Africa Great Lakes Democracy Watch



Welcome to
Africa Great Lakes Democracy Watch Blog. Our objective is to promote the institutions of democracy,social justice,Human Rights,Peace, Freedom of Expression, and Respect to humanity in Rwanda,Uganda,DR Congo, Burundi,Sudan, Tanzania, Kenya,Ethiopia, and Somalia. We strongly believe that Africa will develop if only our presidents stop being rulers of men and become leaders of citizens. We support Breaking the Silence Campaign for DR Congo since we believe the democracy in Rwanda means peace in DRC. Follow this link to learn more about the origin of the war in both Rwanda and DR Congo:http://www.rwandadocumentsproject.net/gsdl/cgi-bin/library


Tuesday, December 4, 2012

RWANDA-FDLR:Rwanda: Intambara ya FDLR ku Rwanda yahinduye isura!

http://newsofrwanda.com/wp-content/uploads/2012/11/FDLR-rebels-attack-Rwanda.png
Kuri uyu wa mbere taliki ya 3/12/2012, mu rukerera FDLR yishe abasilikare 2 b’inkotanyi, ubwo uwo mutwe wagabaga igitero kuri gereza ya Nyakiriba ku Gisenyi. Icyo gitero cya FDLR kikaba cyari kigamije gufungura imfungwa ; ubu haravungwa umwuka mubi mu baturage batuye ako karere kubera icyo gitero. Ejo kuwa mbere kandi imirwano hagati ya FDLR na RDF yarakomeje hafi y’umujyi wa Musanze mu Ruhengeri
 
Kuki FDLR yubuye ibitero ku Rwanda nyuma y’imyaka 10 ?
 
Igisubizo k’iki kibazo cyatanzwe n’umuvugizi wa FDLR Bwana Laforge Fils Bazeyi, yasobanuye ko kuva mu mwaka w’2005, FDLR yarambitse intwaro hasi isaba leta ya Kagame Paul na FPR imishyikirano ya politiki. Kagame yanze kugirana imishyikirano na FDLR ahubwo ategura ibitero byinshi muri Congo byo kurimbura impunzi z’abanyarwanda ziri muri Congo harimo na FDLR.
 
Iby’intambara yo kurimbura FDLR byananiye Kagame maze afata gahunda yo gutanga amafaranga yo kurema imitwe inyuranye yitwaje intwaro muri Congo, ayiha intwaro zo kurimbura abanyarwanda bahungiye muri Congo harimo n’abacongomani bo mu bwoko bw’abahutu ; kubera izo mpamvu zombi FDLR yiyemeje kongera kwereka Kagame Paul na leta ye ko ikiriho kandi ishoboye kurwanirira uburenganzira bwayo bwo kubaho n’ubw’impunzi kugeza igihe Leta y’inkotanyi izemera kugirana imishyikirana na FDLR n’abatavuga rumwe nayo.
 
FDLR ikuye he imbaraga zo kugaba ibitero ku Rwanda kandi yarashegeshwe bihagije ?
 
http://rwandarwiza.unblog.fr/files/2012/02/Col-_Joseph_Nzabamwita_Umuvugizi_w_Ingabo_z_u_Rwanda_-300x199.jpgIgisubizo k’iki kibazo gitangwa n’umuvugizi w’ingabo z’inkotanyi Brig.Gén Joseph Nzabamwita ubwo yasobanuriraga radiyo BBC mu kinyarwanda ku gitero FDLR yagabye ku cyumweru mu Kinigi. Nzabamwita yagize ati : « umubare wa DFLR uko wanganaga kuva muri 94 waragabanutse, u Rwanda rwagiye muri Congo kenshi rugera n’aho rufatanya n’ingabo za Congo kuburyo umubare wa FDLR twawugabanyije kuburyo bugaragara ariko abasilikare ba FDLR bari muri Nord Kivu na Sud Kivu kugeza igihe twafatanyaga na Congo ejobundi bari hagati y’ibihumbi 4 n’ibihumbi 4 magana atanu, kuba ingufu zabo zari zarashize ni uko batagiraga ibikoresho, dufatanyije na Congo ntabwo babonaga ukuntu biyo organiza kugirango bitegure gutera u Rwanda. Ibi rero byaje guhinduka ejobundi mu kwezi kwa kane, aho igisilikare cya Congo gisubiraniyemo hanyuma kubera ingufu nke za Congo, bahitamo ko organisa FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro yitwa maï Maï »
 
Nzabamwita yavugishije ukuri ko bafatanyije na Congo n’amahanga FDLR ikabananira, ko igisilikare cya Congo nta ngufu gifite, ko mu Kinigi FDLR yari yagabye igitero yohereje abasilikare bayo 10 gusa bitwaje intwaro zikomeye…. None se niba abasilikare 10 ba FDLR bagaba igitero ku Rwanda kandi FDLR ikaba igizwe n’ibihumbi birenga 4 by’abasilikare, ubwo FDLR ntifite ingufu ? Buri wese yakwishakira igisubizo, abajijwe uko u rwanda ruzakemura ikibazo cya FDLR Nzabamwita yavuze ko ateze amakiriro ku nkunga y’ingabo z’ibihugu bituriye ibiyaga bigari ngo zizaza gutabara inkotanyi ngo nizimara gukemura ikibazo cya M23 (yaremwe n’u Rwanda), ngo naho amahanga yo akomeje kubahagarikira imfashanyo !
 
Mubyukuri Nzabamwita na leta akorera ntibateganya kugirana ibiganiro na FDLR barashaka inkunga yo kuyitsinda kuburyo bwa gisilikare mu gihe hagiye gushira imyaka irenga 10 byarabananiye kurimbura FDLR kandi u Rwanda rwo rukaba rusaba ko leta ya congo ishyikirana n’umutwe wa M23 waremwe n’u Rwanda utaramara amezi 8 uvutse ! Igitangaje ni ukumenya aho FDLR ihunga igana muri Congo, mu gihe abo barwana nabo mu Rwanda ari inkotanyi , no mu gice cya Congo cyegereye u Rwanda bavuga ko FDLR yahungiyemo nacyo kikaba kigenzurwa n’inkotanyi mu izina rya M23 ; none ubwo murumva FDLR atari ingabo ziteye ubwoba ?  
 
Kuki amahanga yicecekeye kubitero bya FDLR ku Rwanda ?
 
Igitero cya mbere cya FDLR ku Rwanda kuri 28/11/2012 cyavugishije abantu amagambo menshi , bamwe bati FDLR ije kurengera Kagame kandi amahanga yari amumereye nabi kubera inkunga aha M23, ati « buriya kagame agiye kubigira urwitwazo yohereze ingabo ze muri Congo kurimbura abantu ! Abandi bati FDLR ije guha Kagame urwitwazo rwo kwica abaturage nkuko byagenze mu gihe cy’abacengezi kandi ikaba idafite ingufu koko zo gukomeza imirwano ! Hari n’abavuga ko igitero cya FDLR ari ngombwa rwose kugira ngo nayo igaragaze ko ikiriho ko kandi gukemura ibibazo bya M23 byagombye kujyana no gukemura ikibazo cyayo !
 
Kubyerekeranye n’amahanga ho hari impamvu 2 zikomeye zituma adashobora kongera gukubita ingabo mu bitugu Kagame ku kibazo cya FDLR kiretse Uganda n’igihugu kimwe k’igihangange ku isi (kiburizamo ibihano ku rwanda muri ONU) nibyo bikomeje kuryama kuri Kagame kuko basangiye byinshi mu byaha bikomeye kagame yakoze !
 
Impamvu yambere ni ikinyoma :
 
FPR yabeshye amahanga kuburyo bukabije muri rya kinamico yita ubwenge. Mbese kuri FPR nta muntu numwe ugira ubwenge uretse yo ! hari ingero nyinshi !

Ngo FDLR ni aba jenosideri !
 
Iki kinyoma FPR yakomeje kukirisha igihe kirekire ; ndetse hari n’abanyarwanda batwawe n’icyo kinyoma bakakimira bunguri ! Kuva aho raporo mapingi isohokeye ,amahanga atangiye kubona ukuri. Jenoside yabayeho muri 1994, abayikoze n’interahamwe ,bavuga ko zahungiye mu nkambi muri Congo. Amahanga yahaye inkunga ikomeye cyane FPR, igaba ibitero muri izo nkambi irica yiva inyuma ndatse ifata n’igihugu cyose cya Congo ikuraho Mobutu, muri icyo gihe interahamwe n’impunzi zose Kagame yarishe nta kuvangura (kuburyo bigeze imbere y’inkiko byakwitwa jenoside) ; arangije kwica arabyigamba ngo «  yishe impunzi zose maze acyura izo yashakaga »! Muri icyo gihe FDLR yari itarabaho. Interahamwe zarapfuye zirashira, izindi Kagame azijyana mu Rwanda ubu ni abasilikare be. Ibyo byose amahanga arabizi.
 
Mumwaka w’2000 nibwo impunzi nke zacitse ku icumu zisuganyije maze zishyiraho FDLR, niba uwo mutwe urimo interahamwe nizo nke kurusha izo Kagame afite, kuki FPR ititwa abajenosideri kandi mu ngabo zayo harimo interahamwe ? None se Ninja wishe abana b’Inyange ntari mu ngabo za FPR ? Mu gihe yari muri FDLR yitwaga umujenosideri, ageze mu nkotanyi aba umumarayika ,rwarakabije nawe ni uko… iryo kinamico amahanga amaze ararirambiwe ! None se kuva muri 2000 hari jenoside FDLR yakoze mu Rwanda cyangwa n’ibyabindi by’icyaha k’inkomo bati ubwo muhuje ubwoko n’interahamwe ziregwa jenoside namwe turabita abajenosideri n’ubwo mwari mutaravuka ! iki kibazo cyo kwita FDLR aba jenosideri gihuje nawa mugani w’ikirura n’umwana w’intama ! Muri 1994 ntabwo FDLR yabagaho wayishinja jenoside ute itarabagaho icyo gihe ? Iryo hurizo amahanga menshi atangiye kurimenya !

Gacaca yababariye abajenosideri
 
http://www.therwandan.com/fr/files/2012/07/Gacaca.jpgGacaca yafunguye abajenosideri ifunga abanyepolitiki, abantu bajijutse n’abacuruzi batavuga rumwe na FPR. Interahamwe zishe abantu zaratuye zivuga zivuga uko zishe abantu zishinja n’abo FPR izibwiye ishaka gufunga,maze zibabarirwa ibyaha byazo zirataha, ubu izo nterahamwe ziratuje zibereye mu Rwanda. Nta buryo abajenosideri bari kuguma muri FDLR, bakabaho mubuzima bubi cyane , kandi Kagame na FPR bari kuzibabarira ibyaha zakoze binyuze muri Gacaca ! Kuba hari ababa bataratashye bari muri FDLR ni uko ntacyo bishija bakoze cyari gutuma bahabwa imbabazi muri Gacaca, hari abantu benshi bafunze kuko babuze ibyaha bishinja, abo nibo FPR yita abajenosideri! Kuba FDLR ari abasilikare bashaka gutaha bafite ijambo ku miyoborere y’igihugu cyabo, kuri Kagame ni abajenosideri n’ubwo abenshi muri bo bavutse nyuma y’iyo jenoside ! Erega FDLR igizwe n’impfubyi zimaze imyaka 18 ! abo se bananirwa kwirwanaho ?
 
Impamvu ya kabiri ni uko FDLR ifite ingabo zikomeye
 
Brig. Gen Nzabamwita yabisobanuye neza, ati twagiye kenshi muri Congo kurwanya FDLR ndetse dufatanya n’ingabo za Congo kugeza ejobundi, ati ubu hasigaye aba FDLR barenga ibihumbi 4 , kandi ubu turi kurwana n’abasilikare ba FDLR 10 gusa ! Ubwo se hari aho aduhishe ? Brig.Gén Nzabamwita ati FDLR irakomeye, icyayibuzaga gukomera ni uko nta bikoresho yari ifite ,none aho igisilikare cya Congo gisubiraniyemo niho FDLR itangiye kubona ibikoresho.
 
Aha rero Nzabamwita yavugishije ukuri kuko Kagame niwe wahimbye umutwe wa M23,maze awuha ibikoresho utera ingabo za Congo ; kagame niwe watumye igisilikare cya congo kidakomera, agishyiramo ibyitso byo kugisenya afite umugambi wo kuzagitera, ibyo nibyo raporo y’impuguke za Loni yerekanye , none se ubwo gukomera kwa FDLR ntikwatewe na Kagame ? Iyaba ahubwo Congo itari ifite abayobozi b’ibyitso by’inkotanyi ngo maze ifashe FDLR ikosore Kagame ! Amahanga nayo yari akwiye gufasha FDLR kugira ngo akureho buriya butegetsi bwa FPR burimo gukwiza umuriro mu karere kose !
 
Ese abanyarwanda bavuga iki ku bitero bya FDLR?
 
Abanyarwanda barambiwe ubutegetsi bw’abicanyi bwa FPR, ubutegetsi bwicisha abaturage inzara, ubutegetsi buvangura abanyarwanda , burangwa n’agasuzuguro n’ubwibone ! Abanyarwanda barababaye muri make kugira ngo mubyumve neza reka mbahe urugero rw’ibyo umuturage duturanye yambwiye:
 
Muzi ko mu Rwanda haba amarondo, abaturage bakaba bayakora basimburana , bakarara bagenda ijoro ryose badasinziriye ngo bari guhiga umwanzi, FPR ikaba yaragumishijeho ayo marondo kuva mu mwaka w’1994 kugeza ubu, ayo marondo agenzurwa n’abasilikare ba FPR baba baherekejwe n’abacikacumu kugira ngo barebe ko barinzwe neza ; iyo basanze usinziriye ubwo inkoni ziba zikubonye ! Kubera ako gahangayiko umuturage yarantakiye mu gitondo maze arambwira ati:”Mwana wanjye,uzi abo bajya bita aba FDLR” ? ndamusubiza nti njya numva bavuga ko baba muri Congo ko kandi ari abanzi b’igihugu, bashaka kuzatera u Rwanda amaraso akongera kumeneka! Uwo muturage yaracecetse aranyitegereza cyane , maze arambwira ati: “ ubwose wabona uwo wabatumaho?” Naramubwiye nti ntawe nabona kiretse utanze itangazo kuri radiyo Rwanda cyangwa BBC kuko barayumva! uwo muturage arambwira ati :” Umva rero nkubwire, nuzabona uwo uzabatumaho, uzabambwirire ngo niba ari abagabo bagire vuba batere uru Rwanda, ninshaka nzahite mpfa ariko aba batindi ndara ndaririye baryamye mu mazu yabo, nabo bayasohokemo babure ibitotsi aho kunyica urw’agashinyaguro!!” Nabuze icyo nongeraho , ariko imvugo y’uyu muturage irashushanya akababaro iyi FPR yateye abaturage !
 
Ikiganiro umuvugizi wa FDLR Laforge yagiranye na radiyo ijwi rya rubanda

4 comments:

oakleyses said...

air jordan, louis vuitton pas cher, ralph lauren pas cher, ralph lauren, longchamp, north face, sac louis vuitton, north face pas cher, mulberry, nike roshe, longchamp, roshe run, vans pas cher, lululemon, michael kors uk, burberry pas cher, timberland, mac cosmetics, louis vuitton, nike air force, hollister, oakley pas cher, guess pas cher, hollister, longchamp pas cher, hollister, nike free pas cher, chaussure louboutin, nike free, air max, nike trainers, lacoste pas cher, sac michael kors, hermes pas cher, nike blazer pas cher, louis vuitton uk, scarpe hogan, new balance pas cher, nike roshe run, tn pas cher, ray ban uk, nike huarache, sac vanessa bruno, barbour, converse pas cher, ray ban pas cher, nike air max, abercrombie and fitch, vans outlet, michael kors canada

oakleyses said...

uggs on sale, babyliss pro, chi flat iron, jimmy choo shoes, canada goose uk, nfl jerseys, celine handbags, asics shoes, p90x workout, moncler, mcm handbags, mont blanc pens, insanity workout, north face outlet, canada goose pas cher, ghd, moncler outlet, lululemon outlet, valentino shoes, soccer jerseys, herve leger, giuseppe zanotti, wedding dresses, instyler ionic styler, soccer shoes, birkin bag, ugg outlet, ugg boots, baseball bats, north face jackets, iphone 6 case, bottega veneta, marc jacobs outlet, moncler, moncler, rolex watches, new balance outlet, uggs outlet, reebok shoes, ugg, nike air max, beats headphones, canada goose outlet, canada goose, abercrombie and fitch, ugg soldes, canada goose outlet, canada goose outlet, ferragamo shoes, hollister clothing

oakleyses said...

uggs outlet, christian louboutin uk, tiffany jewelry, nike outlet, ray ban sunglasses, longchamp outlet, prada outlet, ugg boots, longchamp outlet, uggs on sale, kate spade outlet, louis vuitton outlet, replica watches, louis vuitton, ray ban sunglasses, polo ralph lauren outlet online, michael kors outlet, louis vuitton, nike air max, uggs outlet, nike free, christian louboutin, oakley sunglasses, ray ban sunglasses, prada handbags, tory burch outlet, chanel handbags, oakley sunglasses wholesale, oakley sunglasses, oakley sunglasses, louis vuitton outlet, ugg boots, longchamp outlet, michael kors outlet, gucci handbags, burberry outlet, nike air max, cheap oakley sunglasses, michael kors outlet online, tiffany and co, replica watches, michael kors outlet online, michael kors outlet online, burberry handbags, christian louboutin shoes, polo outlet

oakleyses said...

new balance, hollister uk, timberland pas cher, nike blazer pas cher, kate spade, hollister pas cher, burberry pas cher, michael kors, polo ralph lauren, nike air max uk, nike free uk, nike roshe run uk, sac vanessa bruno, oakley pas cher, guess pas cher, replica handbags, michael kors pas cher, abercrombie and fitch uk, true religion outlet, north face uk, vans pas cher, true religion outlet, north face, air max, coach outlet, true religion outlet, sac hermes, mulberry uk, ray ban uk, michael kors, sac longchamp pas cher, nike air force, michael kors outlet, louboutin pas cher, hogan outlet, nike roshe, polo lacoste, lululemon canada, jordan pas cher, true religion jeans, nike air max uk, longchamp pas cher, coach outlet store online, converse pas cher, coach purses, nike air max, ray ban pas cher, ralph lauren uk, nike free run, nike tn