Africa Great Lakes Democracy Watch



Welcome to
Africa Great Lakes Democracy Watch Blog. Our objective is to promote the institutions of democracy,social justice,Human Rights,Peace, Freedom of Expression, and Respect to humanity in Rwanda,Uganda,DR Congo, Burundi,Sudan, Tanzania, Kenya,Ethiopia, and Somalia. We strongly believe that Africa will develop if only our presidents stop being rulers of men and become leaders of citizens. We support Breaking the Silence Campaign for DR Congo since we believe the democracy in Rwanda means peace in DRC. Follow this link to learn more about the origin of the war in both Rwanda and DR Congo:http://www.rwandadocumentsproject.net/gsdl/cgi-bin/library


Saturday, May 26, 2012

RWANDA:Intore za FPR Zongeye Kubura Umutwe: Noneho Imigambi Niyo Guhurira Munsengero Mu’bwongereza


From Rwandanziza News:Inkuru itugezeho iragaragaza ko Intore za FPR inkotanyi zongeye kubura umutwe mu’bwongereza, ubu noneho zikaba zizahurira murusengero ahitwa Oxford mu’Bwongereza. umwaka ushize ubwo Ambassade yu’Rwanda yashakaga gukresha ingando z’Intore mu rwego rwo gufasha leta ya Kigali gutoteza abatavuga rumwe nayo ntibyashobotse, byabariye munda bafata icyemezo cyokuyobya uburari batangira gukoresha insengero nabanya madini. Mubihe bishize bagerageje gukoresha itorero ryitwa Zion. Iritorero bakaba baribube banyuze murya Pasteli Gitwaza rikorera London mu Ubwongereza. Bamwe mu bayobozi burwo rusengero babanje kubyanga, banasobanura ko ingoro yimana itakorerwamo ibintu bijanye na politikki. Ambassaderi wu Rwanda mu’Bwongereza bwana Ernest Rwamucyo, yahise yiyambaza uwitwa Oze wahoze akorera mu Itorero rya Pantekote akiri mu rwanda, mbere yuko ahunga Imanza zirebana na Genocide yabaye mu’Rwanda mumwaka 1994, akaba yaraje hano ahunga Gacaca, doreko yari yaranakorewe Dossiye y’ibyaha bya Genocide. Bwana Oze rero yaje guhungira mu Igihugu cy’Ubwongereza akaba atuye aho bita Plymouth aho ni mu ma jyepfo y’Ubwongereza. Oze rero akora ukwo ashoboye kugirango Imanza ashinjwa mu’Rwanda zizamuhanagurweho, muminsi ishize Ambassade yu’Rwanda mu Ubwongereza yifashishije uyu Oze wigize Pasteli hariya Plymouth, maze atumira bamwe mu abanyarwanda baturutse hirya no hino mu bihugu byu burayi, bishyurirwa amatike,amafunguro, ndetse n’amacumbi, bakaba rero bamaze iminsi biga uburyo bafasha leta ya Kagame kurwanya abatavuga rumwe nayo batuye mu bihugu byu Uburayi. Ibi byose bakabikora bikingirije insengero no gusenga.
None ubu banyuze mu Itorero ry’Abadivantiste batuye Reading, Babifashijwemwo na, Bwana Sam Rwigamba nawe wimpunzi, Peterson Sentenga waje mubwongereza aturuka mugihugu cya Kenya, aha muri Kenya akaba yarahamaze igihe kinini cyane, akaba ariho yavuye ahungira mu’Bwongereza. Yaje gukandagira mu’Rwanda nyuma yimyaka myinshi inkotanyi zimaze gufata ubutegetsi. Ubwo umunyamakuru wacu yavuganaga nabwana Sentenga yamutangarije ko nyuma yaho umukobwa we agiriye i Rwanda kwiga umuco wakinyarwanda na ngwino urebe, yaragarutse amwereka aho U’rwanda rugeze ndetse akaba yaramusobanuriye ko President Kagame yahuye nabanyeshuli bavuye Iburayi akabumvisha impamvu bakwiye kurwanya Oppsostion iyo ariyo yose. Ikindi cyamushimishije ngo namafoto umukobwa yifotoranije na Kagame ngo afite iwe, ati Umuyobozi nkuyu wanifotoranije numukowba wange wamukurahe? niko yabajije nubwuzu bwinshi. Sentenga yasobanuye ko agomba gufasha intore yivuye inyuma, twamubajije kubirebana nisubiranamo rya FPR, ubwicanyi burimo noguhotora ingabo zabohoje igihugu, cyakora we avuga ko umuntu uwo ariwe wese utumva Kagame agomba gufatwa ‘agahanwa’, Bwana Sentenga rero na Bwana Rwigamba bombi nabagabo basheshe akanguhe basanzwe bayobora bamwe mu ba kiristo ba Oxford,basengera muri St Clement Family Centre OX4 1DA. Kuruyu wa Gatandatu tariki 26/05/2012 Bitwaje kwibuka abazize Genocide yo muwi 1994 bakaba rero bateguye iminsi mikuru.
Ubundi aba bagabo bombi ntibari basanzwe bazwi hano mu Ubwongereza mubategura Icyunamo cya Genocide, ubwo Ambassade yu’Rwanda yifashishije na none undi muryango uba hano mu Ubwongereza wa Bwana David Gahungu n’Umugore Lilian Teta, gufatanya na Sam, na Sentenga, muribyo bikorwa. uyu David Gahungu hano azwi nk’umurundi murwego rwo gushaka IBYANGOMBWA BY’UBUHUNZI. Ibi bikorwa byose kandi inzego za Abongereza zishinzwe umutekano zikabazimaze kubimenyeshwa, nkuko twabitangarijwe nabashinzwe umutekano mukarere ka Oxford. Leta ya Kigali Ikomeje kubeshya impunzi izizeza ijuru kandi bikazangiriza umubano mubihugu zituyemo, Ikibabaje nuko iyo umuntu bamutahuye ntabwo Leta ya Kigali yongera nokumureba irihumye. Ibibikorwa bya ambassade yu’Rwanda yihisha inyuma yo gushaka guhungabanya umutekano wabatavuga rumwe na Leta ya Kagame kandi bimaze igihe kinini, aliko kandi bagatahurwa mubihugu bitandukanye.UWANZE KUMVA NTIYANZE NO KUBONA. Biracyaza.
Karanga
Plymouth

2 comments:

Anonymous said...

This was a refinance of present to start with and
2nd mortgages into one particular. My target was to cut back bad credit loans rates of interest and convert to a shorter term and cease making use of payday loan.
I referred to as 1 hour loans and it had been an extremely rapidly procedure.
In the initial phone to a locked fee was roughly a single to two weeks.
From locked price to closing was payday loan on benefits approximately 4 weeks.
I had totally no problem throughout the procedure and I received a great price via them.

oakleyses said...

herve leger, moncler, uggs outlet, hollister clothing, birkin bag, instyler ionic styler, babyliss pro, canada goose pas cher, soccer shoes, canada goose, baseball bats, moncler, new balance outlet, beats headphones, marc jacobs outlet, mcm handbags, soccer jerseys, canada goose outlet, nike air max, rolex watches, valentino shoes, ugg soldes, canada goose uk, chi flat iron, abercrombie and fitch, mont blanc pens, canada goose outlet, lululemon outlet, moncler, celine handbags, bottega veneta, ugg boots, jimmy choo shoes, ugg, iphone 6 case, reebok shoes, wedding dresses, canada goose outlet, asics shoes, uggs on sale, moncler outlet, ferragamo shoes, ugg outlet, insanity workout, north face outlet, giuseppe zanotti, ghd, nfl jerseys, p90x workout, north face jackets