Africa Great Lakes Democracy Watch



Welcome to
Africa Great Lakes Democracy Watch Blog. Our objective is to promote the institutions of democracy,social justice,Human Rights,Peace, Freedom of Expression, and Respect to humanity in Rwanda,Uganda,DR Congo, Burundi,Sudan, Tanzania, Kenya,Ethiopia, and Somalia. We strongly believe that Africa will develop if only our presidents stop being rulers of men and become leaders of citizens. We support Breaking the Silence Campaign for DR Congo since we believe the democracy in Rwanda means peace in DRC. Follow this link to learn more about the origin of the war in both Rwanda and DR Congo:http://www.rwandadocumentsproject.net/gsdl/cgi-bin/library


Friday, July 15, 2011

RWANDA:Cyangugu: Ubutegetsi bwica abaturage, ntibukabeho! Mporayonzi Célestin.

FPR YICA ABAHUTUKAZI URWAGASHINYAGURO
Cyangugu: Ubutegetsi bwica abaturage, ntibukabeho! Mporayonzi Célestin.

Umugi wa Kamembe ubu uri mu cyunamo.Inzirakarengane zahaguye Imana ibahe iruhuko ridashira !
Ejobundi ku wa kabiri, taliki ya 12 nyakanga 2011, ku mugoroba, i Kamembe muri Cyangugu naho hatewe ibisasu, mu isoko, bihitana abaturage inzirakarengane. Leta ivuga ko abantu 21 aribo bonyeni bakomeretse ku mubiri ariko irabeshya. Hari abapfuye n'inkomere zitagira ingano. Abakutse umutima nabo ntibagira ingano, kandi abateye ibyo bisasu ni cyo bari bagamije  ? Ibi bisasu bihuriye he n'ibyatewe i Kigali mu mwaka ushize wa 2010 ? Ni nde ubifitemo inyungu ?

Muri 2010 ibisasu byatewe henshi mu gihugu ariko ibyavuzwe cyane ni ibyatewe mu mugi wa Kigali, bihitana abaturage benshi n'ubwo Leta yatangazaga umubare muto cyane. Iyo byamaraga guterwa polisi yahitaga ihurura ngo iratabaye, icyambere yakoraga ni ukoza amaraso y'ahamaze kuberera iryo shyano kugira ngo abanyamakuru badafata amafoto n'abazungu bakaba bakwitegereza neza ibiri kuba mu gihugu bizeraga ko kiyobowe neza, umutekano akaba ari wose ! Hakurikiragaho kujyana inkomere kwa muganga , kubeshya ibyabaye hakoreshejwe itangazamakuru rya Leta,hanyuma hagatangira anketi zitigeze zigera icyo zigeraho uretse ikinamico igamije kugereka ubwo bwicanyi ku batavuga rumwe n'ubutegetsi!Uwabyungukiyemo ni FPR yonyine, nta gushidikanya.

I Kamembe niho hatahiwe! Kuri uyu uwa kabiri Polisi yahise ihurura, yihutira gusibanganya ibimenyetso, ibuza ababishoboye kuba bafata amafoto, ibeshya ku mubare wabahitanywe n'ubwo bukozi bw'ibibi : Kugera n'uyu munsi nta zina ry'abahaguye n'abakomeretse riratangazwa, wagira ngo ntacyo izo nzirakarengane zibwiye ubutegetsi !Bishatse kuvuga iki ?

1.Igishishikaje FPR-Inkotanyi si imibereho myiza y'abaturage, ikiri imbere ni ukwereka amahanga ko igihugu kiyobowe neza, umutekano ari wose!FPR ni intagereranywa mu byerekeye gutwika inzu igahisha umwotsi.

2.Abanyacyangugu FPR yari irwaye batangiye guhigwa bukware: byari bimaze iminsi bivugwa ko FPR irwaye Cyangugu kuko igifata ubutegetsi itabonye umwanya uhagije wo gutsemba Abanyacyangugu nk'uko yayogoje utundi turere tw'igihugu. Ngo iratinya ko abaturage baho bazatinyura abandi banyarwanda maze bakivumbura ku butegetsi bubi bwa FPR butagize icyo bumariye abaturage uretse kubaheza mu bukene, kubasenyera amazu, kubaca amafaranga ya hato na hato,kubaburiza abana kwiga...

3.Inyungu FPR yizeye gukura muri iki cyaha(crime) ni ugukura abaturage umutima maze bakamara andi mezi make bihishahisha, bakabura umwanya wo kwisunganya ngo batekereze uko abategetsi bakomeje kubica rubozo!

4.Muri iyi minsi FPR yahuye n'ikibazo gikomeye ubwo hatangazwaga ku mugaragaro imitungo irenze urugero ya Paul Kagame:byerekanye ko Abanyarwanda twese tugokera umuntu umwe gusa: Paul Kagame n'agaco ke k'amabandi. Inyota ingana kuriya yo kwikubira umutungo w'igihugu irerekana ko nta cyiza na kimwe abaturage bagitegereje kuri FPR , ahubwo ubutegetsi bwayo bukaba bugomba kuvaho mu maguru mashya. Kagame ubwe ngo byamuteye ubwoba bwinshi kuba imitungo ye imenyekanye. Kuva ubu azi ko iminsi ye ibaze, isaha ni isaha , abaturage bahaguruka bakamusezerera ku neza cyangwa ku nabi! Ni yompamvu rero:

-Kagame agiye gukaza umurego mu iterabwoba kugira ngo arebe ko abaturage bamutinya andi mezi make, akongera agasahura ibyo ashoboye(mu by'ukuri ni umujuru ntibikiri inkuru mbarirano).

-Uzamuye agatwe wese arajya agahondaho bwa buhiri bwe bwica n'isazi kabone n'iyo byaba ngombwa gutera ibisasu mu isoko, ku bakecuru n'impinja!

-Ahereye ku banyacyangugu kuko abashyize ku mugaragaro imitungo ye bakomoka i Cyangugu kandi akaba aribo bamaze iminsi bavuga ibya revolisiyo, nka Nyakubahwa Twagiramungu Faustin uherutse gushinga ishyaka ryitwa RDI-Rwanda Rwiza rishishikariza urubyiruko rw'Abanyarwanda guhaguruka bakipakurura ingoma ya Paul Kagame n'agatsiko ke k'Abassaja b'inda nini kabasubije ku ngoyi. Naho ikinyamakuru www.leprophete.fr cy'abapadiri bavuka i Cyangugu kikaba kidatinya kwakira no gushyira ku mugaragaro inkuru zigaragaza politiki mbi ya FPR, yamunzwe na ruswa, kwica urubozo abaturage no kubahoza ku nkenke.

Inama ngira abatuye Cyangugu by'umwihariko n'izindi ntara muri rusange.

1.Ibi bihe turimo birakomeye cyane.

2.Mwirinde amateraniro ahamagajwe na FPR , muzi ko amaherezo mushobora kongera kurasirwa muri bene ayo manama nk'uko byabaye mu turere twinshi tw'igihugu.

2.Nimujya mu materaniro yo gusenga no mu masoko, mukore uko mushoboye mutahe hakiri kare,mbere ya sa kumi z'amanywa.

3.Mutahe mu ngo zanyu kare, mukinge mukomeze.

4.Nimwange kuba ba nyamwigendaho mwige gutabarana igihe mutewe. Mumenye neza ko buri mugabo w'umunyarwanda abyiyemeje, umunsi umwe twese tugasohokana inkoni yonyine, Paul Kagame n'agatsiko ke k'abicanyi twabirukaho, bagahumagira, tugashyirwa tubasubije Uganda ago bateye baturuka. Biriya bibunda dutinya ntacyo byakora Abenegihugu twiyemeje guhaguruka. Mu minsiri byagenze bite? Imbunda zo muri Tuniziya zakoze iki ? Ubu se Kagame arusha Kaddafi imbunda, ko amaze amezi arenga 6 mu mwobo ?

5. Kagame ntabakange ingufu afite ni izi ngizi zonyine: ni uko rubanda rugufi itarahaguruka ngo imurwanye, umunsi twahagurutse, azabura iyo akwirwa.

6.Ba bayobozi b'ibanze na ba Local defense bahora batubuza amahwemo nibongera kutuzanaho akavuyo n'iterabwoba bashaka kuduhatira kujya za gahunda zitadufitiye akamaro, n'ubundi buretwa baduhozamo, na ya  manama batujyanamo ku ngufu, uwo dushoboye tumukosore, ntazagaruka. Ni uko bahirika ingoma ngome, nta kundi.

Umwanzuro

Igihe kirageze ngo Abanyarwanda twese duhumuke: uwo uzaheka ntumwisha urume. FPR imaze imyaka 17 yose yikorera ibyo yishakiye : yica abaturage b'inzirakarengane, isahura umutungo w'igihugu,itwicisha inzara, ica imanza zirenganya rubanda rugufi, itorongeza abenegihugu, ibasanga mu buhungiro ikabarasirayo cyangwa ikabatamika amarozi! Ubu butegetsi TURABURAMBIWE....dukwiye kwisuganganya TUKABUSEZERERA.
NTA KUNDI BYAGENDA....n'Imana ifasha uwifashije.