Ni ubwa mbere mu mashyaka avukira hanze y'u
Rwanda habonetse ishyaka ryiyemeje gushinga umutwe w'ingabo kandi
rikavuga ko mu Rwanda hagomba kuba amashyaka cyangwa amatsinda
y'amashyaka 2 gusa maze abanyarwanda bagahitamo! Ibyo ni bimwe mu
bishya ishyaka rishya ryitwa " Parti Rwandais des Moderés-ABASANGIZI"
rizaniye abanyarwanda .;iryo shyaka rikaba ribaye irya 21 mu mashyaka
ashingiwe mu mahanga agomba gushakisha abayoboke mu
mpunzi z'abanyarwanda zigera 71600 zinyanyagiye hirya no hino ku isi.
Iri shyaka rishya riyobowe n'umugabo uzwi cyane muri politiki y'u Rwanda
Bwana GASANA Anastase akaba yarabaye na ministre w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda.
I. INTANGIRIRO
1. IMPAMVU TWAHISEMO IZINA PARTI RWANDAIS DES MODERES/MODERATE RWANDA PARTY, PRM/MRP–ABASANGIZI
Nk’uko bigaragara muri iyi nyandiko yacu, twagerageje gucukumbura
amateka y’u Rwanda kuva mu kinyejana cya 14 kugeza mu bihe bya none
kugirango tubashe kumva no gusobanura neza ibibazo byashegeshe
u Rwanda, tumenye umuzi n’umuhamuro wabyo tubone n’uburyo byabonerwa
umuti.
Muri ubwo bushakashatsi twakoranye ubushishozi buhagije, twasanze
igihugu cy’u Rwanda n’abaturage bacyo kuva mu ntango yacyo kugeza ubu,
baragiye bagirwa ingaruzwamuheto n’udutsiko tw’abantu bacye
cyane dushingiye ku bwoko n’irondakarere.
U Rwanda rwabanje kwigarurirwa n’agatsiko gato cyane k’abatutsi hagati
y’ umwaka w’ 1600-1959, nyuma kaza gusimburwa n’akandi ariko ko mu
bwoko bw’abahutu hagati y’umwaka w’1960-1994 ako nako
kongera gusimburwa na none n’ak’abatutsi guhera mu mwaka w’1994
kugeza ubu.
Icyaranze imiyoborere y’ubwo butegetsi bw’udutsiko twavuzwe haruguru
ni uko bose babaye abahezanguni, kuko bananiwe gushyiraho gahunda
y’ubworoherane ngo bibe byabaviramo gusangira ubutegetsi
nyakuri n’ibindi byiza igihugu kigenera bene cyo.
Ibyo byateye abanyarwanda kwibaza bati ese amaherezo y’ibi bintu
bimaze imyaka irenga magana ane ni ayahe? Amizero y’abanyarwanda yaba
ari ayahe? Ni iki cyahagarika kwica umunyarwanda umwe cyangwa
abanyarwanda benshi nk’uburyo bw’isimburana ku butegetsi mu Rwanda?
Twasanze rero Abahutu n’Abatutsi barangwa no kugirana ubworoherane,
ukwihanganirana, ukubahana, gushyira mu gaciro no kuba abanyakuri,
baramutse bishyize hamwe bagafatanya nta buryarya nta mbereka,
ubwo bufatanye bwabo bwabaviramo amizero y’u Rwanda. Haramutse
habonetse ubufatanye bushingiye ku bitekerezo byubaka by’abantu bashaka
gushyira imbaraga zabo hamwe, bikaba ibintu bibarimo koko
atari uguhatiriza maze bakarenga ibibazo by’amoko nta buryarya, nta
mbereka, u Rwanda rwaba rushyashya koko, rukaba urw’Abanyarwanda bose.
Ibi ntabwo ari inzozi; twasanze bishoboka rwose kubera isano rikomeye
abahutu abatutsi n’abatwa dufitanye. Iryo sano tukaba turikomora kuko
dusangiye igihugu kimwe, ururimi rumwe, uruhu rumwe,
umuco umwe, amaherezo amwe (destinee/destiny), umugabane w’isi umwe
ariwo Afurika, n’Imana imwe.
Aha niho hari isoko y’izina ry’Ishyaka Parti Rwandais des Moderes/
Moderate Rwanda Party, PRM/MRP-ABASANGIZI. Ni ishyaka rigamije gusangiza
igihugu n’ubutegetsi bwacyo Abanyarwanda bose nta
vanguramoko nta rwikekwe, kugirango babe Umuntu Umwe (One People/Un
Peuple) w’Igihugu Kimwe (One Nation/Une Nation) ari cyo u Rwanda.
2.BAMWE MU NTWARI DUSANGA MU MATEKA Y’U RWANDA BAHARANIYE UBWOROHERANE N’UBUSABANE
Dutekereza gushinga iri shyaka, twabanje kwibaza niba mu mateka y’u
Rwanda kuva kera na kare hari Abanyarwanda baba bararanzwe no kurwanya
ubuhezanguni mu muryango nyarwanda no guharanira
ubworoherane n’ubusabane hagati yabo nk’uko muri iri shyaka tubyifuza
ubu.
Twarakurikiranye rero dusanga mu kinyejana cya 18 hari Abanyarwanda
bafashe iya mbere barwanya akarengane mu bantu kariho icyo gihe
cy’ingoma ya Cyami ntutsi yayoboraga u Rwanda.Twatanga nk’ingero
zikurikira:
Nkizamacumu, Mbanzabugabo na Nyirashyirambere: aba
bose bari abahutu, baza kwicwa n’ingabo z’i Bwami kubera ko barwanyaga
akarengane n’urugomo bw’ubutegetsi bw’ingoma ya Cyami mu bantu. Twibutse
ko ingabo
z’ibwami zabaga zigizwe n’ubwoko bumwe gusa bw’abatutsi. Abajyaga mu
ngabo z’umwami icyo gihe bagombaga kuba ari abana b’abatware, ibisonga
byabo n’abandi benewabo cyangwa se ababaga
babashamikiyeho, kimwe n’abana b’abajyanama b’Umwami ndetse n’abana
b’Abiru. Abahutu n’Abatwa, uko bari barahejwe mu butegetsi bwa Cyami ni
nako bari barahejwe mu ngabo z’igihugu z’icyo gihe.
Nyuma Umwami Mazimpaka yaje kudohorera abatwa bonyine abemerera kujya mu ngabo z’igihugu.
Bisangwa bya Rugombituri (umutwa) ni
umwe muri abo batwa wamenyekanye mu ngabo z’i Bwami ku ngoma ya
Rwabugiri kuko yari indwanyi cyane akaba n’Umukuru w’ingabo zitwaga
Ingangurarugo zari zishizwe kurinda Umwami (Royal Protection
Unit). Bisangwa yaranzwe
no kurwanya iyicwa ry’abantu bicwaga bazira akarengane gashingiye ku
birego by’ibinyoma, urugomo, impuha, amatiku n’ubucabiranya. Bisangwa yabashije kujya akiza abantu benshi babaga bagiye kwicwa kubera ibyo, atitaye ku bwoko bakomokagamo.
Padiri Bushayija Stanislas,
(umututsi) wari umwe mu bajyanama b’i Bwami, yaranzwe no
kuvugisha ukuri ku mateka y’u Rwanda igihe yandikaga mu mwaka w’ 1957
yemeza ko amacakubari hagati y’abatutsi n’abahutu yatewe mbere na mbere
n’abatutsi mu gihe cy’ikinyejana cya 16. Yabivuze
anabyandika uko biri atitaye ku bwoko bwe nk’umututsi ahubwo yireba
nk’umunyarwanda ubwira abandi banyarwanda ku mateka yabo mabi bagiranye,
atabogamye.
Bwanakweli Prosper,
(umututsi) wari Shefu w’Intara ya Nyanza ahari umurwa mukuru
w’Igihugu icyo gihe, wigaragaje muw’ 1959 mu kurwanya ikibi aho cyaba
giturutse hose. Bwanakweli yarwanyije igitekerezo cy’ i Bwami cyo gukora
urutonde rw’abahutu bagomba kwicwa bazira ko basaba
nabo kugira uruhare mu butegetsi bw’igihugu. Nuko Shefu Prosper Bwanakweli atangariza
Umwami Kigeli V
Ndahindurwa ko we atemeye icyo gikorwa cyo kwica abo bahutu ahubwo ko
hakwigwa uburyo bagirana n’abo bahutu ibiganiro hagashakwa uko nabo
bagira uruhare mu butegetsi bw’igihugu.
Umwami Kigeli V Ndahindurwa yahise amunyaga kuba Shefu w’Intara ya
Nyanza amucira ku Kibuye. Abaturage icyo gihe, abatutsi n’abahutu
n’abatwa bakoze bwa mbere mu mateka y’u Rwanda
imyigaragambyo (demonstrations/manifestations) i Nyanza bati
ntidushaka ko Shefu Bwanakweli aciribwa ku Kibuye, bati twiteguye
kumurwanirira. Ibintu birakomera i Nyanza induru ziravuga.
Byabaye ngombwa ko uwo mugabo w’intwali Bwanakweli
Prosper aza guhosha iyo myivumbagatanyo afata ijambo imbere y’abaturage ati “nimureke ibyo Umwami yategetse bikorwe nk’uko yabitegetse”. Birazwi
mu mateka y’u Rwanda ko iyo Umwami Kigeli V Ndahindurwa aza kumva inama
nziza zubaka zishingiye ku ngengabitekerezo y’ubworoherane no kumva
abandi
nka ba Shefu Bwanakweli Prosper, 59 ntiba
yarabayeho kuko imbarutso yayo yabaye iyo kujya kwica umuhutu surushefu Mbonyumutwa Dominiko taliki
ya 1/11/1959 avuye mu misa
mu Byimana akaba yari ari kuri iyo lisiti yaturutse y’i Bwami Shefu
Bwanakweli akayirwanya ariko bikaba iby’ubusa abatutsi b’abahezanguni
bakamurusha imbaraga.
Umuhutu w’umucuruzi wari ukomeye icyo gihe i Nyanza witwaga Secyugu yahise
aterwa iwe n’ingabo z’Umwami Kigeli V
Ndahindurwa zigizwe n’Abatwa yihisha mu kabati ariko zimutsinda aho
azira gusa ko yari umuhutu ushyigikiye imibanire myiza y’abahutu
n’abatutsi n’uko habaho isangira ry’ubutegetsi hagati y’ayo moko
yombi.
Kuri iyo lisiti yaturutse i Bwami y’abahutu bagomba kwicwa haje
kongerwaho n’abatutsi bari bashyigikiye ibitekerezo by’uko n’abahutu
bashyirwa mu butegetsi bw’igihugu no mu ngabo. Sindibona ni umututsi wahise yicwa azira gushyigikira ku mugaragaro ibyo bitekerezo byo gusaranganya ubutegetsi hagati y’amoko yombi.
Hari abarwanasyaka bo mu ishyaka rya RADER (Rassemblement Democratique
Rwandais) bari abatutsi bize bajijutse barangwaga n’ingengabitekerezo
y’ubworoherane, ubufatanye no gusangira ubutegetsi
n’abandi banyarwanda, ariko icyo gihe MDR Parmehutu yakoze ikosa
rikomeye ryo kwanga no kwigizayo abo bose ivuga ko yo ari rubanda
nyamwinshi, ko yihagije, ko idakeneye gufatanya n’agashyaka
k’abatutsi niyo baba badashyigikiye ubwami.
Birazwi mu mateka y’u Rwanda ko iyo MDR-PARMEHUTU ya Perezida Kayibanda iza kwemera gukorana na Bwanakweli Prosper wari
Umukuru w’ishyaka RADER na
bagenzi be barangwaga n’ingengabitekerezo y’ubworoherane no guharanira
ubufatanye n’abandi banyarwanda, baba abatutsi, baba abahutu cyangwa
abatwa, igihugu cyacu kiba cyaragize indi sura kandi
nziza kidafite ubu.
Ku ngoma ya Habyarimana yaranzwe no gutoteza no gupyinagaza abatutsi n’abahutu biswe Abanyenduga “elargi”,
Padiri Sindambiwe Siliviyo (umuhutu) wari
umuyobozi w’ikinyamakuru Kinyamateka wari warigiye iby’itangazamakuru mu Bufaransa, we, n’umwe mu banyamakuru be witwa Philibert Ransoni (umututsi)
bahagurukiye kuvugira
abatagira kivugira (abatutsi n’abahutu b’abanyanduga) nuko Leta ya
Habyarimana kugirango icecekeshe iryo jwi ryavugiraga abatagira
ubavugira icyo gihe, yica Padiri Sindambiwe Silvio inamugaza bikomeye Philibert Ransoni asigara ari igisenzegeri.
Philbert Ransoni tumwibukira ku nyandiko
ye muri Kinyamateka yise “Kwambaza umutegetsi ni ukumuroha”.
Colonel Nsekalije Aloys (umuhutu
w’umushiru) w’i Giciye ku Gisenyi, iwabo wa Perezida Habyarimana, akaba yari afite n’ijambo rikomeye muri leta yariho. Nsekalije yaranzwe
no kugerageza kuzenguruka itegeko
ry’ikandamiza ryagengaga icyiswe iringaniza ry’amoko n’uturere mu
mashuri agafasha ababyeyi b’abatutsi n’abanyenduga kubonera abana babo
amashuri mu buryo ubundi batashoboraga kuyabona abikesha
ubusabane ku giti cye yagiranaga n’abantu bose, atarobanuye.
Ikindi tumwibukiraho ni umubare munini w’abatutsi yabashije guhisha mu
gihe cya jénoside mu rwuri rw’inka ze rwari muri Gishwati tutibagiwe
n’abo yahishe mu rugo rwe i Remera ya Kigali.
Profeseri Ntezimana Emmanuel (umuhutu),
mu gihe amashyaka menshi yari amaze kuvuka mu 1992, yari mu
ishyirahamwe ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu ryitwaga ADL
(Association pour la Defense des Libertes/ Freedom Defence League).
Yahise aha umuganda we iryo shyirahamwe maze akoresha ubuhanga bwe
yari asanganywe ategura vuba anasohora igitabo ku ihohotwerwa
ry’ikiremwamuntu mu Rwanda ryibasiraga by’umwihariko Abatutsi. Icyo
gitabo cyateye ubwoba ubutegetsi bwa Habyarimana buhita bumwica
bukoresheje uburozi.
