Africa Great Lakes Democracy Watch



Welcome to
Africa Great Lakes Democracy Watch Blog. Our objective is to promote the institutions of democracy,social justice,Human Rights,Peace, Freedom of Expression, and Respect to humanity in Rwanda,Uganda,DR Congo, Burundi,Sudan, Tanzania, Kenya,Ethiopia, and Somalia. We strongly believe that Africa will develop if only our presidents stop being rulers of men and become leaders of citizens. We support Breaking the Silence Campaign for DR Congo since we believe the democracy in Rwanda means peace in DRC. Follow this link to learn more about the origin of the war in both Rwanda and DR Congo:http://www.rwandadocumentsproject.net/gsdl/cgi-bin/library


Sunday, October 28, 2012

RWANDA:AMBASADE Y'URWANDA MULI TANZANIA NIYO YAPANZE KWICISHA TURATINZE THEOGENE

Uburyo ambasade y’u Rwanda muri Tanzania ari yo yateguye igikorwa cyo kwicira Turatsinze Théogène muri Mozambique
par Jb Gasasira, dimanche 28 octobre 2012, 13:19 ·

Amakuru agera ku Umuvugizi yemeza ko ambasade y’u Rwanda muri Tanzania, ari yo yapanze inashyira mu bikorwa iyicwa rya Turatsinze Théogène, wahoze ari umuyobozi mukuru wa banki nyarwanda itsura amajyambere (BRD). Ibi bakaba byaragezweho bamuhotoye, dore ko abashoramari baguze imigabane muri iyo banki barimo bakora iperereza ryigenga kugirango bamenye neza abari bafitiye iyo banki amadeni.



Mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso, agatsiko kayobowe na perezida Kagame hamwe n'abasirikare bamwegereye, bari bafitiye amadeni banki itsura amajyambere, bahaye amabwiriza ambasade y’u Rwanda muri Tanzania yo kwica nyakwigendera Théogène Turatsinze. Iki gikorwa kikaba cyari kiyobowe na Lt Col Tinka Faustin, ari we unahagarariye ibikorwa bya gisirikare muri ambassade y'u Rwanda muri Tanzania “Attaché militaire”.



Lt Col Tinka, umwicanyi ruharwa, akaba yarahoze ari n’umwe mu bayobozi b’urwego rw’iperereza, Directorate of Military Intelligence, yahawe amabwiriza yo kujya kwica Turatsinze, nyuma y'aho abashoramari b'abadage bari baraguze imigabane muri BRD, bakanayigura muri Simtel, bashatse kwiyongeza imigabane bari bafite muri iyo banki, ariko basaba mbere na mbere ko habaho iperereza ryigenga “External Audit”, kugirango hamenyekane neza abari bafitiye iyo banki amadeni.



Amakuru atugeraho yemeza ko mu bari barimo gukora ayo maperereza, harimo na IMF hamwe na nyakwigendera Turatsinze ubwe, dore ko ari we wari umutangabuhamya nyawe kubera ubumenyi n’amakuru yari afite y’ukuntu perezida Kagame n’ibyegera bye bagiye basahura iyo banki, mu buryo ndengakamere.



Irindi perereza ryakozwe n’Umuvugizi ryemeza ko abaza kw’isonga mu gusahura iyo banki ari perezida Kagame, akoresheje igikoresho cye Hatali Sekoko, wafashe miliyari ebyiri muri BRD, ayatwara avuga ko agiye kugura ikibanza ahahoze hakorera polisi, hazwi nka brigade ya Muhima.



Perezida Kagame yanakuye muri BRD amafaranga agera kuri miliyari eshatu, na none akoresheje Hatali Sekoko, avuga ko agiye kugura ahahoze ari Jali Club, arangije abyandikaho umushinwa w’umukomisiyoneri witwa Billy. Aho hahoze hitwa Jali Club Perezida Kagame akaba arimo kuhubaka ihoteli y’umutamenwa, ariko igitangaje akaba ari uko atigeze asubiza inguzanyo yakuye muri BRD, ahubwo akaba yaraje gukoresha umuyobozi w’iyo banki, ari we Jack Kayonga, gusiba amadeni yose yari abereyemo iyo banki.



Mu bandi basahuye iyo banki, bari no mu gikorwa cyo kwicisha Turatsinze kugirango amadeni yabo asibangane muri BRD, barimo umwicanyi Gen Jack Nziza, wafashije ihabara rye ryitwa Nyiragakinga Immaculée, gufata ideni rigera kuri miriyari imwe na miliyoni magana inani. Aho gukora umushinga yasabiye ayo mafaranga, Nyiragakinga yaguzemo inzu muri Amerika, anagurira Gen Jack Nziza inzu muri Dubai. Mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso kugirango ubujura bwa Gen Jack Nziza butazigera bumenyekana, byabaye ngombwa ko Nyiragakinga ashyira amafaranga kuri compte y’igikoresho cya Gen Jack Nziza cyitwa Alexandre Nzizera, iyi compte ikaba ibarizwa muri City Bank Group muri Dubai. Ayo mafaranga akaba ari yo Gen Jack Nziza yaguzemo inzu, ayiguranye n’umugore w’umunya Libani witwa Shinaz.



Ambasade y’u Rwanda muri Afurika y'epfo ikaba na yo yarahawe amabwiriza yo gusibanganya ibimenyetso, ari na yo mpamvu yitabiriye igikorwa cyo gutegura ishyingurwa rya vuba na vuba nyakwigendera Turatsinze mu Rwanda, n’iperereza ku bamwishe ritararangira gukorwa.



Nyakwigendera Théogène Turatsinze yishwe n'abicanyi ba Kagame bamuvanye iwe, aho yari yarabahungiye. Umurambo we waje kuboneka hafi y'inyanja akiziritse amaguru yombi. Mu misa yo kumusezeraho muri Mozambique, yarimo na ambasaderi w'u Rwanda muri Afurika y'epfo, Visenti Karega, wari watumwe n'u Rwanda kuza kumushinyagurira. Mu ijambo rye, bwana Karega yavuze ko u Rwanda rwababajwe cyane n'urupfu rwa Théogène Turatsinze, ko inzego zibishinzwe muri Mozambique zigomba kuzakora amaperereza ku bamwishe, bagashyikirizwa ubutabera.



Ubutegetsi bw'abicanyi buyobowe na Kagame, kugirango bukomeze gusibanganya ibimenyetso, bwanze ko nyakwigendera Théogène Turatsinze ashyingurwa muri Mozambique, bwishingira ibisabwa byose kugirango azashyingurwe mu Rwanda. Umurambo we wageze i Kigali mu cyumweru gishize.

1 comment:

Anonymous said...

replica bags philippines greenhills replica hermes q1k95s0e86 replica bags chicago Learn More i0a39p5e35 best replica bags online replica bags from china free shipping r5r08p9s84 replica bags philippines find i1l72s1m83 joy replica bags review