Pages

Sunday, December 18, 2011

RWANDA:Agatha Kanziga madamu wa Jenerali urakenge ! Uyu mutego w'Agatsiko k'Abasajya nuwugwamo Abanyarwanda bazabyakira bate ?

Perezida Paul Kagame yasabye Denis Sassou N’Guesso kumuhuza n’umuryango wa perezida Habyarimana.

Agatha Kanziga  madamu wa Jenerali urakenge ! Uyu mutego w'Agatsiko k'Abasajya nuwugwamo Abanyarwanda bazabyakira bate ?!
Amakuru yizewe agera ku Umuvugizi, yemeza ko mu ruzinduko rw’iminsi ibiri perezida wa Kongo-Brazzaville, Denis Sassou N’Guesso, aherutse kugirira i Kigali, yakiranywe na Paul Kagame ibyubahiro bidasanzwe. Ibi byari mu rwego rwo kumusaba gufasha perezida Kagame ibintu bitandukanye, birimo no kumuhuza n’umuryango wa perezida Habyarimana. 
 
Amakuru akomeje kugera ku Umuvugizi, yemeza ko perezida Kagame yasabye perezida Denis Sassou N’Guesso ko yaba umuhuza hagati ye n’umufasha wa perezida Habyarimana, madamu Agatha Kanziga, mu rwego rwo kuburizamo urubanza abona ko rushobora kuzamubera ingorabahizi mu minsi iri imbere. 
 
Mu kiganiro kirekire perezida Kagame yagiranye na Denis Sassou N’Guesso, yamusabye ko yabaza icyo Agatha Kanziga Habyarimana yifuza, ariko akemera gushyikirana na we, kugirango abe yavana ikirego yatanze mu butabera, ikirego cyerekeranye n’urupfu rw’umugabo we. 
 
Impamvu nyirizina yatumye perezida Kagame abyina muzunga, akagera n’aho yitabaza perezida Sassou N’Guesso ku bijyanye n’urupfu rwa perezida Habyarimana n’abandi bapfanye, ni uko abona ko iby’icyo kibazo byari bimaze kujya ahagaragara, dore ko na bamwe mu bari ibyegera bye bari batangiye gutunga agatoki uwahanuye indege ya perezida Habyarimana. 
 
Perezida Kagame akaba yarafashe icyemezo cyo kwitabaza Perezida Sassou N’Guesso, na none nyuma yo gutuma Gen Jack Nziza, kugirango arebe uburyo yasaba Zikamabahari Jean Baptiste utuye mu gihugu cya Cameroun, kugirango na we abe yamuhuza na Agatha Habyarimana. 
 
Zikamabahari Jean Baptiste yari yarashatse umwe mu bavandimwe ba Agatha Habyarimana, ariko nyuma baza gutandukana ubwo uwo muvandimwe wa Agatha yahukaniraga mu Bubiligi, kubera ko Zikamabahari yari amaze gufatana n’umugore w’umu Camerounaise, kubera irari ry’amafaranga.
 
Nyuma y’aho perezida Kagame amenyeye ko Zikamabahari Jean Baptiste yikundira ifaranga, byabaye ngombwa ko amutumaho Gen Jack Nziza kugirango abe yabafasha kubahuza na Agatha Habyarimana.  Gen Jack Nziza yasabye Zikamabahari ko yabaza icyo Agatha yaba yumva akeneye cyose, ariko akemera gushyikirana, mu rwego rwo kumuca intege kugirango ye gukurikirana abishe umugabo we. 
 
Mu biganiro birebire Gen Jack Nziza yagiranye na Zikamabahari ku mirongo ya telefoni, uyu yamwemereye ko agiye kuba umuhuza hagati ya Agatha Habyarimana na perezida Kagame. 
 
Gen Jack Nziza yamwemereye agashimwe gatubutse, kazaturuka kwa perezida Kagame, anamusaba ko yabafasha ku bijyanye no kumenya amakuru y’ibibera muri RNC, no kuba yabafasha kumvisha inzego za Cameroun kwemera gucyura ku ngufu impunzi z’abanyarwanda zituye muri icyo gihugu.

Inzego z’ubutasi za perezida Kagame zikaba zinafite undi mugore ubarizwa muri Cameroun tuzabagezaho mu minsi iri mbere, na we zahaye akayabo mu rwego rwo kugambanira impunzi z’abanyarwanda zihatuye, kugirango zizacyurwe ku gahato. 
 
Izi mpamvu akaba ari na zo zatumye perezida Kagame na we yikoreramo, yitabaza perezida Sassou N’Guesso nk’inshuti y’umuryango wa perezida Habyarimana, nk’umuntu na none ucumbikiye impunzi nyinshi z’abanyarwanda, kugirango abe yamufasha kumvikana na Agatha no kwemera kwirukana impunzi z’abanyarwanda zituye muri Kongo-Brazzaville.
 
Perezida Sassou N’Guesso yemereye perezida Kagame ko agiye gukoresha ingufu ze zose, akumvisha Agatha Kanziga Habyarimana kwiyunga na Kagame, no kuzacyura impunzi z’abanyarwanda. Ku ruhande rwe, Perezida Kagame na we yemereye perezida Sassou N’Guesso kuzamufasha mu kurwanya perezida Kabila wa Kongo-Kinshasa.Amakuru akomeje kugera ku Umuvugizi, yemeza ko perezida Sassou N’Guesso yaganiriye na Perezida Kagame ibibazo afitanye na perezida Kabila, anamusaba kumufasha kumukuraho vuba na bwangu. Perezida Kagame yamwemereye ko azakoresha na we ingufu afite kugirango bafatanye gukuraho perezida Kabila, ari uko Sassou N’Guesso na we ashyize mu bikorwa ibyo perezida Kagame yamusabye. 
 
Johnson, Europe.
Umuvugizi.com

2 comments: