Iyo
nkuru y’incamugongo (kuri bamwe) tuyikesha ikinyamakuru Igihe.com aho
gitangaza iby’ inama ya FPR Perezida Kagame
yayoboye tariki ya 8 gashyantare 2013, iyo nama ikaba yarabereye
kuri sitade i Remera. Mu by’ukuri iyo nama yabaye nk’itegura
abanyarwanda kuri icyo gitekerezo cy’uko muw’2017 nta kizahinduka
uretse itegekonshinga.
Natangiye
ngira nti : « ntawe uzi niba icyemezo cyarangije gufatwa ». Impamvu
nuko Kagame ubwe nta mwanzuro
yatanze kuri icyo kibazo, yasabye ahubwo abari aho kuri sitade
kugitahana bakakizirikana bitonze kugirango bazamuhe igisubizo
cyatekerejweho neza. Aha hakwiye gusesengurwa neza. Kagame avuga
biriya yarimo guteganya ko niyumva byakiriwe neza azavuga ati :
nk’uko abanyarwanda babyifuje itegekonshinga ryariho tugiye kurivugurura
kugirango nshobore kongera kwiyamamaza.
Ikindi yateganyaga nuko bishobora kutakirwa neza, akazaba rero agifite uburyo bwo kuvuga ati : n’ubwo hari abaturage
bifuzaga ko twahindura itegekonshinga njyewe ndabona tugomba kuryubahiriza. Abo
Kagame atinya ko batakwakira neza uriya mushinga wo guhindura
itegekonshinga ntabwo ari abanyarwanda kuko n’ubundi azi ko
bategekeshejwe igitugu. Abantu atinya ni abanyamahanga, cyane cyane
ibihugu bisanzwe bimutera inkunga.
Ubu afite ibibazo by’uko bamwe bahagaritse cyangwa bakagabanya inkunga
yabo bitewe na biriya by’intambara yo muri Kongo, haramutse havutse
ibindi bibazo
bituma inkunga zirushaho kugabanuka yabura amafranga yo guhemba ba
basirikare be barenga ibihumbi 60 (bamwe bavuga ko bagera no ku bihumbi
100), yabura n’andi mafranga menshi akoresha mu bunetsi
no mu bindi biha ingufu buriya butegetsi bwe bw’igitugu.
Buriya
leta ya FPR yagiye ifashwa ku mpamvu z’uko yashoboye kubeshya amahanga
ko igamije gushyiraho ubutegetsi bubereye
abaturage kandi bakazajya babwishyiriraho. Gushyira mu
itegekonshinga umubare ntarengwa wa manda byari uburyo bwo kubeshya ayo
mahanga ko hatagamijwe gutsimbarara ku butegetsi. Niyo mpamvu
kubihindura byateza ibibazo. Byumvikane neza ntabwo mvuze ko ibihugu
bifasha u Rwanda bidukunda cyangwa bidushakira demokarasi. Ariko ni
ngombwa kumva ko muri biriya bihugu abari ku butegetsi
batinya opinion y’abaturage babo. Ibyandikwa mu binyamakuru biba
bishobora kubagiraho ingaruka. Niyo mpamvu baba bakeneye amakuru meza
aturuka mu gihugu baha imfashanyo.
Ibi
rero bivuga ko abanyarwanda batemera uriya mugambi wo kuvugurura
itegekonshinga hagamijwe kugirango Kagame azabone manda
ya gatatu bafite uburyo bwo kuwurwanya. Bahagurukanye ingufu
bakabyamagana, amahanga akabibona ko icyo kibazo gikomeye ntabwo Kagame
yazatinyuka gukomeza iriya gahunda yo gushaka manda ya
gatatu. Ibyo birasaba kugira opozisiyo ishyize hamwe kuko ikibazo
nka kiriya abantu bagihagurukira icyarimwe.
Kuki itegekonshinga ryateganyije
manda ebyiri gusa ?
Ni byiza kongera kwibutsa ko igihe itegekonshinga ryatorwaga mu mwaka
w’2003 hashyizweho ingingo y’101 iteganya ko umukuru w’igihugu
adashobora kurenza manda ebyiri. Icyo byari bigamije kirakomeye
cyane. Kwari ukwanga ko umukuru w’igihugu yatsimbarara ku butegetsi
igihe kirekire ari byo bivamo kunanirwa no gushora
igihugu mu makuba. Kuyobora igihugu ni umurimo ukomeye cyane, usaba
ingufu nyinshi.
Byongeye
kandi hari abandi baba bifuza uwo murimo kugirango nabo berekeze
igihugu mu nzira babona ariyo ikwiye
(wenda hari n’ababa bagamije ibyubahiro n’andi maronko ariko icyo ni
ikindi kibazo). Gushyiraho umubare ntarengwa wa manda biha abo bandi
amahirwe yo kuba nabo bawuhatanira badaciye
mu nzira zimena amaraso. Icyo gitekerezo cyo kugira umubare
ntarengwa ntabwo ari gishya, ni ko bigenda mu bihugu twavuga ko bifite
demokarasi nyayo. Muri ibyo bihugu kirazira ntawe ukinisha
guhindura itegekonshinga kugirango umutegetsi Runaka abone uko
yiyongeza indi manda. Kirazira rwose.
