Africa Great Lakes Democracy Watch



Welcome to
Africa Great Lakes Democracy Watch Blog. Our objective is to promote the institutions of democracy,social justice,Human Rights,Peace, Freedom of Expression, and Respect to humanity in Rwanda,Uganda,DR Congo, Burundi,Sudan, Tanzania, Kenya,Ethiopia, and Somalia. We strongly believe that Africa will develop if only our presidents stop being rulers of men and become leaders of citizens. We support Breaking the Silence Campaign for DR Congo since we believe the democracy in Rwanda means peace in DRC. Follow this link to learn more about the origin of the war in both Rwanda and DR Congo:http://www.rwandadocumentsproject.net/gsdl/cgi-bin/library


Saturday, January 14, 2012

RWANDA: INDAGU ZA MAGAYA NA DOMITILLA (THE PROPHECY OF MAGAANE AND DOMITILLA PREDICTING WHAT HOW THE REGIMES WILL SUCCEED EACH OTHER IN RWANDA SINCE THE TUTSI MONARCHY)

Indagu za Magayane na Mama Domitila
(theorusi_Fabi" <rusincizatheo@yahoo.fr)
Hari umuvandimwe uherutse kungezaho igitekerezo cya Magayane, akigereranya n;ubuhamya bwa Maman Domitilla, nsanga ari ngombwa ko nabigeza kubasomyi ba DHR; Yatangiye agira ati:"muribuka ko Magayane;umugabo wavukiye muri préfecture ya Ruhengeri;yavuze byinshyi ku mahano azabera mu Rwanda, ntibyatinze byose byarabaye, twese tubibona,kandi abenshyi barabisuzuguraga ngo ntashyingiro bifite. Mu byo yavuze ,akaza no kubizira, akabifungirwa muri Prison spéciale ya Ruhengeri, twafatamo ibyingenzi bikurikira:
  • Uguhunga kwa Kanyarengwe Alexis wari numero DEUX du Pays
  • Ugufungwa kwa Bwana Lizinde Théoneste wari ushyinzwe iperereza rikuru ry,igihugu kimwe n;ukurekurwa kwe nyuma yuko igiti kiri imbere yiyo Gereza cyumiye n;ihene ikinjira muri iyo Gereza.
  • Intambara ikomeye izaba mu Rwanda, kandi hagapfa abantu benshi cyane, akihanangiriza abantu ko mu guhunga Kigali, ko bazirinda kunyura amajyaruguru, kuko abazanyura iyo nzira bose bazahura nibyago bikomeye cyane(mwiboneye amakuba abo bantu bahuye nayo, cyane cyane bava muri Kigali, ndetse biza kuba urudubi bageze i Goma, aho 100.000 isaga byajye kwicwa na Cholera, ndetse muri 1996, baza kwicirwa mu ma kambi nk,uwica ibimonyo)aha service zimwe zemeza ko hapfiriye hafi 1000.OOO Z,abaturage b,inzira-karengane, abandi bakaza kugwa mu mashyamba.
  • Magayane yivugiye ko ubutegetsi bw,umugore nibugera mu bushorishori ,Habyarimana ake kazaba kageze, ntibyatinze, Mme Agatha yabaye Premier Ministre, ibyakurikiyeho mwarabibonye.
  • Magayane arongera ati:Habyarimana azicwa n,inyamaswa y,ihembe rimwe(aha yivugiraga "Missille")ariko abantu ntibashyatse kubyumva. Yongeyemo ati Urwanda ruzategekwa n,umuntu uturutse hanze,kandi akazategeka igihe kingana n;umwero w;amasaka(aha yashakaga kuvuga imyaka itandatu Bizimungu yategetse)
  • Arongera ati:Kigali izasigara ituwe na mbarwa, kandi umuntu ajye kurahura i Kantarange, Urwanda rutuwe n,ibihunyira; ndakeka ko ibi byose mwabyiboneye.
 Maman Domitilla:
Maman Domitilla nawe, ukomoka i Murenge ho muri Zaire mu buhamya bwe, akimara gupfa akajyanwa mu ijuru, akaza kuzuka, akagaruka nyuma y,iminsi 4, yazanye ubutumwa bugaragara, kandi bwo kwitonderwa. Mu gice cya nyuma mu buhamya bwe aragira ati:
  • Ibi mvuga nibyo nabwiwe ndi mu ijuru, nasabwe kutagira icyo nongeraho; nicyo nkuramo,kandi ko ngomba kubibwira abantu bose, bagahinduka inzira zikigendwa.
  • Aho avuga ngo"anti-christ"ni umwe mu bategetsi Urwanda rufite,ukomeye cyane; utavuguruzwa ,bita Afandi Pc; nkurikije uko uyu mugabo twaganiriye yabinsobanuriye. Yemeza ko Anti-christ ari umuntu tubana. Inyamaswa iri ku gise avuga, ikanatera imbabazi ni ugutabariza abana b;abanyarwanda, aho bababwira ko bafite intsyo zizatsya amasaka bejeje, kandi ko azaborohereza guhunga, bakwanga akabamenesha cg se akabatoneka.
  • Avuga ko anti-Christ ahabwa ububashya n;abantu bari kuri iyi si(aha yansobanuriye ko ari COMMUNAUTE INTRANTIONALE imutera inkunga, cyane cyane igihe yafashye bamwe ikabazirika amaboko, abandi ikabaha ibirwanishyo;abandi ni nka ba Museveni bamushyigikiye kimwe nabo bise ibyitso bamukorera, ariko ingaruka zabo bose ntizatinze kugaragara)
  • Aravuga ko iyo nzoka isa namwe mwese,ikaba ifite amayeri menshyi(guhimbira inzira-karengane amakosa batigeze bakora, kandi amahanga yose akabyemera;akanakingira ikibaba abagizi ba nabi ngo batazajya kuburanishwa muri TIPR)
  • Aho avuga ngo "Langi tatu": -Umweru: Uwo muntu azababeshya ngo azanye amahoro;ahagritse ubwicanyi,itsembatsemba n;itsembabwoko;ibintu byiza byinshyi(amazu=kubohoza)bose bamuyoboke,kandi anafashye benshyi,bati dore uwo twari dutegereje! -Umutuku: Niyo yazana amahoro ate, azaba yaramennye amaraso y,inzirakarengane nyinshyi, zitagira kirengera;kandi azakomeza kumena andi menshi y,abera(nawe se murebe amaraso y,abatutsi bari mu Rwanda bitwa ngo impamvu batapfuye ni uko bakoranaga n,interahamwe;amaraso y,aba Perezida 2 BOSE hamwe n,abafashya babo,inzirakarengane za Byumba; Kigali;Nyakinama(grotte);Nyamutera-Gitarama;Kibeho-Kinigi;Giciye n;ahandi; ntavuze imirambo yanamye mu mashyamba ya Zaire(Tingi-tingi;Ubundu;Masisi; KISANGANI_Mbandaka(wendji);mu makambi n,ahandi henshi ntarondoye...);ukubitereho amaraso y,Intama z,Imana :Abasenyeri 4 BOSE; abapadiri iryaguye; ababikira, abapasitoro n;izindi ntama z,Imana z,ubwoko bwose; ariko ngo abazaniye amahoro! UMUKARA: Ngo niyo yakora ibyiza ate abeshya,isi ikamuyoboka;ikamuramya; azaba mubi kurusha abayobozi bose bamubanjirije(abategetsi bose baranze Urwanda)
  • -Guhambwa kwiyo nyamaswa igicye kimwe:Anti-CHRIST akora yihishe inyuma y;abantu kuko akiboshwe(aha yihishya inyuma y;abitwa abategetsi b;abahutu nka Pasteur Bizimungu n;abandi bameze nkawe, akikorera ibyo ashyatse, bikitirirwa bo, kimwe n;amahanga yamufashije gusoza umugambi we wo kwanga amasezerano ya Arusha ku mugaragaro.KANDI WARI UGAMIJE AMAHORO nyakuri. -Ntiyakora kumugaragaro:anariyo mpamvu asenya amashyaka yose ashyira mu gaciro;agatera ubwoba za Eglises zose anariko afunga abayobozi bayo, akanafunga akirukana za "ONG"; akanyereza bamwe mu bavugisha ukuri nk,abacamanza dont les Nkubito, Cyiza;Alype n;amashirahamwe arengera ikiremwa-muntu yose agatotezwa; kugira ngo adashira ahagaragara ibibi bikorwa n;ubutegetsi Ibyo byose ngo bizakomeza kugeza igihe Yezu azamushirira ahagaragara, natikosora ngo ahe abana b,Urwanda amahoro, kuko abababaye aribenshyi cyane, kandi uburakari bw;Imana buri hafi kwigaragaza.
  • Inyanja itukura: Azakora ibimuguye neza ngo arambe ku ngoma; ariko amaherezo azatabwa mu muliro; ariyo nyanja yaka umuliro ajye kuba hamwe n,umuhanuzi w;ikinyoma.
  • Naho mu gitabo cya AMOSI;inzara avuga , si inzara y,ibiryo, si inzara y,ibinyobwa, ahubwo ni inyota n,inzara byo kumenya ukuri ku byabaye mu Rwanda, bikajya ahagaragara, enquetes zigenga zigakorwa, abateguye umugambi mubishya bakamenyekana, bakajya ku karubanda;bagakanirwa urubakwiye; kuko Yezu ubwe yivugiye ngo "ibiboshwe ku isi; no mu ijuru bizaba biboshywe"kandi ukuri kuri hafi kugaragara. Nti mumbaze ngo hasigaye igihe kingana iki; kuko Imana ifite ingenga-bihe yayo n;ukuntu iyibara. Icyo nzi ni uko ukuri kuzamenyekana,kandi abanyarwanda bagakizwa, bakoroherana; bakababarirana; ariko bazi neza amavu n;amavuko yibyateye amahano yabahekuye. Ngibyo ibisobanuro nahawe n;inararibonye, kandi ushyishoza; akanashira mu kuri. Igihe kirageze rero ngo abana b;Urwanda baruhuke imiborogo; bature kandi batuze; ariko baze bibuka kubishyimira Imana yo yaboherereje ubwo butumwa ibucishije ku bajya bayo. Imana ishimwe iteka ryose. Amen
 
 
 
BASOMYI MWESE DUHURIYE KULI IZI MBUGA: NIFUJE KUBAGEZAHO IBYO NZI KU BUHANUZI BWA MAGAYANE, NKABA NSABA INKUNGA BAGENZI BANJYE AHO BARI HOSE KUNYUNGANIRA KUKO MULI AMOSI 3:7 IMANA YARAVUZE NGO: NTA KIZABA NTABANJE KUGIHISHULIRA ABAHANUZI.
MAGAYANE YARI UMUGABO UFITE IMPANO Y' UBUHANUZI, AKABA YARAKOMOKAGA MU KARERE BITAGA UBUKONYA, KOMINI YA GATONDE, MU RUHENGERI. MBERE YUKO MVUGA IBYO YAHANURIYE ABANDI, DORE IBYO YIHANURIYE UBWE:
                                     Perefe Zigiranyirazo muramu wa Habyarimana akimara kwumva ko nta kabuza abatutsi bari hanze bazafata urwanda, nyuma ariko ngo bakazarwirukanwamo n' umuzungu warubahaye, Zigiranyirazo yatse insinzi, Magayane ati kereka Habyarimana yeguye igihugu akagiha abanyenduga kuko nibo bazi amacenga y' abatutsi, bityo mwebwe mukicara. Zigiranyirazo yavuze ko bafunga Magayane, Magayane akigera mu buroko 1930 yabwiye uwamutekeraga ati: ku wa kane nzapfa maze kurya imboga. Niko byagenze. kuko yahawe i mboga z' isogo  yakundaga jeudi yitaba imana. Yanabwiye n' uwo musoda wamutekeraga ko azagwa mu maguru y' abagore, niko byabaye uwo musore yagiye gusambanya umugore w' undi mugabo, ategerwa kw' irembo bamutsinda aho. 
Ibyo yahanuriye abandi ni ibi: yabwiye ambasaderi Kagenza Alphonse muli nzeli 1972 ko Kayibanda uzengurutse urwanda rwose ngo aribuka isabukuru y' imyaka 10 y'ubwigenge ko ariho asezera ku banyarwanda ko nta myaka itatu azamara ategeka, ko nategura n' imva ye itazaboneka.
Yabwiye Kanyarengwe alexis ko azahunga akambuka Akagera, akagaruka arwana, akazitwa umutegetsi wa nyirarureshywa, akabona ibibi n' ibyiza, nyuma agapfa adahinnwe azize indara-mabuno.
Yavuze ko hari abazungu bagiye gufungirwa mu Ruhengeri, abandi b' abatasi bazabakurikira bakagwa kuli Muhungwe byarabaye, abacanshuro bashatse gufata Congo banyuze i Goma en 1978 surete ya Lizinde yari ikaze ibata muli yombi bafatirwa mu mahoteli ku Gisenyi, bafungiwe mu Ruhengeri, nyuma yaho abandi bakoreye plan yo gufata Rwanda na Congo byombi muli parc y' i birunga i Rwindi (congo),baje mu Rwanda n' ibyuma kabuhariwe bifotora, indege ibagusha muli komini Kanama(bugoyi- gisenyi) hafi ya Muhungwe.
 Magayane yahamagariwe gukora animation bamamaza, banacengeza amatwara ya muvoma, ati: uwabyiniye Nkubitoyimanzi Rudahigwa, na bwenge nyakuli Kayibanda, ntiyabyinira muvoma izanywe n' abungura bazubika u Rwanda.
Bourgmestre Kabalira yahise amufungira mu kasho amuziza gupfobya MRND, akanatuka prezida wayo ngo ni umwungura w' umushyushya. Nyuma y' icyumweru baramurekuye, Magayane abwira Kabalira ati: kumfungira ubusa kwawe nawe uzafungirwa ahatava izuba. Bwarakeye basanga Kabalira yarariye imisanzu ya MRND, yafungiwe muli prison special mu ruhengeri.
 Magayane yabwiye Theoneste Lizinde ati: ugiye kuzafunganwa n' abantu bambaye utubuye tubengerana ku ntugu, mukazashyirwa aho wajyaga ufungira abandi. Bwarakeye Lizinde avumbura imashini yakoraga amafranga, iyo mashini yari ihuriweho na Majyambere n' ibindi bikomerezwa. Lizinde abigejeje i bukuru, bati uyu muntu azabwira abanyamahanga akari i murore bati: tumwohereze Zimbabwe, navayo tuti yateguraga coup d' etat, ahite afungwa.
Yabwiye Lizinde ati ikimenyetso cy' ifungwa ryawe n' umwana uzabyarwa na madame Habyarimana ari ikimara. Byarabaye uwo mwana avukira mu bubiligi ari ikimara (baramuhishaga) nta cyumweru cyahise Lizinde atabwa muli yombi. Magayane ati Lizinde nufungurwa n' ingabo zizaturuka hanze, uzicarana nazo akanya gato, uzahunga, zizagutsinda hanze.
 Magayane yabwiye adjudant chef wayoboraga gereza ya Ruhengiri witwaga Sembagare ati: uri igikenya ntuzisazira. Bwarakeye ajya iwabo i muramba-gisenyi, inkuba itagira amazi iramwasa.
Magayane yabwiye undi muyobozi w' iyo gereza adjudat Cyarahani ati:uzicirwa muli iyi prison, umwaga wawe uzashirira aha.
Yabwiye abanyururu bagenzi be ati: iyi myenda mubona y' umukara twambaye izasimbuzwa ibara ribengerana( rose) yarongeye ati: ibohozwa ry' iyi prison rizabanziriwa no kumwa kw' iki giti cy' inganzamarumbu mubona imbere ya gereza, ati hano munzu ndani hazinjira ihene izaherekeza abashyitsi. Bwarakeye igiti kiriyumisha, naho ubwo musenyeri Nsengiyumva yasuraga gereza ya Ruhengeri,bibagiwe gukinga ihene irabinjirana, nijoro bumva iramena amasafuriya irya ubugali
Magayane ati : ngicyo ikimenyetso mwatashye, mais abazahungira Rwabeya muzashira. Abahungiye Rwabeya-musanze bahuye n' abacodo ba Mukamira baje kubohoza Ruhengeri, babamenaho urusoro babita inyenzi
Kubera atahwemye kwikoma ingoma ya kinani, byateye ubwobo abayobozi ba gereza ya Ruhengeri, bahitamo kumushyikiriza ibiro by' ipererza ngo yisobanure. Yasabye ko Habyara n' ibyegera bye baza, maze ubuhanuzi bufatwa kuli za cassettes buranandikwa. dore uko yavuze:
 Wowe Habyarimana ndagukandagiye ugiye kugwa ku kibuga gikikijwe n' imfunzo kandi  nupfa Kigali
izuzuramo intumbi agahiryi. Ibimenyetso n' abazungu bazaza kugukanga nawe uzashyira mu bitugu byawe mu bushorishori umugore w'umugambanyi, Inyamaswa y' ihembe limwe izaba ibiyogoza mu rukiga na ndorwa, iyo nyamaswa izakwira urwanda imena amaraso menshi, izaguhitana nta kabuza, keretse weguye.
 Habyara ati shaka insinzi: Magayane ati ntayo, ati ubutegetsi bwawe buzafatwa nabo bavantara, bazigera kino gihugu, nyuma bazakivanwamo nk' ubufindo. Magayane ati: uzasimburwa na Rusukumo ruzamara amezi atatu, hakurikireho Bihwahwa wo ku ruzi rw' iwanyu, nyuma ye ngo hazategeka Rwabujindiri rurya ntiruhage; uwo Rwabujindiri azajegezwa ihembe inshuro enye,  ihirikwa rya Rwabujindiri rizagenda ritya:
Magayane ati: azaraswa umwambi w' igishirira na bene-nyina ari mu Bugesera nyuma  hazameneka andi maraso menshi, noneho rutuku wamuhaye ubutegetsi ashyireho umusaza usheshe akanguhe uzaba ari inyuma y' igihugu azane ihumure, acyure rukara rw' igisage ruzabyinirwa bigatinda.
Abantu bazaba baragiye ishyanga bose batahuke, habeho umunezero n' uburumbuke n' amahoro ya nyayo.
                                                       
Uko bizamera ingoma ya Rwabujindiri igeze  mu marembera: hazabaho isubiranamo ry' abiyicaje ku ntebe. Hazabaho inzara, agahili n' agahinda, no kwiyahura. Hazabaho urwikekwe yewe n' umwana azatinya se na nyina ; hazabaho amalira yuzuye intango ku bali mu bihome hazabaho ibisahira-nda birya akaribwa n' akataribwa, bazakora ibishoboka byose ngo batsinsure rwara rw' umugara rubundiye mu mashyamba, nyamara nabyutsa umugara igihuru kizabyara igihunyira. Bazafatanya n' anyamahanga, nyuma bibe zero, ahubwo intambara yongere itangire ikazahagarikwa na l' onu ya gatatu.
Magayane ati uwo rutuku uzaza agahagarara hagati y'abazaba barwana, niwe uzatoranya  umutegetsi.
Hazabaho inyoni z' uducurama zizarika mu biti by'abo biyicaje ku ntebe. Hazabaho ibika ry' isake isura urwimo ikigera ku mutambiko w' urusenge, hazabaho abandi bazahanura nkanjye bakabizira: hazabaho ihene izabyara isekurume indwi zange konka.
Umwami w' ishyamba azaza kwiba.  
Mwibuke ko Magayane yavuze ati: nimubona Kigali yuzuye amase atewe n' imyigaragambyo y' inka. muzamenye ko kinani yahirimye, kuko amase azasimbuzwa intumbi z' abantu. byarabaye mu kwa gatatu 1993, umugabo watswe igikingi yazanye inka ze kuli rond-point Kigali. Inka zacunzwe n' aba Gd  umugi wabaye umunuko kubera amase. Nyuma intumbi zasimbuye amase.
 Ikindi gikomeye yaravuze ati: Habyarimana nupfa, abantu bazahunga iki gihugu, ati aliko abazahungira mu majyaruguru y' uburengera-zuba bazapfamo benshi. koko abahungiye Goma, Mugunga, Kibumba, Katale, Kahindo basanze docteur ru....umututsi ukomoka ku kibuye uba mu bihugu byo hanze yakwije amarozi muli nord kivu, bayasigaga ku gisheke, irindazi, umuneke, ikijumba,ikigeli, bashyize no mu bigage, inzagwa,n' amasigara, imbaga yarahatikiye ngo ni kolera  daaa!
 Magayane yabisubiyemo inshuro itatu ati: aba bavantara baturutse i bugande bazafata kino gihugu nta kabuza, ati aliko bararye bali menge kuko bazakibavanamo kandi nabi. Ababizi bemeza ko abo mu kazu ka fpr imitungo yabo yambukijwe kera ikaba ili muli erythrea, ethiopie, afrika y' epfo, i burayi na amerika. mbese barasahura nkaho nta mizero bafitiye  u rwanda
Ubu buhanuzi mbukesha umwe mu bakozi b' ibiro by' iperereza bo hambere en 1978 wandikiraga kinani ibivuzwe na Magayane. Ukunyunganira kwanyu bizanshimisha.
 
