Africa Great Lakes Democracy Watch



Welcome to
Africa Great Lakes Democracy Watch Blog. Our objective is to promote the institutions of democracy,social justice,Human Rights,Peace, Freedom of Expression, and Respect to humanity in Rwanda,Uganda,DR Congo, Burundi,Sudan, Tanzania, Kenya,Ethiopia, and Somalia. We strongly believe that Africa will develop if only our presidents stop being rulers of men and become leaders of citizens. We support Breaking the Silence Campaign for DR Congo since we believe the democracy in Rwanda means peace in DRC. Follow this link to learn more about the origin of the war in both Rwanda and DR Congo:http://www.rwandadocumentsproject.net/gsdl/cgi-bin/library


Tuesday, December 27, 2011

RWANDA:Kagame agiye kwangaza imiryango irenga 700 ngo yigarurire i cyanya cya NDIZA mu nyungu ze.

by Divine Kagoyire on Sunday, 25 December 2011 at 13:32
Ngo mu kubashushubikanya babakura kuri gakondo ya ba sekuru na sekuruza, babanje kubabwira ko aho batuye hari imisozi mibi, nyuma bagarutse babawirako bashaka kubajyana ahari amajyambere, nyuma barongera ngo guturana na Nyabarongo sibyiza, ariko icyaje kubatangaza no uko babashyeye ko babyemeye kandi batanazi naho byateguriwe, ubu bakaba barira ayo kwarika.

Abaturage bo mu kagari ka Muvumba mu murenge wa Nyabinoni ho mu karere ka Muhanga, intara y’Amajyepfo, ngo basaga imiryango 700 baravuga ko batumva impamvu bagiye kwimurwa muri ako kagari kuko ngo impamvu basobanurirwa n’ubuyobozi bw’ibanze idahwitse kandi ngo itari ukuri. Bo bakaba basanga hagomba kuba hari indi impamvu yaba ibyihishe inyuma.
Uciye mu muhanda wa Musanze-Muhanga, umaze kugenda urugendo rurenga isaha kuri moto uvuye i Musanze mu Ruhengeri ugera ku kiraro cya Muvumba bamwe bemeza ko ari icya kabiri gikomeye mu Rwanda nyuma y’icyo ku Rusumo. Icyo kiraro cyambukiranya umugezi wa Nyabarongo, kikaba gihuza akagari ka Muvumba n’aka Kabatezi ko mu murenge wa Muzo wo mu karere ka Gakenke. Ni ukuvuga ko icyo kiraro gihuza icyari komini Nyakabanda na Ndusu.
Ukimara kwambuka icyo kiraro, iyo ari ku cyumweru usanga isoko ryaremye. Ku munsi wo ku cyumweru muri uku kwezi, Igitondo.comcyarahanyarukiye nyuma y’uko byari bimaze iminsi bitangazwa ko abo baturage benda kwimurwa ariko bo batabyemeranywaho n’ubuyobozi.Abo twaganiriye badusabye kudahishura amazina yabo.
Umwe muri bo akaba n’umugore ati: “Vuba aha baherutse kuza badukoresha inama nko mu minota 10 yari irangiye ariko ikintu cyaje kutubabaza, twumvise kuri radiyo ngo abanya-Muvumba rwose twese twemeye kwimuka ngo kubera ko dutuye habi kandi nta muntu bigeze baha umwanya ngo avuge.
Yewe umenya nta baturage bigeze bavugira kuri iyo radiyo kuko nanjye ntabyiyumviye ahubwo ari abaturage numvise babivuga.”