Iriya mvugo intore za Kagame zakoresheje ngo ntawe usimbura ikipe irimo gutsinda
ni amaco y’inda gusa. Gusimbura umukuru w’igihugu ucyuye igihe ubwabyo
biteye ishema, ni ukubahiriza
itegekonshinga ry’igihugu. Ntaho rero bihuriye no guhindura
abakinnyi b’umupira. Ese ubundi leta ya Kagame uwayigereranya n’ikipe
wavuga ute ko irimo gutsinda kandi bizwi ko icya kabiri
cy’ingengo y’imari yakoreshwaga cyaturukaga mu mfashanyo z’amahanga
none izo mfashanyo zikaba zirimo guhagarikwa? Ese ibyo ni byo bita
gutsinda? Igihugu kirimo kwamaganwa kubera gushoza intambara
mu baturanyi ubwo kirimo gutsinda ibitego? Ahubwo igihe cyararenze
cyo gusimbura ikipe, niyo nkomoko y’ibibazo igihugu gifite ubu.
Kuki bamwe bibwira ko Kagame
atasimburwa ngo amahoro atahe?
Ikinyamakuru Igihe.com cyatugejejeho iby’iriya nama yo kuri sitade i Remera cyavuze ko Kagame yari yazanye amabarwa
abaturage bamwe bamwandikiye bamusaba kuzakora manda ya gatatu. Ngo hari n’uwanditse ko azahunga umunsi
azumva ko Kagame yavuye ku butegetsi. Iyo icyo
kinyamakuru gikora ubushakashatsi buhagije cyajya kubona abandi bantu
bifuza ko ubutegetsi buriho mu Rwanda bwasimburwa kugirango
babone uburyo bwo kwibuka ababo baguye mu ntambara, banabashyingure
mu cyubahiro cyangwa kugirango nabo bave mu buhungiro. Itegekonshinga
riberaho abaturage bose, ntabwo ari igice kimwe
gusa.
Iriya
nama ya FPR aho kuganisha ku ihindurwa ry’itekonshinga yajyaga gusaba
abayoboke ba FPR gutegura umukandida
wabo uzasimbura Paul Kagame kuko we azaba acyuye igihe kandi akaba
atemerewe kongera kwiyamamaza. Ndahamya ko ibyo byajyaga kuba ari
uburyo bwo guteza imbere demokarasi mu Rwanda. Andi
mashyaka nayo yajyaga kuboneraho agatangira gutenga abakandida bayo
adafite ubwoba bwo guhangana n’umutegetsi uzwiho gukoresha iterabwoba.
Ese
kuki abanyamuryango ba FPR bumva bagomba gucungira kuri Kagame wenyine
kugeza aho batekereza ko
nta wundi wayobora igihugu? Ubu koko muri FPR haba mu gisilikare
cyangwa mu gisivili habuze abandi bagabo cyangwa abagore bafite
ubushake bwo kuba bayobora igihugu? Habuze koko abafata
inkoni y’ubutware bagakomereza aho Kagame yari ageze cyangwa
bagakosora amakosa yakoze?
Baramutse
badahari nabyo si impamvu yo guhindura itegekonshinga kuko mu yandi
mashyaka yaba ari imbere mu
gihugu yaba n’ari hanze y’abanyarwanda b’impunzi abantu nk’abo
barahari kandi bifuza kugira uruhare mu buyobozi bw’igihugu cyabo.
Ese muri FPR ndani habamo akanunu
ka demokarasi?
Hari
ikibazo umuntu wese yakwibaza amaze gusoma iby’iriya nama ya FPR
yabereye kuri sitade y’I Remera: ese
muri FPR haba hakibamo urwego bita bureau politique? Urwo rwego
ubusanzwe ni rwo ruterana rugasuzuma ibibazo nka biriya bikomeye,
umwanzuro uvuyemo ukamenyeshwa abanyamuryango bandi ndetse
na rubanda rusanzwe. Ese mama kuki Chairman wa FPR yahisemo kujyana
ikibazo nka kiriya gikomeye kuri sitade kitarigwa muri bureau
politique? Cyaba se cyarahanyuze ntitubimenye? Ikigaragara
nuko inama yo kuri sitade ari nka mitingi, ntabwo ariho
abanyapolitriki b’inararibonye batinyuka kuvuguruza umuyobozi w’ishyaka,
cyane cyane uwo muyobozi ari Paul Kagame. Muri bureau politique
(akenshi) abantu baba bafite ubushobozi bwo kujya impaka, umwanzuro
ugaturuka ku ngingo zatanzwe. Twavuga se ko mu bagize bureau politique
harimo amacakubiri ku buryo chairman ahitamo kujyana
ikibazo kuri sitade aho intore n’inkundarubyino zidashobora
kumuvuguruza?
Reka nsoze nibutsa inama y’ubuntu kandi ikomeye Barack Obama yatanze ubwo yasuraga igihugu cya
Ghana mu ntangiriro za manda ye ya mbere. Yagize ati: “Icyo Afurika ikeneye ntabwo ari
abategetsi b’ibihangange ahubwo ikeneye inzego z’ubutegetsi zikomeye. Ni muri urwo rwego mbona guha agaciro itegekonshinga ari ngombwa. Ntabwo ari kositimu yadodewe umutegetsi Runaka,
yananuka bakayigabanya cyangwa yabyibuha bakayongera.
Kwihesha agaciro byari bikwiye gutangirira ku kubaha amategeko twishyiriyeho.