Ntabwoba gregoire.

2 comments:

oakleyses said...

air jordan, louis vuitton pas cher, ralph lauren pas cher, ralph lauren, longchamp, north face, sac louis vuitton, north face pas cher, mulberry, nike roshe, longchamp, roshe run, vans pas cher, lululemon, michael kors uk, burberry pas cher, timberland, mac cosmetics, louis vuitton, nike air force, hollister, oakley pas cher, guess pas cher, hollister, longchamp pas cher, hollister, nike free pas cher, chaussure louboutin, nike free, air max, nike trainers, lacoste pas cher, sac michael kors, hermes pas cher, nike blazer pas cher, louis vuitton uk, scarpe hogan, new balance pas cher, nike roshe run, tn pas cher, ray ban uk, nike huarache, sac vanessa bruno, barbour, converse pas cher, ray ban pas cher, nike air max, abercrombie and fitch, vans outlet, michael kors canada

oakleyses said...

uggs on sale, babyliss pro, chi flat iron, jimmy choo shoes, canada goose uk, nfl jerseys, celine handbags, asics shoes, p90x workout, moncler, mcm handbags, mont blanc pens, insanity workout, north face outlet, canada goose pas cher, ghd, moncler outlet, lululemon outlet, valentino shoes, soccer jerseys, herve leger, giuseppe zanotti, wedding dresses, instyler ionic styler, soccer shoes, birkin bag, ugg outlet, ugg boots, baseball bats, north face jackets, iphone 6 case, bottega veneta, marc jacobs outlet, moncler, moncler, rolex watches, new balance outlet, uggs outlet, reebok shoes, ugg, nike air max, beats headphones, canada goose outlet, canada goose, abercrombie and fitch, ugg soldes, canada goose outlet, canada goose outlet, ferragamo shoes, hollister clothing