INDAGU ZA NYIRABIYORO
VERSION 1
Ku
batarumva uwitwa Nyirabiyoro, umupfumu wabayeho muri za 1740, dore
igice cy’amagambo yuzuye ubuhanuzi yateranye na Kigeli III Ndabarasa,
Umwami w’u Rwanda wabayeho mu kinyejana cya 18; ibi byagiye
bihererekanywa par tradition orale, ibi byandukuwe mu kinyamakuru CANARD
ENCHAINE N° O43 (page 5) cyasohotse mbere y’intambara ya 1994. Icyo
kinyamakuru cyandikwaga mu gifransa; nyiracyo yandikaga n’ikindi
mu Kinyarwanda:”NYABARONGO”. Iyi version yasohotse muli za 1993,
NYIRABIYORO NA NDABARASA (1741) ....NYIRABIYORO ati n’ubwo unyise incike
ariko nawe ni nk’aho uriyo kuko wabyaye ibigina bitazagira icyo
bimarira ingoma. Ati nyuma y’ingoma eshatu, niho hazaza RWAGITINYWA[1]
uzarasana inkundura mu myambi n’ibishirira.
Ati azaganza ariko
igitero azagaba hakurya y’amazi magari kizamusama[2]. NDABARASA wari
umaze umwanya ajunjamye asa nawe n’urimo kubonekerwa asubiza NYIRABIYORO
ati ntacyo RUTAMU[3] azaramira ingoma. NYIRABIYORO: Umunsi se RUTAMU
yatsindiriwe kuri SINE[4] ikayitera umugeri igatora iyayo, bizagenda
bite? NDABARASA: Yireke RUSINE[5] yonke. NYIRABIYORO: Uravuga se RUKARA
mbona rurebera mw’ihembe?[6]
Umunsi yacumitanye na RUTAMU ko mbona
azarutera amacumu akarutwikira mu nzu nk’umugome, rukota ku manywa
rugakongoka ![7] NDABARASA: RUKARA nyirarwo azarusegasira. NYIRABIYORO:
Urankangisha se RUKARA rutwariye urumoso rutsinze umusaya?
Ko
mbona se ibigenzi bifite uruhu rutukura[8] nk’urw’impinjEse ko mbona
ikinyamaswa gihetse ikindi giturutse mu MUBALI wa KABEJA azagitsindisha
iki?[10] Ese iriya nyamaswa izatera umurizo I Karagwe undi ikawutera I
Bunyabungo wowe urayibona?[11] Biriya bigenzi bifite uruhu
nk’urw’impinja ko RUKARA abirebera mw’ihembe azabigamburuza bizagenda
bite?
Ko mbona RUKARA rwonkereje nyina mu muraru, maze rukagwa igihugu igicuri?[12]
NDABARASA:
RUKARA rw’amabuno[13] azime ingoma. NYIRABIYORO: Urankangisha RUKARA
rw’incike[14] mbona ruzagenda hasi no hejuru rukagenda mu nda y’inzovu,
harimo ibuye rivuza ubuhuha, narwo ruzagwa ishyanga hakagaruka umurambo?
NDABARASA:
RUKARA rundi azaramire ingoma. NYIRABIYORO: Urankangisha RUKARA
rw’igisage rutazambara ikamba rukaraza ariko ntirusamure, maze
rukazagaruka mu Rwanda rushaje?[15] Dore nta kabuza u Rwanda ruzarara
nze. Ndabona ba bagabo b’urutuku igihugu bakigabije
umubambuzashakwe[16]. Ese zirajya he CYIMUMUGIZI, RWOGA, RWAMO na
KALINGA
![17] Dore umunsi imbwa zambaye ingoro, ingoma zivugira mu Marangara,
ku munsi wa Ngirente, ababyeyi bazifuza kuba ingumba.[18] Ubwatsi bwo
munsi y’inzira buzahura n’ubwo haruguru yayo maze arugenge NYANGUFI.[19]
Ariko ariyimbire kuko amugenda runono RUKARA rw’igisunzu rugoreka
amagambo[20]. RUKARA rw’igisunzu rwambaye utubuye tubengerana ku ntugu
azirenza NYANGUFI, igihugu akigabire umugore[21].
Ndabona
abasangirangendo baryana ijoro n’umunsi bamwe bashyirwa ku ngoyi[22],
RUGANZU yambuka Akagera ashinga imiganda I Karagwe yunga ubumwe
n’abavantara. Ariko RUKARA rw’igisunzu rugenda rutseta ikirenge[23]
aririwe ntaraye.
Uru rugamba mbona ararurwana ahereye hehe?[24]
Aragoreka amagambo ariko niyiyimbire ndabona aguye mu mibyuko igihugu
gicura imiborogo,intore zigarura ituze, intebe ihabwa RUKIRIGITANGWE RWA
MUDATINYA akarangwa n’uruziga mu mboni[25]. Ihumure riragaragara ariko
ndabona bacuranwa, abana bose ntibahabwa ijambo.
Ndabona RWEGO
RUKANGURA-SHYAMBA afite inkoni y’icyuma mu ntoki. Ndabona imandwa
zisatira ku mulinzi zisakabaka. Ese ko ntabona uyoboye imihango umukuru
ngombwa arava he? Ndabona RUKIRIGITANGWE RWA MUDATINYA ashinze icumu I
Bunyabungo bavuga amacumu abakuru b’ingabo. Ndabona I Karagwe habaye
ingaruzwamuheto abavuzi
b’amacumu barizihirwa. Ko mbona se u Rwanda rushubijwe bene rwo ariko umwezi
ntutambe? Ko mbona RUTUKU agaruye induru impundu zikabura?
Dore
ubwatsi bwo mu nsi y’inzira bwongeye guhura n’ubwo haruguru yayo ariko
ndabona RUGILI mu nda y’inyoni ahageze aramira ingoma bamuha ijambo
atangariza bose ati u Rwanda ndarubogoye. Maze u Rwanda rutemba amata
n’ubuki.
“Abafite amatwi nibumve ibigiye kuba ngo u Rwanda rugere ku mahoro asesuye.
Uliya RUGILI uzataha munda y'inyoni agatanga ihumure ninde?? "
Source: CANARD ENCHAINE No.43, page 5
--------------------------------------------------------------------------------
Ibisobanuro:
[1] RWAGITINYWA ni Kigeli IV Rwabugiri
[2] Kigeli IV Rwabugiri yakomerekeye bikomeye ku rugamba rwo kw’Idjwi I
Bunyabungo, hanyuma atanga ari mu rugo rwe rw’I Rubengera.
[3] RUTAMU ni Mibambwe Rutarindwa
[4] SINE ni umugabekazi Kanjogera. Rutarindwa yimitswe ari impfubyi atagira nyina.
Nta mwami rero wimaga atagira umugabekazi. Nuko bamutsindira kuri muka se Kanjogera nyina wa Musinga.
[5] RUSINE yaba ari Musinga umuhungu wa Kanjogera. Niwe Nyirabiyoro yita Rukara rurebera mw’ihembe.
[6] Kurebera mw’ihembe nuko Musinga yari afite amaso manini cyane, ku buryo wabonaga asa n’ureba imirari.
[7]
Aha Nyirabiyoro arashaka kuvuga ibyo ku Rucunshu, aho ingabo za Musinga
afanyije na Nyina Kanjogera na nyirarume Kabare, bateye umwami
Rutarindwa iwe bakahatwika hagahinduka umuyonga.
[8] Aha arashaka kuvuga abazungu
[9] Amasuka ni imbunda.
[10]
Aha Nyirabiyoro arashaka kuvuga abazungu ba mbere baje bahetswe
n’indogobe, bagaturuka mu Mubali, mu burasirazuba bw’u Rwanda.
[11]
Iyi nyamaswa ni umuhanda uva muri Tanzaniya ukagera I Bukavu
wambukiranyije u Rwanda. Niwo agereranya n’inyamaswa y’imirizo ibiri,
Ntabona neza umutwe n’umurizo
[12] Aha Nyirabiyoro aravuga ukuntu
Abapadri bera muri 1931 bazacira Musinga I Kamembe, hanyuma akahava ajya
I Moba muri Kongo aho yaguye.
[13] RUKARA rw’amabuno ni umwami Mutara Rudahigwa
[14]
Rudahigwa yabaye incike kuko nta mwana yabyaye. Yabaye umwami wa mbere
w’u Rwanda wagendeye “mu nda y’inzovu” (mu ndege) ajya I Bulayi muri
1949 no muri 1958.Ibuye rivuza ubuhuha ni moteri yayo. Hanyuma kuwa 25
Nyakanga 1959, Rudahigwa yaguye I Bujumbura hagaruka umurambo
[15] Uyu Rukara rw’igisage ruzagaruka mu Rwanda rushaje ni Kigeli V Ndahindurwa.
[16] Nyirabiyoro aravuga ukuntu abazungu bazagabira igihugu umuhutu.
[17] Aya ni amazina y’ingoma z’ibwami.
[18]
Aha Nyirabiyoro araragura iby’intambara ya 1959-1961 bise Muyaga,
yarangiye Kayibanda ahabwa ubutegetsi Kubera amagorwa y’ubwicanyi,
inzara, kubura aho wihisha n’aho uhisha abana, ababyeyi bifuzaga kuba
ingumba
[19] Amayira azasiba kubera intambara, hanyuma Kayibanda ategeke u Rwanda.
[20] Rukara rw’igisunzu ni Habyarimana. Kugoreka amagambo nuko avuga urukiga, avuga amagambo y’ikinyarwanda nabi
[21] Umugore wa Habyarimana, Agata Kanziga na basaza be nibo bicaga bagakiza muri iki gihugu.
[22]
Aha Nyirabiyoro aravuga ubwumvikane buke bwavutse hagati y’abafatanyije
na Habyarimana guhirika Kayibanda, maze bamwe muri bo bagafungwa
[23]
Habyarimana yari afite igisunzu, kandi yari yaravunikiye mu myitozo ya
gisirikare akiri muri Ecole d’Officiers, ku buryo yacumbagiraga gato.
Waba utabizi ukaba utabibona kuko yashyiragamo ifiyeri
[24] Urugamba rwo kurwana na FPR Inkotanyi.
[25] Rukirigitangwe rwa Mudatinya ni Paul Kagame, imboni ku maso zimuranga ni amadarubindi yambara.
Uwatanze ibi bisobanuro ntabwo yakomeje ngo arangize ubanza ibikurikira ubutegetsi bwa Kagame atabyifuza.
VERSION II
Ubwatsi bwo mu nsi y'inzira buzahura n'ubwo haruguru, u Rwanda ruzahabwa Nyangufi,
Nyirabiyoro
ati: "Rukara rw'Igisunzu ruzagwa mu mibyuko, igihugu gicure imiborogo.
NYIRABIYORO yari umunyakaragwekazi, akaba n'umupfumu wari uzwi ho
ubuhanga busesuye; Ku ngoma ya Kigeli IV Rwabugiri, wari warasimbuye
Mutara II Rwogera, NYIRABIYORO yari afite imyaka 55, Icyo gihe (ahagana
mu w'i1880), igihugu cyali gifite ibibazo ku nkiko, ikirwa cy'Ijwi
cyarigometse gitegekwa n’uwitwa NKUNDIYE wa KABEGO.
Mu Ndorwa no mu Bunyabungo barigometse, imyaka itakera mu buryo bushimishije, u Rwanda
ubona
rwugarijwe n'akaga. KIGELI IV RWABUGIRI atumiza NYIRABIYORO ngo ahanure
insinzi y'ako kaga; Kubera ko RWABUGIRI yateguraga gutera Ijwi mu
Ndorwa n'Ubunyabungo akahagarura, NYIRABIYORO amuragurira ko
azabatsinda.
Amubwira n'amaza, amumenyesha ko ingoma
izahinduka mu gihe kitari kure, abana be RUTARINDWA na MUSINGA
bakayirwanira bigacika ku Rucunshu. Koko rero ahagana mu mpera z'umwaka
w'1896 MIBAMBWE RUTARINDWA yimye ingoma (RWABUGIRI amaze gutanga) bamuha
KANJOGERA (nyina wa YUHI MUSINGA) ho umugabekazi, bafata izina
ry'ubutegetsi NYIRAMIBAMBWE. Yari afite basaza be KABARE na RUHINANKIKO,
bagambiriye kwambura ingoma MIBAMBWE RUTARINDWA, bakayiha mwishywa wabo
YUHI MUS INGA. Niko byagenze rero maze bafatanyije na mushiki wabo
KANJOGERA, bararikoroza ku Rucunshu, bica RUTARINDWA, YUHI MUSINGA yima
ingoma, nyina aba umugabekazi ku izina rya NYIRAYUHI.
NYIRABIYORO
yaraguriye RWABUGILI kandi iby'umwaduko w'abazungu n'ibintu
bizawukurikira: NYANGUFI uzambura ubutegetsi abanyiginya umunsi imbwa
zambaye ingoro ingoma zikavugira mu Marangara. Aragura ko Nyangufi
azicwa na RUKARA rw'igisunzu rugenda ruseta ikirenge, ruzateza u Rwanda
akaga umunsi ruzagwa mu mibyuko, amaraso akameneka ari menshi.
NYIRABIYORO abwira KIGELI ati: "Koko uli KIGELI kigera ikirenge mu cya
RWOGERA". Uragura inkiko uganza u Mulera, uragaruza mu Bushubi no mu
Bishugi, uragenga u Buhoma, mu Buberuka no mu Bwanacyambwe, urahaca
ibiraro, Nyaruguru no mu Buganza bagatura amahoro, Urarwagura u Rwanda
nyamara urakorera ubusa
RWABUGIRI, yireke Rusine yonke..
NYIRABIYORO Rusine rw'incike ruzima inka rutazibyarira ruzagenda hasi no
hejuru, maze rukazagwa igihugu igicuri ? Dore bazaza abagabo b'urutuku
rwera, bitwaje imyuko kandi bagenda bicaye. Bazakigabira
umubambuzashakwe.. Zirajya hehe Cyimumugizi, Rwoga, Rwamo na Kalinga.
Umunsi imbwa zambaye ingoro, ingoma zivugira mu Marangara, ku munsi wa
Ngirente, ababyeyi bazifuza kuba ingumba, ubwatsi bwo mu nsi y'inzira
buzahura n'ubwo haruguru. U Rwanda ruzahabwa Nyangufi.
Azamugenda
runono Rukara rw 'igisunzu ruvuga rugoreka amagambo. Ruzamwirenza
Rukara rwambaye utubuye ku ntugu, igihugu rukigabize umugore. Ariko
urugo ruvuga umugore ruvuga umuhoro. Dore abasangirangendo bararyana
ijoro n'umunsi. Bamwe bashyizwe ku ngoyi Ruganzu yambuka akagera,
ashinga imiganda ishyanga, afatana urunana n'abavantara... Dore Rukara
rw'igisunzu rugenda ruseta ikirenge aririwe ntaraye.
Uru
rugamba mubona ararutsinda ate ? Inkiko zirugalijwe. Aragoreka amagambo
ariko niyiyimbire. Dore bazamutsinda mu mibyuko igihugu gicure
imiborogo. Intore zizagarura ituze intebe zizicazeho Rukirigitangwe rwa
Mudatinya umugabo wambaye uruziga mu mboni. Ihumure riragaragara ariko
se ko mbona bacuranwa abana bose ntibahabwe ijambo? Dore Rwego
rukangura-shyamba azuye umugara.
Ese izi mandwa ko mbona
zisatiye ku Mulînzi zisakabaka umukuru-ngombwa azayobora imihango ate ?
Ndabona umugabo usheshe akanguhe uvuga isi igatigita ababyeyi bakamuha
impundu. Dore yegereye ku mulinzi Ruterandongozi. Ashagawe n'abaturage
ibihumbi n'ibihumbagiza. Ndabona Rutuku amusanga afashe uruboho mu
ntoki, afashe ijambo ahumuliza abaturage, impundu zivuga urwanaga.
Indagu
igeze aha Rwabugiri wali wicaye ku gisasiro igihe Nyirabiyoro
yamuhanuriraga ibi byose. Yasabye ko yabanza akibambika, yaza kwibambura
umunyakaragwekazi akagumya kumubwira ibisigaye, akamubwira n'intsinzi.
Nyirabiyoro abanyagikari bamujyanye kumutegurira aho aryama, Umwe muri
bo asubiye gufata amategeko ku mwami, asanga uyu ameze
nk'ubabaye
kubera indagu Nyirabiyoro yari amaze kumugezaho. Uwo munyagikari
asohoka atekereza ati uriya mugore usize arakaje umwami akoze ishyano,
Amucumita ikimito mu rwano amwica atarangirije Kigeli indagu,
ubucurabwenge bwari busigaye bubura butyo
INDAGU ZA MAGAYANE
INDAGU ZA MAGAYANE: MENYA AMATEKA NAHO IBIHE BIGEZE MURWANDA
Perefe
Zigiranyirazo muramu wa Habyarimana akimara kumva ko nta kabuza
Abatutsi bari hanze bazafata u Rwanda, nyuma ariko ngo
bakazarwirukanwamo n’umuzungu warubahaye, Zigiranyirazo yatse intsinzi,
Magayane ati kereka Habyarimana yeguye igihugu akagiha Abanyenduga kuko
ni bo bazi amacenga y’Abatutsi, bityo mwebwe mukicara.
Zigiranyirazo
yavuze ko bafunga Magayane, Magayane akigera mu buroko 1930 yabwiye
uwamutekeraga ati: kuwa kane nzapfa maze kurya imboga, Niko byagenze
Kuko yahawe imboga z’isogo yakundaga kuwa kane yitaba Imana. Yanabwiye
n’uwo musirikare wamutekeraga ko azagwa mu maguru y’abagore, niko
byagenze uwo musore yagiye gusambanya umugore w’undi mugabo, ategerwa ku
irembo bamutsinda aho. Ibyo yahanuriye abandi ni ibi: yabwiye
Ambasaderi Kagenza Alphonse muri Nzeri 1972 ko Kayibanda uzengurutse u
Rwanda rwose ngo aribuka isabukuru y’imyaka 10 y’ubwigenge ko ariho
asezera ku banyarwanda ko nta myaka itatu azamara ategeka, ko nategura
n’imva ye itazaboneka.
Yabwiye Kanyarengwe Alexis ko azahunga
akambuka Akagera, akagaruka arwana, akazitwa umutegetsi wa
nyirarureshwa, akabona ibibi n’ibyiza, nyuma agapfa adahinwe azize
indara-mabuno. Yavuze ko hari abazungu bagiye gufungirwa mu Ruhengeri,
abandi b’abatasi bazabakurikira bakagwa kuri Muhungwe byarabaye,
abacanshuro bashatse gufata Congo banyuze i Goma mu 1978. Surete ya
Lizinde yari ikaze ibata muri yombi bafatirwa mu mahoteri ku Gisenyi,
bafungiwe mu Ruhengeri, nyuma y’aho abandi bakoreye plan yo gufata u
Rwanda na Congo byombi muri Parc y’ibirunga i Rwindi(Congo), baje mu
Rwanda n’ibyuma kabuhariwe bifotora, indege ibagusha muri Komini
Kanama(Bugoyi-Gisenyi) hafi ya Muhungwe.
Magayane
yahamagariwe gukora animation bamamaza, banacengeza amatwara ya Muvoma,
ati: uwabyiniye Nkubitoyimanzi Rudahigwa, na Bwenge nyakuri Kayibanda,
ntiyabyinira Muvoma izanywe n’abungura bazubika u Rwanda. Burugumesitiri
Kabalira yahise amufungira mu kasho amuziza gupfobya MRND AKANATUKA
Perezida wayo ngo ni umwungura w’umushyushya. Nyuma y’icyumweru
baramurekuye, Magayane abwira Kabalisa ati ati: kumfungira ubusa kwawe
nawe uzafungirwa ahatava izuba. Bwarakeye basanga Kabalira yarariye
imisanzu ya MRND, YAFUNGIWE MURI Prison Special mu Ruhengeri; Magayane
yabwiye Theoneste Lizinde ati: Ugiye kuzafunganwa n’abantu bambaye
utubuye tubengerana ku ntugu, mukazashyirwa aho wajyaga ufungira abandi.
Bwarakeye Lizinde avumbura imashini yakoraga amafaranga, iyo mashini
yari ihuriweho na Majyambere n’ibindi bikomerezwa. Lizinde agijeje I
bukuru, bati uyu muntu azabwira abanyamahanga akari I Murore bati:
tumwohereze Zimbabwe, navayo tuti yateguraga coup d’Etat, ahite afungwa.
Yabwiye Lizinde ati ikimenyetso cy’ifungwa ryawe n’umwana uzabyarwa na
Madame Habyarimana ari ikimara. Byarabaye uwo mwana avukira mu Bubiligi
ari ikimara(baramuhishaga) nta cyumweru cyahise Lizinde atabwa muri
yombi. Magayane ati Lizinde nafungurwa ,ingabo zizaturuka hanze,
uzicarana nazo akanya gato, uzahunga zizagutsinda hanze. Magayane
yabwiye Adjudant Chef wayoboraga Gereza ya Ruhengeri witwaga Sembagare
ati: uri igikenya ntuzisazira. Bwarakeye ajya iwabo I Muramba-Gisenyi,
inkuba itagira amazi iramwasa. Magayane yabwiye undi muyobozi w’iyo
Gereza Adjudant cyarahani ati: uzicirwa muri iyi prison. Umwaga wawe
uzashirira aha. Yabwiye abanyururu bagenzi be ati; iyi myenda mubona
y’umukara twambaye izasimbuzwa ibara ribengerana(Rose) yarongeye ati:
ibohozwa ry’iyi prison rizabanzirizwa no kuma kw’iki giti
cy’ingazamarumbo mubona imbere ya Gereza, ati hano mu nzu indani
hazinjira ihene izaherekeza abashyitsi, bwarakeye igiti kiriyumisha,
naho ubwo Musenyeri Nsengiyumva yasuraga Gereza ya Ruhengeri, bibagiwe
gukinga ihene irabinjirana, nijoro bumva iramena amasafuriya irya
ubugali. Magayane ati: ngicyo ikimenyetso mwatashye, mais abazahungira
Rwabeya muzashira. Abahungiye Rwabeya-Musanze bahuye n’abakodo ba
Mukamira baje kubohoza Ruhengeri, babamenaho urusoro babita inyenzi
kubera atahwemye kwikoma ingoma ya Kinani, byateye ubwoba abayobozi ba
Gereza ya Ruhengeri, bahitamo kumushyikiriza ibiro by’iperereza ngo
yisobanure. Yasabye ko Habyara n’ibyegera bye baza, maze ubuhanuzi
bufatwa kuri za kasete buranandikwa.
Dore uko yavuze: wowe
Habyarimana ndagukandagiye ugiye kugwa ku kibuga gikikijwe n’imfunzo
kandi nupfa Kigali izuzuramo intumbi agahishyi. Ibimenyetso ni abazungu
bazaza kugukanga nawe uzashyira mu bitugu byawe mu bushoroshori umugore
w’umugambanyo, inyamaswa y’ihembe rimwe izaba ibiyogoza mu rukiga na
Ndorwa, iyo nyamaswa izakwira u Rwanda imena amaraso menshi, izaguhitana
nta kabuza, keretse weguye. Habyara ati shaka intsinzi: Magayane ati
ntayo, ati ubutegetsi bwawe buzafatwa nabo bavantara, bazigera kino
gihugu, nyuma bazakivanwamo nk’ubufindo. Magayane ati uzasimburwa na
Rusukumo ruzamara amezi atatu, hakurikireho bihwahwa wok u ruzi
rw’iwanyu, nyuma ye ngo hazategeka Rwabujindiri rurya ntiruhage; uwo
Rwabujindiri azajegezwa ihembe inshuro enye, Ihirikwa rya Rwabujindiri
rizagenda ritya; Magayane ati: azaraswa umwambi w’igishirira na bene
nyina ari mu Bugesera nyuma hazameneka andi maraso menshi, noneho rutuku
wamuhaye ubutegetsi ashyireho umusaza usheshe akanguhe uzaba ari inyuma
y’igihugu azane Ihumure, acyure rukara rw’ibisage ruzabyinirwa
bigatinda. Abantu bazaba baragiye ishyanga bose batahuke, habeho
umunezero n’uburumbuke n’amahoro ya nyayo.
Uko bizamera ingoma ya
Rwabujindiri igeze mu marembera: Hazabaho isubiranamo ry’abicaye ku
ntebe. Hazabaho inzara, agahiri n’agahinda, no kwiyahura. Hazabaho
urwikekwe yewe n’umwana azatinya se na nyina; hazabaho amalira yuzuye
intango ku bari mu bihome, hazabaho ibisahira-nda birya akaribwa
n’akataribwa bazakora ibishoboka byose ngo batsindure rwara rw’umugara
rubundiye mu mashyamba, nyamara nabyutsa umugara igihugu kizabyara
igihunyira. Bazafatanya n’amahanga, nyuma bibe zero, ahubwo intambara
yongere itangire ikazahagarikwa na l’ONU ya gatatu. Magayane ati uwo
rutuku uzaza agahagarara hagati y’abazaba barwana, niwe uzatoranya
umutegetsi. Hazabaho inyoni z’uducurama zizarika mu biti by’abo biyicaje
ku ntebe. Hazabaho ibika ry’isake isura urwimo ikigera ku mutambiko
w’urusenge, hazabaho abandi bazahanura nkajye bakabizira: hazabaho ihene
izabyara isekurume indwi zange konka. Umwami w’ishyamba azaza kwiba.
Mwibuke
ko Magayane yavuze ati: nimubona Kigali yuzuye amase atewe
n’imyigaragambyo y’inka. Muzamenyeko Kinani yahirimye, kuko amase
azasimbuzwa intumbi z’abantu. Byarabaye mu kwa gatatu 1994 umugabo
watswe igikingi yazanye inka ze kuri Rond-point Kigali inka zacunzwe
n’aba GD Umujyi wabaye umunuko kubera amase. Nyuma y’ukwezi kumwe
intumbi zasimbuye amase. Ikindi gikomeye yaravuze ati: Habyarima napfa,
abantu bazahunga iki gihugu, ati ariko abazahungira mu majyarauguru
y’uburengerazuba bazapfamo benshi. Koko abahungiye Goma, Mugunga,
Kibumba, Katale, Kahindo basanze Dogiteri w'umututsi w'Umunyamurenge
Ukomoka ku Kibuye wo mu bihugu byo hanze yakwije amarozi mu majyaruguru
ya Kivu, bayasigaga ku gisheke, irindazi, umuneke, ikijumba, ikigeri,
bashyize no mu bigage, inzagwa n’amasigara, imbaga yarahatikiye ngo ni
kolera daaaaaaaaaa! Magayane yabisubiyemo inshuro eshatu ati: aba
bavantara baturutse i Bugande Bazafata kino gihugu nta kabuza, ati:
ariko bararye bari menge kuko bazakibavanamo kandi nabi. Ababizi bemeza
ko abo mu kazu ka FPR imitungo yabo yambukijwe kera ikaba iri muri
Eritereya, Etiyopiya, Afurika y’epfo, I Burayi na Amerika, mbese
barasahura nk’aho nta mizero bafitiye u Rwanda. Ubu buhanuzi mbukesha
umwe mu bakozi b’ibiro by’iperereza bo hambere mu mwaka w’1978
uwandikiraga Kinani ibivuzwe na Magayane. Ukunyunganira kwanyu
bizadushimisha. Ntabwoba Gregoire. Cyangwa se niba ufite ibindi
watumenyesha wa kwandikira iyi website kuli cyanyurwa@gmail.com
INDAGU ZA MAMA DOMITILLA WUMUNYAMURENGE NAWE YAHANURIYE KAGAME NABANYARWANDA
Maman
Domitilla: Maman Domitilla nawe, ukomoka i Murenge ho muri Zaire mu
buhamya bwe, akimara gupfa akajyanwa mu ijuru, akaza kuzuka, akagaruka
nyuma y’iminsi 4, yazanye ubutumwa bugaragara, kandi bwo kwitonderwa. Mu
gice cya nyuma mu buhamya bwe aragira ati:
- Ibi mvuga nibyo
nabwiwe ndi mu ijuru, nasabwe kutagira icyo nongeraho; nicyo nkuramo,
kandi ko ngomba kubibwira abantu bose, bagahinduka inzira zikigendwa.
- Aho
avuga ngo"anti-christ"ni umwe mu bategetsi Urwanda rufite,ukomeye
cyane; utavuguruzwa ,bita Afandi Pc; nkurikije uko uyu mugabo
twaganiriye yabinsobanuriye. Yemeza ko Anti-christ ari umuntu tubana.
Inyamaswa iri ku gise avuga, ikanatera imbabazi ni ugutabariza abana
b’abanyarwanda, aho bababwira ko bafite intsyo zizatsya amasaka bejeje,
kandi ko azaborohereza guhunga, bakwanga akabamenesha cg se akabatoneka.
- Avuga
ko anti-Christ ahabwa ububashya n;abantu bari kuri iyi si(aha
yansobanuriye ko ari COMMUNAUTE INTRANTIONALE imutera inkunga, cyane
cyane igihe yafashye bamwe ikabazirika amaboko, abandi ikabaha
ibirwanishyo;abandi ni nka ba Museveni bamushyigikiye kimwe nabo bise
ibyitso bamukorera, ariko ingaruka zabo bose ntizatinze kugaragara)
- Aravuga
ko iyo nzoka isa namwe mwese,ikaba ifite amayeri menshyi(guhimbira
inzira-karengane amakosa batigeze bakora, kandi amahanga yose
akabyemera;akanakingira ikibaba abagizi ba nabi ngo batazajya
kuburanishwa muri TIPR)
- Aho avuga ngo "Langi tatu": -Umweru: Uwo
muntu azababeshya ngo azanye amahoro; ahagritse ubwicanyi,
itsembatsemba n’itsembabwoko; ibintu byiza byinshyi(amazu=kubohoza)bose
bamuyoboke,kandi anafashye benshyi,bati dore uwo twari dutegereje!
-Umutuku: Niyo yazana amahoro ate, azaba yaramennye amaraso
y,inzirakarengane nyinshyi, zitagira kirengera;kandi azakomeza kumena
andi menshi y,abera(nawe se murebe amaraso y,abatutsi bari mu Rwanda
bitwa ngo impamvu batapfuye ni uko bakoranaga n,interahamwe;amaraso
y,aba Perezida 2 BOSE hamwe n,abafashya babo,inzirakarengane za Byumba;
Kigali;Nyakinama(grotte);Nyamutera-Gitarama;Kibeho-Kinigi;Giciye
n;ahandi; ntavuze imirambo yanamye mu mashyamba ya
Zaire(Tingi-tingi;Ubundu;Masisi; KISANGANI_Mbandaka(wendji);mu makambi
n,ahandi henshi ntarondoye...);ukubitereho amaraso y,Intama z,Imana
:Abasenyeri 4 BOSE; abapadiri iryaguye; ababikira, abapasitoro n;izindi
ntama z,Imana z,ubwoko bwose; ariko ngo abazaniye amahoro!UMUKARA: Ngo
niyo yakora ibyiza ate abeshya,isi ikamuyoboka;ikamuramya; azaba mubi
kurusha abayobozi bose bamubanjirije(abategetsi bose baranze Urwanda)
- -Guhambwa
kwiyo nyamaswa igicye kimwe:Anti-CHRIST akora yihishe inyuma y;abantu
kuko akiboshwe(aha yihishya inyuma y;abitwa abategetsi b;abahutu nka
Pasteur Bizimungu n;abandi bameze nkawe, akikorera ibyo ashyatse,
bikitirirwa bo, kimwe n;amahanga yamufashije gusoza umugambi we wo
kwanga amasezerano ya Arusha ku mugaragaro.KANDI WARI UGAMIJE AMAHORO
nyakuri. -Ntiyakora kumugaragaro:anariyo mpamvu asenya amashyaka yose
ashyira mu gaciro;agatera ubwoba za Eglises zose anariko afunga
abayobozi bayo, akanafunga akirukana za "ONG"; akanyereza bamwe mu
bavugisha ukuri nk,abacamanza dont les Nkubito, Cyiza;Alype
n;amashirahamwe arengera ikiremwa-muntu yose agatotezwa; kugira ngo
adashira ahagaragara ibibi bikorwa n;ubutegetsi Ibyo byose ngo
bizakomeza kugeza igihe Yezu azamushirira ahagaragara, natikosora ngo
ahe abana b,Urwanda amahoro, kuko abababaye aribenshyi cyane, kandi
uburakari bw;Imana buri hafi kwigaragaza.
- Inyanja itukura:
Azakora ibimuguye neza ngo arambe ku ngoma; ariko amaherezo azatabwa mu
muliro; ariyo nyanja yaka umuliro ajye kuba hamwe n’umuhanuzi
w’ikinyoma.
- Naho mu gitabo cya AMOSI;inzara avuga , si inzara
y,ibiryo, si inzara y,ibinyobwa, ahubwo ni inyota n,inzara byo kumenya
ukuri ku byabaye mu Rwanda, bikajya ahagaragara, enquetes zigenga
zigakorwa, abateguye umugambi mubishya bakamenyekana, bakajya ku
karubanda;bagakanirwa urubakwiye; kuko Yezu ubwe yivugiye ngo "ibiboshwe
ku isi; no mu ijuru bizaba biboshywe"kandi ukuri kuri hafi kugaragara.
Nti mumbaze ngo hasigaye igihe kingana iki; kuko Imana ifite
ingenga-bihe yayo n’ukuntu iyibara. Icyo nzi ni uko ukuri kuzamenyekana,
kandi abanyarwanda bagakizwa, bakoroherana; bakababarirana; ariko bazi
neza amavu n; amavuko yibyateye amahano yabahekuye. Ngibyo ibisobanuro
nahawe n’inararibonye, kandi ushyishoza; akanashira mu kuri. Igihe
kirageze rero ngo abana b’Urwanda baruhuke imiborogo; bature kandi
batuze; ariko baze bibuka kubishyimira Imana yo yaboherereje ubwo
butumwa ibucishije ku bajya bayo. Imana ishimwe iteka ryose. Amen
INDAGU ZA SGT NSABAGASANI YAHANURIYE KAGAME PAULO
Umusirikare Sgt Nsabagasani Dominic yahanuriye Kagame uburyo azicwa n’inshuti ye.
Byakuwe mukinyamakuru Inyenyerinews
Mu bimenyetso yamuhaye hasigaye 1 gusa
Mu
kiganiro ikinyamakuru Inyenyerinews cyagiranye na Sgt Nsabagasani
Dominic, yatubwiye ko Imana yamweretse ko ubutegetsi bwa Kagame bugeze
mu gihe cyabwo cya nyuma, kandi yabimubwiye, ariko ntiyabiha agaciro,
atubwira kandi ko nambere y’urupfu rwa Habyarimana yabimubwiye nawe ngo
ntiyabyumva.
Abantu beshi bakunze kuvuga ko ubutegetsi bwa Kagame
buri mu marembera, bavuga ko ari ubuhanuzi Imana ibahaye, ariko akeshi
nta muntu wigeze ujya ahagaragara ngo atange amazina ye, avuge n’uko
bizagenda mu ruhame. Ikinyamakuru Inyenyerinews cyegereye umunyarwanda
wahoze ari umusirikare wa Habyarimana akaza no kuba umusirikare wa FPR
atubwira uko Imana ngo yamweretse amarembera y’Ingoma ya Kagame, ndetse
adusaba gutangaza ubuhanuzi bwe uko bwakabaye ntakintu nakimwe
twibagiwe, kuko ari amagambo y’Imana, kandi ngo ikaba imutegeka
kubitangaza mu banyarwanda.
Twamubajije niba kubitangaza
bitamutera ikibazo cy’umutekano we, atubwira ko we ntakibazo afite kuko
azi iby’Imana yamubwiye kandi ariyo yamutumye, bityo ngo kutabitangaza
nibyo bibi kuri we kuruta kubitangaza.
Sgt Nsabagasani Dominic ni muntu ki?
Ni
umunyarwanda wo mu bwoko bw’abatutsi, yavukiye mu cyahoze ari Gitarama,
1971, ahitwa Musambira, yatubwiye ko akimara kuvuka Mamawe yahise
yitaba Imana nyuma y’ibyumweru bibiri, hashize ukwezi na Papa we aba
arapfuye, ngo yarerewe kwa sekuru nawe waje kwicwa muri jenoside
y’abatutsi muri 1994.
Mu 1992 yinjiye mugisirikare cya
Habyarimana, arangije inyigisho za gisirikare yanjiye muri Batayo ya 71
yabaga Bugesera, Gako, nyuma ngo ajya Byumba, ahava yinjira muri Batayo
ya Paracomando yabaga i Kanombe ngo icyo gihe yari afite ipeti rya
Premier solda / R. Caporal. Yatubwiye ko ngo yinjiye igisirikare ari
umukatorika ariko ngo yaje guhinduka aba umurokore.
Ahanurira Habyarimana.
Muri
1993 yarose inzozi zirimo iyerekwa, hanyuma yumva ijwi rimubwira ko ngo
agomba kubibwira Habyarimana ko ingoma ye irangiye kandi bazica abantu
beshi, ariko agira ubwoba bwo kubivuga kuko yacyekaga ko ari buhite
yicwa, nyuma ngo ijwi rya komeje kumuhata, aza gushirika ubwoba ara
bivuga, ahereye kubasirikare bose babanaga muri iyo Batayo ya Para
commando. Nyuma ngo yaje kubibwira Majoro Ntabakunzi Aloyozi wari
umukuru w’iyo Batayo ya para commondo yabagamo (ubu Maj. Ntabakunzi
afungiye Arusha), ndetse amusaba ko abibwira Habyarimana kuko ngo Imana
ariko yari yamutegetse.
Abo basirikare ngo ntibabyumvaga
batangira kuvuga ko aribyo yatumwe na bene wabo kuko ngo yari umututsi,
bimuviramo ingaruka zikomeye zo kwangwa n’abasirikare babanaga, ariko
ngo Imana imubwira ko atazicwa. Nyuma ngo Maj Ntabakunzi yaje kubibwira
Habyarimana, ngo ategekwa ko agomba kurindirwa mu kigo cya gisirikare i
Kanombe ntasoheke.
Indege ya Habyarimana imaze guhanurwa, ngo yari
mu kigo i Kanombe, naho bavuga ko ngo yari abiziranyeho nabene wabo
baba tutsi, yajyanywe mu kigo cy’abasirikare barindaga Habyarima ( Camp
GP) ku Kimihurura, ajyanywe kwicwa, ariko ngo Imana ikomeze kumuha
isezerano ryo kuzabaho ntiyicwe.
Ajya kwicwa Inuma imuhagarara ku mutwe abasirikare bagira ubwoba.
Ku
itariki ya 7 Gicurasi, 1994, abasirikare abahawe amabwiriza yo kujya
kumwica, bamutwara hanze y’ikigo ahegereye ahantu ngo bita Murugando,
bakigerayo abasirakare bari gushaka ahantu ho kumwicira bagihagaze ngo
hamanuka Inuma ihagarara ku mutwe we abasirikare barwana no kuyirukana
ariko iranga, barwana nayo nk’iminota 5 yanze bariruka bagira ubwoba.
Babibwira abari babohereje bamusubiza mu kigo batangira kumugirara
ikizere ko yatumwe n’Imana. Ariko bategeka ko atagomba kurenga icyo
kigo cya Camp G P (Umutwe warindaga Habyarimana).
Yinjira mu gisirikare cya FPR.
Ku
itariki ya 3 Kamena ngo hapanzwe kumwica bwa kabili, ariko ngo umwe mu
basirikare babanaga, yamubwiye ko bapanze kongera kumwica, ndetse ngo
amufasha gutoroka, yanyuze Kivugiza i Nyamirambo, yinjira ahari
abasirikare ba FPR, asanga abari kuburinzi basinziriye bose,
arabakangura afite imbunda yambaye n’imyenda ya gisirikare, umwe ngo
ashaka kumurasa, ariko amubwira ko atari umwanzi ntiyabasha kumurasa.
Yajyanywe kwa Lt Col Nzaramba ubu usigaye ari Maj Gen muri RDF, niwe
wari ukuriye abo basirikare ba FPR bari bo muri Batayo ya 21 yari aho.
Avuga
ko agezeyo yahise yerekwa n’Imana ko Kigali izaba ifashwe ku itariki 4
Nyakanga 1994 abibwira Nzaramba. Nyuma yo gufata Stade ya Nyamirambo,
ikibuga cy’Indege i Kanombe, yajyanywe kuruhuka, amara umwaka wose
ntacyo Imana imubwira.
Ahabwa ubuhanuzi kuri Kagame muri 1996 agatekwa nawe kubimubwira.
Nyuma
ngo yaje kuryama nanone yerekwa ukuntu Kagame azapfa, kandi ategekwa
kubivuga, ngo muri iryo yerekwa yeretswe. Ngo yabonye Kagame araswa
n’imwe mu nshuti ze zimuri hafi, ariko atashoboye kumenya izina neza
cyangwa kwerekwa isura. Nyuma ngo Imana yaje kumuha ibimenyetso, avuga
ko ibyo byose yabyeretswe ari Gisenyi muri Batayo ya 31.
Bimwe mu bimenyetso yahawe bizagaragaza ko kwicwa kwa Kagame kuri hafi.
Kuko
ubu butumwa yabuhawe ari 1996, harimo kujya Kongo kw’abasirikare no
kuvayo gucyurwa kw’impunzi nyishi zari zarahunze u Rwanda ; intambara
y’abacengenzi no kurangira kwayo ; Kagame aba perezida , no kwamamara
kwe hirya nohino ku isi ; ifungurwa ry’abanyururu ; agahe k’amahoro ;
gahunda zihindagurika za leta ; kumanurwa muntera kwa Kagame no kwangwa
n’abanyarwanda n’amahanga ; gusubira Kongo kw’ingabo ; ngo ingabo
zimaze gusubira Kongo Kagame azicwa, gusubiranamo kw’ingabo Kagame amaze
gupfa ; kugaruka kw’ingabo zagiye muri Kongo zihuruye kubera ubwicanyi
buzaba buri mu gihugu ; Kugotwa impande zose z’u Rwanda nabasirikare
beshi ; kumeneka kw’ amaraso meshi y’abanyarwanda kuruta ayamenetse
mbere muri 1994, kugaruka kwa k’Umwami Kigeli V Ndahindurwa ; gutahuka
kw’abantu beshi bari hanze ; kuzaba Sgt Nsabagasani nyiribuhanuzi
atakiba mu Rwanda.
Ubuhanuzi buhabwa Kagame.
Avuga
ko akimara kubyerekwa muri 1996 yahise abibwira abasirikare bose
babanaga muri Batayo ya 31 nk’uko yabibwiye abasirikare babanaga kwa
Habyarimana. Amaze kubivuga kandi yabivugiye imbere y’abasirikare bari
munama yari iyobowe na Gen Mubaraka. Ngo Gen Mubaraka yamubajije niba
igihugu kizafatwa n’abacengezi kuko aribo barimo kurwanya igihugu,
amubwira ko igihe kitaragera.
Avuga ko Mubaraka yaje kuhava
asimburwa n’uwitwa Maj. Jacob Tumwine icyo gihe, ngo Imana yakomeje
kumuhata ngo yandike avuga ubuhanuzi bwe kandi abubwire abayobozi
bohejuru. Ku itariki ya 13 Gicurasi 1998 yandikiye Perezida Bizimungu
amubwira ibyo yeretswe, ariko ibaruwa yamwandikiye yatwawe n’ushinzwe
urwego rw’iperereza muri iyo Batayo ya 31 yabagamo, 2Lt Claude (ntabwo
ngo yibuka irindi zina), arutwara muri G2, urwego rushinzwe iperereza
muri Ministeri y’ingabo, ari naho banyujije ibaruwa y’ubuhamya yandikiwe
perezida ihabwa Kagame wari visi perezida akaba na minisitiri w’ingabo
icyo gihe.
Nyuma yaje gutumwaho n’uwitwa Capt Franco (nawe ngo
irindi ntaryibuka) wakoraga muri G2, amubwira ko ubutumwa Visi perezida
adahari (icyo gihe yari Kagame), ariko ubutumwa yabubinye, asabwa
gusigara i Kigali ariko arabinginga ngo asubira aho yari mu gisirikare
kuko yumvaga aribyo byamufasha.
Atangira guhigwa bashaka ko apfa.
Kubera
ubwo butumwa butigeze bushimisha abo yabuhaye ngo hatangiye umugambi wo
gushaka uburyo yakwicwa, maze hapangwa kumwohereza kurugamba ahantu
habi kugirango apfiriyo, Sgt Nsabagasani avuga ko yaje koherezwa kurwana
Kongo, Imana nanone yaje kumubwira ko agiye koherezwa ahantu habi ariko
ntacyo azaba, ngo bari ahantu hitwa Mpfizi muri Kongo, yari ayobowe
n’umusirikare witwa Maj Rutayomba Theogene, yaje koherezwa kurugamba
ahantu habi, ajyana n’abasirikare 2 gusa kureba aho abasirikare barwana
bari bari. Ariko ngo wari umugambi wo kumuroha ngo agwe aho, yakomeje
kwizera ijwi ry’Imana ko iri bumurinde. Avuga ko Imana yakoze
igitangaza ngo abagezeho yumvise ijwi rimubwira ngo narase isasu rimwe
gusa, amaze kurirasa abasirikare bose bari ruka ngo barahunga bata
imbunda nyishi cyane kuburyo abasirikare bandi baje kuza basanga azicaye
iruhande wenyine n’abasirikare 2 bari kumwe kuko batari gushobora
kuzikorera zose. Yaje gusubizwa mu Rwanda muri 2002 ariko asize ababwiye
abasirikare ko bose bagiye gutaha kuko ariko Imana ngo yari
yamweretse.
2003 Kagame yaje kumutuma ho intumwa amubaza niba
azatsinda amatora, ariko ngo amusubiza ko atazayatsinda ahubwo azayiba,
amaze kumusubiza gutyo ategeka ko bamukura mu gisirikare, yaje gukurwa
mu gisirikare atabizi yumvise gusa bamusoma kuri lisiti y’abasirikare
bagomba gusezererwa. Avuga ko amaze gusezererwa yasubiye iwabo i
Musambira, ariko akomeza kuvuga ubutumwa, hirya no hino mu gihugu.
Uko Sgt Nsabagasani yavuye mu Rwanda.
Avuga
ko mu kwezi ku Ukwakira 2009, yabwiwe n’ijwi ry’Imana ko agomba gushaka
ibyangobwa kava mu gihugu, kuko ngo ibyo Imana yahanuye byenda
gusohora, amaze gushaka ibyangobwa byose, we ngo ntabwo yaje yihishe
kuko yategetswe ko agomba gusiga abibwiye abantu igitumye agenda kuko
Imana igiye gusohoza ibyo yavuze. Yatangiye gusezera abantu ahereye ku
baturanyi be, ndetse n’abayobozi ababwira ibizaba, asezera ngo amatorero
ndetse n’iy’i Kigali, cyane irya ADEPR riri ku Kacyiro aho bakunze
kwita Meridien, abibwira bakirisito bose ko agiye kugenda ariko ngo
Imana yamutegetse ngo ibone gusohoza amasezerano yavuze ku Rwanda.
Ubuyobozi
ba leta bwumvise ko asezeye yamutumye ho uwitwa Senateri Antoine
Mugesera, amubwira ko nubwo agiye ariko atagomba gutwara abantu, kandi
amusaba kudakomeza kuvuga ko igihugu kigiye gusubira mu bwicanyi kandi
kizapfamo abantu beshi.
Ku itariki ya 8 Gashyantare 2010 niho ngo
yahagurutse mu Rwanda Imana imubwiye ko ngo izagaruka kandi azaza azanye
n’Impunzi nyishi zabaga hanze zose kuko igiye gusohoza imigambi yayo.
Yatubwiye
kandi ko mu byo yeretswe byose igisigaye ari ugusubira Kongo kw’ingabo
z’u Rwanda, kwicwa kwa Kagame n’abanyarwanda no kugaruka k’Umwami Kigeli
V Ndahindurwa.
Iki kiganiro ikinyamakuru Inyenyerinews cyagiranye
na Sgt Nsabagasani, twagitangaje uko cyakabaye, twirinze kugira icyo
dukuramo cyangwa se twongeraho.
Basomyi bacu, n’ahanyu buri wose afite uko abyumva, n’uko abyemera !
Ifoto iriho niya nyirubuhanuzi Sgt Nsabagasani Dominic
Charles I.
Ubuhanuzi bwa MAJESHI Léon wabaye ingabo ya FPR Inkotanyi : Bwerekeranye n'irangira ry'ingoma ya Kagame Paul !
Abantu
bakomeje kutwandikira ari benshi cyane basaba ko twabasubirizaho
ubuhanuzi bw'Umuhanuzi Majeshi Léon kuko bamwe bashobora kuba
batarashoboye kubusoma cyangwa ngo babubone. Ikinyamakuru Inyenyerinews
cyaganiriye n'Umuhanuzi MAJESHI Léon, akigezaho ibyerekeye ubuhanuzi
bwe, ari nabwo tugiye kubagezaho muri uyu mwanya. Ubwo buhanuzi buri mu
bice bitatu, tukaba duhereye ku gice cya mbere, ubutaha tuzabagezaho
ibice bibiri bisigaye. Tuzabagezaho ibyo uwo muhanuzi yavuze ku ivanwaho
rya Pasteur BIZIMUNGU wahoze ari Prezida wa Republika, kujya ku
butegetsi kwa Paul KAGAME, ivanwaho n'ihunga rya Petero Celestini
RWIGEMA, ihunga rya Joseph SEBARENZI KABUYE, amatora ya FPR, ihunga rya
General KAYUMBA na Col. Patric KAREGEYA, iyicwa rya Paul KAGAME,
intambara izakurikiraho, itahuka ry'Umwami w'u Rwanda KIGELI V
NDAHINDURWA, no kugaruka kw'Umwami YESU.
1. MAJESHI LEON NI MUNTU KI ?
Umuhanuzi MAJESHI Léon yavukiye muri Tanzania mu Ntara ya
KAGERA akaba
ariho yigiye amashuri ye abanza. Amashuri yisumbuye yayakomereje mu
Rwanda, ndetse n'aya Kaminuza. Yabaye mu gisikari cya APR/FPR. Icyo
gisirikari yacyinjiyemo muri 1992 aho yahise ashyirwa mu bantu bashinzwe
kurinda abategetsi ariyo High Command ya RPF/ APR kugeza intambara
irangiye; nyuma y'intambara yakomeje gukora umurimo we wa gisirikare
muri
Presidential Protect Unit PPU ariyo yaje kwitwa
Republican Guard R/G abenshi bakunze kwita abajepe.
2. NO MURI GEREZA MAJESHI LEON YAHANURIRAGA ABANDI BANYURURU
Muri
Gereza yo ku Mulindi, hari hafungiyemo abasirikari bagera ku 2.000,
MAJESHI yatubwiye ko babaga bafashwe nabi, nta byo kurya, nta n'amazi yo
kunywa yari ahari, usibye ikinogo cyahoze ari W.C. cyari inyuma ya
Gereza, ari nacyo bajyaga gushakamo amazi yaretsemo. Icyo kinogo ariko
nacyo cyaje gukama, uyu MAJESHI Léon niwe wari umuyobozi w’Itorero
ry’aho muri Gereza; Yateguye amasengesho y’iminsi irindwi kugirango
basenge Imana ibashe kubaha amazi yo kunywa, nibwo ku munsi wa gatanu
saa sita na 45 Imana yakoze igitangaza amazi apfumuka mu kibambasi
cy'inzu abafungwa bose baravoma batangira guhimbaza Imana yo mu Ijuru.
Umuyobozi wa Gereza ntibyamushimishije, yashatse guhagarika ayo mazi yo
mu rukuta, ariko Imana ihita itanga andi mazi hanze ya Gereza, aba ariyo
bajya kuvoma. Barabaretse bakajya bajya kuvoma ayo mazi yo hanze
kugirango hataba ikidendezi.
Icyo gitangaza kimaze kuba, bamwe
barabyemeye abandi ntibabyemera; Hari umugabo w’umuyisilamu witwaga
Sheh CYAKABARE wahise avuga ko atari Imana yatanze ayo mazi, maze atega
n’Umuhanuzi MAJESHI, amubwira ko niba ari Imana yabahaye amazi, nyuma
y’iminsi itatu azapfa, niba kandi atari yo nyuma y’iminsi itatu ntapfe,
ko nawe azaba Umuyisilamu. Ku munsi wa kabiri, nk’uko MAJESHI
yabitubwiye, uwo CYAKABARE yahise abyimba hagati y'urutugu n'ijosi.
Amusaba ko amusengera undi arabyanga. Yajyanywe mu bitaro bya gisirikari
i Kanombe, ku munsiwa gatatu yitaba Imana
3. GUHIRIMA KW’INGOMA YA PEREZIDA PASTEUR BIZIMUNGU
MAJESHI yahanuye kandi ikurwa ku butegetsi rya Pasteur BIZIMUNGU:
“Imana
yanyeretse igiti kinini cyane gifite amashami atatu, ishami ry’ibumoso
ryari rito ugereranyije n’ishami ry’iburyo hanyuma hagasigara ishami ryo
hagati rirerire cyane, maze mbona haje umuntu atemye ya mashami yombi
uko ari abiri hasigara ishami ryo hagati “Daniel 4:1. Ubwo Imana
yambwiye ko ishami ry’ibumoso ari Ministiri w’Intebe Peter Celestini
RWIGEMA ugiye gukurwa ku butegetsi agahita ahunga igihugu, naho ishami
ry’iburyo akaba yari Perezida Pasteur BIZIMUNGU ugiye gukurwa ku mwanya
wa Perezida agahita ajyanwa mu nzu y’imbohe akazakurwamo ntacyo ashobora
kwimarira, hakazasigara uwahoze ari Vice-Perezida akaba ari nawe uzaba
Perezida kandi akazahura n'ibibazo byinshi cyane kuruta iby'abaperezida
bandi bamubanjirije. Azaba afite ibyo yifuza byose ariko n'ubwo
aziringira amagare n’amafarashi ifeza n'izahabu ntacyo bizamumarira;
Imama yavuze ko izamwanga ndetse n'abana b'abantu nabo bakamwanga”
MAJESHI
yahanuriye kandi SEBARENZI KABUYE wari Prezida w'Inteko ishinga
amategeko: ”Imana yantumye kuri SEBARENZI KABUYE ngo mubwire ko nategura
kumwanya ariho bagiye kumwica. Nagiye aho yakoreraga ntamuteguje,
aranyakira mu Biro bye, mubwira ubutumwa bw'Imana arangije arapfukama
ndamusengera, Nisubiriye mu byanjye, nyuma y'ukwezi kumwe yahise atoroka
igihugu”
UKO INGOMA YA PEREZIDA KAGAME PAUL IZAHIRIMA:
Ibyo
Imana yambwiye mu mwaka w’Ibihumbi 2000-2001: Nyuma yo kuvaho kwa
perezida Pasteur Bizimungu uwari Vice-perezida yahise yima Ingoma,dore
ibyo Uwiteka yanyeretse nabonye urumuri ruturutse mu ijuru rw'umuhondo
maze rukwira igihugu cyose.Maze uwanyerekaga arambwira ati"
uru
rumuri ni idarapo rigiye gusimbura irya MRND kandi iryo darapo rizaba
rigizwe n’Izuba,iryo zuba rizaba ikimenyetso cy’Umucyo ku gihugu
cy’Urwanda".Uwiteka arambwira ati dore nyuma yiryo darapo rigiye
gusimbura irya MRND hazakurikiraho guhunga kwa abadayimoni bakoranaga na
leta ya perezida Habyarimana.Aba badayimoni yabakuye mu gihugu cya
kongo abahawe na perezida Mobutu kandi n’Ubundi niho bazasubira kandi
icyo gihe igice kimwe cya Goma kizashya icyo kizakubere ikimenyetso
kibyo nkubwiye".
Irongera irambwira iti
" dore mu gihugu
cyanyu hagiye kubaho ubusambanyi bwinshi cyane kandi butagira umubare
kandi dore n’Abakozi banjye bankorera nabo bagiye kwivanga muri politiki
ya FPR ,nyuma y’Ibyo hazakurikiraho kugura intwaro zikomeye cyane kandi
izo ntwaro zizica abaziguze kuko ntawundi uzatera igihugu cyanyu ahubwo
mwebwe ubwanyu muzacikamo ibice binne (4) kandi ni mwebwe ubwanyu
muziyanga mu gahindukamo abanzi b’igihugu cyanyu".Uwiteka Imana arambwira ati"
dore
umukuru w’Igihugu cyanyu akoze uburiganya agiye ku ngoma nyamara igihe
cyari kitaragera akaba ariyo mpamvu ibyo yibwira ko azageraho ntabwo
azabigereho kuko uko iminsi izajya yicuma niko ibibazo bizarushaho
kwiyongeraé.
Imana yongera kumbwira aya magambo ngo "
dore
umukuru w’Igihugu ariwe nyakubahwa perezida Paul Kagame yavushije
amaraso y’Abantu benshi cyane none dore amaraso ararira, niyompamvu
ndakajwe cyane no guhorera abatagira kivurira".Imana irambwira iti"
dore
General Kayumba Nyamwasa azahunga igihugu ndetse namara guhunga James
Kabarebe azahita aba Ministiri w’ingabo icyo gihe guhora kwanjye kuzaba
kwegereje kuko abakoze ibyaha bose naho bahunga bakajya mu mahanga
umuvumo w’ibyo bakoze uzabasangayo kandi icyo gihe mu gihugu cyanyu
muzaba muririmba amahoro ariko ntamahoro muzaba mufite ndi Uwiteka
ubivuze,gusa icyafasha nkagirira imbabazi igihugu cyanyu ni uko
mwashyiraho umunsi wo kunshima ko nabahaye igihugu abandi nabo nkaba
narabarinze bityo mu gashyiraho umunsi umwe ndetse uwo munsi mwese mu
kawuhuriraho mu kajya kuri stade amahoro mu kihana ibyaha mwakoze hagati
y’Abahutu n’Abatutsi niho nzabona kubabarira".Iirambwira iti"
ujyende
urebe pastor Rene Masasu mujyane kwa perezida wa repubulika mu mu bwire
ko jyewe Uwiteka ariko mvuze.Ni mutabigenza gutyo igihugu cyanyu
sinzakibabarira".
Ubwo Imana ikimara kumbwira ayo
magambo nahise mfata imodoka igana iKigali kuko icyo gihe nabaga ku
Gisenyi; ndaza njya kureba Masasu musanga kunzu ya KABUGA niho
Restauration church yari ifite ibiro by’Ubuyobozi bukuru bwa
represantation mu bwira ibyo Imana yambwiye byose nawe ansubiza ko nawe
Imana yabimubwiye duhana Gahunda ko tuzajya kureba perezida ariko icyo
gihe ntiyacyubahirije maze Imana irambwira ngo"
Masasu nimureke ngo kuko ari indyarya".Ubwo nashatse perezida, bakajya bamunyima bigeraho ndananirwa mbivaho.
Mu
itora ry’ibihumbi 2003 kuwa 25/08 Imana yarambwiye iti" ntujye gutora
kuko perezida aziba amajwi ntampamvu yo kwiyanduza, maze uwiteka Imana
irambwira iti
" ahubwo jya kuri round point urebe amagambo yanditse ku kibaho ndakubwira amagambo akurikira" ndazamuka icyo gihe nari ntuye mu kiyovu cyo hepfo ngeze kuri round point Imana irambwira iti"
ubonye iki?" nti
"mbonye amagambo yanditse ku kibaho: Kagame Inkingi y’Amahoro, Kagame inkingi ya Demokarasi,Kagame inkingi y’Umutekano".
Maze Imana irambaza iti"
ni iki cy’Ukuri muri biriya byose usomye?" nti nta nakimwe Uwiteka Imana irambwira iti"
rero
umukuru w’Igihugu cyanyu nzamuzamura amere nk’igiti kingaza marumbo Isi
yose izamwubaha azagera ahantu hose,azabona abantu bose bakomeye
nzamuha ubutunzi ku buryo abamubanjirije n’abazamuheruka ntawuzanganya
nawe ariko nzamumanura nk’Umurwa w’Ibaburooni,kandi ubwami bwe
nzabusenya nta n'umwe wabubayemo uzongera kwibukwa ukundi!".
Maze Imana irambwira iti"
n'Ubwo
bizagenda gutyo nta mahoro azabiboneramo ndetse nta n’Umunezero azigera
agira kuko yiringiye Imana z’Abanyamahanga niyo mpamvu nzamuha ibintu
byose kugirango mwereke ko ndi Imana ifuha.Kandi dore mbere yuko
intambara iba mu gihugu cyawe dore ibimenyetso bizabaho mbere yuko iba:
-Icya mbere umuhanda ugana CHUK umunsi bawukoze uzamenye ko ibyo nakubwiye bigiye gusohora.
-Icya kabiri umunsi wabonye abavunjayi birukanywe mu mihanda uzamenye ko ibyo na kubwiye bigiye gusohora.
-Icya gatatu umunsi wabonye ahakorera karitasi hasenywe hakubakwa etage uzamenye ko ibyo na kubwiye byegereje.
-Ikimenyetso cya kane n’Ubona isoko rya nyarugenge risenywe uzamenye ko ibyo nakubwiye byegereje.
-Icya gatanu n’ubona gare isenywe uzamenye ko ibyo na kubwiye byegereje.
-Icya gatandatu n’ubona inzu ya Rubangura ivuguruwe uzamenye ko ibyo na kubwiye byegereje.
-Icya karindwi n’Ubona iposita isenywe uzamenye ko ibyo na kubwiye byegereje".
irambwira ngo"
Bank
National du Rwanda ngo izabona ishyano kuko uzaba directeur nyuma
y'Intambara azaba yararangije amashuri atandatu y’isumbuye".
Nagiye
kuri BNR mbibwira umugabo witwa Vedaste utuye i Gikondo akaba directeur
wa echange mubwira ibyo Imana yambwiye arambaza ati" ikimenyetso
n'ikihe? nti umunsi wabonye General Kayumba Nyamwasa na col Patrick
Karegeya bahunze igihugu uzamenye ko igihe kibyo Imana yavuze kiri hafi.
-Ikimenyetso cya munani Imana irambwira iti" umunsi wabonye gacaca zitangiye uzamenye ko ibyo na kubwiye biri hafi gusohora".
-Ikimenyetso cya cyenda umunsi wabonye ikiyovu cyo hepfo bagishenye uzamenye ko ibyo nakubwiye bigiye gusohora.
-Ikimenyetso cya cumi umunsi wabonye Kagugu bayishenye hakurya ya kacyiru uzamenye ko ibyo na kubwiye bigiye gusohora.
-Ikimenyetso
cya cumi na kimwe n’Ubona hadutse umupadiri ukora ibitangaza
n’Ibimenyetso uzamenye ko ibyo nakubwiye biri hafi gusohora.
-Ikimenyetso
cya cumi na kabiri umunsi wabonye amayero( Euros) atangiye gukora mu
gihugu cyanyu uzamenye ko ibyo navuze biri hafi.
-Icya cumi na gatatu n’ubona inzara itangiye mu gihugu cyanyu uzamenye ko biri bugufi cyane.
-Ikimenyetso
cya cumi na kane Imana yantumye kuri perezida wa repubulika Paul Kagame
kuwa 25/09/2005 icyo gihe nigaga kuri KIST maze ndamwandikira mubwira
ko nabishaka yazaza nkamuha ubutumwa bwe Imana yampaye,urwandiko
ararubona maze atuma ba maneko be bari bayobowe na CPT Aloys Mpenzi
bansanga kuri KIST uwo munsi hari kuwa gatandatu saa ine n'igice maze
basanga mfite isomo mbasaba kuntegereza nkarangiza isomo kuko
twarangizaga saa sita ndetse banambwira ko batasubirayo batanjyanye ngo
kuko bari bamaze igihe banshaka ngo akaba yabanje kubakubita mbere yuko
baza kundeba.
Ubwo narangije amasomo tujya murugo bari bafite
imodoka ya double cabine y’Umweru tujya ku Kivugiza aho nari ntuye, njya
mu gitabo cyanjye nandikagamo ubuhanuzi nkuramo page cumi n'ebyiri (12)
, turajyenda ba maneko be barazimuha ambwira ko nankenera tuzavugana
nkamusobanurira ibyo atasobanukiwe muri ubwo buhanuzi.
Ubwo bahise
bankatana banjyana mu GP kujya kumfunga maze Imana irambwira iti"
humura witinya nabateje kutumvikana ntacyo uri bube kandi barakurekura".
Mbona bakoze inama yihiturwa bananirwa kumvikana nkuko Imana yavuze
baraza banshyira mu modoka bansubiza mu rugo ku kivugiza bajyenda
bambwira ko bari bagiye kumfunga ngo kuko ubuhanuzi bwanjye bwari burimo
ko Umwami w’Urwanda KIGELI V Ndahindurwa azataha akima ingoma.Bakomeje
kungenzura cyane basanga ibyo bantekerezagaho ntabirimo bansaba ko
nabemerera bakampa akazi ndabahakanira kuko akazi ko kuneka ntagashobora
kandi Imana itabinyemerera.
Bongera kumpamagara bansaba kongera
kubandikira ubwo buhanuzi bitwaje ko ubwo na bahaye mbere computer
babubitsemo yapfuye,ubwo nafashe computer mbandikira ibyo nibuka ariko
mbamenyesha ko General Nyamwasa na hunga kazaba kabaye.
Ikindi
kimenyetso cya cumi nagatanu Imana yambwiye ko Pasteur Antoine
Rutayisire umunsi yabaye Pasteur ibyo Imana yavuze bizaba bigiye
gusohora.
Ubwo nafashe urugendo njya kubwira Rutayisire ko azaba
Pasteur arambwira ati koko birashoboka ko byabaho nubwo njya mvuga ko
ntazaba Pasteur ati ubwo Imana yaba impaye promotion mu mwuka ariko mu
mubiri nkaba demoted kuko amafaranga mpembwa muri AEER ntashobora
kuyahembwa ndi pasteur.
Taliki ya 10/10/ 2008 Imana yarambwiye,
turimo dusenga iti imika Umwami w’Urwanda kuko niwe uzasimbura paul
Kagame irambwira iti ngiye gusenya imfatiro z'isi zose ibyo abantu
biringiraga mbikureho, imbwira ko igiye guteza ikibazo mu bukungu bw'Isi
ubwo na bwiye abo twarimo dusengana nti Imana imbwiye ko twimika Umwami
w’Urwanda KIGELI V Ndahindurwa kandi ko ubukungu bugiye kugwa mw'Isi
yose ba byumvise bose bagira ubwoba bwinshi ahubwo bananirwa gusenga
ubwo nahise n'Imika Umwami w’uRwanda nkuraho KAGAME PAUL maze Imana
imbwira amagambo akurikira.
Irambwira iti "dore mu bihe bizaza mu
gihugu cyanyu hazaba intambara ikomeye cyane ku buryo umuntu umwe azajya
kugura buji mu kayanza mu gihugu cy’Uburundi undi ajye kugura buji i
Goma mu gihugu cya kongo avuye ikigali",irambwira iti" icyo gihe
hazarokoka abantu bacye cyane kuko hazapfa abantu benshi cyane
ngereranyije ni hagati ya miliyoni enye 4,000,000 na miliyoni zirindwi
7,000,000 z'Abanyarwanda irambwira iti icyo gihe igihugu kizabamo
abanyamahanga, kandi hazabaho amahoro menshi cyane kuko isi yose izaza
gushaka amahoro mu gihugu cyanyu, irambwira iti Umwami w’urwanda KIGELI V
Ndahindurwa nzamushyira kungoma niko uwiteka avuga kandi icyo gihe
azanshima kandi azanyubaha kuko atazagenza nkuko basekuru
bagenjeje. Maze Imana inyereka Perezida Paul Kagame akurwa kungoma yicwa
n’Abantu batanu harimo umwe w’inshuti yiringiraga yinshwe yambaye
ishati ifite amabara havanzemo amabara y’umweru.
Yayikuweho kuwa
14/12/2009 niho
mu ijuru bakoze inama bemeza ko KIGELI V Ndahindurwa ariwe uzasimbura
Paul Kagame agasubizwa Ingoma yahoranye. mbona indege nyinshi cyane
zuzuye mukirere cy’uRwanda muri iyo ntambara mbona Ingabo ziturutse mu
burengerazuba y’Igihugu
zirwana intambara ikomeye cyane ariko ntizafata igihugu,mbona izindi
ziturutse mu bice bya CYANGUGU ziganjamo ingabo ngufi nazo ntizafata
igihugu,maze mbona izindi ziturutse iburasirazuba bw’Igihugu ziganjemo
abasore barebare ariko bari bake cyane kandi umupaka bambukiyeho nta
burinzi bwari buhari kuko abari baharinze ntibari bashyigikiye ingoma ya
FPR.
Ariko barasaga ibiti n’Amabuye mbona baraje bafashe
igihugu,maze mbona Umwami KIGELI Ndahindurwa ageze k’Ubutaka bw’Urwanda
arunamye arabusomye maze igihugu agikuraho umuvumo cyari gifite amazi
ahita adudubiza aturuka mu misozi y’Igihugu kuburyo umuntu warutunze
inka imwe yaramutungaga we n’Umuryango we wose.
Amaze kwima Ingoma
mbona intara ya KARAGWE mbona igarujwe k’Urwanda maze intara zose
z’Urwanda zigaruzwa n’Umwami Kigeli V ndahindurwa, kandi ataha mu Rwanda
yatahanye ubwami n’Umwami uzamusimbura amaze gutanga ku ngoma ye.
Imana
yambwiye n’Amazina yuzamusimbura ku ngoma amaze gutanga ariko
sinshobora kuyavuga kuko igihe kitaragera kugeza igihe cyategetswe. Maze
mbona Umwami w’uRwanda yimika abandi bami bagomba kumukorera maze mbona
nyuma yo kwimika abo bami mbona aratanze maze asimburwa n’Umusore ukiri
muto kandi uwo musore azaba yarize cyane ariko ku ngoma ye azahura
n’intambara z'abazungu azahura n'intambara ya ndetse niya Anti-christu.
Nyuma
yaho hazamuka imbaraga z’Umwuka wera mu Rwanda hazakorwa ibitangaza
bikomeye isi yose igire ishyari ndetse bitere ishyari ubwoko bwa
Israel,kuburyo umwuka wera azakwira isi yose ndetse agakiza kazahita
gasubira muri Israel kuburyo abazaba batarakijijwe bizabagora kuzabona
ijambo ry’Imana.
NB:Abafite amasezerano bose basezeranyijwe
n'Imana bakaba baririnze kwiyanduza n’iby'iy'isi nibo bazakorera Imana
icyo gihe,Abazungu bazifuza kuba inshuti z’Abanyarwanda ariko kubera
umubabaro bazaba baraciyemo cyangwa bazaba bafite ntabwo bazabitaho kuko
icyo gihe ubutunzi Imana yahishe FPR icyo gihe Imana izabugaragaza
kandi abantu bazakira cyane ariko kuko buri muryango uzaba warapfushije
ubwo butunzi ntabwo buzabashimisha,ariko hazagaragara kugwa cyane kuko
ntacyo bazitaho ndetse no gusenga Imana bazaba batagisenga kuko ntacyo
bazifuza byose bizaba bihari.muri ayo mahoro Umwami yesu niho
azazira,kandi hazapfa aba Pasteur benshi cyane k'uburyo nta w'uzongera
gukinisha ijambo ry’Imana.
Ndr: Abifuza gusoma ubuhanuzi bwa SGT.NSABAGASANI Dominiko babusanga aha:
- Igice cya mbere:
http://www.veritasinfo.fr/article-a-umuvumorngo-abahakana-ubuhanuzi-bwa-stg-nsabagasani-barikururi-72518540.html
- Igice cya Kabiri:
http://www.veritasinfo.fr/article-ubuhanuzi-nyuma-ya-magayane-sgt-nsabagasani-dominic-yeretswe-ko-kagame-azicwa-n-inshuti-ye-70631275.html