Pages

Sunday, March 17, 2013

YABA PAPA FRANCIS ARIWE WANYUMA WA KILIZIYA GATOLIKA

  Ubuhanuzi bwa Malakiya na Yohani bugaragaza ko uzasimbura Benedigito ari we Papa wa nyuma

Yanditswe kuya 19-02-2013 - Saa 08:46' na Kayonga J.

Ubuhanuzi bwa Malakiya na Yohani bugaragaza ko uzasimbura Benedigito ari we Papa wa nyumaNyuma y’aho Papa Benedigito wa XVI yeguriye, byatumye benshi bagaruka ku buhanuzi bwa Mutagatifu Malakiya ndetse n’ubwa Papa Yohani wa XXIII.
Ubuhanuzi bwa Mutagatifu Malakiya bukubiye mu nyandiko yanditswe mu kinyejana cya 16 igaragaza uko abapapa bari kugenda bakurikirana kugeza kuwa nyuma. Nk’uko bigaragazwa n’ubu buhanuzi, umupapa uzakurikira Benedigito wa XVI azaba ari uwa nyuma ubayeho.
Ubu buhanuzi nanone bakunze kwita ubuhanuzi bw’abapapa, bukubiye mu nyandiko ya paji eshanu yanditswe mu kilatini mu buryo bw’urutonde, yatahuwe mu mwaka wa 1590, ikaba igaragaza uko abapapa bagera ku 112 bazakurikirana, aho buri umwe usanga hari interuro izimije yumvikanisha ibizamuranga mu gihe azaba afite inkoni y’ubushumba muri kiliziya Gatolika.
Ubu buhanuzi bwa Mutagatifu Malakiya bugaragaza ko nyuma ya papa w’111 ari we Benedigito wa XVI, uzamukurikira azaba ari we papa wa nyuma mbere y’’isenyuka rya kiliziya Gatolika’.
Ubu buhanuzi bwa Mutagatifu Malakiya ntibwigeze bwemerwa ku mugaragaro na Kiliziya, gusa bwagiye busesengurwa kwinshi, aho usanga ababwemera bagenda bagaragaza amahuriro y’ibibukubiyemo bivugwa kuri buri mu papa n’ibyamubayeho.
Igifuniko cy'igitabo gikubiyemo ubuhanuzi bwa Mutagatifu Malakiya
Agira icyo avuga kuri ubu buhanuzi mu kiganiro yagiranye na Slate, Jean-Noël Lafargue wanditse igitabo yise ‘Fins du Monde : de l’Antiquité à Nos Jours’ yagize ati “Mu binyejana byabanje, ibikubiye muri buriya buhanuzi ni byo koko, ariko ntibitangaje kuko byanditswe mu kinyejana cya 16, n’ubwo kenshi byemezwa ko byakusanyijwe bwa mbere n’uwihaye Imana w’umunya-Irlande mu kinyejana cya 12”.
Dore icyo ubwo buhanuzi buvuga ku mu papa uzasimbura Benedigito wa XVI ; “Mu guhutazwa kwa nyuma kwa Kiliziya ntagatifu y’abaromani hazaba hariho papa Petero w’umuromani (Pierre le Romain) uzayobora umukumbi w’intama ze mu bihe bikomeye by’ibibazo by’urudaca. Ibi bizasozwa n’isenyuka ry’umujyi w’imisozi irindwi, nyuma Umucamanza urenze abandi azaza gucira imanza abantu be.”
Mu mateka, umujyi wa Roma mu Butaliyani ahaherereye Vatikani wakunze kugaragazwa nk’umujyi ugizwe n’imisozo irindwi.
Ubuhanuzi bwa Yohani wa XXIII
Si Malakiya gusa wahanuye ibya Kiliziya Gatolika mu bihe bitandukanye, Papa Yohani wa XXIII wabaye umushumba wa Kiliziya guhera mu mwaka wa 1958 kugera mu mwaka wa 1963, uzwiho kuba yarahanuye byinshi kandi bikaba, yari yarahanuye iby’iyegura rya papa Benedigito wa XVI.