Gusa iyo radiyo twahisemo kutayivuga. Kuri uwo munsi n’ubundi itsinda ry’bantu bageraga muri 50 bari baje no mu isoko bagize bose bati: “ Oya! Oya! Oya! Barabeshya ntawabyemeye, ntawabyemeye. Ashwi shwi”.
Ubuyozi bw’ibanze burimo umurenge n’akarere ngo ni bwo bumaze iminsi bubabwiye ko bagomba kuva aho ngaho bakajya ahandi hitwa Buziranyoni. Ngo ni mu murenge wa Rongi wegeranye n’uwa Nyabinoni. Umwe muri abo baturage avuga ko nta bisobanuro bifatika ubuyobozi bubaha. “Babanje kuza ubwa mbere, baravuga ngo imisozi irahanamye, ngo hari ikibazo gihari cyatuma twimuka”.
Urebye ntabwo bakigaragaje neza, batubwiye bwa mbere ngo ni imisozi yaducikira (yaturidukira/ yaduhirimaho), none babonye turi kubyanga; barongera baravuga ngo bashaka kutujyana ahari umuriro w’amashanyarazi; dusanga ibyo ngibyo ari nk’ibintu byo kudutesha ibyacu ku maherere.”
Iyo witegereje, usanga icyo gice ntaho gitandukaniye n’icyo biteganye hakurya cyo mu karere ka Gakenke, ni ahahoze ari komini Ndusu. Aho hantu hombi usanga harangwa n’imisozi miremire ishobora no kuba ireshya. Ibyo bikaba bitera abo baturge kwibaza impamvu ubuyobozi bubasaba kwimuka kubera iyo misozi miremire mu gihe abaturage b’aho handi ngo batabwirwa kwimuka. Umwe muri abo baturage abisobanura muri aya magambo: “Ni cyo kintu cyatuyobeye, za Rushashi imisozi irahari, za Binana ahahoze ari muri Gisenyi imisozi irahari; njyewe naravuze nti: ‘Ko umugezi wa Nyabugogo wazongereje abantu, ko umujyi wa Kigali batarawimura ngo bawujyane i Kabuga? Eh, Ruhengeri ko biriya birunga bimanamye, ko abaturage ba Ruhengeri batari bahabakura?”
Tukimara kuvugana n’uwo mugabo w’imyaka 50 y’amavuko, twahise tujya gushaka abasheshe akanguhe kugira ngo tumenye niba hari ibiza bazi muri ako gace. Twavuganye n’abakambwe 3. “Amakuru ni meza buhoro ariko, niba ari ubukure se ndabizi, ndenda kugera mu myaka 100. Ubu se ko mpasaziye na ba sogokuru bakaba barahasaziye, nta kibi cyaho. Inkangu se ko ndinze ngana ntya ntazo mbonye, na ba sogokuru ko nta zo babonye?”, ni ko umusaza umwe twasanze iwe yicaye ku gatebe ka Kinyarwanda yasobanuye.
Undi na we ati: “ Mfite imyaka 85, navutse muri 25, iby’ibisozi uvuga byamanura amahindu cyangwa bigateza ibiza si byo, oya, uh hu. Ni ko ye kuva nkubwiye ko navutse muri 25, hakaba hatari hamanuka; ubu nkaba mfite abuzukuruza, hazamanuka ubu.
Nta nkangu yigeze itwara urugo rw’umuntu, dore n’utu tugezi, twa Nyanza na Kiruri, ureba twinyurira mu murongo watwo.”

Umukambwe wa gatatu , ngo ako gace gafite ubutaka butoroshye na gato ku buryo nta biza byahavuka. “Mfite imyaka 84, ino harakomera, Ndiza yacu irakomera; aya mabuye yacu ureba y’ibitare arakomeye, ntamanurwa n’ubusa. Oya aya mabuye ntarindimuka, oya; dore bazakubwire, uwubatse ku rutare yararamutse ariko uwubatse ku musenyi yaragiye.”
Ako kagari ka Muvumba karimo imisozi n’ikibaya. Hasi mu kibaya hatuye abantu, mo hagati mu misozi na ho hatuye abantu. Bivugwa ko mu mpinga y’iyo misozi habonetsemo amabuye y’agaciro ya koruta (coltan).
Abo baturage bakaba basanga impamvu yo kubimura ari aho ishingiye kuko ngo ayo mabuye atacukurwa bakihatuye kubera ibibazo nk’isuri bishobora guteza. Umwe muri bo w’umugore ati: “Biragagara ko ari abashoramari baje gushakamo imari.”

