Africa Great Lakes Democracy Watch



Welcome to
Africa Great Lakes Democracy Watch Blog. Our objective is to promote the institutions of democracy,social justice,Human Rights,Peace, Freedom of Expression, and Respect to humanity in Rwanda,Uganda,DR Congo, Burundi,Sudan, Tanzania, Kenya,Ethiopia, and Somalia. We strongly believe that Africa will develop if only our presidents stop being rulers of men and become leaders of citizens. We support Breaking the Silence Campaign for DR Congo since we believe the democracy in Rwanda means peace in DRC. Follow this link to learn more about the origin of the war in both Rwanda and DR Congo:http://www.rwandadocumentsproject.net/gsdl/cgi-bin/library


Thursday, December 8, 2011

RWANDA: NGIYO KIGALI TWUBYIRWA TUKANAYITURAMO



 Abakobwa b’abatutsi kazi
Kera nkiri muto nigeze kumva ibigabo by’Ibihutu biganira bivuga ngo « Abatutsikazi ni beza, naho Ibihutukazi ni bibi, ngo ndetse nta n’ubwo bizi gufata abagabo neza ». Imyumvire nk’iyi yatumye benshi bagwa mu mitego ikomeye cyane. Muribuka ukuntu abasirikari benshi mu bari bakomeye mu ngabo za Habyarimana bagiye bamena amabanga akomeye kubera abo Batutsikazi. Si ibyo gusa, na n’ubu mu Rwanda rushya turacyafite bya Bihutu bitibuka bikirirwa bihunahuna mu ngutiya z’Abatutsikazi. Erega si uko baba babakunze, haba hari icyo babakurikiyeho. Amateka se ntacyo ababwiye ? Hari n’Umututsi mwene wacu wigeze kumbwira ati «  Ntureba biriya Bihutu ? Byirirwa byirukanka kuri bashiki bacu, ariko twe ntidushobora kwirukanka ku Bihutukazi ».



2 . Ubuhake
Iyo witegereje amateka y’igihugu cyacu, ugirango ubuhake bwaracitse. Reka da. Ubu iyo ugeze mu Rwanda ukitegereza uko ibintu byifashe, usanga ahubwo hari ubuhake n’uburetwa biruta ibya kera. Ni bande birirwa bahagatwa bikoreye imifuka y’ibirayi n’indi myaka ? Abandi bigaramiye bikabasanga mu ngo zabo. Ni bande birirwa barwana n’imishike ? Ni ba Bahutu bari muri TIG. Imyanya ikomeye yose irimo Abatutsi. Abahutu ni abo guhabwa amabwiriza no guhakirizwa kugirango bakunde barebe ko bwacya.


3. Igisirikare
Nuramuka witegereje igisoda cy’u Rwanda rw’ubu uzasanga ari icy’Abatutsi. Nawe mbwira niba mu bayobozi bakomeye b’igisirikare cyacu wabonamo Umuhutu. Ashwi da ! Yego birumvikana ko Abatutsi aribo barwanye ndetse bakanabohoza u Rwanda, ariko se guhera mu w’i 1994 jenoside irangiye ko tuzi Abahutu bihandagaje bakajya mu gisoda, ubu ntimujya mubabona n’uko bafashwe. ? Muzumva ryari ? Abandi birirwa bazamurwa mu ntera ariko bya Bihutu byo bakabishyira ku marondo gusa kugira ngo imbeho ibimene inda. Ibindi babigize bya « lidofonsi=Local defence » maze bikirirwa byikoreye za rubaho no kunywa amayoga gusa. Icyo ni cyo bazakukana.


4. Abahutu bakaniwe urubakwiye
Dore uko amateka atajya yigisha Abahutu ngo bahumuke. Reba nawe umugabo nka Kanyarengwe witandukanyije na ba Habyarimana ngo asanze Inkotanyi. Ntimuzi se uko ibye byarangiye ? Undebere umugabo Pasteur Bizimungu. Ibye ni birebire, ariko Abahutu bagombye kubikuramo amasomo menshi. Hari n’abandi benshi ntiriwe mvuga bihaye gusanga Inkotanyi ndetse n’uyu munsi ariko ntibazi ko iyo zibareba ziba zibiseka.


