Africa Great Lakes Democracy Watch



Welcome to
Africa Great Lakes Democracy Watch Blog. Our objective is to promote the institutions of democracy,social justice,Human Rights,Peace, Freedom of Expression, and Respect to humanity in Rwanda,Uganda,DR Congo, Burundi,Sudan, Tanzania, Kenya,Ethiopia, and Somalia. We strongly believe that Africa will develop if only our presidents stop being rulers of men and become leaders of citizens. We support Breaking the Silence Campaign for DR Congo since we believe the democracy in Rwanda means peace in DRC. Follow this link to learn more about the origin of the war in both Rwanda and DR Congo:http://www.rwandadocumentsproject.net/gsdl/cgi-bin/library


Saturday, May 26, 2012

Rwanda: Ikinamico rirakomeje/ Uyu mubyeyi arazira ko yagaragaje ko mu Rwanda hari abakene kandi FPR ishaka ko bitavugwa !

akarenganeNyuma y’aho imbuga zinyuranye cyane cyane izikorera hanze y’u Rwanda zitangarije ibitekerezo by’abamagana ibyakorewe umubyeyi  Mukarukundo Chantal byo kumwandagaza no kumukubitira mu ruhame mu isoko ngo ni uko ari umukene udashoboye kurera umwana we, ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR bwiyunguye inama ya kibwa, naba mbeshye nyise iya kigabo. Aho kweguza vice mayor Clotilde Mukaneza wayoboye akanahagarikira iryo honyorwa mu ruhame kandi ngo ashinzwe imibereho myiza, hihutiwe kubwira ibinyamakuru byose  byo mu Rwanda ngo bisibe iyo nkuru ku mbuga zabyo vuba na bwangu.
 
Ubwoba bumaze kwigarurira abanyarwanda n’ihahamuka baterwa n’ubutegetsi butazuyaza kwica bwatumye bamwe babyuka iya rubika (za saa cyenda z’ijoro) ngo basibe inkuru. Urugero rutari kure ni igihe.com. Icyateye umujinya ubutegetsi cyane cyane ni amafoto yerekanaga icunaguzwa n’ihohoterwa ry’umubyeyi Mukarukundo mu ruhame.

Aho kugira ngo umuyobozi wakoze ibara akambika ubusa umubyeyi mu isoko ngo ni uko ari umukene, aho kugira ngo uriya vice mayor Clotilde yeguzwe, igisubizo ni ukuniga ukuri. Nyamara ngo guca mu ziko ntigushye.Ku uwaba atarabonye kuri amwe muri ayo mafoto, turayamugezaho muri iyi nkuru kugira ngo bititwa impuha. Aya mafoto yose mu Rwanda yaraciwe ngo bitanduza isura, ubutagatifu n’ubutungane bwa FPR yera de!!! Nyamara ikiri ukuri ni uko ubu buyobozi bwuzuye abagome kuva ku nzego zo hasi kugera mu bushorishori. Iyo bitaba ibyo, icyari kwihutirwa ni ukurenganura umubyeyi Mukarukundo no guhana umugome wakoze ishyano ari we vice mayor Mukaneza Clotilde. Si ko bimeze. Aganje mu ntebe y’ubuyobozi, FPR imukingiye ikibaba ahubwo akaba akomeje kwiyama no gutera ubwoba abagaragaza ubugome ayoborana.

 
Ngiyo imiyoborere myiza ya FPR. Ngicyo icyerekezo 2020 iduteganyirije. Kera ku ngoma ya cyami umukobwa wabyaraga ikinyendaro bamwoheraga ku kirwa. Ku bwami bushya bwa FPR, bamukubitira mu isoko bakamuziringa mu byondo.

Banyarwanda ngaho aho tugeze. Umwanzi w’u Rwanda si gahutu, si gatutsi, si gatwa. Ni abagome bo mu gaco ka FPR. Bazi ko batazi gutandukanya kuyobora igihugu no kuba inyeshyamba. Imyaka ibaye cumi n’umunani bagifashe, ariko n’ubu barakitwara nk’abari mu ishyamba.

Niba muri FPR hakirangwamo umuntu n’umwe ushyira mu gaciro, ishyano ryakorewe Mukarukundo ryagombye kwamaganirwa ku karubanda. Niba atari ko bigenze, ni ikimenyetso cy’uko FPR yimirije imbere kumara abakene n’abatishoboye. Iki ni cyo yita iterambere!
 
 

Mukaneza Clotilde :“Umugore utambariye ububyeyi, arutwa n'imbyeyi ikamirwa ibibondo”. Ian Niyikora.


