From Le Prophete, By James MANIRIHO
Kazura Jean Bosco na Jack NZIZA bafite amaraso menshi ku biganza!
Urutonde rw’abagize
PR-Inkoyanyi/APR bakekwa kuba baracuze kandi bagashyira mu bikorwa
imigambi y’ubwicanyi bwisabiye inyoko-muntu urukiko mpuzamahanga
mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (T.P.I.R) rufite ububasha
n’inshingano yo gukurikirana .
Twibuke abishwe na Rutaremara Jill, Kajeguhakwa Valens, Sam Kaka, Kazura, Nziza Jack na Ngoga Charles.
53. Rutaremara Jill (Kapiteni)
Umusirikari wa APR. Inkwakuzi mu
guhindura u Mutara akarere kagomba guturwamo n’abantu b’ubwoko bumwe
gusa (soma Ere de la Liberté, n° 34).
54. KAJEGUHAKWA Valens
Yari afite ikigo gicuruza ibikomoka
kuri peteroli (Entreprise Rwandaise des Pétroles) yamaze igihe kinini
ibigurisha yonyine mu ngabo z’igihugu no muri leta.
Kajegukahwa yaje guhimba amanyanga menshi yatumye anyereza umutugo
utagira ingano mu mafaranga y’amanyamahanga. Kubera gusora no kwishyura
amabanki miliyoni na za miliyoni, ubucamanza bwafatiriye
ibye, butangira kubigurisha cyamunara. Kajeguhakwa yisangira FPR mu
kwa 8 1990, agarukana nayo iteye. Yavuye mu Rwanda yijunditse cyane
umucamanza Hategekimana Yohani, perezida w’urukiko rwa
mbere rw’iremezo rwa Kigali wari wasomye urubanza rwe, agategeka ko
ibye bifatirwa bikagurishwa, n’abari bamwunganiye barimo Rwananiye
Danyeli wari umukuru w’abo bari bamwunganiye.
Igihe FPR yubuye imirwano muri Mata
1994, Kajeguhakwa yaba yarohereje abagizi ba nabi kwica abo bacamanza
bakuru. Rwananiye yiciwe ku Kicukiro hamwe n’umugore we
n’abana bobo 4. Hari le 09/04/1994. Muri iryo joro, wa mucamanza
Hategkimana na we yarishwe hamwe n’umuryango we wose.
55. Sam Kaka bita Kanyemera (Koloneli)
Umugaba mukuru w’ingabo za FPR
kuva mu kwa karindwi 1994 kugeza mu kwa mbere 1998. Yagize uruhare mu
iyicwa ry’abaturage b’abasivili muri perefegitura za
Byumba na Ruhengeri. Ubwicanyi bwe bwamenyekanye kurusha ubundi ni
ubwo yakoreye muri komini Cyungo muri peregitura ya Byumba. Le 06/04/1194,
koloneli Kanyemera wari kumwe
n’abasirikari be mu karere katarangwamo imirwano muri komini ya
Cyungo i Byumba yateze umutego mubi cyane : abaturage bo muri iyo komini
bari bashonje cyane kubera ko intambara yari yarababujije
guhinga. Bari bakeneye imfashanyo yihutirwa y’ibiribwa. Abasirikari
ba Kaka barabatumira ngo bajye mu nama ahitwa ku Kimiryi. Ku murongo
w’ibyigwa hari hateganyije kunoza gahunda y’itangwa
ry’ibiribwa. Abantu barenze 20 bitabiriye iyo nama. Biciwe bose aho bari bateraniye mu cyumba inama yagombaga kuberamo.
Bukeye bwaho, inkuru y’urupfu rwabo
itaramenyekana, hatumiwe noneho abasore bose bazi gusoma no kwandika mu
nama nanone isa nk’iyo, hongerwaho ko abasore bazajya
gutanga ibyo biribwa bazajya bahemberwa buri saha baza bamaze bakora
ako kazi. Kubera ko hari mu biruhuko, abasore bose muri iyo komini
ndetse n’abo mu ma komini ayikikije baje ari benshi. Sam
Kaka atanga itegeko ko bose bicwa.
Bukeye bwaho, abasirikari ba Kaka
bazengurutse iyo komini, batsemba imiryango yose yavukagamo abantu
bakora muri leta i Kigali cyangwa ahandi. Ibyo byakozwe no mu
makomini byegeranye ari yo Nyamugali na Tumba. Mu gukora iryo bara,
yafashijwe n’uwitwa Mukwiye w’I Kinihira muri komini Cyungo, ubu akaba
ariwe uyobora urwego rw’umutekano i Byumba. Koloneli
Kaka ni we wayoboye imirimo yo kurema ibico by’abicanyi bashinzwe
guhitana abahoze ari abategetsi mu Rwanda ubu bakaba bari mu buhungiro.
Imyitozo yabo yabereye mu kigo cya gisirikari cya Kigali
mu kwa 1 no mu kwa kabiri 1996. Gutoranya abo basore bikorwa na Majoro Kazura. Abenshi muri bo bava muri kaminuza y’u Rwanda i Butare.
56. Kazura (Majoro).
Ashinzwe gutoranya no gutoza abicanyi boherezwa mu mahanga guhitana ab’ingenzi mu Bahutu bahungiyeyo (Reba Sam Kaka)
57. Nziza Jackson bita Nkurunziza Jacques (Majoro)
Akomoka i Bufumbira ho mu Buganda.
Yari yungirije jenerali majoro Paul Kagame mu nzego z’iperereza za NRA,
ingabo za Uganda. Azwi cyane kuba yaricishije abepiskopi
3, abapadiri 10, abihayimana n’abalayiki benshi muri Kamena 1994 i
Kabgayi. Mu kwa 7, FPR imaze gufata Nyanza, Jackson Nziza yoherejwe
guhagararira u Rwanda i Nayirobi muri Kenya. Bidatinze,
yongeye kwivanga mu byo kuneka anyuze mu mayira n’ubundi
yanyuragamo akiri umusirikari mukuru ubishinzwe muri NRA. Inzego
z’iperereza za Kenya zamugenze runono, zimutega imitego, ayigwamo,
afatanwa igihanga. Icyakurikiyeho ni ukumuhambiriza. Mu w’1996,
igihe inkambi z’impunzi muri Zayire zitewe, biravugwa ko Nziza ari we
wishe jenerali Kisasa Ngadu, umukuru w’ingabo za AFDL. Ngandu
yari ashinzwe kandi umutekano mu murwa mukuru, Kinshasa, nk’uko
itangazo ridasanzwe rya FRD ryabivuze le 11/07/97.
Umusirikari mukuru ugomba kuba yari
Majoro Nziza (banyuzagamo bakamwita koloneli cyangwa shefu Jackson)
yabonywe n’abantu benshi muri Maniyema, muri Kivu
y’Amajyepfo, no muri Kongo y’imisozi miremire akeyakeya aho inkambi
z’impunzi zari zigwiriye cyangwa ahabaga hiciwe abantu. Jackson uyu,
Abanyekongo n’abandi bakozi bitaga
“Kimarabantu” avuga Igiswahili cyo muri Uganda, kimwe n’uko avuga adategwa Icyongereza n’Ikinyarwanda.
Mu ntangiriro z’ukwa 4/1997,
Jackson yayoboraga ingabo mu karere ka Shabunda, aho yabwiye abakozi ko
ubutumwa
bwe ari ugutsemba abasirikari bo mu ngabo za kera n’Interahamwe.
Muri icyo gihe, amakuru yatangazwaga n’imiryango itabara abantu yavugaga
ko habonetse ibyobo byajugunywemo imirambo, n’indi
mirambo yari yaratangiye kubora, igomba kuba yari iy’abasivili
b’impunzi zari i Shabunda no mu nkengero zaho.
Andi makuru y’impurirane avuga ko Jackson yari kuri za bariyeri mu majyepfo ya Kisangani hagati no mu mpera z’ukwa kane /1997
mu gihe ubwicanyi
bwariho bukorwa mu nkambi z’impunzi zo muri ako karere. Yahamye i
Kisangani kugera hagati mu kwezi kwa 5, nyuma asubira muri Kivu
y’Amajyepfo no muri Maniyema, nyuma yaho nko mu kwa karindwi 1997
igihe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR)
ryarimo risubiza iwabo impunzi zifuzaga gusubirayo ku bushake bwazo .
Yongeye kuba ari i Kisangani mu ntangiriro z’ukwacyenda
1997
(Soma Umuryango wita ku
uburenganzira bw’ikiremwamuntu : Repubulika Iharanira Demokarasi ya
Kongo, Kuki Kabila ari guhishahisha ubwicanyi bwibasiye
Abasivili n’umuco wo kudahana wimakajwe muri Kongo ; Ukwakira 1997,
vol. 9, n°5).
75. NGOGA Charles (Koloneli)
Guhera muri Nyakanga 1994 kugera mu
ntangiriro z’umwaka w’1996, koloneli Ngoga yayoboraga akarere ka
gisilikari ka Gitarama-Kibuye. Yadukanye intero ngo
« Abacengezi b’Abahutu bateye ». Yarayitwaje, maze arimbura ibihumbi n’ibihumbagiza by’Abahutu muri ayo maperefegitura yombi avuga ngo bihuje n’amategeko
kubera ko ari ukwirwanaho(Légitime défense).
« Koloneli Ngoga yishe abasivili b’Abahutu barenze ibihumbi 18 muri perefegitura ya Gitarama yonyine »
(CLIIR, Itangazo n° 17/97 rya le 27/06/1997).
Yaje kwimurirwa mu karere ka
gisirikari ka Ruhengeri-Gisenyi. Naho yajyanyeyo ya ntero kugera mu kwa
munani 1996 ubwo yasimburwaga na koloneli Nzaramba.
Mu ijoro rya le 28 rishyira le 29
Kamena 1996, yishe abantu 28 muri segiteri Nyamugeyo, komini Giciye muri
superefegitura ya Kabaya (Perefegitura ya Gisenyi).
Kuva le 04/07/96 kugera le 12/08/96, ingabo za APR zagabye ibitero byo kwihorera byaguyemo abantu amagana n’amagana. Ibyo
bitero byamaganwe na Human Rights Watch, FIDH na Amnesty International le 26/07/96.
Mu kwa munani 1996, koloneli Ngoga yoherejwe kuyobora Burigade y’Iburasirazuba.
Mu gihe yayoboraga akarere ka
gisirikari ka Ruhengeri-Gisenyi, yakoresheje amahumbahumba yaguyemo
abantu ibihumbi byinshi byo muri ayo maperefegitura yombi.
Ingero zikubiye muri raporo k’ikigo kirwanya ukudahana n’akarengane
mu Rwanda (CLIIR) zerekana ko abazize amahumbahumba ya koloneli Ngoga barenze 675 kandi bose ari abasivili badafite
intwaro. Muri bo hari
*Kanyarwanda Yuvenali wari ushinzwe kwakira imisoro,
*Mbuzamarero wari ushinzwe imyigire mu ishuri ryisumbuye ry’i Kagogo,
*abantu 4 bo mu muryango wa depite Maniraguha Lusiya n’abanyeshuri benshi bari mu biruhuko.
Ibyo byabereye muri komini Nyamutera ya perefegitura ya Ruhengeri (CLIIR, Itangazo n° 16/96 ryo ku wa 07/10/96).