Hakurikiyeho mu 1994 iyicwa ry’Abahutu bose barangwaga
n’ingengabitekerezo y’ubworoherane, ubwubahane, ubusabane, ubwumvikane,
ubufatanye no gushyigikira isangira ry’ubutegetsi hagati y’ Abahutu
n’Abatutsi mu Rwanda. Bamwe mu bishwe bazira ibyo ni aba bakurikira :
Uwiringiyimana Agatha (Hutu) Minisitiri
w’Intebe n’aba minisitiribe aribo:
Nzamurambaho Ferederiko (Hutu),
Ndasingwa Landouald (Tutsi),
Ngurinzira Boniface (Hutu),
Rucogoza Faustin (Hutu) na
Kavaruganda Yozefu (Hutu) Perezida w’Urukiko rusesa imanza.
Nk’uko Umuryango w’Abibumbye wabitangaje mu kigereranyo cyawo, Abahutu
b’abahezanguni bishe Abanyarwanda basaga ibihumbi magana atanu
(500,000) b’Abatutsi n’Abahutu barangwaga n’ingengabitekerezo
y’ubworoherane n’ubusabane hagati y’Abahutu n’Abatutsi.
Aba bahezanguni b’Abahutu bishe kandi n’umuhanzi Rugamba Cypriani (Hutu)
wo ku Gikongoro wabaye igihe
kirekire Diregiteri w’ikigo cy’ubushakashatsi mu buhanga azira ko
yaranzwe mu buzima bwe bwose no gusabana n’abantu b’amoko yose, abahutu,
abatutsi, abatwa; kandi nk’umusizi n’umuhimbyi
w’indirimbo akarangwa no kwimakaza urukundo mu bana b’u Rwanda
atarobanuye.
Hagati aho, mu gihe FPR/APR nayo yari irimo iyogoza igihugu yica
abahutu ku gasozi igezeho kose, hari abasilikare bayo bo mu rwego rwa
officier/officer ndetse na sous-officiers barwanije ibyo kwica
abaturage maze barabizira; abo ni nka:
Kapiteni Muvunanyambo Donat (Hutu)
yarwanije igikorwa cyo kwica abaturage bituma FPR aba ari we yica;
Liyetena Ruraza Claude (umututsi
w’umugogwe) wakoraga mu butasi (DMI), yanze kwica abaturage
b’inzirakarengane rwose aremera ahubwo aba ariwe wicwa na FPR. Uyu mu
Liyetena yiciwe i Kanama muri Gisenyi taliki ya 11/09/1995;
Kapiteni Kwizera (Tutsi)
yarwanije
gahunda yo kwica abahutu bari bateraniye muri Pensez-y i Rulindo
bareba umupira kuri Television bikamuviramo kwirukanwa mu gisirikare ;
Liyetena Rupari Aloys (Tutsi)
wiciwe ku Mulindi wa Kanombe i Kigali
kuko yarwanyaga akarengane abaturage b’abahutu bagirirwaga ko gufatwa
no gufungirwa ubusa, nta yindi mpamvu uretse kuzira ubwoko bwabo;
Liyetena Rwagasana (Hutu) wari umusemuzi
w’icyongereza/igifaransa muri FPR/APR wishwe azira ko ari umuhutu;
Liyetena Gatumbura (Tutsi)
wakoze akazi
k’ubushoferi muri APR igihe kirekire wishwe azira ko yaba afitanye
ibisanira n’abahutu none akaba yari agiye no kurongora umuhutukazi wo ku
Kibuye;
Serija wa mbere Nyirumuringa (Tutsi)
wishwe azira ko yijujutiye ko yakoreshejwe ku gahato ibikorwa byo
kwica abahutu no gutunda imirambo yabo bayijyana mw’ishyamba rya Nyungwe
kuyitwikirayo mu rwego rwa FPR rwo gusibanganya
ibimenyetso bya jenoside yakoreye ubwoko bw’abahutu, no kugira ngo ejo
atazava aho abivuga;
Major Uwamungu Athanase (hutu) wishwe
azira gusa ko ari umuhutu wahoze muri FAR watekereje ko ashobora gukorana na APR y’abatutsi kuko bose ari abanyarwanda;
Major Rugambage Lambert (Hutu) yahoze
muri ex-FAR yishwe muri 1997 azira ko yijujutiye iyicwa ry’abaturage b’abahutu b’inzirakarengane hirya no hino mu gihugu;
Major Birasa John (Tutsi) wishwe na FPR
imujijije nawe ko yanze kwica abaturage i Byumba aho yayoboraga ingabo za APR;
Kapiteni Hategekimana Theonetse (Hutu)
nawe yahoze muri ex-FAR yishwe muri 1997 azira ko yijujutiye iyicwa
ry’abaturage b’abahutu b’inzirakarengane hirya no hino mu gihugu;
Liyetena Koloneli Cyiza Augustin (Hutu)
warwanije ivangurabwoko n’irondakarere ry’ingoma ya Habyarimana akaza
kujya mu gisirikari cy’abatutsi APR muri 1994 nyuma akaza kwicwa azira
ubwoko bwe, yishwe n’abo yagiye gukorana nabo yemera ko
ari abandi banyarwanda nkawe;
Caporal Werabe Ernest (Hutu) ni
umuhungu
wa Docteur Mubirigi umuvandimwe wa Perezida Gregoire Kayibanda,
yakoraga muri CID ya Gendarmerie akaba yararangwaga no gusabana cyane
n’abantu b’amoko yose. Yasubitse amasomo ya
Kaminuza y’i Butare mu 1992 ajya mu nkotanyi atayobewe ko ari
abatutsi, abikora kubera urukundo rw’abanyarwanda b’amoko yose. Yishwe
na FPR Inkotanyi nyuma y’intambara azira gusa ko ari umuhutu;
Sendashonga Seth (Hutu) umunyapolitiki
warwanyije ingoma y’igitugu ya Habyarimana kuva muri 1975 bikamuviramo
guhunga igihugu kuva icyo gihe nyuma aza kujya muri FPR nuko amaze
kubona uburyo FPR/APR yirirwa yica abahutu ku
misozi hirya no hino mu Rwanda aza gusezera muri Leta arongera
arahunga, nyuma FPR imukurikirana aho yari yahungiye i Nairobi iramwica;
Major Ruzindana Alex (umututsi)
waturutse Uganda, wari watangiye kuvuga mu biganiro yagiranaga
n’abandi ko ibyo ingabo za FPR/APR yahozemo zikora byo kunyereza abahutu
no kubica ari politiki mbi cyane itabereye u Rwanda
rwitwaga ngo ni rushyashya, nuko FPR ikamwica ari icyo imujijije ;
na
Inyumba Aloysia (umututsikazi)
waturutse Uganda waranzwe no kuvugisha ukuri ku kibazo cy’abahutu
n’abatutsi, cyane cyane mu nama y’ubumwe n’ubwiyunge yo mumwaka w’ 2000
ubwo yateraga murya
Padiri Bushayija Stanislas(umututsi,1957)
akavuga mw’ijambo
yagejeje ku banyarwanda bose icyo gihe, ko ikibazo cy’Abahutu
n’Abatutsi ari ingorabahizi, ko Abahutu bavuga ko ari Abatutsi
bagitangiye ko rero ari nabo bakagombye kukirangiza.
Iryo jambo rimwe gusa ni ryo ryamukozeho, kuko iyo nama ikirangira,
abahezanguni ba FPR batishimiye ukuri kw’iryo jambo yavuze bahise bajya
kumukomatanyiriza bamucira i Masaka kujya kuba Perefe wa
Perefegitura ya Kigali Ngali.
Nyuma baza gusanga batagomba gukomeza kumwegereza abaturage kubera
ubusabane bwe n’ukuri byamurangaga, nuko bamubika muri Sena igihe
kirekire kugeza aho bamusubirije muri Goverinoma ari uburyo bwo
kumukoresha nk’ingorofani byo kumuhuhura ngo abavire aho.
Undi ariko we witwa ngo aracyariho n’ubwo asa n’utakiriho kuko yakatiwe igihano cyo gupfira muri gereza ni:
Mushayidi Déogratias (umututsi)
leta ya FPR iziza kugaragariza
abanyarwanda ko kubana mu mahoro bagasangira ibyiza by’igihugu aribyo
bizabaha ituze nyakuri, guharanira ko ukuri ku byabaye mu banyarwanda
kwajya ahagaragara hatabayeho kubogamira ku bwoko bumwe,
akaba ari nawe mututsi wa mbere weruye agahamya kumugaragaro ko
ubwicanyi bwakorewe abahutu ari genocide.
Aba bantu bose uko ari 35 tuvuze haruguru ntabwo twababaze mbere y’uko
tubandika. Twarebye umubare wabo nyuma dusanga harimo Abahutu 20,
Abatutsi 14, n’umutwa 1. Bose mu buzima bwabo bahagurukiye
kurwanya akarengane iyo kava kakagera n’uwo kaba gakorewe uwo ari we
wese, yaba umuhutu yaba umututsi yaba umutwa (apfa kuba ari umuntu, apfa
kuba ari umunyarwanda).
Ni abantu bishwe cyangwa se bakatirwa gupfira muri gereza bazira
ingengabitekerezo yabo yo kurwanya ubuhezanguni bw’abatutsi cyangwa se
bw’abahutu n’ibibi byose bijyana nabwo nko kwica abantu
ubaziza icyo bari cyo, ubwoko bwabo n’ibindi.
Ibyo tuvuze kuri aba bantu ntabwo ari ugushakisha. Ni ibyabayeho.
Turabizi ko atari n’aba gusa, ko hariho n’abandi. Tuzakomeza gufatanya
n’abanyarwanda babifitiye ubushake kubashakashaka kugira ngo
tubahe icyubahiro kibakwiye, kandi tububakireho u Rwanda rubereye
Abanyarwanda bose.
Aba bantu bagaragaje mu mvugo, mu ngiro no mu bikorwa ko abahutu bose
batanga abatutsi, ko abahutu bose atari abahezanguni; ko abatutsi bose
batanga abahutu, ko abatutsi bose atari abahezanguni.
Aba bantu 35 biyambuye ubuhutu bwabo, biyambura ubututsi bwabo, biyambura ubutwa bwabo, biyambika ubunyarwanda.
Uwazura bariya batabarutse, akabohora ababoshye, akabashyira hamwe
bose ubu, bakora ikintu gikomeye cyarengera igihugu cyose n’abagituye
bose nta kurobanura nkuko bimeze ubu.
Kuki tutaba nka bo ko bishoboka?
Izi ntwari tumaze kuvuga zatanze ubuzima bwazo kubera
ingengabitekerezo yazo y’ubworoherane, ubwubahane, ubusabane
n’ubufatanye nk’abanyarwanda, kuki tutatera ikirenge cyacu mu cyabo ngo
duharanire
kwanga ikibi kabone niyo cyaba gikorwa n’uwo dusangiye ubwoko?
Uwashaka guhakana ibi turimo, izi ngero z’aba bantu 35 tumaze gutanga
ziramunyomoza. Ingengabitekerezo y’izi ntwari irashimangira nta shiti ko
hari isano rikomeye hagati yacu abahutu, abatutsi,
n’abatwa, abakiga, abanyanduga, abahoze mu gihugu, abavuye hanze,
abasajya n’abandi.
Dufitanye isano kuko dusangiye igihugu kimwe, ubwenegihugu bumwe,
uruhu rumwe, ururimi rumwe, umuco umwe, amaherezo amwe
(destinee/destiny), umugabane w’isi umwe ari wo Afurika, n’Imana imwe.
Urugero rumwe mu zindi nyishi twatanga ni amazina y’abasekuru
n’abasekuruza bacu, ayacu ubwacu cyangwa se ayo twita abana bacu n’ayo
nabo bita cyangwa se bazita abana babo: Ayinkamiye,
Abimana, Bizimana, Cyimana, Dushimimana, Egerimana, Girimana,
Hitimana, Iyakaremye, Jururyimana, Kezimana, Maniriho, Niyoyita,
Nyirahabimana, Rugira, Sibomana, Twizeyimana,
Uwiringiyimana, Yankurije, Ziremakwinshi. Aya mazina dutanze aganisha
ku mana kimwe n’andi menshi cyane namwe muzi, uyasanga mu banyarwanda
b’amoko yose uko ari atatu, no mu madini yose yo mu
Rwanda, bivuga ko dufitanye isano rero.
3. Ubwanditsi n’Ubuhanzi nyarwanda ni indi soko twavomyeho ishingwa ry’iri shyaka PRM/MRP-ABASANGIZI
Nk’uko PRM/MRP-ABASANGIZI ari ishyaka ryubakiye ku mahame
y’ubworoherane, ubwubahane, ubwizerane, ubusabane n’ubwuzuzanye hagati
y’abana b’u Rwanda, hari bamwe mu bahanzi n’abanditsi b’abanyarwanda
baranzwe kandi na nubu bakirangwa n’ariya mahame ari bo:
Byumvuhore Jean Baptiste waranzwe
buri
gihe mu nganzo ye no gushishikariza sosiyete nyarwanda kurwanya ibibi
biyibamo nk’ivangurabwoko n’uturere, urwango, inzigo, uburiganya,
uburyarya, imbereka n’ubwicanyi;
Masabo Nyangezi Yuvenal waranzwe
no
kuririmba ubwiza bw’u Rwanda rw’abanyarwanda bose ntawe arobanuye, nta
kuzimiza ngo agire uwo atukira muri iyo nganzo ye nka bamwe mu bahanzi
bandi tuzi;
Habamenshi Patrick wanditse
igitabo cyiza cyane ku Rwanda mu 2009
yerekana ukuntu Abanyarwanda nkawe bafite ingengabitekerezo ya
politiki ishingiye ku kwimakaza imibanire myiza n’imikoranire myiza
y’Abahutu n’Abatutsi nta mwanya na muke bafite muri politiki iriho
ubu mu Rwanda, ko yabigerageje FPR ikamunaniza, ikamutoteza kugeza
ubwo yongeye guhungira muri Canada kandi ubundi yari yarahungutse ku
bushake bwe agiye gukorera igihugu cye;
Uwacu Louise wanditse
igitabo cyiza cyane
nawe mu 2009 yibaza impamvu abanyarwanda batava mw’ivangurabwoko,
inzika, inzigo, kwihorera n’ibindi bibi babamo ngo babe bakubaka u
Rwanda rushya nyakuri rubereye abanyarwanda bose nta
vangurabwoko n’uturere ribayemo;
General Rusatira Leonidas nawe
wanditse
igitabo cyiza cyane agaragaza ko umurongo wa politiki nyarwanda
ushingiye ku ngengabitekerezo y’ubworoherane, ubwubahane, ubusabane,
n’ubufatanye hagati y’amako y’u Rwanda no hagati y’uturere twose
tw’u Rwanda ariwo muti wazakura kiriya gihugu mw’icuraburindi
cyahozemo kandi kikirimo n’ubu.
Ubutumwa bw’aba bahanzi n’abanditsi bacu b’abanyarwanda uko ari 5,
barimo abahutu 3 n’abahutsi 2, bwatugezeho Imana ishimwe; kuko ari na
kimwe mu byatumye biyemeza gushyira hanze ibihangano byabo.
Ubutumwa bwabo twarabwumvise, turabuzirikana kandi tuzakomeza
kubuzirikana tubushyira mu bikorwa kuko turi mu bo bwagenewe.
Mu rurimi rwacu rw’ikinyarwanda baca umugani ngo “Uwanga amazimwe
abandwa habona”. Natwe izina ry’ishyaka ryacu Parti Rwandais des
Moderes/ Moderate Rwanda Party-PRM/MRP-ABASANGIZI rigamije
gusangiza ibyiza by’igihugu Abanyarwanda bose, ubwaryo rirerekana nta
guca kuruhande cyangwa guhishahisha abo turibo.
Turi Abahutu, Abatutsi, Abatwa, imvange, bamaze gusobanukirwa kandi
bafite umutima wo kubana no gutahiriza umugozi umwe nk’abasangiye
igihugu kibabereye umubyeyi bose uko bangana. Ntituri
abiharizi, turi abasangizi.
Turi abanyarwanda biyemeje
kurenga biriya
byose bidutandukanya tukambara ubunyarwanda bugaragarira mu kubana no
gukorana neza mu bworoherane, mu bwubahane, mu bwizerane no mu busabane
buzira ubuhemu, amacenga n’uburiganya.
Twiyemeje kuba intango ya sosiyete nyarwanda
nshya mu guca no kurenga ibibazo
by’amoko n’uturere nta buryarya, nta mbereka, bityo tukarema u Rwanda
rushya mu mitwe, mu mitekerereze no mu migenzereze y’Abanyarwanda.
4. AKANYONI KATAGURUTSE NTIKAMENYA IYO BWEZE
Kimwe mu byishe abanyarwanda, ni ukudashaka kwigora ngo barebe kure,
hirya y’u Rwanda no kw’isi yose. Nyamara kandi nibo baca umugani ngo
“Ubwenge burarahurwa”, ariko bananiwe no kujya kuburahura
ku baturanyi ba Tanzania, igihugu gifite ubukungu bukomeye bwo kuba
kitarigeze kigira impunzi mu mateka yacyo.
Ibyo byiza bya Tanzania dukeneye, babigejejweho n’imbuto nziza
y’ubworoherane, ubwubahane, ubwumvikane, ubufatanye, n’ubusabane
Perezida wabo Mwalimu Julius Nyerere yabibye mu ba Tanzania kuva mu 1961 akoresheje inzira y’uburezi n’umuco.
Perezida wa Rusiya Mikhail Gorbachev,
kubera ingengabitekerezo ye y’ubworoherane no gukora politiki
ishingiye ku bitekerezo bishyashya by’uko abantu bagomba kwivugurura
ubwabo no kuvugurura ibiriho, mu 1989 iyo mpinduramatwara ye
ya politiki niyo yashenye urukuta rwa Berlin mu Budage nuko intambara
y’ubutita yari ishyamiranije Rusiya na Amerika, uburasirazuba
n’uburengerazuba, irangira ityo nta sasu habe na rimwe rirashwe,
nta muntu upfuye, nta bintu bisenyutse, maze Abadage bari baraciwemo
ibihugu bibiri barongera baba igihugu kimwe. Bityo Politiki ishingiye ku
bworoherane, ubwumvikane n’ubusabane n’ibindi bihugu ya
Perezida Gorbachev, iva mu Burusiya iba idukijije twese intambara
y’isi yose y’ibitwaro bya kirimbuzi yahoraga inuka.
Mu 1994 muri Afurika y’epfo, Perezida Nelson
Mandela yabaye ikirangirire kw’isi yose kubera ko yaranduye imbuto mbi y’ivanguramoko ayirandurisha imbuto nziza y’ubworoherane,
ubwumvikane, ubusabane n’ubwuzuzanye hagati y’abirabura n’abazungu bo mu gihugu cye.
Nelson Mandela (umwirabura)
na Perezida Frederik de Klerk (umuzungu) bakoze ibintu byakagombye kubera Abahutu n’Abatutsi urugero. Bashyize hamwe maze de Klerk yemera ko Mandela afungurwa, Mandela nawe ntiyatuma habaho inzika yo kuzamura ibibi abazungu bagiriye abirabura igihe cy’imyaka myinshi cyane.
Kuki twe Abahutu n’Abatutsi tutagira aho duhera ngo dukore amateka
mashya, tworoherane, twubahane, tubane mu mahoro arambye kandi no hagati
y’Abazungu n’Abirabura b’ Afurika y’Epfo byarashobotse!
Ubu se Mandela iyo avuga ati abirabura mwese muhagurukire icyarimwe twivune umwanzi, Afurika y’Epfo iba iri he? Ubu se Frederic de Klerk iyo
aza kunangira umutima burundu amatwi akayavuniramwo ibiti agakomeza
politiki mbi y’ivangurabwoko ubu igihugu cya Afurika y’Epfo kiba kigeze
hehe?
Nidufatire rero isomo rikomeye kuri Perezida
Nelson Mandela wanze
gutwarwa n’ubuhezanguni, inzika, inzigo n’urwango ngo yihimure nka FPR
Inkotanyi mu Rwanda. Ahubwo yahamagariye
abenegihugu bose ba Afrika y’Epfo, abirabura n’ abazungu, gufata
inzira y’ubworoherane bakabana neza mu mahoro, mu bwumvikane
n’ubwuzuzanye hagati yabo.
Muri Afurika y’Epfo nanone, umuzungu w’umupasitori w’umwangilikani ukomoka mu gihugu cya New Zealand witwa Michael Lapsley yarebye
akarengane abirabura bo muri
Afurika y’Epfo barimo yiyemeza kuza kubafasha kurwanya ivanguramoko
ryari ryarayagoje icyo gihugu nuko yiyemeza kuba ushizwe iyobokamana
(Aumonier/Chaplain) muri ANC kuva 1976 kugeza
1994Nelson Mandela aba Perezida .
Hagati aho, abahezanguni b’abazungu bamwoherereje ipaki mu iposita
itezemo kabutindi y’igisasu maze imuca ibiganza byombi imunogoramwo
n’ijisho rimwe. Ubu araho muri Afurika y’Epfo aho yashinze
ikigo gifasha abirabura n’abazungu ba Afurika y’Epfo gukira ibikomere
mu mitima no mu mitwe batewe n’ibibi byose bikomoka kw’ivangurabwoko
byabaye muri icyo gihugu.
Muri Cote d’Ivoire/Ivory Cost kuva ku mwaka wa 1999 kugeza muri 2012 umutegarugori w’umunyapolitiki w’intwari HenrietteDiabate wari
Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka
Rassemblement des Republicains/ Rally of the Republicans yarwanije
ivanguramoko mu gihugu cye hagati y’abasangwabutaka bo mu majyapfo
y’igihugu aho nawe akomoka n’abakomoka ku bimukira . We yari
mw’ishyaka ryiganjemo abimukira bo mu majyaruguru b’abayisilamu kandi
ari umusangwabutaka wo mu majyepfo w’umukirisitu. Nuko ashyira mu gaciro
no mu kuri ayobowe n’ingengabitekerezo ye yo
koroherana, kubahana, gusabana n’abandi no kumva ibibazo byabo atitaye
ku bwoko cyangwa idini ryabo; ahubwo arwanya akarengane aho kaba
gaturutse hose n’uwaba arengana uwo ari we wese, yaba uwa
ruguru yaba uw’epfo, yaba umwimukira, yaba umusangwabutaka, yaba
umuyisilamu cyangwa umukirisitu. Ishyaka rye ubu niryo ryegukanye
insinzi muri Cote d’Ivoire kuva mu 2011.
Aba banyapolitiki uko ari batandatu b’ibirangirire kw’isi yose,
Abirabura 3 n’Abazungu 3, amatwara yabo y’ubworoherane, ubwubahane,
ubwumvikane, ubwizerane, ubusabane, ubufatanye, kumva no
kwitangira abandi mutanahuje ubwoko, akarere cyangwa idini, nayo
yatubereye iriba twavomyeho ishingwa ry’iri shyaka Parti Rwandais des
Moderes/Moderate Rwanda Party-Abasangizi rigamije gusangiza
Abanyarwanda bose ibyiza by’igihugu cyabo.
II. IMPAMVU Z’ISHINGWA RY’ I S H Y A K A PRM/M R P- ABASANGIZI
Ahabi u Rwanda n’Abanyarwanda twageze muri 1994 n’aharindimuka tugeze
ubu, hari impamvu zatumye tuhagera. Hari ibibazo byinshi binyuranye
byabiteye ndetse natwe ubwacu nka sosiyete
(societe/society) nyarwanda tutiretse.
-
A. Bimwe muri ibyo bibazo n’izo mpamvu ni ibi bikurikira:
- Kuba
ahagana mu kinyejana cya 16 u Rwanda rwaravukiye ku nkaba y’amaraso,
Abami b’Abatutsi bica Abami
b’Abahutu n’abandi bari bayoboye uduhugu twabo duto bityo hagatangira
mu Rwanda umuco w’ubutegetsi bushingiye kw’ivangurabwoko, irondakazu,
igitugu, akarengane, urugomo, ubwicanyi no kwigwizaho
ibyiza byose by’igihugu;
- Imitegekere
y’ingoma ya Cyami ntutsi ishingiye ku buriganya n’ikinyoma yabibye mu
banyarwanda
umuco mubi wo kubeshya twitirira ubwenge, kudakorera mu mu cyo,
n’umuco wo kwica twitirira ubutwari (reba imvugo mu kinyarwanda ivuga
ngo “Umwera uturutse i bukuru bucya wakwiriye hose”, indi ngo “Umwami ni uwishe”; reba ibyivugo nyarwanda n’imvugo yabyo
yo kwica, n’ibindi);
- Repubulika
mputu ya mbere kuva tariki ya 28/01/1960 aho igiriyeho nayo yaguye mu
mutego nk’uw’ingoma
ya Cyami ntutsi wo gushingira ubutegetsi bwayo kw’ivangurabwoko,
igitugu, akarengane, kwihimura n’ubwicanyi. Ntiyigeze iba Repubulika
y’abanyarwanda bose bafitemo uruhare n’ubwisanzure bingana;
- Repubulika
mputu ya kabiri kuva tariki ya 5 Nyakanga 1973 yakomeje gahunda ya
Repubulika mputu ya
mbere ndetse inakaza umurego ishyiraho politiki y’iringaniza
rishingiye kw’ivangurabwoko n’ivangurakarere mu mashuri no mu kazi,
isoza mu 1994 ikora jenoside y’abatutsi n’abahutu bari baranze
kuba abahezanguni;
- Repubulika
ntutsi ya mbere iyobowe na FPR Inkotanyi kuva tariki ya 04/07/1994
kugeza ubu nayo,
kimwe n’izayibanjirije, yashingiye kw’ivangurabwoko, irondakarere,
irondakazu, igitugu, ikinyoma, akarengane, urwango, kwihimura, ubwicanyi
no gusahura umutungo w’igihugu. Yongeyeho n’akarusho ko
gukoresha iterabwoba, urugomo, guhahamura abantu, kunyereza no kwica
abahutu mu buryo bw’ibanga mu rwego rwo kugabanya umubare wabo uko
bishobotse kose kugirango bave kuri 85% bajye ku
mubare wo hasi wose ubashobokeye. Ibi biri mu mpamvu FPR yanze
gukora ibarura rusange ry’abaturage (recencement general/general census)
ridafifitse kuva yafata ubutegetsi mu 1994 kugeza ubu;
hakiyongeraho n’iyicwa muri ubwo buryo ry’abandi bantu bose FPR
yabonaga ifite inyungu mu gutuma umubare wabo uba muke cyane (barimo
abatutsi bo mu bwoko bw’abagogwe n’abacitse ku icumu rya
genocide muri rusange barimo abatutsi n’abahutu);
Tumaze gusuzuma ubu bubi bwose bwaranze amateka y’ubutegetsi bwo mu
Rwanda, by’umwihariko ububi bw’ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi bumaze
imyaka 19 butsikamiye u Rwanda n’abarutuye;
- TUMAZE
KUBONA KO ibyiza by’igihugu byose byikubiwe n’agatsiko kamwe k’abatutsi
kari ku butegetsi ku
buryo abahanga mu bya politiki n’ubukungu kw’isi baherutse gutangaza
ko u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere ku isi mu gukenesha abaturage
babyo nkana no kubavutsa uburenganzira bwabo bwo
kwishakira imibereho myiza uko bishoboka;
- TUMAZE
KUBONA KO gahunda zose za FPR Inkotanyi zishingiye ku ivanguramoko
n’inda nini, urugero
rukaba nk’inkiko gacaca zari zigamije gusiga icyaha cya jenoside
umubare w’abahutu mwinshi ushoboka kugirango bavutswe uburenganzira
bwabo nk’ abenegihugu ku mirimo imwe n’imwe ya
Leta nko kuba bakwiyamamariza imyanya bashatse mu nzego z’ubuyobozi
bw’igihugu n’ibindi;
- TUMAZE KUBONA KO FPR Inkotanyi ikoresha Abatutsi bahoze mu Rwanda bacitse ku icumu mu nyungu
zayo bwite yarangiza ikabitura kubakorera ibibi byinshi itaretse kubatuka ngo ni “za mbwa
z’abatutsi bahoze mu Rwandazitakuzura na bus imwe”, kugira gahunda yo kubateranya n’abahutu no kuyishyira mu bikorwa, no kubateranya
n’abatutsi baturutse hanze;
- TUMAZE
KUBONA KO FPR Inkotanyi yabeshye u Rwanda n’amahanga ko yakuyeho
igihano cy’urupfu kandi mu
by’ukuri ari mategeko yanditse gusa mu bikorwa kigihari, igakomeza
kwica abantu mu magereza ikoresheje kubicisha ubujyahabi bw’uburoko,
iyicarubozo, inkoni, kubakoresha imirimo
y’agahato ivunanye, kutabagaburira, kubaha uburozi, n’izindi mfu
z’agafuni n’akandoyi;
- TUMAZE
KUBONA KO kuva muri 1994 FPR Inkotanyi yagiye ishyiraho amategeko
atabereye igihugu cyose
n’abagituye ahubwo ugasanga ari amatageko adoze nk’ikote ryo
kwambika FPR n’abayobozi bayo akaba n’amategeko yo gupyinagaza igice
kimwe cy’abanyarwanda muri rusange;
- TUMAZE
KUBONA KO umuhutu wese unenze ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi imucecekesha
imutwerera cyangwa
imugerekaho ingengabitekerezo ya jenoside kandi mu by’ukuri ari FPR
ubwayo ifite iyo ngengabitekerezo mu buryo bwihishe noneho ikayitwerera
abandi, cyane cyane abo ifiteho uwo mugambi;
- TUMAZE
KUBONA KO umututsi wese unenze ububi bw’ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi
imugerekaho ibyaha
by’ibihimbano ngo yanyereje umutungo w’igihugu, cyangwa ikamwitirira
ko afite amaraso y’abahutu, ko akorana n’abanzi b’igihugu, akaba ari
muri urwo rwego Aloysia Inyumba yiswe umuhutu
bigakwirakwizwa hose n’abamaneko ba FPR nkaho kuba umuhutu ubwabyo
byonyine ari icyaha;
- TUMAZE
KUBONA KO societe civile/civil society mu Rwanda ubu irangajwe imbere
na IBUKA ari ntutsi
gusa naho abahutu barokotse genocide bagahezwa, ubundi abahutu
biciwe ababo n’Ingabo za FPR-Inkotanyi bakaba barececekeshejwe nta jambo
bafite, nta ruvugiro bagira nta n’uburenganzira bafite bwo
kwibuka no gushyingura mu cyubahiro ababo;
- TUMAZE
KUBONA KO Ibuka irengera inyungu za FPR kurusha uko irengera iz’
bacitse kw’icumu yitwa
ko ihagarariye, iyo Ibuka ibifashijwemo na FPR ikirengagiza nkana ko
mu bacitse kw’icumu rya jenoside ya 1994 harimo n’Abahutu benshi cyane
ariko FPR na Ibuka bakarenga bakabita interahamwe
cyangwa abajenosideri;
- TUMAZE
KUBONA KO FPR Inkotanyi yagiye ifata ibyemezo bihubukiyeho nk’i byo
gukuraho ururimi
rw’igifaransa mu Rwanda, gukuraho bourses d’etudes /scholarship muri
Kaminuza z’u Rwanda, no gukuraho amazina y’Intara z’igihugu zigize
amateka yacyo n’abagituye batabagishije inama kandi ari bo
ibyo byose bireba mbere na mbere;
- TUMAZE KUBONA KO Abanyarwanda, baba Abahutu, baba Abatutsi, baba Abatwa, nta kizere habe na busa
bafitiye ubutegetsi buriho mu Rwanda kubera gushyirwa muri FPR ku ngufu hakoreshejwe iterabwoba no guhozwa ku nkeke;
- TUMAZE
KUBONA KO ububi bw’ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi bwateye ubwihebe
bukabije mu banyarwanda,
abenshi muri bo bakajya gushaka ubuhungiro mu madini y’ibyaduka
yitwa “abarokore” maze ibyo bigatuma FPR nayo mu buryo bw’ibanga yinjira
cyane mu bapasitori benshi b’ayo madini bamwe ibaha
amafaranga abandi ibatera ubwoba kugirango batazajya bagira icyo
banenga ubutegetsi buriho mu nyigisho zabo;
- TUMAZE
KUBONA KO FPR Inkotanyi kuva muri 1994 yatoteje Kiliziya gatolika mu
Rwanda iyiziza ko ari
ryo dini ryonyine itabashije gucengeramo no kwigarurira burundu
kugeza ubu, ikageza n’aho ita muri gereza umupadiri wayo witwa Emile
Nsengiyumva Padiri mukuru wa paruwasi ya Karenge mu
karere ka Rwamagana imuziza ko mu nyigisho ye yo ku cyumweru yavuze
ku kababaro k’abakirisitu be baterwa n’urugomo ubutegetsi bwa FPR
budasiba kubagirira nko kubarandurira imyaka, kubatemera
intoki, kubasenyera amazu, kubategeka guhinga imyaka itera mu
masambu yabo, n’ibindi uko bagiye babimuganyira;
- TUMAZE
KUBONA KO sosiyete nyarwanda yananiwe gukemura ikibazo kiremereye
cy’agahurwe (alienation)
hagati y’ubwoko bw’Abahutu n’ubwoko bw’Abatutsi kavutse mu kinyejana
cya 16 kakagenda gakura uko ibibazo byagiye byiyongera none kakaba
karabaye inganzamarumbu;
- TUMAZE
KUBONA KO Leta ya FPR Inkotanyi ari Leta iriho itariho(a fake state),
Leta ya baringa kuko
yubatse ku musenyi ndetse abahanga mu gusesengura ibya politiki
n’ubukungu kw’isi yose bakaba bateganya ko nibikomeza bitya mu mwaka wa
2030 u Rwanda ruzaba rwarasuruye (a failed State),
rumeze nka Somalia uko imeze ubu;
- TUMAZE KUBONA KO FPR Inkotanyi idateganya gushyiraho ubutegetsi bushingiye kuri demokarasi,
ubworoherane, ubwubahane, ubusabane nyakuri, n’ubwuzuzanye hagati y’abana b’u Rwanda bose;
Tumaze gusuzuma izi mpamvu zose n’izindi tuzagaragaza mu nyandiko zacu zizakurikira iyi ngiyi;
b. DUSANZE ARI NGOMBWA KANDI TWIYEMEJE GUSHINGA ISHYAKA
Parti Rwandais des Moderes/ Moderate Rwanda Party, PRM/MRP-ABASANGIZI
kugirango dutabare igihugu cyacu amazi atararenga inkombe.
Ishyaka twiyemeje gushinga ni PRM/MRP- ABASANGIZI rigamije gusangiza
Abanyarwanda bose ibyiza by’igihugu cyabo kugirango riduhe uburyo bwo
gukosora amateka yacu mabi, no gukura igihugu cyacu mu
kangaratete FPR Inkotanyi yagitayemo.
Tuzi neza ko mu mateka y’u Rwanda kuva 1600 kugeza ubu, ijwi
ry’ubworoherane, ubwihanganirane, gucisha make no gushyira mu gaciro
ritigeze rihabwa umwanya muri politiki nyarwanda ahubwo ko ryanizwe
uko bwije uko bukeye. Twe rero twibumbiye mu ishyaka
PRM/MRP-ABASANGIZI twiyemeje guharanira ko iryo jwi ryumvikana muri
politiki y’u Rwanda, iyo politiki ntikomeze kuba akarima k’abahezanguni
b’impande zombi, urw’abahutu n’urw’abatutsi.
Twiyemeje guca imyumvire y’abahezanguni bumva ko niba utabogamiye kuri
umwe muri bo nta mwanya uba ufite muri politiki nyarwanda ukurikije uko
bo bayumva n’uko ikorwa kugeza ubu.
Twe tuzaniye Abanyarwanda imyumvire mishya idaheza, itarobanura kandi
idasumbanya abana b’u Rwanda, ijyanye n’igihe tugezemo nkuko mubisanga
muri iyi nyandiko y’amahame remezo y’ Ishyaka
ryacu PRM/MRP-ABASANGIZI.
Iri shyaka ryacu ryiyemeje kugendera ku murongo wo hagati uhamye,
ugororotse kandi ugororokeye Abanyarwanda bose, umurongo wa politiki
utazigaziga ku buryo n’uwukurikiye amenya neza aho uganisha
muri iki gihe no mu bihe bizaza.
Imirongo ya politiki yo mu mpande no mu nguni, zaba iz’iburyo,
ibumoso, imbere cyangwa inyuma, ntabwo yagororokeye igihugu cyacu
n’abagituye nkuko amateka mabi yacyo abigaragaza, ahubwo kugeza ubu
yagiye ibashora mu nzigo, inzika, inzangano, guhora no mu buhezanguni
bw’amoko n’uturere.
Mu gusoza iki gika ku gushingwa kw’iri shyaka n’impamvu zabyo,
tuboneyeho kumenyesha Abanyarwanda bose ko ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI
ari ishyaka rigamije impinduramatwara ya politiki nyayo mu
Rwanda kugirango u Rwanda rube umugongo mugari uheka abana barwo bose
nta kuvangura.
Ni ishyaka ryubakiye ku mahame-remezo ashingiye ku bworoherane
(moderatism philosophy/ideology), ubwubahane, ubwihanganirane,
ubwizerane, ubusabane, ubwumvikane, ubwuzuzanye, ubufatanye, ubunyakuri
no gukorera mu mucyo.
Nk’uko izina ryaryo ribisobanura, ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI ni
ishyaka rigamije gusangiza Abanyarwanda bose ibyiza by’igihugu cyabo
ribagira Umwe(One People/Un Peuple) w’igihugu kimwe (One
Nation/Une Nation) nk’uko Tanzania imeze, bityo kikareka kuba igihugu
cy’Abahutu uyu munsi, icy’Abatutsi ejo, icy’Abahutu ejobundi,
icy’Abatutsi ejobundi buriya nkuko byagenze mu mateka yacu mabi
kugeza ubu.
Twe tubona kuva 1994 kugeza ubu Abanyarwanda twarakojeje umutwe ku
ndiba y’isi. Igihe kirageze rero kugirango tuve ibuzimu tujye ibuntu. Ni
igihe cyo kuva mu icuraburindi tukuzamuka tukavayo
tuvuyeyo ubutazasubirayo.
Abahezanguni intagondwa z’Abatutsi n’iz’Abahutu bo barabona ko
twakomeza iyo gatebe gatoki. Ni wo mukino wa politiki bakina. Twe si ko
dutekereza.
III. INTEGO N’IBISOBANURO BY’ISHYAKA PRM/MRP-ABASANGIZI:
DEMOKARASI, IMIYOBORERE MYIZA, AMAJYAMBERE ARAMBYE
1. DEMOKARASI
Demokarasi niyo ntego y’ibanze y’ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI, hamwe
n’ibyiza byayo byose birimo uburenganzira bw’ikiremwamuntu, guha buri
wese agaciro ke nk’umuntu (human dignity/dignitée humaine),
kugira Leta igendera ku mategeko, no gusaranganya ibyiza by’igihugu
ntawe uhejwe. Kugeza ubu, nta demokarasi nyayo yigeze ibaho mu Rwanda
uretse ku izina gusa.
2. IMIYOBORERE MYIZA
y’igihugu (Good Governance/Bonne Gouvernance).
Ikintu u Rwanda rwabuze ngo rube urw’Abanyarwanda bose ni ubuyobozi
bwiza bukorera neza abaturage bubafata bose kimwe, bubaha uburenganzira
bungana, bubaha amahirwe angana, bubarengera kimwe,
butavangura amoko cyangwa uturere abantu baturukamo, mbese budatonesha
bamwe ngo abandi bubapyinagaze nkuko ubuyobozi bubi bwa FPR bubigenza
ubu mu Rwanda.
3. AMAJYAMBERE ARAMBYE.
Twe muri PRM/MRP-ABASANGIZI twemera ko mu Rwanda habaye demokarasi
nyayo itari kw’izina gusa, amahame yayo yose akubahirizwa, hakaba
ubuyobozi buzirikana kandi bukorera abaturage koko, ubuyobozi
buha abaturage bose ituze mu mitima kugirango babashe gutekereza neza
no kwikorera utwabo, u Rwanda rwagera ku majyambere arambye.
Aha ikindi twemera by’umwihariko ni uko ubukungu bwa mbere bwa buri
gihugu icyo ari cyo cyose ari bantu. Abantu ni wo mutungo w’igihugu wa
mbere uhatse ibindi byose. Ibyo bindi byose, ari zahabu,
ari diyama, ari peteroli, ari iki, bihabwa agaciro n’abantu kuko baba
bakeneye kubikoresha. Badahari ngo bagure ibicuruzwa bivuyemo, nta
gaciro ibyo bintu byagira.
Niyo mpamvu kuri PRM/MRP-ABASANGIZI, Abanyarwanda, baba Abahutu, baba
Abatutsi, baba Abatwa, ibafata nk’inkingi ya mwikorezi y’igihugu. Byaba
amahame- remezo ya politiki y’ishyaka ryacu, byaba
imigambi(objectives) yaryo, byaba ingamba (Strategies) zaryo, byaba
n’uburyo bwo kubishyira mu bikorwa(Actions) byose bizajya biganisha ku
muntu, ku munyarwanda, ku burenganzira bwe, ku mibereho
ye, ku buzima bwe, ku bumenyi akeneye, ku bikorwa bye bwite, ku
mutungo we bwite n’uw’igihugu cye, ku mutekano we, ku gaciro ke
n’ak’ubuzima bwe, no ku mibanire ye n’iy’igihugu cye n’amahanga.
Muri politiki ya Parti Rwandais des Moderes/Moderate Rwanda Party,
PRM/MRP-ABASANGIZI, umunyarwanda umwe upfuye, yaba yishwe n’indwara
cyangwa yishwe n’agafuni ka FPR Inkotanyi cyangwa umuhoro
w’Interahamwe, aba ari icyuho n’igihombo gikomeye ku gihugu kuko haba
hari ibyo yakoraga cyangwa yari kuzakora bitazagira undi ubikora kandi
amajyambere y’igihugu ari igiteranyo rusange cy’ibikorwa
byose abagituye bakora buri wese ku giti cye cyangwa se bashyize
hamwe.
Kuri twe, nta muntu muto ubaho, nta muntu usuzuguritse ubaho kuko
twese ari ukuzuzanya. Ari wowe Minisitiri ari n’umushumba w’inka zawe
cyangwa umuhinzi uhinga imirima yawe, mwese murakeneranye.Nta
muntu rero umwe cyangwa agatsiko k’abantu bavuga ko ari kamara ku
gihugu. Twemera kandi ko politiki nziza y ‘ubukungu bw’igihugu
n’abaturarwanda ijyanye n’imibereho yabo n’imico yabo ari iyo
kwishyira ukizana mu by’ubukungu n’ubucuruzi (capitalism
system/systeme capitaliste).
IV.IBIRANGO BY’ISHYAKA
-
a. Ibendera ry’ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI rigizwe n’amabara abiri ariyo umutuku n’ubururu
Umutuku utuma
tuzirikana Abanyarwanda mu
mateka y’igihugu cyacu baharaniye ko habaho ubworoherane, ubwubahane,
ubusabane n’isangira ry’ibyiza by’igihugu hagati y’abana b’u Rwanda bose
bakaza kwicwa ari icyo bazize ndetse n’abandi bana b’u
Rwanda bose bishwe urw’agashinyaguro kandi bazira amaherere uko ingoma
z’igitugu zagiye zisimburana mu gihugu cyacu.
Ubururu ni
ibara rivuga amahoro n’ihumure
bikenewe mu Rwanda kugirango igihugu cyacu kibashe kugera ku
majyambere arambye (Sustainable development/developpement durable).
V. INZEGO Z’UBUYOBOZI BUKURU BW’ISHYAKA PRM/MRP-ABASANGIZI
Inzego z’Isyaka Parti Rwandais des Moderes/Moderate Rwanda Party,
PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka rigamije gusangiza Abanyarwanda bose ibyiza
by’igihugu cyabo kugirango babe Umwe (One People/Un Peuple)
w’igihugu kimwe (One Nation/Une Nation) ziteye zitya:
a. Komite nyobozi y’ishyaka igizwe na :
(1) Perezida w’ishyaka ;
(2) Visi –Perezida ushinzwe Politiki ;
(3) Visi-Perezida ushinzwe Ubukungu, Ubucuruzi n’Imali ;
(4) Visi-Perezida ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage n’Amajyambere y’Icyaro ;
(5) Visi-Perezida ushinzwe umutekano ;
(6)Visi perezida ushinzwe isura y’ishyaka, imibanire n’imikoranire yaryo n’abantu (Public
Relations Vice-Chairman) ;
(7)Visi-Perezida ushinzwe ihuza-bikorwa (Executive Vice Chairman).
-
b. Abayobozi ba za komisiyo zishinzwe imirimo
inyuranye y’ishyaka
Kugirango inshingano z’ubuyobozi bukuru bw’ishyaka zigende neza,
hazashyirwaho za komisiyo zinyuranye zizajya zibwunganira nkuko amazina
yazo agaragara mu rutonde rwayo ruri hano hepfo. Buri
Komisiyo izajya igira Perezida wayo, Visi-Perezida, n’Umwanditsi
(Secretary/Secretaire).
Iri shyaka kandi rifite n’ibiro bihoraho biri mu rwego rwa komisiyo
bishinzwe igororamitima y’abanyarwanda hifashishijwe iyobokamana. Ibyo
biro bizajya biba biyobowe na Aumonier/Chaplain w’ishyaka
ryose.
Mu gihe hategerejwe ko aboneka, ishyaka ryemeje ko Padiri Emile
Nsengiyumva abaye Aumonier/Chaplain w’icyubahiro kubera ubutwari yagize
bwo kuvuga mu ruhame ku karengane k’abaturage ba Paruwasi
Karenge (Rwamagana) yayoboraga.
Nta ruhusa twabimusabiye, nta n’ubwo tumuzi; gusa nk’abandi
banyarwanda bose, twanyuzwe n’igikorwa cy’ubutwari no kwitangira abandi
yagize bikamuviramo kujugunywa muri gereza.
Urutonde rwa komisiyo zigize ishyaka Parti des Rwandais Moderes/Moderate Rwanda Party,
PRM/MRP-ABASANGIZI risangiza Abanyarwanda bose ibyiza by’igihugu cyabo nta n’umwe uhejwe:
- Komisiyo yo kubaha no kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu;
- Komisiyo y’ukuri, ubwiyunge n’ubumwe bw’Abanyarwanda;
- Komisiyo ishinzwe kuvura ibikomere bibi jenoside y’abatutsi na jenoside y’abahutu zasize mu mitima
y’abacitse kw’icumu ry’izo jenoside zombi (Healing Commission)
- Ibiro bishinzwe igororamitima hakoreshejwe iyobokamana (Aumonerie du Parti PRM/MRP-ABASANGIZI
/Chaplaincy);
- Komisiyo yo gutegura ibiganiro n’imishyikirano hagati ya FPR Inkotanyi n’amashyaka ya politiki
atavuga rumwe nayo;
- Komisiyo yo kuzacyura impunzi zose z’Abanyarwanda;
- Komisiyo yo gutegura ingando zizagenerwa abayobozi bakuru, abato n’abakada ba FPR Inkotanyi, no
gutegura inyandiko ihanitse kandi itabogamye yo kuba imfashanyigisho muri izo ngando;
- Komisiyo
y’amategeko ishinzwe gucukumbura amategeko yose ariho mu Rwanda yakozwe
mu nyungu z’ubwoko
runaka cyangwa ishyaka rya politiki runaka, no gutegura amategeko
agenga imikorere y’ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI(Reglement d’ordre
interieur du Parti);
- Komisiyo y’amateka y’u Rwanda ari nayo iziga ikibazo cy’agahurwe(ethnic alienation) hagati y’abahutu
n’abatutsi n’uburyo kigomba kubonerwa umuti;
- Komisiyo y’itangazamakuru n’iyamamazamatwara y’Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI;
- Komisiyo politiki
- Komisiyo y’ubuzima, imibereho myiza y’abaturage, n’amajyambrere y’icyaro;
- Komisiyo y’Abari n’Abategarugori
- Komisiyo y’Urubyiruko(abana, abasore n’inkimi);
- Komisiyo y’ubukungu, ubucuruzi, n’imali;
- Komisiyo y’Uburezi, Umuco, ikoranabuhanga n’ubushakashatsi mu by’ubuhanga;
- Komisiyo y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane;
- Komisiyo yo gutegura ibirangantego bishya by’igihugu Abanyarwanda bose bibonamo; ibendera ry’igihugu
rishya, ibirangatego bishya n’indirimbo nshya yubahiriza igihugu;
- Komisiyo y’imyifatire n’imyitwarire ishinzwe kujya ihwitura abarwanashyaka bashaka gutandukira
umurongo n’amahame y’ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI no kurenga ku mategeko arigenga;
- Komisiyo yo kurwana kw’isura nziza ya PRM/MRP-ABASANGIZI, no ku mibanire myiza n’imikoranire
myiza yaryo n’abantu muri rusange(Public Relations Commission/Commission des Relations Publiques du Parti);
Uko igihugu cyacu cy’u Rwanda cyahuye n’ibibzo bidasanzwe, ni nako
kigomba gushaka no kubona umuti udasanzwe w’ibyo bibazo. Ni byo mu ndimi
z’amahanga bavuga ngo: “A des maux speciaux, des remedes
speciaux/ Special evils need special remedies”. Ngiyo inzira
yatuyoboye mu gihe twatekerezaga tukanandika iyi nyandiko ikubiyemo
imigambi (objectives/objectifs), ingamba (strategies), n’ibikorwa
(actions) ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI riteganya kugeraho kugirango
rigire uruhare mu gutanga uwo muti.
VI.IMIGAMBI Y’ISHYAKA PRM/MRP-ABASANGIZI (Objectives/Objectifs)
Twe muri PRM/MRP-ABASANGIZI tubona ikibazo cy’u Rwanda ari
System/Systeme mbi y’ubutegetsi n’abantu bayishyizeho
n’abayikoreramo.Iyo dusesenguye cyane ariko, dusanga ikibazo ari
system/systeme kurusha uko cyaba abantu kuko abantu bapfa bagasimburwa
n’abandi ariko system/systeme yo igakomeza uko yari imeze na mbere,
Muri PRM/MRP ABASANGIZI twemerako mu bantu bagize système mbi
y’imiyoborere hashobora kubonekamo abashobora guhindura imyumvire
bagahinduka bagahunga système mbi, ariko System/systeme yo igakomeza
uko yari imeze na mbere, ndetse kenshi ikaba yanagenda iba mbi
kurushaho.
Urugero ni nk’uko system/systeme y’Ingoma ya Cyami ntutsi yari
ishingiye ku ivangurabwoko, igitugu, ikinyoma, uburiganya n’ubuhendanyi,
urugomo, akarengane, ubwicanyi, ubwibone, agasuzuguro no
kwigwizaho ibyiza by’igihugu.
Kubera ko iyi system y’ubu butegetsi yamaze imyaka hafi magana ane,
byabaye nk’aho ibaye umuco wa politiki nyarwanda maze ibyo biyiha
uburyo bwo kwambukiranya ibihe byose kugeza kuri
Repubulika mputu zombi, iya mbere n’iya kabiri, na Repubulika ntutsi
ya mbere iriho ubu nayo ikaba yarabikomeje, ndetse ikabishyiraho
n’akarusho.
Hagiye rero hahinduka abantu gusa ariko umuco mubi w’ubutegetsi
bushingiye kw’ivangurabwoko, igitugu, urugomo, urwango, kwihimura,
iterabwoba n’ubwicanyi wo wikomereza kuba wawundi uko ibihe
byagiye bisimburana kugeza ubu.
Twibutse kandi ko n’ubutegetsi bw’ubukoloni ntacyo bwafashije u Rwanda
mu gukemura biriya bibazo kuko bwari bushishikajwe gusa no gushimangira
system yabwo muri Afurika yari ishingiye ku bintu bine
bikurikira :
(1) kwenyegeza imyiryane mu bantu kugirango ubone uko ubategeka,
(2) kudatuma abantu biga amashuli ahanitse yatuma bagira ibyo bakubaza ku mitegekere yawe,
(3) koza ubwonko abantu ukabumvisha ko nta gaciro bafite imbere yawe,
ko indimi zabo, imico yabo, amadini yabo, n’ibindi byabo byose nta
gaciro bigira ko ahubwo bagomba gukurikira ibyaduka
ubazaniye ; no
(4) Gusahura umutungo-kamere wose w’ibyo bihugu.
Ibi bisigisigi bibi by’ubukoloni na n’ubu ubisanga mu mikorere no mu
migenzereze y’ubutegetsi bwa Repubulika zakurikiranye uko ari eshatu mu
Rwanda kuva mu 1962 kugeza ubu.
Niyo mpamvu mu migambi yacu tugomba guhindura uriya muco mubi wa
politiki n’ubutegetsi nyarwanda bushingira ku
gitugu(dictature/dictatorship), maze nkuko Perezida Barack Obama wa Leta
Zunze Ubumwe
za Amerika yabivuze, tukagira inzego z’ubutegetsi zikomeye kandi
zibereye abenegihugu bose aho kugira abategetsi ngo bakomeye
b’ibihangange.