 
Uku ni ko abanyarwanda bagenuye ikiranga umwari n’umutegarugori ubereye u Rwanda. Mu muco munyarwanda, umugore n’umubyeyi biratandukanye. Iyo tuvuze umubyeyi, tuba tuvuze agaciro umugore wese akomora ku kuba inganzo y’ubuzima. Hirya yo gutanga ubwo buzima, umubyeyi arangwa n’impuhwe, ubwizige n’umutuzo bituma mu muryango aba ikiramiro cya benshi, ndetse bigakosora amashagaga abagabo dukunda kugira muri byinshi. Ingaruka ya mbere y’ububyeyi, ni uko umubyeyi iyo ava akagera ari nyina wa bose. Umunyarwanda warezwe, iyo abonye umubyeyi, kabone n’aho yaba atanamugwa mu ntege, aragira ati : « tambuka rugori rwera, ungana mama ». Ingaruka ya kabiri ni uko ububyeyi butagirwa n’uwabyaye gusa. Burya n’umwari w’umutima, cyangwa umubyeyi w’ingumba, iyo yuje ububyeyi mu mutima no mu mico, tumuherereza ku ruhimbi, tukamunganya uwatubyaye.
 
1.Umugore utambariye ububyeyi ntakayobore mu Rwanda.
 
Kuri uyu wa mbere, tariki 21/05/2012, ishyano ryaguye mu karere ka Ngororero, riririrwa none riraraye. Ejo rizaramuka kuko ariko bigenda mu gahugu katagira mukuru. Muti bite. Hatawe muri yombi umubyeyi witwa Mukarukundo Chantal azira ko yahaye ikibondo cye umugiraneza kuko we nta mikoro yo kurera uwo mwana afite. Uyu yatangarije ubuyobozi ko nta mikoro, akaba ari yo mpamvu yitandukanyije n’ikibondo cye atacyanze.Dore amagambo yabivuzemo ubwo yaganiraga n'umunyamakuru wa igihe.com :

"Mu by'ukuri sinanze umwana wanjye kuko kuba byonyine nararuhanye nawe kugeza aya magingo ntaramuta cyangwa ngo mwice ni gahunda y’Imana yashatse ko abaho; ndi imfubyi itagira shinge na rugero, nta n’umwe kugeza ubu mfite nkomokaho, sinifashije ndi umukene wo kugirirwa impuhwe, n'ubu tuvugana naraye mu musarane ahantu kuko ntaho mfite ho kwikinga ngo mbashe no gusinzira, none rero ubuzima nk’ubu ndabona ko ntabushobora ndi n’umwana, aho kugirango rero mwice nahisemo gushaka umugira neza wakwemera kurerera Imana maze nkamumwihera ».
 
Ibi birababaje, ariko ibyakurikiyeho birushijeho gutera agahinda. Umuyobozi ushinzwe imibereho y’abaturage, umugore utambariye ububyeyi, Mukaneza Clotilde yasanze umuti w’ikibazo ari akunzegurutsa uyu mubyeyi mu isoko rya Ngororero aboshye n’amapingu, bamukomera, ndetse ab’imigirigiri bagacishaho imigeri n’inshyi. Ababibonye, n’ababona amafoto ye asohoka mu binyamakuru murebe uko asa ku ntugu no mu bitugu. N’uko yakurunzwe mu mukungugu. Ngicyo igisubizo cy’ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Ngororero. Ngiyo imihigo yo guteza akarere imbere, ngiyo imiyoborere isesuye twabwiwe.
 
2.Hagati ya Mukarukundo Chantal na vice mayor Mukaneza Clotilde, ni nde utambariye ububyeyi, ni nde ukwiye induru?
 
Nta washima Mukarukundo kudashobora kurera uwo abyaye. Ariko burya ngo uburiye mu kwe ntako aba atagize, kandi nta wanga ibyiza, arabibura. Icyo yashimwa ni ukuba atarishe umwana cyangwa ngo amute nk’uko benshi babigenza. Ni umukene, ariko si umutindi ku mpuhwe n’ububyeyi. Ikibazo gisigaye ni vice mayor Clotilde Mukaneza. Ni ishyano i Rwanda, kubona umugore twakekagaho ububyeyi, ubyiruye, atinyuka gukora ibidakorwa i Rwanda. Gufata umubyeyi, n’aho yaba adashoboye kurera umwana abyaye, ukamuzengurutsa Ngororero yose, ushishikariza abaturage cyane cyane insoresore kumuhundagazaho ibitutsi, amacandwe n’imigeri n’ibindi birebire tutarondoye, bigaragaza ko uriya muyobozi yifitemo umurengwe urenze igipimo. Ese ye, iri tambagira rigamije fundarizing yo kumufasha kurera umwana? Ese rigamije kumuremamo ubushobozi? Ariko se itegeko riteganya ko umubyeyi udashoboye kurera ikibondo akubitirwa mu isoko ryatowe ryari? Genda Rwanda ugeze aharindimuka!
 
Akarere ka Ngororero ngo kabwiye uriya mubyeyi gusubirana umwana kakaziga uburyo yazafashwa. Iyo bamubwira bati “turagufashisha iki”, byari kuba intangiriro nziza. Naho “tuziga” na “tuzagufasha”, ni inzagihe itajya mu gifu ku mukene waburaye. Ibiri amambu, akarere na ko gasa n’akemeza ko adafite koko ubushobozi kuko umwana bamusubije umugiraneza wemeye kumurera.
 

Mukarukundo Chantal watanze umwana kubera ubukene: Ese adoption ntiyemewe mu Rwanda ?


3.Ese nta zindi nzira zari zihari zo gushakira ikibazo umuti?
 
Inzira ya mbere yari ukumenya uwo babyaranye, bakareba niba afite ubushobozi bwo gufasha Mukarukundo kurera umwana. Iki ni inshingano y’ubuyobozi gutegeka uwo mugabo kuzuza inshingano z’umubyeyi. Iki ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero ntibwakitayeho kuko icyo bashinzwe atari ugushaka umuti w’ikibazo, ni ugucunaguza no kwandagaza ABAKENE. Ngiyo imihigo y’iterambere! Iyo inzira yo kumenya se w’umwana idatanga umuti, biri mu nshingano z’akarere gutanga ubufasha bw’ibanze mu gihe hategerejwe ko hashakwa umuti urambye. Akarere katabishoboye, hari abafatanyabikorwa bakwitabazwa, nka Caritas n’abandi, dore ko ako kareke kubatse ku kilometero kimwe cya Paruwasi Rususa y’abagatolika, kakaba gakikijwe na Paruwasi y’abapantekoti n’iya ba Anglikani. Iyo hataba himirijwe imbere guhinda, guhubuka no gutesha agaciro uyu mukene, inzira zari nyinshi zo gushakiramo umuti wihuta nyuma hakigwa uburyo ikibazo cyakemurwa mu nzira zirambye. Ubuyobozi bwa Ngororero ntibubikozwa.
 
Umwanzuro.
 
Niba FPR yamamaje ikanatoresha Mukaneza Clotilde ku mwanya w’umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Ngororero ari na yo yamutumye kwimiriza imbere intwaro y’agahotoro, yuje ubugome n’ubwenge buke, nimwambike umudende acanye uruti.
Ubwo byaba bivuga ko aho ibihe bigeze, politiki rusange  y’igihugu ari uguhata ABAKENE ( 80% y'abaturarwanda !) ikiboko, inshyi n’imigeri kandi icyabahejeje mu butindi kigaragara: abategetsi batitaye ku bibazo by’abaturage !
Niba atari uko bimeze, nimusabe Mukaneza Clotilde gusezera no gusaba imbabazi abategarugori kuko yakoze ishyano i Rwanda. Niba ibyo bidashobotse, nahigikwe asimbuzwe imbyeyi ikamirwe kiriya kibondo. N’ubusanzwe, ngo umugore utambariye ububyeyi arutwa n’imbyeyi ikamirwa ibibondo.
Niba atari uko bimeze, nimusabe gusezera no gusaba imbabazi abategarugori kuko yakoze ishyano i Rwanda. Niba ibyo bidashobotse, nahigikwe asimbuzwe imbyeyi ikamirwe kiriya kibondo. N’ubusanzwe, ngo umugore utambariye ububyeyi arutwa n’imbyeyi ikamirwa ibibondo.
 
 
 MIZERO Athos  na Ian Niyikora (leprophete.fr)

3 comments:

Anonymous said...

The issue commenced correct immediately after I filled out my application,
it would now go from one division to one more, hands change and 1 hour pay day loans new names transform every single
time for my file. Lots of worthwhile time was wasted and I wouldn’t want http://memphiscitybluez.com/cgi-bin/fpg.cgi
anybody to expertise what I’ve been as a result of.

oakleyses said...

hollister, nike free, barbour, timberland, air max, guess pas cher, oakley pas cher, roshe run, vans outlet, longchamp, north face, nike roshe run, tn pas cher, chaussure louboutin, michael kors uk, ray ban pas cher, nike air max, mac cosmetics, nike blazer pas cher, louis vuitton, louis vuitton pas cher, nike free pas cher, lululemon, nike air force, mulberry, michael kors canada, sac louis vuitton, sac michael kors, nike trainers, louis vuitton uk, sac vanessa bruno, ralph lauren, abercrombie and fitch, north face pas cher, lacoste pas cher, ralph lauren pas cher, longchamp pas cher, vans pas cher, new balance pas cher, ray ban uk, longchamp, hollister, nike roshe, hollister, hermes pas cher, air jordan, burberry pas cher, converse pas cher, nike huarache, scarpe hogan

oakleyses said...

herve leger, moncler, uggs outlet, hollister clothing, birkin bag, instyler ionic styler, babyliss pro, canada goose pas cher, soccer shoes, canada goose, baseball bats, moncler, new balance outlet, beats headphones, marc jacobs outlet, mcm handbags, soccer jerseys, canada goose outlet, nike air max, rolex watches, valentino shoes, ugg soldes, canada goose uk, chi flat iron, abercrombie and fitch, mont blanc pens, canada goose outlet, lululemon outlet, moncler, celine handbags, bottega veneta, ugg boots, jimmy choo shoes, ugg, iphone 6 case, reebok shoes, wedding dresses, canada goose outlet, asics shoes, uggs on sale, moncler outlet, ferragamo shoes, ugg outlet, insanity workout, north face outlet, giuseppe zanotti, ghd, nfl jerseys, p90x workout, north face jackets