Dr Ndahiro azize amacenga ya Dr Hagengimana
By
Amakuru dukesha abantu bizewe bari mu nzego z’ubutasi za Kagame
atumenyesha ko uwahoze ari maneko mukuru wa Kagame ariwe Dr Emmanuel
Ndahiro amaze guta umutwe aho uwari wamwemereye kumufasha kubona akazi
muri OMS izwi no ku izina rya WHO (World Health Organsiation) ariwe Dr
Athanase Hagengimana aherutse kumubwira ko bitagishobotse, kuva aho
inzego z’umutekano z’Ubwongereza zamuhagaritse kuzongera gukoza ikirenge
muri icyo gihugu. Dr Ndahiro (kuri iyi foto) mugihirahiro
Dr Hagengimana avuga ko abongereza bamenyesheje icyo cyemezo ibindi bihugu harimo n’umuryango wabibubye (UN). Ngo kubera izo mpamvu Dr Ndahiro nta kazi ashobora kubona muri OMS. Ariko Dr Hagengimana abwira inshuti ze ko ar ibyo yitwaje, kugirango Dr Ndahiro adakomeza kumubaza aho iby’akazi ke bigeze kandi ntacyo mu by’ukuri yabasha kubimufashaho. Dr Ndahiro uburakari ngo afite ni uko ari uburyo yari abonye, kandi yali afitiye icyizere bwo kuva mu Rwanda akajya gukora akazi hanze kameze neza, dore ko abona iby’utegetsi bwa Kagame biri gukendera, akaba adashaka kugwana na bwo.
Uwo Dr Hagengimana ukora muri OMS i Geneve aho ashinzwe gukemura amakimbirane muri uwo muryango, yari yaremereye Dr Ndahiro ko azamunekera hanze abanyarwanda batavuga hamwe n’ubutegetsi akajya amuha amakuru yabo, ay’ibikorwa byabo, na gahunda zabo.
Nyuma y’imyaka 3 abyemereye Dr Ndahiro, nta makuru afatika amuha, Ndahiro yamubwiye ko kamunaniye, ko ahubwo azamufunga ashobora kuba akorera abarwanya ubutegetsi.
Kubera ubwoba bwinshi, Dr Hagengimana ( ugaragara kuri iyo foto n’umugore we mushya) yamubwiye ko adashobora gukorana n’Interahanmwe, kuko we atari n’umuhutu nkuko babikeka, ahubwo ari umututsi warezwe mu muryango w’abahutu. Ko abazwi ko ari ababyeyi be batari bo, ahubwo bamureze gusa, akaba ali ko agenda yisobanura aho agenda hose cyane cyane mu nzego z’ubutegetsi.Yanahise anasaba Dr Ndahiro kumufasha agatandukana mu mategeko n’umugore we w’umuhutu uba muri Amerika, banafitanye abana 3. Dr Ndahiro yabimufashijemo, urukiko rwo mu Rwanda bemeza ko batandukanye, kuko uwo mugore yahunze u Rwanda akajya kwaka ubuhungiro muri America, asebya leta y’ u Rwanda.
Mu by’ukuri uwo mudamu ararengana, ubuhungiro muri Amerika bwasabwe n’uwo mugabo we Dr Hagengimana igihe yajyaga kuba muri America kwigisha. Yasobanuriye leta ya America ko ubutegetsi bwo mu Rwanda bwamufunze bumuziza ko ari umuhutu wize, ko yatanze ruswa kugira ngo avemo. Ahubwo kuva aho Dr Hagengimana aboneye akazi muri OMS akajya i Geneve agasiga umuryango we muri America, nta kwongera kumwumenya, nta rasiyo y’abana yigeze atanga, ahubwo amafaranga ye ayamarira mu ngendo akora ajya mu Rwanda, aho ayatagaguza mu bagore, anatanga muri RPF kugira ngo bamwemere, dore ko akunda ko abantu bamwemera.
Urukiko rwo muri America rurebana n’uburenganzira bw’abana bwasabye ko Dr Hagengimana yatanga arenze $75,000 ya rasiyo y’abana cyangwa akazafatwa agafungwa. Abo bana be bo muri Amerika ntacyo abamarira nk’umubyeyi wabo.
Mu minsi ishize Dr Hagengimana yasubiye mu Rwanda akoresha ubukwe muri Hoteli y’abaherwe yitwa Serena, aho yarongoye undi mugore w’umucika-cumu. Muri ubwo bukwe nta mwene wabo n’umwe wa Hagengimana watumiwe, kuko adashaka ko babona ko ari Abahutu. Bene nyina, n’ababyara be bose bari mu Rwanda babimenye ari uko ashyize amafoto y’ubukwe muri facebook. Ubukwe bwatwaye akayabo, ku buryo abakozibo muri Serena bakibuvuga.
Dr Ndahiro wari watumiwe ngo yahamaze igihe giko ahita yigendera. Dr Hagengimana yemereye uwo mugore we mushya ko azamujyana kuba muri Amerika ariko ntiyamubwira ibibazo ahafite. Dr Hagengimana (niwe ugaragara kuri iyo foto ku munsi w’ubukwe bwe) avuga ko kurongora uwo mugore bizamugarurira icyizere mu butegetsi akazajya ashobora kwinjira no gusohoka nta kibazo asura abagore benshi ahafite. Dr Ndahiro yasabye za maneko ze kugenda cyane kuri Dr Hagengimana igihe cyose azaba ari mu Rwanda, ko bazaza bamubwira igihe cyose babonye ko agiye gusohoka, Dore ko iyo ari bugende atabivuga, agera hanze agahamagara akavugako ngo kukazi bamuhamagaye agahita agenda. Ikindi kandi ni uko Dr Ndahiro azi neza ukuri ku byerekeranye n’ubwoko nyabwo bwa Dr Hagengimana, na dosiye ye yo kwaka ubuhungiro muri Amerika.
Abazi neza Dr Ndahiro bemeza ko ibyo Dr Hagengimana yamubeshye yabyirengangije azabikoresha nibiba ngombwa, cyane cyane bibaye ngombwa ko amufata. Abanyarwanda bose baba hanze basabwe kwitongera uwo mugabo, dore ko afata impu nyinshi akurikije aho ari, kandi ntacyo atakorera RPF na maneko zabo kugirango agaragare neza, cyangwa kugira ngo abereke ko abashyigikiye. Ibuye ryagaragaye niriba rikishe isuka kandi murarye muri menge.
Marie J Kayitate
Acting editor – Inyenyeri News
I was caught in an Adjustable-Rate cash loans online Mortgage that was increasing on the six month basis.
ReplyDeleteI was to the verge of seeing one more 2 stage enhance.
When I http://galilee.ezpt.kr noticed an ad on
Television about http://www.reprises.eu/modules.php?name=Your_Account&op=userinfo&username=MilfordMc, I believed
about it for days and then I produced the get in touch with
to them figuring they would just tell me sorry we can’t support.
I explained my situations which incorporated mentioning that I had been possessing difficulty
paying each my mortgages on time. The loan officer
did his preliminary get the job done and in about an hour he
mentioned yes, we are able to help you.