Pages

Sunday, December 18, 2011

RWANDA: NYIRUBUTNGANE KAGAME YIVUGANYE BENSHI MUMYAKA ITARAGERA KURI MAKUMYABIRI

Ndibariza ushimagiza Kagame,niba urutonde rw’abantu bagiranye ibibazo nawe mu myaka itarenga 20 baruta kure umubare wabashwanye na Habyara mu myaka yose yategetse, bamwe yicishije abandi akabamenesha, ndagirango menye niba bose arinterahamwe cg abanyamanyanga? duhere muntangiriro:
Gen Rwigema(urupfu rwe rutigeze rusobanurwa neza, ntaho byabaye ko umugaba wingabo agwa kurugamba rugitangira, waraswa isasu rya MASHINGUN mumutwe maze ukicarahasi ukavuga ngo haduyi ananipiga!, utavuze ibyuko babanje kuvuga ko imodoka ye yasose kuri mine, nkaho inzirabwoba zari zamenye aho aribunyure?) Alphonse Furuma,Col Patrick Karegeya,Gen KayumbaNyamwasa(urubanza rwe ibyo ashinjwa ari gushakisha ntakintu gikanganye kirimo)Maj Rudasingwa
Maj. Dr Bayingana ,Maj Kayitare na Maj bunyenyezi(ingufu baribafite mubuyobozi ntizagombaga gutama bapfa kuriya icyarimwe ntagire nukurikirana maze bahite basimburwa na kagame akokanya!)
Lt Col W.Rutaisire,Maj Ruzindana,Maj Birasa,Pasteur Bizimungu,Col Ntakirutinka,Patrick Mazimphaka,Col Kanyarengwe(warwaye bakanga kwajya kwivuza kugeza apfuye kandi yarabafashize bikomeye mugufatubutegetsi, ngiyo inyiturano!)Maj lizinde,Cap Muvunanyambo,Com Biseruka,Lt ruzibiza(kubera ibyoyavuze byabashinjaga,yatewe ubwoba arisubira nyuma aranapfa muburyo budasobanutse neza!)
Lt ruyenzi, Sgt Marara, Lt Musonera, Mukezanfura ,BM Habyarimana, Kabera Assiel,Rutabana Ben, Twagiramungu, Gahima, Sendashonga ,Sebarenzi,Mushaidi,Rujugiro,Kajeguhakwa nabandi benshi...
kagame ni intungane binganiki ku buryo abobose bamucumuraho akabacisha imitwe abandi akabaca!

Iby'iterambere ntacyo bivuze kuko niho isi igeze bibayibyo Rwanda ntirwagobye kuba urw'166 mu bihugu ijana na miro inani mu iterambere kwisi!, na Habyara haribyinshi yarakoze, iyaba akiyobora nawe aba yazanye internet namazu meza!

Naho uwo mutekano nibisanzwe kuko Kagame niwe uwukeneye cyane kugirango ubutegetsi bwe burebwe neza namahanga doreko bugenda buterwa icyizere,kugeza naho asubira guhakwa kubafaransa yaciraga mumaso,ese buriya abacikacumu bamutunye kobibagiwe uko ubufaransa bwafashije ingoma yabarimbuye butigeze bunasaba imbabazi, kuburyo ajya kuvuga ngo hibagirwe ibyahihise harebwe imbere?umutekano wo ni razma imbere yumunwa wimbunda gusa umutekano niterabwoba biratandukanye.

Ibyo kuvuga guverinoma irimamoko yose nukwirengagiza ko nokwa Habyara harimo abatutsi mubutegetsi bwohejuru nka Ruhashya mugisirikare, Cyubahiro,Ntashamaje,Murindangabo, Katabarwa,Lando nabandi yewe naba Kajuga munterahamwe! abo bose bari nyirarureshwa nkabahutu bari mungoma yubu!

Ntamuntu utekereza wahakana ko genocide yakorewe abatutsi nabandi batavugaga rumwe nubutegetsi yabayeho kandi ikozwe anagatsiko kitwazaga ubwoko bwabahutu ariko katatumwe nabwo, gusa birababaje kumva ababyitwaza bagashyira abahutu bose murako kebo, banirengagije ko bensi mubacikacumu iyohataba abahutu bagerageje kubafsha batababakiriho!
Kuba harabakavuga ko kuribo uRwanda rwari rwarapfuye muri59 rwazutse94 arubuhezanguni bukabije.

Ntanumuntu utekereza wagombye kwirengagiza abantu baguye Byumba intambara itangira,Kibeho nibidi bikorwa byokwihorera hafi muRwanda hose Congo, abaguye muntambara yabacengezi, , byakwitwa genocide cg war crimes ntacyo bihindura ku rupfu rwizo nzirakarengane nazozikwiye wkibukwa nkabandi nabagizemo uruhare bagasaba imbabazi.

Ikibazo cyurwanda kijyanye manateka yarwo kuva rwabaho, abahera amateka yarwo muri59 ntibashobora kubona igisubizo cyuzuye cyibibazo urwanda rwagize ,kubwa Habayara haribenshi batumvaga kohari impunzi zabanyarwanda ,kandi batabonaga uburyo abatutsi barenganywaga icyo gihe kuko birirwaga baririmba ubumwe,amahoro namajyambere bakibwira ko aribyo,nkuko ubu intore zibyina ubumwe nubwiyunge na2020! hari abantu bari "mal placee" mukubona akarengane abahutu bafite ubu ibyobyose bigasisibiranywa nukwamoko yagizwubwiru! kuvugubwoko no kuvanguramoko biratandukanye, uzasibubwoko murwanda ameze nka babandi bicaga abatutsi bibwira ko bazabasiba kwikarika yisi kandi hanze yurwanda ariho hari benshi! nusiba ubwoko mundangamuntu ntibuzasiba iBuraundi,congo, kwisihose kuko abagize ayomoko banyayagiye!

Ntawutazi kwikibazo cyurwanda atarubwoko ahubo arindanini ubugome byaranze udutsiko twagiye tubohoza ubutegetsi kuva uRwanda rubona ubwigenge (twiba amatora inshuro zose,tuvangura amoko, dukandamiza abakene,dutezimyiryane n'ubwicanyi ndengakamere)

3 comments:

  1. Other payday loan providers not brokers corporations had called and mentioned that was not
    achievable they were wrong; we did shut in seven days. We will need
    more people today like him quick money loans.
    He was always there when I called and if he was not there his assistant was there to solution any inquiries
    I had. They the two knew all about what was happening.
    We even mentioned on how we’re going about with our payday loan.

    ReplyDelete