Bwana Paul KAGAME
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda
Urugwiro Village P O BOX 15 KIGALI- RWANDA
Impamvu: Kwegura ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda
Bwana Perezida wa Repubulika,
1-Mu ijoro ryo ku itariki ya 30/11/2011, umunyamakuru Charles
Ingabire wari ukuriye ikinyamakuru inyenyerinews.com cyandikirwa kuri
internet, akanaba yari n’umuyobozi w’ikindi kinyamakuru cyitwa Ukuri
News cyandikirwa mu mujyi wa Kampala muri Uganda, yarishwe arashwe.
Ingabire Charles ni umunyamakuru w’umucikacumu rya Génocide yo muri 1994
mu Rwanda. Yavuye mu Rwanda ahunze Leta mubereye umuyobozi yashakaga
kumwica, kandi mu nshingano zayo z’ibanze ariyo yakagombye kumurinda.
Abarengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ibinyamakuru binyuranye,
n’abandi bantu bakurikiranira hafi ibibera mu Rwanda kandi bikorwa na
Leta y’u Rwanda, bashingiye ku bimenyetso binyuranye bifatika, bemeza ko
Charles Ingabire yazize kuba mu nyandiko ze yararanzwe no kunenga
bikomeye ubutegetsi bwanyu. Bwari uburenganzira bwe busesuye nk’undi
munyarwanda wese, by’umwihariko nk’umunyamakuru.
Muri mu ruzinduko rw’akazi I Kampala ho muri Uganda, abanyamakuru
bababajije ku birebana n’iryo yicwa ry’umunyarwanda kandi arashwe.
Ntimwigeze munababazwa ko ari umwe mu bana b’u Rwanda wapfuye, kabone
n’iyo mwaba mutabona ibintu kimwe, ahubwo mwihutiye kumushinja ko yavuye
mu Rwanda yibye. Nk’ umukuru w’igihugu ni irihe tegeko ribemerera kuba
umushinjacyaha? Ibyo mwabikoze nta burenganzira mubifitiye, nta
n’ibimenyetso mufite . Muzi neza ko itegekonshinga mwishyiriyeho ku
itariki ya 04/06/2003 ritabemerera kwivanga muby’ubucamanza. Ikindi ni
uko, biramutse ari nabyo, Charles Ingabire yari gushyikirizwa ubutabera (
tuzi ko butabaho mu Rwanda), ntabwo yari kwicwa. Si nabyo mwari
gushyira imbere mushinja umuntu wapfuye udashobora kwisobanura ku byaha
ashinjwa n’Umukuru w’igihugu.
2- Namwe ubwanyu murabona ko biteye isoni n’agahinda, igihe mubwira
isi yose ko mwe na FPR muyobora arimwe mwahagaritse Génocide, none akaba
ari mwe mukekwaho kwica no kwicisha abacikacumu b’iyo Génocide baba
abari mu gihugu, ndetse n’abashoboye kubahungira hanze y’igihugu.
3- Nyakwubahwa Perezida wa Repubulika, muzi ko mbere yo gufata
ubutegetsi mukoresheje imbunda, mukekwaho kuba mwarishe, mukanamena
amaraso menshi y’abanyarwanda ndetse n’ay’abanyamahanga. FPR mubereye ku
isonga yishe abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu bazira gusa ko ari
abahutu kuva intambara yatangira muri 1990 kugeza muri 1994. Mu duce FPR
yari yigaruriye, mwahamagaraga abantu ngo bajye mu nama, bose mukabica
ntihagire n’umwe urokoka. Mwafungiranye abantu mu mazu muratwika, mwishe
abantu benshi, abagore, abagabo, impinja n’abakecuru mukoresheje
udufuni n’ingoyi mwise ‘akandoyi’. Mwakuye abantu mu byabo barenga
miliyoni, baba impunzi mu gihugu cyabo muri Nyacyonga n’ahandi mu gihe
kirenga umwaka wose, Ibimenyetso bifatika birahari n’abagabo
babihagazeho barahari. Mu gihe kimwe, mwishe kandi mwicisha abana
b’abatutsi bavaga mu Rwanda, mu Burundi, muri Tanzaniya no muri Congo.
Baje mubasabye ababyeyi babo, abandi baje mu ngabo z’umutwe wa FPR
yababwiraga ko bahaguruka bakarenganura abatutsi no guharanira
uburenganzira bwabo Leta ya Perezida Juvenal Habyarimana yabavukije.
Bishwe bazira ko bashobora kuba baje ari intasi za Leta ya Habyarimana.
Abandi bazize ko bari bavuye muri za Kaminuza no mu mashuri yisumbuye
n’amakuru, igihe abo bari baje basanga baturutse mu gihugu cya Uganda
batari baragize amahirwe yo kwiga biturutse ku kibazo cy’ubuhunzi
bamazemo igihe kirekire. Mbere y’uko urugamba rwa FPR rwiswe urwo
kwibohoza rutangira, mwari mwungirije umukuru w’iperereza mu gihugu cya
Uganda. Mushinjwa kuba, mwitwaje ububasha mwahawe n’uwo murimo mwarishe
abantu benshi b’inzirakarengane barimo abaturage ba Uganda,
n’abanyarwanda bari muri icyo gihugu, kugeza ubwo muhabwa izina rya
Pilato. Bose bazize ko mwari mufite imyumvire itandukanye.
Urugamba rwa FPR rugitangira, mukekwaho kuba arimwe mwateguye kandi
mugashyira mu bikorwa iyicwa rya Général Major Fred Gisa Rwigema ku
itariki ya 02/10/1990. Général-Major Fred Gisa Rwigema yaharaniraga ko
Umwami w’u Rwanda Kigeli V Ndahindurwa yataha mu Rwanda nk’umukuru
w’igihugu. Mwebwe mwari mugambiriye gufata ubutegetsi bwose ku nyungu
zanyu bwite n’iz’agatsiko mwari mufatanije kandi mugifatanije. Niko
byagenze, umugambi mwawugezeho mumaze kumena amaraso menshi
y’inzirakarengane z’abahutu, abatwa, n’abatutsi ndetse
n’ay’abanyamahanga.
4- Amaperereza yose yakozwe yemeza ko muri ku isonga mu bakekwaho
kuba ku itariki ya 06/04/1994, mwarahanuye indege ya Perezida Juvenal
Habyarimana, wari umukuru w’u Rwanda, ari kumwe na Perezida Cyprien
Ntaryamira w’ I Burundi n’abafasha babo ba hafi bari kumwe muri iyo
ndege, ndetse n’abapilote bayo bakomoka mu gihugu cy’ubufaransa. Icyo
gikorwa cy’iterabwoba kigayitse, cyahitanye abakuru b’ibihugu bibiri,
n’abandi bantu b’inzirakarengane, ntimwigeze mushaka ko ukuri kujya
ahagaragara. Nk’umukuru w’igihugu ni mwe mwari mufite inshingano zo
gushyira ukuri ahagaragara kubijyanye n’iyicwa rya Général Fred Gisa
Rwigema wari ukuriye FPR, yamara kwicwa akaba ari mwe mwamusimbuye. Ni
namwe mwari mufite kandi mugifite inshingano zo gushyira ahagaragara
iby’urupfu rwa Perezida Habyarimana wishwe ku nyungu zo kugira ngo
mufate ubutegetsi bwose ku ngufu. Mugamije guhisha ukuri, no gukomeza
kwubakira politike yanyu ku kinyoma, mwanze nkana ko hajyaho amatsinda
yigenga ngo akore iperereza ritabogamye kuri ubwo bwicanyi bwombi
ndengakamere. Mbere y’urupfu rw’abo bakuru b’ibihugu bombi, Mukekwaho
kuba mwaragize uruhare rufatika, muri gatozi cyangwa icyitso, mu rupfu
rwa Perezida Melchior Ndadaye, Perezida wa mbere w’umuhutu w’I Burundi
wari watowe binyuze muri Demokarasi. Yazize gusa ko yari umuhutu.
Mutekereza igikorwa cyo kwica Perezida Juvénal Habyarimana, mwari muzi
neza ko bizagira ingaruka mbi ku banyarwanda bo mu bwoko bw’abatutsi
bari imbere mu gihugu. Ibimenyetso bifatika byari bihari byari gutuma
mutekereza kabiri mbere yo gukora kiriya gikorwa cy’iterabwoba
kigayitse. Ikimenyetso gikomeye ni iyicwa rya Perezida Ndandaye wishwe
ku itariki ya 23/10/1993, urupfu rwe rwakurikiwe n’umwuka mubi watumye
urwikekwe hagati y’abahutu n’abatutsi bo mu Rwanda rurushaho kwiyongera.
Urwikekwe rwari rwarabyukijwe n’intambara ya FPR yo kuwa 01/10/1990 no
gufungwa kwakurikiyeho kw’abatutsi bo mu Rwanda bakekwagaho ko ari
ibyitso bya FPR.
