunda, Abahutu Abatutsi n’Abatwa ni benewabo kuko basangiye igihugu) no muli Congo yica Abanyekongo n’Abanyarwanda bahungiyeyo, agomba kuzishyura nazo. Ntacy’umuzungu kitagendera ku mubare. Mbere yo kwemerera Perezida Bush gutera Irak, Inteko ishinga amategeko y’Amerika yamubwiye ko idolari lizatangwa ku musilikari wabo, ilizatangwa ku gikoresho cyabo, ligomba kuzishyurwa muli petroli ya Irak. Idolari bariho ubu batanga muli Sudan lizishyurwa na za nyanja za petroli bavumbuyeyo. Nitugerageze lero kwiyumvisha ukuntu twe tuzishyura ziliya ntwaro zaduhekuye kandi zikidukuhekura. Uyu mwenda w’inkuba wagombye kwishyurwa n’uwawufashe! Aliko aho kuba ibyo, umuherwe Paul Kagame aliho arasahura amafranga y’igihugu ajyana mu mabanki yo hanze, akigurira amadege,amahoteli hirya no hino ku isi... etc. Hagati aho umutungo w’u Rwanda ataragurisha watanzweho ingwate kuli bene kwishyurwa. Hanyuma Paul Kagame ati “Urwanda rurigenga!!”
 
 
Abakomeje kumukingira ikibaba nabo babifitemo inyungu kuko nta nama yubaka bamugira ahubwo bakishimira gusangira ibyo asahura mu Rwanda !
Hambere aha, ya Raporo ya ONU ku bwicanyi burenze kamere bwakorewe impunzi z’Abahutu muli Congo(Mapping Report) imaze gusohoka, umunyamakuru yabajije Bill Clinton ati “biriya bavuga ku nshuti yawe Paul Kagame ubibona ute”? N’ubwo Bill CLINTON atari ayobewe ibyo byose, yashubije umunyamakuru ngo we ibyo ntiyari abizi. Ni ukuvuga ngo aho bigeze ni Paul Kagame ugomba kwisobanura, ibyo ntibindeba. Ibi bigashimangira ibyo Paul Kagame yavuze ubwe ku banyamahanga iriya Raporo imaze gusohoka. Yaravuze ati umuntu mujyana muli corruption, mwarangiza agaca inyuma akaba aliwe uba judge wawe”.
 
Ingingo ya kabiriyavuze y’ukuri, yagize ati “ni mwebwe banyeshuli, mwebwe rubyiruko, nimwebwe muzahesha u Rwanda agaciro karwo”. Ni byo koko, urubyiruko rwa none n’ejo ni rwo rwonyine rushobora kuzagarurira u Rwanda agaciro karwo Perezida Paul Kagame yarutesheje. Cyakora ibyo bizashoboka igihe urwo rubyiruko ruzabona abarimu batavuye mu ishuli rya Paul Kagame.
 
Rubyiruko, mwe Bayobozi b’ejo b’iki gihugu, nimukanguke. Mumenye ko amateka y’u Rwanda mwigishwa iki gihe ashingiye ku binyoma byambaye ubusa. Mumenye ko umwana w’Umutwa, uw’Umuhutu n’uw’Umututsi bahura bagakina, bagasangira, bakishimira kuba bari hamwe ; kidobya limwe na limwe iva ku babyeyi babo, akenshi ikava ku butegetsi bubisha. Mumenye ko amoko atandukanye y’abantu nta gihugu na kimwe wabona ku isi atalimo ; aliko aho kuba isôko y’ubushyamirane nk’uko ingoma ya Paul Kagame ibishaka, ahubwo akenshi aba isôko y’ubwuzuzanye mu bindi bihugu. Mumenye ko nta gihugu kindi cyo kw’isi, uretse u Rwanda, ubutegetsi bubuza abenegihugu gushyingura abapfu babo, ahubwo ubwo butegetsi bugategeka ko amagufa ya banyakwigendera amanikwa nk’imitako mu gihugu cyose. Ibi bikaba bigamije guhoza abantu mu cyoba kidashira gituma batabona igihe cyo gutekereza ku bikorwa bibisha bya Paul Kagame na FPR ye. Mumenye ko imyenda Umukuru w’Igihugu cyacu yafashe ngo kugira ngo “abohoze u Rwanda” ari mwe muzayishyura kuko u Rwanda yarutanzeho ingwate. Akazi ubu yihaye ni ugusahura bwangu umutungo wose w’igihugu, yamara kuzuza ku makonti ye za miliyari agakuramo ake karenge igihugu kikabahombokeraho ! None se ubwo muzakomeza kwituramira kugera ryari ?
 
Paul MATSIKO

10 comments:

Anonymous said...

I like the helpful info you provide in your articles.

I'll bookmark your weblog and check again here frequently. I'm quite certain I'll learn a lot of new stuff right here! Best of luck for the next!

my web page ... www.vapornine.com
Also visit my blog post ... vapornine

Anonymous said...

You need to take part in a contest for one of the greatest websites on
the web. I will recommend this site!

Feel free to surf to my blog post: instagram-follower.com
My web blog : can you buy followers on instagram

Anonymous said...

I do accept as true with all the concepts you've presented to your post. They are really convincing and can certainly work. Still, the posts are very brief for starters. May you please lengthen them a bit from subsequent time? Thanks for the post.

Feel free to surf to my web-site - i-live-football.com
Also see my webpage :: http://woosternet.org

Anonymous said...

I like the valuable information you supply for your articles.
I will bookmark your blog and test again here regularly.
I'm rather sure I will be told plenty of new stuff proper here! Good luck for the next!

Look into my website - ava fx

Anonymous said...

You have made some really good points there. I looked on the net
to find out more about the issue and found most people
will go along with your views on this website.

Also visit my homepage; aaa fx

Anonymous said...

I know this web page presents quality dependent content and extra
stuff, is there any other website which gives these stuff in quality?


Review my weblog; aaa fx

Anonymous said...

Wonderful, what a web site it is! This website gives valuable information to us,
keep it up.

Here is my web site - option fair

Anonymous said...

Hey there! Would you mind if I share your blog with my
myspace group? There's a lot of folks that I think would really appreciate your content. Please let me know. Cheers

Here is my web page: get followers
My site :: get followers

Anonymous said...

I want to to thank you for this excellent read!
! I absolutely loved every bit of it. I've got you book-marked to look at new things you post…

Feel free to visit my blog - followers twitter buy

oakleyses said...

air jordan, louis vuitton pas cher, ralph lauren pas cher, ralph lauren, longchamp, north face, sac louis vuitton, north face pas cher, mulberry, nike roshe, longchamp, roshe run, vans pas cher, lululemon, michael kors uk, burberry pas cher, timberland, mac cosmetics, louis vuitton, nike air force, hollister, oakley pas cher, guess pas cher, hollister, longchamp pas cher, hollister, nike free pas cher, chaussure louboutin, nike free, air max, nike trainers, lacoste pas cher, sac michael kors, hermes pas cher, nike blazer pas cher, louis vuitton uk, scarpe hogan, new balance pas cher, nike roshe run, tn pas cher, ray ban uk, nike huarache, sac vanessa bruno, barbour, converse pas cher, ray ban pas cher, nike air max, abercrombie and fitch, vans outlet, michael kors canada