Email: editor@inyabutatu.com
Posted: 2012-10-29
Comments: 0
Source: Ihuriro ry'Inyabutatu-RPRK
Ref: RK/12/09/011
Nairobi kuwa 30th Ukuboza 2011
Bwana Paul KAGAME
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda
Urugwiro Village P O BOX 15 KIGALI- RWANDA
Impamvu: Kwegura ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda
Bwana Perezida wa Repubulika,
1-Mu
ijoro ryo ku itariki ya 30/11/2011, umunyamakuru Charles Ingabire wari
ukuriye ikinyamakuru inyenyerinews.com cyandikirwa kuri internet,
akanaba yari n’umuyobozi w’ikindi kinyamakuru cyitwa Ukuri News
cyandikirwa mu mujyi wa Kampala muri Uganda, yarishwe arashwe. Ingabire
Charles ni umunyamakuru w’umucikacumu rya Génocide yo muri 1994 mu
Rwanda. Yavuye mu Rwanda ahunze Leta mubereye umuyobozi yashakaga
kumwica, kandi mu nshingano zayo z’ibanze ariyo yakagombye kumurinda.
Abarengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ibinyamakuru binyuranye,
n’abandi bantu bakurikiranira hafi ibibera mu Rwanda kandi bikorwa na
Leta y’u Rwanda, bashingiye ku bimenyetso binyuranye bifatika, bemeza ko
Charles Ingabire yazize kuba mu nyandiko ze yararanzwe no kunenga
bikomeye ubutegetsi bwanyu. Bwari uburenganzira bwe busesuye nk’undi
munyarwanda wese, by’umwihariko nk’umunyamakuru.
Muri
mu ruzinduko rw’akazi I Kampala ho muri Uganda, abanyamakuru bababajije
ku birebana n’iryo yicwa ry’umunyarwanda kandi arashwe. Ntimwigeze
munababazwa ko ari umwe mu bana b’u Rwanda wapfuye, kabone n’iyo mwaba
mutabona ibintu kimwe, ahubwo mwihutiye kumushinja ko yavuye mu Rwanda
yibye. Nk’ umukuru w’igihugu ni irihe tegeko ribemerera kuba
umushinjacyaha? Ibyo mwabikoze nta burenganzira mubifitiye, nta
n’ibimenyetso mufite . Muzi neza ko itegekonshinga mwishyiriyeho ku
itariki ya 04/06/2003 ritabemerera kwivanga muby’ubucamanza. Ikindi ni
uko, biramutse ari nabyo, Charles Ingabire yari gushyikirizwa ubutabera (
tuzi ko butabaho mu Rwanda), ntabwo yari kwicwa. Si nabyo mwari
gushyira imbere mushinja umuntu wapfuye udashobora kwisobanura ku byaha
ashinjwa n’Umukuru w’igihugu.
2- Namwe ubwanyu murabona ko biteye isoni
n’agahinda, igihe mubwira isi yose ko mwe na FPR muyobora arimwe
mwahagaritse Génocide, none akaba ari mwe mukekwaho kwica no kwicisha
abacikacumu b’iyo Génocide baba abari mu gihugu, ndetse n’abashoboye
kubahungira hanze y’igihugu.
3- Nyakwubahwa
Perezida wa Repubulika, muzi ko mbere yo gufata ubutegetsi mukoresheje
imbunda, mukekwaho kuba mwarishe, mukanamena amaraso menshi
y’abanyarwanda ndetse n’ay’abanyamahanga. FPR mubereye ku isonga yishe
abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu bazira gusa ko ari abahutu kuva
intambara yatangira muri 1990 kugeza muri 1994. Mu duce FPR yari
yigaruriye, mwahamagaraga abantu ngo bajye mu nama, bose mukabica
ntihagire n’umwe urokoka. Mwafungiranye abantu mu mazu muratwika, mwishe
abantu benshi, abagore, abagabo, impinja n’abakecuru mukoresheje
udufuni n’ingoyi mwise ‘akandoyi’. Mwakuye abantu mu byabo barenga
miliyoni, baba impunzi mu gihugu cyabo muri Nyacyonga n’ahandi mu gihe
kirenga umwaka wose, Ibimenyetso bifatika birahari n’abagabo
babihagazeho barahari. Mu gihe kimwe, mwishe kandi mwicisha abana
b’abatutsi bavaga mu Rwanda, mu Burundi, muri Tanzaniya no muri Congo.
Baje mubasabye ababyeyi babo, abandi baje mu ngabo z’umutwe wa FPR
yababwiraga ko bahaguruka bakarenganura abatutsi no guharanira
uburenganzira bwabo Leta ya Perezida Juvenal Habyarimana yabavukije.
Bishwe bazira ko bashobora kuba baje ari intasi za Leta ya Habyarimana.
Abandi bazize ko bari bavuye muri za Kaminuza no mu mashuri yisumbuye
n’amakuru, igihe abo bari baje basanga baturutse mu gihugu cya Uganda
batari baragize amahirwe yo kwiga biturutse ku kibazo cy’ubuhunzi
bamazemo igihe kirekire. Mbere y’uko urugamba rwa FPR rwiswe urwo
kwibohoza rutangira, mwari mwungirije umukuru w’iperereza mu gihugu cya
Uganda. Mushinjwa kuba, mwitwaje ububasha mwahawe n’uwo murimo mwarishe
abantu benshi b’inzirakarengane barimo abaturage ba Uganda,
n’abanyarwanda bari muri icyo gihugu, kugeza ubwo muhabwa izina rya
Pilato. Bose bazize ko mwari mufite imyumvire itandukanye.
Urugamba
rwa FPR rugitangira, mukekwaho kuba arimwe mwateguye kandi mugashyira
mu bikorwa iyicwa rya Général Major Fred Gisa Rwigema ku itariki ya
02/10/1990. Général-Major Fred Gisa Rwigema yaharaniraga ko Umwami
Kigeli V Ndahindurwa yataha mu Rwanda . Mwebwe mwari mugambiriye gufata
ubutegetsi bwose ku nyungu zanyu bwite n’iz’agatsiko mwari mufatanije
kandi mugifatanije. Niko byagenze, umugambi mwawugezeho mumaze kumena
amaraso menshi y’inzirakarengane z’abahutu, abatwa, n’abatutsi ndetse
n’ay’abanyamahanga.
4- Amaperereza yose yakozwe
yemeza ko muri ku isonga mu bakekwaho kuba ku itariki ya 06/04/1994,
mwarahanuye indege ya Perezida Juvenal Habyarimana, wari umukuru w’u
Rwanda, ari kumwe na Perezida Cyprien Ntaryamira w’ I Burundi n’abafasha
babo ba hafi bari kumwe muri iyo ndege, ndetse n’abapilote bayo
bakomoka mu gihugu cy’ubufaransa. Icyo gikorwa cy’iterabwoba kigayitse,
cyahitanye abakuru b’ibihugu bibiri, n’abandi bantu b’inzirakarengane,
ntimwigeze mushaka ko ukuri kujya ahagaragara. Nk’umukuru w’igihugu ni
mwe mwari mufite inshingano zo gushyira ukuri ahagaragara kubijyanye
n’iyicwa rya Général Fred Gisa Rwigema wari ukuriye FPR, yamara kwicwa
akaba ari mwe mwamusimbuye. Ni namwe mwari mufite kandi mugifite
inshingano zo gushyira ahagaragara iby’urupfu rwa Perezida Habyarimana
wishwe ku nyungu zo kugira ngo mufate ubutegetsi bwose ku ngufu.
Mugamije guhisha ukuri, no gukomeza kwubakira politike yanyu ku kinyoma,
mwanze nkana ko hajyaho amatsinda yigenga ngo akore iperereza
ritabogamye kuri ubwo bwicanyi bwombi ndengakamere. Mbere y’urupfu
rw’abo bakuru b’ibihugu bombi, Mukekwaho kuba mwaragize uruhare
rufatika, muri gatozi cyangwa icyitso, mu rupfu rwa Perezida Melchior
Ndadaye, Perezida wa mbere w’umuhutu w’I Burundi wari watowe binyuze
muri Demokarasi. Yazize gusa ko yari umuhutu. Mutekereza igikorwa cyo
kwica Perezida Juvénal Habyarimana, mwari muzi neza ko bizagira ingaruka
mbi ku banyarwanda bo mu bwoko bw’abatutsi bari imbere mu gihugu.
Ibimenyetso bifatika byari bihari byari gutuma mutekereza kabiri mbere
yo gukora kiriya gikorwa cy’iterabwoba kigayitse. Ikimenyetso gikomeye
ni iyicwa rya Perezida Ndandaye wishwe ku itariki ya 23/10/1993, urupfu
rwe rwakurikiwe n’umwuka mubi watumye urwikekwe hagati y’abahutu
n’abatutsi bo mu Rwanda rurushaho kwiyongera. Urwikekwe rwari
rwarabyukijwe n’intambara ya FPR yo kuwa 01/10/1990 no gufungwa
kwakurikiyeho kw’abatutsi bo mu Rwanda bakekwagaho ko ari ibyitso bya
FPR.
Nubwo bitavanaho na busa icyaha abahutu
b’intagondwa bishe abatutsi babaziza ko ari abatutsi,ntawashidikanya ko
Genocide yakorewe abatutsi bo mu Rwanda muyifitemo uruhare runini. Hari
ibimenyetso simusiga kandi bifatika byerekana ko umugambi mubisha wo
guhanura indege y’uwahoze ari umukuru w’igihugu Juvenali Habyarimana
wacuriwe mu nama yabereye ku Mulindi wa Byumba. Iyo nama yari iyobowe
namwe ubwanyu mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatatu 1994. Muribuka ko bamwe
mu byegera byanyu nka Honorale Tito Rutaremara na Ministre Patrick
Mazimpaka, bababwiye ko kurasa indege y’umukuru w’igihugu bizagira
ingaruka mbi kubanyarwanda bo mu bwoko bw’abatutsi bari imbere mu
gihugu. N’akababaro kenshi bakubwiye ko icyo gikorwa gishobora gutuma
haba itsembatsemba ry’abatutsi bari mu Rwanda. Mwarabyanze mufata
icyemezo kidakuka ko bigomba kuba uko mwabitekereje. Mwahise munategeka
ko missile ebyiri zo mu bwoko bwa SAM 7 zabarindaga hamwe na Colonel
Alexis Kanyarengwe zijyanwa i Kigali muri CND gutegura icyo gikorwa.
Lieutenant Frank Nziza ( ubu ni Major) hamwe na Caporal Eric Bizimana
(ubu ni Capitaine) kandi bose bakiri mu ngabo zibarinda, bahise bajyana
nazo.
Ni nabo bombi barashe indege. Inkiko
zitabogamye nizimara kubisesengura biraboneka ko arimwe mwayiteguye
kandi mutuma Génocide yamaze abanyarwanda ishyirwa mu bikorwa mugamije
kwifatira ubutegetsi bwose ku ngufu. Ni nayo mpamvu urukiko rwa Arusha
rutashoboye kwerekana uwaba yarateguye Génocide, kandi bigaragara ko
yabayeho. Ukuri ku ihanurwa ry’indege kwarirengagijwe nkana, ahubwo
urucyiko rushishikazwa, rufatanije n’ubutegetsi bwanyu, gushakira ibyaha
no gushinja abo mwatsinze mushaka guhora, kwihimura, no kubacecekesha
burundu. Urukiko rwa Arusha nirufunga imiryango nkuko rubiteganya
rutababajije iby’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyarimana kandi rufite
ububasha, ubushobozi n’ibimenyetso, ruzaba rwirengagije ubutabera,
kandi ruteranije abanyarwanda aho kubunga.
Colonel
Bagosora Théoneste mwashinje ko ariwe uri ku isonga mubateguye Génocide
yo mu Rwanda, ndetse akanayishyira mu bikorwa, urukiko rwa Arusha mu
rwego rw’ubujurire rwamuhanaguyeho icyaha cyo gutegura Génocide. Mu gihe
kimwe Ministre w’intebe wa Leta y’abatabazi Yohani Kambanda,munyandiko
yashyize ahagaragara ku itariki ya.10/11/2011 yongeye kwemeza ko we na
Leta ye batigeze bategura Génocide. Nkuko Procureur w’urukiko rwa Arusha
Madame Carla Delpont yabivuze mu kwezi kwa gatatu 2008 ko afite
ibimenyetso simuziga bigaragaza ko arimwe mwahanuye indege. Major Dr
Théogène Rudasingwa,wari Umunyamabanga mukuru wa FPR akaba yarabaye
n’umukuru w’ibiro byanyu ndetse akaba na ambasaderi w’u Rwanda muri Loni
yabyemeje mu nyandiko ko arimwe mwamubwiye ko mwahanuye indega ya
Perezida Juvena Habyarimana.
Igihe kirageze ngo
abanyarwanda bave mu gihirahiro bamenye imvo n’imvano ku mahano
yabahekuye. Ubu inzira isigaye yo kumenya ukuri ni imwe. Ni uko
mwashyikirizwa ubutabera butabogamye.
5- Mbere
y’uko FPR mwari mubereye ku isonga, na n’ubu mukiyobora ifata ubutegetsi
ku ngufu, munashinjwa ko mwakoresheje ubwicanyi bw’indengakamere kugira
ngo muharabike Leta ya Juvénal Habyarimana, muyishinja ko yica
abatavuga rumwe nayo. Ni muri urwo rwego FPR yishe ba Ministre Gatabazi,
Umunyamabanga mukuru w’ishyaka rya PSD, yica Bwana Gapyisi Emmanuel,
Landuard Ndasingwa n’abandi… Ntabwo FPR mwari muyoboye yibasiye abahutu
gusa. Yishe n’abatutsi kugira ngo Leta ya Juvenal Habyarimana ishinjwe
ko yatangiye Génocide. Ku itariki ya 04/02/1993, mwohereje commandos
kujya kwica abatutsi b’abagogwe kugira ngo bishyirwe kuri Leta ya
Juvenal Habyarimana. Bityo haboneke impamvu yo kugaba igitero mubeshya
amahanga ko mugiye gutabara abatutsi. Nyuma yo kwica abagogwe FPR,
yirengagije imishyikirano hagati y’impande zombi zari mu mirwano yari
igeze kure Arusha mu gihugu cya Tanzaniya, yagabye igitero kuwa
08/02/1993 cyayogoje igihugu. Umugambi mwari mufite wari uwo gufata
ubutegetsi bwose ku ngufu za gisirikare. Ni mwe nk’umuyobozi mukuru
w’igisirikare cy’uwo mutwe, mugomba kubazwa kandi mukaryozwa n’ubutabera
bwigenga iby’ubwo bwicanyi ndenga kamere bwakorewe abanyarwanda bo mu
bwoko bw’abagogwe.
6- Bwana Perezida wa
Repubulika, murashinjwa kandi kuba mwarishe abayobozi bakuru ba Kiliziya
Gatolika mwiciye i Gakurazo ho muri Perefegitura ya Gitarama ku itariki
ya 05/06/1994. Mushinjwa kuba mwarishe ba Musenyeri Visenti
Nsengiyumva, Umushumba wa Kigali, Musenyeri Tadeyo Nsengiyumva,
Umushumba wa Kabgayi, Musenyeri Yozefu Ruzindana, Umushumba wa Byumba.
Mushinjwa kandi urupfu rwa Musenyeri Phocas Nikwigize, Umushumba wa
Ruhengeri warigishijwe n’abasirikare ba FPR, ku mupaka wa Goma – Gisenyi
atahutse avuye mu buhungiro , nyuma akicwa n’abasirikare ba FPR mwari
mukuriye muri 1996.
7-Mbere y’uko mwambuka mukajya
kwica impunzi z’abahutu bahungiye mu gihugu cya Kongo, ndetse no kwica
abanyekongo babacumbikiye, mwabanje kwica impunzi z’abahutu zari mu
nkambi ya Kibeho ku Gikongoro. Imiryango itegamiye kuri Leta yemeza ko
hagati y’amatariki 18 na 22 /04/ 1995 mwishe impunzi z’abahutu barenga
60,000. Abashoboye kurokoka, FPR yabakurikiranye mu mayira n’aho
batahaga hose irabica. Ubwo bwicanyi bwakorewe mu Rwanda, bugakorwa
n’ingabo mwari mubereye ku isonga nta butabera bwigeze bushaka kumenya
uko byagenze kugira ngo abakoze ayo mahano babiryozwe.
Nyakubahwa
Perezida wa Repubulika murumva ko mutakwisasira imirambo
y’inzirakarengane zingana zityo, ngo mwiyorose amaraso yazo, ngo
mutabibazwa n’ubutabera mwitwaje ubudahangarwa mwihaye mufata ubutegetsi
mukoresheje imbunda,mukabishimangira mwiba amatora ubugira kabiri. Nta
budahangarwa mukwiye kuko ubutegetsi mwabwibye rubanda, ntimwabuhawe na
rubanda. Impunzi z’abahutu zari muri Kongo nkuko mwabyivugiye ngo
‘twarabacyuye abandi twarabarashe, zarishwe zizira gusa ko ari abahutu,
zihambwa mu byobo rusange nkuko rapport ya ONU (Mapping report)
ibyerekana neza. Iyo mapping report yerekana neza uruhare runini
mubifitemo nk’uko namwe mubyiyemerera. Perezida wa Congo Lawurenti
Desideri Kabira yabyemeje atarapfa ku itariki ya 19/11/1998 mu kiganiro
yagiranye n’ikinyamakuru ‘ Le soir’ cyo mu gihugu cy’Ububiligi ko mwishe
impunzi z’abahutu.
Munashinjwa kandi mu gihe
kimwe, kuba mwarishe, cyangwa mukicisha abatutsi b’abanyekongo bo mu
gice cy’abanyamurenge. Bamaze kwanga kuba igikoresho cyanyu, mwohereje
Colonel Dani Gapfizi (ubu usigaye ari kwipeti rya Brigadier General)
wari uyoboye igitero cyabagabweho, abica ku bwinshi. Abashoboye kurokoka
iryo cumu ryanyu baratatanye bata ibyabo, abatarashoboye guhungira mu
yandi mahanga ubu bamaze imyaka igera kuri 15 bari mu makambi mu Rwanda.
Inkurikizi zabyo zose ni mwe zigomba kuryozwa.
8-
Bwana Perezida wa Repubulika, mwahekuye u Rwanda. Ibigwi byanyu ni
birebire kuko mwishe kandi mwicisha abanyarwanda abahutu, abatwa ,
abatutsi ndetse n’abanyamahanga. Ntawabarondora bose ngo bishoboke.
Mwishe Seth Sendashonga, mwica Colonel Lizinde, mwica umucuruzi
Bugirimfura, abo bose mubasanze aho babahungiye i Nairobi muri Kenya.
Bahunze ubutegetsi bwanyu kandi aribo mwakoresheje nk’abahutu
b’ibikoresho kugira ngo mugere ku nyungu zanyu bwite.Mwishe Kabera
Assiel, ba Rwisereka, abatutsi bakoreye FPR batizigama, igihembo kiba
kwicwa. Mwica Jean Leonard Rugambage w’umunyamakuru, mwicisha Ministre
Juvenal Uwiringiyimana mu bu birigi mumuziza ko yari amaze gutahura
umutego mwashakaga kumutamo mufatanije n’abidishyi b’ingoma yanyu bakora
mu rukiko Arusha, n’abandi bo mu bubiligi….n’abandi n’abandi.
9-Mwafashe
ubutegetsi ku ngufu kandi nyuma ya genocide mwarayikoresheje ku nyungu
zanyu. Mu rwego rwo kwikiza abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwanyu,
mukimara gufata ubutegetsi ku ngufu nyuma yo kumena amaraso menshi
y’inzirakarengane, mwakoze liste y’abanyrwanda bo mu bwoko bw’abahutu
gusa mutavuga rumwe cyangwa se bashobora kubangamira inyungu zanyu
bwite. Mubahamya icyaha cyo gutegura no gushyira mu bikorwa Génocide,
mukora amalisiti nta bimenyetso bibahamya icyaha, amalisti muyatangaza
mu igazeti ya leta, muyakwirakwiza isi yose mugambiriye kubabuza
amahwemo aho babahungiye.
Bamwe byabaviriyemo
gufungwa, abandi bimwa ubuhungiro mu bihugu bahungiyemo, abandi bakurwa
ku mirimo bari babonye aho bahungiye, abandi batotezwa n’abene gihugu
babita abicanyi. Byose mwabikoze muzi neza ko byubatse ku kinyoma. Mu
bafungiwe Arusha bashinjwa ko bari mu rwego rw’abo mwise ba Ruharwa
hamaze guhanagurwaho icyaha abari mu nama ya Leta nka Ministre
Ntagerura, Ministre Rwamakuba, Ministre Bizimungu, Ministre Bicamumpaka,
hagirwa umwere Géneral Kabirigi wari ushinzwe ibikorwa bya gisirikare,
hahanagurwaho icyaha Prefet Bagambiki, na Protais Zigiranyirazo
mwitiriraga akazu kateguye Génocide. Abo bose mwatumye bafungirwa ubusa
igihe kirekire mubizi neza ko ari abere. Imiryango yabo ibura kivurira,
ibintu byabo birasenyuka ibindi murabyangiza, ndetse n’aho bafunguriwe
kubera ikinyoma cyanyu mwabeshye isi yose bakaba ntagihugu cyashoboye
kubakira. Hari abandi bagifungiye Arusha, no mu gihugu hirya no hino,
cyangwa ahandi, ari abakatiwe ari n’abatarakatirwa, bose nta butabera
babonye kuko ikinyoma mwubakiyeho ingoma yanyu, nubwo gitangiye kujya
ahagaragara, cyabaye ingorabahizi.
10- Nyakwubahwa
Perezida wa Repubulika, si abanyarwanda gusa mwahekuye. Nkuko
umucamanza Fernandi Andreu wakoze iperereza rinonosoye abyemeza kandi
abibashinja. Ashingiye ku bimenyetso bifatika, abashinja kuba mwarishe
muri gatozi cyangwa icyitso abagiraneza b’abasipanyolo 9 bakurikira:
-Joaquím Vallmajó, -Servando Mayor, -Julio Rodríguez, -Miguel Angel
Isla, -Fernando de la Fuente, -Flors Sirera, -Manuel Madrazo, -Luis
Valtueña , -Isidoro Uzcurun. Mushinjwa kandi kuba mwarishe mukoresheje
ingabo mukuriye umunya Canada witwa Claude Simard ku itariki ya
18/10/1994 i Gitarama. Ku itariki ya 02/02/1997, nabwo mushinjwa kuba
mwarishe undi munya Canada witwa Guy Pinard wari umaze imyaka 35 mu
Rwanda i Kampanga ho mu Ruhengeri.
11- Nyakubahwa
Perezida wa Repubulika mwaranzwe kenshi no gukurikirana impunzi
zabahunze hanze y’igihugu kugira ngo muzicireyo. Rimwe na rimwe umugambi
mubisha ukamenyekana mutaramena amaraso nkuko byagenze mu bwongereza
mushaka guhitana Musonera, mu gihugu cya Afurika yepfo mushaka kwica
Général Kayumba Nyamwasa mwasangiye akabisi n’agahiye.
12-
Nyakubahwa Perzida wa Repubulika, Biteye isoni n’agahinda kuba
ubucamanza bwakagombye kwigenga mwarabuhinduye intwaro yo gukomeza
kuniga, guheza,no gupfukirana abatemera ubutegetsi bw’igitugu
mwashyizeho mukoresheje imbunda. Mu bizi neza kandi mubigambiriye
mukomeje gushinja abahutu muri rusange ibyaha bya Génocide, mu gihe
mushinja abatutsi mudashaka ubujura no guhungabanya umutekano w’igihugu
Madame Victoire Umuhoza Ingabire, bigaragara ko azira ibikorwa bya
Politiki, cyane cyane kuba yaraje mu Rwanda kwiyamamaza ashaka
guhatanira namwe umwanya wo kuba umukuru w’igihugu. Ni uburenganzira
bwe. Kandi kuba ibitekerezo bye yagaragaje bitandukanye n’imyumvire
yanyu nta gitangaza kirimo.
Igihe yemera ko mu
Rwanda haba amoko, kandi ko hapfuye abahutu n’abatutsi, ndetse bose
bakaba bakwiye ubutabera, mwe mwemeza ko nta moko abaho mu Rwanda,
mwahindukira mukavuga ko abahutu bishe abatutsi babaziza ko ari
abatutsi. Mwagera ku bahutu bapfuye kandi mubifitemo uruhare mukagoreka
indimi. Ibitekerezo byanyu ntaho byazigera bihura n’ibya Madame Victoire
Ingabire. Abanyarwanda bonyine nibo bafite uburenganzira bwo guhitamo
uvuga ukuri bemera. Igisubizo ntabwo ari ukumushyira mu buroko,
mugahimba abamushinja ibinyoma bigaragarira buri wese ko ari ikinamico,
namwe mukemeza ko yemeye ibyaha mutarigeze mugera mu cyumba cy’urucyiko
ababuraniramo ! Maitre Ntaganda, Karoli Ntakirutinka, Niyitegeka,
Déogratias Mushayidi, bose bafungiwe ibikorwa bya Politiki.
By’umwihariko kuri Madame Umuhoza Ingabire Victoire, mu Kiganiro
mwagiranye n’abanyamakuru ku itariki ya 11/12/2011igihe mwari mu
ruzinduko i Kampala, mwaratinyutse mubeshya isi yose ngo Madame Victoire
Ingabire yemeye ibyaha.
Ni
irihe tegeko ribaha uburenganzira bwo kwivanga mu bucamanza bwagombye
kuba bwigenga ? Perezida wa Repubulika amenya ate ko uregwa yemeye
ibyaha urubanza rukiburanwa ? Ni uwuhe mucamanza uzavuguruza Perezida wa
Repubulika wamaze gutangaza ko Madame Victoire yemeye ibyaha ?
Mwamuhamije ibyaha atararangiza kuburana, nta n’uburenganzira
mubifitiye. Igisigaye ni ukumukatira. Murumva atari urukoza soni ku
gihugu cyagombye kugendera ku mategeko? Binyuranye n’itegeko nshinga
mwishyiriyeho.
13- Nyakubahwa Perezida wa Repubulika,
Tumaze kubona aya marorerwa yose mwakoze, isi yose ikaba iyazi ariko ku nyungu zitandukanye ikicecekera,
Tumaze kubona ko ibi bikorwa bigayitse mufitemo uruhare rugaragara, bihesha isura mbi u Rwanda n’abanyarwanda bose,
Tumaze kubona ko mwaranzwe, no guteranya abana b’u Rwanda mukoresheje abandi banyarwanda,
Tumaze
kubona ko kwica abanyarwanda nkuko namwe mubyiyemerera, cyane cyane
abatemera ibitekerezo byanyu ariyo ntwaro yanyu ya politiki,
Tumaze
kubona ko mu biganiro bitandukanye mwagiranye n’ibinyamakuru
mwiyemereye ko arimwe mwishe uwari umukuru w’igihugu Perezida
Habyarimana, mukanemera ko mwarashe impunzi z’abahutu zahungiye muri
Congo, mukanica n’abanyekongo b’aba Tutsi bo mu bwoko bw’abnyamurenge,
mukagaragaza ko mufite umugambi wo kwica abo mutavuga rumwe nkuko
mwabivuze muvuga Général Kayumba Nyamwasa, muvuga ko n’isazi muzayicisha
inyundo, bwacya mukamurasa,
Tumaze kubona ko
mwivanga bikabije mu butabera kandi mukabukoresha ku nyungu zanyu bwite,
ibyo bikaba binyuranye n’ibiteganywa n’itegeko nshingamwishyiriyeho,
Tumaze kubona ko mwafashe ubutegetsi mu maze kumena amaraso menshi
y’abanyarwanda, ndetse n’ay’abanyamahanga,
Tumaze gusanga mwaribye amatora ubugira kabiri bityo akaba nta munyarwanda wabahaye ubutegetsi,
Dusanze ntabudahangarwa mukwiye kuko mwibye rubanda ubutegetsi bwabo,
Dushingiye
ku biteganywa n’itegekonshinga ry’ u Rwanda ryo kuwa 04/06/2003
mwishyiriyeho, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 99 aho iteganya ko
uwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu agomba kuba inyangamugayo, no
mu ngingo ya 60 iteganya ko inzego z’ubutegetsi zitandukanye kandi
zigenga bityo ubucamanza bukaba bugomba kwigenga ntimubuvogere cyangwa
ngo mubukoresha mu nyungu za politiki, no mu ngingo ya 98 iteganya ko
umukuru w’igihugu agomba kubumabatira ubumwe bw’abanyarwanda no kuba
umurinzi w’itegekonshinga, Dushingiye ku bikubiye muri iyi nyandiko
turasanga nta na kimwe mwujuje, bityo mukaba mwarishe nkana mubizi kandi
mubishaka itegeko nshinga mwishyiriyeho,
Turabasaba ko mwakwegura kuri uwo mwanya wa Perezida wa Repubulika, kugira ngo ubutabera bukore akazi kabwo,
Turasaba
inkiko zigenga, zibifitiye ububasha n’ubushobozi gufata ikibazo
cy’ubutabera zitajenjetse, zititaye ku ubudahangarwa mwihaye mutahawe
n’abanyarwanda,
Turasaba ibihugu by’inshuti
bifasha u Rwanda n’abanyrwanda, gufasha abanyarwanda bamaze gushavura
gushyira mu bikorwa ibi byifuzo kugira ngo amahoro arambye agaruke mu
Rwanda no mu karere k’ibiyaga bigari.
Umwami
Kigeri V Ndahindurwa uri mu buhungiro mu gihugu cya Leta zunze ubumwe
z’Amerika warahiriye kuba Umwami ugendera ku itegekonshinga tariki
09/10/1959, agomba guhita agaruka mu Rwanda, Ubwami bugendera ku
itegekonshinga bwo nkingi y'ubumwe bw'inyabutatu nyarwnda buhite
busubizwaho abanyarwanda bicare ku meza amwe babwizanye ukuri
ntawuhejwe, ntanuzira ukuri avuze, bace ikinyoma basubirane ubumwe bwabo
n’amahoro mbere yo kujya imbere y’ubutabera budahora.
Ubwami
bugendera ku itegekonshinga, imitegekere y’igihugu yemejwe kuri
28/07/1959 igihe Umwami Kigeli V NDAHINDURWA yasimbura ga Umwami Mutara
III Rudahigwa niyo nzira yonyine isubiza abanyarwanda uburengazira bwabo
bwo kujya mu mashyaka bihitiyemo no kuragiza ubutegetsi abo bashaka
binyuze mu matora adafifitse.
Nyakubahwa Perezida
wa Repubulika, mukwiye gufata icyemezo cy’ubutwari mukegura ku mirimo
mwihaye mukareka abanyarwanda bakiyunga nyabyo. Bazabishingiraho
babakorera ubucamanza butabera kandi budahora.
Mugire amahoro.
Eugen Nkubito
Chaiman
Ihuriro ry'Inyabutatu-RPRK
Bimenyeshejwe:
Son excellence Monsieur le Président des USA
Son excellence Monsieur le Président de la République Française
Son excellence Monsieur le Président de la République de l’Uganda
Son excellence Monsieur le Président de la République-Unie de Tanzanie
Sa Majesté le Roi en Exil aux USA Kigeli V Ndahindurwa
Son excellence Monsieur le Premier Ministre Britanique
Son excellence Monsieur le Premier Ministre Belge
Son excellence Monsieur le Premier Ministre du Portugal
Son excellence Monsieur le Premier Ministre d’Espagne
Son excellence Monsieur le Premier Ministre de la Norvége
Son excellence Monsieur le Premier Ministre des Pays Bas
Son excellence Monsieur le Premier Ministre du Canada
Son excellence Madame la Chanceliere da Republique d’Allemagne
Son excellence Monseur le Premier Ministre Danois
Son excellence Monsieur le Premier Ministre du Duche du Luxembourg
Son excellence Monsieur le Premier Ministre du Maroc
Son Excellence Monsieur le Secrétaire Général de l’ONU, à New York
Son Excellence Monsieur le Président du Conseil de Sécurité, New York
Madame/Monsieur le Représentant du pays membre permanent du Conseil de Sécurité (tous)
Monsieur le Greffier du TPIR à Arusha Monsieur le Procureur du TPIR à Arusha
Commission des Droits de l’homme, à Genève
Commission Internationale des Juristes, à Genève
Association Américaine des Juristes Association internationale des Juristes démocrates, New Delhi
Cour Européenne de Justice
Cour Européenne des Droits de l’Homme
Cour Africaine des Droits de l’Homme
Centre de lutte contre l’impunité et l’injustice au Rwanda, à Bruxelles
Amnesty International à Londres
Avocats sans frontière à Paris.
FIDH à Paris
HRW (Human Rights Watch)
1 comment:
Good reeading
Post a Comment