Nyuma
y’aho imbuga zinyuranye cyane cyane izikorera hanze y’u Rwanda
zitangarije ibitekerezo by’abamagana ibyakorewe umubyeyi
Mukarukundo Chantal byo kumwandagaza no kumukubitira mu ruhame mu
isoko ngo ni uko ari umukene udashoboye kurera umwana we, ubutegetsi
bw’igitugu bwa FPR bwiyunguye inama ya kibwa, naba mbeshye
nyise iya kigabo. Aho kweguza vice mayor Clotilde Mukaneza wayoboye
akanahagarikira iryo honyorwa mu ruhame kandi ngo ashinzwe imibereho
myiza, hihutiwe kubwira ibinyamakuru byose byo mu
Rwanda ngo bisibe iyo nkuru ku mbuga zabyo vuba na bwangu.
Ubwoba
bumaze kwigarurira abanyarwanda n’ihahamuka baterwa n’ubutegetsi
butazuyaza kwica bwatumye bamwe babyuka iya rubika (za saa
cyenda z’ijoro) ngo basibe inkuru. Urugero rutari kure ni igihe.com.
Icyateye umujinya ubutegetsi cyane cyane ni amafoto yerekanaga
icunaguzwa n’ihohoterwa ry’umubyeyi Mukarukundo mu
ruhame.
Aho
kugira ngo umuyobozi wakoze ibara akambika ubusa umubyeyi mu isoko ngo
ni uko ari umukene, aho kugira ngo
uriya vice mayor Clotilde yeguzwe, igisubizo ni ukuniga ukuri.
Nyamara ngo guca mu ziko ntigushye.Ku uwaba atarabonye kuri amwe muri
ayo mafoto, turayamugezaho muri iyi nkuru kugira ngo bititwa
impuha. Aya mafoto yose mu Rwanda yaraciwe ngo bitanduza isura, ubutagatifu n’ubutungane bwa FPR yera de!!!
Nyamara ikiri ukuri ni uko ubu buyobozi bwuzuye abagome kuva ku nzego
zo hasi
kugera mu bushorishori. Iyo bitaba ibyo, icyari kwihutirwa ni
ukurenganura umubyeyi Mukarukundo no guhana umugome wakoze ishyano ari
we vice mayor Mukaneza Clotilde. Si ko bimeze. Aganje mu ntebe
y’ubuyobozi, FPR imukingiye ikibaba ahubwo akaba akomeje kwiyama no
gutera ubwoba abagaragaza ubugome ayoborana.
Ngiyo imiyoborere myiza ya FPR. Ngicyo icyerekezo 2020 iduteganyirije. Kera ku ngoma ya cyami umukobwa wabyaraga
ikinyendaro bamwoheraga ku kirwa. Ku bwami bushya bwa FPR, bamukubitira mu isoko bakamuziringa mu byondo.
Banyarwanda ngaho aho tugeze. Umwanzi w’u Rwanda si gahutu, si gatutsi, si gatwa. Ni abagome bo mu gaco ka
FPR. Bazi ko batazi gutandukanya kuyobora igihugu no kuba inyeshyamba. Imyaka ibaye cumi n’umunani bagifashe, ariko n’ubu barakitwara nk’abari mu ishyamba.
Niba
muri FPR hakirangwamo umuntu n’umwe ushyira mu gaciro, ishyano
ryakorewe Mukarukundo ryagombye
kwamaganirwa ku karubanda. Niba atari ko bigenze, ni ikimenyetso
cy’uko FPR yimirije imbere kumara abakene n’abatishoboye. Iki ni cyo
yita iterambere!
Uku ni ko
abanyarwanda bagenuye ikiranga umwari n’umutegarugori ubereye u Rwanda.
Mu muco munyarwanda, umugore n’umubyeyi biratandukanye. Iyo
tuvuze umubyeyi, tuba tuvuze agaciro umugore wese akomora ku kuba
inganzo y’ubuzima. Hirya yo gutanga ubwo buzima, umubyeyi arangwa
n’impuhwe, ubwizige n’umutuzo bituma mu muryango aba ikiramiro
cya benshi, ndetse bigakosora amashagaga abagabo dukunda kugira muri
byinshi. Ingaruka ya mbere y’ububyeyi, ni uko umubyeyi iyo ava akagera
ari nyina wa bose.
Umunyarwanda warezwe, iyo abonye
umubyeyi, kabone n’aho yaba atanamugwa mu ntege, aragira ati : «
tambuka rugori rwera, ungana mama ». Ingaruka ya kabiri ni uko ububyeyi
butagirwa n’uwabyaye gusa. Burya n’umwari
w’umutima, cyangwa umubyeyi w’ingumba, iyo yuje ububyeyi mu mutima
no mu mico, tumuherereza ku ruhimbi, tukamunganya uwatubyaye.
1.Umugore utambariye ububyeyi ntakayobore mu Rwanda.
Kuri
uyu wa mbere, tariki 21/05/2012, ishyano ryaguye mu karere ka
Ngororero, riririrwa none riraraye. Ejo
rizaramuka kuko ariko bigenda mu gahugu katagira mukuru. Muti bite.
Hatawe muri yombi umubyeyi witwa Mukarukundo Chantal azira ko yahaye
ikibondo cye umugiraneza kuko we nta mikoro yo kurera uwo
mwana afite. Uyu yatangarije ubuyobozi ko nta mikoro, akaba ari yo
mpamvu yitandukanyije n’ikibondo cye atacyanze.Dore amagambo yabivuzemo
ubwo yaganiraga n'umunyamakuru wa igihe.com
:
"Mu by'ukuri
sinanze umwana wanjye kuko kuba byonyine nararuhanye nawe kugeza aya
magingo ntaramuta cyangwa ngo mwice ni gahunda y’Imana
yashatse ko abaho; ndi imfubyi itagira shinge na rugero, nta n’umwe
kugeza ubu mfite nkomokaho, sinifashije ndi umukene wo kugirirwa
impuhwe, n'ubu tuvugana naraye mu musarane ahantu kuko ntaho
mfite ho kwikinga ngo mbashe no gusinzira, none rero ubuzima nk’ubu
ndabona ko ntabushobora ndi n’umwana, aho kugirango rero mwice nahisemo
gushaka umugira neza wakwemera kurerera Imana maze
nkamumwihera ».
Ibi birababaje, ariko ibyakurikiyeho birushijeho gutera agahinda. Umuyobozi ushinzwe imibereho y’abaturage, umugore utambariye
ububyeyi, Mukaneza Clotilde yasanze
umuti w’ikibazo ari akunzegurutsa uyu mubyeyi mu isoko rya Ngororero
aboshye n’amapingu, bamukomera, ndetse
ab’imigirigiri bagacishaho imigeri n’inshyi. Ababibonye, n’ababona
amafoto ye asohoka mu binyamakuru murebe uko asa ku ntugu no mu bitugu.
N’uko yakurunzwe mu mukungugu. Ngicyo igisubizo
cy’ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Ngororero. Ngiyo imihigo yo
guteza akarere imbere, ngiyo imiyoborere isesuye twabwiwe.
2.Hagati ya Mukarukundo Chantal na vice mayor Mukaneza Clotilde, ni nde
utambariye ububyeyi, ni nde ukwiye induru?
Nta
washima Mukarukundo kudashobora kurera uwo abyaye. Ariko burya ngo
uburiye mu kwe ntako aba atagize,
kandi nta wanga ibyiza, arabibura. Icyo yashimwa ni ukuba atarishe
umwana cyangwa ngo amute nk’uko benshi babigenza. Ni umukene, ariko si
umutindi ku mpuhwe n’ububyeyi. Ikibazo gisigaye ni vice
mayor Clotilde Mukaneza. Ni ishyano i Rwanda, kubona umugore
twakekagaho ububyeyi, ubyiruye, atinyuka gukora ibidakorwa i Rwanda.
Gufata umubyeyi, n’aho yaba adashoboye kurera umwana abyaye,
ukamuzengurutsa Ngororero yose, ushishikariza abaturage cyane cyane
insoresore kumuhundagazaho ibitutsi, amacandwe n’imigeri n’ibindi
birebire tutarondoye, bigaragaza ko uriya muyobozi yifitemo
umurengwe urenze igipimo. Ese ye, iri tambagira rigamije fundarizing yo kumufasha kurera umwana? Ese
rigamije kumuremamo ubushobozi?
Ariko se itegeko riteganya ko umubyeyi udashoboye kurera ikibondo
akubitirwa mu isoko ryatowe ryari? Genda Rwanda ugeze aharindimuka!
Akarere
ka Ngororero ngo kabwiye uriya mubyeyi gusubirana umwana kakaziga
uburyo yazafashwa. Iyo bamubwira
bati “turagufashisha iki”, byari kuba intangiriro nziza. Naho
“tuziga” na “tuzagufasha”, ni inzagihe itajya mu gifu ku mukene
waburaye. Ibiri amambu, akarere na ko gasa n’akemeza ko adafite koko
ubushobozi kuko umwana bamusubije umugiraneza wemeye kumurera.
Mukarukundo Chantal watanze umwana kubera ubukene: Ese adoption ntiyemewe mu Rwanda ?
3.Ese nta zindi nzira zari zihari zo gushakira ikibazo
umuti?
Inzira
ya mbere yari ukumenya uwo babyaranye, bakareba niba afite ubushobozi
bwo gufasha Mukarukundo kurera
umwana. Iki ni inshingano y’ubuyobozi gutegeka uwo mugabo kuzuza
inshingano z’umubyeyi. Iki ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero
ntibwakitayeho kuko icyo bashinzwe atari ugushaka umuti w’ikibazo, ni
ugucunaguza no kwandagaza ABAKENE. Ngiyo imihigo
y’iterambere! Iyo inzira yo kumenya se w’umwana idatanga umuti, biri mu
nshingano z’akarere gutanga ubufasha bw’ibanze mu
gihe hategerejwe ko hashakwa umuti urambye. Akarere katabishoboye,
hari abafatanyabikorwa bakwitabazwa, nka Caritas n’abandi, dore ko ako
kareke kubatse ku kilometero kimwe cya Paruwasi Rususa
y’abagatolika, kakaba gakikijwe na Paruwasi y’abapantekoti n’iya ba
Anglikani. Iyo hataba himirijwe imbere guhinda, guhubuka no gutesha
agaciro uyu mukene, inzira zari nyinshi zo gushakiramo
umuti wihuta nyuma hakigwa uburyo ikibazo cyakemurwa mu nzira
zirambye. Ubuyobozi bwa Ngororero ntibubikozwa.
Umwanzuro.
Niba
FPR yamamaje ikanatoresha Mukaneza Clotilde ku mwanya w’umuyobozi
wungirije ushinzwe imibereho myiza mu
karere ka Ngororero ari na yo yamutumye kwimiriza imbere intwaro
y’agahotoro, yuje ubugome n’ubwenge buke, nimwambike umudende acanye
uruti.
Ubwo byaba bivuga ko aho ibihe bigeze, politiki rusange y’igihugu ari uguhata ABAKENE ( 80%
y'abaturarwanda !) ikiboko, inshyi n’imigeri kandi icyabahejeje mu butindi kigaragara: abategetsi batitaye ku bibazo by’abaturage !
Niba
atari uko bimeze, nimusabe Mukaneza Clotilde gusezera no gusaba
imbabazi abategarugori kuko yakoze
ishyano i Rwanda. Niba ibyo bidashobotse, nahigikwe asimbuzwe
imbyeyi ikamirwe kiriya kibondo. N’ubusanzwe, ngo umugore utambariye
ububyeyi arutwa n’imbyeyi ikamirwa ibibondo.
Niba
atari uko bimeze, nimusabe gusezera no gusaba imbabazi abategarugori
kuko yakoze ishyano i Rwanda. Niba
ibyo bidashobotse, nahigikwe asimbuzwe imbyeyi ikamirwe kiriya
kibondo. N’ubusanzwe, ngo umugore utambariye ububyeyi arutwa n’imbyeyi
ikamirwa ibibondo.
MIZERO Athos na Ian Niyikora (leprophete.fr)