5. Amasambu, ubuhinzi na Nyakatsi
Iyo witegereje ibisigaye bibera mu rwatubyaye, hari igihe wumva birenze kandi ukabona ko Abahutu batsikamiwe birengeje. None se nawe, reba nta muntu ugishobora guhinga ngo yeze kubera byabindi byo gutegeka guhinga amaboberi aho bene ngofero bihingiraga ingano n’ibirayi cyangwa ibijumba. Reka kuvuga ibyo kwibumbira udutafari mu kwawe. Yewe biratangaje pee ! None ubu ikigezweho ni uguca nyakatsi. Erega ntawanga amajyambere, ariko nibinyure mu buryo bwiza. Ese ko bamwe bubakiwe abandi bazaba abande ?


6 .Urubuga mpuzamahanga
Ni ukuri biratangaje iyo wumvise ku rubuga mpuzamahanga ukuntu isura y’Abahutu yahindanyijwe n’Abatutsi. Abahutu ngo ni abicanyi. Nyamara Abatutsi bapfuye muri jenoside ntibageze no kuli miliyoni. Ariko mbwira Abahutu bapfuye kuva mu w’1990 kugeza ubu, maze wongereho abaguye muli Congo kandi byose bitewe n’Inkotanyi. Abahutu bageze kuri miliyoni 3 zose bamaze gutikizwa n’Inkotanyi. Ariko igitangaje ni uko ku rubuga mpuzamahanga ubona ntawe ushaka kuvuga ko Abahutu bishwe baruta kure Abatutsi bapfuye.

7. Gereza zuzuye Abahutu
Iyo urebye gereza z’u Rwanda, usanga harimo ibibazo bikomeye cyane. Na n’ubu hari Abahutu benshi bamaze imyaka myinshi muri gereza bataraciriwe n’imanza. Ese nkubwo igihe nikigera bagasanga ari abere bizagenda bite ? Ejobundi ntimwiboneye ibyabaye kuri Dogiteri Kazimiri Bizimungu na Jérôme Bicamumpaka se ? Ubundi twari tuzi ko hakurikizwa iri hame : “Igihe cyose ubucamanza butarahamya umuntu icyaha ngo bumugenere igihano, uwo umuntu aba ari umwere. Mu Rwanda ho si ko bimeze, ahubwo « buri muntu ni umunyacyaha kugeza igihe bizagaragarira ko ari umwere » ! (Before the court everyone is held innocent until proven guilty, but now in Rwanda, everyone is held guilty until proven innocent) Murumve rero. Mubanze mwitegereze ibiri kubera kuri uriya mutegarugori Ingabire Victoire.


8. Kiliziya
Biratangaje koko kuba na Kiliziya y’u Rwanda yaramunzwe. Banza witegereze Abihayimana basinye muri FPR kandi bakanirirwa babigaragaza. None se iyo ubona mu miryango imwe n’imwe y’Abihayimana nta Muhutu cyangwa Umuhutukazi ushobora kurangirizamo biba bishatse kuvuga iki ?


9. FARGE
Ni byiza gufasha imfubyi cyangwa abapfakazi ndetse ni n’igikorwa cy’indashyikirwa. Ariko se imfubyi z’Abahutu zizi neza ko ababyeyi babo bahitanywe naba Ibingira zo zizaba zite? Murumve rero. Abana b’Abatutsi birirwa bahahamuka kuko bafite uwo baririra n’ikibahoza. Ariko se imfubyi z’Abahutu zizaririra nde ? Zizahozwa na nde? Iyaba mwari muzi ukuntu umubyeyi wanjye Inkotanyi zamugaraguje agati maze zikamwica urubozo muri 1997. Ariko simfite uwo ndirira keretse Rurema gusa we wumva akaga k’abarengana.


10. Guhendeshwa imyanya
Kuba Minisitiri w’intebe w’Umuhutu nka ba Damiyani ntacyo bihindura rwose kuko nta n’icyemezo yafata gikomeye kuko uriya ni agakingirizo nk’abandi Bahutu bose babaye mu buyobozi bw’Inkotanyi. Murumve rero. Ese na n’ubu ntimuremera ko ubuyobozi bw’u Rwanda bugengwa n’abasoda ?.


Umwanzuro
Nta wundi mwanzuro natanga uretse kongera kuvuga nti “Mu Rwanda hari akarengane gakabije”. Simbivugiye kugirango amoko yongere ashyamirane kuko hari n’Abatutsi barengana. Mbivugiye kugirango icyo kibazo gishakirwe umuti mumaguru mashya.