Pages

Friday, December 16, 2011

RWANDA:Colonel BEMS Théoneste Bagosora yakatiwe imyaka 35, naho Lt Colonel BEMS Anatole Nsengiyumva akatirwa imyaka 15

Colonel BEMS Théoneste Bagosora yakatiwe imyaka 35, naho Lt Colonel BEMS Anatole Nsengiyumva akatirwa imyaka 15

by Rwanda Rwiza on Wednesday, December 14, 2011 at 7:13pm
Urugereko rw'ubujurire rw'urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, rwahanaguye igihano cyo gufungwa burundu kuri Colonel BEMS Theoneste Bagosora wari umukuru w'ibiro bya minisitiri w'ingabo muri 94.
Urwo rukiko rwategetse ko Colonel BEMS Bagosora afungwa imyaka 35.
Umuvugizi w’urukiko, Laurent Amoussouga, yabwiye BBC ko urwo rukiko rw'ubujurire rwamuhanaguyeho bimwe mu byaha yari yahamijwe n'urukiko rw'ibanze mu mwaka wa 2008.
Urwo rukiko kandi rwahanaguye icyaha cyo gufungwa burundu kuri Lt Colonel BEMS Anatole Nsengiyumva,rwategetse ko Nsengiyumva afungwa imyaka 15.
Laurent Amoussouga yavuze ko Nsengiyumva ahita arekurwa kubera imyaka yari amaze muri gereza.

Colonel BEMS Théoneste Bagosora ni muntu ki?
 Colonel BEMS Bagosora Théoneste 
Théoneste Bagosora yavukiye mu cyahoze ari Komini Giciye muri Perefegitura ya Gisenyi mu 1941. Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye muri Seminari Ntoya ya Nyundo, yinjiye mu ishuri ry’abasirikare b’abofisiye ry’i Kigali muri Promotion ya 3 mu 1962. Yasohotse muri iryo shuri ari Sous-Lieutenant mu 1964. Yakoze akazi mu mitwe myinshi y’ingabo z’u Rwanda zikitwa Garde Nationale, na nyuma zimaze kwitwa Armée Rwandaise. Twavuga nka: Ikigo cya gisirikare cya Gako mu Bugesera, Compagnie Kigali, Compagnie Police Militaire, n’ikigo cya Muhima yategekaga mu 1973. Amaze kurangiza amasomo ye mu Ishuri ryigisha iby’intambara ry’ i Paris mu Bufaransa (Ecole de Guerre) aho yakuye Brevet d’Etudes Militaires Supérieures (BEMS) mu 1984, yoherejwe gukora muri Ministre y’ingabo. Mu 1988 yabaye umukuru w’ikigo cya gisirikare cya Kanombe ndetse na Bataillon LAA (yari ishinzwe ibyo guhanura indege) nyuma y’iyicwa rya Nyakwigendera Colonel Stanislas Mayuya. Ni kuri uwo mwanya yagiriyeho imyaka yo gusezererwa mu ngabo ava mu ngabo mu 1992.
Mu masezerano hagati y’amashyaka kugira ngo hageho Leta y’inzibacyuho mu 1992 yagizwe Directeur de Cabinet muri Minisiteri y’ingabo, iyo Minisiteri ikaba yari yahawe ishyaka rya MRNDD, n’ukuvuga ko mu 1994 yari umusivire. Yafatiwe mu gihugu cya Cameroun mu 1996 yoherezwa Arusha mu 1997. Yahakanye ibyaha byose aregwa. Umushimjacyaha avuga ko ariwe wari ukuriye umugambi wa Génocide. Muri 2008 yari yakatiwe burundu ariko ubu hari ibyaha urukiko rwamuhanaguyeho: nko gutegura Génocide, urupfu rw’abasirikare 10 b’ababirigi, urupfu rwa Madame Agathe Uwiringiyimana wari Ministre w’Intebe, Ubwicanyi nk’icyaha kibasiye inyokomuntu, Ubwicanyi ku Nyundo n’i Mudende, ndetse n’icyaha cyo gutanga amategeko yo kwica abantu ku ma bariyeri mu mujyi wa Kigali, ariko urukiko rwasanze agomba guhanwa nk’umuntu wari umuyobozi muri icyo gihe. Yakatiwe imyaka 35 Ukuyemo igihe amaze muri Gereza azafungwa indi myaka 19.
Mu minsi ishize nagerageje gushaka amakuru kuri Colonel BEMS Bagosora, mbaza abantu bahoze mu gisirikari cya kera Les Forces Armées Rwandaises (FAR) ndetse nkora ubushakashatsi mu nyandiko zitandukanye.
Colonel BEMS Bagosora ntabwo navuga ko ari umwere 100% ariko iyo ukoze iperereza neza ridafite aho ribogamiye usanga hari impamvu nyinshi zituma havugwa ko ariwe wari ukuriye umugambi wa Génocide.
Natanga impamvu nyinshi zatumye bifatwa gutyo:
-Impamvu ya mbere ni propagande ya FPR  bitewe n’uburyo yari yaragiranye ibibazo n’abari bahagarariye FPR mu mishyikirano ya ARUSHA yanga kwemera ibintu byose FPR yashakaga ndetse hakazamo iteranamagambo aho Colonel BEMS Bagosora yavuze ko ibintu FPR irimo kwaka byose nibihabwa hazaba imperuka (Apocalypse) ariko imvugo ye yarahinduwe bavuga ko yavuze ko agiye i Kigali gutegura imperuka (ibi hari abantu benshi babihagazeho ndetse bari no muri FPR bakwemeza ko imvugo ye yahinduwe mu rwego rwa Propagande cyane cyane ko no mu rukiko yabitsindiye.)
-Kuba hari hakenewe umuntu ugomba gushyirwaho icyo cyaha (bouc émissaire) kugira ngo amahanga yikure mu kimwaro cy’uko amahanga atatabaye abanyarwanda, ukongeraho ko hari hakenewe umuntu wo guhanwa by’intangarugero ngo abantu barebereho.
- Kuba Bagosora ariwe wari usigaye mu basirikare bakuru b’abashiru byatumye abashakaga kwihorera ku bashiru ibyaha byose babyegeka kuri Bagosora cyane cyane abasirikare b’aba FAR bari baragiranye ibibazo na Leta ya Habyalimana.
-Kuba ari mubaburijemo umugambi wa Général Gatsinzi na Général Roméo Dallaire wari ugamije guha umujyi wa Kigali FPR nta mirwano ibaye. Ndabibutsa ko Général Gatsinzi ariwe wategekaga Ingabo za kera (FAR) hagati ya 08.04.1994 na 17.04.1994, mu byo yashates gukora byari ugusaba ingabo za FAR kuva mu mujyi wa Kigali intambara igitangira muri Kigali. Kuba Gatsinzi ntacyo yigeze abazwa nk’umuntu wari ukuriye ingabo icyo gihe n’igitangaza gikomenye gituma umuntu yibaza byinshi.
- Kuba Bagosora  kandi yari umuntu urakazwa n’ubusa kandi akagira kwihangana guke , byatumye agirana ibibazo cyane n’abantu benshi bakoranye nawe mu gisirikare nka ba Colonel Rusatira, Géréral Gatsinzi n’ahandi. Bituma agira abanzi benshi, barimo n’abanyamakuru kubera kubasubizanya uburakari bwinshi.
Umwanzuro natanga kuri Bagosora n’uko ibyabaye mu Rwanda byagizwemo uruhare n’abantu benshi byaba kubera ubushake, byaba kubera kurebera ntihagire igikorwa, ari ugushaka guhindura ibintu batitaye ku ngaruka n’ibindi. Mbona ari amahanga, ari Leta y’u Rwanda n’igisiriare by’icyo gihe,ari na FPR  abo bose bashatse kwirengagiza uruhare rwabo muri icyo kibazo bashaka kwikoreza umutwaro w’ibyabaye byose umuntu umwe n’ubwo nawe atari shyashya. Twizere ko uretse ibyavugiwe mu manza za ARUSHA hari igihe kizagera abanyarwanda tukamenya ukuri kose.

 LT Colonel BEMS Anatole Nsengiyumva ni muntu ki?
 Lt Colonel BEMS Nsengiyumva Anatole 
Yavukiye mu cyahoze ari komini Satinskyi, Perefegitura ya Gisenyi mu 1950, yinjiye mu Ishuri ry’abofisiye ry’i Kigali mu 1969, arisohokamo mu 1971 ari Sous-Lieutenant. Yakoze cyane mu nzego z’umutekano n’iperereza. Yabaye Officier d’ordonnance wa Nyakwigendera Perezida Juvénal Habyalimana nyuma ya Coup d’Etat yo mu 1973, nawe yize mu ishuri ry’ibijyanye n’intambara (Ecole de Guerre) aho yakuye Brevet d’Etudes Militaires Supérieures (BEMS) nyuma yaje kuba ushinzwe iperereza muri Etat-Major y’ingabo (G2) kugeza muri 1992. Muri Mata 1994 yari umuyobozi w’ingabo mu karere ka Gisenyi. Abasirikare bagenzi be bari baramuhimbye izina rya KIRENGE.
Yafatiwe muri Cameroun mu 1996 ajyanwa Arusha mu 1997. Yahakanye ibyaha byose aregwa. Yari yakatiwe burundu mu 2008, ariko ubu urukiko rwamuhanaguye ibyaha bimwe birimo, gucura umugambi wo gukora Génocide, ubwicanyi nk’icyaha kibasiye inyokomuntu, Ubwicanyi ku Nyundo n’i Mudende, gutangiza ubwicanyi mujyi wa Gisenyi, Ubwicanyi mu Bisesero, ariko urukiko rwasanze agomba guhanwa kuko yari umuyobozi. Yakatiwe imyaka 15 yari amaze muri Gereza, n’ukuvuga ko azahita arekurwa.
Umwe mubahoze muri les FAR
Liège, Belgique

1 comment: