Pages

Thursday, December 22, 2011

RWANDA:AMAVU NAMAVUKO YIJAMBO SOPECYA NDETSE NUKO RIKORESHWA MURI IKI GIHE.

by Divine Kagoyire on Thursday, December 22, 2011 at 11:58am
1. AMAVU NAMAVUKO YIJAMBO SOPECYA
Ijambo SOPECYA ryakomotse ku gitekerezo cya sosiyete yumugabo witwaga MUKANIWA Deogratias wakomokaga i Cyangugu, iyo sosiyete ikaba yaracuruzaga ibikomoka kuri Petroli, birimo essence nibindi. Uyu mugabo Mukaniwa Deo, akaba umuntu wakundaga cyane abantu b'ungano rwe bareranywe ndetse naho yakomotse, uyu mugabo yari yaravukiye ahitwaga i Cyangugu, ariko ubwo yari amaze kugira amafaranga menshi ndetse abarirwa mu rwego rwabakire, yakomeje kwibuka abo bareranywe ndetse nabo mugace kiwabo, ntakintu kiza cyamushimishaga nko kwibuka ibihe bye bya kera yagiranye nabantu biwabo cyane cyane abo bareranywe. Mu buzima bwe yavuze ko atazibagirwa na rimwe abandi bantu bamerewe nabi, ntabwo yajyaga yihanganira kubona amerewe neza mu gihe abandi basangiye ubuzima bwo mu bwana ndetse nabana babo baguwe nabi.
Mukaniwa Deogratias wakoraga akazi kubucuruzi, akagira amazu menshi, ndetse namagaraji, ariko ibyo byose byakundaga gukorwamo nabantu bareranywe cyangwa se nabantu bakomoka iwabo I Cyangugu, kubera ko yakomeje guha agaciro abandi bantu basangiye akabisi nagahiye, abaha akazi atitangiriye itama, byatumye imitungo ye igenda ikendera bikomeye. Amaze gukomera cyane mu bukungu, yakoze ibishoboka yubaka amashuri namavuriro iwabo hafi yaho bita i Mibirizi ku muhanda uva Kamembe ujya mu Bugarama, ibyo bikorwa akaba yaravugaga ko abantu biwabo bazajya bigira ubuntu kandi bakivuriza ubuntu. nyamara ayo mazu yaje kwangizwa bikomeye mu gihe cya jenoside.
Mukaniwa Deo wakomokaga i Cyangugu, amaze kujya mubucuruzi bwa Petroli, sosiyete ye yahisemo kuyitirira izina ryaho akomoka kugirango buri wese uzumva iryo zina azajye yisanga nkujya iwabo kandi yerekane urukundo akunda iwabo nabo barerwanywe, ahitamo kuyita SOPECYA bisobanura (SOCOIETE PETROLIERE DE CYANGUGU) ati ntakiza nko kwibuka kwivuko ryawe ndetse ukahakunda ariko cyane ukagirira impuhwe abo urusha ubushobozi mu mutungo, iyo sosiyete imaze guhomba ndetse naho yakoreraga hafi yo mu KANOGO yaguzwe nindi yitwa SOPETRAD.
Mu mwaka wa 1997, bamwe mu banyarwanda bari bazi urukundo rwagirwaga na MUKANIWA DEO akunda kwiyibutsa ibihe byo mu bwana, bagiye bahurira muri Hoteli Chez LANDO, bakabyina indirimbo zibubutsa ibihe bya kera bita KARAHANYUZE, bazita ko ari iza BASOPE, ubwo haba hakomeje kwamamara ijambo ryubusope, ndetse nindirimbo bazita insope, ndetse ninjanya yazo ikaba insope, biza kwimukira mumuco wabantu bakunda ibya kera kandi bagakunda urungano rwabo rwa kera, bakabihuza no kwitwa ABASOPECYA. Izo ndirimbo za karahanyuze zabyinirwagwa kwa LANDO zabaga ahanini zirmo abaririmbyi ba kera nka Abdoul MAKANYAGA nabandi bibutsa ibihe byo hambere byumunezero bya GISOPE.
2. UKO IJAMBO RYA SOPECYA UBU RIKORESHWA.
Nyuma yaho abantu benshi bisanze batarerewe mumuco umwe, byabaye ngombwa ko abantu bari mu Rwanda babitirira kugira umuco wa GISOPE mbese umuco mwiza, wubupfura ndetse nubufatanye.
Ijambo SOPECYA rirakoreshwa mu guhuza abanyarwanda bose, iyo bifuza kugira bimwe bunguka batazi kandi batigeze kumenya ku Rwanda kubera amateka yaranze abanyarwanda, bityo ukumva umuntu abaza icyo atazi ku Rwanda, bakamubwira ngo nashake ABASOPE bamusobanurire.
ABASOPE bakomeje kugira urugwiro kandi bakagerageza gukurikirza umuco nyawo wa kinyarwanda ari nawo wa kimuntu, kwitwa UMUSOPE ubu ntibusobanura gusa kuba wiyibutsa ibya kera, ahubwo bisobanura ubusabane,urugwiro, kwibukiranya no kubazanya ku byakera.
Ubusope buraryoha cyane, iyo urungano rwimyaka yose ruhuriye mu gitaramo, rukibukiranye kera uko rwavomaga imigezi, uko rwakuburaga ku miharuro, uko rwararanaga mu mashuri, uko rwajyanaga mu misa, munsengero, mu misigiti nahandi, uko imihanda kera yari imeze, uko amakipi yimipira yari ahagaze nibindi. Ubusope bwarakunzwe cyane nabantu batari bake, kuburyo ubu kwitwa UMUSOPE bisigaye ari ibya buri wese.
DUHARANIRE TWESE KUGIRA UMUTIMA UKUNDA BAGENZI BACU, TWIBUKE IYO TWAVUYE DUFASHE ABABA BAKIHABABARIYE.
MURAKOZE.

2 comments: