Uhereye
ibumoso:Perezida Kayibanda Grégoire; Perezida Juvenal Habyarimana,
Perezida Paul kagame. Aba uko ari batatu: Kagame yabarushije kwica no
kwicisha
Abanyarwanda benshi cyane , akaba kandi abarusha kwigwizaho umutungo
kuko asahura igihugu mu nyungu ze bwite!
Perezida wacu
aherutse kujya kwigisha isomo muli Kaminuza y’u Rwanda y’i Butare.
Abanyeshuli benshi baje kumubaza ibibazo bitandukanye, na
we abisubiza uko abibona n’uko abishatse. Umunyeshuli wa nyuma witwa
Valensi Nsabimana yaje kubaza ikibazo cya nyuma, agira ati: “Twumvise
bavuga mu maradio ko Igihugu cy’Ubwongerereza gitewe impungenge
n’umutekano muke uvugwa ku bayoboke b’ishyaka RNC baba muli icyo gihugu,
ngo uwo mutekano muke kandi ukaba uterwa n’abantu
bacu” ; ati “ayo maradio akavuga ko ibyo bishobora gutuma Ubwongereza bugabanya imfanshanyo bwageneraga igihugu cyacu”, ati “ndagirango namwe mutubwire icyo mubitekerezaho,
Nyakubahwa Perezida wa Republika”.
Perezida Paul Kagame
yaje gufata igihe kirekire kuri icyo kibazo, avuga ko ali abanyeshuli
bagomba guhesha u Rwanda agaciro, ko u Rwanda ali igihugu cyigenga,
ko rubuze inkunga yo hanze ntacyo byarutwara, ko iyo mfashanyo amahanga
atayitangira ubuntu, aza kuvuga ko abanyeshuli bagomba
kurwanira ukuri bakima amatwi ibyo amaradio n’ibindi binyamakuru byo
hanze byose bivuga, aza yewe no kongeraho ibitagize aho bihuriye
n’ikibazo umunyeshuli yari yamubajije aho Prezida Kagame
atsindagira avuga ko nihagira umutera azitabara.
Njye ndabona uyu mubyeyi wacu, Perezida Paul Kagame, atari we ukwiye gutanga ili somo ku
rubyiruko nka ruriya rufite inyota yo kumenya no gusesengura. Dore ingingo nshingiraho :
1. Abo Paul Kagame yagabiye u Rwanda bari bararushatse kuva kera bakarubuzwa gusa
n’ubushishozi bw’abamubanjirije ku ntebe y’ubutegetsi:
Nyuma y’uko u Rwanda rubonye ubwigenge muli 1962, Abanyamerika begereye Perezida Gregori Kayibanda
bamusaba ko yabaha agapande k’ubutaka bwo mu Bugesera bakiyubakiramo
ikigo cy’abasikari, ngo muli ako gapande k’ubutaka yagombaga kubaha
halimo
agasozi bali kuzashyiraho ibyuma byabo byatumaga bashobora kuzajya
bakontorola Moscou, umurwa mukuru w’ Uburusiya (Union des Républiques
Socialiastes Soviétiques –URSS-). Ngo Perezida
Kayibanda lero yamara kubaha ubwo butaka, nabo bakamwubakira imihanda ya kabulimbo.
Muli icyo
gihe hari intambara iteruye hagati y’ibihugu bibili by’ibihangange
kw’isi, ali byo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zagenderaga ku
matwara ya Capitalisme, n’ukuvuga gushyira inyungu z’agatsiko k’abantu bake imbere y’iza rubanda nyamwinshi, n’Uburusiya (URSS) bwagenderaga kuli Socialisme,
ni ukuvuga
gusaranganya hagati y’abanyagihugu ubukire n’ubukene bwacyo. Buli
gihugu lero mu bindi bisigaye byo kw’isi cyahitagamo imwe muli izo nzira
ebyili igitunganiye.
Urwanda rwa Gregori Kayibanda rwari muli icyo gice cya kabili hamwe na Uganda ya Milton
Obote na Tanzania ya Julius Nyerere. Gregori Kayibanda akaba yari inshuti ya Mwalimu Julius Nyerere, kandi akaba yarashimaga cyane politiki Nyerere yakurikizaga mu kuyobora igihugu cye. Julius Nyerere ni nawe mukuru w’igihugu wenyine wari waraje
gufata mu bitugu Gregori Kayibanda igihe Urwanda rwabaga igihugu cyigenga le 1/7/1962.
Inshuti za Kayibanda lero zigomba kuba zaramubwiye ziti “baliya bantu bashaka kugura
ikibanza ku butaka bw’igihugu cyawe, aho bafashe baramatira, urarye uli menge”. Kayibanda na we agomba kuba yaragize ati “aho
gutamira byinshi bizaduhagama, tuzarya dukeya twacu tuzatugwa neza”.
Yuvenali Habyalimana na we amaze gufata ubutegetsi, Abanyamerika bongeye kugaruka kuli
icyo kibazo, arabahakanira.
Abanyamerika bamaze kubaka Universite y’i Mudende, basabye Perezida Habyalimana kubaha
ubutaka iruhande rw’iyo Univerisité aho baziyubakira ikibuga cy’indege zabo. Perezida, ati “ese kuki izo ndege zanyu zitagwa hano i Kigali, ko aliho honyine mu Rwanda dufite ikibuga cy’indege
mpuzamahanga, hanyuma izo ndege zanyu mukazigurutsa noneho mukagwa ku kibuga cyacu kiri ku Gisenyi mu mugi”?
Abanyamerika baramusubiza ngo izo ndege zizaba zizanye ibikoresho
by’abanyeshuli,
ngo byaborohera lero kuza bahera ko babisuka mu mashuli yabo.
Perezida abonye ko abo bantu bariho bashaka akamunani, arabahakanira.
No mu mibanire y’u Rwanda n’ibihugu bindi cyane cyane ibyo dusangiye imbibi, aba baperezida bombi baranzwe no gushishoza:
Mu myaka ya mbere y’ubutegetsi bwa Perezida Mobutu
Sese Seko wa Congo-Kinshasa,
abacanshuro b’abanyamahanga baje kuyogoza icyo gihugu. Muli iyo
mitwe y’ingabo z’abacanshuro, hari umutwe wari uyobowe n’umucanshuro
w’umubiligi witwaga Jean Schramme waje gufata umugi wa Bukavu aturutse muli Congo rwagati, awumaramo igihe kitari gito. Ingabo za Mobutu
zaje kurwanya abo bacanshuro, zirabanesha. Abacanshuro bambutse
ikiraro cya Rusisi bamanitse amaboko, bahungira mu Rwanda n’intwaro
zabo. Perezida Gregori Kayibanda yategetse abasilikari be kwambura intwaro abo bacanshuro bakababumbira hamwe.
Ibyo bimaze kuba, Abategetsi b’Ababiligi n’aba Banyekongo bohereje intumwa zabo i Kigali. Ababiligi basaba Kayibanda ko yabaha abantu babo bakabatahana mu Bubiligi, Abanyekongo nabo bamusaba ko yabaha abo bacanshuro bakajya kubacira imanza.
Perezida Kayibanda abwira Abanyekongo ati: “Aba
bantu bahunze kubera ko basanze
imbaraga zabo ari nkeya ku zanyu, intwaro bari bafite twazibambuye
kugira ngo batazigera bongera kurota baza gutera imvururu iwanyu. Mu
kinyarwanda tuvuga ko inyamaswa ihungiye mu rugo ntawe
uyitera icumu. Tuzi ko aba bantu turamutse tubabahaye uko bameze
ubu, nta kabuza icyaba kibategereje ni urupfu. Ntabwo lero nakwemera ko
amaraso y’aba bantu yazambazwa naho mwe bene kuyamena
mwigaramiye”. Byari binazwi ko bamwe mu mitwe y’abacanshuro bajyaga muli Congo ku butumire bwa Mobutu. Ubwo ahereza Ababiligi abantu babo,
bumvikana ko bahera ko babavana kubutaka bw’Afrika.
Ubwitonzi, ubushishozi n’ubumuntu bwa Perezida Kayibanda ntuzabushakire kuli Paul
Kagame. Iyo Abahutu, Abatutsi, Abatwa, bamuhunze agombe abakurikirane aho bari hose, abicireyo cyangwa asabe ibihugu bahungiyemo ngo
bibamwoherereze mu Rwanda abice.
Perezida Yuvenali Habyalimana na we yahagaritse incuro nyinshi abacanshuro bashakaga gutera Congo baturutse mu Rwanda.
2. Abatumye Paul Kagame agera ku butegetsi bibwiraga ko babifitemo inyungu ziruta
ize bwite
Perezida Kaguta Museveni niwe wabimburiye abandi. Akoresha ingufu ashyira Paul
Kagame ku buyobozi bw’ingabo z’Inkotanyi zigiye gukuraho ubutegetsi bwa Perezida Yuvenali Habyalimana n’ubwo nawe yari yaramufashije, ku buryo bwe, kugera ku butegetsi bwa Uganda. Perezida Kaguta Museveni
yashakaga gushimira Inkotanyi zamurwaniriye, zikamutereka ku ntebe
y’ubutegetsi bwa Uganda, akazazitereka nawe ku ntebe y’ubutegetsi bw’u
Rwanda, aho
zizajya zimwumvira nk’uko umwana yumvira umubyeyi wamureze neza.
Yashakaga kandi kwikura iruhande abantu bashoboraga nabo kumukura ku
butegetsi. Yashakaga nanone kugira igihugu yizeye yongera
kuli Ethiopia, bikazamufasha kubaka Igihugu k’Igihangange cy’Abahima
(Hima Empire) kizava ku Nyanja Itukura (Red Sea) kikagera muli Angola
iherwa n’Inyanja y’Atalantika( Athlantic Ocean ).
Perezida Museveni yarotaga kuba ali we uzategeka icyo Gihugu k’Igihangange muli Afrika.
Muli icyo
gihe FPR yarwanaga, amatwara y’ubutegetsi muli Afrika y’Epfo (South
Africa) yariho ahinduka. Ivangura-moko (Apartheid) mu nzego
zose z’imibereho y’icyo gihugu ryari mu marembera yaryo.
Amashyirahamwe y’Abazungu yari atunzwe n’ibikorwa bibi, agahabwa
umugisha n’ubutegetsi bwa Gashaka-buhake, atangira kwibaza aho
azashobora
gukomereza ibyo bikorwa byayo igihe igihugu kizaba kimaze gutegekwa
n’Abirabura bari barazahajwe n’ibyo bikorwa bibi. Muli ayo mashyirahamwe
hari nk’ayo gucuruza abacanshuro ubutegetsi bwa
Mandela bwahise buhagarika. Limwe mu ngero duheruka ni ishyirahamwe ryategekwaga n’umuhungu wa Margaret Thatcher wigeze kuba Ministri w’Intebe ukomeye w’Ubwongereza.
Muli icyo gihe nanone, Guvernoma ya Bill Clinton
wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yari
yarohereje abasilikari b’abanyamerika kugarura amahoro muli
Somaliya. Ubutegetsi bwa Bill Clinton lero bwari bumaze gutangira kugira
ibibazo. Inyeshyamba zo muli Somalia zari ziherutse kwica
abasilikari ba Amerika batari bake, maze amatelevisio y’isi yose
yerekana imirambo y’abo basilikari Inyeshamba ziyikurura inyuma
y’imodoka mu mihanda ya Mogadishiyo, kapitali ya Somaliya. Mu
gihugu lero nka Amerika, aho abategetsi bashyirwaho n’abaturage,
ibyo byatumye Bill Clinton
abona ko abaturage bariho babona ababo bicwa ako kageni
batazongera kumutora. Nibwo ahise ako kanya acyura abasilikari be
bose bari muli Somalia ; aliko ikibazo cy’abazakomeza kurwanira inyungu
z’Amerika muli Somaliya no muli Sudani gisigara kitabonye
igisubizo.
