Pages

Saturday, March 3, 2012

RWANDA:Kuri Padiri Thomas Ndahimana(ibikurikira)


 
Muvandimwe nongeye kugusuhuza nkwifuriza amahoro y‘ Imana.Nkuko nabikubwiye ubushize, ngiye kugirana nawe ikiganiro kigizwe n‘ ibice bine:
 
-Ukuri ku Rubanza rwa Padiri Nturiye Edouard alias Simba;
-Impamvu kwemera Gacaca atari icyaha,n’impamvu inama ugira Perezida w‘ u Rwanda Paul Kagame ukwiye kuzihindura;
-Amateka ya Nyundo uko nayabyemo kuva ku ngoma y’Ababiligi kugeza kuri jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994;
-Ijoramateka ku nyandko zimwe zanditswe ku Mateka y’u Rwanda.
 
1.Ukuri ku Rubanza rwa Padiri Nturiye Edouard alias Simba
 
Mu gutangIra sinirirwa ngaruka ku Rubanza Padiri Simba na Padiri Kayiranga baciriwe ku Kibuye bagacirwa igihano cy’urupfu hanyuma Urukiko rw’Ubujurire rwa Ruhengeri rukabarekura,kuko rwabaye impitagihe,uretse ko ntigeze numva ukuntu iyo ntera iri hagati y’igihano cy’urupfu no kurekurwa burundu abacamanza ba Ruhengeri bayiremye nta bisobanuro bishingiye ku kwicwa kw’itegeko cyangwa se kwa procedure,bakihutira gushingira ku ngingo yatanzwe n’abapadiri ntavuze amazina, bagiye gushinjura abo bagenzi babo mu Ruhengeri,bemeza ngo „nta muntu wihaye Imana wagize uruhare muri jenoside“,abacamanza bakongeraho ngo naho abatangabuhamya ba mbere ni abantu babifitemo inyungu zabo bwite aliko ntibavuge izo nyungu izo ari zo.Ubwo se ko nabonye warishimiye imikirize y’Urubanza mu Ruhengeri usanga iyo ngingo ariyo? donc ari „ veritas info ko nta muntu wihaye IMANA wagize uruhare muri Jenoside? Ndagusaba ngo uzansubize iki kibazo.
                                    
 
Honorables Elie Ngirabakunzi na Murashi Izaie
Mbere y‘ uko unsubiza icyo kibazo aliko ndagira ngo nkubwire ukuri ku rubanza rwaciwe n’Inkiko Gacaca z’Imirenge ya Kimironko na Nyurugunga zatumwe gukorera ku Nyundo.Nkuko ubizi kandi byemerwa n‘ ISI YOSE Jenoside ni cyaha kidasaza. Aliko rero Itegeko Ngenga rigena imiterere n’imikorere y’Inkiko Gacaca rivuga ko iyo umuntu ukurikiranyweho icyaha cya jenoside yakatiwe n’inkiko zisanzwe adakurikiranwa n’Inkiko Gacaca,keretse iyo hari ingingo nshya,cyangwa se iyo ashinjwa n’abo bafatanyije icyaha.Aha rero Padiri Nturiye yabwiye Urukiko ko yakatiwe burundu n‘ inkiko zisanzwe,aliko mu mpaka zavutse kubera abatangabuhamya Urukiko rwasanze hari ingingo nshya ;muzo nibuka harimo gutegura jenoside, gushishikariza gukora jenoside.Ikindi kandi hariho abanyururu benshi bireze bemera icyaha bigaragaje basaba gushinja Padiri Simba. Ibi ni „ veritas info „kuri „procedure“ y’urubanza.
 
Tugiye rero ku miburanishirize y’Urubanza, nsanga ntakubwira ido n’ido uko urubanza rwagenze ,kuko ni urubanza rwabaye rurerure cyane rwagiye rumara muri buri cyiciro amasaha atari munsi y’atanu. Byongeye kandi si nacyo cyangombwa cyane kuko nabonye mu nyandiko icyo uvuga ari uko yarenganye biturutse kuri jyewe nshaka inyungu zanjye bwite nkuko Urukiko rw‘ Ubujurire rwa Ruhengeri rwabivuze.Urukiko rwa Ruhengeri ntirwasobanuye izo nyungu nari nkurikiranye izo ari zo aliko wowe uvuga ko nabitewe n’umujinya no gukurikirana umutungo. Iby’umujinya byo tubyihorere kuko nawe wishyize mu mwanya wanjye wawugira, aliko rero niba ushaka kuvuga ko nashatse kwihorera kuri Simba uraza gusanga ntaho bihuriye kuko mubyo nza kukwereka urabona aho ukuri guherereye, bikugaragarire ko bitagize aho bihuriye no kwihorera. Naho iby‘ imitungo byo, wowe ubwawe urivugira mu nyandiko yawe ko Padiri nta mitungo afite, kandi rero uzongere ubaze neza nta mitungo nigeze ndega Padiri Nturiye, ikindi kandi mw’Itegeko icyaha cy‘ubwicanyi n’iyangizwa ry’imitungo ntibiburanirwa hamwe.Imitungo iburanirwa muri Gacaca y’Akagali naho urubanza rw‘ ubwicanyi ruhera ku rwego rw’umurenge.
 
Kugirango nkwereke ko mu buhamya natanze kuri Padiri SIMBA yewe n’ubw’abandi bamutanzeho nta karengane kabaye,ndagirango tuganire ku ngingo zikurikira:
 
1-Padiri Nturiye yari ku NYUNDO mu iseminari kuva 1985 kugeza Mata 1994 ari Padiri Mukuru w’iryo Shuli. Iyo ni „veritas info“.
 
2-Jyewe n’umuryango wanjye twari dutuye hariya hafi ya Seminari kandi mu ntambara kuva Gashyantare 1991 iyo twaterwaga batwita ibyitso by‘ Inkotanyi twahungiraga mu Iseminari , Padiri Nturiye akatwakira. No ku italiki ya 07/04/1994 ni uko byagenze.Bivuze rero ko ubwicanyi bwa Jenoside bwatangiye turi mu rugo rwa Padiri NTURIYE. Ibi nabyo ni „veritas Info“.
 
3-Wowe,ndumva ntibeshya mu bantu twari kumwe ba bapadiri ,abafaratiri cg abalimu bandi ntiwarimo.Uwo munsi hari abapadiri benshi bari bamaze iminsi munama y’abapadiri bose ba diyosezi ya Nyundo, Inama bari bakunze kwita rukokoma.Muribo hari abari bacumbitse aho mu Iseminari. Mubo nibuka hari Padiri Adrien Nzanana nawe ukomoka hamwe na Padiri Nturiye muri Paroisse ya Nyange hariya hahiritswe Kiliziya muri Jenoside,hahoze ari Komini Kivumu,hari Padiri Ntiyamira Prosper, Padiri Bajyambere Martin,Padiri Gashema ,Padiri Karanganwa Straton, Padiri Mutabazi Denis Padiri Tuyishime Jean B. Abandi bari bacumbitse haruguru ku musozi kwa Musenyeri ,abandi bari baraye batashye muri za paroisse bakoragamo,kuko inama yari yarangiye kuwa 06/04/1994. Ibyo ari byo byose wowe ntiwari ku Nyundo,ushobora kuba wari i Cyangugu cg mu Nyakibanda.Kuba utari ku Nyundo nabyo ni „veritas info“.
 
4-Mu by’ukuri rero turumvikana ko kubera ko utari ku Nyundo aho SIMBA nanjye twari turi,uko nitwaye n’uko we yitwaye,ibyatubayeho n’ibyabaye hagati yanjye nawe ntubizi by’imvaho; yewe uretse we nanjye n’Imana yaje kubigaragaza ku buryo nza kukwereka ,ibyabaye hagati yanjye nawe ntawubizi mubo twari kumwe bakiriho.Uko wamenye amakuru y’ibyabereye ku Nyundo sinkuzi aliko ibyo ari byo byose ni inkuru mbarirano kandi baca umugani ngo inkuru mbarirano iratuba.Iki nacyo ni „veritas info“.
 
5-Ikindi kandi,Imanza za Gacaca zo ku Nyundo ziba, nabwo nzi neza ko utari uhari,haba ku rwego rwa mbere,haba mu bujurire.Aha naho ibyo uvuga sinzi uwabikubwiye,ibyo ari byo byose ni inkuru mbarirano.Iki nacyo ni „veritas info“.Bikaba bigaragara ko utakoze ubushakashatsi ngo ubone kugera kuri „VERITAS INFO“.Aha ndumva wajyaga kubaza Padiri Simba,ukabaza Jyewe,ukabaza abacamanza ba GACACA baruciye,cg se Urwego rukuriye Gacaca mu Gihugu,ukabaza abantu banyuranye bakurikiranye urwo Rubanza bahibereye,ugasesengura ukabona umwanzuro wegereye „veritasinfo“.Naho ubundi,umbabarire,ndasanga warahushije intego yawe ya „veritas info“ ku byo wise akarengane Padiri Nturiye yagiriwe.
 
6-Mubyo nashinje Padiri Nturiye rero niboneye n‘ amaso yanjye harimo uruhare rwe ,by’umwihariko,mu rupfu rwa mugenzi we, Padiri Adrien Nzanana.Maze rero dore uko byagenze: Interahamwe zagabye igitero cya mbere mu iseminari kuwa 07/04/1994 ku gicamunsi.Abari aho twese twakwiriye imishwaro, tugana ubwihisho. Jye nirukiye muri étage hariya hahoze haba abapadiri bera hejuru y’icyikoni cy’abanyeshuli. Icyumba ninjiyemo nagihuriyemo na Padiri SIMBA, Padiri NZANANA, professeur Rugwizangoga bitaga Rutaburishema. Padiri Nzanana na Rutaburishema bari bafite imihoro mu ntoki. Ni uko Padiri Simba abarebana agasuzuguro, maze arabwira ati:“ nimuzane iyo mihoro, ibyanyu byarangiye!“ Abonye ntacyo bamushubje arakomeza abahata amagambo y‘iterabwoba avuga ko bikoza ubusa akabo kashobotse iyo mihoro ntacyo ishobora kubamarira. Akomeje atyo rero Padiri Nzanana yagize ubwoba arasohoka,ako kanya akimara gufunga urugi rw’icyumba twarimo yahubiranye n’igihiriri cy‘ interahamwe zadushakishaga,zimwicira aho mu kirongozi(corridor), tubyumva.Ubwo kandi Padiri Simba niko yakomezaga kugerageza gufungura urugi nanjye nkamufata nkamukomeza kuko urumva nawe iyo ajya gufungura uko byari kutugendekera. Kuri ubwo buhamya namutanzeho imbere y’Urukiko Gacaca,Padiri Nturiye yemeye ko twari kumwe mu cyumba, aliko avuga ko Padiri Nzanana tutari kumwe ko yari mu kindi cyumba kirebana n’icyo twarimo,akaba arinaho interahamwe zamwiciye.
 
Iyo mvugo ye ntiyamuhiriye kuko nyuma yaho Urukiko rwa Kimironko rwakoreraga ku Nyundo ,rwahamagaje Padiri Ntiyamira Prosper, wari wahejwe amaze gusaba gushinjura mugenzi we Nturiye.Ubwo Urukiko rwaramubajije, amaze kurahira,ruti urashinja cyangwa urashinjura? Ati ndashinjura. Urukiko ruti none Padiri Nturiye mwari mwihishe hamwe? Ati oya aliko nari mu iseminali. Urukiko ruti none ko wari mu iseminari watubwira aho Padiri Nzanana yiciwe, niba ari mu cyumba cyangwa ari muri corridor? Padiri Ntiyamira ati yiciwe muri corridor.Imbaga y’abantu bose bari aho bariyamirira kuko bari bumvise ibyari byavuzwe mbere nanjye na Padiri Nturiye.Nawe urumva ko urubanza rwiciye,ni byo nakubwiye haruguru nti ibyabaye hagati yanjye na Nturiye byagaragajwe n‘ Imana. Ngiyo rero ahubwo „VERITAS“.
 
Ikindi cyagonze Padiri Nturiye, ni ukuntu yahunze ikigo yayoboraga akaduta aho mu kaga akisangira interahamwe,agakorana nazo.Uti byagene bite? Ubwo Interahamwe , muri icyo gitero cya mbere zishemo Padiri Nzanana Adrien na Padiri Twagirayezu Déo zasanze yihagarariye imbere y‘ icyumba cye,zahise zihabwa „commandement“ yo gusubira inyuma ziragenda.Zimaze kugenda haje aba „gendarmes“baca aho mubirongozi bagenda bahamagara ngo abatwumva mwese nimusohoke tugiye kubarinda ntawongera kubicamo.Twararungurutse dusanga ni aba „gendarmes“,kandi twumva hanze aho hafi hari ituze,noneho twese tuva mu bwihisho,dusanga abaduhamagaraga.          Aba „gendarmes“ baratubwiye ngo nitujye mu rusengero ruto ruri muri etage baturindiremo.Abana, abakobwa n’abagore binjiye bose muri rusengero aliko abenshi mu bagabo twagumye hanze duhagarara muri etage hafi y’urusengero. Twakomeje kuganira twibaza ibyo bintu ibyaribyo ,impamvu interahamwe noneho zaduteye aho mw’iseminari ubundi zajyaga zibitinya,twibaza igituma haje abo ba“gendarmes“ bakatubwira ngo duteranire hamwe barangiza bakigendera, tukibaza uwabahuruje,tukibaza impamvu noneho interahamwe zaje zica n’abapadiri zitajyaga zibatinyuka, tukibaza icyateye impanuka y’indege ya perezida Habyarimana,tukibaza niba interahamwe ziribugaruke mw’ijoro cyangwa niba zizagaruka   bukeye,tukibaza icyo turibukore noneho bamwe bati twitegure kwirwanaho, abandi bati tujye ku Nyundo ruguru kwa Musenyeri dusange yo abandi twigire hamwe icyo gukora.
 
Hagati aho nagiye kuri telefoni mpamagara Padiri Ntagara ku Gisenyi ,mubaza amakuru yaho arambwira ati byacitse,nti ese ntaburyo watabaza Kigali muri Minuar uciye muri Nonce apostolique cyangwa izindi ambassade? Padiri Ntagara yaranshubije ati ibintu birakomeye uko biboneka sicyo kimwe na mbere ,ati namenye ko ba Padiri b’i Rambura,Kageyo na ba Antoine bombi bishwe mu gitondo .Sinashoboye kumusezeraho kuko muri telefoni haje mo amajwi yandi y’abantu babwirana amakuru,numva umuntu w’i Gisenyi abwira uw’i Kigali ngo ibintu birashyushye ku Gisenyi ngo Coloneli Nsengiyumva Anatole yakoresheje inama muri gare ya Gisenyi arababwira ngo bagomba gushakira umusego ,umubyeyi wivuganywe n’Inyenzi.Uwo ku Gisenyi agaseka cyane,ati rero kuva ubwo twatangiye guhiga Inyenzi,ati twatangiriye kuri perefe w’Inyenzi witwa Semucyo,turamwivugana.Maze kumva ibyo nagize ubwoba nsanga ibyo Padiri Ntagara yambwiraga ari ukuri,telefoni nyikubita hasi niruka nsanga abandi kubabwira ko ibintu bitoroshye.Icyo gihe bwari bugorobye.
 
Muri ako kagoroba hari imbeho,uretse ko kubera ibihe twarimo jye nta mbeho numvaga,kandi niyo nyumva ntaho nari gushakira icyo kwifubika. Ni uko Padiri Nturiye alias Simba aratubwira ati ndumva nkonje ngiye gushaka icyo kwifubika.Ubwo yerekeje inzira yaho yarafite icyumba yararagamo ,aho kiba urahazi ni hariya hakurya hafi y’uburaro bw’abanyeshuli,hakaba atari hafi yaho twari turi.Nkuko ubyibuka aho twari turi ni igice kibamo etage y‘ amacumbi y‘ aba professeur b’abapadiri,aho abanyeshuri barira,n‘aho basengera.Hagati yaho ngaho naho Padiri Mukuru w’iseminari yabaga hamwe n’uburaro bw‘ abanyeshuri ngereranyije hari nka metero magana ane kandi hakaba hahana urubibi n’igiturage cy’ahitwa ku Runande hariya hari hatuye Député Ngaruye,se wa Député Tuyishime Brigitte. Ubwo twe twagumye aho tukiri mu gihirahiro,hashize nk’iminota mirongo itatu interahamwe ziradutera zizanye na Padiri NTURIYE. Tukizibona twakwiriye imishwaro,nazo zari zatubonye ariko aho kudukurikira,zaboneje mu Rusengero ahari abana, abakobwa abagore n’abagabo twari kumwe bakirukirayo.Interahamwe zabirayemo zirabatemagura mu minota mike zirakinjura zisubira iyo zavuye.
 
Mu kanya nkako guhumbya,interahamwe zirangije gutema no kwararika zigiye, twumva aba“gendarmes“ bagarutse gukina wa mukino wabo,baraduhamagara ngo nidusohoke tuze baturinde ntawongera kutwica.Kuko ntawe uburana n’umuhamba twavuye aho twitwaga ngo turihishe,twabanje kureba mu Rusengero dusanga ishyano ryaguye.Jye nasanze abana banjye   bane uko ubazi batemwe bose byarangiye, umugore wanjye bari bamutemye mu nsina y‘ ugutwi ariko akiri muzima.Mwalimu wawe Alfred nawe bari bamutemye amaboko, aliko akivuga ni nawe watubwiye amazina y’interahamwe zimwe twari tuzi zabatemye.Ubwo abo ba „gendarmes“bari bafite imodoka batangira gudutunda batujyana ruguru kwa Musenyeri,yewe n’izo nkomere zacu barahazidusangisha.Iryo joro ryose,twaraririye inkomere zacu, ababikira ba baganga bakoranaga n’umugore wanjye hariya kuri maternité,uzi ko umugore wanjye yari umuganga, bagerageza uko bashoboye ngo bazirokore ,ariko zimwe ziraducika,harimo na mwalimu wawe Alfred Nsengiyumva.Umugore wanjye we bwakeye ameze neza,hasigaye igikomere kiboneka ko kizakira. Mu gitondo nka satatu abari hanze badutumyeho bati abashoboye nimusohoke.Tugeze hanze MYR kalibushi yaratubwiye ati mwitegure gupfa ibintu bimeze nabi ,amakuru ava hanze aratubwira ko tugiye guterwa,ati aliko ntimutege amajosi, mupfe murwana ntihazabura n’uwo kubara inkuru.Yaratubwiye ati jyeweho ndaguma mu biro byanjye ,aliko mwese n’abandi baza kuduhungiraho mujye mu Kiliziya nini mwifungirane ababatera murwane nabo,mubabuza gufungura inzugi.
 
Uretse abihaye Imana n’abakozi hari kandi abaturage benshi b’impunzi,abatutsi bavuye mu Bigogwe bari bamaze umwaka ku Nyundo,hari n‘abatutsi baturutse muri Rubavu.Twari rero abantu benshi cyane twashoboraga kwirwanaho.Ubwo twese twinjiye muri Kiliziya Nkuru(Cathédrale),inkomere zacu tuzishyira inyuma hariya mu cyumba abapadiri bajya gusoma misa bambarira(sacristie),dufunga inzugi zigana hanze zose.Hariho aliko abasigaye hanze mu gikari kwa Musenyeri, nabo bafunga inzugi zigana hanze. Mbere yaho aliko abakuru b’interahamwe babanje kuza batwara abanyamahanga bose n’Abihaye Imana b’abanyrwanda baba mu miryango y’abanyamahanga.Musenyeri Kalibushi nawe baramutwaye,bamujyana mu irimbi ryo ku Gisenyi biciragamo abatutsi,batangiye kumucuza Coloneli Nsengiyumva araza arababuza, atwara Musenyeri Kalibushi muri Hotel Meridien.
 
Mbere yo gutwara Musenyeri ,izo nterahamwe zabanje kutuzungurakamo zireba uko tungana,zidutuka ,zitunnyega,zitwaka amafaranga,zirangije ziragenda,umusirikare umwe witwa Eugène arasa mu kirere,atanga signal yo kudutera.Interehamwe uruhuri zahise zitera, zisanga inzugi zose zifunze.Zamaze umwanya zirwana no gufungura ,amaherezo zishobora gufungura urugi runini rwa Cathedrale. Zagerageje kwinjira zisanga twazibambiye tuzakiriza amabuye n’amacupa n’amategura twaritwarunze byinshi cyane.Twari dufite avantage kurizo, kuko umuryango wari umwe kandi ari muto kurizo zari uruhuri, kandi ziri ahazamuka, twe turi ahirengeye.Abari mu gikari nabo bari ahirengeye kandi bo barebana banavugana nazo.Zikabwira MYR Hategeka ,Igisonga cya MYR Kalibushi, ngo nawe koko MYR uradutera amabuye, kandi uri umubyeyi wacu! Ngo rwose waturetse tukaza tukabaramutsa! Natwe zikaduhamagara ngo nimufungure tujye kubahisha! Ni uko twarwanye nazo umunsi wose bigeza nimugoroba zananiwe kutwinjirana.Zibonye tumaze kwica imwe muri zo tuyambuye imbunda ya kalachnikov zirahomboka ziragenda,zijya gushaka renfort.
 
Bukeye bwaho,taliki ya 9, mu gitondo cya kare zagabye ikindi gitero zifite imbunda na grenades byinshi ,zahuruje izo mu Bushiru, Ramba , Ruhengeri n‘ i Kigali, ku buryo abari hanze babibonaga baratubwiye bati uriya Musozi wa NYUNDO wari wuzuye abantu ku buryo byasaga   n’ishyamba bahateye.Twarongeye turwana nazo ,zimwe zanuriye zishaka gusambura ngo zice mu gisenge ,izindi zifite amafuni zihinga amatafari ari hafi y’ibizingiti by’inzugi, aliko birazinanira.Bigeze nyuma ya sasita zimwe zashoboye kwinjira mu gikari zihica abariyo batashoboye kuduhungiraho,zihavuye zashoboye kwinjira muri sacristie zitwicira inkomere twari twahashyize,harimo n’umugore wanjye. Bugorobye,interahamwe zarongeye zirahomboka ziragenda,zisimburwa n’aba „gendarmes“ benshi cyane,na perefe wa Gisenyi ngo baje kuduhumuriza! Kuduhumuriza nawe uramva kari agakino ko kuza kutuneka ngo bamenye abapfuye n’abasigaye bamenye uko bakomeza gahunda yabo kutumara.
 
Nyuma y’iminsi ibiri batubwira ibyo, natwe ntitwari tukibyemera kuko twari tumaze gupfusha abantu batagira ingano.Mvuze gusa abapadiri kuko aribo uzi, twari tumaze gupfusha icumi bose.Uretse babandi babiri b‘ikubitiro bo mw’iseminari nakubwiye mbere, haje kwiyongeraho umunani, aribo: Padiri Herman Mwambali, Edouard Gakwandi,Clément Kanyabusozo,Ferdinand Karekezi,Callixte Kalisa,Aloys Nzaramba,Silas Gasake na Gashema.Ubwo simvuze ababikira,abana b’impinja abakobwa b’inkumi ,abasore, abagabo ,abasaza n’abakecuru bamwe bari banashaje cyane; hanyuma ngo baraduhumuriza! Ahubwo kwari ukuduhuma amaso nyabuna! Ubwo muri iryo girwahumure twashoboye kwegeranya abantu bacu bapfuye bari aho mu gikari, hanze no mu mazu ,aliko kubashyingura urabyumva ko byari ibadashoboka. Twaraye aho muri ako kaga,bukeye interahamwe ntizagaruka ahubwo haza abasilikare bakuru barimo uwitwa Bizumuremyi alias Rutuku, aba“gendarmes“ bayobowe n’umukuru wabo Major Biganiro,na Perefe wa Gisenyi Banyurwabuke.Baraje bongera kutubwira ngo ntawongera kudutera kandi bagiye guhungisha abihaye Imana barokotse bashobore kubona ibyangombwa bizatuma bashobora kujya i Burayi. Kubera ko nari navunitse cyane, abapadiri bansabiye umu“gendarme umwe wari uziranye na Padiri Kashyengo nawe wari wakomeretse.
 
Uwo mu „gendarme“ yabanje kwanga ,aliko agezeho aravuga ati ngwino tugende,ntazabazwa amaraso yawe,ati aliko sinzi ko urenga barrières ziri hariya.Tugeze mu nzira kuri barrière nagize Imana,controle ikorwa n’umu „gendarme „ washatse kunkura mu modoka,aliko abonye ndashobora guhaguruka,yongera izina ryanjye kuri liste y’abihayimana.Turagenda turenga barrières zose tugera muri Hotel Meridien ku Gisenyi ,aho MYR Kalibushi yari ari hamwe na Padiri Dominiko wari wamanukanywe n‘ interahamwe kubera Padiri Simba . Twaje kumenya ko Padiri Simba yatumye interahamwe mu gitondo 8/4/1994 zijya kumukura aho twari twazamukanye ku Nyundo zimusubiza mu Iseminari aho mu cyumba cye ahambira ibintu bye byose zimujyana ku Gisenyi. Ibi byose nabikubwiye atari gushaka kurondogora ahubwo kwari ukugirango nshobore kukumvisha ibya Padiri Simba wari Padiri Mukuru wa Seminari, wabarizwaga mu byegera bya Myr Kalibushi,wari ufite inshingano zikomeye mu gihe cy’amahoro,utarahigwaga n’interahamwe,agahunga abamuhungiyeho,agahunga kuri shebuja wamwizeye,agasanga abicanyi agakorana nabo ku Nyundo,yarangiza ibyaho akajya i NYANGE iwabo yagerayo kiliziya yaho ikarimburwa,irimbukanye abatutsi 2000 bari bayihungiyemo.
 
Nguwo Padiri Simba ukuriza ngo ararengana.Ngarutse rero ku bye,uribuka ko nari nakubwiye haruguru ko yadusize avuga ngo agiye gushaka icyo kwifubika, akagenda agiye agakorana ku mugaragaro n’interahamwe,akaziyobora neza aho abantu benshi bacu bari barundanyijwe yarangiza akisubirirayo,bwacya agakomeza akazi ko kuyobora interahamwe. Ibyo nkubwira byose byamenyekaniye muri GACACA,bihamijwe n’abanyururu,twahuriye aho muri Gacaca.Abanyururu muri Gacaca bashinje Padiri Simba ,we amaze kubeshya Urukiko Gacaca ko yagiye gushaka icyo kwfubika,hanyuma akagira ubwoba akihisha muri toilettes bugacya,bwamara gucya akadusanga ku Nyundo,tukirwanaho dutera amabuye interahamwe,aliko ntarenze aho avuga uko twagiye ku Gisenyi tutari kumwe nawe.Ukuri kurimo ni uko mu gitondo 8/4/1994? Yagiye agafata imodoka ye akazamuka ku Nyundo ayoboye interahamwe gushaka Padiri Dominiko NGIRABANYIGINYA,hanyuma akamukana n’interahamwe akagumana nazo,agakorana nazo.Mu nshamke rero abanyururu bashinje Padiri Simba ibi bikurikira:
 
