by Divine Kagoyire on Tuesday, 27 December 2011 at 14:57
Itsinda ry’abanyamategeko bunganira Perezida Kagame mu nkiko riratangaza ko Agathe Kanziga Habyarimana, umufasha w’uwahoze ari perezida w’u Rwanda Juvénal Habyarimana, yatangiye inkundura ikaze y’imanza z’ubujurire mu gikorwa yatangije cyo kwaka Perezida Paul Kagame w’u Rwanda miliyoni zisaga 300 z’amadorari ya Amerika.
Uyu mugore uri kumwe muri uru rubanza na Sylvana Ntaryamira, umufasha wa Cyprien Ntaryamira wari perezida w’u Burundi akaza gupfana na Juvénal Habyarimana ku wa gatandatu Mata 1994, arega Perezida Kagame kuba ngo ari we “wivuganye” umugabo we.
Muri uku kwezi k’Ukuboza, Prof Peter Erlinder, umunyamategeko w’umunya Amerika wunganira Agathe Kanziga na mugenzi we wo mu Burundi Sylvana Ntaryamira, yagejeje ikirego ku rukiko rw’ubujurire muri Leta ya Oklahoma asaba ko rwasesa icyemezo cyari cyafashwe n’urukiko rw’ibanze mu kwezi kwa 11 uno mwaka.
Iki cyemezo cyavuze ko Perezida Kagame, nk’umuperezida wemewe na guverinoma ya Leta zunze ubumwe za Amerika, afite ubudahangarwa bityo akaba adashobora gukurikiranwa kuri kiriya kirego.
Urukiko rw’ibanze rwateye utwatsi ikirego cyatanzwe n’abafasha b’uwari Perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana n’uw’u Burundi Cyprien Ntaryamira bavuga ko abagabo babo bishwe tariki 06 Mata 1994, bishwe ku mabwirizwa yatanzwe na perezida Kagame.
Cyakora ibi si ko bo babibona, ari na byo byatumye bajuririra kiriya cyemezo. Ubunganira mu mategeko ari kujuririra ibaruwa yanditswe n’ubutegetsi bwa Leta ya Perezida wa Amerika Barack Obama ishimangira ko Perezida Kagame adashobora gukurikiranwa mu nkiko ku byaha byakozwe mbere y’uko aba perezida.
Itsinda rigizwe n’abantu bane ryunganira Perezida Kagame ryabwiye ikinyamakuru The chronicles ko bizagora abarega perezida Kagame gutsinda kino kirego cy’ubujurire, kubera ko nta bimenyetso bishya bagaragaza ubundi byagakoreshejwe mu gutesha agaciro ibyashingiweho mu rubanza rw’ibanze.
Itsinda ryunganira Perezida Kagame rikuriwe na sosiyete Arent Fox LLP, uwigeze kuba intumwa ya Leta zunze ubumwe za Amerika ku cyaha by’intambara, Ambassaderi Pierre-Richard Prosper akaba ari umwe mu barigize.
Ambassaderi Pierre-Richard Prosper, akoresheje ubutumwa bwo kuri interineti (email) yatangarije The Chronicles, ati “Buri gihe biragora guhindura icyemezo cyafashwe n’urukiko rw’ibanze. Bizabagora cyane kurusha uko twe byatugora.”
Ku ruhande rumwe, ibinyamakuru byo muri Leta zunze ubumwe za Amerika byanditse ko Prof Erlinder yavuze ko hari ibimenyetso bihagije kiriya kirego cy’ubujurire cyashingiraho. Ibi binyamakuru kandi byongeyeho ko uno munyamategeko agaragaza ko yiteguye guhangana kugera no mu rukiko rw’ikirenga rwa Leta zunze ubumwe za Amerika.
Prof Erlinder, nk’uko bino binyamakuru byabitangaje, yumvikanye agira ati “ …Urukiko rw’ikirenga ni urwego nyubahirizategeko, ni iki gifite ububasha bwa nyuma bwo kugena ubudahangarwa bwo kudakurikiranwa…? Iki ni ikibazo urukiko rw’ikirenga rugomba kuzakemura”.
Ku rundi ruhande, impuguke mu mategeko zemeza ko inenge iri muri kiriya kirego cyatanzwe n’abaregera indishyi ari uko batabashije kugeza impapuro z’ibirego ku regwa.
Amategeko ya Leta zunze za Amerika, uko uva muri Leta imwe ujya mu yindi, avuga ko iyo ureze umuntu mu nkiko ugomba kumugezaho inyandiko imumenyesha ko wamureze kugira ngo abashe gutegura uko aziregura.
Impapuro z’urukiko zigaragaza ko tariki ya mbere mu kwa gatanu umwaka ushize ubwo perezida Kagame yarimo ageza ijambo ku bari bateraniye muri Kaminuza ya Oklahoma, Prof. Erlinder n’abo bari kumwe basesekaye ku marembo yinjira muri ino Kaminuza bafite impapuro bashakaga gushyikiriza Perezida w’u Rwanda.
Byaje kugaragara ko izo mpapuro zari izimenyesha Perezida Kagame ko yarezwe mu nkiko.
Gusa Erlinder n’itsinda bari kumwe ntibashoboye kugera kuri perezida Kagame, ndetse bikaba bibi mu nyungu z’abunganira Perezida Kagame.
Pierre-Richard Prosper yagize ati: “ … ntibashobora kubona ibindi bimenyetso. Ikizwi ni uko [abunganira Kanziga] batabashije kugeza [kuri perezida Kagame] ziriya mpapuro kandi [guverinoma ya Amerika] yatanze impamvu z’ubudahangarwa. Icyo baburana bavuga ni uko impamvu[yatanzwe na Leta ya Amerika] itemewe mu rwego rw’amategeko”.
source: http://www.igitondo.com/spip.php?article2894
By Our reporter & Agencies
وتر بروف بالشارقة
ReplyDeleteشركات عزل مائي في الشارقة