Abaturage
bo mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza barinubira icyo bita
ibihano bidakwiriye bahabwa na bamwe mu bayobozi; aho usanga ngo bamwe
bakubitwa bikagera n’aho bibaviramo gukomereka.
Kuri ubu, abantu
batatu bavuga ko bakomerekejwe n’umuyobozi w’akagari kamwe ko muri uyu
murenge bavuga ko barenganye ku buryo bukomeye.
Aba baturage
bavuga ko bakubiswe n’Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’abaturage mu
kagari ka Kabilizi, Cassien Rukundo ariko uyu we arabihakana.
Aba
baturage, barimo n’umwana w’imyaka 15, bashinja uyu muyobozi
“kubahohotera”. Uyu mwana witwa Muragijimana afite uruguma ku gice
cy’iburyo cy’ijisho, harabyimbaganye kandi ijisho naryo risa
nk’irifunganye.
“Ni umuyobozi [w’akagari] wankubise. Yari afite
urukoni runini arazamura arunkubita mu misaya, hano ubona
habyimbaganye”, niko Muragijimana avuga.
Thacienne Mukagatare,
umukecuru w’imyaka 70 y’amavuko utuye mu kagari ka Kabilizi ni nyirakuru
wa Muragijimana. Iruhande rw’umwuzukuru we, afite amarira menshi ashoka
akarenga ku munwa kandi ijwi rye rinyuzamo ntiryumvikane kubera
ikiniga, uyu mukecuru avuga ko uwamukubitiye umwuzukuru “yamupfakaje”.
“[uwo
muyobozi] anyicira umwana ubu se si urubyiruko rw’ejo? Ubu se abo
bategetsi arabazi ? Icyo gitero se yakijyagamo yari akizi ? Nimundebere
uyu mwana mumbwire ikintu uyu mwana azira.
“ Ubu nagujije ibihumbi
icumi [ngo muvuze] kandi nibo bamfashaga, none se ibyo bihumbi icumi
nzabikurahe bankubita kuriya mu gihe bandengeye ? barangiza ngo ni njye i
Kigali [kurega], hari impamba bampaye se ?”, niko Mukagatare avuga, mu
mvugo yuzuyemo amarira menshi cyane.
“Nimba nari mfite ububasha
abangiriye umwana kuriya nanjye nabakubita nk’uko bampfakaje. Uriya se
siwe wari umugabo wanjye, ko yari ageze aho mutuma amazi”.
Undi
muturage nawe wemeza ko yakubiswe, Marcel Makuza, afite uruguma ku
mutwe mu gice cy’imbere, arogoshe kandi aho avuga ko hakomeretse
hapfukishijwe ibipfuko byo kwa muganga.
Agira ati: “Nari mvuye mu
isoko, nsanga bahagaze. Abo bari kumwe ndabasuhuza nabo baransuhuza.
Noneho umwe muri bo ahita avuga ngo dore ba bandi batwambuye inka. Mu
gihe ntaranisobanura, [umuyobozi w’akagari] ahita ahubuza igiti- niba
ari inkoni niba ari umupanga- ahita anyasa mu mutwe nikubita hasi
ankubita n’indi hano mu mugongo”.
“Yarankubise, njye ni we
wankubise”, niko uyu mugabo avuga, ashyira mu majwi umuyobozi ushinzwe
imibereho y’abaturage mu kagari ka Kabilizi ari nawe kuri ubu ukayoboye
by’agateganyo.
Aba bose bemeza ko bakubiswe ku itariki ya mbere uku kwezi, ahagana mu masaa moya y’umugoroba.
Ariko
Cassien Rukundo avuga ko nta muturage yigeze akubita; akemeza ahubwo ko
ubwo bari mu gikorwa cyo kureba uko umutekano wifashe mu ijoro
ry’Ubunani banasaba utubari gufunga ngo baje kugabwaho igitero n’abantu
basaga 20. “Badusanze turi kuri patrol (ku irondo) turimo twerekeza
ahantu hitwa Muhaga tugira ngo dusatire agasantere gahari, tuza guhura
n’inka zazereraga mu muhanda zishaka kurisha ibigori by’abaturage.
Umusaza wari uziragiye twamubwiye ko agomba gutanga amande kubera ko nta
nka zigomba kurara zonera abaturage [nawe] atubwira ko agiye kuzana
amande; tuzi ngo dutegereje amande tujya kubona tubona abantu bageze nko
kuri 20 baje batwataka (attack = batugabaho igitero)”.
“Twarirutse ni impamo, ahubwo twahakuwe n’uwiteka”.
Umuco wo gukubita
“Njye nta muntu nakubise, yewe nta n’inkoni nari mfite”, niko Rukundo akomeza avuga.
Kugeza
ubwo twandikaga iyi nkuru, abaturage bavugaga ko bagejeje ikibazo cyabo
ku nzego za polisi zikorera mu murenge wa Nyagisozi ariko ngo zanze
kucyakira.
Ariko amakuru yageze kuri Igitondo.com mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu yemeza ko uyu muyobozi yamaze gutabwa muri yombi.
Hari
abandi baturage babwiye Igitondo.com ko “umuco wo gukubita abaturage”
weze muri aka gace ku buryo hari abayobozi bamwe babigize igisubizo cya
buri kibazo.
Aba baturage batanga urugero ko nk’iyo abayobozi
basanze udafite ikarita y’ubwisungane mu kwivuza, aho kugira ngo
bakubaze impamvu cyangwa bareke ubahe ibisobanuro, hari bamwe bihutira
kugukubita.
Umwe muri bo utashatse ko amazina ye atangazwa agira
ati: “Bashobora kugufata nta mituelle ufite bakagukubita kandi
kugukubita siwo muti w’ikibazo, byibuze batanakuretse ngo ujye
kuyishaka”.
“Wagira ngo gukubita nibyo bituma umuntu agira iyo mituelle”.
Bimenyimana,
undi muturage, agira ati: “Baradukubita byo nta banga. Niba akubajije
mituelle ukayibura kandi nta mafaranga ufite ujya kumva ukumva
agushyizemo inkoni n’ibyangombwa akabijyana. Ugasanga ari nko kuyoborwa
n’inkoni, ku buryo wajya unamubona ukamuhunga”
Naho Rushishi
Venuste agira ati: “Aragukubita akakubwira ngo uwo uregera niwo uregaho,
mbese ngo ntawe twarega da! Abo bayobozi bose niko bavuga”.
Ubuyobozi
bw’umurenge wa Nyagisozi buvuga ko iki kibazo butari bukizi, ariko
bukizeza ko bugiye kugikurikiranira hafi no kugifatira ingamba.
Paulin
Mutabaruka, umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge, agira ati:
“Hagomba gufatwa ibyemezo, bikaba isomo [kandi] bigahagarara. Umuyobozi
ntabereyeho gukubita abereyeho kwigisha. Iyo umuntu afite ikosa, hari
inzego zimuhana: hari ukuba wamushyikiriza polisi ikamukurikirana ku
cyaha yakoze cyangwa inzego z’abunzi. Ntabwo mu nshingano z’abayobozi
harimo gukubita umuturage”.
“Iki ni ikibazo tugiye guhagurukira
kuko ubundi umuyobozi yagombye kubaka isano hagati ye n’umuturage;
umuturage akamwibonamo aho kumutinya. Tugiye kugikurikirana tumenye niba
byarabayeho… kuko hari n’igihe abaturage bagira amarangamutima akaba
yavuga ngo umuntu yaramuhohoteye [kandi wenda atari byo”.
Jean-Pierre Bucyensenge
www.igitondo.com