Pages

Tuesday, December 27, 2011

RWANDA:ABARWANASHYAKA BA FDU- INKINGI BARI BICIWE KURI GEREZA IMANA IKINGA AKABOKO

by Divine Kagoyire on Sunday, 25 December 2011 at 14:48
Bamwe mu bayobozi ba FDU Inkingi bari kumwe na bamwe mu barwanashyaka babo, basimbutse urupfu rwari rwateguwe kuko Imana yakinze ukuboko ubwo bari biciwe kuri Gereza izwi kwizana rya 1930 kuri uyu munsi wa Noheli 25/12/2011.

Nkuko bari babiteguye ko bajya gusura Madame Victoire Ingabire Umuhoza bakamugemurira banamwifuriza umunsi mukuru wa Noheli, bagezeyo bahasanga umucungagereza wari wateguwe kubamishamo urusasu, maze babonye atangiye gutegura imbunda ye bakizwa namaguru, ubwo bageraga mumuhanda hagati mubantu benshi bareka kubakurikirana maze bakira batyo.

Ubwo buryo bwari bugiye gukoreshwa bukaba busa neza nubwakoreshejwe kuri Eric Nshimirimana wo muri PS IMBERAKURI, warashwe avuye gukurikrana urubanza rwa Madame Victoire Ingabire. Ubwo buryo bukoreshwa nabitwa ko bashinzwe umutekano, bakagenda begera umuntu ntacyo bavuganye, bagasa nabamuhutaza, yatangira kubaza ibyo aribyo, bagahita bamuvundureza urufaya rw'amasasu, nyuma bagashaka inzitwazo zitarizo ngo yabarwanije cyangwa se bakavuga ko nawe yari afite intwaro.

Imikorere ibera kuri Gereza ku mfungwa no kubazisura muri rusange iteye agahinda, kuko usanga bacungagereza baba babavurunga bikojeje isoni, ntibahe uburenganzira busesuye abaje kubasura kandi baba bafite ibyangombwa bibemerera kubabona hakurikijwe amategeko agenga amagereza.

Nkuko bigaragara ku mafoto yafashwe nabantu bari hafi yabo, umucungagereza wambaye ibisa na Kaki niwe wari wateguwe gukura kwisi bamwe mubarwanashyaka ba FDU I nkingi barimo umunyamabanga mukuru wa FDU Bwana SIBOMANA Sylvanus

LETA IKWIRIYE GUHA AGACIRO KA MUNTU IMFUNGWA NABAZISURA



Share

3 comments:

  1. Americash was speedy to acquire me committed, and quoted me an approximate sum of no far more than quick pay day loan
    to the total closing expenses. Right after I sent all the requested facts, I
    was contacted and informed that a drive by appraisal was essential, and requested my charge
    card number. Then I was payday advance loans referred to as, and suggested that an in-house appraisal
    was needed. http://elainewp.developmentstudio.co.za
    Appraiser in no way came by even though I took the day off function to be there.
    I was billed $375 for no cause.

    ReplyDelete