Kugirango iyi mpinduramatwara ya politiki ishoboke mu Rwanda, ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI ryiyemeje
gushingira ku migambi ikurikira:
- Guharanira
ko mu Rwanda hajyaho system/système ya politiki ishingiye ku mashyaka
menshi y’ukuri
yigenga, nibura 2 cyangwa se impuzamashyaka 2 zifite porogaramu
politiki zitandukanye kugirango bijye biha buri gihe Abanyarwanda
guhitamo umurongo wa politiki n’abayobozi babona ko babereye u
Rwanda n’Abanyarwanda bose ;
- Guharanira
ko mu Rwanda hashyirwaho Itegeko-Nshinga ribereye igihugu cyose
n’abanyarwanda bose,
ritadoze nk’ikote ryo kwambika umutegetsi w’igihangange runaka
n’ishyaka rye nkuko byagenze kuva 1962 na n’ubu akaba ariko bikimeze ;
- Gushyira iherezo ku murage n’umuco mubi wa politiki nyarwanda wo kumena amaraso y’abanyarwnda, wo
kwica, uriho kuva mu kinyejana cya 16 kugeza ubu (reba imvugo nyarwanda igira iti “Akaboko kafashe
ingoma kayirekura ari uko bagaciye”. Ngiyo
politiki y’u Rwanda!);
- Gushaka
inzira zihariye z’umwimerere n’uburyo mu Rwanda haba impinduramatwara
ya politiki nyayo mu
mahoro nkuko Perezida Mikhail Gorbachev yabigenje bigatuma ashyira
iherezo ku ntambara y’ubutita n’intwaro za kirimbuzi byari bimaze imyaka
55 byaraciye isi mo ibice bibiri byahoraga
bishyamiranye, intambara y’isi yose ihora inuka;
- Kuvura
sosiyete nyarwanda muri rusange irwaye agahurwe (alienation) kari mu
moko y’u Rwanda uko ari
atatu, buri bwoko bugafitiye ubundi, kakaba kameze nk’indwara ya
chronique yageze mu maraso noneho kakora ku bwonko gato nko mu 1994
ntumenye uko bigenze jenoside ikaba irabaye, yaba iy’abatutsi
yaba iy’abahutu;
- Guhangara sosiyete nyarwanda uko yakabaye yose muri rusange no kuyibaza uruhare rwayo mu mabi yose
yabaye mu Rwanda kuva rwabaho kugeza ubu;
- Guhindura
uburyo Politiki zo mu Rwanda zikorwa tukubaka amateme, ibiraro bikomeye
hagaati
y’abanyarwanda b’amoko yose n’uturere twose maze u Rwanda rukaba
nk’umuturanyi wacu Tanzania, igihugu gifite ubukungu bukomeye bwo kuba
kitarigeze kigira impunzi mu mateka yacyo;
- Kurandura uhereye mu mizi no guca burundu mu Rwanda ubutegetsi bushingiye ku ivanguramoko,
irondakarere, irondakazu, igitugu, ikinyoma, urugomo, iterabwoba, akarengane, ubwicanyi, no gusahura umutungo w’igihugu;
- Gushyira imbere ya byose ikiremwamuntu, umunyarwanda muri rusange akaba ari we ibikorwa byose
by’igihugu biganishaho kuko ari we bukungu bwa mbere bw’icyo gihugu aho kumubuza uburyo no kumwica;
- Kuba
ijwi ry’ubworoherane, ubwubahane, ubwumvikane n’ubwuzuzanye hagati
y’abana b’u
Rwanda bose no kuba ijwi ry’abarengana n’abarenganyijwe n’ubutegetsi
bubi bwa FPR Inkotanyi bose, baba abahutu, baba abatutsi, baba
n’abatwa;
- Guhindura
abahutu, abatutsi, abatwa n’imvange umunyarwanda umwe (One People/Un
Peuple) nk’uko
umutanzania ari umwe, nkuko umunyamerika ari umwe (reba icyivugo
cy’ingabo za Amerika:An Army for One/ Ingabo z’umuntu umwe (umuturage),
umunyamerika; naho twe ni ingabo ntutsi z’Umwami, ingabo
mputu za MDR-Parmehutu na MRND, ingabo ntutsi za UNAR yahindutse FPR
Inkotanyi);
- Kuba abanyakuri no kutabogama tukamagana ikibi aho cyaba kivuye hose kabone n’iyo cyaba gikozwe
cyangwa cyarakozwe n’abo dusangiye ubwoko cyangwa abo mu karere dukomokamo, no mu miryango yacu;
- Guhamagarira
abanyarwanda kurenga politiki yubakiye ku rwango, inzigo, inzika, no ku
nzangano abantu
bagiranye cyangwa se bafitanye, ku bwihimure, guhora, kwivuna uwo
twita umubisha, umwanzi, kandi ari umunyarwanda nka twe, n’ibindi bibi
bidahesha politiki nyarwanda isura nziza
nk’ikinyoma, guteza urubwa no gusebanya (diffamation), no gutukana;
- Kumvisha
abanyapolitiki b’abanyarwanda ko mbere yo kujya kubohoza abanyarwanda
nk’uko twese tubivuga,
twabanza tukibohoza ubwacu kuko usanga ibiziriko biziritse
Abanyarwanda, baba abari mu Rwanda baba abari hanze, ari bimwe ari byo:
irondabwoko(rigaragara cyangwa ryihishe), irondakarere,
irondakazu, inzigo, inzika, urwango, guhoora, ubugome, uburyarya
n’imbereka. Ntiwajya rero kubohoza abandi bantu kandi nawe ubwawe
uboshye; ni ukubyizitura rero uko byakabaye;
- Guharanira ko mu Rwanda hashyirwaho Leta ifite mu migambi yayo kuzamura imibereho myiza y’abanyarwanda
bose muri rusange kugirango n’igihugu ubwacyo kibone gutera intambwe igaragara mu majyambere;
- Guhamagarira abanyarwanda kugira ijambo ku byerekeye umurongo wa politiki igihugu cyabo kigomba
gukurikiza kuko ari uburenganzira bwabo, no kubera ko iyo uwo murongo wa politiki ubaye mubi aribo bigiraho ingaruka;
- Gushyiraho iherezo kw’itotezwa ry’abantu n’iry’amadini amwe namwe kuva mu 1994, cyane cyane irya
Kiliziya gatolika mu Rwanda, n’iry’abahamya ba Yehova;
- Kuryoza
Leta ya FPR Inkotanyi ibinyoma byayo n’imbereka mu mikorere yayo mibi
igira inzira
ebyiri, imwe isize umunyu yo kubeshya Abanyarwanda n’amahanga,
n’indi nzira mbi cyane yo ikorerwa mu bwihisho iyoborwa n’abantu
b’abanyarugomo barenganya, bica, ari nayo igejeje igihugu
aharindimuka;
- Gukora
ku buryo u Rwanda rugira uruhare rwubaka akarere k’ibiyaga bigari bya
Afurika aho kugasenya
ruhakurura intambara z’urudaca nka ziriya za FPR Inkotanyi yateje muri
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva 1996 kugeza ubu.
Mu gusoza iki gika cy’imigambi yacu irimo uw’ingenzi wo kurandura
ivanguramoko n’ubuhezanguni mu Rwanda, twarabisuzumye dusanga bishoboka
kubigeraho kuko nta muntu uvukana ubuhezanguni (extremism)
yaba umututsi, yaba umuhutu, yaba umutwa, yaba n’undi wese.Sosiyete
avukiyemo niyo imubumbabumba ikamugira uko agenda amera.
Urugero nk’abatutsi bahungiye muri Congo muri 1959 bo nta buhezanguni
bagira muri bo. Kuburyo bakigera mu Rwanda bahungutse mu 1994, abandi
batutsi bavuye i Burundi cyane cyane, Uganda n’abahoze mu
Rwanda, babitaga ibicucu kuko babaga bagendera ku kuri batagaragaza mu
mvugo yabo no mu ngiro urwango n’ubuhezanguni ku bahutu basanze mu
Rwanda.Wabonaga bitabarimo rwose habe na busa. Ibi
byerekana rero uburyo sosiyete ariyo igira uruhare rukomeye mu
kwangiza abantu ari nayo mpamvu mu ndimi z’ikizungu bavuga ngo ; “Les
peuples ont les dirigents qu’ils meritent/People have
leaders they deserve”, umuntu agenekerereje mu Kinyarwanda akaba
yavuga ko ari nko kwibyarira ikishi.
Natwe nka sosiyete nyarwanda, ntitukajye twibagirwa ko abayobozi
b’igihugu cyacu twagize kuva mu kinyejana cya 16 kugeza ubu (abami 32,
abaperezida b’ukuri 3 n’aba baringa 3 bose hamwe bakaba 38)
muri bose habuze n’umwe wamera nka Perezida Nyerere Tanzania yibyariye
cyangwa se nka Perezida Mandela Afrika y’Epfo yibarutse, cyangwa se
nka Mikhail Gorbachev wa Rusiya.
Tugomba kumenya, nka sosiyete nyarwanda ko ari twe twibarutse bariya
bami bose na bariya ba perezida bose kugeza ku muperezida uyobora u
Rwanda uyu munsi; tukibuka ko ari sosiyete nyarwanda
n’amateka yayo mabi byamwiremeye bikamutereka hariya.
We azi ko ibibazo by’u Rwanda byatangiye mu mwaka w’ 1959. Ibya mbere
yaho n’ibyateye iyo 59 ntabyo azi nta n’ibyo ashaka kumenya kuko ari uko
sosiyete nyarwanda yamubumbabumbye ikamushyira hariya.
Tujye rero tuzirikana twese nka sosiyete nyarwanda, twaba abahutu,
twaba abatutsi, twaba abatwa, ko dufite uruhare rusange (responsabilité
collective/collective respondability) mu bintu byose bibi
byabaye mu gihugu cyacu.
Ni yo mpamvu twakagombye gufata inzira y’ukuri n’ubworoherane
tugashakira hamwe umuti urambye w’ibibazo by’u Rwanda aho gukomeza
kwitana bamwana no kubumbabumba ba Kayibanda benshi, ba Habyarimana
benshi naba Kagame ishyano ryose. Abategereje Kagame wundi ariko we
uzaza ari umuhutu, mutubabarire!
VII. INGAMBA (Strategies) Z’ISHYAKA PRM/MRP-ABASANGIZI
Kugirango imigambi tumaze kubona y’ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI rigamije
gusangiza Abanyanyarwanda bose ibyiza by’igihugu cyabo igerweho, hari
ingamba (Strategies) zikenewe, zimwe muri zo akaba ari
izi zikurikira:
1 Kureba ibibazo by’u Rwanda mu buryo bugaye, mu buryo bwaguye
(comprehensive approach/approche globale) kuko ibibazo byugarije
igihugu cyacu udashobora kubishyira mu gipfunsi ngo
bikwirwemo.Ni u Rwanda rw’imisozi igihumbi n’ibibazo ibihumbi
n’ibihumbagiza. Ni muri ubwo buryo rero tugomba kubyitegereza dusa
nk’aho tubyitaruye gato kugirango tubibone neza bityo tubone uko
tubishakira umuti nyawo ungana n’uburemere n’ubukana n’ubwinshi bwabyo
(comprehensive solutions);
2 Gukoresha ibintu byose biranga imibereho ya buri munsi y’abantu mu
gufasha Abanyarwnda gukira indwara y’agahurwe (ethnic alienation) iri mu
moko uko ari atatu, cyane cyane hagati yabatutsi
n’abahutu. Ibyo bintu ni uburere, uburezi, ubugororamubiri,
iyungurabwenge, ubunyangamugayo, ubunyanzu cyangwa ubunyagikari,
ubusabane n’abandi, iyungurabukungu, ikoranabuhanga, ubuhanzi, umuco
n’iyobokamana;
3 Gushyigikira buri gihe abanyarwanda b’amoko atandukanye bafashe
icyemezo cyabo cyo kubakana urugo, kuko bizadufasha kurwanya iriya
ndwara y’agahurwe( alienation) hagati y’amaoko agize igihugu
cyacu
4 Gushyiraho Repubulika y’u Rwanda ya mbere y’Abanyarwanda bose itari
mputu (1960-1994) itari ntutsi (1994 kugeza ubu), no gushyiraho
ibirangantego bya Leta bishya, ibendera rishya ry’igihugu
n’indirimbo nshya yubahiriza igihugu Abanyarwanda bose bibonamo;
5 Gushyiraho amategeko akaze kandi yuzuye ubutabera (atabogamye) maze
Leta ishingiye ku miyoborere myiza y’igihugu igakora ku buryo buri
muturarwanda uwo ari we wese ayubahiriza uko ameze
uyarenzeho agahanwa nta kubembetereza ;
6 Gushyiraho amasomo y’imboneragihugu (civic education/education
civique) mu gihugu cyose kugirango abaturarwanda bose bamenye amategeko
abagenga, kandi ko nta muntu numwe muri bo, niyo yaba ari
umutegetsi runaka, uri hejuru y’amategeko ;
7 Gushyiraho komisiyo yo kwiga kw’iyicwa ry’abantu kubera impamvu za
politiki mu mateka yose y’u Rwanda: ku ngoma ya Cyami ntutsi, Repubulika
mputu ya mbere, Repubulika mputu ya kabiri, na
Repubulika ntutsi ya mbere ari nayo iriho ubu;
8 Gushyiraho Komisiyo yo kuvugisha ukuri kose, uko mu Kinyarwanda bita
ukuri kwambaye ubusa ku mahano yose yabaye mu Rwanda kabone n’iyo ukuri
kwawe kwaba kubangamiye ubwoko bwawe, wowe ubwawe
cyangwa abawe n’inshuti zawe kuko nta ngaruka habe n’imwe
bizakugiraho. Ikigamijwe ni uko ahubwo bizagufasha kubohoka bigaha
n’abaguteze amatwi kubohoka nabo maze ubundi wikubite icyubahiro, witere
umwenda wera uzira ikizinga, utahe uri umunyarwanda mushya wo kubaka u
Rwanda rw’Abanyarwanda bose;
9 Gutoza abanyarwanda kumva ko uburyo bwiza bwo kurwanya ingoma
y’ikinyoma nk’iya FPR Inkotanyi ari ukuvugisha ukuri; ikinyoma
ntikizakurwaho n’ikindi kinyoma, kizakurwaho n’ukuri, umwijima
ntuzakurwaho n’undi mwijima, uzakurwaho n’urumuri, n’umucyo;
ubuhezanguni n’ubutagondwa ntibazakurwaho n’ubundi buhezanguni,
bizakurwaho n’ubworoherane, ubwubahane, ubwizerane, ubwihanganirane
n’ubusabane;
10 Gukoresha ibiganiro-mpaka kuri politiki nyarwanda n’amateka yayo
mabi nta buryarya bujemo, nta kwifata, nta bwoba, nta no kubogama;
11 Gushyira ingufu mu kubahiriza uburenganzira busesuye
bw’Abanyarwanda bose kuko ari bo ngufu z’igihugu, kuko ari bo bukungu
bwa mbere bwacyo;
12 Kwibuka, kubahiriza no gushyingura mu cyubahiro abapfuye bose kuva
mu 1990 kugeza ubu, baba Abatutsi, baba Abahutu n’Abatwa no kwita ku
bacitse kw’icumu bose nta vangurabwoko rijemo
nk’iririho ubungubu. Ibyo bigakorwa mu rwego rwo kuvura ibikomere byo
ku mutima Abanyarwanda babikiriye;
13 Gushyiraho itegeko rigenga amashyaka menshi, ryemerera amashyaka
gukora impuzamashyaka ariko ribuza ko hongera kubaho ishyaka rimwe
rukumbi cyangwa se impuzamashyaka imwe rukumbi mu Rwanda
nk’uko byagenze ku ngoma ya MDR-Parmehutu, iya MRND n’iya FPR
Inkotanyi iriho ubu; kuko aribwo buryo bwiza bwo kurwanya ko hakomeza
kubaho Leta z’igitugu mu Rwanda;
14 Gushyiraho itegeko rigenga amatora atarimo ubujura (adafifitse)
kugirango buri munyarwanda ajye yitorera uwo ashatse cyangwa ishyaka
ashatse nta gahato, hakurikijwe gusa ihiganwa mu
bitekerezo hagati y’amashyaka ya politiki anyuranye ;
15 Kwibutsa amashyaka ya politiki n’abayobozi bayo, uhereye no ku
ryacu bwite, ko umuco wo kwemera ko mw’irushanwa iryo ari ryo ryose
havamo utsinda n’utsindwa, haba mu matora atarimo uburiganya,
haba n’ahandi, ko uwo muco mwiza ari ngombwa muri demokarasi ayo
mashyaka ubwayo avuga ko aharanira ;
16 Gushyira ingufu mu bintu byose byo guteza imbere amajyambere
y’icyaro kuko ari ho abanyarwanda benshi baba no gukora ku buryo ayo
amajyambere y’icyaro aba inkingi y’ubukungu
bw’igihugu(pro-growth area);
17 Gusubiza abantu amasambu n’imitungo yabo bambuwe mu buryo
bw’urugomo rwa Leta ya FPR Inkotanyi bazira gusa ko bahunze, kimwe
n’abatarahunze bayambuwe FPR ikayagabira Abahinde ku ngurane
y’amafaranga bayihaye igihe yateraga iturutse Uganda kuva mu 1990
kugeza mu 1994;
18 Gutega amatwi Abanyarwanda no kumva ibyifuzo byabo akaba ari byo
biba ishingiro ry’ibikorwa bya Leta yabo aho kubategekesha igitugu,
iterabwoba n’agahato kavanze n’inkoni nk’aka FPR
Inkotanyi;
19 Guha abanyarwanda ibyo bakeneye kugirango babashe kwitunga ubwabo
no kwiteza imbere mu buzima bwabo bwa buri munsi; ibyo bakeneye akaba
ari ukubaha amahoro kugirango bagire ituze mu
mitima yabo bityo babashe kwitabira umurimo no guteganya ejo hazaza,
kubaha agaciro n’amahirwe angana muri byose no kubahiriza uburenganzira
bwabo busesuye kuri bo ubwabo, ku masambu yabo,
n’utundi bikorera ku giti cyabo tubatunze;
20 Gushyiraho Komisiyo yo kuzacyura impunzi zose, mu nshingano zayo
ikagira no kwiga ikibazo cy’abana b’abanyarwanda batanye n’ababyeyi babo
mu mashyamba ya Congo n’ahandi bagahindurwa abacakara mu
miryango y’amahanga bityo nabo bakazataha mu rwababyaye ntawe usigaye
inyuma uretse utazabishaka ku bwende bwe;
21 Gusubiza agaciro ururimi rw’igifaransa mu Rwanda kugirango
abarwizemo amashuri yabo bagire ijambo nabo mu gihugu cyabo no kugirango
Abanyarwanda b’impunzi mu bihugu
bitandukanye kw’isi bikoresha urwo rurimi n’abana babo biga muri urwo
rurimi bazatahe iwabo mu Rwanda bisanga, bajye gukorera igihugu cyabo
nta mipaka y’indimi bahuye nayo;
22 Guharanira ifungurwa ry’abanyururu bose bafungiye ibyaha bitiriwe
kubera politiki cyangwa se ubwoko bwabo harimwo n’abafunzwe na Gacaca
yari igamije gusiga icyaha cya jenoside umubare
munini w’abahutu ushoboka kugirango batakaze uburenganzira bwabo
bahabwa n’ubwenegihugu nko kwiyamamariza umwanya w’ubuyobozi runaka mu
gihugu, kuba umukozi wa Leta n’ibindi;
23 Gusesengura bigamije kuzakuraho amategeko yose Leta ya FPR
Inkotanyi yashyizeho agamije inyungu zayo gusa n’iz’ibikoresho byayo
nka IBUKA mu gutoteza abagize ubundi bwoko
bw’abanyarwanda, kubatambamira no kubafungira amayira nkana muri
byose;
24 Gushyiraho ikigega cy’amafaranga cyo gufasha imfubyi n’abacitse
kw’icumu iryo ari ryo ryose, ryaba iry’interahamwe ryaba n’iry’Inkotanyi
aho kugira ikigega cya Leta gifasha igice kimwe
cy’abacitse kw’icumu nkuko bimeze kuva 1994 kugeza ubu;
25 Gusubizaho bourses d’études/scholarship muri Kaminuza z’u Rwanda ku
bana bose badafite ubushobozi bwo kwirihira, kwicumbikira, kwigurira
ibikoresho by’ishuli nka laptop n’izindi ngorane zibuza
abana b’abakene barangije amashuli yisumbuye kujya muri Kaminuza kandi
babyifuzaga;
26 Kwiga amateka y’amazina y’intara (Provinces/ Prefectures) z’u
Rwanda no kuzayasubizaho kuko yakuweho mu buryo bw’igitugu cya FPR
Inkotanyi ba nyirayo aribo Abanyarwanda ntacyo babiziho;
27 Gukora ku buryo hazajyaho itegeko ribuza amashyaka ya politiki
kujya mu mirimo y’ubucuruzi kuko bibangamira bikomeye abakora uwo mwuga
nkuko bimeze ubu mu Rwanda aho FPR Inkotanyi ihombya
abacuruzi bamwe ibabuza gutera imbere noneho ibyo bikoreraga ku giti
cyabo akaba ariyo ibikora ku mugaragaro cyangwa se ikoresheje abo bita
“abashumba”;
28 Gutambamira FPR Inkotanyi muri politiki yayo ishingiye ku kinyoma
n’uburyarya yo kujya gupfurika igihugu cyacu mu Muryango w’Ibihugu by
Iburasirazuba bw’Afurika ( East African Community)
ibeshya ngo nta bibazo izanyemo, ngo ibibazo by’u Rwanda byararangiye
byabonewe ibisubizo, ngo u Rwanda ruri muri Demokarasi kandi atari byo;
29 Gukora ku buryo u Rwanda rujya mu mubare w’ibihugu bigize Urukiko
Mpuzamahanga rukurikirana kandi rugahana ibyaha by’ubwicanyi bw’abantu
benshi n’ibindi byaha byibasira inyoko muntu
(International Criminal Court) kuko bizafasha igihugu cyacu guca umuco
w’ubwicanyi n’umuco wo kudahana;
30 Guharanira ko hajyaho Komisiyo mpuzamahanga yigenga igizwe
n’abahanga kabuhariwe mu gutahura ibyaha by’ubwicanyi bw’abantu benshi
kugirango idusuzumire niba mu Rwanda no muri Congo-DRC
harabereye jenocide ku bahutu yakozwe na FPR-Inkotanyi;
31 Kurema umutwe wa gisilikare utarobanura abana b’Abanyarwanda nk’uko
byari bimeze mu ngabo zose zabayeho kuva u Rwanda rwaremwa.
Bityo rero, kubera izi mpamvu z’ingenzi tuvuze haruguru, ishyaka Parti
Rwandais des Moderes/Moderate Rwanda Party, PRM/MRP-ABASANGIZI rizashyiraho ishami
rya gisilikare rikaba rizitwa:
People Protection Forces/Forces de Protection du Peuple,
PPF/FPP-URUKATSA.
Ibisobanuro by’iri shami ry’URUKATSA bikubiye mu itangazo ryihariye rireba iby’uwo mutwe ubuyobozi bw’iri shyaka buzashyira ahagaragara mu minsi ya vuba.
Nk’uko twabivuze haruguru, uyu mutwe wa gisirikare PPF/FPP-URUKATSA
ntiwatekerejwe kuko turi bagashozantambara y’amasasu. Twawutekereje
kugirango dutegure urubyiruko nyarwanda rw’Abahutu, Abatutsi,
Abatwa mu gukorera hamwe, ikiganza mu kindi, mu Ngabo z’Igihugu
nyakuri.
Urugamba rwacu rw’ibanze ni uguhiganwa mu bitekerezo no mu bikorwa
byatuma u Rwanda ruba urw’Abanyarwanda bose nta vangurabwoko, akarere,
n’irindi vangura iryo ari ryo ryose ryongeye kugarukamo.
Bwana BAMARA, Prosper: Visi- Perezida ushinzwe umutekano
Ikindi kandi turebeye ku baturanyi bacu b’i Burundi turibuka neza
igihe Nyakwigendera Perezida Merchior Ndadaye (umuhutu) yatsindaga
amatora binyuze mu nzira ya demokarasi. Byaragaragaye ko
bitamworoheye kuyobora igihugu gifite ingabo (ntutsi) zitatojwe umuco
w’ubworoherane ari nacyo cyaje kumuviramo kwicwa n’izo ngabo kubera ko
zitari ziteguye guhindura imyumvire ijyanye
n’impinduramatwara ishingiye kuri demokarasi. Niba dushaka kugera ku
mpinduramatwara nyakuri, ni ngombwa rero gutekereza uburyo habaho
igisirikari gihuje amoko yose kandi gikorera
Abanyarwanda bose, kirangwa no kwemera impinduka za politiki
zishingiye ku ngengabitekerezo y’ubworoherane na demokarasi.
Mu gusoza iki gika cy’ingamba z’ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI, twagirango
dutangarize Abanyarwanda bose n’amahanga ko twe twarangije kumenya
umwanzi w’u Rwanda uwo ari we.
Twamaze kumva ko umwanzi w’ u Rwanda atari umuhutu cyangwa se umututsi bitewe n’uri ku butegetsi uwo ari we akabyita undi.
Niyo mpamvu mu mvugo ya politiki y’iri shyaka tutazigera twita undi
munyarwanda uwo ari we wese umwanzi, umubisha, ngo n’uko tutavuga rumwe
muri politiki cyangwa se tudahuje ubwoko.
Twarangije kumenya ko umwanzi nyakuri w’u Rwanda n’Abanyarwanda ari
kariya gahurwe (ethnic alienation) kari hagati y’abatutsi n’abahutu,
ipfunwe, ivangurabwoko, irondakarere, irondakazu, igitugu,
ikinyoma, uburyarya, ubuhendanyi, akarengane, urugomo, ubwibone,
ubujiji, urwango, ubwihimure, ubwicanyi, n’ubusahuzi bw’umutungo
w’igihugu. Ngabo abanzi b’u Rwanda batuma rwisenya ubwarwo
kuva rwabaho kugeza uyu munsi.
Mureke rero dukenyere dukomeze dushakire hamwe uko twafatanya gutsinda
bariya banzi bacu twese, dore ko ari na benshi, maze natwe tugane turi
benshi Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI rigamije gusangiza
Abanyarwanda bose ibyiza by’igihugu cyabo.
VIII. IBIKORWA (actions) BY’ISHYAKA PRM/MRP-ABASANGIZI
Nkuko twigeze kubivuga muri iyi nyandiko, kugirango imigambi
(objectives) ya PRM/MRP-ABASANGIZI isohore, hakenewe ingamba
(Strategies). Izo ngamba nazo kugirango
zigire icyo zitanga gifatika hari ibikorwa (actions) bigomba gukorwa,
bimwe muri byo bikaba ari ibi:
- Guhamagarira
abanyarwanda bose bafite ingengabitekerezo y’ubworoherane (moderatism
philosophy/moderatism ideology) kujya muri politiki nta pfunwe no
kubabwira ko igihe cyabo cyo kuba ari bo bayobora u Rwanda cyageze kuko
intagondwa z’impande zombi zagize igihe cyazo zigipfusha
ubusa zica abenegihugu, zisenya igihugu aho kucyubaka;
- Guhamagara
abahinduye ubwoko nk’uburyo bwo gucungana n’ibihe by’ubuyobozi
bugendera kw’ivanguramoko
no kubahumuriza tubabwira ko nta mpamvu yo guhindura ubwoko kuko
ntawe uzongera kubuzira igihe ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR Inkotanyi
buzaba butakiriho n’igihe aya mahame y’ishyaka
PRM/MRP-ABASANGIZI azashyirwa imbere mu miyoborere y’igihugu;
- Kwereka abanyarwanda bakomoka ku babyeyi badahuje ubwoko (imvange) ko ari abo babyeyi ari
n’ababakomokaho, bose bafite uburenganzira bungana n’ubw’abandi banyarwanda kandi akaba ari ihame ridakuka ;
- Guhuza
Abahutu n’Abatutsi bacitse kw’icumu tubereka ukuntu FPR ibakiniraho
bombi umukino umwe wa
politiki yayo mbi yo kubateranya no kubanganisha urunuka itegeka
abacitse kw’icumu gushinja abahutu ibinyoma muri Gacaca n’ikindi gihe
cyose bikenewe, umututsi ubyanze FPR ikamutoteza ngo ni
igipinga ngo yanze gushyigikira Icyama ;
- Kuganira
n’imiryango mpuzamahanga yadufasha muri gahunda yacu yo kuvura indwara
sosiyete nyarwanda
irwaye z’ivanguramoko, irondakarere, irondakazu, akarengane,
ikinyoma, uburiganya, ubugome, ubwicanyi no gusahura umutungo w’igihugu.
