Africa Great Lakes Democracy Watch



Welcome to
Africa Great Lakes Democracy Watch Blog. Our objective is to promote the institutions of democracy,social justice,Human Rights,Peace, Freedom of Expression, and Respect to humanity in Rwanda,Uganda,DR Congo, Burundi,Sudan, Tanzania, Kenya,Ethiopia, and Somalia. We strongly believe that Africa will develop if only our presidents stop being rulers of men and become leaders of citizens. We support Breaking the Silence Campaign for DR Congo since we believe the democracy in Rwanda means peace in DRC. Follow this link to learn more about the origin of the war in both Rwanda and DR Congo:http://www.rwandadocumentsproject.net/gsdl/cgi-bin/library


Sunday, March 13, 2011

RNC iragira inama abanyarwanda baba hanze kwibungabungira umutekano wabo


Dr. Théogène Rudasingwa
 Nk'uko mwamaze kubyibonera, Perezida Kagame yabuze ubutwari bwo kuganira n'abatavuga rumwe na we ahitamo kubatsembatsembera aho bamuhungiye. Ingero ni nyinshi kandi murazizi. Icyo tugambiriye ubu ni ukubabwira uko mukwiye kwitwara kugira ngo guhera none imigambi ye mibisha ntazongere kuyigeraho ngo ahekure u Rwanda aruvutsa abana barwo bahunze ubutegetsi bwe bw'igitugu.
Ni muri urwo rwego Ihuriro Nyarwanda (RNC) ribatangariza ibi bikurikira: 

Paul Kagame yataye umutwe kuva aho aboneye ko abanyarwanda biyemeje gufatanya kumurwanya batishishanya, batitaye ku macakubiri y'uburyo bwinshi yagendaga ababibamo, ashingiye ku moko, ku turere ndetse no ku karere buri wese yari arimo mbere ya 1994.Ibi kandi ntibyagarukiye mu basivili gusa, yanabisakaje mu nzego zose z'ubutegetsi n'iza gisirikare.

Nk'uko mubizi, intwaro y'amacakubiri n'amatiku ni yo yamuranze igihe cyose yabaga asumbirijwe. Ku batamuzi, aya matiku n'amacakubiri ni yo yamuranze kuva aciye akenge. Ayo matiku yaramuranze kuva ku rugamba no muri RPF nyirizina. Ageze mu Rwanda ingeso ntiyamurarana bushyitsi, ayakomereza muri MDR agamije kuyisenya anabigeraho. Ubu ayakomereje mu gusenya PS Imberakuri, Green Party, ubu arayabiba muri FDU ndetse n'iwacu muri RNC arashaka kutwanduranyaho. By'umwihariko muri iki gihe ntanatinya no kwinjira mu ngo z'abantu aho amaze gusenyera abantu benshi, ngo bice intege uwagerageza wese gufata umwanya wo gutekereza bihagije ku mibereho y'u Rwanda mu bihe bizaza bitarimo Kagame n'ubugome bwe.

Izo ntwaro rero azikoresha no mu banyarwanda bari hanze, abateranya, abazanamo inzangano zishingiye ku moko, ashyiraho udutsiko yise diaspora duheza bamwe, cyangwa se ahashinga ibyo yise amatorero byo gutoza urubyiruko ibikorwa by'ubugizi bwa nabi.

Mu banyarwanda bari hanze arahakwiza inzangano, agahitamo kwiyambaza interahamwe kabuhariwe ngo zizamufashe kwica abanyarwanda bahunze, ngo maze nizifatwa azitwaze ko ari interahamwe zisanzwe ari abicanyi, ko we ntaho bahuriye na zo.

Ni muri urwo rwego yahagurukije izisumbya izindi ubukana mu Bubiligi akazijyana mu Rwanda maze kubera ko yiyemeje kuzikoresha nk'ubutegetsi bwamubanjirije, ubwo yahuraga n'izo nterahamwe azakoresha mu bwicanyi, byabaye nk'amata abyaye amavuta.

Abanyarwanda rero muri hanze mwese mugomba kuzirikana ibi bikurikira: 

1.Paul Kagame n'agatsiko ke n'ubwo bashyize abaturage ku ngoyi mu Rwanda ntibari hejuru y'amategeko y'ibihugu murimo

2.Mugomba buri gihe gushyira ahagaragara umunyarwanda wese w'impunzi wirirwa kuri za embassies z'u Rwanda, kuko bene abo iyo atari abahunze ubusa, baba ari abatumwe kunekuzwa no guhimbira impunzi nyazo ibinyoma ndetse bakagera n'ubwo banazihohotera. Uwo muzi muri abo wisihinga muri embassy mujye mwihutira kumushyira ahagaragara niba afite ubuhunzi abwamburwe. Bene abo ngabo turibwira ko mubazi, mubashyire ahagaragara kuko uhishira umurozi akakumara ku rubyaro.

3.Mukwiye kwirinda guha agaciro amagambo asebanya abaryankuna ba Kagame bakwiragiza kuri za internet batuka abarwanya igitugu anigisha abaturage. Akenshi iryo harabika riba ritegura ihohoterwa ry'abantu baharabikwa, kandi ni ko Kagame akora iyo ashaka kwica abantu. Abanza kubategeza amashumi ye akabasebya, ababazi bakabishisha bakanabagendera kure.

4.Mu gihe mubona umuntu mukeka ko ashobora guhohotera abantu, mukwiye kubimenyesha ubuyobozi bw'igipolisi bubegereye. Kuko aho bishoboka hose twamenyesheje inzego zaho ko Kagame nta na hato atazagerageza gupfunda imitwe ngo ahohotere abantu nk'uko yabikoze muri Afrika y'epfo. Police nyinshi z'i Burayi zaramuvumbuye kandi ziryamiye amajanja. Muri America na Canada nabo bari maso. Nimuziyambaza zizabumva, birabasaba icyakora kuba mubifitiye ibimenyetso bihagije mudahubutse.

5.Kagame n'abicanyi be baramenyekanye kandi bafite ubwoba kuko ubutegetsi benda kubutakaza. Bityo basa n'abite
guye gukora ibishoboka byose ngo bahohotere abo bishisha. Buri wese muri mwe akwiye kwita mbere na mbere ku kazi kamutunze, mukwiye kwirinda ko babatesha igihe bababwira amateshwa avugwa iteka n'ubutegetsi budasigaje iminsi myinshi yo kubaho.

6.Mukwiye kwamaganira kure ibyo Kagame n'abicanyi be bise diaspora yo kubabarura ngo babace amafaranga mwavunikiye, bishyirire mu mifuka yabo abandi banyarwanda bagumye bicire isazi mu jisho. Muri iyo diaspora ni ho amanama y'ubugome ategurirwa. Byongeye, mugomba kurinda abana banyu ibikorwa by'abiyita intore. Kuko icyiswe itorero ari umutwe w'abagizi ba nabi udatandukanye n'interahamwe cyangwa indi mitwe yitwara gisirikare. Izo ntore ni zo zitoranywamo abajya kwigishwa gukoresha imbunda ngo bazagaruke guhohotera impunzi zahunze igitugu cya Kagame. Ntibazabashuke rero kuko ababiyoboka ubu, umunsi Kagame yavuyeho, kandi si kera, bazakurikiranwa nk'interahamwe zindi.

7.Abo Kagame akoresha imirimo y'ubugome na bo bashatse bazirikana ko nta mwana yabyaye ubarimo kandi nyamara afite abana be bwite yari akwiye kubishoramo. Ikindi mugomba kumenya ni uko nta nshuti Kagame agira. Kubera iyo mpamvu, abo biyemeje kuba ibikoresho by'ubugome, bihaye kuba nzamunambaho, bakaba bagomba kwitegura ko ejo nabarambirwa azabica cyangwa akabakenesha nkana. Ibyiza ni uko bafatanya n'abandi banyarwanda, bagakuraho ubutegetsi burenganya abaturage, bagashyiraho ububahuza bukanabubakira igihugu. Babikoze gutyo byazabafasha kuramba. Bafite akanya, bashatse bahitamo igikwiye.

Turangije tubizeza ko nta kizadusubiza inyuma mu guharanira ko umunyarwanda aho ava akagera asubirana agaciro k'umuntu wigenga mu bikorwa no mu bitekerezo. Turabizeza ko ibitutsi n'ibitotezo Kagame yagize intwaro ku barwanashyaka b'Ihuriro Nyarwanda ( RNC) bitadukanga, ni ko ubutegetsi bubuze amajyo bukora aho buva bukagera.

Tuzatsinda nta shiti.

Mugire u Rwanda

Dr. Theogene Rudasingwa 
Umuhuzabikorwa w'Agateganyo 
Ihuriro Nyarwanda (RNC)

Bethesda
Maryland
USA
Enhanced by Zemanta

3 comments:

Anonymous said...

I did just a little investigation prior to I went same day loans for unemployed by a refinance.
I applied Lending Tree and discovered that payday loan no broker produced the best give
while in the initial percentage fee. I also investigation about payday
loan, only to learn they possess a higher yearly percentage charge (APR).

oakleyses said...

hollister, nike free, barbour, timberland, air max, guess pas cher, oakley pas cher, roshe run, vans outlet, longchamp, north face, nike roshe run, tn pas cher, chaussure louboutin, michael kors uk, ray ban pas cher, nike air max, mac cosmetics, nike blazer pas cher, louis vuitton, louis vuitton pas cher, nike free pas cher, lululemon, nike air force, mulberry, michael kors canada, sac louis vuitton, sac michael kors, nike trainers, louis vuitton uk, sac vanessa bruno, ralph lauren, abercrombie and fitch, north face pas cher, lacoste pas cher, ralph lauren pas cher, longchamp pas cher, vans pas cher, new balance pas cher, ray ban uk, longchamp, hollister, nike roshe, hollister, hermes pas cher, air jordan, burberry pas cher, converse pas cher, nike huarache, scarpe hogan

oakleyses said...

herve leger, moncler, uggs outlet, hollister clothing, birkin bag, instyler ionic styler, babyliss pro, canada goose pas cher, soccer shoes, canada goose, baseball bats, moncler, new balance outlet, beats headphones, marc jacobs outlet, mcm handbags, soccer jerseys, canada goose outlet, nike air max, rolex watches, valentino shoes, ugg soldes, canada goose uk, chi flat iron, abercrombie and fitch, mont blanc pens, canada goose outlet, lululemon outlet, moncler, celine handbags, bottega veneta, ugg boots, jimmy choo shoes, ugg, iphone 6 case, reebok shoes, wedding dresses, canada goose outlet, asics shoes, uggs on sale, moncler outlet, ferragamo shoes, ugg outlet, insanity workout, north face outlet, giuseppe zanotti, ghd, nfl jerseys, p90x workout, north face jackets