by Habimana Rukundo on Tuesday, February 15, 2011 at 2:23pm
Nitwa Philippe Tuyisenge. Mfite imyaka 28. Nigaga muri Kaminuza ya Butare.Nahagaritse kwiga muri uyu mwaka wa 2011 kubera kwimwa inguzanyo ngo mbashe kurangiza amashuri. Nkaba rero mbanje gushima abashyizeho uru Urubuga Le Prophete -Umuhanuzirutwemerera kugeza ku Banyarwanda bose akarengane twibonera n’amaso yacu, tukakumva n’amatwi yacu, tukakabamo mu buzima bwacu bwa buri munsi, hano iwacu mu Rwanda. Ahari Imana yaba iduhaye ikinyamakuru cyigenga twajya tunyuzamo ibitekerezo byacu mu bwisanzure, dore ko imyaka yari ibaye myinshi twaraniganwe ijambo! Hari uyobewe se uko itangazamakuru ryigenga rifashwe muri iki gihugu? Umuseso ukorera he ? Umuvugizi, Imboni…ibyo binyamakuru byose byarigitiye he ? Abanyamakuru babyo babarizwa he? Ubashaka ajye abasanga muri 1930, niho bose Leta ya FPR yabahaye ikibanza! Ibyo byose, abaturage tuba tubireba ariko tukicecekera! None se wagira ute ? Nyamara sinyobewe ko amategeko yanditse mu bitabo yemerera buri muturarwanda kwisanzura akavuga cyangwa akandika icyo atekereza! Numva kandi bivugwa ngo igihugu cyacu kigendera ku mategeko! Uretse ko mu by’ukuri “amabwiriza atanditse” arusha amategeko gukurikizwa, mu Rwanda rwa FPR! Hoya, ntibakatubeshye, ikiranga abategetsi ba FPR ni iki : Iyo bihaye akabanga ntibatukane mu ruhame ,bavuga neza, bagakora nabi ! Muri make barabeshya gusa. Barabitumenyereje, twarabyakiriye, iyo bavuga baba batubeshya. Kandi nabo bazi neza ko tuzi ko baba batubeshya! Ariko igihe kirageze ngo natwe dufate ijambo, tubwire abategetsi bacu ko benshi mu rubyiruko, tutacyihanganira ubuyobozi buteye butyo!
1. Ikinteye kubandikira
Niba nongeye gufata ikaramu n’urupapuro nkandika ni uko ndi muri abo batagishobora kwihanganira akarengane babona muri iki gihugu, ku ngoma ya FPR! Mu cyumweru gishize nanditse inyandiko ivuga ngo “Umuyobozi w’Urwanda asigaye yitwa Ifaranga”. Ndahamya ko ariko bimeze. Nta bwo Leta yitaye ku baturage, habe na busa! Icyo ishyira imbere muri rusange ni ugushaka ifaranga. Iyo ribonetse abo baminisitiri n’ibyo bikomerezwa bararigabangana mu kwihemba ibitubutse, uboshye abagabana iminyago! Hari uyobewe ko imishahara bahembwa itagize aho ihuriye n’ubushobozi buke bw’agahugu kacu k’Urwanda ngo tuzamugezeho imibare nyayo y’ayo bihemba batitaye ku baturage b’abakene bakomeje kwicwa n’amavunja n’inzara ? Ni uko bamara kurengwa, bagahugira mu byo kwifurahira , bakazavumbukayo bajya gusenya amazu y’abaturage no gukona abakene!
Nyuma y’uko inyandiko yanjye isohotse ku rubuga www.leprophete.frnatangajwe no kubona hari benshi biha gutukana no guhuragura ibigambo byinshi ngo bararengera ubutegetsi! Nategereje ko hari uwanyomoza ingingo n’imwe mu zo nubakiyeho inyandiko yanjye ndaheba! Noneho nkaba niyemeje kubereka ikimenyetso gifatika cyerekana ko ikibazo dufite mu Rwanda atari uko turi Abahutu cyangwa Abatutsi. Ikibazo nyirizina ni Leta ya Paul Kagame yamunzwe kugera mu ndiba! Iyo mungu igaragara mu bitekerezo no mu bikorwa by’Abayobozi bakuru b’igihugu.
- Inyungu mu bitekerezo?
Mu bitavugwa ariko bigaragarira buri wese, politiki ya Paul Kagame yubakiye mu gukusanyiriza ubutegetsi n’umutungo wose w’igihugu mu biganza by’agatsiko k’abaherwe bamufasha kuyobora igihugu mu buryo bw'igitugu giteye ishozi.
Koko rero FPR imaze gufata ubutegetsi, yatubwiye ko umwanzi w’igihugu ari “igipinga”, igipinga kikaba Interahamwe, interahamwe ikaba Umuhutu. Ni uko Leta yahuka mu Bahutu irica, irambuka ibasanga no muri Congo, ibicamo ibihumbi n’ibihumbagiza, abandi na n’ubu buzuye za Gereza, izizwi n’izitazwi.Ubwo ni nako Leta yatwerekaga ko ikibazo gihari ari icy’amoko (Hutu-Tusi) , cyazanywe na Parmehutu muri 1959.
Muri iyi minsi Leta ya FPR yahinduye imvugo n’ingiro. Bamwe mu bahoze bitwa Interahamwe bari ku ibere. Ni na bo kandi bakoreshwa mu gushinja no kwicisha Abanyarwanda bazira akamama. Ubu noneho umwanzi ni Generali Kayumba Nyamwasa, Patrick Karegeya, Gerard Gahima, Tewogeni Rudasingwa n’imiryango yabo ikomeje gutoterezwa hano mu gihugu. Kandi uko tubizi, muri abo « banzi bashya » b’igihugu, nta muhutu ubarangwamo ! Siniriwe mvuga abandi Batutsi nka Dewo Mushayidi bahabonera ishyano iyo batinyutse kuvuga ko FPR irenganya Abanyarwanda. Bene abo Batutsi babona ko ibintu byifashe nabi ni bo bipinga bigezweho, barahigwa bukware. Bahinduwe abanzi b’Urwanda kuko barebwa nabi na Leta ya Paul Kagame.
Kandi nyamara nk’uko bivugwa na bene byo, icyo bapfa cya nyakuri ni isaranganya ritagenze neza mu nda y’ingoma, bamaze gufata ubutegetsi. Ibyo byari bikwiye kudufasha kubumbura amaso, tukitegereza, maze tukabona ko ikibazo nyacyo kizatwika Urwanda rukaba umuyonga atari ubushyamirane hagati y’Abahutu n’Abatutsi. Ni ubusambo bw’abari ku butegetsi bakomeje kwikubira umutungo wose w’igihugu, bamara kurengwa bakaduka mu bakene, bakabirukana mu mugi wa Kigali, bakabatwikira utururi twabo twa nyakatsi, bakirukana abana babo mu ishuri ngo batiga bakajijuka, bakaba baraniyemeje kubakona ngo badakomeza kubyara bakororoka!
Benshi mu rubyiruko turambiwe aya maco y’inda yahinduwe politiki iyobora igihugu kuko dusanga bizakomeza guhitana Abanyarwanda benshi ! Uwo murengwe w’Abayobozi b’abaherwe utabura kugira ingaruka zikomeye ku baturage b’abakene, ni wo niyemeje kwamagana nivuye inyuma. Nibidahinduka, turahaguruka tujye mu mihanda , tuzashirwe abo bayobozi b’inda nini bafashwe mpiri. Reka mpere kuri Minisitiri w’urubyiruko, mbereke uko benshi mu bagize Leta bameze. Ubutaha nzabereka n’abandi bamunzwe, namwe mwihere amaso. Nyamara uyu mugabo ngo afite urugo ra !
- Minisitiri w’urubyiruko n’umuco ashinzwe kugira abana bacu ibyomanzi ?
Ibyo ngiye kuvuga aha ntabwo ari inkuru mbarirano . Minisitiri Yozefu Habineza ni we ubwe wampaye uburyo bwo kumumenya bihagije. Abatamuzi babona ko ari umutegetsi uzi gushyikirana n’urubyiruko. Simbihakanye. Ariko icyo minisitiri w’urubyiruko n’umuco ashinzwe mu gihugu ngira ngo si ukumenya kubyina neza mu bitaramo no kurara mu kabari!
Jyewe ndamurega ko afite ingeso ikomeye, abamukuriye bakagombye gufataho icyemezo. Ndamushinja ko akoresha umwanya afite maze agashora urubyiruko ashinzwe mu ngeso z’ubusinzi, gukoresha ibiyobyabwenge no mu busambanyi. Iyo arangije akazi ko mu biro(uretse ngo ko hari n'abo afatira mu biro bye!), muzamutubarize aho arigitira! Ajya gushaka abanyeshurikazi atesha kwiga, akabararana iyo mu mahoteli dore ko we ashobora no kuryamana na batanu cyangwa barindwi icyarimwe!
Jyewe by’umwihariko yangiriye nabi kuko yanyiciye ubuzima ku buryo budasubirwaho ! Iyo tuba mu gihugu kigendera ku mategeko, mba naramureze mu rukiko! Ariko se narega uwo ndegaho? Muti yagutwaye iki ?
Umwari nakundaga (ari kuri ariya mafoto) twateganyaga no gushyingiranwa mu mwaka utaha, tumaze gutandukana kuko uriya muminisitiri yahoraga amutwara muri ibyo bigare byo kujya gusinda no gusambana. Nabanje kubyihanganira kuko uwo fiyanse (fiancée) wanjye yambwiraga ko atazasubira kugendana na Minisitiri uwo. Nyamara Minisitiri yakoresheje ingufu, amutera ubwoba, nuko amurundurira muri izo ngeso mbi.Ubu noneho yaranamutorokeje sinzi iyo yamwohereye, nabuze ihene n'ibiziriko ! Nabuze uko ngira, mfata icyemezo cyo guhirikira umutima ho ibuye ariko byanteye gutekereza ngera kure!
Abaminisitiri bo mu Rwanda bashinzwe iki? Ese bafite ububasha bwo kwikorera ibyo bashatse byose birimo no kurenganya abaturage, bigashirira aho nta rubanza ? By’umwihariko se Minisitiri w’urubyiruko afite uburenganzira bwo kurarura abana bigeze hariya, akabagira ibyomanzi, abamuyobora bamushyize muri uriya mwanya ntibagire icyo babivugaho?! Ubwo se ntibyerekana ko yenda ari ko kazi Leta yamushinze twe tukaba tutabizi ?
Ubwo kandi si ibyo gusa. Birazwi ko Minisitiri Yozefu Habineza abana n’agakoko k’ubwandu bwa sida! Ariko ibyo ntibimubuza kuryamana n’imbaga y’urubyiruko ntacyo yishisha! Muri ayo mage nahuye nayo, nahamenyeye ko, muri iyo mibonano mpuzabitsina ibanjirijwe n’ikivu cy’inzoga zikomeye ndetse n’ibindi biyobwabwenge, Minisitiri Yozefu Habineza atajya yemera gukoresha agakingirizo ngo nibura arengere ubuzima bw’abo bana! Ubwo se ubwicanyi burenze ubwo ni ubuhe? Igiteye umujinya kurushaho ni uko muri abo bana b’abakobwa arindagiza harimo rwose n’abato cyane batagejeje ku myaka 18(turacyabikoraho anketi yuzuye tuzabibagezaho neza ubutaha). Ubugome burenze ubwo ni ubuhe? Ubwo rero abo bakobwa babyuka kwa minisitiri bakajya gukongeza ba “copains” babo, bagahererekanya ubwandu batyo : ubwo se icyaha cy’itsembambaga si bene icyo? Nyamara intebe ye akomeje kuyicaraho nk’aho nta kibazo na busa ateye! Yemwe, Leta ziragwira!
Umwanzuro
Simpamya ko abakuriye Minisitiri Yozefu Habineza hari icyo bazamubaza kuko nta gaciro bajya baha akababaro k’umukene. Kandi , nk’uko tuzabyerekana mu nyandiko yacu itaha, tuzi neza ko hari n’abandi bagenzi be b’abayobozi bikorera ibyo bashaka mu gihugu, bakica, bagakiza, bakarengaya umukene nta cyo bishisha kuko bibwira ko nta gaciro afite kandi atagira kirengera. Niba ubwo buryo bwo kuyobora igihugu budahindutse, ndasaba urubyiruko ko twebwe twakwikuramo bwangu politiki ya munyangire abaherwe batuyobora bamaze igihe baducengezamo. Ahubwo twebwe ubwacu twari dukwiye guhaguruka tukajya mu muhanda, tukirwanaho dukora revolisiyo. Naho ubundi abo bakire bacu badusuzugura bakadufata nk’amatungo bazaduhindura abasazi twiruke ku gasozi, cyangwa bazakomeze badutindahaze kugera twimanitse twese mu kagozi!
2 comments:
100 approval payday loans was capable
to provide home loan at an curiosity rate almost one per cent beneath any other loan company and so they did it without
having any http://wiki-school21.edukovrov.ru/index.php/Участник:VVOBettye delay or adjustments.
I've currently suggested Themoneystore to several buddies and co-workers contemplating refinancing. They have the top fee out their plus they http://www.mibuzz.net/JessicaRob honor them.
herve leger, moncler, uggs outlet, hollister clothing, birkin bag, instyler ionic styler, babyliss pro, canada goose pas cher, soccer shoes, canada goose, baseball bats, moncler, new balance outlet, beats headphones, marc jacobs outlet, mcm handbags, soccer jerseys, canada goose outlet, nike air max, rolex watches, valentino shoes, ugg soldes, canada goose uk, chi flat iron, abercrombie and fitch, mont blanc pens, canada goose outlet, lululemon outlet, moncler, celine handbags, bottega veneta, ugg boots, jimmy choo shoes, ugg, iphone 6 case, reebok shoes, wedding dresses, canada goose outlet, asics shoes, uggs on sale, moncler outlet, ferragamo shoes, ugg outlet, insanity workout, north face outlet, giuseppe zanotti, ghd, nfl jerseys, p90x workout, north face jackets
Post a Comment