Mu buhanuzi bwe, Yohani wa XXIII avuga kuri Benedigito wa XVI yagize ati “Ingoma yawe izaba ari nini kandi imare igihe gito. Izamara igihe gito ariko izakugeza kure, kure cyane aho wavukiye, ari naho uzagwa. I Roma ntibazifuza kuguha.” Akomeza agira ati “Hazabaho undi mu Papa mbere y’uko witaba Imana (ibi byabaye impamo ubwo Benedigito yatangazaga ko agiye kwegura)”.
Papa Yohani wa XXIII wahanuye ko Benedigito wa XVI azegura
Yohani wa XXIII mu buhanuzi bwe agaragaza ko Papa uzakurikira Benedigito wa XVI azayobora kiliziya mu bihe bikomeye, ndetse hari naho akoresha imvugo igaragaza ko papa mushya ashobora kuzicwa. Uyu mupapa utazwi cyane na benshi, Yohani wa XXIII mu mwaka wa 1935 yashyize ahagaragara ubuhanuzi bugera kuri 32 bwasohotse mu gitabo cya Pier Carpi cyashyizwe ahagaragara mu mwaka wa 1976 yise “Les Prophéties du Pape Jean XXIII”, ndetse byinshi mu byo yahanuye byabayeho. Abasesenguzi bavuga ko ibyo yahanuye bigarukira mu mwaka wa 2033.
Hashobora kuba impinduka zikomeye I Vatikani
Mu gihe habura iminsi micye ngo Papa Benedigito wa XVI yegure, benshi bari kwibaza uzamusimbura ku ntebe y’ubutungane. Uyu mupapa w’umunyantege nke ntazivanga mu itorwa rya Papa mushya. Nyuma yo kwegura tariki 28 Gashyantare, yatangaje ko azamara igihe cye kinini mu masengesho muri iki gihe cy’igisibo.
Hagati aho ku birebana n’uzasimbura Papa ugiye kwegura, Marco Politi, ushinzwe kwandika amateka ya Benedigito wa XVI yavuze ko kuri ubu bigoye cyane kumenya uzasimbura Papa ugiye kwegura, gusa agaragaza ko hari abakaridinali bagiye bibumbiye hamwe kubw’imyumvire kandi bafite imbaraga.
Papa Benedigito wa XVI agiye kuba Papa wa mbere weguye mu myaka irenga 800 ishize
Marco Politi aganira na Euronews yagize ati “Mu bakaridinali harimo ibice bitandukanye. Kimwe muri byo ni ikigendera ku mahame ya cyera kidakozwa iby’impinduka, ndetse iki gice ni nacyo cyatumye karidinali Joseph Ratzinger atorwa, yitwa Papa Benedigito wa XVI mu myaka umunani ishize. Kuri ubu zahinduye imirishyo kuburyo iri tsinda ritazongera kugira uwo riha amabwiriza runaka mu matora, ku buryo umupapa uzatorwa ari uri hagati, udafite aho abogamiye hagati y’abifuza impinduka muri Kiliziya n’abifuza ko nta mpinduka yabaho mu mahame asanzwe agenga idini Gatolika.”
Yakomeje agira ati “Nta zina riratangazwa ry’ufite amahirwe kurenza abandi kugeza ubu, nta nubwo tuzi neza imbaraga abashyigikiye ko habaho impinduka muri kiliziya bafite muri iki gihe cy’itora, ndetse n’abakandida baba batekereza”, akomeza ati “Kuva mu myaka ishize twakomeje guterwa ibibazo bikomeye n’abadashaka impinduka I Vatikani. Hari ibibazo by’umuhamagaro w’abapadiri, kuba batemerewe gushaka abagore nabyo ni ikibazo cyo kwigwaho, uruhare rw’igitsinagore muri kiliziya narwo ni urwo gusubiramo, ndetse n’uruhare rwa papa mu birebana na politiki. Kuri izi ngingo zose dukeneye impinduka, ariko nta muntu n’umwe wigeze ahingutsa kimwe muri ibi mvuze muri iyi myaka ishize Benedigito ari umushumba wa kiliziya”.
Kanda hano usome ubuhanuzi 32 bwa Papa Yohani wa XXIII burimo n’ibyo avuga kuri Papa Benedigito wa XVI n’ibindi.

15 comments:

  1. Sprint Nextel Corp pгovіdes a гangе оf serѵices application develoрment and maіntenancе, tеstіng, repair and maintenance buѕinеss provideѕ a great oѵerviеw anԁ indication of thе produсtion and release
    of a film.

    My blog :: internet marketing seattle

    ReplyDelete
  2. Nice post,, i'm very enjoyed to visit this site :D

    ReplyDelete
  3. Jarrad Ray Ban Glasses Butler, 7. David Pocock, 6. Scott Fardy, 5. AbstractRecognition of the need to manage the water environment in more holistic ways has resulted in the global growth of Integrated Catchment Management (ICM). ICM is characterised by horizontal integration, encouraging interdisciplinary working between traditionally Coach Outlet Store disparate management sectors, alongside vertical integration, characterised by the engagement of communities; central is the promotion of participatory governance and management decision Coach Outlet making. ICM has been translated into policy through, for example, the EU Water Framework Directive and at Ray Ban Outlet Yeezy Boost 350 a national level by policies such as the Catchment Based Approach in England.

    AbstractWeak C[BOND]HX hydrogen bonds are important stabilizing forces in crystal engineering and anion recognition in solution. New Jordan Shoes 2020 In contrast, their quantitative influence on the stabilization of supramolecular polymers or gels has thus Yeezy Discount far remained unexplored. Herein, we report an oligophenyleneethynylene (OPE) based amphiphilic PtII complex that forms supramolecular polymeric structures in aqueous and polar media driven by and different weak C HX (X=Cl, O) interactions involving chlorine atoms attached to the PtII centers as well as oxygen atoms and polarized methylene groups belonging to the peripheral glycol Coach Handbags Clearance chains.

    ReplyDelete
  4. Great informative post, I'm very much impressed.
    Thank you for sharing such good information. Very useful and impressive post.
    Keep it up!

    My Interests:
    Anycubic 3D Printer

    Anycubic photon mono x

    Anycubic photon mono fep

    Anycubic wash and cure 2.0

    ReplyDelete
  5. try here replica gucci why not find out more dolabuy replica website link replica bags

    ReplyDelete
  6. شركة عزل خزانات بالرياض are specially designed containers that are built with insulation materials to help regulate and maintain desired temperatures for the contents inside. These tanks are commonly used in various industries like food and beverage, pharmaceuticals, chemicals, and even in the energy sector.

    ReplyDelete
  7. كشف تسربات المياه بالرياض be a major headache for homeowners and businesses alike. From the costly water bills to potential property damage, finding and fixing leaks quickly is essential. That's where water leak detection companies come in.

    ReplyDelete
  8. أسعار الكشف عن تسربات المياه
    "
    عزل أسطح بالرياض
    "
    "
    افضل شركة عزل خزانات بالرياض
    "
    "
    شركة عوازل خزانات بالرياض
    "
    اسعار عزل الأسطح بالرياض
    أسعار كشف تسربات المياه بالرياض
    عزل الأسطح بواسطة العازل السائل هو أحد أساليب العزل الشائعة والفعالة في الرياض. يتم استخدام المواد السائلة مثل البتومين أو الراتنجات الاصطناعية لتكوين طبقة واقية على سطح الأسطح. وتتميز هذه الطريقة بقدرتها على ملء جميع الفجوات والشقوق في الأسطح، مما يمنع تسرب المياه والحرارة. كما أنها تقاوم التغيرات المناخية والتآكل.

    ReplyDelete