Pages

Wednesday, January 4, 2012

RWANDA:Nyagisozi: Abaturage barinubira ko “bakubitwa n’abayobozi”

by Rwanda Rwiza on Wednesday, 4 January 2012 at 18:14


Abaturage bo mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza barinubira icyo bita ibihano bidakwiriye bahabwa na bamwe mu bayobozi; aho usanga ngo bamwe bakubitwa bikagera n’aho bibaviramo gukomereka.
Kuri ubu, abantu batatu bavuga ko bakomerekejwe n’umuyobozi w’akagari kamwe ko muri uyu murenge bavuga ko barenganye ku buryo bukomeye.
Aba baturage bavuga ko bakubiswe n’Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’abaturage mu kagari ka Kabilizi, Cassien Rukundo ariko uyu we arabihakana.
Aba baturage, barimo n’umwana w’imyaka 15, bashinja uyu muyobozi “kubahohotera”. Uyu mwana witwa Muragijimana afite uruguma ku gice cy’iburyo cy’ijisho, harabyimbaganye kandi ijisho naryo risa nk’irifunganye.
“Ni umuyobozi [w’akagari] wankubise. Yari afite urukoni runini arazamura arunkubita mu misaya, hano ubona habyimbaganye”, niko Muragijimana avuga.
Thacienne Mukagatare, umukecuru w’imyaka 70 y’amavuko utuye mu kagari ka Kabilizi ni nyirakuru wa Muragijimana. Iruhande rw’umwuzukuru we, afite amarira menshi ashoka akarenga ku munwa kandi ijwi rye rinyuzamo ntiryumvikane kubera ikiniga, uyu mukecuru avuga ko uwamukubitiye umwuzukuru “yamupfakaje”.
“[uwo muyobozi] anyicira umwana ubu se si urubyiruko rw’ejo? Ubu se abo bategetsi arabazi ? Icyo gitero se yakijyagamo yari akizi ? Nimundebere uyu mwana mumbwire ikintu uyu mwana azira.
“ Ubu nagujije ibihumbi icumi [ngo muvuze] kandi nibo bamfashaga, none se ibyo bihumbi icumi nzabikurahe bankubita kuriya mu gihe bandengeye ? barangiza ngo ni njye i Kigali [kurega], hari impamba bampaye se ?”, niko Mukagatare avuga, mu mvugo yuzuyemo amarira menshi cyane.
“Nimba nari mfite ububasha abangiriye umwana kuriya nanjye nabakubita nk’uko bampfakaje. Uriya se siwe wari umugabo wanjye, ko yari ageze aho mutuma amazi”.



Undi muturage nawe wemeza ko yakubiswe, Marcel Makuza, afite uruguma ku mutwe mu gice cy’imbere, arogoshe kandi aho avuga ko hakomeretse hapfukishijwe ibipfuko byo kwa muganga.
Agira ati: “Nari mvuye mu isoko, nsanga bahagaze. Abo bari kumwe ndabasuhuza nabo baransuhuza. Noneho umwe muri bo ahita avuga ngo dore ba bandi batwambuye inka. Mu gihe ntaranisobanura, [umuyobozi w’akagari] ahita ahubuza igiti- niba ari inkoni niba ari umupanga- ahita anyasa mu mutwe nikubita hasi ankubita n’indi hano mu mugongo”.
“Yarankubise, njye ni we wankubise”, niko uyu mugabo avuga, ashyira mu majwi umuyobozi ushinzwe imibereho y’abaturage mu kagari ka Kabilizi ari nawe kuri ubu ukayoboye by’agateganyo.
Aba bose bemeza ko bakubiswe ku itariki ya mbere uku kwezi, ahagana mu masaa moya y’umugoroba.
Ariko Cassien Rukundo avuga ko nta muturage yigeze akubita; akemeza ahubwo ko ubwo bari mu gikorwa cyo kureba uko umutekano wifashe mu ijoro ry’Ubunani banasaba utubari gufunga ngo baje kugabwaho igitero n’abantu basaga 20. “Badusanze turi kuri patrol (ku irondo) turimo twerekeza ahantu hitwa Muhaga tugira ngo dusatire agasantere gahari, tuza guhura n’inka zazereraga mu muhanda zishaka kurisha ibigori by’abaturage. Umusaza wari uziragiye twamubwiye ko agomba gutanga amande kubera ko nta nka zigomba kurara zonera abaturage [nawe] atubwira ko agiye kuzana amande; tuzi ngo dutegereje amande tujya kubona tubona abantu bageze nko kuri 20 baje batwataka (attack = batugabaho igitero)”.
“Twarirutse ni impamo, ahubwo twahakuwe n’uwiteka”.
Umuco wo gukubita
“Njye nta muntu nakubise, yewe nta n’inkoni nari mfite”, niko Rukundo akomeza avuga.
Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru, abaturage bavugaga ko bagejeje ikibazo cyabo ku nzego za polisi zikorera mu murenge wa Nyagisozi ariko ngo zanze kucyakira.



Ariko amakuru yageze kuri Igitondo.com mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu yemeza ko uyu muyobozi yamaze gutabwa muri yombi.
Hari abandi baturage babwiye Igitondo.com ko “umuco wo gukubita abaturage” weze muri aka gace ku buryo hari abayobozi bamwe babigize igisubizo cya buri kibazo.
Aba baturage batanga urugero ko nk’iyo abayobozi basanze udafite ikarita y’ubwisungane mu kwivuza, aho kugira ngo bakubaze impamvu cyangwa bareke ubahe ibisobanuro, hari bamwe bihutira kugukubita.
Umwe muri bo utashatse ko amazina ye atangazwa agira ati: “Bashobora kugufata nta mituelle ufite bakagukubita kandi kugukubita siwo muti w’ikibazo, byibuze batanakuretse ngo ujye kuyishaka”.
“Wagira ngo gukubita nibyo bituma umuntu agira iyo mituelle”.
Bimenyimana, undi muturage, agira ati: “Baradukubita byo nta banga. Niba akubajije mituelle ukayibura kandi nta mafaranga ufite ujya kumva ukumva agushyizemo inkoni n’ibyangombwa akabijyana. Ugasanga ari nko kuyoborwa n’inkoni, ku buryo wajya unamubona ukamuhunga”
Naho Rushishi Venuste agira ati: “Aragukubita akakubwira ngo uwo uregera niwo uregaho, mbese ngo ntawe twarega da! Abo bayobozi bose niko bavuga”.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Nyagisozi buvuga ko iki kibazo butari bukizi, ariko bukizeza ko bugiye kugikurikiranira hafi no kugifatira ingamba.
Paulin Mutabaruka, umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge, agira ati: “Hagomba gufatwa ibyemezo, bikaba isomo [kandi] bigahagarara. Umuyobozi ntabereyeho gukubita abereyeho kwigisha. Iyo umuntu afite ikosa, hari inzego zimuhana: hari ukuba wamushyikiriza polisi ikamukurikirana ku cyaha yakoze cyangwa inzego z’abunzi. Ntabwo mu nshingano z’abayobozi harimo gukubita umuturage”.
“Iki ni ikibazo tugiye guhagurukira kuko ubundi umuyobozi yagombye kubaka isano hagati ye n’umuturage; umuturage akamwibonamo aho kumutinya. Tugiye kugikurikirana tumenye niba byarabayeho… kuko hari n’igihe abaturage bagira amarangamutima akaba yavuga ngo umuntu yaramuhohoteye [kandi wenda atari byo”.

Jean-Pierre Bucyensenge
www.igitondo.com

No comments:

Post a Comment