Kuri
uyu wa mbere taliki ya 3/12/2012, mu rukerera FDLR yishe abasilikare 2
b’inkotanyi, ubwo uwo mutwe wagabaga
igitero kuri gereza ya Nyakiriba ku Gisenyi. Icyo gitero cya FDLR
kikaba cyari kigamije gufungura imfungwa ; ubu haravungwa umwuka mubi mu
baturage batuye ako karere kubera icyo gitero. Ejo
kuwa mbere kandi imirwano hagati ya FDLR na RDF yarakomeje hafi
y’umujyi wa Musanze mu Ruhengeri.
Kuki FDLR yubuye ibitero ku Rwanda nyuma y’imyaka
10 ?
Igisubizo
k’iki kibazo cyatanzwe n’umuvugizi wa FDLR Bwana Laforge Fils Bazeyi,
yasobanuye ko kuva mu mwaka w’2005, FDLR yarambitse
intwaro hasi isaba leta ya Kagame Paul na FPR imishyikirano ya
politiki. Kagame yanze kugirana imishyikirano na FDLR ahubwo ategura
ibitero byinshi muri Congo byo kurimbura impunzi z’abanyarwanda
ziri muri Congo harimo na FDLR.
Iby’intambara
yo kurimbura FDLR byananiye Kagame maze afata gahunda yo gutanga
amafaranga yo kurema imitwe inyuranye yitwaje intwaro
muri Congo, ayiha intwaro zo kurimbura abanyarwanda bahungiye muri
Congo harimo n’abacongomani bo mu bwoko bw’abahutu ; kubera izo mpamvu
zombi FDLR yiyemeje kongera kwereka Kagame Paul na
leta ye ko ikiriho kandi ishoboye kurwanirira uburenganzira bwayo
bwo kubaho n’ubw’impunzi kugeza igihe Leta y’inkotanyi izemera kugirana
imishyikirana na FDLR n’abatavuga rumwe nayo.
FDLR ikuye he imbaraga zo kugaba ibitero ku Rwanda kandi yarashegeshwe
bihagije ?
Igisubizo k’iki kibazo gitangwa n’umuvugizi
w’ingabo z’inkotanyi Brig.Gén Joseph Nzabamwita ubwo yasobanuriraga radiyo BBC mu kinyarwanda ku
gitero FDLR yagabye ku cyumweru mu Kinigi. Nzabamwita yagize ati : « umubare
wa DFLR uko wanganaga kuva muri 94 waragabanutse, u Rwanda rwagiye muri
Congo kenshi rugera
n’aho rufatanya n’ingabo za Congo kuburyo umubare wa FDLR
twawugabanyije kuburyo bugaragara ariko abasilikare ba FDLR bari muri
Nord Kivu na Sud Kivu kugeza igihe twafatanyaga na Congo ejobundi
bari hagati y’ibihumbi 4 n’ibihumbi 4 magana atanu, kuba ingufu zabo
zari zarashize ni uko batagiraga ibikoresho, dufatanyije na Congo
ntabwo babonaga ukuntu biyo organiza kugirango bitegure
gutera u Rwanda. Ibi rero byaje guhinduka ejobundi mu kwezi kwa
kane, aho igisilikare cya Congo gisubiraniyemo hanyuma kubera ingufu nke
za Congo, bahitamo ko organisa FDLR n’indi mitwe yitwaje
intwaro yitwa maï Maï »
Nzabamwita
yavugishije ukuri ko bafatanyije na Congo n’amahanga FDLR ikabananira,
ko igisilikare cya Congo nta ngufu gifite, ko mu
Kinigi FDLR yari yagabye igitero yohereje abasilikare bayo 10 gusa
bitwaje intwaro zikomeye…. None se niba abasilikare 10 ba FDLR bagaba
igitero ku Rwanda kandi FDLR ikaba igizwe n’ibihumbi
birenga 4 by’abasilikare, ubwo FDLR ntifite ingufu ? Buri wese
yakwishakira igisubizo, abajijwe uko u rwanda ruzakemura ikibazo cya
FDLR Nzabamwita yavuze ko ateze amakiriro ku nkunga
y’ingabo z’ibihugu bituriye ibiyaga bigari ngo zizaza gutabara
inkotanyi ngo nizimara gukemura ikibazo cya M23 (yaremwe n’u Rwanda),
ngo naho amahanga yo akomeje kubahagarikira
imfashanyo !
Mubyukuri
Nzabamwita na leta akorera ntibateganya kugirana ibiganiro na FDLR
barashaka inkunga yo kuyitsinda kuburyo bwa gisilikare mu
gihe hagiye gushira imyaka irenga 10 byarabananiye kurimbura FDLR
kandi u Rwanda rwo rukaba rusaba ko leta ya congo ishyikirana n’umutwe
wa M23 waremwe n’u Rwanda utaramara amezi 8 uvutse !
Igitangaje ni ukumenya aho FDLR ihunga igana muri Congo, mu gihe abo
barwana nabo mu Rwanda ari inkotanyi , no mu gice cya Congo cyegereye u
Rwanda bavuga ko FDLR yahungiyemo nacyo kikaba
kigenzurwa n’inkotanyi mu izina rya M23 ; none ubwo murumva FDLR
atari ingabo ziteye ubwoba ?
Kuki amahanga yicecekeye kubitero bya FDLR ku
Rwanda ?
Igitero
cya mbere cya FDLR ku Rwanda kuri 28/11/2012 cyavugishije abantu
amagambo menshi , bamwe bati FDLR ije kurengera Kagame kandi
amahanga yari amumereye nabi kubera inkunga aha M23, ati « buriya
kagame agiye kubigira urwitwazo yohereze ingabo ze muri Congo kurimbura
abantu ! Abandi bati FDLR ije guha Kagame
urwitwazo rwo kwica abaturage nkuko byagenze mu gihe cy’abacengezi
kandi ikaba idafite ingufu koko zo gukomeza imirwano ! Hari n’abavuga ko
igitero cya FDLR ari ngombwa rwose kugira ngo nayo
igaragaze ko ikiriho ko kandi gukemura ibibazo bya M23 byagombye
kujyana no gukemura ikibazo cyayo !
Kubyerekeranye
n’amahanga ho hari impamvu 2 zikomeye zituma adashobora kongera
gukubita ingabo mu bitugu Kagame ku kibazo cya FDLR
kiretse Uganda n’igihugu kimwe k’igihangange ku isi (kiburizamo
ibihano ku rwanda muri ONU) nibyo bikomeje kuryama kuri Kagame kuko
basangiye byinshi mu byaha bikomeye kagame yakoze !
Impamvu yambere ni ikinyoma :
FPR yabeshye amahanga kuburyo bukabije muri rya kinamico yita ubwenge. Mbese kuri FPR nta muntu numwe ugira ubwenge uretse yo !
hari ingero nyinshi !
Ngo FDLR ni aba jenosideri !
Iki
kinyoma FPR yakomeje kukirisha igihe kirekire ; ndetse hari
n’abanyarwanda batwawe n’icyo kinyoma bakakimira bunguri !
Kuva aho raporo mapingi isohokeye ,amahanga atangiye kubona ukuri.
Jenoside yabayeho muri 1994, abayikoze n’interahamwe ,bavuga ko
zahungiye mu nkambi muri Congo. Amahanga yahaye inkunga ikomeye
cyane FPR, igaba ibitero muri izo nkambi irica yiva inyuma ndatse
ifata n’igihugu cyose cya Congo ikuraho Mobutu, muri icyo gihe
interahamwe n’impunzi zose Kagame yarishe nta kuvangura (kuburyo
bigeze imbere y’inkiko byakwitwa jenoside) ; arangije kwica
arabyigamba ngo « yishe impunzi zose maze acyura izo yashakaga »! Muri icyo gihe FDLR yari itarabaho.
Interahamwe zarapfuye zirashira, izindi Kagame azijyana mu Rwanda ubu ni abasilikare be. Ibyo byose amahanga arabizi.
Mumwaka
w’2000 nibwo impunzi nke zacitse ku icumu zisuganyije maze zishyiraho
FDLR, niba uwo mutwe urimo interahamwe nizo nke kurusha
izo Kagame afite, kuki FPR ititwa abajenosideri kandi mu ngabo zayo
harimo interahamwe ? None se Ninja wishe abana b’Inyange ntari mu ngabo
za FPR ? Mu gihe yari muri FDLR yitwaga
umujenosideri, ageze mu nkotanyi aba umumarayika ,rwarakabije nawe
ni uko… iryo kinamico amahanga amaze ararirambiwe ! None se kuva muri
2000 hari jenoside FDLR yakoze mu Rwanda cyangwa
n’ibyabindi by’icyaha k’inkomo bati ubwo muhuje ubwoko n’interahamwe
ziregwa jenoside namwe turabita abajenosideri n’ubwo mwari mutaravuka !
iki kibazo cyo kwita FDLR aba
jenosideri gihuje nawa mugani w’ikirura n’umwana w’intama ! Muri 1994 ntabwo FDLR yabagaho wayishinja jenoside ute itarabagaho icyo gihe ? Iryo hurizo amahanga menshi
atangiye kurimenya !
Gacaca yababariye abajenosideri
Gacaca
yafunguye abajenosideri ifunga abanyepolitiki, abantu bajijutse
n’abacuruzi batavuga rumwe na FPR. Interahamwe zishe abantu zaratuye
zivuga zivuga uko zishe abantu zishinja n’abo FPR izibwiye ishaka
gufunga,maze zibabarirwa ibyaha byazo zirataha, ubu izo nterahamwe
ziratuje zibereye mu Rwanda. Nta buryo abajenosideri bari
kuguma muri FDLR, bakabaho mubuzima bubi cyane , kandi Kagame na FPR
bari kuzibabarira ibyaha zakoze binyuze muri Gacaca ! Kuba hari ababa
bataratashye bari muri FDLR ni uko ntacyo bishija
bakoze cyari gutuma bahabwa imbabazi muri Gacaca, hari abantu benshi
bafunze kuko babuze ibyaha bishinja, abo nibo FPR yita abajenosideri!
Kuba FDLR ari abasilikare bashaka gutaha bafite ijambo
ku miyoborere y’igihugu cyabo, kuri Kagame ni abajenosideri n’ubwo
abenshi muri bo bavutse nyuma y’iyo jenoside ! Erega FDLR igizwe
n’impfubyi zimaze imyaka 18 ! abo se bananirwa
kwirwanaho ?
Impamvu ya kabiri ni uko FDLR ifite ingabo
zikomeye
Brig.
Gen Nzabamwita yabisobanuye neza, ati twagiye kenshi muri Congo kurwanya
FDLR ndetse dufatanya n’ingabo za Congo kugeza ejobundi,
ati ubu hasigaye aba FDLR barenga ibihumbi 4 , kandi ubu turi
kurwana n’abasilikare ba FDLR 10 gusa ! Ubwo se hari aho aduhishe ?
Brig.Gén Nzabamwita ati FDLR irakomeye, icyayibuzaga
gukomera ni uko nta bikoresho yari ifite ,none aho igisilikare cya
Congo gisubiraniyemo niho FDLR itangiye kubona ibikoresho.
Aha rero
Nzabamwita yavugishije ukuri kuko Kagame niwe wahimbye umutwe wa
M23,maze awuha ibikoresho utera ingabo za Congo ; kagame
niwe watumye igisilikare cya congo kidakomera, agishyiramo ibyitso
byo kugisenya afite umugambi wo kuzagitera, ibyo nibyo raporo y’impuguke
za Loni yerekanye , none se ubwo gukomera kwa FDLR
ntikwatewe na Kagame ? Iyaba ahubwo Congo itari ifite abayobozi
b’ibyitso by’inkotanyi ngo maze ifashe FDLR ikosore Kagame ! Amahanga
nayo yari akwiye gufasha FDLR kugira ngo akureho
buriya butegetsi bwa FPR burimo gukwiza umuriro mu karere kose !
Ese abanyarwanda bavuga iki ku bitero bya
FDLR?
Abanyarwanda
barambiwe ubutegetsi bw’abicanyi bwa FPR, ubutegetsi bwicisha abaturage
inzara, ubutegetsi buvangura
abanyarwanda , burangwa n’agasuzuguro n’ubwibone ! Abanyarwanda
barababaye muri make kugira ngo mubyumve neza reka mbahe urugero rw’ibyo
umuturage duturanye yambwiye:
Muzi
ko mu Rwanda haba amarondo, abaturage bakaba bayakora basimburana ,
bakarara bagenda ijoro ryose badasinziriye ngo
bari guhiga umwanzi, FPR ikaba yaragumishijeho ayo marondo kuva mu
mwaka w’1994 kugeza ubu, ayo marondo agenzurwa n’abasilikare ba FPR baba
baherekejwe n’abacikacumu kugira ngo barebe ko barinzwe
neza ; iyo basanze usinziriye ubwo inkoni ziba zikubonye ! Kubera
ako gahangayiko umuturage yarantakiye mu gitondo maze arambwira ati:”Mwana wanjye,uzi abo bajya bita aba
FDLR” ? ndamusubiza nti njya numva bavuga ko baba muri
Congo ko kandi ari abanzi b’igihugu, bashaka kuzatera u Rwanda amaraso
akongera kumeneka! Uwo muturage yaracecetse
aranyitegereza cyane , maze arambwira ati: “ ubwose wabona uwo wabatumaho?” Naramubwiye nti ntawe nabona kiretse utanze itangazo kuri radiyo Rwanda cyangwa BBC kuko
barayumva! uwo muturage arambwira ati :” Umva rero
nkubwire, nuzabona uwo uzabatumaho, uzabambwirire ngo niba ari abagabo
bagire vuba batere uru Rwanda, ninshaka nzahite mpfa ariko
aba batindi ndara ndaririye baryamye mu mazu yabo, nabo bayasohokemo
babure ibitotsi aho kunyica urw’agashinyaguro!!” Nabuze icyo nongeraho , ariko imvugo y’uyu muturage
irashushanya akababaro iyi FPR yateye abaturage !
Ikiganiro umuvugizi wa FDLR Laforge yagiranye na radiyo ijwi rya
rubanda
4 comments:
air jordan, louis vuitton pas cher, ralph lauren pas cher, ralph lauren, longchamp, north face, sac louis vuitton, north face pas cher, mulberry, nike roshe, longchamp, roshe run, vans pas cher, lululemon, michael kors uk, burberry pas cher, timberland, mac cosmetics, louis vuitton, nike air force, hollister, oakley pas cher, guess pas cher, hollister, longchamp pas cher, hollister, nike free pas cher, chaussure louboutin, nike free, air max, nike trainers, lacoste pas cher, sac michael kors, hermes pas cher, nike blazer pas cher, louis vuitton uk, scarpe hogan, new balance pas cher, nike roshe run, tn pas cher, ray ban uk, nike huarache, sac vanessa bruno, barbour, converse pas cher, ray ban pas cher, nike air max, abercrombie and fitch, vans outlet, michael kors canada
uggs on sale, babyliss pro, chi flat iron, jimmy choo shoes, canada goose uk, nfl jerseys, celine handbags, asics shoes, p90x workout, moncler, mcm handbags, mont blanc pens, insanity workout, north face outlet, canada goose pas cher, ghd, moncler outlet, lululemon outlet, valentino shoes, soccer jerseys, herve leger, giuseppe zanotti, wedding dresses, instyler ionic styler, soccer shoes, birkin bag, ugg outlet, ugg boots, baseball bats, north face jackets, iphone 6 case, bottega veneta, marc jacobs outlet, moncler, moncler, rolex watches, new balance outlet, uggs outlet, reebok shoes, ugg, nike air max, beats headphones, canada goose outlet, canada goose, abercrombie and fitch, ugg soldes, canada goose outlet, canada goose outlet, ferragamo shoes, hollister clothing
uggs outlet, christian louboutin uk, tiffany jewelry, nike outlet, ray ban sunglasses, longchamp outlet, prada outlet, ugg boots, longchamp outlet, uggs on sale, kate spade outlet, louis vuitton outlet, replica watches, louis vuitton, ray ban sunglasses, polo ralph lauren outlet online, michael kors outlet, louis vuitton, nike air max, uggs outlet, nike free, christian louboutin, oakley sunglasses, ray ban sunglasses, prada handbags, tory burch outlet, chanel handbags, oakley sunglasses wholesale, oakley sunglasses, oakley sunglasses, louis vuitton outlet, ugg boots, longchamp outlet, michael kors outlet, gucci handbags, burberry outlet, nike air max, cheap oakley sunglasses, michael kors outlet online, tiffany and co, replica watches, michael kors outlet online, michael kors outlet online, burberry handbags, christian louboutin shoes, polo outlet
new balance, hollister uk, timberland pas cher, nike blazer pas cher, kate spade, hollister pas cher, burberry pas cher, michael kors, polo ralph lauren, nike air max uk, nike free uk, nike roshe run uk, sac vanessa bruno, oakley pas cher, guess pas cher, replica handbags, michael kors pas cher, abercrombie and fitch uk, true religion outlet, north face uk, vans pas cher, true religion outlet, north face, air max, coach outlet, true religion outlet, sac hermes, mulberry uk, ray ban uk, michael kors, sac longchamp pas cher, nike air force, michael kors outlet, louboutin pas cher, hogan outlet, nike roshe, polo lacoste, lululemon canada, jordan pas cher, true religion jeans, nike air max uk, longchamp pas cher, coach outlet store online, converse pas cher, coach purses, nike air max, ray ban pas cher, ralph lauren uk, nike free run, nike tn
Post a Comment