Ariko byumwihariko ndagirango nshimire ubutumwa bwaje buvuye ahitwa Rwamagana, bw'umuntu wambwiye ko akababaro abanya Rwamagana bafite kikubye inshuro 1000 ako abantu bazi bashobora no kwandika, akaba yarakomeje avuga ko niyumva napfuye nawe ntacyo azaba akimaze kwisi, kuko yambwiye ko kuva abuze ababyeyi be, amagambo nandika ayafata nkigihozo cye ati kukubura nzaba mbaye nkubuze ababyeyi kabiri. Ndamushimira kunshima ariko musaba kwikomeza kuko baca umugani ko ntabajyana, ahubwo nkaba mwibutsa ko nawe yahaguruka agashyiraho ake, maze akamfasha guharanira icibwa ry'akarengane mu gihugu cyacu no guharanira umunzero kuri buri mwana wu Rwana wese kandi mu buryo bukwiye.
Ndashima cyane ubutumwa bwatanzwe n'abarimu benshi cyane, aho banshi basigaye bitwa ba GAKWETO, ariko cyane cyane umwarimu wo muri Huye, wansabye ko niba byashobokaga nagerageza kuza nkiyamamariza kuyobora igihugu kuko ngo we yumva yararangije kuntora kera, kandi ngo akaba asoma ibyo nandika akabyemera nkubuyobozi bwe kuruta amahomvu ya Kagame. hahaha, ndamushima cyane ariko ndagira ngo musubize ko ndaharanira ubutegetsi kandi ko no muri kamere yanjye ntabukunda, icyo mparanira n'amahoro, ubumwe bw'ukuri, nubwuzuzanye mu nzira zo guca akarengane, mkamubwira kandi ko abagerageje kwifuza uwo mwanya ubu babarizwa mu nzu zimbohe, nkogera kumubwira ko igihugu kiyobowe numunyagitugu, demokarasi yamatora ihaboneka iyo uwo munyagitugu atagitsikamiye rubanda.
Ndashima ubutumwa bwavuye mu mahanga atandukanye bunkomeza, ariko cyane cyane ubwavuye mu gihugu cy'Ubwongereza aho umuvandimwe yansabye ko nakora ibishoboka nkihisha bikomeye mu rwego rwo kwrindira umutekano, akaba yaranangiriye inama nyinshi zibyo nakoresha nihisha, ndamumenyesha ko icyo gitekerezo ari kiza, ariko nkanamubwira ko igikuru ari uko abanyarwanda tutahora twihisha nkabagome, ahubwo ko twafatanyiriza hamwe gukuraho icyo kibazo cyo guhigwa aho bisigaye bisa nibyemewe ko uwo mubisha yahawe uburenganzira bwo kwica abantu ataremye.
Ubutumwa nshima cyane nano, nubwavuye i Rubengera aho umusore uhagarariye abandi bagenzi be yansabye ko nabaha gahunda yicyo bakora cyose, kuko biteguye kugikora kuko bambonamo nkinyenyeri yabo ibamurikiye kandi ivugisha ukuri, akaba yavuze ko we nurundi rubyiruko bari kumwe, biteguye kuzagendera ku magambo yukuri niyo bapfa kuko ukuri kudapfa na rimwe. Nkongera kumubwira ko ntari inyenyeri ko ndi umuntu uciye bugufi cyane kandi ko mu banyarwanda harimo nabandi banyakuri benshi, ntabwo ndi kamara kandi siniyemra nkuko Kagame yigize igitangaza, njye ndi umuja wa Nyagasani woroheje cyane sinduta abandi kuko ntacyo mbarusha.
Ubutumwa nshima kandi buwavuye mu Cyahafi ya Kigali, aho umwe yatanze igitekerezo cyuko amakuru ababangamiye babuze amayira namake bajya bayatangazamo ndetse ko baba bigengesera kuko igihano cyo gufatwa uvuga ukuri uhita werekeza ahitwa i Kami, ku kabindi cyangwa ahitwa kwa Gacinya, bati kandi kongera kugaragara kwisi ni amahirwe aba dasanzwe. ariko akurikije igitekerezo asangiye nabandi bagenzi be batishimye akarengane, akaba yansabye ko ababishoboye twakomeza ubuvugizi uko dushoboye, kuko nubwo badashobora kwivugira baba bizeye ko kugaragaza akarengane kabo kubabifitiye uburyo bizabafasha bikomeye.
Mu gusoza, nkaba nongeye kubashima cyane no kubifuriza umwaka mushya muhire wa 2012. nkaba mbasezeraniye ko amagambo yanyu yansubije intege mu bugingo, nkabamenyesha ko mfite ikizere ko igihe cyageze ngo Imana itabare u Rwanda irukize izi ntimba.
Mubane n' Imana. Mwakoze cyane.
No comments:
Post a Comment