Pages

Sunday, December 18, 2011

RWANDA:U Rwanda ntirwishimiye irekurwa rw’Umunyamabanga wa FDLR Mbarushimana

Callixte Mbarushimana, wari ufungiye i La Haye
U Rwanda rwakiriye nabi icyemezo cyafashwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) kuwa Gatanu ubwo rwahanaguragaho ibyaha biregwa Umunyamabanga Mukuru w’umutwe FDLR, Callixte Mbarushimana.

Uru rukiko ruri i Hague ruvuga ko rwamuhanaguyeho ibi byaha bitewe n’uko ngo nta bimenyetso bimushinja bihari.
 
Mbarushimana, w’imyaka 47, yatawe muri yombi mu mwaka w’ 2010, aho yaregwagwa ibyaha by’intambara bitandatu birimo itoteza, gufata ku ngufu, ibyaha byo gutoteza inyokomuntu ndetse no kwangiza imtungo y’abandi byakorewe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
 
Ariko ngo Abashinjacyaha bashobora kuzajurira iki cyemezo, avuga kuri iki cyemezo Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Martin Ngoga, aganira na The New Times yavuze ko byari kuba byiza iyo Urukiko rw’i Hague rusuzumana ubushishozi.
 
Yagize ati : “Byari kuba byiza iyo Urukiko runonosora neza uru rubanza, Mbarushimana akomeje kuregwa ibyaha yakoze umunsi umwe azaryozwa birimo uruhare muri Jenoside n’ibyo yakoreye mu mutwe wa FDLR.”
Nyuma y’itabwa muri yombi rye rye, Mbarushimana yaburanishijwe mu gihe gito n’inkiko zo mu Bufaransa biturutse ku kirego cyatanzwe n’Umuryango urengera abarokotse Jenoside (CPCR).
 
Aho yabajijwe ku byaha aregwa by’uruhare rwe bwite mu bwicanyi yakoreye kuri za bariyeri muri Kigali no mu bindi bice by’igihugu mu gihe habaga Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Ibuka ivuga ko Mbarushimana yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
 
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Karugarama Tharcisse aganira na Radio Rwanda yavuze ko u Rwanda rubabajwe n’irekurwa rya Mbarushimana yagize ati : “Iyo urubanza ruba rwabereye hano twaba twagombye guhita tujuririra uyu mwanzuro w’uru rubanza”

1 comment: