 Ni ubwa mbere mu mashyaka avukira hanze y'u
  Rwanda habonetse ishyaka ryiyemeje gushinga umutwe w'ingabo kandi 
rikavuga ko mu Rwanda hagomba kuba amashyaka cyangwa amatsinda 
y'amashyaka 2 gusa maze abanyarwanda bagahitamo! Ibyo ni bimwe mu
  bishya ishyaka rishya ryitwa " Parti Rwandais des Moderés-ABASANGIZI" 
rizaniye abanyarwanda .;iryo shyaka rikaba ribaye irya 21 mu mashyaka 
ashingiwe mu mahanga agomba gushakisha abayoboke mu
  mpunzi z'abanyarwanda zigera 71600 zinyanyagiye hirya no hino ku isi. 
Iri shyaka rishya riyobowe n'umugabo uzwi cyane muri politiki y'u Rwanda
 Bwana GASANA Anastase akaba yarabaye na ministre w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda.
Ni ubwa mbere mu mashyaka avukira hanze y'u
  Rwanda habonetse ishyaka ryiyemeje gushinga umutwe w'ingabo kandi 
rikavuga ko mu Rwanda hagomba kuba amashyaka cyangwa amatsinda 
y'amashyaka 2 gusa maze abanyarwanda bagahitamo! Ibyo ni bimwe mu
  bishya ishyaka rishya ryitwa " Parti Rwandais des Moderés-ABASANGIZI" 
rizaniye abanyarwanda .;iryo shyaka rikaba ribaye irya 21 mu mashyaka 
ashingiwe mu mahanga agomba gushakisha abayoboke mu
  mpunzi z'abanyarwanda zigera 71600 zinyanyagiye hirya no hino ku isi. 
Iri shyaka rishya riyobowe n'umugabo uzwi cyane muri politiki y'u Rwanda
 Bwana GASANA Anastase akaba yarabaye na ministre w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda.
   
  I. INTANGIRIRO
  
  1. IMPAMVU TWAHISEMO IZINA PARTI RWANDAIS DES MODERES/MODERATE RWANDA PARTY, PRM/MRP–ABASANGIZI
  
  Nk’uko bigaragara muri iyi nyandiko yacu, twagerageje gucukumbura 
amateka y’u Rwanda kuva mu kinyejana cya 14 kugeza mu bihe bya none 
kugirango tubashe kumva no gusobanura neza ibibazo byashegeshe
  u Rwanda, tumenye umuzi n’umuhamuro wabyo tubone n’uburyo byabonerwa 
umuti.
  
  Muri ubwo bushakashatsi twakoranye ubushishozi buhagije, twasanze 
igihugu cy’u Rwanda n’abaturage bacyo kuva mu ntango yacyo kugeza ubu, 
baragiye bagirwa ingaruzwamuheto n’udutsiko tw’abantu bacye
  cyane dushingiye ku bwoko n’irondakarere.
  
  U Rwanda rwabanje kwigarurirwa n’agatsiko gato cyane k’abatutsi hagati
 y’ umwaka w’ 1600-1959, nyuma kaza gusimburwa n’akandi ariko ko mu 
bwoko bw’abahutu  hagati y’umwaka w’1960-1994 ako nako
  kongera gusimburwa na none n’ak’abatutsi  guhera mu mwaka w’1994 
kugeza ubu.
  
  Icyaranze imiyoborere y’ubwo butegetsi bw’udutsiko twavuzwe haruguru 
ni uko bose babaye abahezanguni, kuko bananiwe gushyiraho gahunda 
y’ubworoherane ngo bibe byabaviramo gusangira ubutegetsi
  nyakuri n’ibindi byiza igihugu kigenera bene cyo.
  
  Ibyo byateye abanyarwanda kwibaza bati ese amaherezo y’ibi bintu 
bimaze imyaka irenga magana ane ni ayahe? Amizero y’abanyarwanda yaba 
ari ayahe? Ni iki cyahagarika kwica umunyarwanda umwe cyangwa
  abanyarwanda benshi nk’uburyo bw’isimburana ku butegetsi mu Rwanda?
  
  Twasanze rero Abahutu n’Abatutsi barangwa no kugirana ubworoherane, 
ukwihanganirana, ukubahana, gushyira mu gaciro no kuba abanyakuri, 
baramutse bishyize hamwe bagafatanya nta buryarya nta mbereka,
  ubwo bufatanye bwabo bwabaviramo amizero y’u Rwanda. Haramutse 
habonetse ubufatanye bushingiye ku bitekerezo byubaka by’abantu bashaka 
gushyira imbaraga zabo hamwe, bikaba ibintu bibarimo koko
  atari uguhatiriza maze bakarenga ibibazo by’amoko nta buryarya, nta 
mbereka, u Rwanda rwaba rushyashya koko, rukaba urw’Abanyarwanda bose.
  
  Ibi ntabwo ari inzozi; twasanze bishoboka rwose kubera isano rikomeye 
abahutu abatutsi n’abatwa dufitanye. Iryo sano tukaba turikomora kuko 
dusangiye igihugu kimwe, ururimi rumwe, uruhu rumwe,
  umuco umwe, amaherezo amwe (destinee/destiny), umugabane w’isi umwe 
ariwo Afurika, n’Imana imwe.
  
  Aha niho hari isoko y’izina ry’Ishyaka Parti Rwandais des Moderes/ 
Moderate Rwanda Party, PRM/MRP-ABASANGIZI. Ni ishyaka rigamije gusangiza
 igihugu n’ubutegetsi bwacyo Abanyarwanda bose nta
  vanguramoko nta rwikekwe, kugirango babe Umuntu Umwe (One People/Un 
Peuple) w’Igihugu Kimwe (One Nation/Une Nation) ari cyo u Rwanda.
  
  2.BAMWE MU NTWARI  DUSANGA MU MATEKA Y’U RWANDA BAHARANIYE UBWOROHERANE N’UBUSABANE
  
  Dutekereza gushinga iri shyaka, twabanje kwibaza niba mu mateka y’u 
Rwanda kuva kera na kare hari Abanyarwanda baba bararanzwe no kurwanya 
ubuhezanguni mu muryango nyarwanda no guharanira
  ubworoherane n’ubusabane hagati yabo nk’uko muri iri shyaka tubyifuza 
ubu.
  
  Twarakurikiranye rero dusanga mu kinyejana cya 18 hari Abanyarwanda 
bafashe iya mbere barwanya akarengane mu bantu kariho icyo gihe 
cy’ingoma ya Cyami ntutsi yayoboraga u Rwanda.Twatanga nk’ingero
  zikurikira:
  
  Nkizamacumu, Mbanzabugabo na Nyirashyirambere: aba
 bose bari abahutu, baza kwicwa n’ingabo z’i Bwami kubera ko barwanyaga 
akarengane n’urugomo bw’ubutegetsi bw’ingoma ya Cyami mu bantu. Twibutse
 ko ingabo
  z’ibwami zabaga zigizwe n’ubwoko bumwe gusa bw’abatutsi. Abajyaga mu 
ngabo z’umwami icyo gihe bagombaga kuba ari abana b’abatware, ibisonga 
byabo n’abandi benewabo cyangwa se ababaga
  babashamikiyeho, kimwe n’abana b’abajyanama b’Umwami ndetse n’abana 
b’Abiru. Abahutu n’Abatwa, uko bari barahejwe mu butegetsi bwa Cyami ni 
nako bari barahejwe mu ngabo z’igihugu z’icyo gihe.
  
  Nyuma Umwami   Mazimpaka yaje kudohorera abatwa bonyine abemerera kujya mu ngabo z’igihugu.
  
  Bisangwa bya Rugombituri (umutwa) ni
  umwe muri abo batwa wamenyekanye mu ngabo z’i Bwami ku ngoma ya 
Rwabugiri kuko yari indwanyi cyane akaba n’Umukuru w’ingabo zitwaga 
Ingangurarugo zari zishizwe kurinda Umwami (Royal Protection
  Unit). Bisangwa yaranzwe
 no kurwanya iyicwa ry’abantu bicwaga bazira akarengane gashingiye ku 
birego by’ibinyoma, urugomo, impuha, amatiku n’ubucabiranya. Bisangwa yabashije kujya akiza abantu benshi babaga bagiye kwicwa kubera ibyo, atitaye ku bwoko bakomokagamo.
  
  Padiri Bushayija Stanislas,
 (umututsi) wari umwe mu bajyanama b’i Bwami, yaranzwe no
  kuvugisha ukuri ku mateka y’u Rwanda igihe yandikaga mu mwaka w’ 1957 
yemeza ko amacakubari hagati y’abatutsi n’abahutu yatewe mbere na mbere 
n’abatutsi mu gihe cy’ikinyejana cya 16. Yabivuze
  anabyandika uko biri atitaye ku bwoko bwe nk’umututsi ahubwo yireba 
nk’umunyarwanda ubwira abandi banyarwanda ku mateka yabo mabi bagiranye,
 atabogamye.
  
  Bwanakweli Prosper,
 (umututsi) wari Shefu w’Intara ya Nyanza ahari umurwa mukuru
  w’Igihugu icyo gihe, wigaragaje muw’ 1959 mu kurwanya ikibi aho cyaba 
giturutse hose. Bwanakweli yarwanyije igitekerezo cy’ i Bwami cyo gukora
 urutonde rw’abahutu bagomba kwicwa bazira ko basaba
  nabo kugira uruhare mu butegetsi bw’igihugu. Nuko Shefu Prosper Bwanakweli atangariza
 Umwami Kigeli V
  Ndahindurwa ko we atemeye icyo gikorwa cyo kwica abo bahutu ahubwo ko 
hakwigwa uburyo bagirana n’abo bahutu ibiganiro hagashakwa uko nabo 
bagira uruhare mu butegetsi bw’igihugu.
  
  Umwami  Kigeli V Ndahindurwa yahise amunyaga kuba Shefu w’Intara ya 
Nyanza amucira ku Kibuye. Abaturage icyo gihe, abatutsi n’abahutu 
n’abatwa bakoze bwa mbere mu mateka y’u Rwanda
  imyigaragambyo (demonstrations/manifestations) i Nyanza bati 
ntidushaka ko Shefu Bwanakweli aciribwa ku Kibuye, bati twiteguye 
kumurwanirira. Ibintu birakomera i Nyanza induru ziravuga.
  
  Byabaye ngombwa ko uwo mugabo w’intwali Bwanakweli
  Prosper aza guhosha iyo myivumbagatanyo afata ijambo imbere y’abaturage ati  “nimureke ibyo Umwami yategetse bikorwe nk’uko yabitegetse”. Birazwi
 mu mateka y’u Rwanda ko iyo Umwami Kigeli V Ndahindurwa aza kumva inama
 nziza zubaka zishingiye ku ngengabitekerezo y’ubworoherane no kumva 
abandi 
  nka ba Shefu Bwanakweli Prosper, 59 ntiba
  yarabayeho kuko imbarutso yayo yabaye iyo kujya kwica umuhutu surushefu Mbonyumutwa Dominiko taliki
 ya 1/11/1959 avuye mu misa
  mu Byimana akaba yari ari kuri iyo lisiti yaturutse y’i Bwami Shefu 
Bwanakweli akayirwanya ariko bikaba iby’ubusa abatutsi b’abahezanguni 
bakamurusha imbaraga.
  
  Umuhutu w’umucuruzi wari ukomeye icyo gihe i Nyanza witwaga Secyugu yahise
 aterwa iwe n’ingabo z’Umwami Kigeli V
  Ndahindurwa zigizwe n’Abatwa yihisha mu kabati ariko zimutsinda aho 
azira gusa ko yari umuhutu ushyigikiye imibanire myiza y’abahutu 
n’abatutsi n’uko habaho isangira ry’ubutegetsi hagati y’ayo moko
  yombi.
  
  Kuri iyo lisiti yaturutse i Bwami y’abahutu bagomba kwicwa haje 
kongerwaho n’abatutsi bari bashyigikiye ibitekerezo by’uko n’abahutu 
bashyirwa mu butegetsi bw’igihugu no mu ngabo. Sindibona ni umututsi wahise yicwa azira gushyigikira ku mugaragaro ibyo bitekerezo byo gusaranganya ubutegetsi hagati y’amoko yombi.
  
  Hari abarwanasyaka bo mu ishyaka rya RADER (Rassemblement Democratique
 Rwandais) bari abatutsi bize bajijutse barangwaga n’ingengabitekerezo 
y’ubworoherane, ubufatanye no gusangira ubutegetsi
  n’abandi banyarwanda, ariko icyo gihe  MDR Parmehutu yakoze ikosa 
rikomeye ryo kwanga no kwigizayo abo bose ivuga ko yo ari rubanda 
nyamwinshi, ko yihagije, ko idakeneye gufatanya n’agashyaka
  k’abatutsi niyo baba badashyigikiye ubwami.
  
  Birazwi mu mateka y’u Rwanda ko iyo MDR-PARMEHUTU ya Perezida Kayibanda iza kwemera gukorana na Bwanakweli Prosper wari
 Umukuru w’ishyaka RADER na
  bagenzi be barangwaga n’ingengabitekerezo y’ubworoherane no guharanira
 ubufatanye n’abandi banyarwanda, baba abatutsi, baba abahutu cyangwa 
abatwa, igihugu cyacu kiba cyaragize indi sura kandi
  nziza kidafite ubu.
  
  Ku ngoma ya Habyarimana yaranzwe no gutoteza no gupyinagaza abatutsi n’abahutu biswe Abanyenduga “elargi”,
  
  Padiri Sindambiwe Siliviyo (umuhutu) wari
  umuyobozi w’ikinyamakuru Kinyamateka wari warigiye iby’itangazamakuru mu Bufaransa, we, n’umwe mu banyamakuru be  witwa Philibert Ransoni (umututsi)
 bahagurukiye kuvugira
  abatagira kivugira (abatutsi n’abahutu b’abanyanduga) nuko Leta ya 
Habyarimana kugirango icecekeshe iryo jwi ryavugiraga abatagira 
ubavugira icyo gihe, yica Padiri Sindambiwe Silvio inamugaza bikomeye Philibert Ransoni asigara ari igisenzegeri.
  
  Philbert Ransoni tumwibukira ku nyandiko
  ye muri Kinyamateka yise “Kwambaza umutegetsi ni ukumuroha”.
  
  Colonel Nsekalije Aloys (umuhutu
  w’umushiru) w’i Giciye ku Gisenyi, iwabo wa Perezida Habyarimana, akaba yari afite n’ijambo rikomeye muri leta yariho. Nsekalije yaranzwe
 no kugerageza kuzenguruka itegeko
  ry’ikandamiza ryagengaga icyiswe iringaniza ry’amoko n’uturere mu 
mashuri agafasha ababyeyi b’abatutsi n’abanyenduga kubonera abana babo 
amashuri mu buryo ubundi batashoboraga kuyabona abikesha
  ubusabane ku giti cye yagiranaga n’abantu bose, atarobanuye.
  
  Ikindi tumwibukiraho ni umubare munini w’abatutsi yabashije guhisha mu
 gihe cya jénoside mu rwuri rw’inka ze rwari muri Gishwati tutibagiwe 
n’abo yahishe mu rugo rwe i Remera ya Kigali.
  
  Profeseri Ntezimana Emmanuel (umuhutu),
  mu gihe amashyaka menshi yari amaze kuvuka mu 1992, yari mu 
ishyirahamwe ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu ryitwaga  ADL 
(Association pour la Defense des Libertes/ Freedom Defence League).
  Yahise aha umuganda we iryo shyirahamwe maze akoresha ubuhanga bwe 
yari asanganywe ategura vuba anasohora igitabo ku ihohotwerwa 
ry’ikiremwamuntu mu Rwanda ryibasiraga by’umwihariko Abatutsi. Icyo
  gitabo cyateye ubwoba ubutegetsi bwa Habyarimana buhita bumwica 
bukoresheje uburozi.
  
  Hakurikiyeho mu 1994 iyicwa ry’Abahutu bose barangwaga 
n’ingengabitekerezo y’ubworoherane, ubwubahane, ubusabane, ubwumvikane, 
ubufatanye no gushyigikira isangira ry’ubutegetsi hagati y’ Abahutu
  n’Abatutsi  mu Rwanda. Bamwe mu bishwe bazira ibyo ni aba bakurikira :
  
  Uwiringiyimana Agatha (Hutu) Minisitiri
  w’Intebe n’aba minisitiribe aribo:
  
  Nzamurambaho Ferederiko (Hutu),
  
  Ndasingwa Landouald (Tutsi),
  
  Ngurinzira Boniface (Hutu),
  
  Rucogoza Faustin (Hutu) na
  
  Kavaruganda Yozefu (Hutu) Perezida w’Urukiko rusesa imanza.
  
  Nk’uko Umuryango w’Abibumbye wabitangaje mu kigereranyo cyawo, Abahutu
 b’abahezanguni bishe Abanyarwanda basaga ibihumbi magana atanu 
(500,000) b’Abatutsi n’Abahutu barangwaga n’ingengabitekerezo
  y’ubworoherane n’ubusabane hagati y’Abahutu n’Abatutsi.
  
  Aba bahezanguni b’Abahutu bishe  kandi n’umuhanzi Rugamba Cypriani (Hutu)
 wo ku Gikongoro wabaye igihe
  kirekire Diregiteri w’ikigo  cy’ubushakashatsi  mu buhanga azira ko 
yaranzwe mu buzima bwe bwose no gusabana n’abantu b’amoko yose, abahutu,
 abatutsi, abatwa; kandi nk’umusizi n’umuhimbyi
  w’indirimbo akarangwa no kwimakaza urukundo mu bana b’u Rwanda 
atarobanuye.
  
  Hagati aho, mu gihe FPR/APR nayo yari irimo iyogoza igihugu yica 
abahutu ku gasozi igezeho kose, hari abasilikare bayo bo mu rwego rwa 
officier/officer ndetse na sous-officiers barwanije ibyo kwica
  abaturage maze barabizira; abo ni nka:
  
  Kapiteni Muvunanyambo Donat (Hutu)
  yarwanije igikorwa cyo kwica abaturage bituma FPR aba ari we yica;
  
  Liyetena Ruraza Claude (umututsi
  w’umugogwe) wakoraga mu butasi (DMI), yanze kwica abaturage 
b’inzirakarengane rwose aremera ahubwo aba ariwe wicwa na FPR.  Uyu mu 
Liyetena yiciwe i Kanama muri Gisenyi taliki ya 11/09/1995;
  
  Kapiteni Kwizera (Tutsi)
 yarwanije
  gahunda yo kwica abahutu bari bateraniye muri Pensez-y i Rulindo 
bareba umupira kuri Television bikamuviramo kwirukanwa mu gisirikare ;
  
  Liyetena Rupari Aloys (Tutsi)
 wiciwe ku Mulindi wa Kanombe i Kigali
  kuko yarwanyaga akarengane abaturage b’abahutu bagirirwaga ko gufatwa 
no gufungirwa ubusa, nta yindi mpamvu uretse kuzira ubwoko bwabo;
  
  Liyetena Rwagasana (Hutu) wari umusemuzi
  w’icyongereza/igifaransa muri FPR/APR wishwe azira ko ari umuhutu;
  
  Liyetena Gatumbura (Tutsi)
 wakoze akazi
  k’ubushoferi muri APR igihe kirekire wishwe azira ko yaba afitanye 
ibisanira n’abahutu none akaba yari agiye no kurongora umuhutukazi wo ku
 Kibuye;
  
  Serija wa mbere Nyirumuringa (Tutsi)
  wishwe azira ko yijujutiye ko yakoreshejwe ku gahato ibikorwa byo 
kwica abahutu no gutunda imirambo yabo bayijyana mw’ishyamba rya Nyungwe
 kuyitwikirayo mu rwego rwa FPR rwo gusibanganya
  ibimenyetso bya jenoside yakoreye ubwoko bw’abahutu, no kugira ngo ejo
 atazava aho abivuga;
  
  Major Uwamungu Athanase (hutu) wishwe
  azira gusa ko ari umuhutu wahoze muri FAR watekereje ko ashobora gukorana na APR y’abatutsi kuko bose ari abanyarwanda;
  
  Major Rugambage Lambert (Hutu) yahoze
  muri ex-FAR yishwe muri 1997 azira ko yijujutiye iyicwa ry’abaturage b’abahutu b’inzirakarengane hirya no hino mu gihugu;
  
  Major Birasa John (Tutsi) wishwe na FPR
  imujijije nawe ko yanze kwica abaturage i Byumba aho yayoboraga ingabo za APR;
  
  Kapiteni Hategekimana Theonetse (Hutu)
  nawe yahoze muri ex-FAR yishwe muri 1997 azira ko yijujutiye iyicwa 
ry’abaturage b’abahutu b’inzirakarengane hirya no hino mu gihugu;
  
  Liyetena Koloneli Cyiza Augustin (Hutu)
  warwanije ivangurabwoko n’irondakarere ry’ingoma ya Habyarimana akaza 
kujya mu gisirikari cy’abatutsi APR muri 1994 nyuma akaza kwicwa azira 
ubwoko bwe, yishwe n’abo yagiye gukorana nabo yemera ko
  ari abandi banyarwanda nkawe;
  
  Caporal Werabe Ernest (Hutu) ni
 umuhungu
  wa Docteur Mubirigi umuvandimwe wa Perezida Gregoire Kayibanda, 
yakoraga muri CID  ya Gendarmerie akaba  yararangwaga no gusabana cyane 
n’abantu b’amoko yose. Yasubitse amasomo ya
  Kaminuza y’i Butare mu 1992 ajya mu nkotanyi atayobewe ko ari 
abatutsi, abikora kubera urukundo rw’abanyarwanda b’amoko yose. Yishwe 
na FPR Inkotanyi nyuma y’intambara azira gusa ko ari umuhutu;
  
  Sendashonga Seth (Hutu) umunyapolitiki
  warwanyije ingoma y’igitugu ya Habyarimana kuva muri 1975 bikamuviramo
 guhunga igihugu kuva icyo gihe nyuma aza kujya muri FPR nuko amaze 
kubona uburyo FPR/APR  yirirwa  yica abahutu ku
  misozi hirya no hino mu Rwanda aza gusezera muri Leta arongera 
arahunga, nyuma FPR imukurikirana aho yari yahungiye i Nairobi iramwica;
  
Major Ruzindana Alex (umututsi)
    waturutse Uganda, wari watangiye kuvuga mu biganiro yagiranaga 
n’abandi ko ibyo ingabo za FPR/APR yahozemo zikora byo kunyereza abahutu
 no kubica ari politiki mbi cyane itabereye u Rwanda
    rwitwaga ngo ni rushyashya, nuko FPR ikamwica ari icyo imujijije ; 
na
  
  
     
  
  
    
Inyumba Aloysia (umututsikazi)
    waturutse Uganda waranzwe no kuvugisha ukuri ku kibazo cy’abahutu 
n’abatutsi, cyane cyane mu nama y’ubumwe n’ubwiyunge yo mumwaka w’ 2000 
ubwo yateraga murya
 Padiri Bushayija Stanislas(umututsi,1957)
 akavuga mw’ijambo
    yagejeje ku banyarwanda bose icyo gihe, ko ikibazo cy’Abahutu 
n’Abatutsi ari ingorabahizi, ko Abahutu bavuga ko ari Abatutsi 
bagitangiye ko rero ari nabo bakagombye kukirangiza.
  
  
     
  
  
  Iryo jambo rimwe gusa ni ryo ryamukozeho, kuko iyo nama ikirangira, 
abahezanguni ba FPR batishimiye ukuri kw’iryo jambo yavuze bahise bajya 
kumukomatanyiriza bamucira i Masaka kujya kuba Perefe wa
  Perefegitura ya Kigali Ngali.
  
  Nyuma baza gusanga batagomba gukomeza kumwegereza abaturage kubera 
ubusabane bwe n’ukuri byamurangaga, nuko bamubika muri Sena igihe 
kirekire kugeza aho bamusubirije muri Goverinoma ari uburyo bwo
  kumukoresha nk’ingorofani byo kumuhuhura ngo abavire aho.
  
  Undi ariko we witwa ngo aracyariho n’ubwo asa n’utakiriho kuko yakatiwe igihano cyo gupfira muri gereza ni:
  
  Mushayidi Déogratias (umututsi)
 leta ya FPR iziza kugaragariza
  abanyarwanda ko kubana mu mahoro bagasangira ibyiza by’igihugu aribyo 
bizabaha ituze nyakuri, guharanira ko ukuri ku byabaye mu banyarwanda 
kwajya ahagaragara hatabayeho kubogamira ku bwoko bumwe,
  akaba ari nawe mututsi wa mbere weruye agahamya kumugaragaro ko 
ubwicanyi bwakorewe abahutu ari genocide.
  
  Aba bantu bose uko ari 35 tuvuze haruguru ntabwo twababaze mbere y’uko
 tubandika. Twarebye umubare wabo nyuma dusanga harimo Abahutu 20, 
Abatutsi 14, n’umutwa 1. Bose mu buzima bwabo bahagurukiye
  kurwanya akarengane iyo kava kakagera n’uwo kaba gakorewe uwo ari we 
wese, yaba umuhutu yaba umututsi yaba umutwa (apfa kuba ari umuntu, apfa
 kuba ari umunyarwanda).
  
  Ni abantu bishwe cyangwa se bakatirwa gupfira muri gereza bazira 
ingengabitekerezo yabo yo kurwanya ubuhezanguni bw’abatutsi cyangwa se 
bw’abahutu n’ibibi byose bijyana nabwo nko kwica abantu
  ubaziza icyo bari cyo, ubwoko bwabo n’ibindi.
  
  Ibyo tuvuze kuri aba bantu ntabwo ari ugushakisha. Ni ibyabayeho. 
Turabizi ko atari n’aba gusa, ko hariho n’abandi. Tuzakomeza gufatanya 
n’abanyarwanda babifitiye ubushake kubashakashaka kugira ngo
  tubahe icyubahiro kibakwiye, kandi tububakireho u Rwanda rubereye 
Abanyarwanda bose.
  
  Aba bantu bagaragaje mu mvugo, mu ngiro no mu bikorwa ko abahutu bose 
batanga abatutsi, ko abahutu bose atari abahezanguni; ko abatutsi bose 
batanga abahutu, ko abatutsi bose atari abahezanguni.
  
  Aba bantu 35 biyambuye ubuhutu bwabo, biyambura ubututsi bwabo, biyambura ubutwa bwabo, biyambika ubunyarwanda.
  
  Uwazura bariya batabarutse, akabohora ababoshye, akabashyira hamwe 
bose ubu, bakora ikintu gikomeye cyarengera igihugu cyose n’abagituye 
bose nta kurobanura nkuko bimeze ubu.
  
  Kuki tutaba nka bo ko bishoboka?
  
  Izi ntwari tumaze kuvuga zatanze ubuzima bwazo kubera 
ingengabitekerezo yazo y’ubworoherane, ubwubahane, ubusabane 
n’ubufatanye nk’abanyarwanda, kuki tutatera ikirenge cyacu mu cyabo ngo 
duharanire
  kwanga ikibi kabone niyo cyaba gikorwa n’uwo dusangiye ubwoko?
  
  Uwashaka guhakana ibi turimo, izi ngero z’aba bantu 35 tumaze gutanga 
ziramunyomoza. Ingengabitekerezo y’izi ntwari irashimangira nta shiti ko
 hari isano rikomeye hagati yacu abahutu, abatutsi,
  n’abatwa, abakiga, abanyanduga, abahoze mu gihugu, abavuye hanze, 
abasajya n’abandi.
  
  Dufitanye isano kuko dusangiye igihugu kimwe, ubwenegihugu bumwe, 
uruhu rumwe, ururimi rumwe, umuco umwe, amaherezo amwe 
(destinee/destiny), umugabane w’isi umwe ari wo Afurika, n’Imana imwe.
  Urugero rumwe mu zindi nyishi twatanga ni amazina y’abasekuru 
n’abasekuruza bacu,  ayacu ubwacu cyangwa se ayo twita abana bacu n’ayo 
nabo bita cyangwa se bazita abana babo: Ayinkamiye,
  Abimana, Bizimana, Cyimana, Dushimimana, Egerimana, Girimana,  
Hitimana, Iyakaremye, Jururyimana,  Kezimana, Maniriho, Niyoyita, 
Nyirahabimana, Rugira, Sibomana, Twizeyimana,
  Uwiringiyimana, Yankurije, Ziremakwinshi. Aya mazina dutanze aganisha 
ku mana kimwe n’andi menshi cyane namwe muzi, uyasanga mu banyarwanda 
b’amoko yose uko ari atatu, no mu madini yose yo mu
  Rwanda, bivuga ko dufitanye isano rero.
  
  3. Ubwanditsi n’Ubuhanzi nyarwanda ni indi soko twavomyeho ishingwa ry’iri shyaka PRM/MRP-ABASANGIZI
  
  Nk’uko PRM/MRP-ABASANGIZI ari ishyaka ryubakiye ku mahame 
y’ubworoherane, ubwubahane, ubwizerane, ubusabane n’ubwuzuzanye hagati 
y’abana b’u Rwanda, hari bamwe mu bahanzi n’abanditsi b’abanyarwanda
  baranzwe kandi na nubu bakirangwa n’ariya mahame ari bo:
  
  Byumvuhore Jean Baptiste waranzwe
 buri
  gihe mu nganzo ye no gushishikariza sosiyete nyarwanda kurwanya ibibi 
biyibamo nk’ivangurabwoko n’uturere, urwango, inzigo, uburiganya, 
uburyarya, imbereka n’ubwicanyi;
  
  Masabo Nyangezi Yuvenal waranzwe
 no
  kuririmba ubwiza bw’u Rwanda rw’abanyarwanda bose ntawe arobanuye, nta
 kuzimiza ngo agire uwo atukira muri iyo nganzo ye nka bamwe mu bahanzi 
bandi tuzi;
  
  Habamenshi Patrick wanditse
 igitabo cyiza cyane ku Rwanda mu 2009
  yerekana ukuntu Abanyarwanda nkawe bafite ingengabitekerezo ya 
politiki ishingiye ku kwimakaza imibanire myiza n’imikoranire myiza 
y’Abahutu n’Abatutsi nta mwanya na muke bafite muri politiki iriho
  ubu mu Rwanda, ko yabigerageje FPR ikamunaniza, ikamutoteza kugeza 
ubwo yongeye guhungira muri Canada kandi ubundi yari yarahungutse ku 
bushake bwe agiye gukorera igihugu cye;
  
  Uwacu Louise wanditse
 igitabo cyiza cyane
  nawe mu 2009  yibaza impamvu abanyarwanda batava mw’ivangurabwoko, 
inzika, inzigo, kwihorera n’ibindi bibi babamo ngo babe bakubaka u 
Rwanda rushya nyakuri rubereye abanyarwanda bose nta 
  vangurabwoko  n’uturere ribayemo;
  
  General Rusatira Leonidas nawe
 wanditse
  igitabo cyiza cyane agaragaza ko umurongo wa politiki nyarwanda 
ushingiye ku ngengabitekerezo y’ubworoherane, ubwubahane, ubusabane, 
n’ubufatanye hagati y’amako y’u Rwanda no hagati y’uturere twose
  tw’u Rwanda ariwo muti wazakura kiriya gihugu mw’icuraburindi 
cyahozemo kandi kikirimo n’ubu.
  
  Ubutumwa bw’aba bahanzi n’abanditsi bacu b’abanyarwanda uko ari 5, 
barimo abahutu 3 n’abahutsi 2, bwatugezeho Imana ishimwe; kuko ari na 
kimwe mu byatumye biyemeza gushyira hanze ibihangano byabo.
  Ubutumwa bwabo twarabwumvise, turabuzirikana kandi tuzakomeza 
kubuzirikana tubushyira mu bikorwa kuko turi mu bo bwagenewe.
  
  Mu rurimi rwacu rw’ikinyarwanda baca umugani ngo “Uwanga amazimwe 
abandwa habona”. Natwe izina ry’ishyaka ryacu Parti Rwandais des 
Moderes/ Moderate Rwanda Party-PRM/MRP-ABASANGIZI rigamije
  gusangiza ibyiza by’igihugu Abanyarwanda bose, ubwaryo rirerekana nta 
guca kuruhande cyangwa guhishahisha abo turibo.
  
  Turi Abahutu, Abatutsi, Abatwa, imvange, bamaze gusobanukirwa kandi 
bafite umutima wo kubana no gutahiriza umugozi umwe nk’abasangiye 
igihugu kibabereye umubyeyi bose uko bangana. Ntituri
  abiharizi, turi abasangizi.
  
  Turi abanyarwanda biyemeje
 kurenga biriya
  byose bidutandukanya tukambara ubunyarwanda bugaragarira mu kubana no 
gukorana neza mu bworoherane, mu bwubahane, mu bwizerane no mu busabane 
buzira ubuhemu, amacenga n’uburiganya.
  
  Twiyemeje kuba intango ya sosiyete nyarwanda
 nshya mu guca no kurenga ibibazo
  by’amoko n’uturere nta buryarya, nta mbereka, bityo tukarema u Rwanda 
rushya mu mitwe, mu mitekerereze no mu migenzereze y’Abanyarwanda.
  
  4. AKANYONI KATAGURUTSE NTIKAMENYA IYO BWEZE
  
  Kimwe mu byishe abanyarwanda, ni ukudashaka kwigora ngo barebe kure, 
hirya y’u Rwanda no kw’isi yose. Nyamara kandi nibo baca umugani ngo 
“Ubwenge burarahurwa”, ariko bananiwe no kujya kuburahura
  ku baturanyi ba Tanzania, igihugu gifite ubukungu bukomeye bwo kuba 
kitarigeze kigira impunzi mu mateka yacyo.
  
  Ibyo byiza bya Tanzania dukeneye, babigejejweho n’imbuto nziza 
y’ubworoherane, ubwubahane,  ubwumvikane, ubufatanye,  n’ubusabane 
Perezida wabo Mwalimu Julius Nyerere yabibye mu ba Tanzania kuva mu 1961 akoresheje inzira y’uburezi n’umuco.
  
  Perezida wa Rusiya Mikhail Gorbachev,
  kubera ingengabitekerezo ye  y’ubworoherane no gukora politiki 
ishingiye ku bitekerezo bishyashya by’uko abantu bagomba kwivugurura 
ubwabo no kuvugurura ibiriho, mu 1989 iyo mpinduramatwara ye
  ya politiki niyo yashenye urukuta rwa Berlin mu Budage nuko intambara 
y’ubutita yari ishyamiranije Rusiya na Amerika, uburasirazuba 
n’uburengerazuba, irangira ityo nta sasu habe na rimwe rirashwe,
  nta muntu upfuye, nta bintu bisenyutse, maze Abadage bari baraciwemo 
ibihugu bibiri barongera baba igihugu kimwe. Bityo Politiki ishingiye ku
 bworoherane, ubwumvikane n’ubusabane n’ibindi bihugu ya
  Perezida Gorbachev, iva mu Burusiya iba idukijije twese intambara 
y’isi yose y’ibitwaro bya kirimbuzi yahoraga inuka.
  
  Mu 1994 muri Afurika y’epfo, Perezida Nelson
  Mandela yabaye ikirangirire kw’isi yose kubera ko yaranduye imbuto mbi y’ivanguramoko ayirandurisha imbuto nziza y’ubworoherane,
  ubwumvikane, ubusabane n’ubwuzuzanye hagati y’abirabura n’abazungu bo mu gihugu cye. 
  
  Nelson Mandela (umwirabura)
    na Perezida Frederik de Klerk (umuzungu) bakoze ibintu byakagombye kubera Abahutu n’Abatutsi urugero. Bashyize hamwe maze de Klerk yemera ko Mandela afungurwa, Mandela nawe ntiyatuma habaho inzika yo kuzamura ibibi abazungu bagiriye abirabura igihe cy’imyaka myinshi cyane.
  
  Kuki twe Abahutu n’Abatutsi tutagira aho duhera ngo dukore amateka 
mashya, tworoherane, twubahane, tubane mu mahoro arambye kandi no hagati
 y’Abazungu n’Abirabura b’ Afurika y’Epfo byarashobotse!
  Ubu se Mandela iyo avuga ati abirabura mwese muhagurukire icyarimwe twivune umwanzi, Afurika y’Epfo iba iri he? Ubu se Frederic de Klerk iyo
 aza kunangira umutima burundu amatwi akayavuniramwo ibiti agakomeza 
politiki mbi y’ivangurabwoko ubu igihugu cya Afurika y’Epfo kiba kigeze 
hehe?
  
  Nidufatire rero isomo rikomeye kuri Perezida
  Nelson Mandela wanze
 gutwarwa n’ubuhezanguni, inzika, inzigo n’urwango ngo yihimure nka FPR 
Inkotanyi mu Rwanda.  Ahubwo yahamagariye
  abenegihugu bose ba Afrika y’Epfo, abirabura n’ abazungu, gufata 
inzira y’ubworoherane bakabana neza mu mahoro, mu bwumvikane 
n’ubwuzuzanye hagati yabo.
  
  Muri Afurika y’Epfo nanone, umuzungu w’umupasitori w’umwangilikani ukomoka mu gihugu cya New Zealand witwa Michael Lapsley yarebye
 akarengane abirabura bo muri
  Afurika y’Epfo barimo yiyemeza kuza kubafasha kurwanya ivanguramoko 
ryari ryarayagoje icyo gihugu nuko yiyemeza kuba ushizwe iyobokamana 
(Aumonier/Chaplain) muri ANC kuva 1976 kugeza 
  1994Nelson Mandela aba Perezida .
  
  Hagati aho, abahezanguni b’abazungu bamwoherereje ipaki mu iposita 
itezemo kabutindi y’igisasu maze imuca ibiganza byombi imunogoramwo 
n’ijisho rimwe. Ubu araho muri Afurika y’Epfo aho yashinze
  ikigo gifasha abirabura n’abazungu ba Afurika y’Epfo gukira ibikomere 
mu mitima no mu mitwe batewe n’ibibi byose bikomoka kw’ivangurabwoko 
byabaye muri icyo gihugu.
  
  Muri Cote d’Ivoire/Ivory Cost kuva ku mwaka wa  1999 kugeza muri 2012 umutegarugori w’umunyapolitiki w’intwari HenrietteDiabate wari
 Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka
  Rassemblement des Republicains/ Rally of the Republicans yarwanije 
ivanguramoko mu gihugu cye hagati y’abasangwabutaka bo mu majyapfo 
y’igihugu aho nawe akomoka n’abakomoka ku bimukira . We yari
  mw’ishyaka ryiganjemo abimukira bo mu majyaruguru b’abayisilamu kandi 
ari umusangwabutaka wo mu majyepfo w’umukirisitu. Nuko ashyira mu gaciro
 no mu kuri ayobowe n’ingengabitekerezo ye yo
  koroherana, kubahana, gusabana n’abandi no kumva ibibazo byabo atitaye
 ku bwoko cyangwa idini ryabo; ahubwo arwanya akarengane aho kaba 
gaturutse hose n’uwaba arengana uwo ari we wese, yaba uwa
  ruguru yaba uw’epfo, yaba umwimukira, yaba umusangwabutaka, yaba 
umuyisilamu cyangwa umukirisitu. Ishyaka rye ubu niryo ryegukanye 
insinzi muri Cote d’Ivoire kuva mu 2011.
  
  Aba banyapolitiki uko ari batandatu b’ibirangirire kw’isi yose, 
Abirabura 3 n’Abazungu 3, amatwara yabo y’ubworoherane, ubwubahane, 
ubwumvikane, ubwizerane, ubusabane, ubufatanye, kumva no
  kwitangira abandi mutanahuje ubwoko, akarere cyangwa idini, nayo 
yatubereye iriba twavomyeho ishingwa ry’iri shyaka Parti Rwandais des 
Moderes/Moderate Rwanda Party-Abasangizi rigamije gusangiza
  Abanyarwanda bose ibyiza by’igihugu cyabo.
  
   
  
  II. IMPAMVU Z’ISHINGWA RY’   I S H Y A K A   PRM/M R P- ABASANGIZI
  
  Ahabi u Rwanda n’Abanyarwanda twageze muri 1994 n’aharindimuka tugeze 
ubu, hari impamvu zatumye tuhagera. Hari ibibazo byinshi binyuranye 
byabiteye ndetse natwe ubwacu nka sosiyete
  (societe/society) nyarwanda tutiretse.
  
- 
      A.    Bimwe muri ibyo bibazo n’izo mpamvu ni ibi bikurikira:
    
- Kuba
 ahagana mu kinyejana cya 16 u Rwanda rwaravukiye ku nkaba y’amaraso, 
Abami b’Abatutsi bica Abami
  b’Abahutu n’abandi bari bayoboye uduhugu twabo duto bityo hagatangira 
mu Rwanda umuco w’ubutegetsi bushingiye kw’ivangurabwoko, irondakazu, 
igitugu, akarengane, urugomo, ubwicanyi no kwigwizaho
  ibyiza byose by’igihugu;
    
-  Imitegekere
 y’ingoma ya Cyami ntutsi ishingiye ku buriganya n’ikinyoma yabibye mu 
banyarwanda
  umuco mubi wo kubeshya twitirira ubwenge, kudakorera mu mu cyo, 
n’umuco wo kwica twitirira ubutwari (reba imvugo mu kinyarwanda ivuga 
ngo “Umwera uturutse i bukuru bucya wakwiriye hose”,  indi ngo “Umwami ni uwishe”; reba ibyivugo nyarwanda n’imvugo yabyo
  yo kwica, n’ibindi);
    
- Repubulika
 mputu ya mbere kuva tariki ya 28/01/1960 aho igiriyeho nayo yaguye mu 
mutego nk’uw’ingoma
    ya Cyami ntutsi wo gushingira ubutegetsi bwayo kw’ivangurabwoko, 
igitugu, akarengane, kwihimura n’ubwicanyi. Ntiyigeze iba Repubulika 
y’abanyarwanda bose bafitemo uruhare n’ubwisanzure bingana;
    
- Repubulika
 mputu ya kabiri kuva tariki ya 5 Nyakanga 1973 yakomeje gahunda ya 
Repubulika mputu ya
    mbere ndetse inakaza umurego ishyiraho politiki y’iringaniza 
rishingiye kw’ivangurabwoko n’ivangurakarere mu mashuri no mu kazi, 
isoza mu 1994 ikora jenoside y’abatutsi n’abahutu bari baranze
    kuba abahezanguni;
    
-  Repubulika
 ntutsi ya mbere iyobowe na FPR Inkotanyi kuva tariki ya 04/07/1994 
kugeza ubu nayo,
    kimwe n’izayibanjirije, yashingiye kw’ivangurabwoko, irondakarere, 
irondakazu, igitugu, ikinyoma, akarengane, urwango, kwihimura, ubwicanyi
 no gusahura umutungo w’igihugu. Yongeyeho n’akarusho ko
    gukoresha iterabwoba, urugomo, guhahamura abantu, kunyereza no kwica
 abahutu mu buryo bw’ibanga mu rwego rwo kugabanya umubare wabo uko 
bishobotse kose kugirango bave kuri 85%  bajye ku
    mubare wo hasi wose ubashobokeye. Ibi biri mu mpamvu FPR yanze 
gukora ibarura rusange ry’abaturage (recencement general/general census)
 ridafifitse kuva yafata ubutegetsi mu 1994 kugeza ubu;
    hakiyongeraho n’iyicwa muri ubwo buryo ry’abandi bantu bose FPR 
yabonaga ifite inyungu mu gutuma umubare wabo uba muke cyane (barimo 
abatutsi bo mu bwoko bw’abagogwe n’abacitse ku icumu rya
    genocide muri rusange barimo abatutsi n’abahutu);
    
  Tumaze gusuzuma ubu bubi bwose bwaranze amateka y’ubutegetsi bwo mu 
Rwanda, by’umwihariko ububi bw’ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi bumaze 
imyaka 19 butsikamiye u Rwanda n’abarutuye;
  
- TUMAZE
 KUBONA KO ibyiza by’igihugu byose byikubiwe n’agatsiko kamwe k’abatutsi
 kari ku butegetsi ku
  buryo abahanga mu bya politiki n’ubukungu kw’isi baherutse gutangaza 
ko u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere ku isi mu gukenesha abaturage  
babyo nkana no kubavutsa uburenganzira bwabo bwo
  kwishakira imibereho myiza uko bishoboka;
    
- TUMAZE
 KUBONA KO gahunda zose za FPR Inkotanyi zishingiye ku ivanguramoko 
n’inda nini, urugero
    rukaba  nk’inkiko gacaca zari zigamije gusiga icyaha cya jenoside 
umubare w’abahutu mwinshi ushoboka  kugirango bavutswe uburenganzira 
bwabo nk’ abenegihugu ku mirimo imwe n’imwe ya
    Leta nko kuba bakwiyamamariza imyanya bashatse mu nzego z’ubuyobozi 
bw’igihugu n’ibindi;
    
- TUMAZE KUBONA KO  FPR Inkotanyi ikoresha Abatutsi bahoze mu Rwanda bacitse ku icumu mu nyungu
    zayo bwite yarangiza ikabitura kubakorera ibibi byinshi itaretse kubatuka ngo ni “za mbwa
    z’abatutsi bahoze mu Rwandazitakuzura na bus imwe”, kugira gahunda yo kubateranya n’abahutu no kuyishyira mu bikorwa, no kubateranya
    n’abatutsi baturutse hanze;
    
- TUMAZE
 KUBONA KO FPR Inkotanyi yabeshye u Rwanda n’amahanga ko yakuyeho 
igihano cy’urupfu kandi mu
    by’ukuri ari mategeko yanditse gusa mu bikorwa  kigihari,  igakomeza
 kwica abantu mu magereza ikoresheje kubicisha ubujyahabi bw’uburoko, 
iyicarubozo, inkoni, kubakoresha imirimo
    y’agahato ivunanye, kutabagaburira, kubaha uburozi, n’izindi mfu 
z’agafuni n’akandoyi;
    
- TUMAZE
 KUBONA KO kuva muri 1994 FPR Inkotanyi yagiye ishyiraho amategeko 
atabereye igihugu cyose
    n’abagituye ahubwo ugasanga ari amatageko adoze nk’ikote ryo 
kwambika FPR n’abayobozi bayo akaba n’amategeko yo gupyinagaza igice 
kimwe cy’abanyarwanda muri rusange;
    
- TUMAZE
 KUBONA KO umuhutu wese unenze ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi imucecekesha
 imutwerera cyangwa
    imugerekaho ingengabitekerezo ya jenoside kandi mu by’ukuri ari FPR 
ubwayo ifite iyo ngengabitekerezo mu buryo bwihishe noneho ikayitwerera 
abandi, cyane cyane abo ifiteho uwo mugambi;
    
- TUMAZE
 KUBONA KO umututsi wese unenze ububi bw’ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi 
imugerekaho ibyaha
    by’ibihimbano ngo yanyereje umutungo w’igihugu, cyangwa ikamwitirira
 ko afite amaraso y’abahutu, ko akorana n’abanzi b’igihugu, akaba ari 
muri urwo rwego Aloysia Inyumba yiswe umuhutu
    bigakwirakwizwa hose n’abamaneko ba FPR nkaho kuba umuhutu ubwabyo 
byonyine ari icyaha;
    
- TUMAZE
 KUBONA KO societe civile/civil society mu Rwanda ubu irangajwe imbere 
na IBUKA ari ntutsi
    gusa naho abahutu barokotse genocide bagahezwa, ubundi abahutu 
biciwe ababo n’Ingabo za FPR-Inkotanyi bakaba barececekeshejwe nta jambo
 bafite, nta ruvugiro bagira nta n’uburenganzira bafite bwo
    kwibuka no gushyingura mu cyubahiro  ababo;
    
- TUMAZE
 KUBONA KO  Ibuka irengera inyungu za FPR kurusha uko irengera iz’ 
bacitse kw’icumu yitwa
    ko ihagarariye, iyo Ibuka ibifashijwemo na FPR ikirengagiza nkana ko
 mu bacitse kw’icumu rya jenoside ya 1994 harimo  n’Abahutu benshi cyane
 ariko FPR na Ibuka bakarenga bakabita interahamwe
    cyangwa abajenosideri;
    
- TUMAZE
 KUBONA KO FPR Inkotanyi yagiye ifata ibyemezo bihubukiyeho nk’i byo 
gukuraho ururimi
  rw’igifaransa mu Rwanda, gukuraho bourses d’etudes /scholarship muri 
Kaminuza z’u Rwanda, no gukuraho amazina y’Intara z’igihugu zigize 
amateka yacyo n’abagituye batabagishije inama kandi ari bo
  ibyo byose bireba mbere na mbere;
    
- TUMAZE KUBONA KO Abanyarwanda, baba Abahutu, baba Abatutsi, baba Abatwa, nta kizere habe na busa
    bafitiye ubutegetsi buriho mu Rwanda kubera gushyirwa muri FPR ku ngufu hakoreshejwe iterabwoba no guhozwa ku nkeke;
    
- TUMAZE
 KUBONA KO ububi bw’ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi bwateye ubwihebe 
bukabije mu banyarwanda,
    abenshi muri bo bakajya gushaka ubuhungiro mu madini y’ibyaduka 
yitwa “abarokore” maze ibyo bigatuma FPR nayo mu buryo bw’ibanga yinjira
 cyane mu bapasitori benshi b’ayo madini bamwe ibaha
    amafaranga abandi ibatera ubwoba kugirango batazajya bagira icyo 
banenga ubutegetsi buriho mu nyigisho zabo;
    
- TUMAZE
 KUBONA KO FPR Inkotanyi kuva muri 1994 yatoteje Kiliziya gatolika mu 
Rwanda iyiziza ko ari
    ryo dini ryonyine itabashije gucengeramo no kwigarurira burundu 
kugeza ubu, ikageza n’aho ita muri gereza umupadiri wayo witwa Emile  
Nsengiyumva Padiri mukuru wa paruwasi ya Karenge mu
    karere ka Rwamagana imuziza ko mu nyigisho ye yo ku cyumweru yavuze 
ku kababaro k’abakirisitu be baterwa n’urugomo ubutegetsi bwa FPR 
budasiba kubagirira nko kubarandurira imyaka, kubatemera
    intoki, kubasenyera amazu, kubategeka guhinga imyaka itera mu 
masambu yabo, n’ibindi uko bagiye babimuganyira;
    
- TUMAZE
 KUBONA KO sosiyete nyarwanda yananiwe gukemura ikibazo kiremereye 
cy’agahurwe (alienation)
    hagati y’ubwoko bw’Abahutu n’ubwoko bw’Abatutsi kavutse mu kinyejana
 cya 16 kakagenda gakura uko ibibazo byagiye byiyongera none kakaba 
karabaye inganzamarumbu;
    
- TUMAZE
 KUBONA KO Leta ya FPR Inkotanyi ari Leta iriho itariho(a fake state), 
Leta ya baringa kuko
    yubatse ku musenyi ndetse abahanga mu gusesengura ibya politiki 
n’ubukungu kw’isi yose bakaba bateganya ko nibikomeza bitya mu mwaka wa 
2030 u Rwanda ruzaba  rwarasuruye (a failed State),
    rumeze nka Somalia uko imeze ubu;
    
- TUMAZE KUBONA KO FPR Inkotanyi idateganya gushyiraho ubutegetsi bushingiye kuri demokarasi,
    ubworoherane, ubwubahane, ubusabane nyakuri, n’ubwuzuzanye hagati y’abana b’u Rwanda bose;
    
  Tumaze gusuzuma izi mpamvu zose n’izindi tuzagaragaza mu nyandiko zacu zizakurikira iyi ngiyi;
  
  b. DUSANZE ARI NGOMBWA KANDI TWIYEMEJE GUSHINGA ISHYAKA
  
  Parti Rwandais des Moderes/ Moderate Rwanda Party, PRM/MRP-ABASANGIZI
  
  kugirango dutabare igihugu cyacu amazi atararenga inkombe.
  
  Ishyaka twiyemeje gushinga ni PRM/MRP- ABASANGIZI rigamije gusangiza 
Abanyarwanda bose ibyiza by’igihugu cyabo kugirango riduhe uburyo bwo 
gukosora amateka yacu mabi, no gukura igihugu cyacu mu
  kangaratete FPR Inkotanyi yagitayemo.
  
  Tuzi neza ko mu mateka y’u Rwanda kuva 1600 kugeza ubu, ijwi 
ry’ubworoherane, ubwihanganirane, gucisha make no gushyira mu gaciro 
ritigeze rihabwa umwanya muri politiki nyarwanda ahubwo ko ryanizwe
  uko bwije uko bukeye. Twe rero twibumbiye mu ishyaka 
PRM/MRP-ABASANGIZI twiyemeje guharanira ko iryo jwi ryumvikana muri 
politiki y’u Rwanda, iyo politiki ntikomeze kuba akarima k’abahezanguni
  b’impande zombi, urw’abahutu n’urw’abatutsi.
  
  Twiyemeje guca imyumvire y’abahezanguni bumva ko niba utabogamiye kuri
 umwe muri bo nta mwanya uba ufite muri politiki nyarwanda ukurikije uko
 bo bayumva n’uko ikorwa kugeza ubu.
  
  Twe tuzaniye Abanyarwanda imyumvire mishya idaheza, itarobanura kandi 
idasumbanya abana b’u Rwanda, ijyanye n’igihe tugezemo nkuko mubisanga 
muri iyi nyandiko y’amahame remezo y’  Ishyaka
  ryacu PRM/MRP-ABASANGIZI.
  
  Iri shyaka ryacu ryiyemeje kugendera ku murongo wo hagati uhamye, 
ugororotse kandi ugororokeye Abanyarwanda bose, umurongo wa politiki 
utazigaziga ku buryo n’uwukurikiye amenya neza aho uganisha
  muri iki gihe no mu bihe bizaza.
  
  Imirongo ya politiki yo mu mpande no mu nguni, zaba iz’iburyo, 
ibumoso, imbere cyangwa inyuma, ntabwo yagororokeye igihugu cyacu 
n’abagituye nkuko amateka mabi yacyo abigaragaza, ahubwo kugeza ubu
  yagiye ibashora mu nzigo, inzika, inzangano, guhora no mu buhezanguni 
bw’amoko n’uturere.
  
  Mu gusoza iki gika ku gushingwa kw’iri shyaka n’impamvu zabyo, 
tuboneyeho kumenyesha Abanyarwanda bose ko ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI 
ari ishyaka rigamije impinduramatwara ya politiki nyayo mu
  Rwanda kugirango u Rwanda rube umugongo mugari uheka abana barwo bose 
nta kuvangura.
  
  Ni ishyaka ryubakiye ku mahame-remezo ashingiye ku bworoherane 
(moderatism philosophy/ideology), ubwubahane, ubwihanganirane, 
ubwizerane, ubusabane, ubwumvikane, ubwuzuzanye, ubufatanye, ubunyakuri
  no gukorera mu mucyo.
  
  Nk’uko izina ryaryo ribisobanura, ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI ni 
ishyaka rigamije gusangiza Abanyarwanda bose ibyiza by’igihugu cyabo 
ribagira Umwe(One People/Un Peuple) w’igihugu kimwe (One
  Nation/Une Nation) nk’uko Tanzania imeze, bityo kikareka kuba igihugu 
cy’Abahutu uyu munsi, icy’Abatutsi ejo, icy’Abahutu ejobundi, 
icy’Abatutsi ejobundi buriya nkuko byagenze mu mateka yacu mabi
  kugeza ubu.
  
  Twe tubona kuva 1994 kugeza ubu Abanyarwanda twarakojeje umutwe ku 
ndiba y’isi. Igihe kirageze rero kugirango tuve ibuzimu tujye ibuntu. Ni
 igihe cyo kuva mu icuraburindi tukuzamuka tukavayo
  tuvuyeyo ubutazasubirayo.
  
  Abahezanguni intagondwa z’Abatutsi n’iz’Abahutu bo barabona ko 
twakomeza iyo gatebe gatoki. Ni wo mukino wa politiki bakina.  Twe si ko
 dutekereza.
  
  III. INTEGO N’IBISOBANURO BY’ISHYAKA PRM/MRP-ABASANGIZI:
  
  DEMOKARASI, IMIYOBORERE MYIZA, AMAJYAMBERE ARAMBYE
  
  1. DEMOKARASI
  
  Demokarasi niyo ntego y’ibanze y’ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI, hamwe 
n’ibyiza byayo byose birimo uburenganzira bw’ikiremwamuntu, guha buri 
wese agaciro ke nk’umuntu (human dignity/dignitée humaine),
  kugira Leta igendera ku mategeko, no gusaranganya ibyiza by’igihugu 
ntawe uhejwe. Kugeza ubu, nta demokarasi nyayo yigeze ibaho mu Rwanda 
uretse ku izina gusa.
  
  2. IMIYOBORERE MYIZA
  
  y’igihugu (Good Governance/Bonne Gouvernance).
  
  Ikintu u Rwanda rwabuze ngo rube urw’Abanyarwanda bose ni ubuyobozi 
bwiza bukorera neza abaturage bubafata bose kimwe, bubaha uburenganzira 
bungana, bubaha amahirwe angana, bubarengera kimwe,
  butavangura amoko cyangwa uturere abantu baturukamo, mbese budatonesha
 bamwe ngo abandi bubapyinagaze nkuko ubuyobozi bubi bwa FPR bubigenza 
ubu mu Rwanda.
  
  3. AMAJYAMBERE ARAMBYE.
  
  Twe muri PRM/MRP-ABASANGIZI twemera ko mu Rwanda habaye demokarasi 
nyayo itari kw’izina gusa, amahame yayo yose akubahirizwa, hakaba 
ubuyobozi buzirikana kandi bukorera abaturage koko, ubuyobozi
  buha abaturage bose ituze mu mitima kugirango babashe gutekereza neza 
no kwikorera utwabo, u Rwanda rwagera ku majyambere arambye.
  
  Aha ikindi twemera by’umwihariko ni uko ubukungu bwa mbere bwa buri 
gihugu icyo ari cyo cyose ari bantu. Abantu ni wo mutungo w’igihugu wa 
mbere uhatse ibindi byose. Ibyo bindi byose, ari zahabu,
  ari diyama, ari peteroli, ari iki, bihabwa agaciro n’abantu kuko baba 
bakeneye kubikoresha. Badahari ngo bagure ibicuruzwa bivuyemo, nta 
gaciro ibyo bintu  byagira.
  
  Niyo mpamvu kuri PRM/MRP-ABASANGIZI, Abanyarwanda, baba Abahutu, baba 
Abatutsi, baba Abatwa, ibafata nk’inkingi ya mwikorezi y’igihugu. Byaba 
amahame- remezo ya politiki y’ishyaka ryacu, byaba
  imigambi(objectives) yaryo, byaba ingamba (Strategies) zaryo, byaba 
n’uburyo bwo kubishyira mu bikorwa(Actions) byose bizajya biganisha ku 
muntu, ku munyarwanda, ku burenganzira bwe, ku mibereho
  ye, ku buzima bwe, ku bumenyi akeneye, ku bikorwa bye bwite, ku 
mutungo we bwite n’uw’igihugu cye, ku mutekano we, ku gaciro ke 
n’ak’ubuzima bwe, no ku mibanire ye n’iy’igihugu cye n’amahanga.
  
  Muri politiki ya Parti Rwandais des Moderes/Moderate Rwanda Party, 
PRM/MRP-ABASANGIZI, umunyarwanda umwe upfuye, yaba yishwe n’indwara 
cyangwa yishwe n’agafuni ka FPR Inkotanyi cyangwa umuhoro
  w’Interahamwe, aba ari icyuho n’igihombo gikomeye ku gihugu kuko haba 
hari ibyo yakoraga cyangwa yari kuzakora bitazagira undi ubikora kandi 
amajyambere y’igihugu ari igiteranyo rusange cy’ibikorwa
  byose abagituye bakora buri wese ku giti cye cyangwa se bashyize 
hamwe.
  
  Kuri twe, nta muntu muto ubaho, nta muntu usuzuguritse ubaho kuko 
twese ari ukuzuzanya. Ari wowe Minisitiri ari n’umushumba w’inka zawe 
cyangwa umuhinzi uhinga imirima yawe, mwese murakeneranye.Nta
  muntu rero umwe cyangwa agatsiko k’abantu bavuga ko ari kamara ku 
gihugu. Twemera kandi ko politiki nziza y ‘ubukungu bw’igihugu 
n’abaturarwanda ijyanye n’imibereho yabo n’imico yabo ari iyo
  kwishyira ukizana mu by’ubukungu n’ubucuruzi (capitalism 
system/systeme capitaliste).
  
  IV.IBIRANGO BY’ISHYAKA
  
- 
      a.      Ibendera ry’ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI rigizwe n’amabara abiri ariyo umutuku n’ubururu
    
  Umutuku utuma
 tuzirikana Abanyarwanda mu
  mateka y’igihugu cyacu baharaniye ko habaho ubworoherane, ubwubahane, 
ubusabane n’isangira ry’ibyiza by’igihugu hagati y’abana b’u Rwanda bose
 bakaza kwicwa ari icyo bazize ndetse n’abandi bana b’u
  Rwanda bose bishwe urw’agashinyaguro kandi bazira amaherere uko ingoma
 z’igitugu zagiye zisimburana mu gihugu cyacu.
  
  Ubururu ni
 ibara rivuga amahoro n’ihumure
  bikenewe mu Rwanda kugirango igihugu cyacu kibashe kugera ku 
majyambere arambye (Sustainable development/developpement durable).
  
  V. INZEGO Z’UBUYOBOZI BUKURU BW’ISHYAKA  PRM/MRP-ABASANGIZI
  
  Inzego z’Isyaka Parti Rwandais des Moderes/Moderate Rwanda Party, 
PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka rigamije gusangiza Abanyarwanda bose ibyiza 
by’igihugu cyabo kugirango babe Umwe (One People/Un Peuple)
  w’igihugu kimwe (One Nation/Une  Nation) ziteye zitya:
  
  a. Komite nyobozi y’ishyaka igizwe na :
  
  (1) Perezida w’ishyaka ;
  
  (2) Visi –Perezida ushinzwe Politiki ;
  
  (3) Visi-Perezida ushinzwe Ubukungu, Ubucuruzi n’Imali ;
  
  (4) Visi-Perezida ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage  n’Amajyambere y’Icyaro ;
  
  (5) Visi-Perezida ushinzwe umutekano ;
  
  (6)Visi perezida ushinzwe isura y’ishyaka, imibanire n’imikoranire yaryo n’abantu (Public
  
  Relations Vice-Chairman) ;
  
  (7)Visi-Perezida ushinzwe ihuza-bikorwa (Executive Vice Chairman).
  
- 
      b.      Abayobozi ba za komisiyo zishinzwe imirimo
      inyuranye y’ishyaka
    
  Kugirango inshingano z’ubuyobozi bukuru bw’ishyaka zigende neza, 
hazashyirwaho za komisiyo zinyuranye zizajya zibwunganira nkuko amazina 
yazo agaragara  mu rutonde rwayo ruri hano hepfo. Buri
  Komisiyo izajya igira Perezida wayo, Visi-Perezida, n’Umwanditsi 
(Secretary/Secretaire).
  
  Iri shyaka kandi rifite n’ibiro bihoraho biri mu rwego rwa komisiyo 
bishinzwe igororamitima y’abanyarwanda hifashishijwe iyobokamana. Ibyo 
biro bizajya biba biyobowe na Aumonier/Chaplain w’ishyaka
  ryose.
  
  Mu gihe hategerejwe ko aboneka, ishyaka ryemeje ko Padiri Emile 
Nsengiyumva abaye Aumonier/Chaplain w’icyubahiro kubera ubutwari yagize 
bwo kuvuga mu ruhame ku karengane k’abaturage ba Paruwasi
  Karenge (Rwamagana) yayoboraga.
  
  Nta ruhusa twabimusabiye, nta n’ubwo tumuzi; gusa nk’abandi 
banyarwanda bose, twanyuzwe n’igikorwa cy’ubutwari no kwitangira abandi 
yagize bikamuviramo kujugunywa muri gereza.
  
  Urutonde rwa komisiyo zigize ishyaka Parti des Rwandais Moderes/Moderate Rwanda Party,
  PRM/MRP-ABASANGIZI risangiza Abanyarwanda bose ibyiza by’igihugu cyabo nta n’umwe uhejwe:
  
- Komisiyo yo kubaha no kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu;
    
- Komisiyo y’ukuri, ubwiyunge n’ubumwe bw’Abanyarwanda;
    
- Komisiyo ishinzwe kuvura ibikomere bibi jenoside y’abatutsi na jenoside y’abahutu zasize mu mitima
    y’abacitse kw’icumu ry’izo jenoside zombi (Healing Commission)
    
- Ibiro bishinzwe igororamitima hakoreshejwe iyobokamana (Aumonerie du Parti PRM/MRP-ABASANGIZI
    /Chaplaincy);
    
- Komisiyo yo gutegura ibiganiro n’imishyikirano hagati ya FPR Inkotanyi n’amashyaka ya politiki
    atavuga rumwe nayo;
    
- Komisiyo yo kuzacyura impunzi zose z’Abanyarwanda;
    
- Komisiyo yo gutegura ingando zizagenerwa abayobozi bakuru, abato n’abakada ba FPR Inkotanyi, no
    gutegura inyandiko ihanitse kandi itabogamye yo kuba imfashanyigisho muri izo ngando;
    
- Komisiyo
 y’amategeko ishinzwe gucukumbura amategeko yose ariho mu Rwanda yakozwe
 mu nyungu z’ubwoko
    runaka cyangwa ishyaka rya politiki runaka, no gutegura amategeko 
agenga imikorere y’ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI(Reglement d’ordre 
interieur du Parti);
    
- Komisiyo y’amateka y’u Rwanda ari nayo iziga ikibazo cy’agahurwe(ethnic alienation) hagati y’abahutu
    n’abatutsi n’uburyo kigomba kubonerwa umuti;
    
- Komisiyo y’itangazamakuru n’iyamamazamatwara y’Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI;
    
- Komisiyo politiki
    
- Komisiyo y’ubuzima, imibereho myiza y’abaturage, n’amajyambrere y’icyaro;
    
- Komisiyo y’Abari n’Abategarugori
    
- Komisiyo y’Urubyiruko(abana, abasore n’inkimi);
    
- Komisiyo y’ubukungu, ubucuruzi,  n’imali;
    
- Komisiyo y’Uburezi, Umuco, ikoranabuhanga n’ubushakashatsi mu by’ubuhanga;
    
- Komisiyo y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane;
    
- Komisiyo yo gutegura ibirangantego bishya by’igihugu Abanyarwanda bose bibonamo; ibendera ry’igihugu
    rishya, ibirangatego bishya n’indirimbo nshya yubahiriza igihugu;
    
- Komisiyo y’imyifatire n’imyitwarire ishinzwe kujya ihwitura abarwanashyaka bashaka gutandukira
    umurongo n’amahame y’ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI no kurenga ku mategeko arigenga;
    
- Komisiyo  yo kurwana kw’isura nziza ya PRM/MRP-ABASANGIZI, no ku mibanire myiza n’imikoranire
    myiza yaryo n’abantu muri rusange(Public Relations Commission/Commission des Relations Publiques du Parti);
    
  Uko igihugu cyacu cy’u Rwanda cyahuye n’ibibzo bidasanzwe, ni nako 
kigomba gushaka no kubona umuti udasanzwe w’ibyo bibazo. Ni byo mu ndimi
 z’amahanga bavuga ngo: “A des maux speciaux, des remedes
  speciaux/ Special evils need special remedies”. Ngiyo inzira 
yatuyoboye mu gihe twatekerezaga tukanandika iyi nyandiko ikubiyemo 
imigambi (objectives/objectifs), ingamba (strategies), n’ibikorwa
  (actions) ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI riteganya kugeraho kugirango 
rigire uruhare mu gutanga uwo muti.
  
  VI.IMIGAMBI Y’ISHYAKA PRM/MRP-ABASANGIZI (Objectives/Objectifs)
  
  Twe muri PRM/MRP-ABASANGIZI tubona ikibazo cy’u Rwanda ari 
System/Systeme mbi y’ubutegetsi n’abantu bayishyizeho 
n’abayikoreramo.Iyo dusesenguye cyane ariko,  dusanga ikibazo ari
  system/systeme kurusha uko cyaba abantu kuko abantu bapfa bagasimburwa
 n’abandi ariko system/systeme yo igakomeza uko yari imeze na mbere,
  
  Muri PRM/MRP ABASANGIZI twemerako mu bantu bagize système mbi 
y’imiyoborere hashobora kubonekamo abashobora guhindura imyumvire 
bagahinduka bagahunga système mbi, ariko System/systeme yo igakomeza
  uko yari imeze na mbere, ndetse kenshi ikaba yanagenda iba mbi 
kurushaho.
  
  Urugero ni nk’uko system/systeme y’Ingoma ya Cyami ntutsi yari 
ishingiye ku ivangurabwoko, igitugu, ikinyoma, uburiganya n’ubuhendanyi,
 urugomo, akarengane, ubwicanyi, ubwibone, agasuzuguro no
  kwigwizaho ibyiza by’igihugu.
  
  Kubera ko iyi system y’ubu butegetsi yamaze imyaka hafi magana ane, 
byabaye nk’aho ibaye umuco wa politiki nyarwanda  maze ibyo biyiha 
uburyo bwo kwambukiranya  ibihe byose kugeza kuri
  Repubulika mputu zombi, iya mbere n’iya kabiri, na Repubulika ntutsi 
ya mbere iriho ubu nayo ikaba yarabikomeje, ndetse ikabishyiraho 
n’akarusho.
  
  Hagiye rero hahinduka abantu gusa ariko umuco mubi w’ubutegetsi 
bushingiye kw’ivangurabwoko, igitugu, urugomo, urwango, kwihimura, 
iterabwoba n’ubwicanyi wo wikomereza kuba wawundi uko ibihe
  byagiye bisimburana kugeza ubu.
  
  Twibutse kandi ko n’ubutegetsi bw’ubukoloni ntacyo bwafashije u Rwanda
 mu gukemura biriya bibazo kuko bwari bushishikajwe gusa no gushimangira
 system yabwo muri Afurika yari ishingiye ku bintu bine
  bikurikira :
  
  (1) kwenyegeza imyiryane mu bantu kugirango ubone uko ubategeka,
  
  (2) kudatuma abantu biga amashuli ahanitse yatuma bagira ibyo bakubaza ku mitegekere yawe,
  
  (3) koza ubwonko abantu ukabumvisha ko nta gaciro bafite imbere yawe, 
ko indimi zabo, imico yabo, amadini yabo, n’ibindi byabo byose nta 
gaciro bigira ko ahubwo bagomba gukurikira ibyaduka
  ubazaniye ; no
  
  (4) Gusahura umutungo-kamere wose w’ibyo bihugu.
  
  Ibi bisigisigi bibi by’ubukoloni na n’ubu ubisanga mu mikorere no mu 
migenzereze y’ubutegetsi bwa Repubulika zakurikiranye uko ari eshatu mu 
Rwanda kuva mu 1962 kugeza ubu.
  
  Niyo mpamvu mu migambi yacu tugomba guhindura uriya muco mubi wa 
politiki n’ubutegetsi nyarwanda bushingira ku 
gitugu(dictature/dictatorship), maze nkuko Perezida Barack Obama wa Leta
 Zunze Ubumwe
  za Amerika yabivuze, tukagira inzego z’ubutegetsi zikomeye kandi 
zibereye abenegihugu bose aho kugira abategetsi ngo bakomeye 
b’ibihangange.
  
  Kugirango iyi mpinduramatwara ya politiki ishoboke mu Rwanda, ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI ryiyemeje
  gushingira ku migambi ikurikira:
  
- Guharanira
 ko mu Rwanda hajyaho system/système ya politiki ishingiye ku mashyaka 
menshi y’ukuri
  yigenga, nibura 2 cyangwa se impuzamashyaka 2 zifite porogaramu 
politiki zitandukanye kugirango bijye biha buri gihe Abanyarwanda 
guhitamo umurongo wa politiki n’abayobozi babona ko babereye u
  Rwanda n’Abanyarwanda bose ;
    
- Guharanira
 ko mu Rwanda hashyirwaho Itegeko-Nshinga ribereye igihugu cyose 
n’abanyarwanda bose,
    ritadoze nk’ikote ryo kwambika umutegetsi w’igihangange runaka 
n’ishyaka rye nkuko byagenze kuva 1962 na n’ubu akaba ariko bikimeze ;
    
- Gushyira iherezo ku murage n’umuco mubi wa politiki nyarwanda wo kumena amaraso y’abanyarwnda, wo
    kwica, uriho kuva mu kinyejana cya 16 kugeza ubu (reba imvugo nyarwanda igira iti “Akaboko kafashe
    ingoma kayirekura ari uko bagaciye”. Ngiyo
    politiki y’u Rwanda!);
    
- Gushaka
 inzira zihariye z’umwimerere n’uburyo mu Rwanda haba impinduramatwara 
ya politiki nyayo mu
    mahoro nkuko Perezida Mikhail Gorbachev yabigenje bigatuma ashyira 
iherezo ku ntambara y’ubutita n’intwaro za kirimbuzi byari bimaze imyaka
 55 byaraciye isi mo ibice bibiri byahoraga
    bishyamiranye, intambara y’isi yose ihora inuka;
    
- Kuvura
 sosiyete nyarwanda muri rusange irwaye agahurwe (alienation) kari mu 
moko y’u Rwanda uko ari
    atatu, buri bwoko bugafitiye ubundi, kakaba kameze nk’indwara ya 
chronique yageze mu maraso noneho kakora ku bwonko gato nko mu 1994 
ntumenye uko bigenze jenoside ikaba irabaye, yaba iy’abatutsi
    yaba iy’abahutu;
    
- Guhangara sosiyete nyarwanda uko yakabaye yose muri rusange no kuyibaza uruhare rwayo mu mabi yose
    yabaye mu Rwanda kuva rwabaho kugeza ubu;
    
- Guhindura
 uburyo Politiki zo mu Rwanda zikorwa tukubaka amateme, ibiraro bikomeye
 hagaati
    y’abanyarwanda b’amoko yose n’uturere twose maze u Rwanda rukaba 
nk’umuturanyi wacu Tanzania, igihugu gifite ubukungu bukomeye bwo kuba 
kitarigeze kigira impunzi mu mateka yacyo;
    