Undi na we w’umugore ni ko kungamo ati: “Niba babona muri iyo misozi wenda baravumbuyemo amabuye y’agaciro, bagombye kubitubwira ntibabiduhishe noneho bakagira icyo batugenera ku bihereranye n’imitungo yacu.”
Agaragara nk’urembejwe n’agahinda, umugabo w’imyaka ikabakaba 50 we avuga ko ababajwe n’ibikorwa remezo biri kubegerezwa none ngo bakaba bashobora kwimurwa ku bintu bidafututse. “Kuko mbere hose twari mu bwigunge, none twabonye umunara (wa MTN utuma telephone zikora), tubona n’umuhanda sinzi impamvu bawudukuraho rwose.”
“Ubuyobozi buriho twasanze bugiye kutugurisha, akarere kagiye kutugurisha.” Uwo munara ngo washyizwe muri ibyo bice mu kwa cyenda kw’uyu mwaka. Ushinze ku musozi wa Ndusu. Uwo musozi uteganye ndetse usa n’ureshya n’indi misozi yo muri Nyabinoni. Na ho umuhanda yavugaga ni uwa Musanze-Muhanga unyuze ku Muvumba nyine, uri gukorwa ubu dore ko kuva mu 1994 kugeza ubu nta modoka ziratangira guca muri uwo muhanda ngo zigere i Gitarama mu mujyi zivuye Ruhengeri.

Ibyo ngo byabangamiraga abaturage bo muri ako kagari ariko ubu ibyishimo ni byose kubera ko bari kuwutunganya neza cyane aho abawukora bagenda bawutsingagira, baca n’inzira (caniveau) amazi acamo ku buryo bamwe basanga ari nka kaburimbo. Uwo muhanda ngo wenda kugera i Gitarama ukorwa.
Bucyeye bwaho ari ku wa mbere, twashatse kumenya icyo ubuyobozi bubivugaho, maze umunyamabanga nshingwabikorwa wa Nyabinoni,Aimable Musabwa, atubwira ko ari akarere ka Muhanga gafite kugira icyo kabivugaho.
Cyakoze ntibiradushobokera kuvugana n’ubuyobozi bwa Muhanga ariko turacyagerageza. Gusa iki ni igice cya mbere tubagejejeho, tukaba tuzakomeza kubagezaho ibindi kugeza bisubije ibibazo byose umuntu ashobora kwibaza nko kumenya niba aho hantu bazimukira hari ibikorwa remezo byamaze kuhagezwa. Kugeza ubu ngo ntibaramenya igihe bazimukira.

source: http://www.igitondo.com/spip.php?article2865

2 comments:

oakleyses said...

air jordan, louis vuitton pas cher, ralph lauren pas cher, ralph lauren, longchamp, north face, sac louis vuitton, north face pas cher, mulberry, nike roshe, longchamp, roshe run, vans pas cher, lululemon, michael kors uk, burberry pas cher, timberland, mac cosmetics, louis vuitton, nike air force, hollister, oakley pas cher, guess pas cher, hollister, longchamp pas cher, hollister, nike free pas cher, chaussure louboutin, nike free, air max, nike trainers, lacoste pas cher, sac michael kors, hermes pas cher, nike blazer pas cher, louis vuitton uk, scarpe hogan, new balance pas cher, nike roshe run, tn pas cher, ray ban uk, nike huarache, sac vanessa bruno, barbour, converse pas cher, ray ban pas cher, nike air max, abercrombie and fitch, vans outlet, michael kors canada

oakleyses said...

uggs on sale, babyliss pro, chi flat iron, jimmy choo shoes, canada goose uk, nfl jerseys, celine handbags, asics shoes, p90x workout, moncler, mcm handbags, mont blanc pens, insanity workout, north face outlet, canada goose pas cher, ghd, moncler outlet, lululemon outlet, valentino shoes, soccer jerseys, herve leger, giuseppe zanotti, wedding dresses, instyler ionic styler, soccer shoes, birkin bag, ugg outlet, ugg boots, baseball bats, north face jackets, iphone 6 case, bottega veneta, marc jacobs outlet, moncler, moncler, rolex watches, new balance outlet, uggs outlet, reebok shoes, ugg, nike air max, beats headphones, canada goose outlet, canada goose, abercrombie and fitch, ugg soldes, canada goose outlet, canada goose outlet, ferragamo shoes, hollister clothing