-Kujya mu nama muri MAHOKO;
-Gucumbika kwa Mwalimu Mwambutsa kuva 8/4/1944 kugeza agiye i NYANGE;
-gusomera misa interahamwe kuri Sanzare buri gitondo;         
-Kujya ku Gisenyi mu irimbi ajyanye n’interahamwe zigiye kwica MYR KALIBUSHI;
-Kwimikwa n’interahamwe zikamwambika imyenda y’abasenyeri zikamugira MYR w’umuhutu wa Nyundo.
 
Ibi byose Padiri Simba ntiyigeze abyiregura ku buryo bufatika.Ahubwo bimwe yagendaga abyemera,urugero nibuka yemeye ko yabaga kwa Mwambutsa, akahava ajya i Nyange ngo Kiliziya igatembazwa bari mu munsi mukuru banywa inzoga.
 
Ikindi nibuka cyamugonze, Inyangamugayo ya Gacaca yamubajije ibibazo bibiri mu bujurire,hamwe abura icyo asubiza, ahandi arabyiyemerera:
 
-Ubwa mbere yaramubajije ati uko ubyibuka,hagati y’igihe jenoside yatangiriye n’igihe yarangiriye, waherukaga kubonana na Mryr Kalibushi ryari? Padiri yarashubije ati numva naraherukaga kumubona mbere y‘ uko ubwicanyi bwa jenoside butangira nkongera kumubona duhungutse tuvuye Zayire.Umucamanza ati none se nk’umuntu wari mu byegera bya MYR Kalibushi wari ugufitiye icyizere,kandi ukaba utarahigwaga,kandi we akaba yarahigwaga ,wumva nta buhemu bukubarwaho? Padiri yabuze icyo asubiza araceceka.
 
-Ubwa kabiri yarasubiriye aramubaza ati abo bapadiri bagenzi bawe bapfuye,ko mwari musangiye ibanga ry’ubusaserdoti kandi mwarabanye,hari n’umwe watubwira ,mu kuri, waba wari wasomera misa? Padiri yavugishije ukuri ati ndumva ntawe.
 
Uko mbyibuka ,kandi si inkuru mbarirano,ibi bibazo ni byo byapfundikiye urubanza mu bujurire,hanyuma Urukiko ruriherera ,nyuma yo kwiherera rumumenyesha ko rwafashe icyemezo cyo ku gumishaho icyemezo cya mbere c’igihano cyo kumufunga burundu.
 
Ngibyo iby’urubanza rwa Padiri NTURIYE alias SIMBA.Uko rwaburanywe n’uko rwaciwe bikaba byarakurikije Itegeko rishyiraho kandi rigena imikorerere y’Inkiko Gacaca.
Nkaba ngirango nsoze iyi Nkuru ngusaba kuyisoma witonze, warangiza ukayikorera isesengura uyigereranya n’ibyo wumvise mbere,hanyuma ugasubira ku mwanzuro wa mbere wo kuvuga ko Padiri afunze arengana,kandi biturutse kuri jyewe.Ndangije nongera kugusaba gushishoza ukareka inkuru mbarirano zaguteye kubogama.
Ubutaha nzagusobanurira igituma kwemera Gacaca atari icyaha gikomeye habe na gato.
 
Ngusezeyeho nkwifuriza amahoro y’IMANA.
Murashi Isaie

2 comments: