Africa Great Lakes Democracy Watch



Welcome to
Africa Great Lakes Democracy Watch Blog. Our objective is to promote the institutions of democracy,social justice,Human Rights,Peace, Freedom of Expression, and Respect to humanity in Rwanda,Uganda,DR Congo, Burundi,Sudan, Tanzania, Kenya,Ethiopia, and Somalia. We strongly believe that Africa will develop if only our presidents stop being rulers of men and become leaders of citizens. We support Breaking the Silence Campaign for DR Congo since we believe the democracy in Rwanda means peace in DRC. Follow this link to learn more about the origin of the war in both Rwanda and DR Congo:http://www.rwandadocumentsproject.net/gsdl/cgi-bin/library


Friday, April 1, 2011

Umusirikare Sgt Nsabagasani Dominic yahanuriye Kagame uburyo azicwa n’inshuti ye

Adapted from Inyenyeri News    Wednesday, 30 March 2011 19:50   

Mu bimenyetso yamuhaye hasigaye  1 gusa.

Mu kiganiro ikinyamakuru Inyenyerinews cyagiranye na Sgt Nsabagasani Dominic, yatubwiye ko Imana yamweretse  ko ubutegetsi bwa Kagame bugeze mu gihe cyabwo cya nyuma, kandi yabimubwiye, ariko ntiyabiha agaciro, atubwira kandi ko nambere y’urupfu rwa Habyarimana yabimubwiye nawe ngo ntiyabyumva.
Abantu beshi bakunze kuvuga ko ubutegetsi bwa Kagame buri mu marembera, bavuga ko ari ubuhanuzi Imana ibahaye, ariko akeshi nta muntu wigeze ujya ahagaragara ngo atange amazina ye, avuge n’uko bizagenda mu ruhame. Ikinyamakuru Inyenyerinews cyegereye umunyarwanda wahoze ari umusirikare wa Habyarimana akaza no kuba umusirikare wa FPR atubwira uko Imana ngo yamweretse amarembera y’Ingoma ya Kagame, ndetse adusaba  gutangaza ubuhanuzi bwe uko bwakabaye ntakintu nakimwe twibagiwe, kuko ari amagambo y’Imana, kandi ngo ikaba imutegeka kubitangaza mu banyarwanda .
Twamubajije niba kubitangaza bitamutera ikibazo cy’umutekano we, atubwira ko we ntakibazo afite kuko azi iby’Imana yamubwiye kandi ariyo yamutumye, bityo ngo kutabitangaza nibyo bibi kuri we kuruta kubitangaza.
Sgt Nsabagasani Dominic ni muntu ki?
Ni umunyarwanda wo mu bwoko bw’abatutsi, yavukiye mu cyahoze ari Gitarama, 1971, ahitwa Musambira, yatubwiye ko akimara kuvuka Mamawe yahise yitaba Imana nyuma y’ibyumweru bibiri, hashize ukwezi na Papa we aba arapfuye, ngo yarerewe kwa sekuru nawe waje kwicwa muri jenoside y’abatutsi muri 1994.
Mu 1992 yinjiye mugisirikare cya Habyarimana, arangije inyigisho za gisirikare yanjiye muri Batayo ya 71 yabaga Bugesera, Gako, nyuma ngo ajya Byumba, ahava yinjira muri  Batayo ya Paracomando yabaga i Kanombe ngo icyo gihe yari afite ipeti rya Premier solda / R. Caporal. Yatubwiye ko ngo yinjiye igisirikare ari umukatorika ariko ngo yaje guhinduka aba umurokore.
Ahanurira Habyarimana.
Muri 1993 yarose inzozi zirimo iyerekwa, hanyuma yumva ijwi rimubwira ko ngo agomba kubibwira Habyarimana ko ingoma ye irangiye kandi bazica abantu beshi, ariko agira ubwoba bwo kubivuga kuko yacyekaga ko ari buhite yicwa, nyuma ngo ijwi rya komeje kumuhata, aza gushirika ubwoba ara bivuga, ahereye kubasirikare bose babanaga muri iyo Batayo ya Para commando. Nyuma ngo yaje kubibwira Majoro Ntabakunzi Aloyozi  wari umukuru w’iyo Batayo ya para commondo yabagamo ( ubu Maj. Ntabakunzi afungiye Arusha), ndetse amusaba ko abibwira Habyarimana kuko ngo Imana ariko yari yamutegetse.
Abo basirikare  ngo ntibabyumvaga batangira kuvuga ko aribyo yatumwe na bene wabo kuko ngo yari umututsi, bimuviramo ingaruka zikomeye zo kwangwa n’abasirikare babanaga,ariko ngo Imana imubwira ko atazicwa. Nyuma ngo Maj Ntabakunzi yaje kubibwira Habyarimana, ngo ategekwa ko agomba kurindirwa mu kigo cya gisirikare i Kanombe ntasoheke.
Indege ya Habyarimana imaze guhanurwa, ngo yari mu kigo i Kanombe, naho bavuga ko ngo yari abiziranyeho nabene wabo baba tutsi, yajyanywe mu kigo cy’abasirikare barindaga Habyarima ( Camp GP) ku Kimihurura, ajyanywe kwicwa, ariko ngo Imana ikomeze kumuha isezerano ryo kuzabaho ntiyicwe.
Ajya kwicwa Inuma imuhagarara ku mutwe abasirikare bagira ubwoba.
Ku itariki ya 7 Gicurasi, 1994, abasirikare abahawe amabwiriza yo kujya kumwica, bamutwara hanze y’ikigo ahegereye ahantu ngo bita Murugando, bakigerayo abasirakare bari gushaka ahantu ho kumwicira bagihagaze ngo hamanuka Inuma ihagarara ku mutwe we abasirikare barwana no kuyirukana ariko iranga, barwana nayo nk’iminota 5 yanze bariruka bagira ubwoba. Babibwira abari babohereje bamusubiza mu kigo batangira kumugirara ikizere ko yatumwe n’Imana. Ariko bategeka ko atagomba kurenga icyo  kigo cya Camp G P ( Umutwe warindaga Habyarimana).
Yinjira mu gisirikare cya FPR.
Ku itariki ya 3 Kamena ngo hapanzwe kumwica bwa kabili, ariko ngo  umwe mu basirikare babanaga, yamubwiye  ko bapanze kongera kumwica,  ndetse ngo amufasha gutoroka, yanyuze  Kivugiza i Nyamirambo, yinjira ahari abasirikare ba FPR, asanga abari kuburinzi basinziriye bose, arabakangura  afite imbunda yambaye n’imyenda ya gisirikare, umwe ngo ashaka kumurasa,ariko  amubwira ko atari umwanzi ntiyabasha kumurasa. Yajyanywe  kwa Lt Col Nzaramba ubu usigaye ari Maj Gen muri RDF,niwe wari ukuriye abo basirikare ba FPR bari bo muri Batayo ya 21 yari aho.
Avuga ko agezeyo yahise yerekwa n’Imana ko  Kigali izaba ifashwe ku itariki 4 Nyakanga 1994 abibwira Nzaramba. Nyuma yo gufata Stade ya Nyamirambo, ikibuga cy’Indege i Kanombe, yajyanywe kuruhuka, amara umwaka wose ntacyo Imana imubwira.
Ahabwa ubuhanuzi kuri Kagame muri 1996 agatekwa nawe kubimubwira.
Nyuma ngo yaje kuryama nanone yerekwa ukuntu Kagame azapfa, kandi ategekwa kubivuga, ngo muri iryo yerekwa yeretswe . Ngo yabonye Kagame araswa n’imwe mu nshuti ze zimuri hafi, ariko atashoboye kumenya izina neza cyangwa kwerekwa isura. Nyuma ngo Imana yaje kumuha ibimenyetso, avuga ko ibyo byose yabyeretswe ari Gisenyi muri Batayo ya 31.
Bimwe mu bimenyetso yahawe  bizagaragaza ko kwicwa kwa Kagame kuri hafi.
Kuko ubu butumwa yabuhawe ari 1996, harimo kujya Kongo kw’abasirikare no kuvayo gucyurwa kw’impunzi nyishi zari zarahunze u Rwanda ;  intambara y’abacengenzi  no kurangira kwayo ; Kagame aba perezida , no kwamamara kwe hirya nohino ku isi ;  ifungurwa ry’abanyururu ;  agahe k’amahoro ; gahunda zihindagurika za leta ;  kumanurwa muntera kwa Kagame no kwangwa n’abanyarwanda n’amahanga ; gusubira Kongo kw’ingabo ; ngo ingabo zimaze gusubira Kongo Kagame azicwa, gusubiranamo kw’ingabo Kagame amaze gupfa ;  kugaruka kw’ingabo zagiye muri Kongo zihuruye kubera ubwicanyi buzaba buri mu gihugu ;  Kugotwa impande zose z’u Rwanda nabasirikare beshi ; kumeneka kw’ amaraso meshi y’abanyarwanda kuruta ayamenetse mbere muri 1994, kugaruka kwa k’Umwami Kigeli V Ndahindurwa ; gutahuka kw’abantu beshi bari hanze ; kuzaba  Sgt Nsabagasani nyiribuhanuzi  atakiba mu Rwanda.
Ubuhanuzi buhabwa Kagame.
Avuga ko akimara kubyerekwa muri 1996 yahise abibwira abasirikare bose babanaga muri Batayo ya 31 nk’uko yabibwiye abasirikare babanaga kwa Habyarimana. Amaze kubivuga kandi yabivugiye imbere y’abasirikare bari munama yari iyobowe na Gen Mubaraka. Ngo Gen Mubaraka yamubajije niba igihugu kizafatwa n’abacengezi kuko aribo barimo kurwanya igihugu , amubwira ko igihe kitaragera.
Avuga ko Mubaraka yaje kuhava asimburwa n’uwitwa Maj.  Jacob Tumwine icyo gihe, ngo Imana yakomeje kumuhata ngo yandike avuga ubuhanuzi bwe kandi abubwire abayobozi bohejuru. Ku itariki ya 13 Gicurasi 1998 yandikiye Perezida Bizimungu amubwira ibyo yeretswe , ariko ibaruwa yamwandikiye yatwawe n’ ushinzwe urwego rw’iperereza  muri iyo Batayo ya 31 yabagamo, 2Lt Claude ( ntabwo ngo yibuka irindi zina),  arutwara muri G2,  urwego rushinzwe iperereza muri Ministeri y’ingabo, ari naho banyujije ibaruwa y’ubuhamya yandikiwe perezida ihabwa Kagame wari visi perezida akaba na minisitiri w’ingabo icyo gihe.
Nyuma yaje gutumwaho n’uwitwa Capt  Franco (nawe ngo irindi ntaryibuka) wakoraga muri G2, amubwira ko ubutumwa  Visi perezida adahari ( icyo gihe yari Kagame), ariko ubutumwa yabubinye, asabwa gusigara i Kigali ariko arabinginga ngo asubira aho yari mu gisirikare kuko yumvaga aribyo byamufasha.
Atangira guhigwa bashaka ko apfa.
Kubera ubwo butumwa butigeze bushimisha abo yabuhaye ngo hatangiye umugambi wo gushaka uburyo yakwicwa, maze hapangwa kumwohereza kurugamba ahantu habi kugirango apfiriyo, Sgt Nsabagasani avuga ko yaje koherezwa kurwana Kongo, Imana nanone yaje kumubwira ko agiye koherezwa ahantu habi ariko ntacyo azaba, ngo bari ahantu hitwa Mpfizi muri Kongo, yari ayobowe n’umusirikare witwa Maj Rutayomba Theogene, yaje koherezwa kurugamba ahantu habi, ajyana n’abasirikare 2 gusa kureba aho abasirikare barwana bari bari.  Ariko ngo wari umugambi wo kumuroha ngo agwe aho, yakomeje kwizera ijwi ry’Imana ko iri bumurinde.  Avuga ko Imana yakoze igitangaza ngo abagezeho yumvise ijwi rimubwira ngo narase isasu rimwe gusa, amaze kurirasa abasirikare bose bari ruka ngo barahunga bata imbunda nyishi cyane kuburyo abasirikare bandi baje kuza basanga azicaye iruhande wenyine n’abasirikare 2 bari kumwe kuko batari gushobora kuzikorera zose. Yaje gusubizwa mu Rwanda muri 2002 ariko asize ababwiye abasirikare  ko bose bagiye gutaha kuko ariko Imana ngo yari yamweretse.
2003 Kagame yaje kumutuma ho intumwa amubaza niba azatsinda amatora, ariko ngo amusubiza ko atazayatsinda ahubwo azayiba, amaze kumusubiza gutyo ategeka ko bamukura mu gisirikare, yaje gukurwa mu gisirikare atabizi yumvise gusa bamusoma kuri lisiti y’abasirikare bagomba gusezererwa. Avuga ko amaze gusezererwa yasubiye iwabo i Musambira, ariko akomeza kuvuga ubutumwa, hirya no hino mu gihugu.
Uko Sgt Nsabagasani yavuye mu Rwanda.
Avuga ko mu kwezi ku Ukwakira 2009, yabwiwe n’ijwi ry’Imana ko agomba gushaka ibyangobwa kava mu gihugu, kuko ngo ibyo Imana yahanuye byenda gusohora, amaze gushaka ibyangobwa byose, we ngo ntabwo  yaje yihishe kuko yategetswe ko agomba gusiga abibwiye abantu igitumye agenda kuko Imana igiye gusohoza ibyo yavuze. Yatangiye gusezera abantu ahereye ku baturanyi be, ndetse n’abayobozi ababwira ibizaba, asezera ngo amatorero ndetse n’iy’i Kigali, cyane irya ADEPR riri ku Kacyiro aho bakunze kwita Meridien, abibwira bakirisito bose ko agiye kugenda ariko ngo Imana yamutegetse ngo ibone gusohoza amasezerano yavuze ku Rwanda.
Ubuyobozi ba leta bwumvise ko asezeye yamutumye ho uwitwa Senateri Antoine Mugesera, amubwira ko nubwo agiye ariko atagomba gutwara abantu, kandi amusaba kudakomeza kuvuga ko igihugu kigiye gusubira mu bwicanyi kandi kizapfamo abantu beshi.
Ku itariki ya 8 Gashyantare 2010 niho ngo yahagurutse mu Rwanda Imana imubwiye ko ngo izagaruka kandi azaza azanye n’Impunzi nyishi zabaga hanze zose kuko  igiye gusohoza imigambi yayo.
Yatubwiye kandi ko mu byo yeretswe byose igisigaye ari ugusubira Kongo kw’ingabo z’u Rwanda, kwicwa kwa Kagame n’abanyarwanda no kugaruka k’Umwami Kigeli V Ndahindurwa.
Iki kiganiro ikinyamakuru Inyenyerinews cyagiranye na Sgt Nsabagasani, twagitangaje uko cyakabaye, twirinze kugira icyo dukuramo cyangwa se twongeraho.
Basomyi bacu, n’ahanyu buri wose afite uko abyumva, n’uko abyemera !
Ifoto iriho niya nyirubuhanuzi Sgt Nsabagasani Dominic
Charles I
Enhanced by Zemanta

7 comments:

Anonymous said...

I did just a little investigate ahead of I went payday lenders no credit check
by way of a refinance. I employed Lending Tree
and observed that payday loan today uk
created the ideal offer during the initial percentage rate.

I also exploration about payday loan, only to find
out they have a high annual percentage fee (APR).

Anonymous said...

Click Here valium drug drug interactions - damien hirst valium sale

Anonymous said...

Aha Imana ishimwe ko ivugana natwe.

oakleyses said...

air jordan, louis vuitton pas cher, ralph lauren pas cher, ralph lauren, longchamp, north face, sac louis vuitton, north face pas cher, mulberry, nike roshe, longchamp, roshe run, vans pas cher, lululemon, michael kors uk, burberry pas cher, timberland, mac cosmetics, louis vuitton, nike air force, hollister, oakley pas cher, guess pas cher, hollister, longchamp pas cher, hollister, nike free pas cher, chaussure louboutin, nike free, air max, nike trainers, lacoste pas cher, sac michael kors, hermes pas cher, nike blazer pas cher, louis vuitton uk, scarpe hogan, new balance pas cher, nike roshe run, tn pas cher, ray ban uk, nike huarache, sac vanessa bruno, barbour, converse pas cher, ray ban pas cher, nike air max, abercrombie and fitch, vans outlet, michael kors canada

oakleyses said...

uggs on sale, babyliss pro, chi flat iron, jimmy choo shoes, canada goose uk, nfl jerseys, celine handbags, asics shoes, p90x workout, moncler, mcm handbags, mont blanc pens, insanity workout, north face outlet, canada goose pas cher, ghd, moncler outlet, lululemon outlet, valentino shoes, soccer jerseys, herve leger, giuseppe zanotti, wedding dresses, instyler ionic styler, soccer shoes, birkin bag, ugg outlet, ugg boots, baseball bats, north face jackets, iphone 6 case, bottega veneta, marc jacobs outlet, moncler, moncler, rolex watches, new balance outlet, uggs outlet, reebok shoes, ugg, nike air max, beats headphones, canada goose outlet, canada goose, abercrombie and fitch, ugg soldes, canada goose outlet, canada goose outlet, ferragamo shoes, hollister clothing

Kristen Stewart said...

HP Printer Phone Number
Brother Printer Support Number
Canon Printer Phone Number
Malwarebytes Support Number

Garmin Nuvi said...

If you are tired of screaming at your phone or just pulling over again and again to look up for an address, all you need is an on-board GPS that will just work fine for you. You will simply speak out the name of your desired destination and you will end up there without any hassle! You can Update Maps and other Software of your Garmin device through Garmin Express easily. Here are the four easy steps. Link your device to the computer - Install your Garmin Express - Access or buy updates - Disconnect the device. For more help, contact the support team.