Iyo miryango ni iy’uburenganzira bw’ikiremwamuntu (Human
Rights Organazitions), iyo kurwanya ibintu byo gukorera mu bwiru
(Transparency International), iyo kurwanya ruswa no gusahura umutungo
w’igihugu (Anti-Corruption League), iyo kurwanya kwaya no
gusesagura umutungo w’igihugu (Citizens Against Government Waste)
n’iyo kurwanya ikinyoma no guteza urubwa (Anti-Diffamation League);
- Kujya impaka za politiki mu kinyabupfura abantu batagombye gutukana no gusebanya kuko gutukana no
gusebanya ari ikimenyetso cy’intege nke n’ubuswa bukabije muri politiki;
- Gusobanurira
abayobozi b’ishyaka ryacu, abarwanashyaka bacu n’abandi banyarwanda, ko
umugambi
w’ishyaka iryo ari ryo ryose atari ukujya ku butegetsi gusa. Ni no
kugira byonyine uruhare mu mpaka za politiki zitari iza ngoturwane,
impaka ahubwo zishingiye ku guhiganwa mu bitekerezo
binyuranye kandi byagira icyo byungura igihugu n’abagituye ;
- Gushishikariza
urubyiruko rw’u Rwanda kumenya ibibazo bya poliltiki igihugu cyabo
gifite no kumvisha
abanyarwanda b’ingeri zose (abakristu, abayisilamu, abagakondo,
n’abandi) ko kugira uruhare muri politiki y’igihugu cyabo ari ngombwa
aho guterera iyo ngo bizakorwa n’abandi kuko buri wese
atekereje atyo, ntacyakorwa habe na kimwe;
- Gukoresha ukwemera Imana Abanyarwanda bose bahuriyeho nk’uburyo bwo kubahuza ngo bubake ubumwe bwabo
n’ubw’igihugu cyabo (reba amazina yabo bose arimo Imana);
- Gutegura
inyandiko ihanitse igomba kuba imfashanyigisho yo kuzakoresha mu ngando
zizagenerwa
abayobozi bakuru, abato n’abakada ba FPR Inkotanyi kuko twe nta
gahunda dufite yo kwihimura no guhoora cyangwa se kubata hanze ngo babe
impunzi; gahunda ya politiki yacu ni uguca burundu ibintu
byose byateye kandi na n’ubu bigitera ubuhunzi mu Rwanda;
- Gukora gahunda inoze kandi ihamye y’ibikorwa ishyaka rigomba gukora buri mwaka no kuyubahiriza,
ibyateganyijwe byose bigakorwa nta gisibya;
- Gushyiraho
Radio y’ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI ikitwa IJWI RY’UBWOROHERANE (La voix
de la
tolerance/Tolerance Voice) ; kandi ikazakomeza kubaho igihe cyose
iri shyaka rizaba ririho kugirango ubu butumwa bw’ubworoherane,
ubwubahane, n’ubusabane bukenewe mu banyarwanda buzashinge
imizi mu mitima yabo ;
- Kujya
gusura ikigo cy’imiyoborere myiza cyashinzwe na Nyakubahwa Prezida wa
Tanzania Julius NYERERE
no kwegera abaturanyi bacu ba Tanzania ngo tubahamureho umuti
w’amahoro, ubworoherane, ubwumvikane, ubwizerane n’ubufatanye
nk’abenegihugu kimwe baranzwe buri gihe kandi na n’ubu bakirangwa no
gusenyera umugozi umwe;
- Gusaba
umubonano na Perezida Nelson Mandela akiriho ataratabaruka no kumusaba
ko yaha Abanyarwanda
umugisha w’umwihariko akabaraga urukundo yagiriye igihugu cye
n’abigituye bose, baba abirabura baba n’abazungu, n’ubworoherane,
ubwihanganirane, n’ubwuzuzane yaraze Afurika y’Epfo
igihe yari Perezida w’icyo gihugu kuva 1994 kugeza 1999;
- Kujya
gusura ikigo cyo kuvura sosiyete y’igihugu cy’Afurika y’Epfo ibikomere
bibi ivanguramoko
ryahasize kikaba cyarashinzwe n’umupasitori w’umuzungu Michael
Lapsley wahoze ashinzwe iyobokamana muri ANC (aumonier/chaplain),
abazungu b’ababahezanguni bakaza kumwoherereza ipaki mwiposita
irimo kabutindi y’igisasu ikamuca ibiganza byombi ikamukuramo
n’ijisho;
- Gushyiraho
Komisiyo zishinzwe gushyira mu bikorwa gahunda ya politiki yose
y’Ishyaka
PRM/MRP-ABASANGIZI hakurikijwe uburemere bw’ibibazo u Rwanda rwagize
kandi rugifite muri iki gihe nk’uko urutonde rwazo rugaragara mu gice
cy’iyi nyandiko kivuga ku nzego z’ishyaka;
- Ishyaka
PRM/MRP-ABASANGIZI riramutse rigeze ku ntego yaryo yo kuyobora Leta y’u
Rwanda, kimwe mu
bikorwa by’ibanze riteganya guhita rikora ni ugushyiraho Leta yo
kugangahura igihugu (Nation’s Healing Government) yaba igizwe na
sensibilities politiques zose ziri mu mitima y’abanyarwanda kandi
zirazwi ariko zikirengagizwa. Ziri mu byiciro bitanu bikurikira:
- Abo bita Ingabo z’umwami Kigeli V barahari,
- Abo kwa Kayibanda barahari,
- Abo kwa Habyarimana barahari,
- Abo kwa Kagame barahari,
- Ab’ikiciro cya 5 batari muri biriya bine tumaze kuvuga nabo barahari, ari naho Ishyaka ryacu
PRM/MRP-ABASANGIZI ribarizwa.
Twarabyize rero dusanga guverinoma imwe y’umuntu umwe ariwe
munyarwanda(One People/Un Peuple) w’igihugu kimwe(One Nation/Une Nation)
abanyarwanda bose bakwibonamo bakayishimira, yatanga inzira
nziza mu gukiza u Rwanda ibikomere. Urugero nk’uwagira guverinoma
irimo umuntu wo kwa:
- Kigel V Ndahindurwa wenda waba nk’umwe mu bana cyangwa abuzukuru ba Rwigemera waba ari umuntu
muzima ubifitiye ubushobozi kuberako ari umwami Rudahigwa ari n’Umwami Kigeli batabyaye;
- Umwe mu bana ba Perezida Kayibanda uzwiho ubwitonzi n’ubushobozi ku buryo na se ubwe yasize amugize
umutware w’umuryango ari we Assumpta Kayibanda;
- Murumuna
wa Perezida Habyarimana witwa Dr.Seraphin Bararengana nawe uzwiho
ubwitonzi n’ubushobozi no
kuba yaritaruye ubutegetsi bwa mukuru we ku bushake bwe bukarinda
bumara imyaka 21 we yibereye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare;
- Umuhungu wabo wa Perezida Kagame witwa Cyusa nawe uzi ko ubutegetsi buri mu nzu iwabo ariko
akabigaragazamo ubwitonzi budasanzwe ku buryo n’abantu benshi usanga batamuzi kandi asa na se wabo cyane.
Bwana AKISHULI, Abdallah: Visi-Perezida ushinzwe ihuza-bikorwa
(Executive Vice Chairman)
Leta nk’iyi yaguye, y’ubumwe bw’igihugu nyakuri, irimo sensibilites
politiques zose z’igihugu uko ari eshanu, Leta yo kugangahura igihugu
(Nation’s Healing Government), ikemuye ikibazo Hutu/Tutsi,
ikibazo Kiga/Nduga, n’ikibazo Abega/Abanyiginya.
Leta nk’iyi leta yo kugangahura igihugu yagira uruhare rukomeye mu kuvura ya ndwara y’agahurwe (alienation)
iturimo, cyane cyane hagati y’Abatutsi n’Abahutu, no hagati y’Abakiga n’Abanyaduga.
Nta cyabuza mwene Rwigemera mukuru wa Kigeli V Ndahindurwa
kwicarana na Madamu Assumpta Kayibanda mu nama y’Abamisitiri
bagize Guverinoma imwe kuko azi neza ko nta kibi yabagiriye.
Ntacyabuza Assumpta Kayibanda na Dr. Bararengana kwicara hamwe mu nama
y’abaminisitiri kuko Assumpta Kayibanda azi neza ko Dr. Bararengana nta
ruhare habe na rutoya yagize mu kwica Perezida
Kayibanda.
Ntacyabuza Dr. Bararengana na Cyusa umuhungo wabo wa Perezida Kagame
kwicarana hamwe mu nama y’abagize guverinoma kuko Dr. Bararengana azi
neza ko Cyusa nta ruhare habe na runzinya yagize mu
guhanura indege ya Habyarimana. Uyu muhungu wabo wa Perezida Kagame,
Leta yabo imaze imyaka 19 ariko nta n’umuntu numwe umuzi kubera ko we
yahisemo kwitondera ibintu no gucisha make muri byose no
kutagendera mu bikabyo.
Nta n’ikizabuza umwana wa Rwigemera mukuru wa Kigeli V Ndahindurwa
kwicarana na Cyusa umuhungu wabo wa Perezida Kagame mu nama y’abagize
Guvernema y’u Rwanda kuko azi neza ko ari Kagame, ari
Cyusa , bose b’Abega, nta ruhare bagize mw’itsemba ry’Abanyiginya mu
w’1896 ku Rucuncu n’ahandi mu Rwanda.
Ngiyi Leta izaca inzigo n’inzika mu gihugu.
Ngiyi Leta izaca irondabwoko, irondakarere, n’irondakazu mu gihugu.
Ngiyi Leta izaca ubutegetsi bushingiye ku gitugu, iterabwoba,
akarengane, ubwiru, ikinyoma,urwango, kunyereza abantu, kubica, no
kunyereza umutungo w’igihugu.
Ngiyi Leta izacyura impunzi z’abanyarwanda bose ntihagire utinya
gutaha mu gihugu cye kuko buri wese azaba afite umuhagarariye muri Leta
y’Ubumwe nyakuri, kuko buri wese azaba afite uwo asanga mu
gihugu kandi uhafite ijambo. Ngiyi Leta izaca ibintu byose bitera
ubuhunzi mu Rwanda, ntihagire izindi mpunzi zongera kubaho, abanyarwanda
bose bakabana mu gihugu cyabo mu mahoro no mw’ituze
nk’umuntu umwe (One people/Un Peuple) mu gihugu cyabo kimwe (One
Nation/Une Nation) nkuko Tanzania imeze.
IX. INGINGO ZISOZA
Iri shyaka PRM/MRP-ABASANGIZI turituye
abahutu bose baranzwe
cyangwa se barangwa n’ingengabitekerezo y’ubworoherane(moderatism
philosophy/ideology) bahararaniye mu buzima bwabo ko habaho
ubworoherane, imibanire myiza n’isangira ry’ibyiza by’igihugu hagati
y’abahutu n’abatutsi ndetse abenshi bakahasiga ubuzima bwabo, cyane
cyane abishwe n’interahamwe ku ruhande rumwe n’Inkotanyi ku rundi
ruhande mu 1994 na nyuma y’aho;
Iri shyaka turituye abatutsi bose baranzwe cyangwa se barangwa
n’ingengabitekerezo y’ubworoherane (moderatism philosophy/ideology)
bakaba baraharaniye nabo ko habaho ubworoherane, imibanire myiza
n’isangira ry’ibyiza by’igihugu hagati y’abatutsi n’abahutu ndetse
bamwe muri bo bakicwa ari icyo bazize, cyane cyane abari muri FPR
Inkotanyi bakaza kwicwa kuko banze gushyira mu bikorwa gahunda
ya FPR yo kwica inzirakarengane z’abahutu ku misozi hirya no hino mu
Rwanda kuva mu 1990 kugeza mu 2003;
Iri shyaka turituye ingo z’amoko yombi, abahutu bashakanye
n’abatutusi, n’abatutsi bashakanye n’abahutu kubera urukundo rwabo
rwiyemeje gusenya urukuta nk’urwa Berlin ruri hagati y’ayo moko yombi.
Iri shyaka turituye Abatwa bose kuko nabo ari Abanyarwanda bafite
ubuzare ku gihugu cyabo n’uburenganzira bungana n’ubw’Abahutu
n’Abatutsi.
Iri shyaka turituye abanyarwanda b’imvange ni ukuvuga abavuka ku
babyeyi badahuje ubwoko kuko byagaragaye ko nabo bagiye bagirirwa
akarengane ko kutizerwa n’impande zombi bityo bigatuma bavutswa
uburenganzira bwabo burimo no guhezwa mu mirimo imwe n’imwe y’igihugu.
Twese hamwe nk’abitsamuye, Abahutu, Abatutsi, Abatwa, imvange,
abakiga, abanyanduga, dufitanye isano kuko dusangiye byinshi birimo
ururimi rumwe, umuco umwe, ukwemera Imana kumwe, igihugu
kimwe mu mugabane w’isi umwe w’Afurika, tukaba turi Abanyarwanda,
tukaba turi Abanyafurika. Iri shyaka Parti Rwandais des Moderes/
Moderate Rwanda Party, PRM/MRP-ABASANGIZI rigamije gusangiza
Abanyarwanda bose ibyiza by’igihugu cyabo ni ishyaka ryanyu mwese, ni
ishyaka ryacu twese Abanyarwanda.
X. U M W AN Z U R O
Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI ni
ishyaka riharanira inyungu
z’abanyarwanda bose rititaye ku bwoko bwabo, akarere baturukamo,
indimi bavuga, n’ibindi byagiye bizana amacakubiri mu banyarwanda.
Gahunda yacu ni uguca burundu mu Rwanda, politiki y’ivangurabwoko,
irondakarere, irondakazu, ikinyoma, akarengane, urugomo, urwango,
kunyereza abantu no kubica, no kunyereza umutungo w’igihugu.
Intwaro tuzatsindisha ibi bibi byose ni politiki y’ishyaka ryacu
yubakiye ku ngengabitekerezo y’ubworoherane (moderatism
philosophy/ideology), ubwubahane, n’ ubwihanganirane bibyara ubwizerane,
ubusabane n’ubufatanye nk’abenegihugu bamwe(One people/Un Peuple)
b’igihugu kimwe(One Nation/Une Nation).
Niyo mpamvu ishyaka ryacu twarihaye izina ABASANGIZI kuko rigamije
gusangiza Abanyarwanda bose ibyiza by’igihugu cyabo kugirango babe
wawundi umwe dushaka, dukeneye, ugize igihugu kimwe cyacu
twese, u Rwanda.
Dufitiye Abanyarwanda n’amahanga ubutumwa bwa politiki bufite ireme,
dufite umurongo wa politiki uhamye, utihishahisha, ugorotse kandi
ugororokeye Abanyarwanda bose, abahutu, abatutsi, abatwa,
imvange, tutibagiwe n’abatari abanyarwanda kavukire ariko bafite
ubwenegihugu nyarwanda.
Ishyaka ryacu rifite gahunda ya politiki inoze hamwe n’inzego zaryo,
n’uburyo Leta yo kugangahura igihugu (Nation’s Healing Government)
yashyirwaho n’uko yakora. Dufite ubushobozi, ubumenyi,
n’inararibonye mu byerekeranye n’ibibazo by’u Rwanda, Afurika n’andi
mahanga. Kuburyo dufite guha u Rwanda ikindi cyerekezo gitandukanye neza
neza n’inzira mbi FPR Inkotanyi yaroshyemo u Rwanda
n’Abanyarwanda kuva mu w’i 1994 kugeza ubu, nkuko twabigaragarije buri
wese muri iyi nyandiko y’amahame shingiro ya politiki y’ishyaka PARTI
RWANDAIS DES MODERES/MODERATE RWANDA PARTY-ABASANGIZI,
ishyaka rigamije gusangiza Abanyarwanda bose ibyiza by’igihugu cyabo.
Bikorewe i Savannah, Georgia, Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika
Ku Cyumweru, taliki ya 10 / 03 / 2013
Perezida w’ishyaka: Dr. Gasana, Anastase
(Sé)
Tel : 0019198186405
Visi-Perezida ushinzwe Umutekano: Bamara,
Prosper
(Sé)
Tel : 00221774589317
Skype : sabizeze0
Visi-Perezida ushinzwe ihuza-bikorwa (Executive Vice Chairman): Akishuli, Abdallah
(Sé)
Tel: 00262639030023
Skype: abdallah.akishuli
Niba mwifuza kutwandikira mugira icyo mutubaza, mutwungura, cyangwa
mushaka kuza muri iri shyaka, mwohereza ubutumwa bwanyu kuri:
mrp.abasangizi@yahoo.com