Abamufashije gufata igihugu no gukora
amabi menshi batangiye kumwigurutsa bavuga ko batamenye ko ari umwicanyi
wamaze Abahutu muri Kongo!
Muli icyo
gihe nanone, icyogajuru cy’Abanyamerika kizenguruka isi cyerekana aho
amabuye y’agaciro na petroli bili munsi y’ubutaka bw’isi
(LandSat) cyari cyaravumbuye ko muli Kivu ya Congo-Kinshasa hari
umutungo mwinshi cyane. Ni muli ubwo buryo nanone icyo cyogajuru cyari
cyaravumbuye muli 1982 ko muli Sudan y’Epfo haliyo inyanja
ya petroli ifite ubuso bungana n’ubw’imwe muli Leta 50 zigize Leta
Zunze Ubumwe z’Amerika yitwa MAINE (National Geographic Vol. 164, No.3, September 1983). Ubuso bw’iyo Leta
bukubye hafi inshuro 4 ubuso b’u Rwanda. Icyo gihe bene LandSat bari bararemye banashyigikira ubwigomeke bwa John Garang kuli Guvernoma ya
Khartoum. Mobutu
Sese Seko wa Zayire (Congo-Kinshasa) wahembwaga na Leta Zunze Ubumwe
z’Amerika kuva akiba Perezida kubera akazi yayikoreraga ko
kubuza ubukomunisimu kugera mu karere k’Ibiyaga bigari yacyuye igihe
ubwo urukuta rwa Berlin yo mu Budage rwasenyukaga. Ubwo lero Mobutu wari
unirwariye, ntiyashoboraga kugeza vuba ku Banyamerika n’abandi babyifuzaga uwo mutungo wo muli Kivu.
Museveni lero wari umaze kuba inkundwakazi
cyane ku Banyamerika asabwa kubafasha gushakira umuti ibyo bibazo byose. Museveni ati: “My boy Paul Kagame can do the
job” (Umusore wanjye Paul Kagame ashobora gukora ako kazi). Nuko Paul Kagame
ahabwa ibyangombwa byose byo gukora no kurangiza akazi bamushinze
kandi yiyemereye. Ubwo baba baramuteruye bamuteretse ku ntebe
y’ubutegetsi bw’u Rwanda ataranarugeramo, bamubwira ko bazamufasha
gukora ibyo ashatse byose, aliko nawe akazabaha ibyo bashatse
byose.
Niko byagenze koko lero. Paul Kagame yishe amamiliyoni n’amamiliyoni
y’inzirakarengane, abamushyigikiye bati “ahubwo n’abagucitse bagahunga tuzagufasha kubafata no kubacira imanza. Si
bene wanyu wica!! Ni ibyawe nabo!!” Bati “duhe ibyacu lero”.
Sibwo igihugu aragitanze atitangiriye itama!
Ubusugire bw’Igihugu abamubanjirije ku butegetsi bari barakomeyeho
aba abushyizeho umusalaba atyo . Ubutaka bw’Igihugu abugurisha amahanga.
Ya mashyirahamwe acuruza abacanshuro yo muli Africa
y’Epfo yimuriwe mu Rwanda ku yandi mazina, na we ubwe ahubwo afatamo
imigabane. Abavukarwanda basigaye mu Rwanda bagizwe abanyamahanga
batagira kivurira mu gihugu cyabo.
3. Inyungu za Paul Kagame bwite zaje kuremera kurusha iz’abamufashije kugera ku butegetsi
Mu bategetsi b’ibihugu byafashije Paul Kagame kugera ku butegetsi sinemeza ko hari n’umwe
ufite umutungo ujya kwegera uwe bwite ubungubu. Bitabaye ibyo Tony Blair wari Ministri w’intebe mu Bwongereza, amaze kuva ku butegetsi ntaba
yaragiye gusaba akazi kwa Paul Kagame!
Abategetsi bo
mu bihugu bigendera ku matwara ya demokrasi batungwa n’umushara
bagenerwa n’Intumwa za rubanda, bakawongera ku mutungo bari
bafite mbere yo gutorerwa kuyobora ibihugu byabo. Iyo nta mutungo
wundi bari bafite mbere yo kugera ku butegetsi, batungwa n’umushahara
wabo gusa. Impano bahabwa n’ibindi bihugu ntibazishyira mu
mifuka yabo, bazishyira mu mutungo w’ibihugu byabo kuko baba
bazihawe mu mazina yabyo.
Kuli Perezida Paul Kagame
lero ibintu si uko bimeze. Mbere yo gutangira intambara nta
mutungo yigiriraga nabusa. Aho atangiriye intambara, umutungo wa FPR
yawukoreshaga nk’uwe mw’izina lya FPR. Amaze kugera ku butegetsi bw’u
Rwanda, iminyago yo mu Rwanda no muli Zaire (Congo)
yabaye iye bwite, umutungo w’igihugu wose wabaye uwe binyuze mu
rusobekerane rw’abantu be yashyize mu myanya yose stratégique,
imfashanyo ziva hanze zijya mu mifuka ye binyuze muli rwa
rusobekerane.
4. Akumiro k’abamushyize ku butegetsi
Perezida Kaguta Museveni
“wiremeye” Paul Kagame, akamusimbiza, akamutereka ku ntebe
y’ubutegetsi i Kigali, agomba kuba ali we wa mbere watangiye kwicuza
igikorwa cye. Abanyamerika n’Abongereza bo baracyishimiye kuberako
amabuye y’agaciro asahurwa muli Congo abageraho nta nkomyi
anyuze i Kigali, kuberako babonye muli kariya karere ahantu
abacanshuro babakorera batorezwa mbere yo koherezwa hanze, aho bajya
kurwanira inyungu zabo. Aliko ubu bariho baribaza uko ejo
hazaba hameze.
Tony Blair afatanya na Kagame gusahura
Urwanda na Congo. Icyakora ubutabera bwo mu gihugu cy'ubwongereza
bwatangiye kugenzura ubu bufatanyacyaha bukomeye! Tony yaba yaratangiye
kwigurutsa Paul Kagame!
Urwanda
bitoraguriye bifuzaga ko rumera nka Isiraheli yabo, agahugu kagendera ku
matwara ya demokarasi, bityo isôko y’inyungu zabo mu
karere Isiraheli ilimo ikaba yubatse ku rutare. Abaturage muli
Israheli nibo bategeka kuko bayoborwa n’abategetsi bitoreye nta gahato.
Ntuzigera wumva ngo Inzego z’Ubutasi za Israheli, MOSSAD,
ziciye umunyagihugu cya Isiraheli imbere mu gihugu cyangwa se inyuma
yacyo ; ahubwo zishinzwe kumurinda aho ali hose. Abo bategetsi bo hanze
bifuzaga nanone ko u Rwanda rwamera nk’ agahugu ka
Koreya y’Epfo aho Umukuru w’Igihugu watowe, abaturage bashobora
kumuvanaho manda ye itararangira igihe babonye ko ateshutse ku ntego
bamutoreye.
Abo bategetsi
lero barangije kwibonera neza ko u Rwanda ruriho rugendera ku byifuzo
bidahwitse by’umuntu umwe rukumbi aho kugerandera ku
byemezo bivuye mu bitekerezo by’abantu bari mu gihugu bose.
Abo batuye mu gihugu muri iki gihe ntaho bahuriye na ziliya milioni 11 Kagame ahora
abeshyeshya amahanga ngo bamuhe ibyo yishyirira mu mifuka ye kandi azi neza ko abenshi yabamaze. Iliya mibare lero ya Paul Kagame
ayifatira no kuli
za milioni yarimbuye ubu akaba asa n’aho azibyariza mu kuzimu!!!
Ibyo ali byo byose, n’abo bake bazima bari mu gihugu nta jambo na limwe
bafite mu byerekeye ubuyobozi bw’iki gihugu.
Paul Kagame ataratangira imirwano ngo afate ubutegetsi i Kigali, nta mitwe y’abicanyi, nta
mitwe y’inyeshyamba yarangwaga muli kariya karere. None ubu Paul Kagame yashyizeho inganda zicura iyo mitwe imbere n’inyuma y’igihugu. None ubu
Jenerali Jean Bosco Ntaganda, ushakishwa n’Urukiko Mpuzamahanga rwo mu Buholandi kubera ibyaha ndengakamere yakoreye Abanyekongo, ni we mujyanama
w’inkoramutima wa Paul Kagame mu bwicanyi n’ubusahuzi muli Congo. Murabona se ko abo bategetsi n’abanyemari bo hanze, bashyize ibintu byabo mu
Rwanda bibungukira, batazageraho bakibaza niba al-Qaida italiho yinjira muli urwo ruhando rw’ubugizi bwa nabi!
5. Paul Kagame ati “Urwanda ni igihugu cyigenga”
Paul Kagame yiyitiranya n’u Rwanda. Iyo aza kuvuga ati “njyewe ku giti cyanjye ndigenga”,
ibyo ni byo turabyemera twese kubera ko
ali we wica agakiza. Aliko ntajye aho ngo abeshyere u Rwanda ngo
rurigenga. Urwanda ni ukuvuga igihugu n’abagituyemo. Aha lero,
Abanyarwanda batari Paul Kagame nta bwigenge dufite na busa. Abanyarwanda Paul Kagame abakandagiye ku ijosi, Urwanda-gihugu yarugize
nk’akarima ke asangiye na bamwe mubanyamahanga b’inda nini.
6. Mu ijambo Perezida Paul Kagame yabwiye abanyeshuli, hali ingingo 2 yavuze z’ukuri
Mu ngingo yambere yaravuze ati “baliya baduha
imfashanyo ntibaziduhera ubuntu”. Ibyo nibyo koko. Azi neza ko ziliya mfashanyo ali ikiguzi mpendabana cy’Urwanda yagurishije ku banyamahanga.
Iyo bigeze aho lero Paul Kagame yagombye kwicara hasi akibaza niba ubwigenge avuga ko
afite imbere y’abaturarwanda abufite no kuli bariya yagurishijeho u Rwanda rw’Abanyarwanda.
Ese bariya
yagurishijeho ubutaka bw’u Rwanda ngo bubakemo inkambi z’abasilikari
n’ibindi, ibintu byabo bya gisilikari byinjizwa muli izo
nkambi binyura kuri Gasutamo na MAGERWA bigakontorolorwa mbere yo
kujya kubikwa muli ibyo bigo? Niba ibyo bitaba, Perezida w’u Rwanda ajya
kwihanukira akabwira abanyeshuli ngo Urwanda ni igihugu
cyigenga abikuye he?
Aliko nanone niba biri amahire, Kagame
akaba akontorola ibyinjizwa mu bigo binyamahanga
bya gisilikari, amenye ko baliya banyamahanga bagira inda ndende.
Ziriya ntwaro zabo bakuye muli Somaliya n’ahandi, bakaziha Paul Kagame,
akarasa
(bombarder) Kigali no mu Rwanda hose yica bene wabo (yabyanga
yabikunda, Abahutu Abatutsi n’Abatwa ni benewabo kuko basangiye igihugu)
no muli Congo yica Abanyekongo n’Abanyarwanda bahungiyeyo,
agomba kuzishyura nazo. Ntacy’umuzungu kitagendera ku mubare. Mbere
yo kwemerera Perezida Bush
gutera Irak, Inteko ishinga amategeko y’Amerika
yamubwiye ko idolari lizatangwa ku musilikari wabo, ilizatangwa ku
gikoresho cyabo, ligomba kuzishyurwa muli petroli ya Irak. Idolari
bariho ubu batanga muli Sudan lizishyurwa na za nyanja za
petroli bavumbuyeyo. Nitugerageze lero kwiyumvisha ukuntu twe
tuzishyura ziliya ntwaro zaduhekuye kandi zikidukuhekura. Uyu mwenda
w’inkuba wagombye kwishyurwa n’uwawufashe! Aliko aho kuba ibyo,
umuherwe Paul Kagame aliho arasahura amafranga y’igihugu ajyana mu mabanki yo hanze, akigurira amadege,amahoteli hirya no hino ku isi... etc.
Hagati aho umutungo w’u Rwanda ataragurisha watanzweho ingwate kuli bene kwishyurwa. Hanyuma Paul Kagame ati “Urwanda rurigenga!!”
Abakomeje kumukingira ikibaba nabo
babifitemo inyungu kuko nta nama yubaka bamugira ahubwo bakishimira
gusangira ibyo asahura mu Rwanda !
Hambere aha, ya Raporo ya ONU ku bwicanyi burenze kamere bwakorewe impunzi z’Abahutu muli Congo(Mapping Report) imaze gusohoka,
umunyamakuru yabajije Bill Clinton ati “biriya bavuga ku nshuti yawe Paul Kagame ubibona ute”? N’ubwo Bill CLINTON atari ayobewe ibyo
byose, yashubije umunyamakuru ngo we ibyo ntiyari abizi. Ni ukuvuga ngo “aho bigeze ni Paul Kagame ugomba kwisobanura, ibyo ntibindeba”. Ibi bigashimangira ibyo Paul
Kagame yavuze ubwe ku banyamahanga iriya Raporo imaze gusohoka. Yaravuze ati “umuntu mujyana muli corruption, mwarangiza agaca inyuma
akaba aliwe uba judge wawe”.
Ingingo ya kabiriyavuze y’ukuri, yagize ati “ni
mwebwe banyeshuli, mwebwe rubyiruko, nimwebwe muzahesha u Rwanda agaciro karwo”. Ni byo koko, urubyiruko rwa none n’ejo ni rwo rwonyine rushobora kuzagarurira u Rwanda agaciro karwo Perezida
Paul Kagame yarutesheje. Cyakora ibyo bizashoboka igihe urwo rubyiruko ruzabona abarimu batavuye mu ishuli rya Paul Kagame.
Rubyiruko,
mwe Bayobozi b’ejo b’iki gihugu, nimukanguke. Mumenye ko amateka y’u
Rwanda mwigishwa iki gihe ashingiye ku binyoma byambaye
ubusa. Mumenye ko umwana w’Umutwa, uw’Umuhutu n’uw’Umututsi bahura
bagakina, bagasangira, bakishimira kuba bari hamwe ; kidobya limwe na
limwe iva ku babyeyi babo, akenshi ikava ku butegetsi
bubisha. Mumenye ko amoko atandukanye y’abantu nta gihugu na kimwe
wabona ku isi atalimo ; aliko aho kuba isôko y’ubushyamirane nk’uko
ingoma ya Paul Kagame
ibishaka, ahubwo akenshi aba isôko y’ubwuzuzanye mu bindi bihugu.
Mumenye ko nta gihugu kindi cyo kw’isi, uretse u Rwanda, ubutegetsi
bubuza abenegihugu
gushyingura abapfu babo, ahubwo ubwo butegetsi bugategeka ko amagufa
ya banyakwigendera amanikwa nk’imitako mu gihugu cyose. Ibi bikaba
bigamije guhoza abantu mu cyoba kidashira gituma batabona
igihe cyo gutekereza ku bikorwa bibisha bya Paul Kagame na FPR ye. Mumenye ko imyenda Umukuru w’Igihugu cyacu yafashe ngo kugira ngo “abohoze u
Rwanda” ari mwe muzayishyura kuko u Rwanda yarutanzeho ingwate.
Akazi ubu yihaye ni ugusahura bwangu umutungo wose w’igihugu, yamara
kuzuza ku makonti ye za miliyari agakuramo ake karenge
igihugu kikabahombokeraho ! None se ubwo muzakomeza kwituramira
kugera ryari ?
Paul MATSIKO