- Kurandura uhereye mu mizi no guca burundu mu Rwanda ubutegetsi bushingiye ku ivanguramoko,
  irondakarere, irondakazu, igitugu, ikinyoma, urugomo, iterabwoba, akarengane, ubwicanyi, no gusahura umutungo w’igihugu;
    
- Gushyira imbere ya byose ikiremwamuntu, umunyarwanda muri rusange akaba  ari we ibikorwa byose
    by’igihugu biganishaho kuko ari we bukungu bwa mbere bw’icyo gihugu  aho kumubuza uburyo no kumwica;
    
-  Kuba
 ijwi ry’ubworoherane, ubwubahane,  ubwumvikane n’ubwuzuzanye hagati 
y’abana b’u
    Rwanda bose no kuba ijwi ry’abarengana n’abarenganyijwe n’ubutegetsi
 bubi bwa FPR Inkotanyi bose, baba abahutu, baba abatutsi, baba 
n’abatwa;
    
-  Guhindura
 abahutu, abatutsi, abatwa n’imvange umunyarwanda umwe (One People/Un 
Peuple) nk’uko
    umutanzania ari umwe, nkuko umunyamerika ari umwe (reba icyivugo 
cy’ingabo za Amerika:An Army for One/ Ingabo z’umuntu umwe (umuturage), 
umunyamerika; naho twe ni ingabo ntutsi z’Umwami, ingabo
    mputu za MDR-Parmehutu na MRND, ingabo ntutsi za UNAR yahindutse FPR
 Inkotanyi);
    
- Kuba abanyakuri no kutabogama tukamagana ikibi aho cyaba kivuye hose kabone n’iyo cyaba gikozwe
    cyangwa cyarakozwe n’abo dusangiye ubwoko cyangwa abo mu karere dukomokamo, no mu miryango yacu;
    
- Guhamagarira
 abanyarwanda kurenga politiki yubakiye ku rwango, inzigo, inzika, no ku
 nzangano abantu
    bagiranye cyangwa se bafitanye, ku bwihimure, guhora, kwivuna uwo 
twita umubisha,  umwanzi, kandi ari umunyarwanda nka twe, n’ibindi bibi 
bidahesha politiki nyarwanda isura nziza
    nk’ikinyoma, guteza urubwa no gusebanya (diffamation), no gutukana;
    
- Kumvisha
 abanyapolitiki b’abanyarwanda ko mbere yo kujya kubohoza abanyarwanda 
nk’uko twese tubivuga,
  twabanza tukibohoza ubwacu kuko usanga ibiziriko biziritse 
Abanyarwanda, baba abari mu Rwanda baba abari hanze, ari bimwe ari byo: 
irondabwoko(rigaragara cyangwa ryihishe), irondakarere,
  irondakazu, inzigo, inzika, urwango, guhoora, ubugome, uburyarya 
n’imbereka. Ntiwajya rero kubohoza abandi bantu kandi nawe ubwawe 
uboshye; ni ukubyizitura rero uko byakabaye;
    
- Guharanira ko mu Rwanda hashyirwaho Leta ifite mu migambi yayo kuzamura imibereho myiza y’abanyarwanda
  bose muri rusange kugirango n’igihugu ubwacyo kibone gutera intambwe igaragara mu majyambere;
    
- Guhamagarira abanyarwanda kugira ijambo ku byerekeye umurongo wa politiki igihugu cyabo kigomba
  gukurikiza kuko ari uburenganzira bwabo, no kubera ko iyo uwo murongo wa politiki ubaye mubi aribo bigiraho ingaruka;
    
- Gushyiraho iherezo  kw’itotezwa ry’abantu n’iry’amadini amwe namwe kuva mu 1994, cyane cyane irya
  Kiliziya gatolika mu Rwanda, n’iry’abahamya ba Yehova;
    
- Kuryoza
 Leta ya FPR Inkotanyi ibinyoma byayo n’imbereka mu mikorere yayo mibi  
igira inzira
    ebyiri, imwe isize umunyu yo kubeshya Abanyarwanda n’amahanga, 
n’indi nzira mbi cyane yo ikorerwa mu bwihisho iyoborwa n’abantu 
b’abanyarugomo barenganya, bica, ari nayo igejeje igihugu
    aharindimuka;
    
- Gukora
 ku buryo u Rwanda rugira uruhare rwubaka akarere k’ibiyaga bigari bya 
Afurika aho kugasenya
  ruhakurura intambara z’urudaca nka ziriya za FPR Inkotanyi yateje muri
 Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva 1996 kugeza ubu.
    
  Mu gusoza iki gika cy’imigambi yacu irimo uw’ingenzi wo kurandura 
ivanguramoko n’ubuhezanguni mu Rwanda, twarabisuzumye dusanga bishoboka 
kubigeraho kuko nta muntu uvukana ubuhezanguni (extremism)
  yaba umututsi, yaba umuhutu, yaba umutwa, yaba n’undi wese.Sosiyete 
avukiyemo niyo imubumbabumba ikamugira uko agenda amera.
  
  Urugero nk’abatutsi bahungiye muri Congo muri 1959 bo nta buhezanguni 
bagira muri bo. Kuburyo bakigera mu Rwanda bahungutse mu 1994, abandi 
batutsi bavuye i Burundi cyane cyane, Uganda n’abahoze mu
  Rwanda, babitaga ibicucu kuko babaga bagendera ku kuri batagaragaza mu
 mvugo yabo no mu ngiro urwango n’ubuhezanguni ku bahutu basanze mu 
Rwanda.Wabonaga bitabarimo rwose habe na busa. Ibi
  byerekana  rero uburyo sosiyete ariyo igira uruhare rukomeye mu 
kwangiza abantu ari nayo mpamvu mu ndimi z’ikizungu bavuga ngo ; “Les 
peuples ont les dirigents qu’ils meritent/People have
  leaders they deserve”, umuntu agenekerereje mu Kinyarwanda akaba 
yavuga ko ari nko kwibyarira ikishi.
  
  Natwe nka sosiyete nyarwanda, ntitukajye twibagirwa ko abayobozi 
b’igihugu cyacu twagize kuva mu kinyejana cya 16 kugeza ubu (abami 32, 
abaperezida b’ukuri 3 n’aba baringa 3 bose hamwe bakaba 38)
  muri bose habuze n’umwe wamera nka Perezida Nyerere Tanzania yibyariye
 cyangwa se nka  Perezida Mandela Afrika y’Epfo yibarutse, cyangwa se 
nka Mikhail Gorbachev wa Rusiya.
  
  Tugomba kumenya, nka sosiyete nyarwanda ko ari twe twibarutse bariya 
bami bose na bariya ba perezida bose kugeza ku muperezida uyobora u 
Rwanda uyu munsi; tukibuka ko ari sosiyete nyarwanda
  n’amateka yayo mabi byamwiremeye bikamutereka hariya.
  
  We azi ko ibibazo by’u Rwanda byatangiye mu mwaka w’ 1959. Ibya mbere 
yaho n’ibyateye iyo 59 ntabyo azi nta n’ibyo ashaka kumenya kuko ari uko
 sosiyete nyarwanda yamubumbabumbye ikamushyira hariya.
  
  Tujye rero tuzirikana twese nka sosiyete nyarwanda, twaba abahutu, 
twaba abatutsi, twaba abatwa, ko dufite uruhare rusange (responsabilité 
collective/collective respondability) mu bintu byose bibi
  byabaye mu gihugu cyacu.
  
  Ni yo mpamvu twakagombye gufata inzira y’ukuri n’ubworoherane 
tugashakira hamwe umuti urambye w’ibibazo by’u Rwanda aho gukomeza 
kwitana bamwana no kubumbabumba ba Kayibanda benshi, ba Habyarimana
  benshi naba Kagame ishyano ryose. Abategereje Kagame wundi ariko we 
uzaza ari umuhutu, mutubabarire!
  
  VII. INGAMBA (Strategies) Z’ISHYAKA PRM/MRP-ABASANGIZI
  
  Kugirango imigambi tumaze kubona y’ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI rigamije
 gusangiza Abanyanyarwanda bose ibyiza by’igihugu cyabo igerweho, hari 
ingamba (Strategies) zikenewe, zimwe muri zo akaba ari
  izi zikurikira:
  
  1 Kureba ibibazo by’u Rwanda mu buryo bugaye, mu buryo bwaguye 
(comprehensive   approach/approche globale) kuko ibibazo byugarije 
igihugu cyacu udashobora kubishyira mu gipfunsi ngo
  bikwirwemo.Ni u Rwanda rw’imisozi igihumbi n’ibibazo ibihumbi 
n’ibihumbagiza. Ni muri ubwo buryo rero tugomba kubyitegereza dusa 
nk’aho tubyitaruye gato kugirango tubibone neza bityo tubone uko
  tubishakira umuti nyawo ungana n’uburemere n’ubukana n’ubwinshi bwabyo
 (comprehensive solutions);
  
  2 Gukoresha ibintu byose biranga imibereho ya buri munsi y’abantu mu 
gufasha Abanyarwnda gukira indwara y’agahurwe (ethnic alienation) iri mu
 moko uko ari atatu, cyane cyane hagati yabatutsi
  n’abahutu. Ibyo bintu ni uburere, uburezi, ubugororamubiri, 
iyungurabwenge, ubunyangamugayo, ubunyanzu cyangwa ubunyagikari, 
ubusabane n’abandi, iyungurabukungu, ikoranabuhanga, ubuhanzi, umuco
  n’iyobokamana;
  
  3 Gushyigikira buri gihe abanyarwanda b’amoko atandukanye bafashe 
icyemezo cyabo cyo kubakana urugo, kuko bizadufasha kurwanya iriya 
ndwara y’agahurwe( alienation) hagati y’amaoko agize igihugu
  cyacu
  
  4 Gushyiraho Repubulika y’u Rwanda ya mbere y’Abanyarwanda bose itari 
mputu (1960-1994) itari ntutsi (1994 kugeza ubu), no gushyiraho 
ibirangantego bya Leta bishya, ibendera rishya ry’igihugu
  n’indirimbo nshya yubahiriza igihugu Abanyarwanda bose bibonamo;
  
  5 Gushyiraho amategeko akaze kandi yuzuye ubutabera (atabogamye) maze 
Leta ishingiye ku miyoborere myiza y’igihugu igakora ku buryo buri 
muturarwanda uwo ari we wese ayubahiriza uko ameze
  uyarenzeho agahanwa nta kubembetereza ;
  
  6 Gushyiraho amasomo y’imboneragihugu (civic education/education 
civique) mu gihugu cyose kugirango abaturarwanda bose bamenye amategeko 
abagenga, kandi ko nta muntu numwe muri bo, niyo yaba ari
  umutegetsi runaka, uri hejuru y’amategeko ;
  
  7 Gushyiraho komisiyo yo kwiga kw’iyicwa ry’abantu kubera impamvu za 
politiki mu mateka yose y’u Rwanda: ku ngoma ya Cyami ntutsi, Repubulika
 mputu ya mbere, Repubulika mputu ya kabiri, na
  Repubulika ntutsi ya mbere ari nayo iriho ubu;
  
  8 Gushyiraho Komisiyo yo kuvugisha ukuri kose, uko mu Kinyarwanda bita
 ukuri kwambaye ubusa ku mahano yose yabaye mu Rwanda kabone n’iyo ukuri
 kwawe kwaba kubangamiye ubwoko bwawe, wowe ubwawe
  cyangwa abawe n’inshuti zawe kuko nta ngaruka habe n’imwe 
bizakugiraho. Ikigamijwe ni uko ahubwo bizagufasha kubohoka bigaha 
n’abaguteze amatwi kubohoka nabo maze ubundi wikubite icyubahiro, witere
  umwenda wera uzira ikizinga, utahe uri umunyarwanda mushya wo kubaka u
 Rwanda rw’Abanyarwanda bose;
  
  9 Gutoza abanyarwanda kumva ko uburyo bwiza bwo kurwanya ingoma 
y’ikinyoma nk’iya FPR Inkotanyi ari ukuvugisha ukuri; ikinyoma 
ntikizakurwaho n’ikindi kinyoma, kizakurwaho n’ukuri, umwijima
  ntuzakurwaho n’undi mwijima, uzakurwaho n’urumuri, n’umucyo; 
ubuhezanguni n’ubutagondwa ntibazakurwaho n’ubundi buhezanguni, 
bizakurwaho n’ubworoherane, ubwubahane, ubwizerane, ubwihanganirane
  n’ubusabane;
  
  10  Gukoresha ibiganiro-mpaka kuri politiki nyarwanda n’amateka yayo 
mabi nta buryarya bujemo, nta kwifata, nta bwoba, nta no kubogama;
  
  11 Gushyira ingufu mu kubahiriza uburenganzira busesuye 
bw’Abanyarwanda bose kuko ari bo ngufu z’igihugu, kuko ari bo bukungu 
bwa mbere bwacyo;
  
  12  Kwibuka, kubahiriza no gushyingura mu cyubahiro abapfuye bose kuva
 mu 1990 kugeza ubu, baba Abatutsi, baba Abahutu n’Abatwa no kwita ku 
bacitse kw’icumu bose nta vangurabwoko rijemo
  nk’iririho ubungubu. Ibyo bigakorwa mu rwego rwo kuvura ibikomere byo 
ku mutima  Abanyarwanda babikiriye;
  
  13 Gushyiraho itegeko rigenga amashyaka menshi, ryemerera amashyaka 
gukora impuzamashyaka ariko ribuza ko hongera kubaho ishyaka rimwe 
rukumbi cyangwa se impuzamashyaka imwe rukumbi mu Rwanda
  nk’uko byagenze ku ngoma ya MDR-Parmehutu, iya MRND n’iya FPR 
Inkotanyi iriho ubu; kuko aribwo buryo bwiza bwo kurwanya ko hakomeza 
kubaho Leta z’igitugu mu Rwanda;
  
  14  Gushyiraho itegeko rigenga amatora atarimo ubujura (adafifitse) 
kugirango buri munyarwanda ajye yitorera uwo ashatse cyangwa ishyaka 
ashatse nta gahato, hakurikijwe gusa ihiganwa mu
  bitekerezo hagati y’amashyaka ya politiki anyuranye ;
  
  15 Kwibutsa amashyaka ya politiki n’abayobozi bayo, uhereye no ku 
ryacu bwite, ko umuco wo kwemera ko mw’irushanwa iryo ari ryo ryose 
havamo utsinda n’utsindwa, haba mu matora atarimo uburiganya,
  haba n’ahandi, ko uwo muco mwiza ari ngombwa muri demokarasi ayo 
mashyaka ubwayo avuga ko aharanira ;
  
  16 Gushyira ingufu mu bintu byose byo guteza imbere amajyambere 
y’icyaro kuko ari ho abanyarwanda benshi baba no gukora ku buryo ayo 
amajyambere y’icyaro aba inkingi y’ubukungu
  bw’igihugu(pro-growth area);
  
  17 Gusubiza abantu amasambu n’imitungo yabo bambuwe mu buryo 
bw’urugomo rwa Leta ya FPR Inkotanyi bazira gusa ko bahunze, kimwe 
n’abatarahunze bayambuwe FPR ikayagabira Abahinde ku ngurane
  y’amafaranga bayihaye igihe yateraga iturutse Uganda kuva mu 1990 
kugeza mu 1994;
  
  18  Gutega amatwi Abanyarwanda no kumva ibyifuzo byabo akaba ari byo 
biba ishingiro ry’ibikorwa bya Leta yabo aho kubategekesha igitugu, 
iterabwoba n’agahato kavanze n’inkoni nk’aka FPR
  Inkotanyi;
  
  19 Guha  abanyarwanda ibyo  bakeneye kugirango babashe kwitunga ubwabo
 no kwiteza imbere mu buzima bwabo bwa buri munsi; ibyo bakeneye akaba 
ari ukubaha amahoro kugirango bagire ituze mu
  mitima yabo bityo babashe kwitabira umurimo no guteganya ejo hazaza, 
kubaha agaciro n’amahirwe angana muri byose no kubahiriza uburenganzira 
bwabo  busesuye kuri bo ubwabo, ku masambu yabo,
  n’utundi bikorera ku giti cyabo tubatunze;
  
  20 Gushyiraho Komisiyo yo kuzacyura impunzi zose, mu nshingano zayo 
ikagira no kwiga ikibazo cy’abana b’abanyarwanda batanye n’ababyeyi babo
 mu mashyamba ya Congo n’ahandi bagahindurwa abacakara mu
  miryango y’amahanga bityo nabo bakazataha mu rwababyaye ntawe usigaye 
inyuma uretse utazabishaka ku bwende bwe;
  
  21  Gusubiza agaciro ururimi rw’igifaransa mu Rwanda  kugirango 
abarwizemo amashuri yabo bagire ijambo nabo mu gihugu cyabo no kugirango
 Abanyarwanda  b’impunzi mu bihugu
  bitandukanye kw’isi bikoresha urwo rurimi n’abana babo biga muri urwo 
rurimi bazatahe iwabo mu Rwanda  bisanga, bajye gukorera igihugu cyabo 
nta mipaka y’indimi bahuye nayo;
  
  22 Guharanira ifungurwa ry’abanyururu bose bafungiye  ibyaha bitiriwe 
kubera politiki cyangwa se ubwoko bwabo harimwo n’abafunzwe na Gacaca 
yari igamije gusiga icyaha cya jenoside umubare
  munini w’abahutu ushoboka kugirango batakaze uburenganzira bwabo 
bahabwa n’ubwenegihugu nko kwiyamamariza umwanya w’ubuyobozi runaka mu 
gihugu, kuba umukozi wa Leta n’ibindi;
  
  23  Gusesengura bigamije kuzakuraho amategeko yose Leta ya FPR 
Inkotanyi yashyizeho agamije inyungu zayo gusa n’iz’ibikoresho byayo  
nka IBUKA mu gutoteza abagize ubundi bwoko
  bw’abanyarwanda, kubatambamira no kubafungira amayira nkana muri 
byose;
  
  24 Gushyiraho ikigega cy’amafaranga cyo gufasha imfubyi n’abacitse 
kw’icumu iryo ari ryo ryose, ryaba iry’interahamwe ryaba n’iry’Inkotanyi
 aho kugira ikigega cya Leta gifasha igice kimwe
  cy’abacitse kw’icumu nkuko bimeze kuva 1994 kugeza ubu;
  
  25 Gusubizaho bourses d’études/scholarship muri Kaminuza z’u Rwanda ku
 bana bose badafite ubushobozi bwo kwirihira, kwicumbikira, kwigurira 
ibikoresho by’ishuli nka laptop n’izindi ngorane zibuza
  abana b’abakene barangije amashuli yisumbuye kujya muri Kaminuza kandi
 babyifuzaga;
  
  26  Kwiga amateka y’amazina y’intara (Provinces/ Prefectures) z’u 
Rwanda no kuzayasubizaho kuko yakuweho mu buryo bw’igitugu cya FPR 
Inkotanyi ba nyirayo aribo Abanyarwanda ntacyo babiziho;
  
  27 Gukora ku buryo hazajyaho itegeko ribuza amashyaka ya politiki 
kujya mu mirimo y’ubucuruzi kuko bibangamira bikomeye abakora uwo mwuga 
nkuko bimeze ubu mu Rwanda aho FPR Inkotanyi ihombya
  abacuruzi bamwe ibabuza gutera imbere noneho ibyo bikoreraga ku giti 
cyabo akaba ariyo ibikora ku mugaragaro cyangwa se ikoresheje abo bita 
“abashumba”;
  
  28  Gutambamira FPR Inkotanyi muri politiki yayo ishingiye ku kinyoma 
n’uburyarya yo kujya gupfurika igihugu cyacu mu Muryango w’Ibihugu by 
Iburasirazuba bw’Afurika ( East African Community)
  ibeshya ngo nta bibazo izanyemo, ngo ibibazo by’u Rwanda byararangiye 
byabonewe ibisubizo, ngo u Rwanda ruri muri Demokarasi kandi atari byo;
  
  29  Gukora ku buryo u Rwanda rujya mu mubare w’ibihugu bigize Urukiko 
Mpuzamahanga rukurikirana kandi rugahana ibyaha by’ubwicanyi bw’abantu 
benshi n’ibindi byaha byibasira inyoko muntu
  (International Criminal Court) kuko bizafasha igihugu cyacu guca umuco
 w’ubwicanyi  n’umuco wo kudahana;
  
  30  Guharanira ko hajyaho Komisiyo mpuzamahanga yigenga igizwe 
n’abahanga kabuhariwe mu gutahura ibyaha by’ubwicanyi bw’abantu benshi 
kugirango idusuzumire niba mu Rwanda no muri Congo-DRC
  harabereye jenocide ku bahutu yakozwe na FPR-Inkotanyi;
  
  31 Kurema umutwe wa gisilikare utarobanura abana b’Abanyarwanda nk’uko
 byari bimeze mu ngabo zose zabayeho kuva u Rwanda rwaremwa.
  
  Bityo rero, kubera izi mpamvu z’ingenzi tuvuze haruguru, ishyaka Parti
 Rwandais des Moderes/Moderate Rwanda Party, PRM/MRP-ABASANGIZI rizashyiraho ishami
  rya gisilikare rikaba rizitwa:
  
  People Protection Forces/Forces de Protection du Peuple,
  
  PPF/FPP-URUKATSA.
  
  Ibisobanuro by’iri shami ry’URUKATSA bikubiye mu itangazo ryihariye rireba iby’uwo mutwe ubuyobozi bw’iri shyaka buzashyira ahagaragara mu minsi ya vuba.
  
  Nk’uko twabivuze haruguru, uyu mutwe wa gisirikare PPF/FPP-URUKATSA 
ntiwatekerejwe kuko turi bagashozantambara y’amasasu. Twawutekereje 
kugirango dutegure urubyiruko nyarwanda rw’Abahutu, Abatutsi,
  Abatwa mu gukorera hamwe, ikiganza mu kindi, mu Ngabo z’Igihugu 
nyakuri.
  
  Urugamba rwacu rw’ibanze ni uguhiganwa mu bitekerezo no mu bikorwa 
byatuma u Rwanda ruba urw’Abanyarwanda bose nta vangurabwoko, akarere, 
n’irindi vangura iryo ari ryo ryose ryongeye kugarukamo.
  
   
    
      Bwana BAMARA, Prosper: Visi- Perezida ushinzwe umutekano
    
 
  Ikindi kandi turebeye ku baturanyi bacu b’i Burundi turibuka neza 
igihe Nyakwigendera Perezida Merchior Ndadaye (umuhutu) yatsindaga 
amatora binyuze mu nzira ya demokarasi. Byaragaragaye ko
  bitamworoheye kuyobora igihugu gifite ingabo (ntutsi) zitatojwe umuco 
w’ubworoherane ari nacyo cyaje kumuviramo kwicwa n’izo ngabo kubera ko 
zitari ziteguye guhindura imyumvire ijyanye
  n’impinduramatwara ishingiye kuri demokarasi.  Niba dushaka kugera ku 
mpinduramatwara nyakuri, ni ngombwa rero gutekereza uburyo habaho 
igisirikari gihuje amoko yose kandi gikorera
  Abanyarwanda bose, kirangwa no kwemera impinduka za politiki 
zishingiye ku ngengabitekerezo y’ubworoherane na demokarasi.
  
  Mu gusoza iki gika cy’ingamba z’ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI, twagirango
 dutangarize Abanyarwanda bose n’amahanga ko twe twarangije kumenya 
umwanzi w’u Rwanda uwo ari we.
  
  Twamaze kumva ko umwanzi w’ u Rwanda atari umuhutu cyangwa se umututsi bitewe n’uri ku butegetsi uwo ari we akabyita undi.
  
  Niyo mpamvu mu mvugo ya politiki y’iri shyaka tutazigera twita undi 
munyarwanda uwo ari we wese umwanzi, umubisha, ngo n’uko tutavuga rumwe 
muri politiki cyangwa se tudahuje ubwoko.
  
  Twarangije kumenya ko umwanzi nyakuri w’u Rwanda n’Abanyarwanda ari 
kariya gahurwe (ethnic alienation) kari hagati y’abatutsi n’abahutu, 
ipfunwe, ivangurabwoko, irondakarere, irondakazu, igitugu,
  ikinyoma, uburyarya, ubuhendanyi, akarengane, urugomo, ubwibone, 
ubujiji, urwango, ubwihimure, ubwicanyi, n’ubusahuzi bw’umutungo 
w’igihugu. Ngabo abanzi b’u Rwanda batuma  rwisenya ubwarwo
  kuva rwabaho kugeza uyu munsi.
  
  Mureke rero dukenyere dukomeze dushakire hamwe uko twafatanya gutsinda
 bariya banzi bacu twese, dore ko ari na benshi, maze natwe tugane turi 
benshi Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI rigamije gusangiza
   Abanyarwanda bose ibyiza by’igihugu cyabo.
  
  VIII. IBIKORWA (actions) BY’ISHYAKA PRM/MRP-ABASANGIZI
  
        Nkuko twigeze kubivuga muri iyi nyandiko, kugirango imigambi 
(objectives) ya PRM/MRP-ABASANGIZI isohore, hakenewe ingamba 
(Strategies). Izo ngamba nazo kugirango
  zigire icyo zitanga gifatika hari ibikorwa (actions) bigomba gukorwa, 
bimwe muri byo bikaba ari ibi:
  
- Guhamagarira
 abanyarwanda bose bafite ingengabitekerezo y’ubworoherane (moderatism
  philosophy/moderatism ideology) kujya muri politiki nta pfunwe no 
kubabwira ko igihe cyabo cyo kuba ari bo bayobora u Rwanda cyageze kuko 
intagondwa z’impande zombi zagize igihe cyazo zigipfusha
  ubusa zica abenegihugu, zisenya igihugu aho kucyubaka;
    
- Guhamagara
 abahinduye ubwoko nk’uburyo bwo gucungana n’ibihe by’ubuyobozi 
bugendera kw’ivanguramoko
    no kubahumuriza tubabwira ko nta mpamvu yo guhindura ubwoko kuko 
ntawe uzongera kubuzira igihe ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR Inkotanyi 
buzaba butakiriho n’igihe aya mahame y’ishyaka
    PRM/MRP-ABASANGIZI azashyirwa imbere mu miyoborere y’igihugu;
    
- Kwereka abanyarwanda bakomoka ku babyeyi badahuje ubwoko (imvange) ko ari abo babyeyi ari
    n’ababakomokaho, bose bafite uburenganzira bungana n’ubw’abandi banyarwanda kandi akaba ari ihame ridakuka ;
    
- Guhuza
 Abahutu n’Abatutsi bacitse kw’icumu tubereka ukuntu FPR ibakiniraho 
bombi umukino umwe wa
    politiki yayo mbi yo kubateranya no kubanganisha urunuka itegeka 
abacitse kw’icumu gushinja abahutu ibinyoma muri Gacaca n’ikindi gihe 
cyose bikenewe, umututsi ubyanze FPR ikamutoteza ngo ni
    igipinga ngo yanze gushyigikira Icyama ;
    
- Kuganira
 n’imiryango mpuzamahanga yadufasha muri gahunda yacu yo kuvura indwara 
sosiyete nyarwanda
    irwaye z’ivanguramoko, irondakarere, irondakazu, akarengane, 
ikinyoma, uburiganya, ubugome, ubwicanyi no gusahura umutungo w’igihugu.
 Iyo miryango ni iy’uburenganzira bw’ikiremwamuntu (Human
    Rights Organazitions), iyo kurwanya ibintu byo gukorera mu bwiru 
(Transparency International), iyo kurwanya ruswa no gusahura umutungo 
w’igihugu (Anti-Corruption League), iyo kurwanya kwaya no
    gusesagura umutungo w’igihugu (Citizens Against Government Waste)  
n’iyo kurwanya ikinyoma no guteza urubwa (Anti-Diffamation League);
    
- Kujya impaka za politiki mu kinyabupfura abantu batagombye gutukana no gusebanya kuko gutukana no
    gusebanya ari ikimenyetso cy’intege nke n’ubuswa bukabije muri politiki;
    
- Gusobanurira
 abayobozi b’ishyaka ryacu, abarwanashyaka bacu n’abandi banyarwanda, ko
 umugambi
    w’ishyaka iryo ari ryo ryose atari ukujya ku butegetsi gusa. Ni no 
kugira byonyine uruhare mu mpaka za politiki zitari iza ngoturwane, 
impaka ahubwo zishingiye ku guhiganwa mu bitekerezo
    binyuranye kandi byagira icyo byungura igihugu n’abagituye ;
    
- Gushishikariza
 urubyiruko rw’u Rwanda kumenya ibibazo bya poliltiki igihugu cyabo 
gifite no kumvisha
    abanyarwanda b’ingeri zose (abakristu, abayisilamu, abagakondo, 
n’abandi) ko kugira uruhare muri politiki y’igihugu cyabo ari ngombwa 
aho guterera iyo ngo bizakorwa n’abandi kuko buri wese
    atekereje atyo, ntacyakorwa habe na kimwe;
    
- Gukoresha ukwemera Imana Abanyarwanda bose bahuriyeho nk’uburyo bwo kubahuza ngo bubake ubumwe bwabo
    n’ubw’igihugu cyabo (reba amazina yabo bose arimo Imana);
    
- Gutegura
 inyandiko ihanitse igomba kuba imfashanyigisho yo kuzakoresha mu ngando
 zizagenerwa
    abayobozi bakuru, abato n’abakada ba FPR Inkotanyi kuko twe nta 
gahunda dufite yo kwihimura no guhoora cyangwa se kubata hanze ngo babe 
impunzi; gahunda ya politiki yacu ni uguca burundu ibintu
    byose byateye kandi na n’ubu bigitera ubuhunzi mu Rwanda;
    
- Gukora gahunda inoze kandi ihamye y’ibikorwa ishyaka rigomba gukora buri mwaka no kuyubahiriza,
    ibyateganyijwe byose bigakorwa nta gisibya;
    
- Gushyiraho
 Radio y’ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI ikitwa IJWI RY’UBWOROHERANE (La voix
 de la
    tolerance/Tolerance Voice) ; kandi ikazakomeza kubaho igihe cyose 
iri shyaka rizaba ririho kugirango ubu butumwa bw’ubworoherane, 
ubwubahane, n’ubusabane bukenewe mu banyarwanda buzashinge
    imizi mu mitima yabo ;
    
- Kujya
 gusura ikigo cy’imiyoborere myiza cyashinzwe na Nyakubahwa Prezida wa 
Tanzania Julius NYERERE
    no kwegera abaturanyi bacu ba Tanzania ngo tubahamureho umuti 
w’amahoro, ubworoherane, ubwumvikane, ubwizerane n’ubufatanye 
nk’abenegihugu kimwe baranzwe buri gihe kandi na n’ubu bakirangwa no
    gusenyera umugozi umwe;
    
- Gusaba
 umubonano na Perezida Nelson Mandela akiriho ataratabaruka no kumusaba 
ko yaha Abanyarwanda
    umugisha w’umwihariko akabaraga urukundo  yagiriye igihugu cye 
n’abigituye bose, baba abirabura baba n’abazungu,  n’ubworoherane, 
ubwihanganirane, n’ubwuzuzane yaraze Afurika y’Epfo
    igihe yari Perezida w’icyo gihugu kuva 1994 kugeza 1999;
    
- Kujya
 gusura ikigo cyo kuvura sosiyete y’igihugu cy’Afurika y’Epfo ibikomere 
bibi ivanguramoko
    ryahasize kikaba cyarashinzwe n’umupasitori w’umuzungu Michael 
Lapsley wahoze ashinzwe iyobokamana muri ANC (aumonier/chaplain), 
abazungu b’ababahezanguni bakaza kumwoherereza ipaki mwiposita
    irimo kabutindi y’igisasu ikamuca ibiganza byombi ikamukuramo 
n’ijisho;
    
- Gushyiraho
 Komisiyo zishinzwe gushyira mu bikorwa gahunda ya politiki yose 
y’Ishyaka
    PRM/MRP-ABASANGIZI hakurikijwe uburemere bw’ibibazo u Rwanda rwagize
 kandi rugifite muri iki gihe nk’uko urutonde rwazo rugaragara mu gice 
cy’iyi nyandiko kivuga ku nzego z’ishyaka;
    
- Ishyaka
 PRM/MRP-ABASANGIZI riramutse rigeze ku ntego yaryo yo kuyobora Leta y’u
 Rwanda, kimwe mu
    bikorwa by’ibanze riteganya guhita rikora ni ugushyiraho Leta yo 
kugangahura igihugu (Nation’s Healing Government) yaba igizwe na 
sensibilities politiques zose ziri mu mitima y’abanyarwanda kandi
    zirazwi ariko zikirengagizwa. Ziri mu byiciro bitanu bikurikira:
      
- Abo bita Ingabo z’umwami Kigeli V barahari,
        
- Abo kwa Kayibanda barahari,
        
- Abo kwa Habyarimana barahari,
        
- Abo kwa Kagame barahari,
        
- Ab’ikiciro cya 5 batari muri biriya bine tumaze kuvuga nabo barahari, ari naho Ishyaka ryacu
        PRM/MRP-ABASANGIZI ribarizwa.
        
 
  Twarabyize rero dusanga guverinoma imwe y’umuntu umwe ariwe 
munyarwanda(One People/Un Peuple) w’igihugu kimwe(One Nation/Une Nation)
 abanyarwanda bose bakwibonamo bakayishimira, yatanga inzira
  nziza mu gukiza u Rwanda ibikomere. Urugero nk’uwagira guverinoma 
irimo umuntu wo kwa:
  
- Kigel V Ndahindurwa wenda waba nk’umwe mu bana cyangwa abuzukuru ba Rwigemera  waba ari umuntu
  muzima ubifitiye ubushobozi kuberako ari umwami Rudahigwa ari n’Umwami Kigeli batabyaye;
    
- Umwe mu bana ba Perezida Kayibanda uzwiho ubwitonzi n’ubushobozi ku buryo na se ubwe yasize amugize
    umutware w’umuryango ari we Assumpta Kayibanda;
    
- Murumuna
 wa Perezida Habyarimana witwa Dr.Seraphin Bararengana nawe uzwiho 
ubwitonzi n’ubushobozi no
    kuba yaritaruye ubutegetsi bwa mukuru we ku bushake bwe bukarinda 
bumara imyaka 21 we yibereye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare;
    
- Umuhungu wabo wa Perezida Kagame witwa Cyusa nawe uzi ko ubutegetsi buri mu nzu iwabo ariko
    akabigaragazamo ubwitonzi budasanzwe ku buryo n’abantu benshi usanga batamuzi kandi asa na se wabo cyane.
    
   
    
      Bwana AKISHULI, Abdallah: Visi-Perezida ushinzwe ihuza-bikorwa
      (Executive Vice Chairman)
    
 
  Leta nk’iyi yaguye, y’ubumwe bw’igihugu nyakuri, irimo sensibilites 
politiques zose z’igihugu uko ari eshanu, Leta yo kugangahura igihugu 
(Nation’s Healing Government), ikemuye ikibazo Hutu/Tutsi,
  ikibazo Kiga/Nduga, n’ikibazo Abega/Abanyiginya.
  
  Leta nk’iyi leta yo kugangahura igihugu yagira uruhare            rukomeye mu kuvura ya ndwara y’agahurwe (alienation)
          iturimo, cyane cyane hagati y’Abatutsi n’Abahutu, no hagati         y’Abakiga n’Abanyaduga.
  
  Nta cyabuza mwene Rwigemera mukuru wa Kigeli V    Ndahindurwa 
kwicarana na Madamu Assumpta Kayibanda mu            nama y’Abamisitiri
  bagize Guverinoma imwe kuko azi neza ko nta kibi yabagiriye.
  
  Ntacyabuza Assumpta Kayibanda na Dr. Bararengana kwicara hamwe mu nama
 y’abaminisitiri kuko Assumpta Kayibanda azi neza ko Dr. Bararengana nta
 ruhare habe na rutoya yagize mu kwica Perezida
  Kayibanda.
  
  Ntacyabuza Dr. Bararengana na Cyusa umuhungo wabo wa Perezida Kagame 
kwicarana hamwe mu nama y’abagize guverinoma kuko Dr. Bararengana azi 
neza ko Cyusa nta ruhare habe na runzinya yagize mu
  guhanura indege ya Habyarimana. Uyu muhungu wabo wa Perezida Kagame, 
Leta yabo imaze imyaka 19 ariko nta n’umuntu numwe umuzi kubera ko we 
yahisemo kwitondera ibintu no gucisha make muri byose no
  kutagendera mu bikabyo.
  
  Nta n’ikizabuza umwana wa Rwigemera mukuru wa Kigeli V Ndahindurwa 
kwicarana na Cyusa umuhungu wabo wa Perezida  Kagame mu nama y’abagize 
Guvernema y’u Rwanda kuko azi neza ko ari Kagame, ari
  Cyusa , bose b’Abega, nta ruhare bagize mw’itsemba ry’Abanyiginya mu 
w’1896 ku Rucuncu n’ahandi mu Rwanda.
  
  Ngiyi Leta izaca inzigo n’inzika mu gihugu.
  
  Ngiyi Leta izaca irondabwoko, irondakarere, n’irondakazu mu gihugu. 
Ngiyi Leta izaca ubutegetsi bushingiye ku gitugu, iterabwoba, 
akarengane, ubwiru, ikinyoma,urwango, kunyereza abantu, kubica, no
  kunyereza umutungo w’igihugu.
  
  Ngiyi Leta izacyura impunzi z’abanyarwanda bose ntihagire utinya 
gutaha mu gihugu cye kuko buri wese azaba afite umuhagarariye muri Leta 
y’Ubumwe nyakuri, kuko buri wese azaba afite uwo asanga mu
  gihugu kandi uhafite ijambo. Ngiyi Leta izaca ibintu byose bitera 
ubuhunzi mu Rwanda, ntihagire izindi mpunzi zongera kubaho, abanyarwanda
 bose bakabana mu gihugu cyabo mu mahoro no mw’ituze
  nk’umuntu umwe (One people/Un Peuple) mu gihugu cyabo kimwe (One 
Nation/Une Nation) nkuko Tanzania imeze.
  
  IX. INGINGO ZISOZA
  
  Iri shyaka PRM/MRP-ABASANGIZI turituye
 abahutu bose baranzwe
    cyangwa se barangwa n’ingengabitekerezo y’ubworoherane(moderatism 
philosophy/ideology) bahararaniye mu buzima bwabo ko habaho 
ubworoherane, imibanire myiza n’isangira ry’ibyiza by’igihugu hagati
    y’abahutu n’abatutsi ndetse abenshi bakahasiga ubuzima bwabo, cyane 
cyane abishwe n’interahamwe ku ruhande rumwe n’Inkotanyi ku rundi 
ruhande mu 1994 na nyuma y’aho;
  
  Iri shyaka turituye abatutsi bose baranzwe cyangwa se barangwa 
n’ingengabitekerezo y’ubworoherane (moderatism philosophy/ideology) 
bakaba baraharaniye nabo ko habaho ubworoherane, imibanire myiza
  n’isangira ry’ibyiza by’igihugu hagati y’abatutsi n’abahutu ndetse 
bamwe muri bo bakicwa ari icyo bazize, cyane cyane abari muri FPR 
Inkotanyi bakaza kwicwa kuko banze gushyira mu bikorwa gahunda
  ya FPR yo kwica inzirakarengane z’abahutu ku misozi hirya no hino mu 
Rwanda kuva mu 1990 kugeza mu 2003;
  
  Iri shyaka turituye ingo z’amoko yombi, abahutu bashakanye 
n’abatutusi, n’abatutsi bashakanye n’abahutu kubera urukundo rwabo 
rwiyemeje gusenya urukuta nk’urwa Berlin ruri hagati y’ayo moko yombi.
  
  Iri shyaka turituye Abatwa bose kuko nabo ari Abanyarwanda bafite 
ubuzare ku gihugu cyabo n’uburenganzira bungana n’ubw’Abahutu 
n’Abatutsi.
  
  Iri shyaka turituye abanyarwanda b’imvange ni ukuvuga abavuka ku 
babyeyi badahuje ubwoko kuko byagaragaye ko nabo bagiye bagirirwa 
akarengane ko kutizerwa n’impande zombi bityo bigatuma bavutswa
  uburenganzira bwabo burimo no guhezwa mu mirimo imwe n’imwe y’igihugu.
  
  Twese hamwe nk’abitsamuye, Abahutu, Abatutsi, Abatwa, imvange, 
abakiga, abanyanduga, dufitanye isano kuko dusangiye byinshi birimo 
ururimi rumwe, umuco umwe, ukwemera  Imana kumwe, igihugu
  kimwe mu mugabane w’isi umwe w’Afurika, tukaba turi Abanyarwanda, 
tukaba turi Abanyafurika. Iri shyaka Parti Rwandais des Moderes/ 
Moderate Rwanda Party, PRM/MRP-ABASANGIZI rigamije gusangiza
  Abanyarwanda bose ibyiza by’igihugu cyabo ni ishyaka ryanyu mwese, ni 
ishyaka ryacu twese Abanyarwanda.
  
  X. U M W AN Z U R O
  
              Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI ni
 ishyaka riharanira inyungu
  z’abanyarwanda bose rititaye ku bwoko bwabo, akarere baturukamo, 
indimi bavuga, n’ibindi byagiye bizana amacakubiri mu banyarwanda.
  
  Gahunda yacu ni uguca burundu mu Rwanda, politiki y’ivangurabwoko, 
irondakarere, irondakazu, ikinyoma, akarengane, urugomo, urwango, 
kunyereza abantu no kubica, no kunyereza umutungo w’igihugu.
  
  Intwaro tuzatsindisha ibi bibi byose ni politiki y’ishyaka ryacu 
yubakiye ku ngengabitekerezo y’ubworoherane (moderatism 
philosophy/ideology), ubwubahane, n’ ubwihanganirane bibyara ubwizerane,
  ubusabane n’ubufatanye nk’abenegihugu bamwe(One people/Un Peuple) 
b’igihugu kimwe(One Nation/Une Nation).
  
  Niyo mpamvu ishyaka ryacu twarihaye izina ABASANGIZI kuko rigamije 
gusangiza  Abanyarwanda bose ibyiza by’igihugu cyabo kugirango babe 
wawundi umwe dushaka, dukeneye, ugize igihugu kimwe cyacu
  twese, u Rwanda.
  
  Dufitiye Abanyarwanda n’amahanga ubutumwa bwa politiki bufite ireme, 
dufite umurongo wa politiki uhamye, utihishahisha, ugorotse kandi 
ugororokeye Abanyarwanda bose, abahutu, abatutsi, abatwa,
  imvange, tutibagiwe n’abatari abanyarwanda kavukire ariko bafite 
ubwenegihugu nyarwanda.
  
  Ishyaka ryacu rifite gahunda ya politiki inoze hamwe n’inzego zaryo, 
n’uburyo Leta yo kugangahura igihugu (Nation’s Healing Government) 
yashyirwaho n’uko yakora. Dufite ubushobozi, ubumenyi,
  n’inararibonye mu byerekeranye n’ibibazo by’u Rwanda, Afurika n’andi 
mahanga. Kuburyo dufite guha u Rwanda ikindi cyerekezo gitandukanye neza
 neza n’inzira mbi FPR Inkotanyi yaroshyemo u Rwanda
  n’Abanyarwanda kuva mu w’i 1994 kugeza ubu, nkuko twabigaragarije buri
 wese muri iyi nyandiko y’amahame shingiro ya politiki y’ishyaka PARTI 
RWANDAIS DES MODERES/MODERATE RWANDA PARTY-ABASANGIZI,
  ishyaka rigamije gusangiza Abanyarwanda bose ibyiza by’igihugu cyabo.
  
  Bikorewe i Savannah, Georgia, Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika
  
  Ku Cyumweru, taliki ya 10 / 03 / 2013
  
  Perezida  w’ishyaka:                          Dr. Gasana, Anastase
  
  (Sé)
  
  Tel : 0019198186405
  
  Visi-Perezida ushinzwe Umutekano: Bamara,
  Prosper
  
  (Sé)
  
  Tel : 00221774589317
  
  Skype : sabizeze0
  
   
  
  Visi-Perezida ushinzwe ihuza-bikorwa (Executive Vice Chairman): Akishuli, Abdallah
  
  (Sé)
  
  Tel: 00262639030023
  
  Skype: abdallah.akishuli
  
  Niba mwifuza kutwandikira mugira icyo mutubaza, mutwungura,  cyangwa 
mushaka kuza muri iri shyaka, mwohereza ubutumwa bwanyu kuri:
 mrp.abasangizi@yahoo.com