Pages

FDU-INKINGI

Mu kiganiro uhagarariye akanama k’amatora mu gihugu NEC yagiranye n’abanyamakuru ba radio Rwanda cyatangajwe mu makuru y’uyu munsi mu gitondo, yavuze ko Madame Victoire Ingabire Umuhoza nk’umunyarwanda ashobora gutanga candidature ye k’umwanya w’umukuru w’igihugu. Tuributsa ko Umuyobozi w’ishyaka FDU INKINGI ariho yiyamamaza mw’izina ry’ishyaka rye kandi kugeza ubu Leta ikaba ikomeje kuriburizamo yitwaje ibirego imushinja, ibiramambu ikananga kubishyikiriza inkiko.

FDU-INKINGI ni Ishyaka ry’Abibumbiye hamwe baharanira Demokarasi, tukaba tugamije guha Igihugu ubuyobozi bushingiye kuri demokarasi, ubufatanye no kwishyira kwizana kwa buri munyarwanda wese iyo ava akagera. Victoire Ingabire Umuhoza ntabwo yiyamamaza ku giti cye, cyangwa ku nyungu ze bwite. Agamije gufatanya n’Abanyarwanda gukemura ibibazo byugarije igihugu cyacu. Azamamazwa n’ishyaka FDU Inkingi.

Kuva ku wa 12 Gashyantare 2010 Ishyaka FDU-Inkingi rimaze gusaba inshuro nyinshi uruhusa rwo gukoresha Kongre-remezo iteganywa n’ itegeko N° 19/2007 ryo kuwa 04/05/2007 kandi ryuzuza Itegeko Ngenga n° 16/2003 ryo kuwa 27/06/2003 rigenga Imitwe ya Politiki n’Abanyapolitiki mu Rwanda, kugeza uyu munsi urwo ruhushya ubutegetsi bwa FPR bwanze kurutanga ndetse n’abategetsi bitwaje urutonde rw’ibirego bihimbano kugira ngo ishyaka ritandikwa bityo tubure uburenganzira bwo gukora politiki mu Rwanda ku mugaragaro;

Ubutegetsi bwa FPR bwishe itegeko nshinga ingingo ya 52 na 53 zivuga ko amashyaka menshi yemewe mu Rwanda kandi ko buri Munyarwanda yemerewe kujya mu ishyaka ashatse, none bakaba bakomeje kuvutsa abarwanashyaka ba FDU-Inkingi uburenganzira bwabo bwo kwishyiriraho ishyaka rya politiki ku mugaragaro;

Ishyaka FDU-Inkingi riributsa Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ko umuyobozi wa ryo ataziyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu igihe cyose ubutegetsi bwa FPR bukomeje kumuvutsa uburenganzira bwe no gukumira ishyaka ryacu mu ruhando rw’amashyaka. Dutegereje umunsi Leta ya FPR izemerera gukuraho inzitizi zibuza Abanyarwanda gukorera politiki muri FDU Inkingi.

Kubera ibibazo by’ingutu bya politiki ndetse n’ibya gisirikare bikomeje kwigaragaza mu gihugu kandi bikururwa n’ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR, Ishyaka FDU-Inkingi riributsa ibihugu by’inshuti z’u Rwanda ko aya matora ari ikinamico ry’amatora ishyaka FPR ryihariye ubutegetsi mu Rwanda ritegura. Turasaba uwo ari we wese wabishobora guharanira ko aya matora asubikwa kugira ngo ategurwe mu buryo bwumvikanyweho, mu bwisanzure nta n’umwe uyahejwemo ndetse akanama k’igihugu k’amatora NEC kakavugururwa kugira ngo n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakagiremo ijambo. Amatora y’amahugu ntituzayemera.



Ishyaka FDU-Inkingi

Umunyamabanga mukuru

Sylvain Sibomana