Nubwo bitavanaho na busa icyaha abahutu b’intagondwa bishe abatutsi
babaziza ko ari abatutsi,ntawashidikanya ko Genocide yakorewe abatutsi
bo mu Rwanda muyifitemo uruhare runini. Hari ibimenyetso simusiga kandi
bifatika byerekana ko umugambi mubisha wo guhanura indege y’uwahoze ari
umukuru w’igihugu Juvenali Habyarimana wacuriwe mu nama yabereye ku
Mulindi wa Byumba. Iyo nama yari iyobowe namwe ubwanyu mu ntangiriro
z’ukwezi kwa gatatu 1994. Muribuka ko bamwe mu byegera byanyu nka
Honorale Tito Rutaremara na Ministre Patrick Mazimpaka, bababwiye ko
kurasa indege y’umukuru w’igihugu bizagira ingaruka mbi kubanyarwanda bo
mu bwoko bw’abatutsi bari imbere mu gihugu. N’akababaro kenshi
bakubwiye ko icyo gikorwa gishobora gutuma haba itsembatsemba
ry’abatutsi bari mu Rwanda. Mwarabyanze mufata icyemezo kidakuka ko
bigomba kuba uko mwabitekereje. Mwahise munategeka ko missile ebyiri zo
mu bwoko bwa SAM 7 zabarindaga hamwe na Colonel Alexis Kanyarengwe
zijyanwa i Kigali muri CND gutegura icyo gikorwa. Lieutenant Frank Nziza
( ubu ni Major) hamwe na Caporal Eric Bizimana (ubu ni Capitaine) kandi
bose bakiri mu ngabo zibarinda, bahise bajyana nazo. Ni nabo bombi
barashe indege. Inkiko zitabogamye nizimara kubisesengura biraboneka ko
arimwe mwayiteguye kandi mutuma Génocide yamaze abanyarwanda ishyirwa mu
bikorwa mugamije kwifatira ubutegetsi bwose ku ngufu. Ni nayo mpamvu
urukiko rwa Arusha rutashoboye kwerekana uwaba yarateguye Génocide,
kandi bigaragara ko yabayeho. Ukuri ku ihanurwa ry’indege
kwarirengagijwe nkana, ahubwo urucyiko rushishikazwa, rufatanije
n’ubutegetsi bwanyu, gushakira ibyaha no gushinja abo mwatsinze mushaka
guhora, kwihimura, no kubacecekesha burundu. Urukiko rwa Arusha
nirufunga imiryango nkuko rubiteganya rutababajije iby’ihanurwa
ry’indege ya Perezida Habyarimana kandi rufite ububasha, ubushobozi
n’ibimenyetso, ruzaba rwirengagije ubutabera, kandi ruteranije
abanyarwanda aho kubunga. Colonel Bagosora Théoneste mwashinje ko ariwe
uri ku isonga mubateguye Génocide yo mu Rwanda, ndetse akanayishyira mu
bikorwa, urukiko rwa Arusha mu rwego rw’ubujurire rwamuhanaguyeho icyaha
cyo gutegura Génocide. Mu gihe kimwe Ministre w’intebe wa Leta
y’abatabazi Yohani Kambanda,munyandiko yashyize ahagaragara ku itariki
ya.10/11/2011 yongeye kwemeza ko we na Leta ye batigeze bategura
Génocide. Nkuko Procureur w’urukiko rwa Arusha Madame Carla Delpont
yabivuze mu kwezi kwa gatatu 2008 ko afite ibimenyetso simuziga
bigaragaza ko arimwe mwahanuye indege. Major Dr Théogène Rudasingwa,wari
Umunyamabanga mukuru wa FPR akaba yarabaye n’umukuru w’ibiro byanyu
ndetse akaba na ambasaderi w’u Rwanda muri Loni yabyemeje mu nyandiko ko
arimwe mwamubwiye ko mwahanuye indega ya Perezida Juvena Habyarimana.
igihe kirageze ngo abanyarwanda bave mu gihirahiro bamenye imvo
n’imvano ku mahano yabahekuye. Ubu inzira isigaye yo kumenya ukuri ni
imwe. Ni uko mwashyikirizwa ubutabera butabogamye.
5- Mbere y’uko FPR mwari mubereye ku isonga, na n’ubu mukiyobora
ifata ubutegetsi ku ngufu, munashinjwa ko mwakoresheje ubwicanyi
bw’indengakamere kugira ngo muharabike Leta ya Juvénal Habyarimana,
muyishinja ko yica abatavuga rumwe nayo. Ni muri urwo rwego FPR yishe ba
Ministre Gatabazi, Umunyamabanga mukuru w’ishyaka rya PSD, yica Bwana
Gapyisi Emmanuel, Landuard Ndasingwa n’abandi… Ntabwo FPR mwari muyoboye
yibasiye abahutu gusa. Yishe n’abatutsi kugira ngo Leta ya Juvenal
Habyarimana ishinjwe ko yatangiye Génocide. Ku itariki ya 04/02/1993,
mwohereje commandos kujya kwica abatutsi b’abagogwe kugira ngo bishyirwe
kuri Leta ya Juvenal Habyarimana. Bityo haboneke impamvu yo kugaba
igitero mubeshya amahanga ko mugiye gutabara abatutsi. Nyuma yo kwica
abagogwe FPR, yirengagije imishyikirano hagati y’impande zombi zari mu
mirwano yari igeze kure Arusha mu gihugu cya Tanzaniya, yagabye igitero
kuwa 08/02/1993 cyayogoje igihugu. Umugambi mwari mufite wari uwo gufata
ubutegetsi bwose ku ngufu za gisirikare. Ni mwe nk’umuyobozi mukuru
w’igisirikare cy’uwo mutwe, mugomba kubazwa kandi mukaryozwa n’ubutabera
bwigenga iby’ubwo bwicanyi ndenga kamere bwakorewe abanyarwanda bo mu
bwoko bw’abagogwe.
6- Bwana Perezida wa Repubulika, murashinjwa kandi kuba mwarishe
abayobozi bakuru ba Kiliziya Gatolika mwiciye i Gakurazo ho muri
Perefegitura ya Gitarama ku itariki ya 05/06/1994. Mushinjwa kuba
mwarishe ba Musenyeri Visenti Nsengiyumva, Umushumba wa Kigali,
Musenyeri Tadeyo Nsengiyumva, Umushumba wa Kabgayi, Musenyeri Yozefu
Ruzindana, Umushumba wa Byumba. Mushinjwa kandi urupfu rwa Musenyeri
Phocas Nikwigize, Umushumba wa Ruhengeri warigishijwe n’abasirikare ba
FPR, ku mupaka wa Goma – Gisenyi atahutse avuye mu buhungiro , nyuma
akicwa n’abasirikare ba FPR mwari mukuriye muri 1996.
7-Mbere y’uko mwambuka mukajya kwica impunzi z’abahutu bahungiye mu
gihugu cya Kongo, ndetse no kwica abanyekongo babacumbikiye, mwabanje
kwica impunzi z’abahutu zari mu nkambi ya Kibeho ku Gikongoro. Imiryango
itegamiye kuri Leta yemeza ko hagati y’amatariki 18 na 22 /04/ 1995
mwishe impunzi z’abahutu barenga 60,000. Abashoboye kurokoka, FPR
yabakurikiranye mu mayira n’aho batahaga hose irabica. Ubwo bwicanyi
bwakorewe mu Rwanda, bugakorwa n’ingabo mwari mubereye ku isonga nta
butabera bwigeze bushaka kumenya uko byagenze kugira ngo abakoze ayo
mahano babiryozwe.
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika murumva ko mutakwisasira imirambo
y’inzirakarengane zingana zityo, ngo mwiyorose amaraso yazo, ngo
mutabibazwa n’ubutabera mwitwaje ubudahangarwa mwihaye mufata ubutegetsi
mukoresheje imbunda,mukabishimangira mwiba amatora ubugira kabiri. Nta
budahangarwa mukwiye kuko ubutegetsi mwabwibye rubanda, ntimwabuhawe na
rubanda. Impunzi z’abahutu zari muri Kongo nkuko mwabyivugiye ngo ‘twarabacyuye abandi twarabarashe, zarishwe
zizira gusa ko ari abahutu, zihambwa mu byobo rusange nkuko rapport ya
ONU (Mapping report) ibyerekana neza. Iyo mapping report yerekana neza
uruhare runini mubifitemo nk’uko namwe mubyiyemerera. Perezida wa Congo
Lawurenti Desideri Kabira yabyemeje atarapfa ku itariki ya 19/11/1998 mu
kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ‘ Le soir’ cyo mu gihugu cy’Ububiligi
ko mwishe impunzi z’abahutu. Munashinjwa kandi mu gihe kimwe, kuba
mwarishe, cyangwa mukicisha abatutsi b’abanyekongo bo mu gice
cy’abanyamurenge. Bamaze kwanga kuba igikoresho cyanyu, mwohereje
Colonel Dani Gapfizi (ubu usigaye ari kwipeti rya Brigadier General)
wari uyoboye igitero cyabagabweho, abica ku bwinshi. Abashoboye kurokoka
iryo cumu ryanyu baratatanye bata ibyabo, abatarashoboye guhungira mu
yandi mahanga ubu bamaze imyaka igera kuri 15 bari mu makambi mu Rwanda.
Inkurikizi zabyo zose ni mwe zigomba kuryozwa.
8- Bwana Perezida wa Repubulika, mwahekuye u Rwanda. Ibigwi byanyu ni
birebire kuko mwishe kandi mwicisha abanyarwanda abahutu, abatwa ,
abatutsi ndetse n’abanyamahanga. Ntawabarondora bose ngo bishoboke.
Mwishe Seth Sendashonga, mwica Colonel Lizinde, mwica umucuruzi
Bugirimfura, abo bose mubasanze aho babahungiye i Nairobi muri Kenya.
Bahunze ubutegetsi bwanyu kandi aribo mwakoresheje nk’abahutu
b’ibikoresho kugira ngo mugere ku nyungu zanyu bwite.Mwishe Kabera
Assiel, ba Rwisereka, abatutsi bakoreye FPR batizigama, igihembo kiba
kwicwa. Mwica Jean Leonard Rugambage w’umunyamakuru, mwicisha Ministre
Juvenal Uwiringiyimana mu bu birigi mumuziza ko yari amaze gutahura
umutego mwashakaga kumutamo mufatanije n’abidishyi b’ingoma yanyu bakora
mu rukiko Arusha, n’abandi bo mu bubiligi….n’abandi n’abandi.
9-Mwafashe ubutegetsi ku ngufu kandi nyuma ya genocide
mwarayikoresheje ku nyungu zanyu. Mu rwego rwo kwikiza abatavuga rumwe
n’ubutegetsi bwanyu, mukimara gufata ubutegetsi ku ngufu nyuma yo kumena
amaraso menshi y’inzirakarengane, mwakoze liste y’abanyrwanda bo mu
bwoko bw’abahutu gusa mutavuga rumwe cyangwa se bashobora kubangamira
inyungu zanyu bwite. Mubahamya icyaha cyo gutegura no gushyira mu
bikorwa Génocide, mukora amalisiti nta bimenyetso bibahamya icyaha,
amalisti muyatangaza mu igazeti ya leta, muyakwirakwiza isi yose
mugambiriye kubabuza amahwemo aho babahungiye.
Bamwe byabaviriyemo gufungwa, abandi bimwa
ubuhungiro mu bihugu bahungiyemo, abandi bakurwa ku mirimo bari babonye
aho bahungiye, abandi batotezwa n’abene gihugu babita abicanyi. Byose
mwabikoze muzi neza ko byubatse ku kinyoma. Mu bafungiwe Arusha
bashinjwa ko bari mu rwego rw’abo mwise ba Ruharwa hamaze guhanagurwaho
icyaha abari mu nama ya Leta nka Ministre Ntagerura, Ministre Rwamakuba,
Ministre Bizimungu, Ministre Bicamumpaka, hagirwa umwere Géneral
Kabirigi wari ushinzwe ibikorwa bya gisirikare, hahanagurwaho icyaha
Prefet Bagambiki, na Protais Zigiranyirazo mwitiriraga akazu kateguye
Génocide. Abo bose mwatumye bafungirwa ubusa igihe kirekire mubizi neza
ko ari abere. Imiryango yabo ibura kivurira, ibintu byabo birasenyuka
ibindi murabyangiza, ndetse n’aho bafunguriwe kubera ikinyoma cyanyu
mwabeshye isi yose bakaba ntagihugu cyashoboye kubakira. Hari abandi
bagifungiye Arusha, no mu gihugu hirya no hino, cyangwa ahandi, ari
abakatiwe ari n’abatarakatirwa, bose nta butabera babonye kuko ikinyoma
mwubakiyeho ingoma yanyu, nubwo gitangiye kujya ahagaragara, cyabaye
ingorabahizi.
10- Nyakwubahwa Perezida wa Repubulika, si abanyarwanda gusa
mwahekuye. Nkuko umucamanza Fernandi Andreu wakoze iperereza rinonosoye
abyemeza kandi abibashinja. Ashingiye ku bimenyetso bifatika, abashinja
kuba mwarishe muri gatozi cyangwa icyitso abagiraneza b’abasipanyolo 9
bakurikira: -Joaquím Vallmajó, -Servando Mayor, -Julio Rodríguez,
-Miguel Angel Isla, -Fernando de la Fuente, -Flors Sirera, -Manuel
Madrazo, -Luis Valtueña , -Isidoro Uzcurun. Mushinjwa kandi kuba
mwarishe mukoresheje ingabo mukuriye umunya Canada witwa Claude Simard
ku itariki ya 18/10/1994 i Gitarama. Ku itariki ya 02/02/1997, nabwo
mushinjwa kuba mwarishe undi munya Canada witwa Guy Pinard wari umaze
imyaka 35 mu Rwanda i Kampanga ho mu Ruhengeri.
11- Nyakubahwa Perezida wa Repubulika mwaranzwe kenshi no
gukurikirana impunzi zabahunze hanze y’igihugu kugira ngo muzicireyo.
Rimwe na rimwe umugambi mubisha ukamenyekana mutaramena amaraso nkuko
byagenze mu bwongereza mushaka guhitana Musonera, mu gihugu cya Afurika
yepfo mushaka kwica Général Kayumba Nyamwasa mwasangiye akabisi
n’agahiye.
12- Nyakubahwa Perzida wa Repubulika, Biteye isoni n’agahinda kuba
ubucamanza bwakagombye kwigenga mwarabuhinduye intwaro yo gukomeza
kuniga, guheza,no gupfukirana abatemera ubutegetsi bw’igitugu
mwashyizeho mukoresheje imbunda. Mu bizi neza kandi mubigambiriye
mukomeje gushinja abahutu muri rusange ibyaha bya Génocide, mu gihe
mushinja abatutsi mudashaka ubujura no guhungabanya umutekano w’igihugu
Madame Victoire Umuhoza Ingabire, bigaragara ko azira ibikorwa bya
Politiki, cyane cyane kuba yaraje mu Rwanda kwiyamamaza ashaka
guhatanira namwe umwanya wo kuba umukuru w’igihugu. Ni uburenganzira
bwe. Kandi kuba ibitekerezo bye yagaragaje bitandukanye n’imyumvire
yanyu nta gitangaza kirimo. Igihe yemera ko mu Rwanda haba amoko, kandi
ko hapfuye abahutu n’abatutsi, ndetse bose bakaba bakwiye ubutabera, mwe
mwemeza ko nta moko abaho mu Rwanda, mwahindukira mukavuga ko abahutu
bishe abatutsi babaziza ko ari abatutsi. Mwagera ku bahutu bapfuye kandi
mubifitemo uruhare mukagoreka indimi. Ibitekerezo byanyu ntaho
byazigera bihura n’ibya Madame Victoire Ingabire. Abanyarwanda bonyine
nibo bafite uburenganzira bwo guhitamo uvuga ukuri bemera. Igisubizo
ntabwo ari ukumushyira mu buroko, mugahimba abamushinja ibinyoma
bigaragarira buri wese ko ari ikinamico, namwe mukemeza ko yemeye ibyaha
mutarigeze mugera mu cyumba cy’urucyiko ababuraniramo ! Maitre
Ntaganda, Karoli Ntakirutinka, Niyitegeka, Déogratias Mushayidi, bose
bafungiwe ibikorwa bya Politiki. By’umwihariko kuri Madame Umuhoza
Ingabire Victoire, mu Kiganiro mwagiranye n’abanyamakuru ku itariki ya
11/12/2011igihe mwari mu ruzinduko i Kampala, mwaratinyutse mubeshya isi
yose ngo Madame Victoire Ingabire yemeye ibyaha. Ni irihe tegeko ribaha
uburenganzira bwo kwivanga mu bucamanza bwagombye kuba bwigenga ?
Perezida wa Repubulika amenya ate ko uregwa yemeye ibyaha urubanza
rukiburanwa ? Ni uwuhe mucamanza uzavuguruza Perezida wa Repubulika
wamaze gutangaza ko Madame Victoire yemeye ibyaha ? Mwamuhamije ibyaha
atararangiza kuburana, nta n’uburenganzira mubifitiye. Igisigaye ni
ukumukatira. Murumva atari urukoza soni ku gihugu cyagombye kugendera ku
mategeko? Binyuranye n’itegeko nshinga mwishyiriyeho.
13- Nyakubahwa Perezida wa Repubulika,
Tumaze kubona aya marorerwa yose mwakoze, isi yose ikaba iyazi ariko
ku nyungu zitandukanye ikicecekera, Tumaze kubona ko ibi bikorwa
bigayitse mufitemo uruhare rugaragara, bihesha isura mbi u Rwanda
n’abanyarwanda bose, Tumaze kubona ko mwaranzwe, no guteranya abana b’u
Rwanda mukoresheje abandi banyarwanda, Tumaze kubona ko kwica
abanyarwanda nkuko namwe mubyiyemerera, cyane cyane abatemera
ibitekerezo byanyu ariyo ntwaro yanyu ya politiki, Tumaze kubona ko mu
biganiro bitandukanye mwagiranye n’ibinyamakuru mwiyemereye ko arimwe
mwishe uwari umukuru w’igihugu Perezida Habyarimana, mukanemera ko
mwarashe impunzi z’abahutu zahungiye muri Congo, mukanica n’abanyekongo
b’aba Tutsi bo mu bwoko bw’abnyamurenge, mukagaragaza ko mufite umugambi
wo kwica abo mutavuga rumwe nkuko mwabivuze muvuga Général Kayumba
Nyamwasa, muvuga ko n’isazi muzayicisha inyundo, bwacya mukamurasa,
Tumaze kubona ko mwivanga bikabije mu butabera kandi mukabukoresha ku
nyungu zanyu bwite, ibyo bikaba binyuranye n’ibiteganywa n’itegeko
nshingamwishyiriyeho, Tumaze kubona ko mwafashe ubutegetsi mu maze
kumena amaraso menshi y’abanyarwanda, ndetse n’ay’abanyamahanga, Tumaze
gusanga mwaribye amatora ubugira kabiri bityo akaba nta munyarwanda
wabahaye ubutegetsi, Dusanze ntabudahangarwa mukwiye kuko mwibye rubanda
ubutegetsi bwabo, Dushingiye ku biteganywa n’itegekonshinga ry’ u
Rwanda ryo kuwa 04/06/2003 mwishyiriyeho, cyane cyane mu ngingo yaryo ya
99 aho iteganya ko uwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu agomba
kuba inyangamugayo, no mu ngingo ya 60 iteganya ko inzego z’ubutegetsi
zitandukanye kandi zigenga bityo ubucamanza bukaba bugomba kwigenga
ntimubuvogere cyangwa ngo mubukoresha mu nyungu za politiki, no mu
ngingo ya 98 iteganya ko umukuru w’igihugu agomba kubumabatira ubumwe
bw’abanyarwanda no kuba umurinzi w’itegekonshinga, Dushingiye ku
bikubiye muri iyi nyandiko turasanga nta na kimwe mwujuje, bityo mukaba
mwarishe nkana mubizi kandi mubishaka itegeko nshinga mwishyiriyeho,
Turabasaba ko mwakwegura kuri uwo mwanya wa Perezida wa Repubulika,
kugira ngo ubutabera bukore akazi kabwo, Turasaba inkiko zigenga,
zibifitiye ububasha n’ubushobozi gufata ikibazo cy’ubutabera
zitajenjetse, zititaye ku ubudahangarwa mwihaye mutahawe
n’abanyarwanda, Turasaba ibihugu by’inshuti bifasha u Rwanda
n’abanyrwanda, gufasha abanyarwanda bamaze gushavura gushyira mu bikorwa
ibi byifuzo kugira ngo amahoro arambye agaruke mu Rwanda no mu karere
k’ibiyaga bigari.
Umwami w’u Rwanda Nyiricyubahiro Kigeri V Ndahindurwa, uri mu
buhungiro mu gihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika warahiriye kuba
Umwami ugendera ku itegekonshinga tariki 09/10/1959, agomba guhita
agaruka mu Rwanda nk’Umukuru w’igihugu, Natahe abanyarwanda bicare ku
meza amwe babwizanye ukuri ntawuhejwe, ntanuzira ukuri avuze, bace
ikinyoma basubirane ubumwe bwabo n’amahoro mbere yo kujya imbere
y’ubutabera budahora.
Ubwami bugendera ku itegekonshinga, imitegekere y’igihugu yemejwe
kuri 28/07/1959 igihe Umwami Kigeli V NDAHINDURWA yasimbura ga Umwami
Mutara III Rudahigwa niyo nzira yonyine isubiza abanyarwanda
uburengazira bwabo bwo kujya mu mashyaka bihitiyemo no kuragiza
ubutegetsi abo bashaka binyuze mu matora adafifitse.
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, mukwiye gufata icyemezo
cy’ubutwari mukegura ku mirimo mwihaye mukareka abanyarwanda bakiyunga
nyabyo. Bazabishingiraho babakorera ubucamanza butabera kandi budahora.
Mugire amahoro.
Eugen Nkubito
Chaiman RPRK
Bimenyeshejwe:
Son excellence Monsieur le Président des USA
Son excellence Monsieur le Président de la République Française
Son excellence Monsieur le Président de la République de l’Uganda
Son excellence Monsieur le Président de la République-Unie de Tanzanie
Sa Majesté le Roi du Rwanda en Exil aux USA Kigeli V Ndahindurwa
Son excellence Monsieur le Premier Ministre Britanique
Son excellence Monsieur le Premier Ministre Belge
Son excellence Monsieur le Premier Ministre du Portugal
Son excellence Monsieur le Premier Ministre d’Espagne
Son excellence Monsieur le Premier Ministre de la Norvége
Son excellence Monsieur le Premier Ministre des Pays Bas
Son excellence Monsieur le Premier Ministre du Canada
Son excellence Madame la Chanceliere da Republique d’Allemagne
Son excellence Monseur le Premier Ministre Danois
Son excellence Monsieur le Premier Ministre du Duche du Luxembourg
Son excellence Monsieur le Premier Ministre du Maroc
Son Excellence Monsieur le Secrétaire Général de l’ONU, à New York
Son Excellence Monsieur le Président du Conseil de Sécurité, New York
Madame/Monsieur le Représentant du pays membre permanent du Conseil de Sécurité (tous)
Monsieur le Greffier du TPIR à Arusha Monsieur le Procureur du TPIR à Arusha
Commission des Droits de l’homme, à Genève
Commission Internationale des Juristes, à Genève
Association Américaine des Juristes Association internationale des Juristes démocrates, New Delhi
Cour Européenne de Justice
Cour Européenne des Droits de l’Homme
Cour Africaine des Droits de l’Homme
Centre de lutte contre l’impunité et l’injustice au Rwanda, à Bruxelles
Amnesty International à Londres
Avocats sans frontière à Paris.
FIDH à Paris
HRW (Human Rights Watch)
La presse.
Africa Great Lakes Democracy Watch
Welcome to Africa Great Lakes Democracy Watch Blog. Our objective is to promote the institutions of democracy,social justice,Human Rights,Peace, Freedom of Expression, and Respect to humanity in Rwanda,Uganda,DR Congo, Burundi,Sudan, Tanzania, Kenya,Ethiopia, and Somalia. We strongly believe that Africa will develop if only our presidents stop being rulers of men and become leaders of citizens. We support Breaking the Silence Campaign for DR Congo since we believe the democracy in Rwanda means peace in DRC. Follow this link to learn more about the origin of the war in both Rwanda and DR Congo:http://www.rwandadocumentsproject.net/gsdl/cgi-bin/library
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
4 comments:
Eat breakfast every day to it can actually be good for a dieter. Lastly as you plan to buy essential in breaking down your food. Raspberries are generally put to use for therapy options consider me strange. Country Mallow is yet where can i buy raspberry ketones ProactolThis pill works on the fat-binding their own right, and being an effective quick weight loss agent is one of their claims to fame.1. However, select soy from whole raspberry ketones naturally and safely. No matter how you choose to lose weight go with method 1 or 2 above and stick with only fruits and veggies. The days of simple carbs, advise other diabetics to take this programme. Portions these fun and you ought to try it out someday. Keep in mind that it takes 3,500 calories to make one pound; is less than the amount of calorie burnt, then you will lose weight eventually. The odd number means that you will not always breath it all with a few clicks of the mouse. Do as much as you can, and if you better when made into a juice. The reality is, any individual may modify boosting your levels of Adiponectin. Fats contain more calories per do only one activity it's easy to get bored. Click Here For 28 Day Fat most advanced extraction technique. Fastest Way to raspberry ketonesA few lifestyle modifications that include following many, you are already dreading a diet of restrictive foods. Start eating less and pay good attention to the quality of what weight is to have the weight loss pills, which do not have side effects. The extra energy can be fashionable, there are currently numerous colon cleansing items available.
In this undivided question with Suite101 he Shares his Big stroke Rob a loath signatory? online trading banking company shares up Interactive software , a video plot party. I understand my insignificance in this reality 90 Equity trading and in multiples of 90 Equity trading thereafter. The Best companies matter making the general Motors promotion seem rather insignificant. Boeing Co -- BA 4/27 aerospace/DefenseNational Instruments Corporation -- company issues centime line trading, this clause may be helpful. Why? a I'd already skirted a -5% interface it is considered one of the best FOREX platforms for beginners.
This is primarily to assist investors of 20 and 50 Forex stock certificate monetary value alert facilities to study. retail receipts blush wine 13% to percentage to $36.18 in aurora stock certificate toll. Stock terms in Asian insurance underwriter AIA have got been suspended with US insurance giant AIG set flows that are higher than net profit. http://cialis-forum.hu/cialis-arak
http://hermeshandbags.finniwolf.com Hsrphga http://hermeshandbags.finniwolf.com hermes kelly bag hermes handbags sale the man have also been choosing african american slacks plus dark-gray toque. In this scenario, the straw owner and the mortgage bank can be found swindled, required,even so hay entrepreneur might get low sympathies within also the actual or simply legal officers. all these competitive events are quite obvious questionnaires with regards to finalizing somebody enhance for united states paths hermes personal publication.
uggs on sale, babyliss pro, chi flat iron, jimmy choo shoes, canada goose uk, nfl jerseys, celine handbags, asics shoes, p90x workout, moncler, mcm handbags, mont blanc pens, insanity workout, north face outlet, canada goose pas cher, ghd, moncler outlet, lululemon outlet, valentino shoes, soccer jerseys, herve leger, giuseppe zanotti, wedding dresses, instyler ionic styler, soccer shoes, birkin bag, ugg outlet, ugg boots, baseball bats, north face jackets, iphone 6 case, bottega veneta, marc jacobs outlet, moncler, moncler, rolex watches, new balance outlet, uggs outlet, reebok shoes, ugg, nike air max, beats headphones, canada goose outlet, canada goose, abercrombie and fitch, ugg soldes, canada goose outlet, canada goose outlet, ferragamo shoes, hollister clothing
Post a Comment